Blog

  • Umuyobozi ukomeye muri Uganda yaguye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Abayobozi batandukanye bo muri Uganda baherukaga kumusura aho arwariye, bataha bavuga ko arembye, ko akeneye amasengesho.

    Jacob L’Okori Oulanyah yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya 11 ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021, atsinze Rebecca Alitwala Kadaga wari usanzwe muri uwo mwanya.

    Yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-ukomeye-muri-Uganda-yaguye-muri-Amerika

  • PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, nibwo mu karere ka Bugesera muri La Palisse Hotel habereye umuhango wo gushyikiriza ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona yo gusiganwa ku magare, ni umuhango wayobowe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Shema Maboko Didier.

    Muri uyu muhango warimo na Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY Murenzi Abadallah ndetse n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera Mutabazi Richard basabye aba bakinnyi bazatangira imikino hagati ya tariki ya 22 na 27 Werurwe 2022 ikazakinirwa mu gihugu cya Misiri.

    Mu ijambo ry'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier abanje gushimira abakinnyi uko bitwaye muri Tour du Rwanda22 , anaboneraho kubibutsa ko uyu mwaka biteguye neza, abasaba kurushaho guhatana, ababwira ko yizeye imidali muri iyi shampiyona y'Afurika bagiyemo.

    Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi yasabye abakinnyi gushaka imidali myinshi n'amanota kugira ngo u Rwanda rusubira mu myanya 3 ya mbere muri Afurika.

    Ku rundi ruhande, Umutoza Sempoma Felix uyoboye aba bakinnyi berekeje mu Misiri mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yavuze ko biteguye neza bityo intego ikaba ari ukuzana imidali myinshi.

    Urutonde rw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare yitabiriye shampiyona y'Afurika 2022:

    Abangavu : Uwera Aline

    Ingimbi : Ndayisenga Bonheur

    Abagore U23: Ingabire Diane ,Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline

    Abagabo U23: Muhoza Eric , Mugisha Moise , Mugisha Samuel , Nsengimana Jean Bosco na Uhiriwe Byiza Renus .

    Umuyobozi wa tekiniki ni Murenzi Emmanuel, Umutoza Sempoma Felix, Umukanishi Uwimana Jean de Dieu (Rafiki) ndetse na Masseuse Uwayezu Sandrine .

    The post PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ps-muri-minisiteri-ya-siporo-shema-maboko-didier-yashyikirije-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-shampiyona-nyafurika-yo-gusiganwa-ku-magare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ps-muri-minisiteri-ya-siporo-shema-maboko-didier-yashyikirije-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-shampiyona-nyafurika-yo-gusiganwa-ku-magare

  • Uburusiya bwemeye ko bwateye misile ya mbere yo mu bwoko bwa 'hypersonic Kinzhal' muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibi byaba byemejwe, byaba bibaye ubwa mbere Uburusiya bukoresheje muri iyi ntambara iyi misile 'ballistic' izwi nka Kinzhal, cyangwa Dagger, iterewe mu kirere, bishoboka cyane ko yatewe n'indege y'intambara yo mu bwoko bwa MiG-31.

    Misile 'hypersonic' ni iki?

    Perezida Vladimir Putin yakomeje kuvuga ku ishoramari ry'Uburusiya muri misile 'hypersonic', zifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko ukubye inshuro zirenga eshanu umuvuduko w'ijwi.

    Ibipimo by'imibare kuri izi misile biratangaje cyane: nkuko abategetsi bo mu Burusiya babivuga, misile ya Kinzhal ishobora kurasa ku cyo yoherejweho kiri mu ntera ya kilometero zigera ku 2,000, kandi ishobora kuguruka ku muvuduko urenga kilometero 6,000 ku isaha. Ariko se ibi bituma ziba mbi cyane kurusha izindi misile cyangwa imbunda za rutura zishobora kwica no gusenya ku kigero kimwe na zo?

    James Acton, impuguke ku igenamigambi rijyanye n'intwaro za nikleyeri mu kigo Carnegie Endowment for International Peace, agira ati: “Sinyibona nk'ikomeye kuri urwo rwego”.

    “Sinzi ubufasha [imbaraga] Uburusiya burimo gukura mu kuba bukoresha misile hypersonic”.

    Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize, Perezida Putin yarase ko Uburusiya buyoboye isi mu bijyanye n'ibisasu bya misile 'hypersonic', bigoye gutahura kuko bishobora guhindura icyerekezo mu rugendo hagati.

    Uburusiya bwatangaje videwo buvuga ko igaragaza igisasu cyabwo kirasa ububiko bw'intwaro mu cyaro cya Deliatyn, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Ukraine ku ntera ya kilometero 100 gusa uvuye ku mupaka na Romania.

    Dominika Kunertova, wo mu kigo cyiga ku mutekano cya Center for Security Studies kiri i Zurich mu Busuwisi, yagize ati: “Ni ikimenyetso cyo kwigaragaza gusa. Niyo [misile] yaba ikoreshejwe dukwiye kuyifata nk'igihe cy'imbonekarimwe kuko Uburusiya budafite umubare munini w'izi misile”.

    'Ntabwo ihindura ibintu'

    Mu 2018 ni bwo Perezida Putin yamuritse ku mugaragaro misile ya Kinzhal avuga ko ari imwe mu ruhererekane rw'intwaro “zidatsindwa” yavuze ko zitazajya zitahurwa n'ubwirinzi bw'umwanzi. Izindi misile zo mu bwoko bwa 'hypersonic' ni Zircon na Avangard, iyi ikaba yihuta cyane kurushaho kandi ikarasa ku ntera ndende cyane kurushaho.

    Misile ya Kinzhal ishobora gushyirwaho igisasu cya nikleyeri ndetse n'igisasu gisanzwe, kandi amakuru yo mu gihe cya vuba aha gishize yavuze ko indege z'intambara za MiG-31 zoherejwe mu mujyi wa Kaliningrad mu Burusiya, bituma imirwa mikuru myinshi y'ibihugu by'i Burayi iba ku ntera ishobora kuraswa ikagezwaho. Nta kigaragaza aho igitero Uburusiya buvuga ko bwagabye ku bubiko bw'intwaro muri Ukraine cyagabiwe.

    Madamu Kunertova yabwiye BBC ati: “Ni gasopo ku burengerazuba bw'isi [Uburayi n'Amerika], kuko Putin arakajwe no kuba uburengerazuba butinyuka kohereza izi ntwaro zose [muri Ukraine].

    “Birashidikanywa ko [iyi misile] yaba itumbereza neza neza aho irashwe, rero ntabwo ihindura uko ibintu bimeze”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwemeye-ko-bwateye-misile-ya-mbere-yo-mu-bwoko-bwa-hypersonic-kinzhal

  • #COVID19: Abantu 2 bashya banduye babonetse mu bipimo 9,598 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-2-bashya-banduye-babonetse-mu-bipimo-9-598

  • Nyampinga w’u Rwanda 2022 ni Muheto Divine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshuti Muheto Divine ni we wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2022,yambikwa ikamba, naho Igisonga cya mbere aba Keza Maolithia, Igisonga cya kabiri aba Kayumba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/nyampinga-w-u-rwanda-2022-ni-muheto-divine

  • Haringingo yanyuzwe no gutsinda ‘Derby’ Paix… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu wahuje aya makipe amaze imyaka irenga 50 ahangana, nibwo uyu mutoza yemeje ko Kiyovu Sports uri ku mwanya wa mbere ikwiriye, kandi ibyo ikora bimwemerera gutwara igikombe.

    Ku rundi ruhande, Haringingo Francis Christian utoza Kiyovu Sports we yavuze ko anyuzwe n’intsinzi yatumye baguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

    Ibitego bibiri byahaye SC Kiyovu amanota atatu y’uyu munsi, byatsinze na Bigirimana Abedi ku munota wa 34 ndetse na Muhoozi Fred watsinze ku munota wa 90+2′ agakomeza kwigarurira imitima y’Abayovu.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa Rayon Sports nta rwitwazo rwo gutsindwa na rumwe yari afite, uretse gusa kwemeza ko yatsinzwe n’ikipe nziza kandi ikwiriye ibirenze gutsinda Rayon Sports.

    George Paixão yagize ati “Imyiteguro yacu yari myiza, ariko uyu munsi twakinnye n’ikipe nziza, ndatekereza ko ari yo kipe nziza muri shampiyona, ari nayo mpamvu iri ku mwanya wa mbere.”

    “Mu mukino bari beza, twagerageje byose ariko twemera ko abo twahanganye bakomeye kuturusha.  Iyo bigenze gutya tuvuga ko hakoze neza (Congratulations), natwe tukajya gukora ibindi, uko ni ukuri.”

    Avuga uko umukino wagenze yagize ati “Kiyovu irakomeye n’abakinnyi bayo ni beza, twari dufite uburyo n’ibitekerezo muri uyu mukino, ariko abo twahanganye barakomeye cyane..”

    “Ntekereza ko wagerageje wari umukino mwiza, twagerageje gukora ibishoboka byose ngo duhindure umukino ariko Kiyovu Sports ni nziza.”

    George yakomeje ati “Kubwanjye navuga ko Kiyovu ari yo kipe nziza muri shampiyona ishobora no gutwara igikombe kuko ifite gahunda zinoze, abakinnyi beza, umutoza mwiza cyane n’imikorere myiza..”

    Paixão imibare yamushiranye

    Ku ruhande rwa Haringingo Francis Christian utoza Kiyovu Sports we yavuze ko wari umukino mwiza kandi ugoye kuko ari ‘Derby’ imaze igihe kandi atari ngombwa gukina ibiryoheye ijisho muri ‘Derby’ ahubwo icyangombwa ari ugutsinda.

    Yavuze ko anezerewe n’itsinzi ikwiriye ati “Nanezerewe cyane kuko dutsinze dukwiriye gutsinda mu buryo bwose.”

    “Twashoboraga gutsinda ibitego birenga 3,4 cyangwa 5, ariko Imana ibyo yaduhaye ni ibyo nyine, twabonye bibiri (ibitego) muri byinshi twaremeye uburyo, njyewe ndishimye cyane, kubwo gutsinda uyu mukino, tukagumana umwanya wacu wa mbere.”

    SC Kiyovu yungikanya imbaraga zigana ku gikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 28 ishize, yujuje amanota 50, aho izagumana umwanya wa mbere nyuma y’imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona.

    SC Kiyovu iri gukubita umuhisi n’umugenzi

    APR FC izakina na Rutsiro FC kuri iki cyumweru niyo iri ku mwanya wa kabiri, inakurikirana intambwe na Kiyovu Sports iyirusha amanota 5 n’umukino umwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115626/haringingo-yanyuzwe-no-gutsinda-derby-paixao-wa-rayon-sports-we-yemera-ko-mukeba-amurusha–115626.html

  • Miss Rwanda wa 2022 : Muheto Divine wavuzwe cyane niwe wegukanye Ikamba #rwanda #RwOT

    Umukobwa wagaragaje umushinga ugaruka ku buzima bw’imyororokere yabaye Bahali Ruth [No 3] ahita ahabwa sheke ya miliyoni 1.800.000 Frw, uwahize abandi muri siporo ni Uwimana Marlene [No 69] akaba asanzwe akina karate aho afite umukandara ubanziriza uw’umukara.

    Ikamba ry’mukobwa uzi kwifotoza Miss photogenic ryegukanye na Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42] akaba nawe arahabwa miliyoni 2.400.000 Frw atangwa na Diamond Smile Clinic.

    Umukobwa wagaragaje impano kurusha abandi yabaye Saro Amanda [No 48] yari ahanganye na Kayumba Darina na Uwimana Marlene, akaba afite impano yo kuririmba ndetse no gucuranga. Uwagaragaje impano kurusha abandi akaba yahembwe miliyoni 2.400.000 Frw atangwa na IGIHE.

    Ikamba ry’umukobwa ukunzwe cyane kurusha abandi Miss Popularity ryegukanywe na Nshuti Muheto Divine [No 44], agomba guhabwa miliyoni 2.400.000 Frw atanga na FORZZA.

    Miss Hertage yabaye Ruzindana Kelia, arahabwa sheke ya miliyoni 5 Frw atangwa n’uruganda rwenga inzoga rwa BRALIRWA.

    Umushingwa mwiza ufite udushya Most Innovative Project wabaye Uwimana Jeannette [No 68] ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva uwa uwegukanye iri kamba azahabwa umushahara wa buri kwezi w’ibihumbi 500 Frw na Banki ya Kigali, ndetse akazafasha n’ibindi birimo no kumuhugura mu ndimi harimo no kuba Brand Ambassador wa BK.

    Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

    Agikandagira mu irushanwa, ubwiza bwe bwaratangariwe kugeza n’aho Miss Mutesi Jolly wari mu bagize Akanama Nkemurampaka yeruye akamubwira ko ari 'Mwiza’.

    Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016.

    Ikamba rya 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, 2019 amahirwe yasekeye Nimwiza Meghan, akurirwa mu ngata na Nishimwe Naomie mu 2020 mu gihe irya 2021 rifitwe na Ingabire Grace.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Rwanda-wa-2022-Muheto-Divine-wavuzwe-cyane-niwe-wegukanye-Ikamba