Blog

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Amerika ucyuye igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rwatangaje ko Ambasaderi Vrooman yakiriwe na Perezida Kagame mu rwego rwo kumusezeraho, ku mirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Peter Hendrick Vrooman yari amaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, umwaka ushize muri Nyakanga nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamuhinduriye inshingano, bikavugwa ko yimuriwe muri Mozambique.

    Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yari asimbuye Erica Barks-Ruggles, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ambasaderi-wa-amerika-ucyuye-igihe

  • Nigeria : Umukozi w’Imana yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w mu muryango we #rwanda #RwOT

    Uyu Mupasiteri w’imyaka 38 y’amavuko, yakatiwe n’urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ruri ahitwa Ikeja muri Nigeria.

    Umushinjacyaha mukuru wa Leta, Funke Adegoke, yatangaje ko Siakpere, wari ufite imyaka 35 igihe ibyo byabereye, yakoze icyaha muri Werurwe 2018.

    Uwahohotewe hamwe n’umuganga, Dr. Aniekan Makanjuola, ukorera Women at Risk International bahamagawe nk’abatangabuhamya mu iburanisha. Umwana muto wasambanyije yavuze ko byibuze yasambanyijwe inshuro 15 na Siakpere washakanye na nyirasenge.

    N’ubwo uwahamwe n’icyaha n’umugore we bamaganye iki kirego, umucamanza Abiola Soladoye yemeje ko ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso nyabyo nta gushidikanya kandi ko bwahamagaye abatangabuhamya batanze ingingo “zikomeye”.

    Usibye kuba yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko habaho ingwate, izina ry’uwahamwe n’icyaha rizashyirwa no mu gitabo cy’abasambanyije abana muri leta ya Lagos.

    Umucamanza yasabye ababyeyi kureka kohereza abana babo muri bene wabo anabagira inama yo kuboneza urubyaro babyara umubare w’abana bashobora kurera.

    Ofure Siakpere, ubu ugiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza, yagaragaraga cyane kuri Twitter agarahaza urukundo akunda Imana kandi ashize amanga aho yakoreshaga hashtag #God-fearingteam na “Jesus Christ”

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Nigeria-Umukozi-w-Imana-yakatiwe-gufungwa-burundu-kubera-gusambanya-umwana-w-mu-muryango-we

  • Umuhanzi Jose Chameleone yerekanye isanduku ashaka kuzashyingurwamo #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda yitwa NBS. Muri iki kiganiro yagaragaje ko abantu bakwiye kujya bashimira abantu bakiriho, atanga urugero kuri Radio wakoze amateka ariko abantu bakibuka ko yari umunyabigwi ari uko yitabye Imana.

    Uyu munyabigwi yasabye ko abantu bajya bashimira abakoze amateka bakiriho

    Hari aho yagize ati: “Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho. Reka dufate urugero rwa Radio, abantu babonye ko yakoze ibidasanzwe ari uko yitabye Imana. Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu ngubu nkiriho”.

    Yasabye kuzashyingurwa mu isanduka y'ikirahure

    “Aha niho yahereye asaba ko bazamushyingura mu isanduka y'ikirahure kugira ngo abantu boze bazabashe kubona umurambo we bitagoranye. Yashimangiye ko yavuganye n'Umujyanama we akamusaba kuzategura igitaramo gikomeye mu kumuherekeza bwa nyuma kandi ahamya ko kuzavamo amafaranga menshi kuko hari abantu uruhuri bazaturuka mu bihungu byinshi nka Angola, Zimbabwe, Malawi n'ahandi”.

    Yasabye buri wese wanyuzwe n'ibyo yakoze wumva yamushimira kumuha amafaranga akayarya agihumeka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-chameleon-yerekanye-isanduku-ashaka-kuzashyingurwamo

  • Kigali: RURA yatangiye kugenzura abatubahiriza ibiciro bya Gaz byashyizweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko byagaragaye ko kuva RURA yatangaza ibiciro bya Gaz bitagomba kurenzwa mu kwezi gushize, abantu bakomeje kwinubira ko abacuruzi basa nk’aho babyirengagije bagakomeza gucuruza nk’uko bari basanzwe bacuruza mbere y’uko amabwiriza asohoka.

    Ni ubugenzuzi burimo gukorerwa ku nganda zishyira Gaz mu macupa, abayiranguza ndetse n’abacuruzi (Retailers) bayo kugira ngo barebe koko niba ibiciro birimo kubahirizwa nk’uko byashyizweho.

    Igiciro cya Gaz ku muguzi wa nyuma ntikigomba kurenga amafaranga 1,260 ku kilo, naho igiciro cyo kuyiranguza kikaba kitagomba kurenga amafaranga 1,220 mu gihe igiciro cyayo ku ruganda rushyira mu macupa kitagomba kurenga amafaranga 1,151.

    Ikindi ngo ni uko abacuruzi ba Gaz basabwa kumanika ahantu hagaragara ibiciro byayo kugira ngo bifashe umuguzi ari nako bikuraho urujijo ku bibazo bimaze iminsi bivugwa kubera igiciro cya Gaz.

    Mu gihe abaturage bahenzwe barasabwa kujya bahita bihutira kubimenyesha RURA bahamagaye ku murongo wayo utishyurwa 3988 kugira ngo bikurikiranwe kandi mu gihe bigaragaye ko hari ugurisha Gaz ku biciro birenze ibyashyizweho na RURA azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RURA.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/kigali-rura-yatangiye-kugenzura-abatubahiriza-ibiciro-bya-gaz-byashyizweho

  • Burundi: Ukuri ku mubare w'imfungwa zaguye muri Gereza ya Giteka gukomeje gutera urunturuntu #rwanda #RwOT

    Raporo yasohowe n'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ivuga ko abafungiye muri gereza ya Gitega bemeza ko hapfuye bagenzi babo babarirwa hagati ya 200 na 400. Perezida w'Uburundi mu mpera z'ukwezi gushize, yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi 'bose barahambwe'.

    Inkongi y'umuriro yatwitse ibice bya gereza ya gitega tariki 07 z'ukwezi gushize k'Ukuboza 2021, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje ko iyo nkongi yavuye kuri 'court-circuit' y'amashanyarazi.

    Raporo ya HRW ivuga ko kugeza ubu abategetsi bananiwe gukora iperereza ryizewe kandi ritabogamye mu kureba uko uwo muriro watangiye, 'uko bananiwe gufungurira imfungwa, no kubara neza no gutangaza imyirondoro y'abapfuye n'abakomeretse'.

    Umuvugizi wa Leta y'u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi mkuru ko 'ntacyo yavuga' kuri iyo raporo ya HRW yasohotse kuri uyu wa mbere. Mu mpera z'ukwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko raporo ya Leta kuri uyu muriro iri gutegurwa, kandi asaba ubucamanza kwihutisha ibigomba gukorwa kuri iki kibazo.

    HRW ivuga ko yavuganye na bamwe mu mfungwa z'i Gitega, abo mu miryango yabo, n'abanyamategeko, umwe avuga ko imibare yatanzwe na Leta 'ari ibinyoma', undi ko imiryango y'ababuze ababo ikomeje kubeshywa.

    HRW isubiramo amagambo y'imfungwa bavuganye iminsi ine nyuma y'umuriro igira iti: 'imibare ya Leta ni ibinyoma, umubare nyawo w'abapfuye uri hagati ya 200 na 400…Kuva ejo abafunzwe batangiye gusubizwamo [muri gereza] rero tubasha kubona ababuze'.

    Abapfuye kubera uwo muriro bashyinguwe ku mugoroba w'umunsi bapfiriyeho, nk'uko ibinyamakuru mu Burundi byabitangaje. Ibi byateye kwidoga kwa bamwe mu babuze ababo banenga ko bashyinguwe mu myobo rusange, batabanje kumenya imyirondoro yabo no kumenyesha ababo.

    HRW ivuga ko yavuganye n'ababuze ababo harimo umugore ufite abana batatu wabuze umugabo we wagiyeyo umunsi umwe nyuma y'uwo muriro, we n'abandi nkawe bakabwirwa ko bazahabwa amakuru nyuma, ariko ko 'kugeza ubu nta kintu na kimwe barambwira…'.

    Uyu mugore avuga ko yabwiwe n'imfungwa zarokotse ko umugabo we yari mu gice cyibasiwe n'umuriro, ko yapfuye.

    HRW ivuga ko agira ati: 'Abana banjye barahahamutse…Nagerageje kubabwira ko se yapfuye, ariko ntibumva impamvu batamushyinguye. Iyaba [abategetsi] nibura bari batubwiye beruye abapfuye, bishobora kubafasha'.

    Lewis Mudge ukuriye HRW muri Africa yo hagati avuga ko 'ukwezi kumwe kurenga nyuma y'iryo sanganya, Leta yananiwe kuvuga ukuri ku byabaye no kubaha ababuze ababo'. Yongeraho ati: 'Kubura amakuru k'umubare nyawo w'abapfuye n'amazina yabo byongera agahinda n'umubabaro nyuma yo kubura ababo gukomeye'.

    HRW isaba ko ababuze ababo bahabwa ubufasha mu nzira z'amategeko, kandi Leta yahamwa n'ibyabaye bagahabwa indishyi.

    Uyu muryango uvuga ko kubura kw'iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku byabaye kuri gereza ya Gitega bishimangira ko bigikenewe cyane gukurikirana ibikorwa bya Leta y'Uburundi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Mu gihe gishize, ibi Leta yarabyamaganye kenshi ivuga ko hatewe intambwe nini mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi idakeneye abayibwiriza guha ubwo burenganzira abaturage.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/burundi-ukuri-ku-mubare-wimfungwa-zaguye-muri-gereza-ya-giteka-gukomeje-gutera-urunturuntu/

  • Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc basabiwe gufungwa burundu

    Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc basabiwe gufungwa burundu

    Ubushinjacyaha buvuga ko Mushayidi waregwaga gukoresha inyandiko zikangurira abaturage kujya mu ntambara abanje kubabibamo umwiryane, yahanishijwe igifungo cya burundu nkanswe ibitero bya FLN byo byahitanye abantu icyenda, bigakomeretsa abandi, bikanangiza imitungo yabo.

    Urukiko rwafunze Mushayidi nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambanira igihugu ashaka guhirika ubutegetsi buriho, ibyo akabikora abanje kubiba urwikekwe n’umwiryane mu baturage akoresheje inyandiko ze.

    Urukiko rwavugaga ko uwo ari we wese wagambanira igihugu cye agitezamo intambara, atitaye ku mubare w’abantu bazayigwamo, ibizangirika ndetse n’igihugu ubwacyo kigasenyuka, ari icyaha ndengakamere ku buryo rusanga Mushayidi Deogratias nta mbabazi akwiye guhabwa kubera uburemere bw’icyaha aregwa.

    Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ubujurire buvuga ko ibyaha Rusesabagina na Nizeyimana Marc na bo baregwa badakwiye kubibabarirwa, kuko ngo byagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’imitungo.

    Umushinjacyaha yakomeje ashimangira imbere y’Urukiko rw’Ubujurire agira ati “Ingingo ya 49 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko kugabanya ibihano Umucamanza abishingira ku buremere bw’icyaha n’ingaruka cyagize, tukabona rero ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’ingaruka byagize ku bantu n’imitungo yabo, akaba yari akwiye igihano cyo gufungwa burundu”.

    Bitewe n’uko Rusesabagina atari ahari kuko ngo yanze kwitabira iburanisha, nta wundi wagize icyo asobanura kuri ubu busabe bw’Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwakomeje rusoma ingingo y’ubujurire bwagejejweho n’Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n’uko Nizeyimana Marc na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, nyamara na we ashinjwa kuba mu mutwe w’Iterabwoba hamwe na Rusesabagina.

    Nizeyimana Marc ahakana ibyaha umunani aregwa, akemera kimwe gusa cyo kuba mu mutwe utemewe, n’ubwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba.

    Yavuze ko atigeze aburana ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, ahubwo ngo yaburanye ku cyo kuba mu mutwe utemewe akaba ari na cyo ngo yemeye akanagisabira imbabazi.

    Kuba atemera ibindi ngo yabitewe n’uko babimushinje atarabikoze ndetse n’inyandikomvugo yakorewe mu iperereza ngo iramubeshyera, kuko ngo hari aho yabwiraga ubugenzacyaha bukandika mu buryo atabivuzemo.

    Yagize ati “Hari aho navugaga ngo ‘sinari’ bakandika ngo ‘nari’, ‘si’ bakayikuraho, ibyaha rero bandega ko nakoze kugeza n’ubu simbyemera”.

    Ubushinjaha busabira abaregwa bagera kuri 12 mu rubanza rw’abagize Umutwe wa MRCD-FLN kongererwa ibihano, bakaba biriwe bisobanura kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’Ubujurire.

    Benshi muri bo bahuriza ku kutemera ko babaye mu ishyirahamwe ry’Iterabwoba ari ryo FDLR-FOCA, bo bakaryita Umutwe w’Ingabo utemewe, mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bakoze ibyaha uwo mutwe waramaze kwitwa Ishyirahamwe ry’Iterabwoba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-burasabira-rusesabagina-na-nizeyimana-gufungwa-burundu

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina ahabwa igifungo cya burundu aho kuba imyaka 25 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw'ubujurire ko Paul Rusesabagina ahanishwa igifungo cya burundu.

    Ubushinjacyaha busanga Rusesabagina atari kwiriye kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku kwirega icyaha kuko atacyireze mu buryo bwuzuye. Busanga kandi ibyo kugabanyirizwa igihano ku mpamvu z'uko ari ubwa mbere akurikiranywe gusa, hirengagijwe uburemere bw'ibyaha akurikiranyweho, na byo atari byo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko muri rusange Urukiko rwemeje ko ibyaha icyenda byose Rusesabagina Paul yareze bikubiye mu byaha bibiri gusa byakozwe mu buryo bw'impurirane mbonezamugambi.

    Icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba gihanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 hakurikijwe ibiteganywa n'ingingo ya 18 y'Itegeko Nomero 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba hamwe n'icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byateje urupfu gihanishwa igihano cy'igifungo cya burundu hakurikijwe ibiteganywa n'ingingo ya 19 n'iya 37 z'iryo tegeko.

    Ubushinjacyaha bwinubira ko aho guhanisha Rusesabagina igihano cy'igifungo cya burundu cyateganyirijwe icyaha kiremereye mu byo yahamijwe nk'uko biteganywa n'ingingo ya 61 n'iya 62 z'itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 31/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, rwamuhanishije igihano cy'imyaka 25 gusa.

    Ku wa Kane, tariki ya 20 Mutarama 2022, ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu bujurire nyuma y'uko ku wa Mbere rwari rwasubitswe nyuma y'ibura rya Rusesabagina uri mu baburanyi utaragaragaye mu rukiko.

    Ibura rye ryagizweho impaka ariko Urukiko rw'Ubujurire rwanzura ko Rusesabagina yahamagawe byemewe n'amategeko ariko yanga kwitaba ku bushake bwe.

    Kuri uwo munsi, Ubushinjacyaha bwatangiye kwerekana impamvu bwashingiyeho bujurira zikubiye mu ngingo zitandukanye zirimo inyito y'ibyaha ababuranyi bahamijwe ndetse n'ibyaha bagizweho abere.

    Uruhande rw'abaregwa rwo rwagaragarije urukiko ko hari bamwe bahawe ibihano batemera ndetse banatanga ingingo zibishimangira.

    Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD na bagenzi be.

    Rusesabagina Paul yahamijwe uruhare mu kuba muri MRCD/FLN, Umutwe w'Iterabwoba yabereye umuyobozi ukaza kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda bigahitana abaturage icyenda, abandi bagakomereka.

    Yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba n'icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w'iterabwoba. Urukiko rwamugize umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe, rwemeza ko ibindi bikorwa byabereye mu bitero no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy'iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwasabye-ko-rusesabagina-ahabwa-igifungo-cya-burundu-aho-kuba

  • Burkina Faso: Perezida Roch Kabore yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Burkina Faso, Roch Kabore yatawe muri yombi n'Igisirikare, magingo aya akaba afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare, i Ouagadougou.

    Mu ijoro ryakeye humvikanye amasasu menshi mu nkengero z'urugo rwa Perezida Roch Kabore, i Ouagadougou mu Murwa mukuru wa Burukina Faso, imodoka ze ndetse n'uruzitiro rw'urugo rwe byabomaguwe n'amasasu y'abasirikare bari baje kumuta muri yombi babanje gukozanyaho n'abamurinda.

    Inkuru dukesha CNN ivuga ko Perezida Kabore yatawe muri yombi n'itsinda ry'abasirikare batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe kuri iki cyumweru abaturage benshi bari babyukiye mu myigaragambyo mu murwa mukuru i Ouagadougou.

    Muri iyo myigaragambyo, abigaragambyaga bavugaga ko bashyigikire abigometse ku butegetsi maze basahura icyicaro gikuru cy'ishyaka rya politiki rya Kabore.

    Inkuru ivuga ko Perezida Kabore yahiritswe ku butegetsi agahita atabwa muri yombi yatangiye kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2022, ariko ubutegetsi bw' i Ouagadougou buyitera utwatsi.

    Mu mezi ashize, Burkina Faso yagabweho ibitero n'intagondwa zo mu mutwe wa Kisilamu na al Qaeda, hicwa abasivile ndetse n'abasirikare.

    Imvururu muri Burkinafaso zije nyuma y'uko mu bihugu bya  baturanye bya Mali na Gineya, ingabo zahiritse ubutegetsi. Afurika y'Iburengerazuba, kugeza ubu bigaragara ko imaze kubaka izina nk' 'umukandara wo guhirika ubutegetsi' muri Afurika.

    Burkina Faso ni kimwe mu bihugu bikennye cyane muri Afurika y'Iburengerazuba nubwo gikungahaye ku mutungo kamere wa zahabu.

    Ingabo ziki gihugu zimaze igihe zihanganye cyane  n'abarwanyi ba kisilamu, bagenzura ibice byinshi by'igihugu kandi bahatira abaturage bo muri utwo turere bigaruriye kubahiriza amategeko yabo ya kisilamu.

    Imvururu ziri kuba muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba zishimangira ingaruka za politiki z'inyeshyamba zigenda ziyongera mu karere ka Sahel.

    [email protected]

    The post Burkina Faso: Perezida Roch Kabore yatawe muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/24/10866/

  • Hazanatagwa igihembo ku bafana ,menya ibihembo byongerewe muri MrRwanda #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byongerewe nyuma gutangaza imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celca nk'igihembo nyamukuru kizahabwa uzegukana ikamba rya Mr Rwanda, iki kikaniyongeraho icumbi ry'umwaka wose, byose bikazatangwa na TomTransfers.

    Uretse ibi bihembo, mu mpera z'icyumweru gishize ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwasinyanye amasezerano n'ikigo gicuruza internet cya Mango 4G bituma ibihembo birushaho kwiyongera.

    Kugeza ubu uretse imodoka n'icumbi, uyu musore azanahabwa Internet ya 4G y'umwaka wose idahagarara na telefone nziza yo mu bwoko bwa Infinix. Ibisonga bye na byo bizahabwa internet mu gihe cy'umwaka wose na 'Router' yo kwifashisha.

    Umusore uzaba yatowe cyane ari na we uzahabwa ikamba rya Mr Popularity mu irushanwa rya Mr Rwanda na we azahabwa igihembo cya internet mu gihe cy'umwaka wose ndetse na telefone ya Infinix.

    Uretse abahatanira ikamba bazahembwa, n'abakurikira iri rushanwa bazahembwa hagendewe ku buryo batoye abo bashyigikiye.

    Buri cyumweru hazajya hahembwa abatoye hifashishijwe internet, batatu ba mbere bakazahabwa 100GB zo gukoresha mu mezi atatu.

    Naho batatu bazajya baba bahize abandi mu gutora bakazahembwa telefone yitwa 'Akeza' na internet y'umwaka wose.

    Kwiyandikisha mu irushanwa rya Mr Rwanda biteganyijwe ko bizarangira ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, nyuma yaho hazasuzumwa imyirondoro y'abiyandikishije hanyuma bahabwe ibibazo bazasubiza hifashishijwe ikoranabuhanga hanyuma hatoranywe abahagarariye Intara zose bazajya mu mwiherero.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hazanatagwa-igihembo-ku-bafana-menya-ibihembo-byongerewe-muri-mr-rwanda

  • Burundi: HRW yasabye leta kubwiza ukuri ababuriye ababo muri gereza ya Gitega #rwanda #RwOT

    Raporo yasohowe n'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ivuga ko abafungiye muri gereza ya Gitega bemeza ko hapfuye bagenzi babo hagati ya 200 na 400. Perezida w'Uburundi mu mpera z'ukwezi gushize yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi 'bose barahambwe'.

    Inkongi y'umuriro yatwitse ibice bya gereza ya gitega tariki 07 z'ukwezi gushize k'Ukuboza, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje ko iyo nkongi yavuye kuri 'court-circuit' y'amashanyarazi.

    Raporo ya HRW ivuga ko kugeza ubu abategetsi bananiwe gukora iperereza ryizewe kandi ritabogamye mu kureba uko uwo muriro watangiye, 'uko bananiwe gufungurira imfungwa, no kubara neza no gutangaza imyirondoro y'abapfuye n'abakomeretse'.

    Umuvugizi wa leta y'u Burundi yabwiye BBC ko 'ntacyo yavuga' kuri iyo raporo ya HRW yasohotse none kuwa mbere.

    Mu mpera z'ukwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko raporo ya leta kuri uyu muriro iri gutegurwa, kandi ubucamanza buzihutisha ibigomba gukorwa ku byabaye.

    HRW ivuga ko yavuganye na bamwe mu mfungwa z'i Gitega, abo mu miryango yabo, n'abanyamategeko, umwe avuga ko imibare yatanzwe na leta 'ari ibinyoma', undi ko imiryango y'ababuze ababo ikomeje kubeshywa.

    HRW isubiramo amagambo y'imfungwa bavuganye iminsi ine nyuma y'umuriro igira iti: 'imibare ya leta ni ibinyoma, umubare nyawo w'abapfuye uri hagati ya 200 na 400…Kuva ejo abafunzwe batangiye gusubizwamo [muri gereza] rero tubasha kubona ababuze'.

    Abapfuye kubera uwo muriro bashyinguwe ku mugoroba w'umunsi bapfiriyeho, nk'uko ibinyamakuru mu Burundi byabitangaje.

    Ibi byateye kwidoga kwa bamwe mu babuze ababo banenga ko bashyinguwe mu myobo rusange, batabanje kumenya imyirondoro yabo no kumenyesha ababo.

    HRW ivuga ko yavuganye n'ababuze ababo harimo umugore ufite abana batatu wabuze umugabo we wagiyeyo umunsi umwe nyuma y'uwo muriro, we n'abandi nkawe bakabwirwa ko bazahabwa amakuru nyuma, ariko ko 'kugeza ubu nta kintu na kimwe barambwira…'

    Uyu mugore avuga ko yabwiwe n'imfungwa zarokotse ko umugabo we yari mu gice cyibasiwe n'umuriro, ko yapfuye.

    HRW ivuga ko agira ati: 'Abana banjye barahahamutse…Nagerageje kubabwira ko se yapfuye, ariko ntibumva impamvu batamushyinguye. Iyaba [abategetsi] nibura bari batubwiye beruye abapfuye, bishobora kubafasha.'

    Lewis Mudge ukuriye HRW muri Africa yo hagati avuga ko 'ukwezi kumwe kurenga nyuma y'ibyo byago, leta yananiwe kuvuga ukuri ku byabaye no kubaha ababuze ababo'.

    Yongeraho ati: 'Kubura amakuru k'umubare nyawo w'abapfuye n'amazina yabo byongera agahinda n'umubabaro nyuma yo kubura ababo gukomeye.'

    HRW isaba ko ababuze ababo bahabwa ubufasha mu nzira z'amategeko, kandi leta yahamwa n'ibyabaye bagahabwa indishyi.

    Uyu muryango uvuga ko kubura kw'iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku byabaye kuri gereza ya Gitega bishimangira ko bigikenewe cyane gukurikirana ibikorwa bya leta y'Uburundi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Mu gihe gishize ibi leta yarabyamaganye kenshi ivuga ko hatewe intambwe nini mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi idakeneye abayibwiriza guha ubwo burenganzira abaturage.

    SRC:BBC

    The post Burundi: HRW yasabye leta kubwiza ukuri ababuriye ababo muri gereza ya Gitega appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/24/burundi-hrw-yasabye-leta-kubwiza-ukuri-ababuriye-ababo-muri-gereza-ya-gitega/