Blog

  • Abantu 11 batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza Akarere ka Gakenke na Muhanga – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, ni bwo amakuru y'uko ikiraro cyambukirwaho n'abanyamaguru, gihuza Umurenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga n'uwa Ruli wo mu Karere ka Gakenke yamenyekanye aho bamwe bavugaga ko cyasenywe n'imvura.

    Meya w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko bari babwiwe ko iki kiraro cyasenywe n'imvura ariko bahageze bagasanga ahubwo cyasenywe na bamwe mu baturage bari bagamije inyungu zabo bitewe n'uko nta mvura yaguye muri aka gace yasenya iki kiraro.

    Yagize ati 'Ubu ni bwo tukiva kuri Nyabarongo aho icyo kiraro cyari kiri gusa amakuru twahawe nijoro ni uko ari imvura yagitwaye ariko twanga kubyemera kuko twabonaga nta mvura yaguye yari kubasha kukijegeza ariko dufite n'andi makuru yatanzwe n'abaturage avuga ko hashobora kuba hari abandi bantu bagisenye ku nyungu zabo bashaka ko bajya bambutsa abaturage bakoresheje ubwato.'

    Yongeyeho ko ibi byakoze mu nkokora ubuhahirane bw'Akarere ka Muhanga na Gakenke bitewe n'uko abaturage bagikoreshaga bajya kurema amasoko ndetse n'abaganga bavaga i Muhanga bagiye gukorera mu Bitaro ya Ruli.

    Yakomeje avuga ko abantu batandatu ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke na batanu bo muri Muhanga bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ikiraro bivugwa ko cyasenywe n’abaturage cyahuzaga Imirenge ya Rongi muri Muhanga na Ruli muri Gakenke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gusenya-ikiraro-gihuza-akarere-ka-gakenke

  • Umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo – #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa gatatu akaba akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

    Ababanaga na nyakwigendera bavuze ko mu minsi mike ishize ari bwo yasubiye ku ishuri avuye mu Karere ka Nyanza aho yari yagiye mu biraka ari bwo ngo yahise atangira kuribwa mu nda cyane.

    Ubwo bamusabaga kumujyana kwa muganga ngo ubabwiye ko yizeye ko aza kumererwa neza. Bukeye bwaho kuri uyu wa Gatandatu yongeye kuribwa mu nda cyane bajya gushaka moto kugira ngo bamujyane kwa muganga bagarutse basanga yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma nyuma y'uko apfuye atari amaze igihe arwaye.

    Yagize ati “Abo babanaga batubwiye ko umunsi ubanziriza uw'ejo yumvaga arwaye ngo bamusabye kumujyana kwa muganga ababwira ko buri bucye ameze neza; nta makuru bigeze batanga yaba mu buyobozi bw'ikigo ahubwo twagiye kumva twumva yapfuye.”

    Rukeribuga yavuze ko ibivugwa ko yaba yishwe n'amarozi ari ibikekwa n'abantu ko we ntacyo yabivugaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyeshuri-wa-kaminuza-y-u-rwanda-yapfiriye-mu-nzu-yari-acumbitsemo

  • Noheli: Perezida Tshisekedi yasangiye n'abana b'impfubyi i Mbuji-Mayi #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi ari kumwe n'Umuryango we, kuri uyu wa Gatandatu Tariki 25 Ukuboza 2021 i Mbuji-Mayi ho mu Ntara ya Kasaï, yasangiye n'abana b'impfubyi 850 ifunguro ry'umunsi mukuru wa Noheli.

    Muri iki gikorwa cyo gusangira cyabereye kwa Guverineri w'intara, Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiye anyura kuri buri meza iriho aba bana b'impfubyi, abakomeza ariko kandi ari nako  abaremamo icyizere.

    Umukuru w'Igihugu kandi nkuko Radio Okapi ibitangaza, yaganiriye n'abayobozi b'ibigo izo mpfubyi zirererwamo, baganira ku buzima babayeho. Mu kubafasha, Umukuru w'Igihugu n'umuryango we bahaye ibi bigo by'impfubyi imifuka 800 y'ifu y'ibigori ndetse n'indi mifuka ibarirwa mu majana y'isukari, byose bizafasha mu kugaburira aba bana.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/noheli-perezida-tshisekedi-yasangiye-nabana-bimpfubyi-i-mbuji-mayi/

  • Perezida Kagame agiye gutangariza Abaturarwanda uko igihugu gihagaze – #rwanda #RwOT

    Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu rizatambuka kuri televiziyo na radio by'Igihugu saa cyenda z'igicamunsi cyo ku wa 27 Ukuboza 2021.

    Byari bimaze kumenyerwa ko iri jambo Perezida Kagame arivugira mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ariko ntabwo wabashije kuba kubera icyorezo cya Covid-19.

    Umukuru w'Igihugu azagaruka ku ishusho y'Igihugu mu 2021, mu bijyanye n'ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n'ibindi.

    Umwaka wa 2021 watangiye u Rwanda rwugarijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, cyane ko nko muri Mutarama uyu mwaka, hariho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Gusa uko iminsi yagiye yigira imbere, ibintu byaje gusa n'ibisubira mu buryo ndetse biza kugera ubwo ibikorwa hafi ya byose bifungurwa, u Rwanda rwongera kwakira inama mpuzamahanga, ibikorwa by'ubukerarugendo birasubukurwa n'ibindi.

    Uhereye muri Mutarama ukagera mu Ugushyingo 2021, amafaranga yinjijwe avuye mu bukerarugendo ni miliyoni 134$, bigaragaza inyongera ya 19% ugereranyije n'ayari yabonetse mu 2020.

    Abagenzi binjira mu Rwanda na bo bariyongereye mu 2021 ugereranyije n'umwaka wabanje kuko kugera mu Ugushyingo bari bageze kuri 36%. Inama zakirwa nazo zariyongereye ku kigero cya 50% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Restaurant n'amahoteli bikomeje kuzahuka ugereranyije n'uko byari bimeze mu myaka yabanje nk'aho mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka ubukungu bwazo bwazamutseho 62% na 34% kuri buri rumwe.

    Ku rundi ruhande ariko mu ntangiro z'Ukuboza 2021, icyorezo cyongeye gukaza umurego ahanini biturutse ku bukana bwa virusi yihinduranyije ya Omicron. Mu Rwanda iyi virusi yahageze ku wa 14 Ukuboza 2021.

    Kugeza ubu amabwiriza aheruka gushyirwaho na guverinoma yanzuye ko ibikorwa bihuza abantu benshi birimo imihango y'ubukwe n'ibindi biba bihagaritswe by'agateganyo.

    Perezida Kagame azageza ijambo ku Baturarwanda rigaragaza uko igihugu gihagaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-agiye-gutangariza-abaturarwanda-uko-igihugu-gihagaze

  • Ubukwe bwa Mireille na Fidele bwabaye bamaze… – #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Mireille na Fidele rwaratangiye mu 2003 ubwo aba bombi bigaga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ibihe byaje guha ibindi barakura umukobwa yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye n'itangazamakuru mu gashami kajyana no gutunganya amakuru hifashishijwe ikoranabunga (Media Digital Production).

    Yasoje mu ntangiro z'uyu mwaka nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha, kuri ubu nubwo atuye muri Leta ya Michigan akorera FSU televiziyo yo muri Leta ya Florida, ni mu gihe umusore we yize ibijyanye n'ubuvuzi aho akorera ivuriro rimwe ry'Abahinde rikorera mu mujyi wa Kigali.

    Inzira y'urukundo rwaba bombi ikaba yaratangiye ari ubucuti ariko umuhungu we akaba asa n’uwari yarakunze umukobwa kuva cyera aho yahoraga amubaza amakuru by'umwihariko akibanda ku kumenya niba yaba yarashatse cyangwa afite umukunzi. Byaje kuba ibindi  mu mwaka wa 2009 ubwo Fidele yiyemezaga gutangira kumutereta ariko anyuze mu bucuti.

    Ariko mu mwaka wa 2019 nibwo batangiye guteretana byeruye nyuma y'amasengesngesho bose bakoraga basabira abo bazabana, nyuma rero aba baje kwemeranya kubana ariko binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga kuko umusore yize hanze ariko aza kugaruka, mu gihe umukobwa na we asanzwe yibera muri Amerika ari nabyo byatumye bifashisha uburyo bw’iyakure muri gahunda zabo.

    Ubwo rero mu minsi mike ishize nyuma y'imyaka 10 Bahati Grace yari amaze atagera mu Rwanda yazaga, benshi bibajije impamvu nyamukuru yaba imuzanye ariko yari ubukwe bwa Mireille yanambitse ikamba mu birori byo gusezera urungano byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umuhango wo gusaba no gukwa Mireille batazira Mimi ku mbuga nkoranyambaga wabaye kuwa 12 Ukuboza 2021, witabirwa na Bulldogg wari unambariye umusore Fidele bakaba n'inshuti magara dore ko uyu musore ari uw'i Nyamirambo, Mike Karangwa akaba ariwe wari umusangiza w'amagambo, naho Jules Sentore niwe muhanzi wasusurukije ababwitabiriye.

    Kuwa 19 Ukuboza 2021, nibwo habaye ibirori byo gusezerana imbere y'Imana aho Bulldogg na Bahati Grace bari mu bambariye abageni ndetse nyuma yibyo birori umuryango mushya wa Mireille na Fidele washimye Bahati Grace ku bwitange yagize, bati:' wakiriye impano idasanzwe ku munsi w'ubukwe bwacu, ariko ni ibintu by'agatangaza kubona Michou Ruta (Mireille) akubonye muri Kigali nyuma y'imyaka 10  kubera ubukwe bwe.'

    Bahati Grace nawe yagaragaje ko yishimye kandi ashima n'Imana yabimushoboje ati:' Mwarakoze kumpitamo kugira ngo mbabe hafi ku munsi w'agatangaza wanyu, ndashima Imana ko byabashije kunkundira. Ndagukunda mukunzi.'Fidele na Mireille basezeranye kubana akaramata nyuma y’imyaka 18 baziranye

    Bahati Grace ni we wambitse ikamba ku munsi w’ibirori byo gusezera ku bukumi Mireille 

    Umuhango wo gusaba no gukwa Mireille wabaye kuwa 12 Ukuboza 2021Bulldogg ari mu bambariye Fidele mu gusabaFidele na Mireille basezeranye imbere y’Imana n’abantu nyuma y’imyaka 18 baziranye 

    Bulldogg yambariye Fidele no mu gusezerana imbere y’Imana

    Bahati Grace yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 kubera ubwukwe bwa Mireille na Fidele inshuti ze magara

    Urukundo rwabo rwakomeye mu mwaka wa 2009

    Bose bize hanze

    Urukundo rwabo rwatangiriye mu mashuri yisumbuye

    Fidele avuka i Nyamirambo

    Umukobwa yemeye ko bazabana mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Mu mpera z’umwaka ushize Mireille yari yaje gusura Fidele

    Mireille yaminuje mu bijyanye na Media Digital Production

    Fidele yamuje mu bijyanye n’ubuvuzi

    Uko abasore bari babucyereye ku munsi wo gusaba

    Jules Sentore niwe waririmbye indirimbo yo gusohora umugeni

    Mike Karangwa niwe wari umusangiza w’amagambo mu bukwe bwa Fidele na Mireille

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112946/ubukwe-bwa-mireille-na-fidele-bwabaye-bamaze-imyaka-18-baziranye-bwahagurukije-ibyamamare–112946.html

  • Confy uherutse gushyira hanze amashusho yind… – #rwanda #RwOT

    Munyaneza Confiance wamenyekanye nka Confy, aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko indirimbo Mali ishingiye ku mukobwa uhenze ndetse ngo wihagazeho kandi ntakunde akavuyo bigatuma abasore bari mu rungano rwe bamurwanira,  kumugeraho bikababera intambara gusa ngo we akaza kumugeraho.


    Confy yahamiririje INYARWANDA ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022, azashyira hanze indirimbo eshatu zirimo iyo yavuze ko Abanyarwanda bazakunda cyane bitewe n'uburyo yanditse ndetse n'umuziki urimo utandukanye n'uwo asanzwe akora. Mu magambo ye yagize ati:

    'Umwaka utaha nzashyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe kandi zizaba zirimo indirimbo imwe nzi neza ko Abanyarwanda bazakunda cyane bitewe n'uburyo yanditse n'injyana izaba irimo itandukanye n’iyo nsanzwe nkora'.

    Confy yifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire, abasaba gukomeza kumushyigikira muri muzika ye bareba indirimbo ye 'Mali', iri kumbuga zitandukanye zigurisha indirimbo no kuri konti ye Youtube.Yagize ati:

    'Abanyarwanda , ndabifuriza umwaka mushya muhire , kandi mbasaba gukomeza gushyigikira impano yanjye no gushyigikira ibihangano byanjye by'umwihariko indirimbo nshya mperutse gukorera amashusho kugeza ubu iri kumbuga zanjye zose'.

    Confy ni umuhanzi Nyarwanda , ufite impano inyura benshi iyo yashyize ijwi rye mu byuma by'abugenewe agakora indirimbo.

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO MALI YA CONFY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112947/confy-uherutse-gushyira-hanze-amashusho-yindirimbo-yise-mali-yifurije-abanyarwanda-umwaka–112947.html

  • Uburanga bwinkumi yibera muri Amerika Yagofo… – #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye kandi kiryoha ndetse uwo rwafashe biragora kurwigobotora, kuruhisha bikaba iby'iminsi mbarwa, uwahiriwe narwo agatuza agatera imbere agatunga agatunganirwa.

    Abakundana hari amagambo babwirana akora k'umutima agasukura roho agasubiza uturemangingo mu mwanya watwo, ayo umuhanga wo hambere w'umunyarwanda yasesenguye akayakubira mu ijambo rimwe ryitwa 'imitoma'.

    Yagoforreal nawe akaba ariyo yifashishije arata umwari wibera Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rudakangwa Charly Esther ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha 'Charlyesthy_19'.

    Yagoforreal yagize ati:'Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n'iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.'

    Ni imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera n’uwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w'agatangaza.

    Charly ati:'Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw'imirimo y'amaboko yawe n'ibindi byose, icyo nakubwira uri umugabo utikoraho.'

    Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko batewe ishema na Yagoforreal na Charly,  basa n'abemeza ko bari mu munyenga w'urukundo nk'umunyamakuru wa Tv/Radio10 wahise amurata amashimwe agira ati:'Imana izabubakire.'

    N'abandi bagaragaje bifashishije utumenyetso twifashishwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima nibyo Yagoforreal yakoze barimo Chita, Pizzo, Aline Gahongayire n'abandi banyuranye.

    Yamutomagije undi nawe amurata ubukaka no kuba rudasumbwa


    Utumenyesto tw’imitima twavugije ubuhuha yaba kuri banyirubwite n’ababakurikira banahaye umugisha urukundo rwabo



    Charly yibera muri Michigan mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Yemeje ko umutima wa Yagoforreal ari ntagereranwa

    Yagoforreal yamwifurije isabukuru nziza anahamya ko atariyo yonyine yishimira ari igihango bafitanye

    Ubutumwa bwa Charly bugaragaza ko ari umukirisitu ukomeye

    Umwe mu bashyize inyunganizi ku butumwa bwa Yagoforreal yahamije ko yari yarabivuze ko afite umukunzi wibera imahanga

    Rudakangwa Charly Esther








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112943/uburanga-bwinkumi-yibera-usa-muri-michigan-yagoforreal-yatomagije-benshi-bagahamya-ko-ari–112943.html

  • Umubyeyi yasabye Minisitiri Bamporiki kumuha… – #rwanda #RwOT

    Mu magambo y'ikinyarwanda kivanzemo ubusizi, umubyeyi ukiri muto witwa Jessica ku mbuga nkoranyambaga yasabye ikintu gikomeye Minisitiri Bamporiki, mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Hari kuwa 24 Ukuboza 2021, ari nawo munsi Minisitiri Bamporiki yizihirijeho isabukuru y'amavuko.

    Jessica yagize ati:'Bwana Minisitiri Bamporiki sinsabirije biragatabwa sinasaba agafuka k’umuceri cyangwa ngo ibihumbi 2 kuko ibyo birashira, ni umuco mubi ahubwo nabisabiraga akarimo k’amaboko za Busanza n’ahandi mbashe kwirerera umuhungu ari nawe Rwanda rw’ejo,  murakoze mugire Imana.'

    Nyuma y’ubu butumwa, benshi bagaragaje ko igikorwa Jessica yakoze cyo gusaba akazi ari ubutwari basaba n'abandi baba bafite uko bamufasha ko babikora kandi bamwifuriza amahirwe yo kuba icyo asabye yakibona, banahamya ko asabye neza.

    Nk’uwiyise Vice President yagize ati:'N’undi wese ufite uko agufasha agufashe Imana imuhe umugisha.' Patrick N ati:'Bamporiki Nyakubahwa Imana y’i Rwanda yakugabiye ugatunga ugatunganirwa yagutije nawe ugabire beneyo n'abayikomokaho mu bushobozi bwanyu mufashe umwari w’i  Rwanda arere akuze Ingabo yejo hazaza.'

    Gusa hari n'abagaragaje ko Jessica yakosheje gushyira ifoto y'umwana utarageza imyaka y'ubukure ku karubanda muri gahunda isa niyo yapanze. Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bahanga mu bijyanye n'ubuhanzi, ubusizi, ubwanditsi n'inararibonye muri politike amazemo imyaka isaga 8.

    Akaba kandi anasobanukiwe ubuzima nkuko yagiye akomeza kubitangaza mu biganiro binyuranye yatanze.

     

    Ubutumwa bwa Jessica asaba Minisitiri Bamporiki akazi ngo abashe kubona uko arera umuhungu we

    Hari umubyeyi witwa Uwizihiwe Leone Laura wahaye Jessica amafaranga yo kuba yifashisha mu gihe agitegereje kuba yasubizwa 

    Benshi bashimye umwanzuro wa Jessica bamwifuriza amahirwe masa

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112945/umubyeyi-yasabye-minisitiri-bamporiki-kumuha-akazi-akabona-uko-yirerera-ikibondo-ibyo-bens-112945.html

  • Karongi: Umunani batawe muri yombi bashinjwa kwica uwo basangiye kuri Noheli – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca babonye umurambo w'umuturanyi wabo, baherukaga ejo ari gusangira inzoga na bagenzi be.

    Bakimara kubona uwo murambo bahamagaye ubuyobozi bw'umurenge n'inzego z'umutekano kugira ngo bakore ipereza ku rupfu rw'uyu mugabo.

    Abaturage bavuga ko nyakwigendera nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo. RIB yataye muri yombi abantu umunani basangiye na nyakwigendera bakanatahana na we.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medald yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere mu gatuza, ari naho bahera bakeka ko ashobora kuba yatewe icyuma.

    Ati 'Abaturage turabasaba ko bajya batangira amakuru ku gihe, ikindi twabasabye ko bagabanya amakimbirane bafitanye kugira ngo bitazajya bikurura imfu zimwe na zimwe. Icyagaragara nk'ikibazo abaturage bafitanye bajye bakibwira ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugikemura.'

    Nyakwigendera Nshimiyimana yakoraga akazi ko kwikorera imizigo, asize umugore n'abana batatu.

    Umugabo wo mu Karere ka Karongi yasanzwe yapfuye mu gihe yahoze asangira n’abandi kuri Noheli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umunani-batawe-muri-yombi-bashinjwa-kwica-uwo-basangiye-na-we-kuri