Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatatu ryateweho umukono na Nyiricyubahiro Rev. Dr Laurent Mbanda Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, rivuga ko inama y’Abepiskopi yateranye mu cyumba cy’inama cya EAR Diyoseze ya Kigali, kuwa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, “yatoye Rev. Habimfura Vincent kuba umwepiskopi wa mbere wa Diyoseze nshya ya Nyaruguru”.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Inama y’Abepiskopi yemeje ko Umwepiskopi watowe Habimfura Vincent azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepiskopi ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, ari nawo munsi wo gutangiza Diyoseze ya Nyaruguru”. EAR bamenyesheje iyi nkuru abakristo bayo bose, Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi hose n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Habimfura Vincent yatorewe kuba Musenyeri wa Diyoseze nshya ya NyaruguruÂ
Habimfura Vincent watorewe kuba Musenyeri yabonye izuba mu 1975 mu Kagari ka Cyobe, Umurenge Mushubi, Akarere Nyamagabe. Amashuri abanza yayize mu Gasenyi, ayisumbuye ayarangiriza muri IJW Kibogora. Yize Tewolojiya i Nairobi muri Carlile College no muri Wiclif University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabushobozi ya Master’s muri ‘Theology’.
Mu mirimo Habimfura Vincent yakoze harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza muri EP Gasenyi, Umuyobozi wa EP Remera na Buhanzi, Umuyobozi w’ikanisa ndetse yanayoboye amaparuwasi ane muri EAR: Rugote, Cyivugiza, Kibeho na Uwinkomero.
Yayoboye ‘District’ ya Cyivugiza ho mu Karere ka Nyaruguru ndetse n’Ubucidikoni bwa Nyaruguru. Yabaye ‘Administrateur’ wa Diyoseze Kigeme, ubu ni umukozi uhagarariye Diyoseze mu bitaro bya Kigeme. Yakuriye kandi ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Nyaruguru, ubu ni we ukuriye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Nyamagabe.
EAR itangaje Rev. Habimfura Vincent nk’Umwepiskopi uzayobora Diyoseze nshya ya Nyaruguru, nyuma y’amezi 3 iri Torero ritangaje ko ryungutse Diyoseze nshya mu nama ya Sinode yateranye kuwa 10 Ukuboza 2021. EAR igizwe na Diyoseze 13 ubariyemo n’iyi nshya, izo akaba ari: Kigali, Gasabo, Cyangungu, Butare, Kigeme, Shyogwe, Shyira, Kivu, Byumba, Gahini, Kibungo, Karongi na Nyaruguru.
Rev. Habimfura Vincent yatorewe kuyobora Diyoseze nshya ya Nyaruguru, hano yari kumwe n’umugore we
Umwepiskopi Mukuru wa EAR Laurent Mbanda
Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryungutse Diyoseze nshya ya Nyaruguru
Maniragaba Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkoyoyo, Akagari ka Bisega, Umurenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe avuga ko yahoranye urutoki rwiganjemo ibitoki (…)
Hakizimana Fred uzwi mu muziki nka Bizzy yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu Paka, yakoreye muri studio ya Unlimited Records.
Bizzy avuga ko iyi ndirimbo Paka yasohotse ari amajwi n'amashusho, igiye kumwongerera abafana. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Odillo Pro mu gihe amashusho yo ari KBillali wayatunganyije.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, umuhanzi Bizzy yavuze ko yiyizeye mu muziki kandi ko abonye umuterankunga yagera ahashimishije.
Umutanguha Euphrasie, atuye mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyinya avuga ko kubana n'ababyeyi biba bigoye iyo umaze kubyara, ariko ko bakwiye kwibuka ko ikosa ridakosorwa n'irindi kuko kuba waguye mu ikosa rikabyara icyaha bidakuraho ko uri umwana ushobora kongera kugira agaciro. Ahamya ko iyo ababyeyi bagutereranye, bakujugunye birushaho kumera nabi ukaba wanakwiyambura ubuzima.
Yegize ati' Ababyeyi bakwiye kwibuka ko amakosa tugwamo adakosorwa no kutureba nabi ndetse no kutwirukana mu muryango'. Yibutsa ko bakwiye kwibuka ko gukosa bibaho, ko nubwo babonye ubuzima bubi bwo kwangwa n'abavandimwe ndetse bigatuma hari bamwe bashaka kwiyambura ubuzima kubera ko nta muntu uba ukugira inama, bakwiye kwitabwaho, bakegerwa ubuzima bukarushaho kuba bwiza.
Akomeza yemeza ko Huriza Tamari yababereye umubyeyi igihe abandi bari babataye batakigira agaciro ku miryango yabo. Asaba ko bibaye byiza yagera kuri benshi bashoboka kuko hari benshi bakeneye urukundo batabona.
Umuyobozi W'Umuryango Nyarwanda wa Humuriza Tamari Foundation, Pasteur Nyiraneza Albertine avuga ko ibi bibazo abakobwa babyariye iwabo bahura nabyo bikwiye kuba umusingi wo gukosora ibitaragenze neza bigahinduka bakagirwa inama, Â bakanafashwa kuva mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo, bakerekwa inzira nziza yo kwiteza imbere, bagakora imishinga.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umubyeyi watereranye umwana yabyaye aba yirengagije byinshi kuko hari ibyo ababyeyi bahura nabyo bikwiye kubabera ikimenyetso cyo kudata abana babyaye.
Avuga ko gukosa bibaho, ko ibyiza ari ukwegera umuntu nk'uwo akagirwa inama, kuko kumujugunya cyangwa kumutererana bidakemura ibibazo aba yahuye nabyo. Asaba ko  ' dukwiye kumuba hafi tugamije kumukura mu bibazo, twirinda kumuciraho iteka, ahubwo tugerageza kubashaka tukabagarura tugamije kubarinda. Ahamya ko iyo utabafashije biroha mu biyobyabwenge, ingaruka zibabaho ugasanga zituruka ku mibanire mibi n'ababyeyi ndetse n'ababarera.
Akomeza avuga ko Humuriza Tamari Foundation, ikwiye kugera henshi hashoboka kuko hari benshi bakeneye guhumurizwa no kwibona mu muryango nyarwanda, aho abenshi usanga bumva badakwiye kubamo kubera ibyo banyuzemo byo kwangwa n'imiryango yabo ndetse n'abaturanyi.
Bimwe mubyo bamuritse bamaze kumenya gukora muri Kampuni bahuriyeho.
Mu nta ngiriro zo gufasha aba bakobwa babyariye iwabo, habaruwe abana bavutse basaga 854 ariko bitewe nuko umushinga nta bushobozi buhagije, bafashe ababyeyi 200 n'abana 200. Bose bibumbiye muri Kampani, aho bamaze kwizigamira asaga Miliyoni ebyiri n'igice kuva mu kwezi kwa Cumi umwaka ushize wa 2021. Bimwe mu byo bakora nka Kampuni batangiye kubishyira ku isoko kandi bijejwe ubufasha mu kwiteza imbere no gushaka ibyangombwa byose basabwa,
Umutanguha Euphrasie, atuye mu kagali ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyinya avuga ko kubana n'ababyeyi biba bigoye iyo umaze kubyara, ariko ko bakwiye kwibuka ko ikosa ridakosorwa n'irindi kuko kuba waguye mu ikosa rikabyara icyaha bidakuraho ko uri umwana ushobora kongera kugira agaciro. Ahamya ko iyo ababyeyi bagutereranye, bakujugunye birushaho kumera nabi ukaba wanakwiyambura ubuzima.
Yegize ati' Ababyeyi bakwiye kwibuka ko amakosa tugwamo adakosorwa no kutureba nabi ndetse no kutwirukana mu muryango'. Yibutsa ko bakwiye kwibuka ko gukosa bibaho, ko nubwo babonye ubuzima bubi bwo kwangwa n'abavandimwe ndetse bigatuma hari bamwe bashaka kwiyambura ubuzima kubera ko nta muntu uba ukugira inama, bakwiye kwitabwaho, bakegerwa ubuzima bukarushaho kuba bwiza.
Akomeza yemeza ko Huriza Tamari yababereye umubyeyi igihe abandi bari babataye batakigira agaciro ku miryango yabo. Asaba ko bibaye byiza yagera kuri benshi bashoboka kuko hari benshi bakeneye urukundo batabona.
Umuyobozi W'Umuryango Nyarwanda wa Humuriza Tamari Foundation, Pasteur Nyiraneza Albertine avuga ko ibi bibazo abakobwa babyariye iwabo bahura nabyo bikwiye kuba umusingi wo gukosora ibitaragenze neza bigahinduka bakagirwa inama, Â bakanafashwa kuva mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo, bakerekwa inzira nziza yo kwiteza imbere, bagakora imishinga.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umubyeyi watereranye umwana yabyaye aba yirengagije byinshi kuko hari ibyo ababyeyi bahura nabyo bikwiye kubabera ikimenyetso cyo kudata abana babyaye.
Avuga ko gukosa bibaho, ko ibyiza ari ukwegera umuntu nk'uwo akagirwa inama, kuko kumujugunya cyangwa kumutererana bidakemura ibibazo aba yahuye nabyo. Asaba ko  ' dukwiye kumuba hafi tugamije kumukura mu bibazo, twirinda kumuciraho iteka, ahubwo tugerageza kubashaka tukabagarura tugamije kubarinda. Ahamya ko iyo utabafashije biroha mu biyobyabwenge, ingaruka zibabaho ugasanga zituruka ku mibanire mibi n'ababyeyi ndetse n'ababarera.
Akomeza avuga ko Humuriza Tamari Foundation, ikwiye kugera henshi hashoboka kuko hari benshi bakeneye guhumurizwa no kwibona mu muryango nyarwanda, aho abenshi usanga bumva badakwiye kubamo kubera ibyo banyuzemo byo kwangwa n'imiryango yabo ndetse n'abaturanyi.
Bimwe mubyo bamuritse bamaze kumenya gukora muri Kampuni bahuriyeho.
Mu nta ngiriro zo gushaka aba bakobwa babyariye iwabo, habaruwe benshi ku buruo babonye abana bavutse basaga 854 ariko umushinga bitewe n'ubushobozi bwawo ufata ababyeyi 200 n'abana 200. Bose bibumbiye muri Kampani aho bamazee kwizigamira asaga Miliyoni ebyiri n'igice kuva mu jwezi kwa Cumi umwaka ushize wa 2021. Bimwe mu byo bakora nka Kampuni batangiye kubishyira ku isoko kandi bijejwe ubufasha mu kwiteza imbere no gushaka ibyangombwa byose basabwa,
Uyu musore wari wambaye nimero 26 yavukiye mu Rwanda akarere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe ninaho yakuriye ariko nyuma baje kwimuka bimukira i Rwamagana avuka mu muryango w'abana babiri akaba ari imfura mu muryango bakaba bafite mama gusa.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Yago yavuze ko kugira igitekerezo cyo kwiyamamaza yakigize ari mu ijoro aho yarari kumbugankoranyambaga ahagana saa sita z'ijoro abona itangazo risaba abantu bifuza kwitabira irushanwa rya Rudasumbwa 2022 kwiyandikisha nawe abikora atyo.
Iyi nkunga yatanzwe n'Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku nkunga ya Ambasade y'u Buholandi mu Rwanda.
Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yasabye aba bagore kwishyira hamwe kuko bizatuma bunguka.
Ati “Tubasaba gushyira imbaraga mu gukorera mu makoperative kuko ubusanzwe buri mugore yakoraga ukwe, yambuka, rimwe na rimwe ntibace ku mipaka izwi. Kwishyira hamwe bizatuma amafaranga arushaho kubyara andi.'
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi, yavuze ko bafite icyizere ko iyi nkunga igiye kugabanya ubukene mu baturage.
Iyi nkunga yahawe abagore 1603 bakorera mu makoperative 35 akora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ya Rusizi I na Rusizi II.
Iyi nkunga izafasha abagore kongera igishoro hazibwa icyuho cy’igihombo cyatewe na Covid-19
Umuyobozi wa Pro-Femmes/Twese Hamwe Bugingo Emma Marie yasabye abatese inkunga gukorera hamwe