Blog

  • APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC yamaze gufata umwanya wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda w'agateganyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles igitego kimwe ku busa, APR FC yo bari bahanganiye uyu mwanya yanganyirije I Huye na Mukura VS 1-1.

    Mu mukino wagejeje  ku mwanya wa mbere ikipe ya Kiyovu SC  wabereye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo,  uyu mukino wabonetsemo igitego kimwe cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 15.

    Mu wundi mukino wahuje Mukura VS yari iri iwayo mu karere ka Huye yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe.


    Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na rutahizamu Kwitonda Alain Bacca  ku munota wa 23 naho kuri Mukura yari murugo yishyuye ku munota wa 65 kuri Penaliti.

    Kugeza ubu  hamaze gukinwa imikino y'umunsi wa 21, Kiyovu SC irayoboye n'amanota 47 naho APR FC ikaba ku mwanya wa kabiri n 45.

    Uko imikino y'umunsi wa 21 yagenze nuko izakinwa:

    Rutsiro FC 1-1 Bugesera FC
    Rayon Sports FC 1-1 Espoir FC
    Gasogi utd FC 1-1 Etoile de l'Est FC
    SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
    Mukura VS&L 1-1 APR FC
    Marines FC 1-1 Police FC

    Kuwa Mbere  14 Werurwe 2022

    As Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
    Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)

    The post APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-mukura-iatakaje-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-sc-yatsinze-etincelles-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-mukura-iatakaje-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-sc-yatsinze-etincelles-fc-1-0

  • Miss jolly Mutesi yongeye kwegukana igihembo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'o ku cyumweru nibwo hatanzwe ibihembo byateguwe na isibo tv aribyo the choice award .

    Miss jolly Mutesi nk'umwe mu bantu bakomeje kubera urugero rwiza  urubyiruko yatwaye award mu gice cya best influencer.

    Miss jolly yashimiwe ibikorwa akomeje gukorera u Rwanda ndetse abera urugero rwiza umwana w'umukobwa dore ko akunze kugira inama igitsina gore .

    Source : https://yegob.rw/miss-jolly-mutesi-yongeye-kwegukana-igihembo/

  • #MissRwanda2022: Uwimana Marlne yahize aband… – #rwanda #RwOT

    Ibyumweru bibiri birashize abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 binjiye mu mwiherero. Kimwe mu bikorwa bakora harimo siporo ya mu gitondo, ndetse mu minsi ya nyuma y'umwiherero bagakora ihiganwa muri iki cyiciro.

    Ihiganwa rya Siporo ryabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022. Ni igikorwa cyayobowe na Girumugisha Gael usanzwe afasha mu myitozo aba bakobwa.

    Aba bakobwa bahiganwe mu byiciro by'imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo 'aerobics', imyitozo yo kugabanya ibinure ku nda ndetse no gusiganwa mu kwirukanka.

    Muri buri cyiciro bari bari mu matsinda basanzwe barimo atanu, kugeza hasigayemo abakobwa batatu ari bo Bahali Ruth, Uwimana Marlene ndetse na Uwikuzo Marie Magnificat.

    Aba uko ari batatu basoreje ku cyiciro cyo gusiganwa birangira Uwimana Marlene ari we ubaye uwa mbere bityo atsindira kuba Brand Ambassador wa Smart Design nk'umuterankunga w'iki cyiciro ndetse akazahabwa miliyoni 2.4 nk'igihembo nyamukuru cy'iki cyiciro.

    N'ubwo byari ihiganwa ndetse aba bakobwa babizi neza ko uwa mbere yegukana ibi bihembo, icyakomeje kwiganza ni uburyo bose bashyigikiranaga.

    Uwimana nyuma yo gutsinda yavuze ko kimwe mu byakomeje kumutera imbaraga aho yabaga yumva ananiwe, ari uburyo bagenzi be bamushyigikiraga.

    Abajijwe uko azakoresha ibihembo yatsindiye, yagize ati 'Ndumva nzakoresha aya mafaranga mu kwakira abandi bana babiri mu muryango wanjye. Ikindi, bagenzi banjye bakomeje kunsaba ni ugusangira tukishimira iyi ntsinzi, ubwo nabyo bigomba kuba tugasabana.'

    Uwimana Marlene afite umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12 afasha mu byo bakeneye bitandukanye. Baturuka mu miryango itandukanye itifashije, ariko akabafasha bakiyirimo. Uyu mushinga ni nawo yatanze muri Miss Rwanda 2022.

    Fondasiyo ya Tabita yayitangije mu mwaka wa 2021, itangira igamije gukangurira imiryango ibyerekeye uburere bwiza no kurera abana neza, kurema Isi itekanye ku bana bose muri rusange kugira ngo hizerwe ikiragano gishya cy'abana bazakura bakavamo abantu bakomeye babasha gufata ibyemezo bizana impinduka nziza ku Isi.

    Mu yandi mahiganwa abari mu mwiherero bakora, harimo Culture Challenge, Talent Challenge, ibizamini birimo icyanditse ndetse n'icyo ku munwa n'ibindi bitandukanye bigenda bigaragaza abazajya mu 10 ba mbere.

    Mu bikorwa by'ibanze bakora harimo kuba baganirizwa n'abantu batandukanye, bagasura ibikorwa hirya no hino mu gihugu ndetse bakanakora amahiganwa atandukanye agenda agaragaza abazajya mu myanya 10 ya mbere n'abazahabwa imikoranire n'abafatanyabikorwa batandukanye b'irushanwa.    

    Ibyishimo kuri Uwimana Marlène wahize bagenzi be mu irushanwa ryo gukora siporo ryabaye kuri iki Cyumweru

     

    Uwimana yahembwe miliyoni 2.4 Frw, avuga ko azayifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we

     

    Uwimana yinjiranye muri Miss Rwanda umushinga witwa Tabita Foundation usanzwe ukora amaze kwakiramo abana 12

     

    Uwimana yavuze ko yatsinze iri rushanwa kubera ko bagenzi be bari bamushyigikiye mu buryo bukomeye 

    Abakobwa bahiganwe mu byiciro by'imyitozo ngororamubiri bitandukanye birimo 'aerobics' n'ibindi 





    Saro Amanda


    Bahali Ruth












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115423/missrwanda2022-uwimana-marlene-yahize-abandi-mu-gukora-siporo-ahembwa-miliyoni-25-frw-amaf-115423.html

  • APR FC nibura igikombe cya shampiyona izabiba… – #rwanda #RwOT

    APR FC yananiwe kwihorera imbere ya Mukura victory sports, banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona. APR FC yamanutse mu kibuga ibizi ko Kiyovu Sports basangiye amanota yatsinze umukino wayo igitego 1-0. 

    Nta guca ku ruhande APR nayo yagombaga gutsinda uyu mukino, kugira ngo itica imibare n’intego zayo dore ko umukino ugitangira yahise igaragaza ko ifite inyota y’amanota atatu.

    Umukino wabanjirijwe n’imvururu zo kwinjira muri sitade, aho abantu bashakaga kwinjira huti huti byatumye hari ababikomerekeramo.

    Ku isaha ya saa 15:00 pm umukino wari utangiye, mu bakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC Ruboneka Jean Bosco ntiyagaragaye, mu gihe Aboubakar Djibrine kizigenza wa Mukura nawe atatangiye umukino.

    Ku munota wa 23, APR FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Alain Kwitonda Bacca, ndetse igice cya mbere kirangira ntazindi mpinduka zibayeho.

    Mu gice cya kabiri, Mukura yaje yahinduye isura ndetse ishaka kwishyura. Nyuma yo gukomeza kwataka cyane ikipe ya APR FC, umuzamu Ishimwe Pierre yaje gutega Mugisha Patrick wa Mukura victory sports bituma ibona penariti yatsinzwe na William Opoku ku munota wa 65, umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.

    Uyu mukino ukirangira, abafana ba Mukura birukanyiye mu kibuga bishimira intsinzi. Indi mikino Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC 1-0, Gasogi United inganya na Etoile de L’Est 1-1.

    Kiyovu Sport yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 47, APR FC ku mwanya wa 2 n’amanota 45, mu gihe Mukura yagumye ku mwanya wa 3 n’amanota 37 irusha 2 Rayon Sports.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115422/apr-fc-nibura-igikombe-cya-shampiyona-izabibaze-mukura-115422.html

  • Ihere ijisho uko ba Nyampinga banyuze ku itap… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, nibwo aba bakobwa bakoze ibirori by'umusangiro byabereye muri La Palisse Hotel Nyamata, aho bari gukorera umwiherero w'ibyumweru bitatu uzasozwa tariki 20 Werurwe 2022.

    Ni ibirori bakoze mu gihe ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, ari bwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022. 

    Amatike yo kwinjira muri ibirori yashyizwe ahagaragara, aho kwinjira ari 30,000 Frw muri VVIP, 20, 000 Frw muri VIP na 10,000 Frw mu myanya isanzwe. Kanda hano ubashe kugura itike.

    Ibi birori 'Gala Dinner' byaranzwe n'imyambarire yihariye kuri buri mukobwa. Byaranzwe kandi no kubyina imbyino zitandukanye, kuganira no gusangira amafunguro yihariye. 

    INYARWANDA YAKUSANYIJE AMAFOTO YARANZE IBI BIRORI  

    Umuhoza Emma Pascaline atambuka ku itapi itukura [Red Carpet] 

    Ruzindana Kelia uri imbere mu matora yo kuri internet no kuri SMS, aha yatambukaga kuri Red Carpet 

    Saro Amanda, ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari na Piano anyura ku itapi itukura 



    Amafoto yihariye yafashwe muri ibi birori


    Uwimana Marlene yagaragaje kwizihirwa ubwo yanyuraga ku itapi itukura

     

    Mugabekazi Ndahiro Queen yaserutse yambara umwenda w’ibara ry’umukara n’inkweto ndende


    Kazeneza Marie Merci ni uko yaserutse mu musangiro wahuje ba Nyampinga 

    Buri mukobwa yakoze ku mwambaro wihariye yateguriye uyu musangiro mu gihe bitegura kujya kuri ‘final’ 

    Buri mukobwa yanyuraga ku itapi yizihiwe mu buryo bukomeye, bagenzi be bamukomera amashyi 

    Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu ikanzu nziza ni uko yaserutse 

    Nshuti Muheto Divine uhagarariye Uburengerazuba, ni uko yaserutse muri ibi birori byaranzwe no kubyina 

    Wari umwanya wo kubwirana inkuru nshya- Umuhoza Emma Pascaline ari kumwe na Ruzindana Kelia 

    Buri wese yakoraga uko ashoboye akifotoza mu buryo bwihariye, ifoto isiga urwibutso

     

    Umwiherero (Boot Camp) ni kimwe mu bintu byihariye muri Miss Rwanda bisiga urwibutso rudasaza ku bakobwa bahatanye    

    Byari byemewe gukuramo inkweto ugacikanya akadiho… Cyangwa wakumva unaniwe ukaba uzikuyemo ariko ukirekura 

    Uwimanzi Vanessa uhagarariye Umujyi wa Kigali ni uko yaserutse muri ibi birori

    Yanyuze ku itapi itukura anabyina imbyino zigezweho 

    Nyuma yo gucinya akadiho no kuganira bafashe amafunguro yihariye





    Aba bakobwa bagiye kumara ibyumweru bitatu mu mwiherero biga ibintu bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115416/ihere-ijisho-uko-ba-nyampinga-banyuze-ku-itapi-itukura-mu-musangiro-waranzwe-nimyambarire–115416.html

  • #COVID19: Abanduye bashya batanu babonetse mu bipimo 6,975 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-batanu-babonetse-mu-bipimo-6-975

  • Sénégal: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bakora n’umuganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda n

    Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari benshi

    Ku rwego mpuzamahanga insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uyu mwaka ikaba igira iti: 'Gender equality today for a sustainable tomorrow'. Naho ku rw’u Rwanda, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari : 'Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe/Gender equality to address climate change'.

    Ni muri urwo rwego Abanyarwanda batuye muri Sénégal n’inshuti zabo bizihije uwo munsi wabanjirijwe n’umuganda hagamijwe gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gukumira ihindagurika ry’ibihe.

    Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabereye kuri 'Monument de la Renaissance Africaine' i Dakar mu murwa mukuru wa Sénégal ahari ikimenyetso kigaragaza ubwigenge bwa Afurika, uko Afurika yavuye mu bukoroni no mu mwijima ikagana mu mucyo.

    Uwari uhagarariye Umuyobozi wa 'Monument de la Renaissance Africaine' Bwana Lamine BA, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore yashimye byimazeyo imiyoborere ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ibindi bihugu byakwigiraho, harimo n’isuku ndetse no muri Sénégal bakaba baratangiye igikorwa cy’umuganda babyigiye ku Rwanda.

    Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Dr. Jovith NDAHINYUKA yashimye ubwitange Abanyarwanda bari muri Sénégal bagaragaza mu kwitabira gahunda zose zitegurwa na Ambasade n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal by’umwihariko uko bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari benshi kimwe n’inkunga batanga igamije iterambere n’imibereho myiza by’Abanyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

    Visi-Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Madamu Antoinette HABINSHUTI, mu kiganiro yatanze kijyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, yagaragaje ko umugore n’umukobwa bashoboye, barangwa n’ubwitange n’umurava mu byo bakora byose bityo ko uburinganire n’ubwuzuzanye bukwiye kuba intego kuri bose kugira ngo habeho iterambere n’imibereho myiza kuri bose kandi ku buryo bwihuse. Yashimye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cy’u Rwanda ku isonga Perezida Paul KAGAME wateje imbere umugore agahabwa uburenganzira yari yaravukijwe n’uburere bw’umwana w'umukobwa. Yanagarutse ku bushobozi n’uruhare rw’umugore n’umukobwa bityo asaba ko ubwo burenganzira bahawe bakomeza kubukoresha mu guteza imbere Igihugu cyabo.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre KARABARANGA yashimye umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal bishingiye ku mubano mwiza wa kivandimwe hagati ya Perezida Paul KAGAME na Perezida Macky SALL n’imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal n’ubuyobozi bwa 'Monument de la Renaissance Africaine'.

    Ambasaderi kandi yibukije ko ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’uburinganire no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda bituruka ku buyobozi bw’indashyikirwa bwa Perezida Kagame. Yanashimiye ubuyobozi bwa 'Monument de la Renaissance Africaine' kuba baragennye ubusitani bwagenewe u Rwanda, mu gice kimwe mu hakikije icyo kimenyetso. Ambasade izahashyira ubusitani buzarushaho kugaragaza isura nziza y’u Rwanda no kumenyekanisha Igihugu kuko hasurwa n’abantu benshi bavuye imihanda yose, ibyo na byo bikazarushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’imikoranire hagati ya Ambasade na 'Monument de la Renaissance Africaine'.

    Ni inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal

    Source : https://www.kigalitoday.com/diaspora/article/senegal-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-w-abagore-bakora-n-umuganda

  • Rubavu : Yafashwe agiye guha ruswa Umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu Ndaribitse yafashwe ubwo Abapolisi bari mu bikorwa bisanzwe byo kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa.

    Yagize ati 'Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda uva Musanze ujya Rubavu, bahagarika imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite nomero RAD 134 Z yari itwaye inka 20 izivanye mu Karere ka Burera izijyanye mu Karere ka Rubavu. Izi nka zari iza Ndaribitse abajijwe icyangombwa cyo gutwara inka mu modoka arakibura, ahita ava mu modoka ajya ku ruhande akura amafaranga ibihumbi 5000 mu mufuka, ayahereje Umupolisi ahita amufatira mu cyuho.'

    SP Karekezi yagiriye inama abantu bakora ubucuruzi kujya bashaka ibyangombwa byuzuye bibemerera gukora ako kazi kugira ngo birinde ibyaha birimo no gutanga ruswa.

    Ati 'Turasaba Abacuruzi kujya bashaka ibyangombwa byose bibemerera gukora ubucuruzi bwabo, kuko mu gihugu cyacu inzego zikora neza, iyo uzigannye usaba icyangombwa bakabona ugikwiye barakiguha hakurikijwe amategeko. Ikindi abantu bakwiye kureka imyumvire yo kubona baguye mu makosa bakumva ko gutanga ruswa ari byo bibakura mu makosa kuko uba wishyize mu kaga ko gukora icyaha cyo gutanga ruswa.”

    Ndaribitse yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo rukore iperereza ku cyaha cya ruswa akurikiranyweho.

    Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-yafashwe-agiye-guha-ruswa-umupolisi

  • Musanze: Imodoka yishe abantu babiri ibasanze mu rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru agira ati: “Ni abana babiri b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 16. Bari kumwe bari mu mbuga y’urwo rugo, ari na ho iyo modoka yabasanze irabagonga bahita bapfa. Bikimara kuba Polisi yahise ihagera, irasuzuma; igira ngo ishakishe icyateye iyo mpanuka, biba ngombwa ko dupima n’umushoferi, ibipimo bigaragaza ko yasomye ku bisindisha. Bikekwa ko n’ibisindisha yanyweye byaba biri no mu mpamvu zaba zateye impanuka”.

    Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi bantu babiri, bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

    Polisi iburira abatwara ibinyabiziga bafite uburangare, cyangwa banyoye ibisindisha, kuko bateza ingaruka zitandukanye, harimo n’impanuka zihitana ubuzima bwa benshi, bikanangiza byinshi.

    SP Ndayisenga agira ati: “Polisi iburira abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuko bigira uruhare rukomeye mu guteza impanuka zigoye kwirindwa. Turongera kwihanangiriza kandi twibutsa abashoferi ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda uburangare mu gihe batwaye. Turabamenyesha ko mu gihe babirenzeho, hari ibihano biteganywa n’amategeko, harimo no kuba umushoferi ashobora kwamburwa uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe bigaragaye ko yagiriwe inama kenshi akabirengaho. Ibi abantu bakwiye kubimenya, bakabyirinda”.

    Akomeza kwibutsa abantu ko impanuka ziteza ibihombo, yaba kuri ba nyiri ibinyabiziga n’ibyo biba byangije iyo bikoze impanuka.

    Imirambo ya ba nyakwigendera, yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ikorerwe isuzumwa, mu gihe umushoferi we yashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo iperereza rikomeze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-imodoka-yishe-abantu-babiri-ibasanze-mu-rugo

  • 'Hashize igihe kirekire London yarabaye ahantu abantu baza kogereza amafaranga babonye mu buryo bubi' #rwanda #RwOT

    Ubwongereza bwafatiye ibihano abantu ku giti cyabo, amabanki n'ibigo by'ubucuruzi, byose bifitanye isano n'Uburusiya kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

    Leta y'Ubwongereza ikomeje kwotswa igitutu ngo irusheho kugira icyo ikora mu guhagarika amafaranga y'Uburusiya yinjira mu Bwongereza.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Priti Patel yavuze ko adahisha ko hashize igihe kirekire London yarabaye ahantu abantu baza kogereza amafaranga babonye mu buryo bubi.

    Amafaranga y'abarusiya ari mu Bwongereza angana gute?

    Abaherwe benshi n'ibigo by'ubucuruzi byo mu Burusiya no hirya no hino ku isi bashora imali mu buryo bwemewe n'amategeko mu masoko y'imali n'ubucuruzi bw'amazu mu Bwongereza.

    Ariko umuryango urwanya ruswa ku isi, Transparency International, uvuga ko amazu yo mu Bwongereza afite agaciro k'amafaranga y'amapawundi miliyari imwe n'igice afitwe n'abarusiya bashinjwa ibyaha byo mu rwego rw'imali cyangwa bafite aho bahuriye n'ubutegetsi bw'Uburusiya.

    Ivarisi yuzuye amafaranga akoreshwa mu Burusiya ya Rouble

    Icyegeranyo cya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kivuga ko Ubwongereza burimo umubare uri hejuru w'imali yabonetse mu buryo butemewe n'amategeko y'abarusiya cyangwa ifite aho ihuriye nabo. Iyi mali ngo ikoreshwa mu bintu birimo kugura amazu meza ahenze cyane, imodoka, kwishyura amafaranga y'ishuri, rimwe na rimwe ikanatangwa nk'imfashanyo mu bigo by'umuco muri gahunda yo 'kugirango banyirayo babonwe neza'.

    Ntibyoroshye kubona amakuru ku bijyanye n'amazu, ashobora kugurwa mu izina ry'ikigo cy'ubucuruzi aho kwandikwa ku mazina y'abantu ku giti cyabo. Urutonde rw'umutungo w'ibigo byo mu mahanga mu Bwongereza na Wales rwerekana ko ku mazu 94 000 yanditse ku bigo by'ubucuruzi byo mu mahanga, ane gusa ariyo yanditse ku bigo by'ubucuruzi byo mu Burusiya.

    Ariko birashoboka cyane ko andi mazu menshi agurwa ashobora kuba ari ay'abarusiya ku giti cyabo bagura bakoresheje ibigo byo mu bindi bihugu nka British Virgin Islands.

    Urugero ni nka Alexei Chepa, umurusiya w'umunyapolitiki akaba n'umucuruzi, wakoreshe ikigo cyo muri British Virgin Islands mu kugura inzu nini cyane y'ibyumba icumi ahitwa Holland Park muri 2011 — yaje kugurishwa umwaka ushize miliyoni 25 z'amapawundi. Abamuhagarariye bavuze ko iyo nzu yaguzwe mu buryo bwari bwemewe n'amategeko nkuko yabigiriwemo inama icyo gihe.

    Ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibigo byo muri ibyo bihugu bigizwe n'ibirwa cyashyizwe ahagaragara igihe hatangazwaga inyandiko z'ibanga miliyoni 12 zamenyekanye cyane mu izina rya Pandora Papers mu kwezi kwa cumi muri 2021.

    Zashyize ku karubanda bamwe mu baherwe bo kuri iyi isi, zitangaza ubukire buhishwe, guhunga imisoro, no kuri bamwe, kwinjiza amafaranga afite inkomoko mbi mu mafaranga asanzwe.

    Abashakashatsi bavumbuye ibigo by'ubucuruzi birenga 700 byo mu bihugu bigizwe n'ibirwa byaguze amazu mu Bwongereza maze basanga 5% muri iyo afitwe n'abarusiya.

    Kubera iki abashoramali b'abarusiya bakunda Ubwongereza?

    Hashize igihe kinini umujyi wa London abarusiya b'abaherwe bawerekezamo kugirango bahature, bagure amazu kandi banashore imali.

    Urwego rwa mbere mu gutanga impushya za visa zo kwinjira mu Bwongereza ku bashoramali ruzwi nka Tier 1 (investor) visa scheme, rwemerera gutura mu gihugu abaherwe bashobora gushora imali ingana na miliyoni ebyiri z'amapawundi cyangwa izirenga.

    Abahawe izo mpushya bemerwa kwaka uburenganzira bwo gutura burundu mu Bwongereza , hamwe n'imiryango yabo. Gutangira kwaka ubwo burenganzira biterwa n'umubare w'amafaranga biteguye gushora:

    • Imyaka ibiri, ku witeguye gushora £10m
    • Imyaka itatu, ku witeguye gushora £5m
    • Imyaka itanu, ku witeguye gushora £2m

    Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yatanze visa z'ubushoramali 2581 ku barusiya kuva iyi gahunda yatangira muri 2008.

    Leta yayivanyeho ku itariki ya 17 z'ukwa kabiri 2022 kubera igitutu cyuko ifite aho ihuriye n'Uburusiya.

    Ibigo by'ubucuruzi by'Uburusiya kandi nabyo byabashije kuvana amafaranga menshi mu igurishwa ry'imigabane ku isoko ry'imigabane rya London.

    Ikigo cy'ubucuruzi mu rwego rw'ingufu z'umuriro w'amashanyarazi, En+ kiri mu byahungukiye. Mu gihe cyatangiraga kugurisha imigabane kuri rubanda, iki kigo cyagenzurwaga na Oleg Deripaska, umwe mu bantu bakoranira bya hafi na Perezida Vladmir Putin.

    Icyegeranyo cy'inteko nshingamategeko y'Ubwongereza muri 2018 cyasabye leta gusiba icyuho mu bihano byari byafatiwe Uburusiya cyatumye ikigo nka En+ kinjira ku isoko ry'imigabane rya London.

    Bwana Deripaska yafatiwe ibihano na leta y'Ubwongereza ku itariki ya 10 z'ukwa gatatu 2022.

    Kugeza ubu leta y'Ubwongereza imaze gukora iki?

    Muri 2018, leta y'Ubwongereza yatangije uburyo bwo gufatira imitungo itabanje gutegereza ko nyirayo ahamwa icyaha n'inkiko mu rwego mpanabyaha.

    Amategeko agenga imitungo yabonetse mu buryo budasobanutse ateganya ko uregwa asobanura aho yavanye amafaranga yakoresheje mu kugura umutungo we.

    Ariko rero kugeza ubu, aya mategeko amaze gukoreshwa inshuro enye gusa kandi ni rimwe gusa yatumye uregwa ahara umutungo we.

    Itegeko rishya rigenga ibyaha bijyanye n'imali rigamije gutuma aya mategeko abasha gukora neza hakagurwa umubare w'abantu ashobora gukoreshwaho no kurinda leta kugirango idatanga amafaranga menshi cyane mu manza.

    Ikindi inkiko zakwiyambaza ni itegeko ryo gufatira konti y'umuntu. Iri tegeko ryemerera inkiko gufatira amafaranga ari muri banki mu gihe zikeka ko nyirayo hari aho ahuriye n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Iri tegeko rimaze gutanga musaruro kugeza ubu kurusha amategeko agenga imitungo yabonetse mu buryo budasobanutse. Aha hatangwa urugero rw'ibyemezo byafatiwe mwishywa wa Perezida wa Syria, Bashar al-Assad n'umuhungu w'uwahoze ari minisitiri w'intebe wa Moldova.

    Itegeko rishya rigenga ibyaha bijyanye n'imali ryemejwe n'intekonshingamategeko y'Ubwongereza ku itariki ya 7 z'ukwa gatatu 2022 rinashyiraho igitabo cyandikwamo amazina y'abungukira mu mutungo ufitwe n'abanyamahanga.

    Ni ukuvuga umuntu wese ufite cyangwa se ugenzura umutungo kandi akawungukiramo.

    Gahunda zo gushyiraho urutonde rw'abo bantu zatangajwe muri 2016 kandi impirimbanyi zavugaga ko kubona rutari ruhari byari imbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya amafaranga afite inkomoko mbi no gufata ibihano.

    Uru rutonde ruzajyaho imitungo yaguzwe n'abanyamahanga guhera mu myaka 20 ishize mu Bwongereza no muri Wales no guhera muri 2014 muri Scotland.

    Ministri w'intebe w'Ubwongereza, Boris Johnson yavuze ko ibihano bya leta bizagabanya na none umubare w'amafaranga abarusiya bazemererwa kubitsa ku makonti yabo muri iki gihugu.

    BBC 

    The post 'Hashize igihe kirekire London yarabaye ahantu abantu baza kogereza amafaranga babonye mu buryo bubi' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/13/hashize-igihe-kirekire-london-yarabaye-ahantu-abantu-baza-kogereza-amafaranga-babonye-mu-buryo-bubi/