Blog

  • Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ye ya 7 ahigitse Lewandowski #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yanikiye bidasubirwaho Cristiano Ronaldo, utitabiriye ibirori, warangije ku mwanya wa gatandatu.

    Nibwo bwa mbere kapiteni wa Portugal,arangije hanze y'umwanya wa 3 mu guhatanira Ballon d'Or kuva 2010.

    Pedri wa Barcelona yegukanye igikombe cya Kopa,cy'umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi, naho Lewandowski yegukana igihembo cya rutahizamu mwiza.

    Alexia Petellas wo muri FC Barcelona yatsindiye Ballon d'Or y'abagore.Ikipe y'umwaka yabaye Chelsea.

    Amaze guhabwa iki gihembo n'inshuti ye ya hafi, Luis Suarez,Messi yagize ati: “Biratangaje kuba nongeye kuba hano. Imyaka ibiri ishize natekereje ko ariwo mwaka wanjye wa nyuma none nongeye kuza hano. Ndishimye cyane, ndishimye cyane kandi ndashaka guhatanira ibintu bishya.

    Sinzi igihe nsigaje ariko ndizera ko ari kirekire. Ndashaka gushimira bagenzi banjye bo muri Barcelona na PSG, cyane cyane ikipe ya Argentine.

    Natsindiye iki gihembo kandi numvise ko hari ikibura ariko uyu mwaka nashoboye kukigeraho.

    Igice kinini cy'iki gikombe ni ukubera ibyo twakoze muri Copa America, ndashimira rero bagenzi banjye, iki nacyo ni icyanyu.Umugore wanjye,abana banjye, data, mama bari hano. '

    Messi w'imyaka 34, yafashije igihugu cye gutwara igikombe cya Copa America, kikaba ari cyo gikombe cya mbere mpuzamahanga yari atsindiye, aninjiza ibitego 40 muri 2021 birimo 28 yatsindiye FC Barcelone, bine bya Paris St-Germain n'umunani bya Argentine.

    Abakinnyi 10 ba mbere kuri Ballon d'Or:

    1.Lionel Messi
    2.Robert Lewandowski
    3.Jorginho
    4.Karim Benzema
    5.N'Golo Kante
    6.Cristiano Ronaldo
    7.Mo Salah
    8.Kevin de Bruyne
    9.Kylian Mbappe
    10.Gianluigi Donnarumma




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yegukanye-ballon-d-or-ye-ya-7-ahigitse-lewandowski

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA BUNINI BURIMO N'INZU BUHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BUNINI BURIMO N'INZU BUHEREREYE KICUKIRO-MASAKA-CYIMO-URUGWIRO.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 06/12/2021 SAA YINE (10H00) ZAMUGITONDO KUGEZA 13/12/201 SAA YINE (10H00) ZAMUGITONDO .

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788478006

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-bunini-burimo

  • Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or 7 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Argentine ukinira ikipe ya PSG mu Bufaransa, Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or 2021 iba iya 7 yegukanye mu mateka ye.

    Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo by’abakinnyi bahize abandi ku mugabane w’u Burayi bitangwa na France Football.

    Igihembo kiruta ibindi cy’umupira wa zahabu 'Ballon d’Or’ cyegukanywe na Lionel Messi ahigitse rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri akaba yaranahabwaga amahirwe yo kwegukana iya 2020 ariko ntiyaba kubera COVID-19.

    Mu ijambo rye Lionel Messi yavuze ko Robert Lewandowski akwiriye Ballon d’Or ye y’umwaka ushize kuko nubwo itabaye umwaka wa 2020 yakoze cyane.

    Ati 'Robert, ukwiriye Ballon d’Or yawe. Umwaka ushize buri umwe yemezaga ko ari wowe ukwiriye iki gihembo.'

    Uyu munya-Argentine akaba akomeje kwandika amateka kuko ubu agize Ballon d’Or 7 ari na we mukinnyi ufite nyinshi, akurikiwe na Cristiano Ronaldo wa Manchester United ukomoka muri Portugal ufite 5, uyu munsi akaba yabaye uwa 6.

    Uretse Messi na Lewandowski, umwanya wa 3 wafashwe na Jorginho, 4 yabaye Karim Benzema ni mu gihe uwa 5 yabaye N’golo Kante.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, Lewandowiski yegukanye igihembo cya rutahizamu w’umwaka, umunya-Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelona, Pedro González López uzwi nka Pedri ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, Gianluigi Donnarumma ukomoka mu Butaliyani ubu ukinira PSG yabaye umunyezamu w’umwaka.

    Alexia Putellas, umunya-Espagne w’imyaka 27 ukinira FC Barcelona ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore.

    Lionel Messi yegukanywe Ballon d’Or ya 7

    Messi yavuze ko Lewandowiski akwiye guhabwa Ballon d’Or

    Robert Lewandowiski ni we wabaye rutahizamu w’umwaka

    Gianluigi Donnarumma, umunyezamu w’umwaka

    Pedro González López (Pedri) ni we wabaye umukinnyi ukuri umwana mwiza

    Alexia Putellas ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yegukanye-ballon-d-or-7-amafoto

  • CANAL+ yatangiye guhemba abanyamahirwe barimo… – #rwanda #RwOT

    Iyi Tombora iri muri poromosiyo CANAL+  yageneye abakiriya bayo mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye. Umukiriya wa CANAL+ uguze ifatabuguzi ari guhabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+ ndetse akinjira ako kanya muri Tombora izatangwamo igihembo nyamukuru cya Moto.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abanyamahirwe 29 ba mbere,  batsindiye impano zishimishije zirimo Televiziyo, Telefone zigezweho, amatike yo kujya guhaha, ndetse n'ifatabuguzi ry'ubuntu rizamara ukwezi kwose.

    Mugorucyeye Aisha watsindiye itike yo kujya guhaha muri Simba yishimiye ko kwigurira abonema bimuhesheje amahirwa yo kugira icyo atombora muri iyi promosiyo. Yagize ati: 'Kuri njye kugura Canal+ ni ingenzi cyane kuko nkunda kureba amafilime yabo meza ndetse n'amashusho ukabona ko akeye, ndishimye kuba ntomboye kubera kugura ibyo nkunda.'


     

    Mugorucyeye Aisha ahabwa ikarita yo guhaha

    Niyigena Eric utuye i Kabuga ho mu mujyi wa Kigali watsindiye Televiziyo, yagaragaje ibyishimo afite byo kuba yaraguze ifatabuguzi ry'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ashaka kwirebera imipira, none akaba yatsindiye Televiziyo izamufasha kurushaho kuryoherwa n'amashusho acyeye.

    Yagize ati 'Mu cyumweru cyashize naguze ifatabuguzi rya 5,000FRW nshaka kuryoherwa na poromosiyo y'iminsi 15 ndeba amashene yose ya CANAL+ kugira ngo ndyoherwe n'imikino inyuranye, none nshimishijwe no kuba natsindiye iyi Televiziyo”.

    “Ndishimye cyane kuko iyo nari mfite mu rugo ni ntoya ugereranyije n'iyingiyi ntsindiye, bityo ndashishikariza buri munyarwanda wese gutunga Decokoderi ya CANAL+ ndetse no kugura ifatabuguzi kugira ngo nawe abashe gutsindira impano zinyuranye CANAL+ irimo gutanga muri iyi poromosiyo y'iminsi mikuru.”


     

    Eric watsindiye televiziyo ya mbere muri iyi tombora

    Jules Muyango watomboye Telefone ya smartphone  yagize ati “Njye naguze ifatabuguzi nshaka kureba imipira kuko yari igarutse, yemwe ibya tombora nari ntaranabyunva na rimwe, ariko ejo bundi barampamagaye bambaza ko naguze ifatabuguzi ndabyemera nuko bambwira ko ndi umunyamahirwe watsindiye telefone.

    Iyi poromosiyo ni nziza kuko ndabona nta kimenyane, bampamagaye kuri Radio 1 mpamagarwa n'abanyamakuru bari mu kiganiro ni bo bambwiye ko natsinze. Nashishikariza umuntu wese wahagaritse kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugerageza amahirwe, usibye no kuba watsindira ibihembo, uhita unahabwa iminsi 15 ureba amashene yose ya CanaL+”.



    Jules Muyango wegukanye Telefone

    Jules Wanda, umuyobozi w'ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL+ Rwanda, yashimangiye ko muri iyi minsi mikuru, CANAL+ yiyemeje gushimira abakiriya ibagenera impano zinyuranye ndetse aboneraho no gukangurira abadafite Dekoderi kuzigura kugira ngo bazabashe kuryoherwa na gahunda z'iminsi mikuru ziteganyijwe gutambuka ku mashene ya CANAL+.


    Jules Wanda, umuyobozi w'ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL + Rwanda

    Jules kandi, yasoje yibutsa abantu ko umukiriya wa CANAL+ RWANDA wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya CANAL+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefone ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda (*500*7#). Ikindi wamenya ni uko mu buryo bwo kwirinda abatubuzi no gukuraho urujijo nimero ihamagara abatsinze ni 0787125746.





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112033/canal-yatangiye-guhemba-abanyamahirwe-barimo-uwaguze-ifatabuguzi-rya-5000-f-atsindira-tele-112033.html

  • Miss World 2021: Abakobwa barimo Miss Ingabir… – #rwanda #RwOT

    Uku guserukana imikenyero ndetse n’indi myambaro ijyanye n'umuco wa buri gihugu byari mu cyiciro cyo kumurika imbyino gakondo muri Miss World cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021. Uretse imyambaro y'umuco w'ibihugu byabo baserukanye, hakomeje amarushanwa ya 'Head-to-head challenge' abahatanira iri kamba bakora binyuze mu matsinda nyuma yo gushyirwa mu byiciro bitandukanye.

    Miss Ingabire Grace yaserutse mu mukenyero n’umwitero wa Kinyarwanda

    Ba Nyampinga batandukanye bahatanira ikamba rya Miss World bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bitanga amanota atuma uwitwaye neza yiyongerera amahirwe yo kuba yakwegukana iri kamba. Kugeza ubu amatora yamaze gutangira, kugira ngo uhe amahirwe Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda ni ugushyira Application ya Mobistar muri telefone yawe hanyuma ugakora 'Like' ku mafoto Miss Ingabire agenda ashyiraho.

    Nyampinga uhagarariye igihugu cy’u Buhinde yaserutse mu mwambaro w’igihugu cyabo

    Ba nyampinga barenga 100 bari guhatana muri Miss World, bamaze iminsi muri Puerto Rico ahari kubera umwiherero w'iri rushanwa aho nyampinga w'Isi azamenyekana ku wa 16 Ukuboza 2021. Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 yerekeje muri Puerto Rico ku wa 19 Ugushyingo 2021, intego ye ni uguhesha ishema igihugu cye, gusa arasabwa gushyigikiraw kugira ngo byose abigereho.

    Khailing Ho uhagarariye igihugu cya Singapore

    Karolina Bielawska uhagarariye igihugu cya Pologne mu mwambaro w’umuco wabo

    Annerie Mare uhagarariye igihugu cya Namibia

    Karolina Vidales uhagarariye igihugu cya Mexique mu mwambaro w’umuco

    Umunya-Madagascar mu mwambaro w’umuco wabo

    Nyampinga ukomoka muri Korea mu mwambaro w’umuco w’iwabo

    Nyampinga uhagarire ibirwa bya Iceland

    Nyampinga uhagarariye ibirwa bya Cayman muri Miss World

    Nyampinga uhagarariye Guinea mu mwambaro wa Gakondo

    Nyampinga w’u Bufaransa yaserutse mu mwambaro ujyanwa mu bukwe

    Nyampinga wa Tcheque mu mwambaro w’iwabo

    Nyampinga uhagarariye Cote d’Ivoire mu byishimo byinshi

    Nyampinga wa Columbia mu mwambaro w’umuco wabo hasi ntacyo bambara

    Nyampinga wa Argentine ni uku yaserutse

    Nyampinga wa Chile mu mwambaro w’umuco wabo

    Nyampinga wa Afurika y’Epfo ni uku yaserutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112030/miss-world-2021-abakobwa-barimo-miss-ingabire-waserutse-mu-mikenyero-bamuritse-imyambaro-y-112030.html

  • Neymar wavunikiye ku mukino wa St Etienne aza… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, PSG yatsinze St Etienne muri shampiyona y'u Bufaransa 'Ligue1' mu mukino Neymar yagiriyemo imvune ikomeye igiye gutuma amara hanze y'ikibuga ibyumweru bitandatu.

    Neymar yasohotse mu kibuga ataka cyane ku munota wa 88, nyuma yo guterwa umuserebeko n'umukinnyi wa St Etienne, ikirenge kikihina, ahita ataka cyane atabaza.

    Abakinnyi ba PSG bagaragaye bafite impungenge kuri iyi mvune mu gihe abaganga b'ikipe bihutiye mu kibuga kugira ngo bite kuri uyu mukinnyi.

    Uyu mukinnyi yahise asohorwa mu kibuga asimburwa na Ebimbe wakinnye iminota ibiri yari isigaye kugira ngo umukino urangire.

    Neymar wabonye amahirwe yo gutsinda igitego muri uyu mukino ku munota wa gatanu, VAR ikacyanga, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune y'ikirenge yagize.

    Nyuma yo kuva mu kibuga ari ku ngobyi, Neymar yagiye ku mbuga nkoranyamabaga yandika ko yizeye ko azagaruka mu kibuga ameze neza.

    Yagize ati 'Ku bw'amahirwe make, izi mvune ziri mu bigize ubuzima bw'umukinnyi. Bisaba kuzamura umutwe ugakomeza kureba ibiri imbere. Nzagaruka meze neza kandi mfite imbaraga'.

    Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yabwiye abanyamakuru nyuma y'umukino ko kugeza ubwo yaganiraga na bo ko 'ntacyo kuvuga gihari'.

    Yagize ati 'Yabaye mu kabombambari. Ejo, azakorerwa ibizamini bzatuma tumenya bike ku mvune ye'.

    Biteganyijwe ko Neymar Azamara ibyumweru bitandatu hanze y'ikibuga, akazasubira gukina muri Mutarama 2022.

    Neymar yavunikinye bikomeye mu mukino PSG yatsinzemo St Etienne 3-1

    Neymar azasubira mu kibuga umwaka utaha wa 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112032/neymar-wavunikiye-ku-mukino-wa-st-etienne-azasoza-umwaka-wa-2021-adasubiye-mu-kibuga-112032.html

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'INZU IHEREREYE MUKARERE KA KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU ZIRI MU KIBANZA GIFITE UPI:1/03/01/05/2162 GIFITE UBUUSO:976SQM, UMUTUNGO UZAGURISHWA UHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-NUNGA.

    PINGANWA RYA CYAMUNARA KU NSHURO YA MBERE RIZATANGIRA KUWA 01/12/2021 SAA YINE(10H00) ZA MUGITONDO KUGZA KUWA 08/12/2021 SAA YINE ZA MUGITONDO(10H00) KURI IYO TARIKI KANDI KU ISAHA YA SAA YINE(10H00) NIBWO IKORANABUHANGA RIZATWEREKA URUTONDE RW'ABAPIGANWE N'IBICIRO BAGIYE BATANGA.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788581602

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-inzu-iherereye-mukarere

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda i Kigali kimaze guteza umutekano muke – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama, igahera mu gitondo ikageza nimugoroba.’

    Ati “Umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse. Ndashaka ngo twumvikane, hari inama ziba n’izifite ibyo zikemura. Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana, ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.”

    Umukuru w’Igihugu yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo izo nama za buri munsi zigamije mu gihe ibibazo bikomeza kwiyongera aho kugira ngo bikemuke.

    Gatabazi yagize ati “Mu biganiro twagiranye aha, abarangije manda, bagaragaje ibibazo by’abaturage bakiriye, ibyo bahaye umurongo n’ibyo bakemuye. Twemeranyije n’abayobozi ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, usibye n’inama ndetse hari n’indi ngeso mbi yo kwiriza abaturage ahantu […] ibyo bintu twarabiganiriye turabizeza ko bigomba gucika.”

    Yavuze ko ikibazo kiri mu igenamigambi, gahunda mbi ziba zateguwe ku buryo inama iba no mu gihe cyari cyagenewe kwakira abaturage.

    Perezida Kagame ati “Abantu bajya mu nama bashaka iki? […] Ntabwo ari abayobozi b’inzego z’ibanze no muri za minisiteri, ni inama, inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa ukakibona ibyo ntabwo navuga ngo inama mwakoze iy’iki? Oya.”

    Yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba ku buryo inama zo kwihishamo zidakenewe.

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bari basanzwe, ko bamubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi.

    Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy’abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali “kimaze gutera umutekano muke”.

    Ati “Abana bato b’imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n’umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera.”

    “Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti.”

    Zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda zirimo amakimbirane mu muryango, ubukene, ubusinzi n’ibindi.

    Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda giheruka gutangiza gahunda yo guca ubuzererezi hagamijwe kwimakaza ko abana barererwa mu miryango. Kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021, abana b’inzererezi 3096 basubijwe mu ishuri.

    -  Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bibugarije

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga.

    Yavuze ko nta muntu azi ‘watejwe imbere na kanyanga ariko ko azi abatejwe imbere n’ubuhinzi.’

    Gasana Richard watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko hari imico imwe yasigaye muri manda ishize irimo inama nyinshi, avuga ko byasigaye inyuma yizeza ko hari impinduka zigiye kuboneka.

    Yabajije ikibazo kijyanye n’abaturanyi batifuriza u Rwanda ineza, abo u Rwanda rubanye neza nabo, asaba ko Umukuru w’Igihugu yabaha umurongo mwiza n’uko babyitwaramo.

    Perezida Kagame yamusubije ati “Icya mbere, twe uko turi hano n’ibyo mumazemo iminsi muhugurwa n’ibyo musanzwe muzi, nimukora uko dukwiriye kuba dukora bikaduha umutekano w’umubiri ku bantu, umutekano uko tuwumva abantu bakagira amahoro, nyuma tukagira ibikorwa biduha umutekano w’ubukungu n’imibereho myiza […] icyo gihe biguha igihugu gikomeye. Kugira ngo gihangane n’ibibazo aho byaba bituruka n’iyo byaba bituruka hanze.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibintu biri kugenda neza, bitanga amahirwe yo guhangana n’umwanzi yaba uw’imbere mu gihugu no hanze, bikongera n’ayo kugira imikoranire.

    Abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali biyongera umunsi ku wundi. Perezida Kagame yagaragaje ko ari ikibazo kimaze guteza umutekano muke

    Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi barebera ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho

    source : https://ift.tt/316UwNI

  • Nyagatare: Ikibuga cy’umupira cya Matimba cyazamukiyeho abakinnyi bakomeye ubu cyahinduwe isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu Ntara zigize Igihugu zifite amakipe menshi akina umupira w’amaguru aho nibura buri karere kaba gafite ikipe cyangwa ikomoka muri ako karere mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri. Akarere ka Nyagatare by’umwihariko ubu gafite amakipe akina mu cyiciro cya kabiri mu bagabo aho usanga nibura abakinnyi b’aya makipe baba baravuye mu mirenge igize aka Karere.

    Umurenge wa Matimba ni umwe mu mirenge igize aka karere ukaba waragiye ugaburira igihugu impano zitandukanye muri siporo zose cyane cyane mu mupira w’amaguru ndetse na Basketball. Izo mpano inyinshi zazamukiye ku kibuga cy’umupira cy’Umurenge wa Matimba cyifashishwaga n’ibigo by’amashuri yisumbuye bine bigikikije ari byo GS Matimba, Cleverland Technical School, Teachers Training College (TTC), na Kagitumba High School.

    Icyo kibuga cyari inzira yafashaga abakinnyi kwigaragaza no kwidagadura ubu kimaze igihe kirekire cyarashyizwemo isoko rusange rihuza imirenge ya Matimba, Rwimiyaga na Musheri. Urubyiruko n’abanyeshuri biga mu bigo b’amashuri byakoreshaga iki kibuga ruvuga ko iyo amasaha ya siporo ageze bashaka ibindi bakora kuko ikibuga cyose kirimo ibibanza (byubakiye) by’abacuruzi barema iri soko ku wa Gatandatu.

    Umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yasuraga iki kibuga yasanze koko icyitwa ikibuga cyarabaye amateka ndetse n’urubyiruko yabonye hafi aho rumubwira ko nta mahirwe babona bafite yo kuzongera guconga umupira nk’uko byahoze.

    Umwe muri urwo rubyiruko utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Sha iby’umupira twarabyibagiwe kuko duheruka gukina neza muri za 2017, hambere twagiye kumva twumva Gitifu w’Umurenge ngo yimuriyemo isoko ubwo se hari ikindi ushaka? Ubu cyakoze abana basigaye bikinira Basketball gusa nabwo ni ikibuga cyo kwa Padiri dukoresha.”

    Umunyamakuru wa Kigali Today yifuje kumva icyo Umurenge wa Matimba ubivugaho maze avugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge bwana Akwasibwe Eric, maze amubwira ko impamvu ikibuga bagishyizemo isoko ari ukubera Covid-19.

    Ati “Ni byo isoko rya Matimba ubu twaryimuriye mu kibuga cy’umupira cya Matimba kubera ibihe turimo byo kwirinda Covid-19. Twasanze aho ryari risanzwe ribera hari ubucucike duhitamo kuba turyimuriye mu kibuga cy’umupira kugira ngo habemo guhana intera ku bacuruzi n’abaguzi bagana iri soko gusa kuko Covid-19 isa n’aho irimo kugenza make ndetse n’abanyeshuri bakaba baragarutse barimo kwiga, turateganya gusubiza isoko aho ryahoze.”

    Abajijwe ku kuba ikibuga kimaze igihe kirekire cyarangiritse na mbere y’umwaduko wa Covid-19 ndetse n’aho isoko rigiriyemo kikaba cyararushijeho kwangirika, uyu muyobozi yavuze ko hari umuganda uteganyijwe kuzakorwa n’abaturage ndetse byanakunda bakanitabaza ibigo by’amashuri bagatunganya iby’ibanze mu gihe umushinga wo kugitunganya neza utaratangira.

    Ati “Bidatinze isoko turarisubiza aho ryahoze maze hamwe n’abaturage dukore umuganda wo kugitunganya yewe dushobora no kuzifashisha ibi bigo by’amashuri kugirango tube dukoze iby’ibanze kuko kigomba no gukorwa ku rwego rugezweho.”

    Bamwe mu bakinnyi bazamukiye kuri iki kibuga barimo nka:

    - Kaneza Augustin (Gasogi United)

    - Kategaya Elia (APR FC Intare, Rwanda National Team U17)

    - Shema Frank (Sunrise)

    - Kavatiri Dani (Rwamagana)

    - Shema Eric (Espoir)

    Kategaya Elia ubwo yari mu ikipe y
    Kategaya Elia ubwo yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (ni umwe mu bakiniye kuri kiriya kibuga cyahinduwe isoko)
    Kaneza Augustin (ufite umupira) na we yakiniye ku kibuga cya Matimba
    Kaneza Augustin (ufite umupira) na we yakiniye ku kibuga cya Matimba

    source : https://ift.tt/31bAnFI

  • Bihindurwe cyangwa se muhindurwe… Perezida Kagame abwira abayobozi bashaka kugwingiza u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inshuro nyinshi mu Rwanda hagiye humvikana abayobozi bakuwe ku mirimo yabo ndetse n’abeguye ku nshingano ahanini kubera kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

    Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yabibukije ko hari bimwe mu bibazo byugarije Umuryango Nyarwanda badakemura ukaba wasanga ‘nk’abana batiga mu gihe amashuri ahari.’

    Yavuze ko hari abana usanga bata amashuri ikibazo kigakemurwa n’ababyeyi babo, n’abandi usanga batabafite. Yavuze ko abayobozi aribo bakwiriye kubabera ababyeyi bagakurikirana ikibazo cyabo.

    Perezida Kagame yavuze kandi ku bana bagwingira, abarwara bwaki, aho muri buri karere usangamo ibyo bibazo. Yavuze ko abayobozi bakwiriye kwibaza icyabuze kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe hanyuma abo bana babeho neza.

    Ati “Ari imirire yabo, uburezi bakeneye kuva bakiri bato hakure abana bazima b’u Rwanda, b’igihugu cyacu. Iri gwingira, imirire mibi, kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa, bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira nacyo. Mushaka kuba igihugu kigwingiye?”

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiriye kuvuga ibintu bihura n’ibyo bakora, kuko ngo hari ubwo bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka ariko wajya kureba ugasanga kitarakemutse.

    Ati “ Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uturere tubiri dufite imibare iri hejuru mu kugwingira kw’abana. Atanga urugero kuri Musanze, abaza abayobozi niba bari babizi, n’ikibuze ku buryo abana bagwingira.

    Uwasubije yavuze ko nta na kimwe kibuze kuko ibyafasha mu gukemura ibyo bibazo bihari ahubwo habura ababikora n’uburyo bwo kubikora.

    Perezida Kagame yavuze ko Gatabazi Jean Marie Vianney akiri Guverineri, yamweretse icyo kibazo cyo kugwingira n’umwanda muri Musanze bihari ku bwinshi.

    Ati “Twabihindura gute rero […] ntabwo Musanze ari iya nyuma mu gihugu cyacu ku buryo yabuze ibyangombwa byose. Ikiba cyarabuze ni abayobozi bari aho, hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye. Ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana […] ni ukuvuga ngo hari politiki, hari ubuyobozi bugwingiye.”

    Yatanze urundi rugero kuri Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu. Yabajije umuyobozi wo muri ako karere niba abizi ko hari ukwigwingira kw’abana, undi asubiza ko abizi.

    Perezida Kagame yavuze ko niba azi icyo kibazo adakwiriye kwemera kubana nacyo. Yamubwiye ko ako karere gaturiye i Kivu ku buryo haboneka amafi, ariko atumva impamvu abana b’i Karongi bagwingira.

    Uwo muyobozi yagize ati “Nta cyabuze turaza kubihindura.”

    Perezida Kagame yavuze ko bigomba guhinduka niba abayobozi badashaka kugira igihugu kigwingiye. Ati “Bihinduke cyangwa se namwe muhindurwe.”

    Yakomeje ati “Ntabwo twabemerera ngo mugwingize Karongi, uwa Musanze ayigwingize, ntabwo Musanze na Karongi ari ibyanyu […] bigombe bihinduke byanze bikunze cyangwa se mwegure mubwire abantu ko ibyo mwababwiye mwababeshye.”

    MukankusiAthanasie wo mu Nama Njyanama mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ikibazo cy’abana bagwingira, biyemeje ko bagiye kugaragaza impinduka zihuta binyuze mu guteza imbere gahunda y’ingo mbonezamikurire ku buryo mu 2024 icyo kibazo kizaba cyagabanutse mu buryo bugaragara.

    Perezida Kagame yahise amubwira ati “Cyangwa se umfashe menye neza ikibazo icyo aricyo, ikintu cyabuze mu bisubizo bishakwa ni iki?”

    Mukankusi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bagiye gukurikirana abana bagwingiye nk’uko bakurikirana ababo ku giti cyabo maze Perezida Kagame amusaba ko byajyana n’ikibazo cy’umwanda.

    Aba bayobozi bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana; yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

    Abayobozi basabwe kwita ku bifitiye abaturage akamaro

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu bayobozi bitabiriye aya mahugurwa

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, umaze igihe kirekire mu buyobozi bw’inzego z’ibanze na we yitabiriye amahugurwa

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we ari mu bayobozi bahuguwe

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gitanga Ingwate ku Mishinga Mito n’Iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent, na we yari ahari

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James kabarebe, mu basirikare bakuru bitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel (iburyo) aganira na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine

    Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwimana Abraham, wabaye umunyamakuru kuri IGIHE.com na The New Times ari mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, na we yitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abayobozi mu nzego z’ibanze

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, mu bayobozi bakuru bari mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari

    Abayobozi batandukanye bitabiriye aya mahugurwa bakurikiye impanuro bahawe na Perezida Kagame

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi buzafasha mu guteza imbere imiyoborere ibereye abaturage

    Abayobozi bahawe umukoro mu gusuzuma no gushakira umuti ibibazo birimo icy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda ndetse no kwita ku isuku

    Amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abayobozi baganirijwe ku buryo bwo gukemura ibibazo bihari no kubica burundu

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga

    Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abayobozi bari basanzwe kumubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama’ zidashira. Yasabye ko ibyo bikosorwa

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko ikintu cya mbere bakwiye kwitaho ari ugushyira ku murongo ibibareba hagamijwe kwita ku muturage

    Abayobozi bitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo, banabaza ibibazo bitandukanye

    Abayobozi basabwe kutiremereza ahubwo bakuzuza inshingano zabo zo kwita ku baturage

    Abayobozi mu nzego z’ibanze baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bitabiriye aya mahugurwa

    Kanda hano urebe amafoto menshi yo gusoza amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze.

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3lgw2sc