Blog

  • Ababyeyi bacu baraduhemukiye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuzima bubi gusa nibwo niberamo agahinda kadashira mu maso yanjye Niko kihoreramo.

    Nyuma y'imyaka irenga 15 mbuze ababyeyi banjye Bose ngasigarana na barumuna banjye ndetse na bashiki banjye bati.

    Kumugoroba natashye naniwe cyane numva nacitse intege ndetse cyane umubiri wanjye wacitse intege bidasanzwe ariko nkomeza kwirwanaho niyumanganya gusa biza kunanira bituma nerekeza Kwa muganga.

    Mugitondo cyakare rero nerekeje kwamuganga baransuzuma babura indwara gusa muganga umwe muri bo afata icyemezo cyo kumpima virusi itera SIDA numva nta bwoba mfite kuko nari niyizeye ko nagerageje kwigaya.

    Nabaye sohotse mu isuzumiro maze mukanya gato muganga wari wampimye yarampamagaye maze abwira ibintu ntigeze nizera nubu ntarizera ahari nzanarinda nsanga abanyibarutse mu ijuru ntarabyemera.

    Muganga yagize ati''ERIC wihangane ukomere kuko ni ibintu bisanzwe bibaho rero ihangane utuze nkubwire ufite ubwandu bwa virus itera SIDA''

    Muga ugize uti ngwiki Sinari nasambana narimwe sibyumva nukuri ooooh! Mana yanjye kuki arinjye wahisemo natangiye kuganira na muganga maze ndamubwira si namuhisha antega amatwi nubwo narimfite amarira menshi gusa yarambwiye ngo komeza ube umugabo wibuke uzazane n'abandi bana Bose.

    Naratashye mfite agahinda ubwoba amaganya mushiki wanjye muto yaje kumpobera abona meze uko ntarisanzwe arambaza ati ese Dadi bite ko utishimye ndamusubiza nti mfite umunaniro.

    Bwarakeye Bose tujyana Kwa muganga maze 2 muri 4 dusanga nabi bafite ubwandu bwa virus itera SIDA.

    Nibajije impamvu ababyeyi bacu batatubwiye ibi bintu maze nibaza ukuntu tugiye kujya tubaho gute ntawuhoza undi nahise mbona ukuntu ababyeyi bacu baduhemukiye ndetse cyane.

    Babyeyi bacu dukunda namwe mudukunda turabinginze muge mutubwiza ukuri mukiriho tumenye uko twitwara.

    Iyi nkuru nyiguhaye ngirango ikwigishe.

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-bacu-baraduhemukiye-cyane/

  • Miss Rwanda 2022: Abakobwa 3 barahatanira akayabo mu kugaragaza impano bamenyekanye #rwanda #RwOT

    Abakobwa 3 baza guhatanira igihembo cy'umunyempano wahize abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 bamaze kumenyekana aho barakurwamo umwe kuri uyu munsi harasozwa iri rushanwa.

    Abakobwa batatu batsinze ni Uwimana Marlene waherukaga gukenyerera ku kayabo k'uwahize abandi muri siporo,Kayumba Darina na Saro Amanda.

    Uratsinda muri aba 3 arahembwa akayabo ka 2,400,000 Frw.

    Uwimana Marlène yerekanye impano yo gukina 'Karate' aho anafite umukandara wa gatandatu 'Marron' muri uyu mukino.

    Kayumba Darina we yagaragaje impano yo kuririmba aho yavanze injyana zitandukanye mu buhanga bwinshi anyura abakunzi b'umuziki nk'uko banakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Uwa gatatu muri aba babashije kugera mu cyiciro cya nyuma ni Saro Amanda,waririmbye anicurangira indirimbo Holy Spirit na Ngirira ubuntu za Meddy.

    Uyu mukobwa usanzwe ari Producer no mu buzima busanzwe.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 nibwo hatangazwa Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka.




    Abakobwa 3 baravamo uwahize abandi mu kugaragaza impano muri Miss Rwanda 2022

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2022-abakobwa-3-barahatanira-akayabo-mu-kugaragaza-impano

  • Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda mukeba wayo mu mukino w’agapingane igitego 2-0 ni ibitego byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Muhoozi Fred.

    Wari umukino w’umunsi wa 22 washampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Ni umukino amakipe yombi yagiye gukina Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 47 mu gihe Rayon Sports yari iya 5 na 35.

    Ni umukino w’agapingane gakomeye kuko nyuma y’uko Rayon Sports iyitsinze muri 2017 ibitego 2-1 ikayimanura mu cyiciro cya kabiri (nubwo itagikinnye), igakurizaho umuhango wo kuyishyingura, uyu munsi byari byitezwe kureba niba yongera kuyitsinda ikayibangamira mu rugamba rw’igikombe irimo.

    Kiyovu Sports yigeze kubika Rayon Sports kuri Radio ko yari umugore wayo akaba yapfuye, yagiye gukina uyu mukino nta kibazo na kimwe ifite kuko abakinnyi bayo bose bari bahari.

    Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino, yari ifite ibibazo by’imvune aho myugariro Niyigena Clement, Manace Mutatu batakinnye bakaba biyongeraga kuri Onana Willy Essomba Léandre umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

    Iminota ya mbere y’umukino, Kiyovu Sports niyo yihariye iminota ubona ko ibonana kurusha Rayon Sports, gusa mu minota 10 ya mbere nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi.

    Amahirwe ya mbere akomeye muri uyu mukino yabonetse ku munota wa 11 ubwo abakinnyi ba Kiyovu Sports batakazaga umupira ugafatwa na Musa Esenu ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Ku munota wa 13, Bigirimana Abedi yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.

    Ku munota wa 14, Mugenzi Bienvenue yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu, Habimana Hussein wari wakurikiye ahita awukuraho.

    Mugenzi Bienvenue, umwe mu bssore ba Kiyovu Sports bahagaze neza, ku munota 16 yagerageje ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 26 ariko ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu.

    Rayon Sports wabonaga irimo kurushwa, Kwizera Pierrot yaje kugerageza amahirwe ku munota wa 22 ariko ishoti yateye rinyura hejuru y’izamu.

    Nyuma yo guhererekanya neza kwa Okwi na Bienvenue, Okwi yacomekewe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ku munota wa 29 ariko ateye mu izamu, Adolphe Hakizimana awukuramo.

    Ku munota wa 32 umusifuzi Ruzindana Nsoro nibwo yatanze ikarita ya mbere y’umuhondo yahawe Ndizeye Samuel ku ikosa yakoreye Emmanuel Okwi inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

    Iri kosa ryahanwe na Bigirimana Abedi wahise ushyira umupira mu rishundura.

    Ni igitego cyateje impaka kuko abarayon bavugaga ko umupira wagiye hanze, ni mu gihe umusifuzi Nsoro we yavuze ko umupira wanyuze mu rushundura aho rwacitse. Umukino wahagazeho gato basana aho rwacitse.

    Ku munota wa 38, Rayon Sports yakoze impinduka za mbere havamo Mushimiyimana Mohammed hinjiramo Sekamana Maxime.

    Iranzi Jean Claude yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gushaka gukubita umupira Benedata Janvier ku munota wa 40.

    Musa Esenu yahinduriwe umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 41 ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 44, Mugenzi Bienvenue yongeye kubona andi mahirwe ku mupira muremure yari acomekewe, aroba umunyezamu Adolphe Hakizimana ariko Habimana Hussein arahagoboka awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Mael Dinjeke bavuyemo hinjiramo Muvandimwe JMV na Ishimwe Kevin.

    Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko bashyize igitutu kuri Kiyovu aho banabonye amahirwe mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ariko ntibayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 61, Ishimwe Kevin yacomekewe umupira mwiza yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports buwohereza muri Koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 63, Pitchou yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 65, ku mupira mwiza wacomekewe Okwi akisanga arebana n’umunyezamu Adolphe wahise wohereza umupira muri koruneri.

    Nyuma y’umunota 2, Kiyovu Sports yongeye kubona amahirwe akomeye nabwo Okwi yisanze asigaranye n’umunyezamu ariko aho gutera mu izamu aha Mugenzi Bienvenue, ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi.

    Ku munota wa 69, Ishimwe Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Musa Esenu ashyiraho umutwe ariko umupira uruhukira mu ntoki za Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yakoze impinduka za mbere, Bizimana Amisi Coutinho yasimbuwe na Muhoozi Fred, ni nako ku munota wa 76, Mutyaba yasimbuye Benedata Janvier.

    Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 81, Kwizera Pierrot na Nizigiyimana Karim Mackenzie bahaye umwanya Mico Justin na Rudasingwa Prince.

    Ku munota wa 82, Muvandimwe JMV yahinduye umupira mwiza ariko Esenu agiye gushyiraho umutwe Kimenyi amutanga umupira arawufata.

    Myugariro wa Kiyovu Sports, Dusingizimana Gilbert yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mbonyingabo Regis ku munota wa 88.

    Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 89 ubwo bahinduraga umupira imbere y’izamu, Esenu yisanga asigaranye na Kimenyi ariko amupira awuteye uca hejuru y’izamu.

    Ku munota wa nyuma w’umukino, Muhoozi Fred yatsindiye Kiyovu Sports igitego cy’agashinguracumu ku mupira yari ahawe na Emmanuel Okwi. Umukino warangiye ari 2-0, Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 50.

    Undi mukino w’umunsi wa 22 wabaye, Mukura VS yanganyirije na Etoile del’Est i Ngoma. Indi mikino y’umunsi wa 22 izakomeza ku munsi w’ejo ku Cyumweru

    Abakinnyi 11 buri ruhande rwabanjemo

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Mushimiyimana Mohammed, Mael Dinjeke na Musa Esenu

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumodo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail [Pitchou], Bigirimana Abedi, Bizimana Amisi [Coutinho], Mugenzi Bienvenue na Benedata Janvier

    Indi mikino y’umunsi wa 22 iteganyijwe ku munsi w’ejo

    Gicumbi FC vs Police FC
    Musanze FC vs AS Kigali
    Bugesera FC vs Marines FC
    Espoir FC vs Gasogi United
    APR FC vs Rutsiro FC
    Etincelles FC vs Gorilla FC

    Kiyovu Sports yishimira igitego cya Bigirimana Abedi

    Abafana ba Kiyovu Sports bari baje ku bwinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatsinze-rayon-sports-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona

  • Ihere ijisho amafoto y'ubukwe bwa Miss Irene n'umusore uba mu Buyapani(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2022 ubanzirizwa no gusaba no gukwa Murebwayire Irene nyuma yaho aba bombi basezerana kubana akaramata imbere y'Imana murusengero rwa Four Square Kimironko.

    Ku ya 27 Gashyantare 2022, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi yakorewe n'urungano rwe mu birori bimenyerewe nka 'Bridal shower'.

    Eugene wegukanye Irene asanzwe atuye mu gihugu cyo ku mugabane wa Asia cy'u Buyapani, aba bombi bakaba barasezeranye imbere y'amategeko kuwa 17 Werurwe 2022 mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge.

    Murebwayire ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y'Iburasirazuba.

    Mu busanzwe, Murebwayire Irene yamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika imideli nko muri Kigali Fashion Week

    Nyuma y'uko kandi ku myaka 7 yagaragaye muri filimi ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yari aherutse mu mwaka wa 2021 gutangira gushyira hanze iyitwa 'Kanyana'.

    Murebwayire Irene yemeranyijwe na Eugene Ishimwe kubana nk'umugore n'umugabo

    Byari ibyishimo k'umugeni n'abamwambariye

    Abasaza bishimiye kubona ibirori by'abana

    Umuhanzi Yvanny Mpano ari mbitabiriye ibi birori

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ubukwe-bwa-miss-irene-n-umusore-uba-mu-buyapani

  • Perezida wa Tchad yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-wa-tchad-yasoje-uruzinduko-yagiriraga-mu-rwanda

  • Mu mukino w'Amateka unahenze muri shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 nibwo hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino ikomeye iteganyijwe ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu SC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ni umukino uteganyijwe ku isaha wa saa cyenda zuzuye, uyu mukino kandi ukaba ari umwe muyihenze muri uyu mwaka ndetse no mu bihe byatambutse kuko kugura itike ku munsi w'umukino iyamake ari 5000 mu gihe iyaguzwe mbere iri kuri 3000.

    Impande zombi ziba zashyizemo imbaraga nyinshi kubera guhangana kw'aya makipe kuko amateka agaragaza ko ubwo hari mu mwaka wa 1987, Kiyovu yabitse Rayon Sports kuri Radio Rwanda ko iyi kipe ikomoka i Nyanza yitabye Imana.

    Nyuma y'imyaka 30 ubwo hari muri 2017, ikipe ya Rayon Sports yakoze ibidasanzwe itsindira Kiyovu SC ku Mumena bityo iyishora mu kiciro cya Kabiri nubwo itigeze ikina icyo kiciro, ku byapa Rayon yari yazanye ku kibuga harimo iby'uko yayishyinguye ndetse izana n'umusaraba ku kibuga.

    Ubwo bukeba ndetse no guhangana ku mpande zombi kw'aya makipe kwarakomeje nanubu dore ko Kiyovu SC gutsinda umukino wa none yaba ishimangiye ko muri 2021-2022 itigeze itsindwa na Rayon Sport kuko mu mukino ubanza Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports 2-1.

    Kugeza ubu uyu mukino ugiye gukinwa Kiyovu SC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 47 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n'amanota 35.

    Uko imikino y'umunsi wa 22 wa shampiyona ikinwa:
    Kuwa Gatandatu, 19 Werurwe 2022
    Rayon Sports vs SC Kiyovu (Kigali Stadium,15h00)
    Etoile de l'Est FC vs MUKURA VS&L (NGOMA Stadium, 15h00)

    Ku cyumweru, 20 Werurwe 2022
    Bugesera FC vs Marine FC (Bugesera Stadium, 15h00)
    Espoir FC vs Gasogi Utd ( Rusizi Stadium, 15h00)
    APR FC vs Rutsiro FC (Kigali Stadium, 15h00)
    Etincelles FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 15h00)
    Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi Stadium, 15h00)
    Musanze FC vs AS Kigali (Ubworoherane Stadium, 15h00)

    Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 22:
    1. MBONYUMWAMI TAIBU (ESPOIR FC)
    2. USABIMANA OLIVIER (ETINCELLES FC)
    3. MALIPANGOU THEODORE CHRISTIAN (GASOGI UNITED)
    4. ISHIMWE CHRSTIAN (AS KIGALI)

    The post Mu mukino w'Amateka unahenze muri shampiyona y'u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wamateka-unahenze-muri-shampiyona-yu-rwanda-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-kiyovu-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wamateka-unahenze-muri-shampiyona-yu-rwanda-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-kiyovu-sports

  • “Ndagushimira kuri buri kimwe cyose wankoreye…. Ndagukunda cyane babe wanjye ” - Amagambo ya Kimenyi Yves ku isabukuru y'umufasha we, Miss Uwase Muyango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 19 Werurwe nibwo Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic 2019 akaba ari n'umufasha wa Kimenyi Yves, yizihije isabukuru ye y'amavuko.

    Kimenyi Yves abinyujije kuri snapchat ye yabwiye Miss Uwase Muyango amagambo meza y'urukundo azirikana agaciro afite mu buzima bwe ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Kimenyi Yves yanditse amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/ndagushimira-kuri-buri-kimwe-cyose-wankoreye-ndagukunda-cyane-babe-wanjye-amagambo-ya-kimenyi-yves-ku-isabukuru-yumufasha-we-miss-uwase-muyango/