Blog

  • Amavuriro yigenga yahagaritse imikoranire n' Ibigo bitanga ubwinshingizi kutishyurira igihe #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bigo by'ubwishingizi mu by'ubuvuzi, ntibivuga rumwe n'ihuriro ry'amavuriro yigenga mu Rwanda ku cyemezo cyo guhagarika kwakira abanyamuryango babyo.

    Abanyamuryango basaga ibihumbi 100 nibo bashobora kugirwaho ingaruka n'icyemezo cy'ihuriro ry'amavuriro yigenga  mu Rwanda, cyo guhagarika kwakira abafite ubwishingizi bw'ibigo by'ubwishingizi Radiant, Sanlam na Britam.

    Amavuriro yigenga ashinja ibi bigo bitatu kutishyura naho abayobozi b'ibi bigo bagahakana bivuye inyuma, ko nta mwenda batarashyura uretse ngo inyemezabwishyu batumvikanaho.

    Ni icyemezo iri huriro rivuga ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 25 Mutarama 2022 bitwe n'icyo ryita umwenda w'amezi atanu, riberewemo n'ibyo bigo bitatu bitanga ubwishingizi  bw'ubuvuzi.

    Umuyobozi w'iri huriro ry'amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr. Mugenzi Dominique Savio avuga ko iki ari icyemezo bafashe nyuma y'inama nyinshi bagiranye n'ibi bigo by'ubwishingizi ariko ntibitange umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam, Betty Sayinzoga n'uwa Radiant Rugenera Marc bavuga ko nta birarane bafitiye aya mavuriro, usibye inyemezabwishyu  ngo zifite ibibazo batemeranyaho.

    Bimwe mu byo abaganga mu mavuriro yigenga batishimira, ni uburyo biriya bigo by'ubwishingizi bibategeka ibyo bakorera umurwayi n'ibyo batagomba kumukorera nyamara ari abanyamwuga bazi neza ibyo bakora.

    Ubuyobozi bw'ihuriro ry'ibigo by'ubwishingizi mu by'ubuvuzi Dr. Blaise Uhagaze, avuga ko bandikiye Minisiteri y'ubuzima kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.

    Ibi bigo 3 by'ubwishingizi birebwa niki cyemezo bifite abanyamuryango basaga ibihumbi 100,000.

    Mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga agera kuri 315 yakiriye abasaga Miliyoni imwe muri 2020, ariko iki kigero kikaba cyariyongereyeho 30% byuwo mubare mu mwaka ushize wa 2021.

    SRC: RBA

    The post Amavuriro yigenga yahagaritse imikoranire n' Ibigo bitanga ubwinshingizi kutishyurira igihe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/24/amavuriro-yigenga-yahagaritse-imikoranire-n-ibigo-bitanga-ubwinshingizi-kutishyurira-igihe/

  • Haruna Niyonzima arifuza cyane guhura na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yifuza guhura n’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame aho avuga ko hari byinshi yifuza kumubwira kandi azi neza ko hari ibyahita bihinduka muri ruhago y’u Rwanda n’intsinzi ikaboneka.

    Intsinzi ku ikipe y’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kuba inzozi, abanyarwanda benshi bifashe mapfubyi kubera Amavubi, gusa no mu bakinnyi nabo ntabwo bishimye kubona birirwa batukwa ahantu hose n’abanyarwanda kandi nyamara ngo hari icyagakozwe kidakorwa ngo intsinzi iboneke n’abanyarwanda babone ibyishimo nk’ibya 2003 u Rwanda rubona itike y’igikombe cy’Afurika.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima mu kiganiro One Sports Show aherutse kuvuga ko ibi byose birimo kuba aho abanyarwanda bigunze kubera Amavubi hari umuti wabyo, ngo aramutse ahuye na Perezida Kagame hari ibyo azi yamubwira kandi byakemura byinshi.

    Ati 'Navuze akantu abantu basa n’aho bagapinze ariko umunsi nahuye n’umukuru w’igihugu ibyo bintu bizahinduka, nkunda kubisaba cyane (…) kubunyuza mu itangazamakuru ntibishoboka, ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.'

    Haruna Niyonzima aheruka gutangaza ko bahuye yamutura ibibazo byose biri mu ikipe y’igihugu bituma intsinzi itaboneka.

    Uyu mugabo umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu mateka yayo aho yakinnye 105, yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy’Afurika ariko na none aca amarenga y’uko Perezida w’u Rwanda ari we ufite urufunguzo cyane ko ari we wenyine wasubiza ibintu ku murongo.

    Amavubi aheruka mu gikombe cy’Afurika cya 2004, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imyaka 18 irirenze rurota gusubirayo ariko byaranze neza.

    Haruna Niyonzima ngo ubutumwa bwe azabwihera umukuru w’igihugu nta wundi muntu azamutumaho

    Perezida Kagame ngo ni we ufite ubushobozi bwo gukemura ikibazo kiri mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-arifuza-cyane-guhura-na-perezida-kagame

  • Yageze hagati ikiniga kiramufata hafi amarira gushoka, Lomami Marcel yavuze icyatumye Marines ibanyagira #rwanda #RwOT

    Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko kubura abakinnyi be bagera kuri 4 basanzwe babanza mu kibuga ari kimwe mu bintu byatumye batsindwa na Marines.

    Ku munsi w’ejo hashize Rayon Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ni umukino warangiye Marines ibatsindiye i Kigali ibitego 3-0.

    Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Muvandimwe JMV, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Nishimwe Blaise bari batemerewe gukina umunsi wa 14 kubera amakarita, hari kandi na Onana Willy ufite ikibazo cyu’imvune.

    Nyuma y’uyu mukino, Lomami yavuze ko kuba atari afite abakinnyi be bose ari kimwe mu bintu byamukozeho nta kindi.

    Ati 'urebye nta kintu kiri kubura ni uko dutsinzwe ariko nta kintu kibura ni abakinnyi banjye babuze kuko iyo baza kuba bahari ndumva ko twari gukora ibishoboka kuko nibo bari bamaze kumenyerana, urumva nari mfite abakinnyi benshi bari basanzwe badakina n’abandi bari bavuye mu burwayi.'

    Ababjijwe niba yaba yibeshye ubwo yakoraga impinduka mu gice cya kabiri havamo Mugisha François Master hakajyamo Niyonkuru Sadjati, nibwo ikiniga cyamufashe kuvuga biranga.

    Ati 'ntakwibeshya byaba birimo kuko twifuzaga y’uko twataka, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko aguma hariya hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine, yego hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma niyo yatuzaniye ikibazo (aha nibwo ikiniga cyahise kimufata kuvuga biranga), ni uko.'

    Rayon Sports izasoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2021-22 ikina na Gasogo United ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022.

    Kubura bamwe mu bakinnyi be nicyo ahamya ko cyamukozeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yageze-hagati-ikiniga-kiramufata-hafi-amarira-gushoka-lomami-marcel-yavuze-icyatumye-marines-ibanyagira

  • Amajyepfo: Minisitiri Gatete, yavuze ku baturage batinda kubona ingurane z'ibyabo byangizwa hakorwa ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Gatete Claver mu rugendo amaze iminsi agirira mu bice bitandukanye birimo ibyo mu ntara y'Uburengerazuba ndetse n'iy'Amajyepfo, yavuze ko nta mushinga uzongera gutangira abaturage batarabona ingurane z'ibyo bangirijwe n'ibikorwaremezo.

    Mu ruzinduko yasoreje ku isoko y'Amazi iri ku cyuzi cya Ayideri gitanga amazi ajya mu muyoboro wa Shyogwe-Mayaga, aho yageze avuye mu karere ka Nyanza gusura uruganda rukora insinga z'amashanyarazi, aha naho akaba yahageze avuye gusura uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruri mu karere ka Gisagara, Minisitiri Gatete yavuze ko nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo umuturage atarahabwa ingurane kubye byangijwe.

    Yagize ati' Nibyo, twagiye tugira ibice bitandukanye mu gihugu bigenda bigaragaramo abaturage bavugako ibikorwa begerejwe hari imitungo yabo yangizwa ariko kubona ingurane bigatinda. Kugeza ubu, ni uko icyo dushaka nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo ataraha ingurane abagomba kuzihabwa, bityo bikazagabanya abajyaga bavuga ko bamaze igihe batarahabwa ingurane zabo'.

    Akomeza avuga ko mu mwaka ushize hakozwe ibarura ry'ibirarane by'amafaranga atarishyurwa kugirango ahanyujijwe amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda bikorwe bive mu nzira. Avuga kandi ko buri kigo kizi aho cyanyujije ibikorwa batari byishyurwa.

    Yagize ati' Hari ahazwi ko hari ibyo bibazo, ndetse harimo gushakishwa ingengo y'imari yihariye hagamijwe kwishyura aba batigeze babona amafaranga yabo kuko byari bihari kugeza mu Ukuboza 2021, bityo bishyurwe ibyabo byangijwe hakorwa ibi bikorwa'.

    Yongeyeho ko bamenyesheje ibigo bishinzwe amazi, amashanyarazi ndetse n'imihanda  kugirango buri kigo kizajye kishyura abaturage mbere yuko gitangira akazi kandi ko babiteguye kugirango ibirarane birangire.

    Yagize ati' Twasabye buri kigo cyose cyaba igikwirakwiza amazi, amashanyarazi ndetse n'ibishinzwe gukora imihanda kugirango bibishyire muri gahunda kuko niba kigiye gukora imirimo kibanze gitange ingurane, bityo ntihazabeho ibirarane ku byangijwe by'abaturage '.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-minisitiri-gatete-yavuze-ku-baturage-batinda-kubona-ingurane-zibyabo-byangizwa-hakorwa-ibikorwaremezo/

  • Inyigisho za 'Filozofiya' zasabiwe guhabwa umwihariko mu mashuri yo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubusabe bwatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Filozofiya wahuriranye no kwibuka imyaka 40 ishize Musenyeri Alexis Kagame wabaye umwanditsi n'umusizi ku mitekerereze y'abantu yitabye Imana.

    Uyu muhango wabereye mu Iseminari Nkuru ya Philosophicum ya Kabgayi, ku wa 21 Mutarama 2022.

    Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ibitabo n'inyandiko Musenyeri Kagame yasize yanditse byatunganywa neza bikanoga kugira ngo bikoreshwe nk'imfashanyigisho.

    Yagize ati 'Musenyeri Kagame yabaye intangarugero mu banyabwenge, binagaragarira mu byo yasize yanditse kuko bibumbatiye byinshi dukwiye gukurikiza tukaba tumuhaye icyubahiro tumugomba nk'umuntu wagaragaje ko yarafite ubumenyi bwafasha umuryango mugari gutera imbere. Ntabwo dushaka ko bigarukira aho, ahubwo binashyirwe mu nyigisho zigwe mu mashuri, bizadufasha kumva no kumenya neza imitekerereze n'imyitwarire nyayo dukwiye kugenderaho.''

    'Ntabwo bikwiye ko abanyamahanga bonyine aba ari bo bamuha icyubahiro kandi Musenyeri Kagame ni we wagerageje kwandika ku mitekerereze n'imigenzereze nyayo. Ni twebwe yandikiraga ashaka ko tuzagira amateka dusigarana arimo ibisigo, amazina y'inka n'ibindi bitandukanye.'

    Uwabaye umunyeshuri wa Musenyeri Alexis Kagame mu Iseminari ya Kansi, Evode Kalima, yavuze ko yakundaga gutebya ashaka kureba niba abanyeshuri be barakazwa n'ubusa.

    Yasobanuye ko mu Rwanda atarahabwa agaciro akwiye kuko na kera yigishaga muri za kaminuza z'i Burundi na Zaïre, aho inyigisho ze zigifatwa nk'iz'umumaro.

    Yagize ati 'Yakundaga gutebya akatwita amazina ashaka kureba niba tutari abanyamusozi barakazwa n'ubusa. Yari umuhanga cyane kuko iyo yabaga arimo kutwigisha ntiyakundaga umuntu wandika ari kwigisha ahubwo akakubwira ko wandika ibyo wamenye, akagira urukundo ndetse ntashake ko incuti ze zimucikaho. Mbona mu Rwanda tutaramuha agaciro kuko yadusigiye umurage ukomeye. Abanyamahanga baramusingiza ariko twebwe ubona tubifitemo ubunebwe.'

    Umukozi wa Komisiyo ikorana n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubumenyi n'Umuco (CNRU) akaba ashinzwe Umuco n'Ubumenyi mu Mibereho n'Imibanire y'Abantu, Kajuga Jérôme, yavuze ko Musenyeri Kagame yasize ubuhamya n'umurage wo kugira ibyo yakwigirwaho.

    Yagaragaje ko bikwiye ko hari ibyo yigirwaho ndetse abanyeshuri biga Filozofiya bakaba abahamya b'ibyo bize n'ibyo bigishijwe.

    Ati 'Ubu turizihiza imyaka 120 Musenyeri Kagame amaze avutse, iyi Filozofiya ikwiye kugaruka ikigwa kuko usanga henshi itakigwa.''

    Umuyobozi w'Iseminari Nkuru Philosophicum yaragijwe Mutagatifu Thomas d'Aquin ya Kabgayi, Padri Dr Kayisabe Vedaste, yavuze ko amasomo ya Filozofiya batangiye kuyakorera ubuvugizi mu nzego zibifite mu nshingano hagamijwe ko yakwigwa.

    Iseminari Nkuru ya Kabgayi ni yo yonyine ifite Ishami rya Filozofiya gusa mu gihe ahandi usanga biga isomo rimwe, ku buryo babica hejuru bihuta.

    Yakomeje ati 'Imbogamizi ivugwa ni uko uwabyiga ngo atabona akazi. Nyamara igihugu kitagira abantu bafite imitekerereze ihamye, nta terambere rirambye rihaba. N'umuryango uwo ari wo wose utezwa imbere n'imitekerereze myiza. Tunifuza kandi ko ababyiga bajya bahabwa impamyabumenyi muri Filozofiya.''

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Filozofiya wizihizwa buri mwaka, wahujwe no kwibuka imyaka 40 Musenyeri Alexis Kagame amaze yitabye Imana; yatabarutse mu 1981.

    Musenyeri Kagame yasize inyandiko n'ibitabo byinshi bisaga 186 [ibimaze kumenyekana] bibumbatiye amateka, ubusizi, Iyobokamana n'imitekerereze y'abantu. Yanifashishijwe mu gihe cy'Abami na nyuma y'aho, yandika inyandiko z'ibyo bakurikiza mu miyoborere y'Igihugu.

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco iri gukorana na Diyosezi ya Butare kugira ngo inyandiko za Musenyeri Kagame zihurizwe hamwe, zishyirwe ahantu hazwi ku buryo kuzibona byoroha.

    Umuyobozi w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ibitabo n'inyandiko Musenyeri Kagame yasize bikwiye gutunganywa

    Inyigisho za 'Filozofiya' zasabiwe guhabwa umwihariko mu mashuri yo mu Rwanda

    Umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Filozofiya wahuriranye no kwibuka imyaka 40 ishize Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana

    Iseminari Nkuru ya Kabgayi ni yo yonyine ifite Ishami rya Filozofiya, ahandi usanga biga isomo rimwe

    Abafashe ijambo bashimye umuhate wa Musenyeri Alexis Kagame mu kwandika inyandiko zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyigisho-za-filozofiya-zasabiwe-guhabwa-umwihariko-mu-mashuri-yo-mu-rwanda

  • Burkina Faso yanditse amateka muri AFCON 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burkina Faso ibaye ikipe ya mbere ibonye iticye ya ¼ cya AFCON 2021

    Ismahila Ouedraogo niwe utsinze Penaliti yanyuma ya Brukina Faso, nyuma yaho iyi kipe isigaye Ari abakinnyi 10, gusa nti biyibujije gutsindira ikipe ya Gabon kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganya umukino wose 1-1, maze biyiha iticye nk'ikipe yambere ikandagiye muri ¼.

    Wari umukino ugoranye cyane hagati ku makipe yombi kuburyo amakipe yombi yaje kwisanga agiye mu minota 30 y'inyongera nyuma yo kunaniranwa mu minota 90 nyuma y'igitego cyo kwishyura cya Burkina Faso cyaje mu minota yanyuma, bituma aya makipe yombi yerecyeza kuri za Penaliti maze umusore w'imyaka 22 Ouedraogo aha ikipe iticye.

    Ikipe ya Burkina Faso yaje guhabwa Penaliti mu minota y'umukino isanzwe ku munota wa 14 gusa rutahizamu Issa Kabore ubwo yashyirwaga hasi mu rubuga rwa nyezamu gusa Bertrand Traore aza gutera umupira ku giti cy'izamu.

    Uyu rutahizamu wa Aston Villa yaje gukurirwamo umupira n'umunyezamu wa Gabon ku munota wa 10, nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Hassane Bande maze Jean Noel Amonome agarura iryo shoti neza.

    Ikipe ya Gabon yaje gutsinda igitego mbere iminota ine ngo Igice Cya mbere kirangire nyuma y'umupira miuremure wari uvuye kwa Bruno Ecuele Manga maze usanga Aaron-Salem Boupendza nawe waje guhita atsinda igitego neza gusa igitego kiza kwangwa kuko basanze yari yarariye.

    Obissa yaje guhabwa ikarita ye ya kabiri y'umuhondo bimuviramo ikarita y'umutuku ku munota wa 67, gusa Gabon yirangaraho bituma igana mu gice cy'inyongera y'iminita 30 nyuma yo kwishyura igitego Bari batsinzwe Kare, Aho ku munota wa 91 bateye umupira uva muri Koroneri maze Ecuele Manga atera umupira neza n'umutwe maze ukubira kuri Adama Guira maze aba yitsinze igitego.

    Iminota 30 y'inyongera ntiyatandukanyije aya makipe yombi maze umukino werecyezwa muri za Penaliti, nyuma yaho amakipe yose yaje gutera yinjiza neza Penaliti zabo esheshatu muri Penaliti umunani Bose bateye.

    Nyuma yaho Lloyd Palun yaje gutera Penaliti ya cyenda ya Gobon akayitera umutambiko w'izamu, Ismahila Ouedraogo niwe wari utegerejwe maze bwanyuma na nyuma yohereza umunyezamu wa Gabon Aho umupira utanyuze, maze biha ikipe ye ya Brukina Faso kugera muri ¼ Aho itegereje ikipe iribuve hagati ya Tunisia na Nigeria ku mukino uzaba Kuwa Gatandatu utaha wa ¼.

    Source : https://yegob.rw/burkina-faso-yanditse-amateka-muri-afcon-2021/

  • Umuslay Queen w'imyaka 93 akomeje gutungurana kubera imyambarire ye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 93 ufatwa nk'umuslay queen ushaje cyane akomeje gutungurana kubera imyambarire ye imugaragaza nk'inkumi.

    Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n'imyambarire, amaze kuba icyamamare ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk'umukecuru w'umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.

    Helen Van Winkle avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n'umwuzukuru we.

    Helen yatangiye kwigaragaza muri Mata 2014 biturutse kumwuzukuru we witwa Kennedy w'imyaka 17.

    Source : https://yegob.rw/umuslay-queen-wimyaka-93-akomeje-gutungurana-kubera-imyambarire-ye-amafoto/

  • Umupolisi yateye abantu kumirwa ubwo yicukuriraga imva azahambwamo napfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umupolisi w'imyaka 59 yatunguye abantu ubwo yicukuriraga imva azahambwamo niyitaba Imana.

    Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Sabasita mu gihugu cya Tanzania, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n'ibikorwa bijyanye n'ishyingurwa rye.

    Uyu mugabo witwa Patrick Matey Kimaro usanzwe ufite ipeti rikomeye mu gipolisi cya Tanzania yavuze ko byamufashe igihe kinini kugira ngo ashobore gusobanura no kumvisha umuryango we gahunda afite yo gucukura no kubakira imva azashyingurwamo kandi akiri muzima.

    Asobanura ibijyanye n'isanduku yo kuzashyingurwamo, Kimaro azategura ibijyanye nayo, ariko yavuze ko atahita ayigura ubu.

    Source : https://yegob.rw/umupolisi-yateye-abantu-kumirwa-ubwo-yicukuriraga-imva-azahambwamo-napfa/

  • Perezida wa Armenia, Armen Sarkissian yeguye – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa internet, yagize ati: 'Ntabwo ari icyemezo kigendeye ku marangamutima, kigendeye ku bigaragara'.

    Yakomeje avuga ko adafite ubushobozi bwo kugira icyo akora kuri Politiki Mpuzamahanga ndetse n'iy'imbere mu gihugu, kuko Ubuyobozi Bukuru bufitwe na Minisitiri w'Intebe, Nikol Pachinian.

    Ibibazo by'iki gihugu byatangiye ubwo cyatsindwaga mu ntambara cyarimo n'igihugu gituranyi cyacyo, Azerbaïdjan mu mwaka wa 2020, barwanira kuyobora agace ka Nagorno-Karabakh.

    Perezida na Minisitiri w'Intebe, ntibumvikanaga kubijyanye no kwirukana ukuriye Ingabo nyuma yo gutsindwa intambara, yabaye hagati y'ibi bihugu byombi byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti, muri Caucase yahitanye abarenga 6500.

    Ati: 'Ndizera ko noneho impinduka mu Itegeko Nshinga zizabasha gushyirwa mu bikorwa hanyuma Perezida uzankurikira ndetse n'ubuyobozi bwa Perezida bazabasha gukorera mu mucyo'.

    Perezida Armen Sarkissian, yavutse mu mwaka wa 1953 i Yerevan, yabaye Minisitiri w'Intebe mu mwaka wa 1996-1997, mbere yo gutorerwa kuba Perezida muri Werurwe 2018.

    Ubukungu bwa Armenia bwagiye hasi cyane kuva ku isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti mu mwaka w'1991.

    Amafaranga yagiye yoherezwa n'abenegihugu baba mu bihugu byo hanze (Diaspora) niyo yagiye yifashishwa mu kubaka amashuri, insengero n'indi mirimo yo kubaka harimo na Nagorno-Karabakh.

    Source: France 24

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113775/perezida-wa-armenia-armen-sarkissian-yeguye-113775.html