Blog

  • Kuri Noheli abakabakaba 13.000 bafashwe barenze ku mabwiriza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kwijira mu mwaka mushya wa 2022 baheza Covid-19

    CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kwijira mu mwaka mushya wa 2022 baheza Covid-19

    Imibare igaragaza ko bantu 5000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda, mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2021, muri iryo joro kandi abantu 1200 bafashwe barengeje masaha yo gutaha, na ho mu ijoro rya Noheli abantu 4600 bafashwe barenze ku mabwiriza, mu gihe abasaga 1100 bafashwe nyuma y’amasaha yo gutaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Jean Bosco Kabera, yabitangarije mu kiganiro cya Mastercard Foundation cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021, aho yagaragazaga uko abantu barimo kwitwara muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

    CP Kabera yagaragaje ko hakiri a bantu bakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho yatanze ingero z’ukuntu hari n’abasigaye basura abarwayi ba Covid-19 bakanasangira ibinyobwa, nyamara ngo bene abo baba bafite ibyago byose byo kwandura icyo cyorezo no kucyanduza abandi.

    Avuga mo hari ibice by’Igihugu bigaragara ko byagoranye cyane kuko ku munsi wa mbere wa Noheli abantu benshi barenze ku mabwiriza harimo kutambara udupfukamunwa, guhana intera gukaraba kenshi no kuba hari abafatiwe mu tubari.

    Yongeraho ko hari abafashwe nyuma y’amasaha yemewe y’ingendo, abahimbye utubari mu ngo, abanywa inzoga mu tubari amasaha yo gufunga yageze n’abo bajya gusura abarwayi ba Covid-19 bakanywa bakanasangira, yewe n’umurwayi wa Covid-19 akanywa inzoga.

    Hari aho abantu 17 bafashwe bagiye gusura umurwayi wa Covid-19 yambaye n’isaha ya Polisi hagatangwa amakuru, bamara gufatwa bagapimwa bagasanga bane muri bo nabo baranduye, bukeye bwaho muri Remera abantu bajya gusura umurwayi wa Covid-19 baranasangira, ibyo bikaba atari no kudohoka ahubwo ngo ari ugutinyuka, wageraho ukarengera kandi imyitwarire nk’iyo ishobora guteza ikibazo.

    Abantu bizihize Ubunani baheza Covid-19

    CP Kabera asaba Abanyarwanda kwinjira mu Bunani bikingiza kandi banakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bidakwiye ko bayimukana mu mwaka mushya wa 2022.

    Agira ati 'Ntawe ukwiye guhunga kwikingiza Covid-19, kuko isi yose irakingira, abantu bizere ko ibyo ubuyobzi bukora bugamije gufasha abaturage, nta mpamvu yo guhimba ko wakingiwe kandi utarakingiwe kandi mu gihugu hose bakingira kandi banapima Covid-19. Mu bunani turagira inama Abaturarwanda ko kujya kwizihiza ubunani mugomba guheza Covid-19 kandi mufite amabwiriza mu ntoki, mukamenya icyo mukurikiza tukinjira 2022 duheza Covid-19'.

    Avuga ko byagaragaye ko abantu benshi bagenda ku munota wa nyuma agasaba ko bateganya uburyo bwo kugenda hakiri kare kuko kugenda nyuma biteza umuvundo kandi wabateza ibyago byo kwandura.

    Yongera kwihanangiriza abasohoka bakajya kwizihiza iminsi mikuru mu bindi bice by’igihugu, ko bakwiye kwitwararika kuko nko mu turere twa Musanze na Rubavu byagaragaye ko hari abantu benshi bafashwe barenze ku mabwiriza, nyamara ngo kuba wasohotse bitavuze kuba wasize amabwiriza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kuri-noheli-abakabakaba-13-000-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza

  • Ibyo wa musore wamamaye kubera imvugo INYOGO YE n'umunyamakuru Yago baraye bakoreye kuri instagram ntabwo abantu bazabyibagirwa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo Habiyaremye Jean Pierre a.k.a Issa New Boy wamamaye ku izina rya Inyogo ye, n'umunyamakuru Yago bahiye Live kuri instagram kugirango baganirize abafana babo bababaza uko Noheli yagenze ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Natwe twabakurikiraniye uko Live yose yagenze. Inyogo ye yagaragarijwe urukundo rwinshi n'abafana be ndetse banamuremeye bamuha amafaranga kuri nimero ya Mobile Money yari yashyizwe hasi kuri Live video.

    Yago na Inyogo ye basangiye ifunguro rya nimugoroba  ari nako Inyogo ye yakomezaga kuganiriza abafana be bari benshi bamwishimiye bifuza kutamukuraho ijisho.

    Dore uko byagenze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wa-musore-wamamaye-kubera-imvugo-ye-inyogo-ye-numunyamakuru-yago-baraye-bakoreye-kuri-instagram-ntabwo-abantu-bazabyibagirwa-video/

  • Ihere ijisho uburanga bw'umukobwa wibera muri America uvugwa mu rukundo na Yagoforreal[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye kandi kiryoha ndetse uwo rwafashe biragora kurwigobotora, kuruhisha bikaba iby'iminsi mbarwa, uwahiriwe narwo agatuza agatera imbere agatunga agatunganirwa.

    Abakundana hari amagambo babwirana akora k'umutima agasukura roho agasubiza uturemangingo mu mwanya watwo, ayo umuhanga wo hambere w'umunyarwanda yasesenguye akayakubira mu ijambo rimwe ryitwa 'imitoma'.

    Yagoforreal nawe akaba ariyo yifashishije arata umwari wibera Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rudakangwa Charly Esther ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha 'Charlyesthy_19'.

    Yagoforreal yagize ati:'Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n'iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw'Imana bukubeho iteka ryose.'

    Ni imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera n'uwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w'agatangaza.

    Charly ati:'Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw'imirimo y'amaboko yawe n'ibindi byose, icyo nakubwira uri umugabo utikoraho.'

    Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko batewe ishema na Yagoforreal na Charly, basa n'abemeza ko bari mu munyenga w'urukundo nk'umunyamakuru wa Tv/Radio10 wahise amurata amashimwe agira ati:'Imana izabubakire.'

    N'abandi bagaragaje bifashishije utumenyetso twifashishwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima nibyo Yagoforreal yakoze barimo Chita, Pizzo, Aline Gahongayire n'abandi banyuranye.

    Yamutomagije undi nawe amurata ubukaka no kuba rudasumbwa


    Utumenyesto tw'imitima twavugije ubuhuha yaba kuri banyirubwite n'ababakurikira banahaye umugisha urukundo rwabo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-umukobwa-wibera-muri-america-uvugwa-mu-rukundo-na

  • Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza y'u Rwanda yasanzwe mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza, witwa Munyemana Ananias, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye.

    Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa gatatu akaba akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

    Ababanaga na nyakwigendera bavuze ko mu minsi mike ishize ari bwo yasubiye ku ishuri avuye mu Karere ka Nyanza aho yari yagiye mu biraka ari bwo ngo yahise atangira kuribwa mu nda cyane.

    Ubwo bamusabaga kumujyana kwa muganga ngo yababwiye ko yizeye ko aza kumererwa neza. Bukeye bwaho kuri uyu wa Gatandatu yongeye kuribwa mu nda cyane bajya gushaka moto kugira ngo bamujyane kwa muganga bagarutse basanga yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma nyuma y'uko apfuye atari amaze igihe arwaye.

    Yagize ati “Abo babanaga batubwiye ko umunsi ubanziriza uw'ejo yumvaga arwaye ngo bamusabye kumujyana kwa muganga ababwira ko buri bucye ameze neza; nta makuru bigeze batanga yaba mu buyobozi bw'ikigo ahubwo twagiye kumva twumva yapfuye.”

    Rukeribuga yavuze ko ibivugwa ko yaba yishwe n'amarozi ari ibikekwa n'abantu ko we ntacyo yabivugaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umunyeshuri-wigaga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Perezida Tshisekedi yiyemeje guhiga bukware abagabye igitero cy’ubwiyahuzi i Beni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Tshisekedi wa RDC

    Perezida Tshisekedi wa RDC

    Aba bantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, i Beni.

    Umwiyahuzi waturikije icyo gisasu mbere yo kwinjira muri resitora cyaturukiyemo, Polisi yagerageje kumukumira ariko birangira yiturikije ageze mu marembo yayo, we n’abandi bantu batanu bahise bapfa.

    Nk’uko aya makuru yatanzwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, abantu 13 bakomerekeye muri icyo gitero, kugeza ubu kitaragira umutwe uwo ari wo wose uracyigamba, n’ubwo bikekwa ko ari ADF usanzwe ufitanye isano na Islamic State.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-tshisekedi-yiyemeje-guhiga-bukware-abagabye-igitero-cy-ubwiyahuzi-i-beni

  • Rulindo : Gitifu w’Umurenge ari mu bantu 11 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abatashye ubukwe bwabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo.

    Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Ushinzwe irangamimerere muri uwo Murenge na Gitifu w’Akagari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo kugira ngo bigishwe.

    Abo bantu bose bafashwe nyuma yo kujya mu birori byo kwiyakira bavuye mu bukwe ku Murenge wari wasezeranyije imiryango 10 ariko muri uyu muryango hakagaragaramo umuntu umwe wanduye Covid-19 ndetse no mu bari babutashye harimo abatarakingiwe inkingo zose ziteganywa, ndetse bamwe ntibari bipimishije Covid-19 nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, avuga ko bakoze amakosa yo kudasuzuma neza niba koko uyu muryango wari wujuje ibisabwa kugira ngo ukore ubukwe muri ibi bihe hariho ingamba zo kubahiriza Covid-19, akagira inama bagenzi be yo kuba maso kugira ngo batagwa muri ayo makosa.

    Yagize ati 'Twasezeranyije imiryango irimo n’uyu [utari wubahirije ibisabwa] ariko kubera ko baje bakerewe, ababishinzwe ntibagenzuye neza niba bujuje ibisabwa harimo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu basinyiye uyu muryango habonetsemo n’uwanduye Covid-19. Ndasaba bagenzi banjye kujya bagenzura neza kandi ntibirare ngo bagendere ku kizere batagwa mu makosa natwe twaguyemo.'

    Niyoniringira Angelique wakoze ubukwe yemeye amakosa bakoze anabisabira imbabazi.

    Yagize ati 'Turemera ko habayeho amakosa kandi turasaba imbabazi, ntabwo twubahirije amabwiriza asabwa yo kwirinda iki cyorezo, nagira inama abandi bateganya ubukwe kujya birinda icyatuma bagwa mu makosa nk’aya kuko Covid-19 iriho, bubahirize ibisabwa n’inzego z’ubuzima.'

    CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asaba inzego bireba kurushaho kuyakurikirana.

    Yagize ati 'Tuributsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurinda ubuzima bwabo, Covid-19 irandura ku muvuduko uri hejuru, bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bibongerere ubudahangarwa bw’umubiri.'

    Ubusanzwe amabwiriza areba ibirori by’ubukwe, gusezerana imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu rusengero, asaba abantu bose bategura ibi birori bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye, ndetse bakaba banipimishije mu masaha 24 mbere y’umunsi w’ibirori.

    Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ibanze bw’aho bizabera mu minsi irindwi mbere y’uko biba, kandi ababikora bakanipimisha mbere y’amasaha 24.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Gitifu-w-Umurenge-ari-mu-bantu-11-bafatiwe-mu-bukwe-barenze-ku-mabwiriza

  • Rubavu : Umwarimu yafatanywe icyangombwa cy’igicurano kigaragaza ko yikingije cyanditseho Faiza aho kuba Phizer #rwanda #RwOT

    Iki cyangombwa kigaragaza ko yakingiwe muri Nzeri 2021, akingirirwa mu kigo nderabuzima cya Bugeshi ajya no mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima kwibaruza mu bantu bakingiwe.

    Havugimana yafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari agiye kwa muganga kwivuza ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukuboza ku cyicaro cya sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, Havugimana yemeye icyaha yakoze avuga ko kiriya cyangombwa yagihawe n’umuntu atashatse kuvuga amazina ye.

    Yavuze ko uwo muntu wamuhaye iki cyangomwa yagira ngo azajye yitabira ibikorwa bitandukanye harimo ubukwe bw’umuvandimwe we buheruka kubera mu Karere ka Musanze.

    Uwakimukoreye ngo ni umuturage wo mu Karere ka Musanze, yamwishyuye amafaranga y’u Rwanda igihumbi kugira ngo akimukorere.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Banaventure Twizere Karekezi yavuze ko Havugimana yafatiwe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi yaje kwivuza.

    Yagize ati 'Havugimana ntabwo yigize yikingiza ahubwo yahisemo gukora icyaha cyo guhimba icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe. Yafatanwe kiriya cyangombwa aje kwivuza kwa muganga.'

    CIP Karekezi yibukije abantu ko n’ubwo amabwiriza ya Leta asaba ko abantu bagomba kwerekana ko bikingije icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bagire serivisi bahabwa bitavuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana.Abatarikingiza yabakanguriye kwihutira kubikora hakiri.

    Yakomeje akangurira abantu kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bakanirinda inzira zose zibaganisha ku gukora ibyaha kuko Polisi iri maso izabafata.

    Havugimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umwarimu-yafatanywe-icyangombwa-cy-igicurano-kigaragaza-ko-yikingije-cyanditseho-Faiza-aho-kuba-Phizer

  • Umwe mu bakinnyi ba Gasogi United yamaze kujugunywa mu kimoteri #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Gasogi United, Guy Bukasa yavuze ko ibya myugariro wayo Mbogo Ally muri iyi kipe byarangiye atazongera kumukoresha umushaka yamusanga mu kimoteri.

    Ni nyuma y’amakosa uyu mukinnyi yaraye akoze mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 baraye bahuyemo na APR FC ikabatsinda 2-0.

    Mbogo Ally wari wabanje mu kibuga yagiye agaragaza gukora amakosa ya hato na hato atari ngombwa harimo n’ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves, igice cya kabiri kigitangira yahise asimbuzwa.

    Nyuma y’uyu mukino, Guy Bukasa yahise atangaza ko iby’uyu mukinnyi muri Gasogi United birangiye, kuko ngo ntabwo yajya ahora asubiramo amakosa amwe.

    Ati “Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye muri Gasogi birangiye, ndabivuze kumugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino.”

    Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.

    Ati “Numvaga amajwi y’abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y’ikibuga, mushyire hanze y’ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda (…) ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo.”

    Mbogo Ally yinjiye muri Gasogi United muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kiyovu Sports yanze kumuha amasezerano mashya, yakiniye kandi amakipe arimo Espoir FC na Bugesera FC.

    Mbogo Ally ngo agomba kujya mu kimoteri

    Guy Bukasa yavuze ko atakomeza kwihanganira amakosa ya Mbogo Ally

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-bakinnyi-ba-gasogi-united-yamaze-kujugunywa-mu-kimoteri

  • Menya impamvu ikomeye ituma umusore /umugabo azana inkari mu gihe arimo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku bagore ho ni ibintu bishoboka cyane ndetse ubushakashatsi bugaragaza yuko 60% by'abagore bagira 'amavangingo' bashobora gucikwa hakaba hakivangamo n'inkari igihe bari kunyazwa, nubwo hari n'ababikorera ubushake cyane cyane iyo bashaka gutuburira abo bari kubikorana.

    Ese no ku bagabo byashoboka ko mu gikorwa hagati cyangwa ari gusohora na we ashobora no kuzana inkari akanyara?

    Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho

    Ubusanzwe uburyo abagabo bateye, umuyoboro uyobora inkari ni na wo ukoreshwa hasohoka amasohoro.

    Igihe umugabo ubugabo bwe bwafashe umurego, umuvaruhago urifunga, kugirango naramuka asohoye amasohoro ataza kwivangamo inkari. Bivuze ko ubusanzwe umugabo ADASHOBORA KUNYARA ARI GUKORA IMIBONANO.Icyakora bishobora kubaho kubera impamvu z'uburwayi

    Impamvu itangwa ni igihe yarwaye kanseri ya porositate bakayibaga bakayikuramo. Muri iki gihe birashoboka ko inkari zaza ari mu gikorwa hagati dore ko no mu gutegurana aho kuza rwa rurenda kuri we haza udukari duke. Ndetse no mu gihe asohoye hashobora kwivangamo inkari nkeya.Gusa iyo bimubaho asabwa gukora siporo ya Kegel kenshi, bimufasha kubasha gufunga inkari ntizibe zamucika.

    Niba wajyaga rero utekereza yuko bishobora ko umugabo ashobora na we kunyara ari gukora imibonano cyangwa zikaba zamucika mu gihe asohora, umenye ko bizaba biturutse ku burwayi, mu gihe ku bagore bo akenshi atari uburwayi ahubwo ari ugucikwa cyangwa ubushake.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-ikomeye-ituma-umusore-umugabo-azana-inkari-mu-gihe-arimo-gutera-akabariro/

  • Isesengura ku mpamvu y'izamuka ry'umubare w'abandura Covid-19 ariko abaremba batiyongera – #rwanda #RwOT

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abamaze kuyandura ni ibihumbi 105 barimo 713 bayanduye mu masaha 24 ashize kugeza ku wa 25 Ukuboza 2021. Ni mu gihe abo imaze guhitana ari 1346.

    Ibigaragazwa na raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y'Ubuzima bitanga ishusho y'uko icyorezo cya Covid-19, muri iyi minsi cyongeye gukaza umurego.

    Nk'ubu iyi raporo igaragaza ko mu masaha 24 yarangiye ku wa 25 Ukuboza 2021, mu bipimo 18.127 byafashwe mu gihugu hose, abanduye ni 713. Mu gihe umuntu umwe ari we wahitanywe n'iki cyorezo.

    Ikomeza igaragaza ko mu minsi irindwi ishize hamaze gufatwa ibipimo 129.439 hakaba hamaze kugaragara abanduye 3099. Ndetse ijanisha ry'abandura ku munsi rigeze kuri 2,4%.

    Ni mu gihe kandi mu minsi irindwi ishize [kugeza tariki 25 Ukuboza 2021], hari abantu babiri bamaze guhitanwa na Covid-19, naho abantu barwariye mu bitaro ubu bakaba ari 59 barimo 9 bagezemo kuri iyi tariki.

    Ni ibintu abakurikiranira hafi indwara z'ibyorezo basobanura ko biri guterwa n'impamvu ebyiri.

    Bahuriza ku kuba muri iki gihe ku Isi hose hari virusi yihinduranyije ya Covid-19, izwi nka Omicron no kuba muri ibi bihe by'iminsi mikuru abaturage badohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagize ati 'Byose biravanze. Iyi virusi yihinduranyije yandura vuba no gukwirakwira kwayo biroroshye ariko kugira ngo ikwirakwire mu bantu ni uko baba bayihaye icyuho.'

    Dr Mpunga avuga ko ku rundi ruhande nubwo hari abantu benshi banduye, mu bitaro hataragera abarembye benshi ari nayo mpamvu hakiri icyizere cyo kuba ibikorwa bitafunga.

    Omicron, ifite ubukana budasanzwe

    Mu minsi irindwi ishize [kugeza tariki 25 Ukuboza 2021], abamaze kwandura Covid-19 ni 3.099. Ni ukuvuga ko impuzandengo y'abandura iri kuri 2,4%. Abapfa nabo mu minsi irindwi ishize bamaze kuba babiri.

    Ugereranyije n'iminsi irindwi yabanje [ni ukuvuga kugeza tariki 18 Ukuboza], abanduye Covid-19, icyo gihe bari 829. Impuzandengo y'abandura yari kuri 0,7%. Icyo gihe ntan'umwe wari wahitanywe n'iki cyorezo.

    Ku wa 14 Ukuboza 2021, nibwo bwa mbere Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya Covid-19 izwi ku izina rya Omicron.

    Ubaze iminsi irindwi mbere y'icyo gihe [kugeza tariki 13 Ukuboza 2021], ubona ko abari baranduye bari 284. Icyo gihe abandura bari ku mpuzandengo ya 0,3%.

    Ni mu gihe indi minsi irindwi yabanjirije iyi [kugeza ku wa 6 Ukuboza 2021], abanduye bari 85, na ho umuntu umwe ni we wari umaze gupfa muri iyo minsi.

    Mu minsi irindwi ya nyuma y'Ugushyingo 2021, abanduye bari 95 ni ukuvuga ko icyo gihe abandura ku munsi bari ku ijanisha rya 0,1%.

    Ibi birajyana n'umubare w'abapfa kuko icyo gihe mu minsi irindwi yari ishize hari hamaze gupfa umuntu umwe ndetse mu bitaro nta murwayi urembye wari urimo.

    Dr Nkeshimana avuga ko mu minsi mikuru isoza umwaka abantu bakunda kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko uko imibare y'abandura izamuka ari na ko abarembera mu bitaro n'abapfa baziyongera.

    Ati 'Ijanisha ry'abapfa muri Covid-19 mwabonye ko ari 1,3%, ubwo iyo abandura babaye 100 cyangwa 200 kuzamura niko n'abafite ibyago byo gupfa biyongera. Niba abanduye babaye 400, ubwo dushyize mu kaga abantu bane bashobora kubigwamo.'

    Yakomeje agira ati 'Kugira ubwandu bwinshi n'impfu zibizamukiramo. Umuti nta wundi ni imbaraga za buri muntu mu guharanira ko habaho ubwandu buke tuvuga ngo n'abazarwara nta wuzahasiga ubuzima.'

    Ku rundi ruhande ariko Dr Mpunga yavuze ko kuba mu bandura bashya harimo abakingiwe n'abatarakingirwa.

    Ati 'Ikigaragara ni uko abandura benshi ni abo mu Mujyi wa Kigali, kandi abenshi barakingiwe byuzuye, bivuze ko abakingiwe benshi aribo bari kugaragaramo.'

    Yakomeje agira ati 'Ni na yo mpamvu dutekereza ko kuba barwara ntibarembye, ubwo ni ukuba bafite ubwo budahangarwa bw'urukingo babonye.'

    Kuki buri gihe mu minsi mikuru?

    Mu Ukuboza 2020, ari na bwo bwa mbere iki cyorezo cyari gitangiye gukaza umurego, abandura batangiye kugera mu 100 ndetse baza kugera kuri 300 muri Mutarama 2021.

    Abasesengura imiterere y'icyorezo bagaragazaga ko impamvu nta yindi ari ukudohoka kw'abaturage bari binjiye mu bihe by'iminsi mikuru isoza uwo mwaka.

    Imibare y'abandura Covid-19 nk'iyi yaherukaga hagati ya Kamena na Kanama 2021, aho Isi yari ihanganye na virusi yihinduranya ya Delta yaje no kugera mu Rwanda igatuma abandura bagera mu 2700 mu gihe cy'amasaha 24 gusa.

    Kuva tariki 5 Kanama 2021, abandura Covid-19, umunsi ku munsi batangiye kugenda bagabanyuka ndetse bagera ubwo babaye batanu [aha hari tariki 30 Ugushyingo 2021].

    Dr Nkeshimana avuga ko by'umwihariko mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka, abaturage bakunda kwirara bakadohoka ku kubahiriza amabwiriza.

    Ati 'Mbere habayeho kuburira abantu bashishikarizwa kwitwararika kubera ko tuzi neza mu gihe cy'iminsi mikuru abantu tuziko ibya Covid-19, baba babiparitse batari kubahiriza ingamba ku rwego rwo hejuru.'

    Yakomeje agira ati 'Tuba turi mu ngendo zitari ngombwa, abantu bavanyeho agapfukamunwa, niho imibare irimo kuzamuka ariko urebye na raporo za polisi y'igihugu nabo berekana ko hirya no hino abantu bibereye mu bindi.'

    Nko kuri uyu wa Gatandatu [kuri Noheli], Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 11 barimo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyorongi.

    Aba bose bari bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse mu bafashwe harimo uwasanganywe ubwandu bwa Covid-19.

    Dr Nkeshimana akavuga ko ibi byose bigaragaza ko imyitwarire y'abaturage banga kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'Ubuzima aribo bashobora gukomeza gushyira igihugu mu kaga.

    Ati 'Ibyo byose rero nta kindi bibyara ni imibare izamuka. Mu gihe abantu batari bumva uburemere bwabyo, imibare ishobora no kuzamuka ikarenga n'iyo twigeze kubona. Hari ibyo inzego zadufasha ariko hari n'imyitwarire y'abaturage.'

    Dr Mpunga yibukije ko gufata inkingo ari indi ntwaro ishobora gufasha ndetse asaba abamaze amezi atandatu bahawe doze ebyiri by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali kwihutira gufata urukingo rushimangira.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-iki-cyihishe-inyuma-yo-kongera-gutumbagira-kw-umubare-w-abandura-covid-19