
Blog
-
La Jeunesse isezereye ESPOIR FC, Gasogi na Bugesera nazo zirakomeza mu gikombe cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya La Jeunesse yongeye gutungurana isezerera Espoir FC yo mu cyiciro cya (…) -
Amarangamutima ya watorewe kuba visi perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika #rwanda #RwOT
Uwiragiye Marc usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda ” RKWF ” yatorewe kuba Visi Perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika, aho yavuze ko byamushimishije bugaragaza intera u Rwanda kugeraho muri uyu mukino.
Ni mu nama y’Inteko rusange y’uyu mukino yabereye Cairo mu Misiri guhera tariki ya 24 kugeza 27 Werurwe 2022.
Muri iyi nama, Sherif Mostafa ukomoka mu Misiri ni we wongeye gutorerwa kuyobora ” African Wushu Kung Fu Federation ” (AWKF) mu gihe cy’imyaka 4 (2022-2026).
Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe abantu 4 ari bo Uwiragiye Marc (Rwanda), Patrice Komenan (Benin), Yayah Beddour (Algérie) na Maître Gao (Madagascar).
Hari kandi abatowe nk’abagize Komite ari bo Ndiogou Gueye (Senegal), Meïté siaka (Cote d’Ivoire), Abderamane Esannaghi (Maroc), Mohamed Adel Zahra (Tunisia), Luc Bendza (Gabon) na Steve Kouma (Congo Brazzaville).Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko iyi ari intambwe nziza ku Rwanda kandi bigaragaza ko hari aho bageze mu bijyanye n’imikorere.
Yakomeje avuga ko bategura buri mwaka irushanwa ryo kwibuka aho ryabaye mpuzamahanga rikaba ryitabirwa n’ibihugu byo muri aka Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Ati : ” Iri rushanwa ryo Kwibuka risanzwe riba kandi rikitabirwa n’amakipe yo mu Karere gusa COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko ubwo iri gucisha make tuzongera dusubukure dushyiremo imbaraga kurenza uko twakoraga.”
Uwiragiye avuga ko inshingano ze ari ukwita ku iterambere ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
Ati : “Biransaba gushyira imbaraga mu gukorana cyane n’andi mashyirahamwe cyane cyane ayo muri Afurika y’Uburasirazuba .”Perezida wa RKWF, Uwiragiye avuga ko ibi bikomeza kubatera ingufu nk’Abanyarwanda bakaba basabwa gukora cyane bakesa umuhigo bagahiga abandi.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye ku nshuro ya mbere shampiyona y’Isi mu mukino wa Kung Fu Wushu 'World Wushu Championships 2019', yabereye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa kuva tariki 17 kugeza 23 Ukwakira 2019. Uwiragiye avuga ko bajyanye abakinnyi 2 barakina barasoza kandi hari byinshi bungutse bizabafashe nubwo inzira ikiri ndende.
Yavuze kandi ko muri 2023, iyi mikino izaba ku nshuro ya 16 aho izabera Dallas muri USA na ho bakaba bateganya kujyayo kandi bizeye ko bazabigeraho bakaba basaba buri Munyarwanda wese aho ari kubashyigikira.
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Inteko Rusange ni uko Libya na Zimbabwe zahagaritswe. Hemejwe kandi ko Shampiyona y’Afurika igiye kuba ku nshuro ya 8 izabera muri Cote d’Ivoire. Shampiyona y’Afurika y’abakiri bato “Junior” izabera muri Algeria naho irushanwa mpuzamahanga muri Kung Fu Wushu ribere mu Misiri.
Uwiragiye Marc yatorewe kuba visi perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika
Sherif Mostafa uri hagati ni we watorewe kuba perezida wa Kung Fu Wushu muri Afurika
Batorewe mu nama y’inteko rusange yabereye mu Misiri -
Ishyamba si ryeru hagati ya APR FC na kapiteni wayo Jacques Tuyisenge, yavuye mu mwiherero #rwanda #RwOT
Uyu ni umunsi wa 3 APR FC isubukuye imyitozo yetegura igikombe cy’Amahoro n’imikino ya shampiyona izabukurrwa mu kwezi gutaha, kapiteni wayo ntaritabira imyitozo aho bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati ye n’umutoza mukuru, Adil Erradi Mohammed.
Uyu rutahizamu winjiye muri APR FC muri Nzeri 2020, amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko yavuye mu mwiherero w’iyi kipe mbere gato y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rutsiro 1-0 tariki ya 20 Werurwe 2022, ubu akaba yibereye iwe mu rugo.
ISIMBI yamenye amakuru ko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza mukuru w’iyi kipe ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed ababwiramo, cyane cyane abataha izamu ababwira nabi avuga ko badatsinda.
Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be ko ikipe irema uburyo bwinshi ariko ba rutahizamu be ntibatsinde.
Ubwo yari amaze kunganya na AS Kigali tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be kuko baremye amahirwe menshi ariko ntibabasha kureba mu izamu.
Ibi byaje kwisubiramo ubwo batsindwaga na Mukura VS 1-0 tariki ya 1 Gashyantare 2022, nabwo ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be bataha izamu.
Amakuru avuga ko uko yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wabo ari nako yavuganaga n’abakinnyi be bataha izamu ababwira nabi, akaba ari n’aho haje kuva kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge wamubwiraga ko nubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, ngo hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.
Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje gukomeza gututumba kugeza aho Jacques Tuyisenge afashe umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero arataha, ndetse abamuri hafi bavuga ko yifuza kuba yatanduka n’iyi kipe.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’Umunyamabanga w’iyi kipe kuri iki kibazo, ntibyakunze kuko atabonekaga ku murongo we wa telefoni gusa andi makuru avuga ko atari mu Rwanda yagiye kwivuriza hanze y’igihugu.
Jacques Tuyisenge yinjiye muri APR FC muri Nzeri 2020 akaba yari yarayisinyiye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma.
Mu gihe amazemo ntabwo yahiriwe kuko yaranzwe n’imvune ndetse n’imikino yakinnye akaba atarabashije gutsinda ibitego nk’ibyo yari ategerejweho kuko amaze kuyikinira imikino 26 aho yayitsindiyemo ibitego 2 gusa yatsinze AS Muhanga muri shampiyona, hari tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo bayitsindaga 3-1, yatsinzemo 2.
Jacques Tuyisenge amaze imins yibereye iwe mu rugo, bivugwa ko yagiranye ikibazo na Adil Erradi utoza APR FC -
Ukuri ku bagabo babiri bafatiwe mu mirwano muri Congo bikavugwa ko ari abasirikare b’u Rwanda #rwanda #RwOT
Iyi mirwano iri kuvugwaho amakuru atandukanye aho ku ikubitiro Guverinoma ya Congo binyuze mu buyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko yatewe na M23 ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda, bikanyomozwa n’u Rwanda binyuze mu itangazo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, wavuze ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri muri Congo kandi ko nta n’inyungu rwabikuramo.
Guverinoma ya Congo yagaragaje abagabo babiri ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri iyo mirwano aribo Adjudant Jean-Pierre Habyarimana na John Uwajeneza Muhindi.
U Rwanda rwatangaje ko abo basirikare batabarizwa mu ngabo zarwo, rwongeraho ko ibyo Congo ivuga biteye urujijo kuko abo bantu bagarutsweho mu nama yahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022, hakibazwa uburyo bongeye kugarurwa bivugwa ko bafatiwe ku rugamba kandi bari bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Congo.
Jeune Afrique yatangaje ko yabashije kubona inyandikomvugo ya bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi muri Gashyantare. Ibyo icyo kinyamakuru cyabashije kubona ni ibyavuzwe na Gen Michel Mandiangu uyoboye by’agateganyo ubutasi bwa gisirikare muri Congo.
Muri iyo nama, Gen Mandiangu yavuze ko Adjudant Jean-Pierre Habyarimana yafashwe na FARDC tariki 1 Gashyantare 2022 bitandukanye na tariki 27 na 28 Werurwe yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge.
Inyandiko mvugo ya Mandiangu, ntabwo igaragaza igihe John Uwajeneza Muhindi yafatiwe gusa Jeune Afrique yatangaje ko amakuru ifite, ari uko na we yafashwe muri Gashyantare 2022 aho kuba Werurwe. Congo icyo gihe yavuze ko Muhindi yaturutse mu Karere ka Nyabihu.
Uyu muyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, yakomeje avuga ko nyuma yo gutsindwa kwa M23 mu 2013, abari bayigize bahungiye mu bihugu birimo Uganda n’u Rwanda, bagakomeza kwisuganya ngo bagabe ibitero ku butaka bwa Congo.
Yavuze ko mu Rwanda bisuganyiriza mu Ruhengeri, hakinjizwa abahoze mu nyeshyamba zahoze zirwanya Congo nka CNDP ya Laurent Nkunda ndetse n’abahoze ari abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda.
Mandiangu yavuze ko amakuru yizewe bafite ari uko M23 iyobowe na Sultani Makenga, igizwe n’ingabo ziri hagati ya 200 na 250, ifashwa n’ibihugu bihana imbibi na Congo.
Makenga n’abasirikare be bahungiye muri Uganda mu 2013 mu gihe bari bagitegereje ko amasezerano bagiranye na Leta ya Congo yo gusubizwa mu ngabo, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe yubahirizwa.
Mandiangu yavuze ko M23 na FDLR ari imitwe iteye ikibazo mu karere igomba kurwanywa, by’umwihariko kuri M23 avuga ko hakenewe umusanzu w’u Rwanda mu gusenya ibirindiro byayo, kuyibuza kwinjiza abarwanyi bashya no gukoresha u Rwanda mu kubona ibikoresho.
Jeune Afrique yatangaje ko kwegeka ku Rwanda igitero cya M23 byakozwe n’ingabo ze Congo, bitanyuze abategetsi bakuru b’icyo gihugu.
Umwe mu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi yagize ati 'Ni ibintu byatubabaje ndetse bibabaza na Perezida. Haraza gufatwa ibihano.'
Hari amakuru avuga ko gutangaza amakuru yose ajyanye n’imirwano iri hagati ya FARDC na M23 byambuwe abayobozi ba gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, bigahabwa Umuvugizi w’Ingabo Gen Kasonga Léon-Richard.
Imirwano yatumye abaturage ba Congo batuye aho iri kubera bahungira muri Uganda no mu bindi bice bya kure.
Hashize igihe u Rwanda rugaragaza ko nta ruhare rufite mu gufasha M23 nubwo bamwe mu banyapolitiki ba Congo bakunze kubikoresha mu kwigarurira abaturage.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye Jeune Afrique muri Mutarama uyu mwaka, yabigarutseho.
Ati 'Twaganiriye kenshi na Guverinoma ya Joseph Kabila, nyuma dukomeza n’iya Félix Tshisekedi ku buryo bataha. Twamenyesheje bagenzi bacu ko abo bantu bambuwe intwaro, tukabashyira mu nkambi kandi ko tugenzura ibikorwa byabo. Ni ikibazo kimaze igihe. Twasabye Abanye-Congo kubajyana, aho babashyira ni ibyabo.'
'Abanya-Uganda nabo basabye nk’ibyo kuko hariyo benshi bahoze muri M23. Bamwe bari mu nkambi ariko hari itsinda riyobowe na Sultani Makenga riri ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda ku ruhande rwa Uganda. Bahamaze imyaka ibiri kandi bakomeje kugaba ibitero kuri RDC.Twaganiriye n’abayobozi ba Congo kandi hari itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryageze aho baherereye. Kuvuga ko bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ntabwo ari byo.'
Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko ikibazo kiri mu maboko ya Congo, ariyo igomba gufata umwanzuro kuko ariyo isabwa kubahiriza amasezerano.
Guverinoma ya Congo yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013 ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.

- Abagabo FARDC yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda, nyamara byagaragaye ko hashize ukwezi Congo ibafite
-
Amajyaruguru: Batangije icyumweru cyahariwe kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe icyumweru cyahariwe (…)
-
Bwa mbere Zuchu na Diamond Platinmuz bagaragaye bari gusomana – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya mbere abahanzi bakomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platinmuz na Zuchu bagaragaye bari gusomana ndetse banaca amarenga y'urukundo bari bamaze iminsi bavugwamo.
Mu minsi ushize aba bahanzi bombi bavuzwe mu rukundo, gusa ariko iyo babibabazagaho bose ntibatinyaga kubyamaganira kure, bavuga ko nta rukundo ruri hagati y'abo bombi.
Ibintu by'urikundo rwabo byatangiye ubwo bombi basohokanaga ku munsi wa Noheli y'umwaka ushize, icyo gihe itangazamakuru ryatangiye gucyeka ko baba bari mu rukundo rw'ibanga.
Mu biganiro Diamond Platinmuz yagiye akora ku bitangazamakuru yagiye ahakana ko ari mu rukundo na Zuchu, aho yavugaga ko ari umuhanzi we gusa.
Ku munsi w'ejo hashize nibwo hasohotse imwe mu mafoto yafashwe bari gukora amashusho y'indirimbo yabo bise Mtasubiri.
Muri ayo mafoto harimo aho baba bari gusomana, ibintu byatumye abantu bahita bashimangira ko baba bari mu rukundo nubwo bo bakunze kugenda babihakana.


Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-zuchu-na-diamond-platinmuz-bagaragaye-bari-gusomana/
-
M23 yashinje ingabo za RDC kurasa ku bushake indege ya MONUSCO yaguyemo benshi #rwanda #RwOT
Nyuma yaho Abasirikare umunani bo mu ngabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) baguye mu ndege yarashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo bari mu bikorwa by'iperereza, M23 yatangaje ko iyi ndege yahanuwe ku bushake n'ingabo z'igihugu (FARDC).
Nkuko M23 yashyize hanze itangazo ibisobanura,iyi ndege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere cya Cyanzu yarashwe n'igisasu cya Mortier 122 mm multiple laucher sustem cyarashwe n'ingabo za RDC bahanganye.
Itangazo ryasinyweho na Willy Ngoma umuvugizi mushya wa M23 rigira riti “Umuryango wacu wa M23 uramenyesha abantu bose ko ingabo za RDC arizo zarashe indege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere Cyanzu ahagana saa 11am bitandukanye n'ibirego byatangajwe nabo kuwa 29 Werurwe 2022 byari bigamije guhishira ibyaha byabo.”
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ubwo izi ndege 2 za MONUSCO zarimo ziguruka muri aka gace M23 yafashe ka Chanzu,imwe muri izi ndege yarashwe na FARDC.
Bavuze ko bidatangaje kuba FARDC yarashe iyi ndege ya MONUSCO kuko ngo uburyo bwayo bushya bw'imirwanire nyuma yo gutsindwa bidasubirwaho ari uguhamagara amahanga akaza kubatabara kuko ngo bataratsinda urugamba bonyine.
M23 yavuze ko izindi ndege 2 za MONUSCO zageze muri Cyanzu zije kureba ibyabaye kuri iyo ndege yarashwe kandi ko zahageze mu mahoro nta kuzirasaho.
M23 yavuze ko nta ntego ifite yo kurasa ku ngabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri RDC.
Izi mpande zombi ziri mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru zirashinjanya guhanura kajugujugu y'Umuryango w'Abibumbye yaburiwe irengero mu gace k'imirwano ka Chanzu, biragoye kumenya uruvuga ukuri.
Ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko iyi kajugujugu y'ubutasi yabuze igeze mu gace ka Chanzu “karimo imirwano hagati ya M23 na FARDC”.
Umuvugizi wa leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru Gen Sylvain Ekenge yaraye abwiye abanyamakuru ko iyi ndege “yarashwe na M23 igeze mu gace ka Chanzu kagenzurwa n'uwo mutwe”.
Ati: “Yarashwe iri mu butumwa bw'amahoro bwo kureba uko abantu bahunga kubera ibitero bya M23 no kureba ibikorwa by'ubutabazi bakeneye”.
Ingabo za Pakistan zatangaje kuri Twitter ko abasirikare babo batandatu ba MONUSCO bari “muri iyi kajugujugu ya Puma” bari mu bapfuye, muri bo harimo umupilote w'ipeti rya Liyetona Colonel.
Fawad Hussain minisitiri w'itumanaho n'itangazamakuru wa Pakistan yise aba bapfuye abantu “b'umutima w'intwari”.
Imirwano hagati ya M23 na FARDC imaze gutuma abantu barenga 6,000 bahunga, nk'uko bitangazwa n'umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

-
#COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 7,625 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri (2), bakaba babonetse (…)
-
Miss Nshuti Muheto Divine yasubije abavuga ko Yateguwe n'Impamvu yasubiyemo Amagambo Mutesi Jolly yavuze muri 2016 #rwanda #RwOT
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE NA MISS MUHETO N'IBISONGA BYE
Atanga Igisubizo, Miss Muheto yagize ati: Indangagaciro izandanga nka Nyampinga w'u Rwanda ni Ubupfura. iyo uri Imfura Ukunda Igihugu, Ukunda Umurimo, wubaha Imana kandi iyo Uri Imfura Ubanira neza abandi dore ko Imfura zose ari inyangamugayo ariko Inyngamugayo zose atari Imfura”.
Iki Gisubizo gisa neza neza nicyo Nyampinga Mutesi Jolly yatanze muri 2016. benshi kumbuga nkoranyambaga batangiye guhuza aya mashusho ya Banyampinga bombi, bakanakurikizaho ijambo Jolly yavuze akibona Muheto bwambere, bagahamya badashidikanya ko Mutesi Jolly ariwe wizaniye Miss Muheto yaramuteguye ngo Azabe Miss Rwanda 2022.
Mu Kiganiro Kihariye yagiranya na Umuryango, Miss Muheto Divine yahakanye ibivugwa ndetse anasobanura neza Impamvu yasubiyemo igisubizo cya Mutesi Jolly. Ati: Kuba naravuze ibyo yavuze ntakosa ririmo, Kuko twese tugira abantu twigiraho. niba yarasubije kuriya agasanga yasubije neza, nange nasubiza ibyo yasubije nkabikora neza bikanampira, ntakosa nakoze”
Abajijwe kubijyanye nimpamvu abandi bakobwa icumi baje mu 11 bambere bo batomboraga numero y'Ibibazo bari bubazwe, nyamara we akaza ari uwa 11 kandi ntanatombore numero yikibazo yagombaga kubazwa, Muheto yasubije ati “Twari tuzi ko abakobwa ari Icumi, hanyuma baza kuba Cumi numwe. kandi urabizi ninge waje bwanyuma nasanze ibibazo byashizemo hanyuma mbazwa muri buriya buryo”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE NA MISS MUHETO N'IBISONGA BYE

Nyampinga nshuti Muheto Divine

Muheto niwe wambaye Ikamba rya Miss Rwanda 2022

-
BNR yagaragaje Ingaruka intambara y’u Burusiya na Ukraine izagira ku Rwanda #rwanda #RwOT
Guverineri John Rwangombwa yavuze ko hafi 60% y’ingano igihugu cy’u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi.
Guverineri John Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw’imari na politiki y’ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw’inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n’imyishyurire yayo, iyo banki ishimishwa nuko ibigo by’imari bikomeje kunguka, ashingiye ku mibare y’umwaka wose wa 2021.
Akomoza ku izamuka ry’ibiciro ku isoko, Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe u Rwanda rwakuraga mu bihugu by’u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry’u Rwanda.
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw’ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z’imari zitangwa n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z’imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.
Guverineri wungirije Soraya Hakuziyaremye avuga ko ibi bishobora no kuzagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cya serivise z’imari.
BNR igaragaza ko bitewe na politiki zitandukanye zigenga urwego rw’imari, ibigo bitandukanye muri uru rwego byakomeje kunguka. Urwego rw’amabanki rwazamutse ku gipimo cya 17.5% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 5064 bivuye kuri miliyali 4311 wariho muri 2020. Mu gihe urwego rw’ibigo by’imari nto n’iciriritse rwazamutse ku gipimo cya 18.3% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 421 bivuye kuri miliyali 357 wariho muri 2020.