
Blog
-
Dore uko abo mu madini atandukanye bumva umunsi mukuru wa Asensiyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunsi mukuru wa Asensiyo (Ascension) uha icyizere abakirisitu bose ko bazajya mu ijuru, ariko amwe mu madini ntahimbaza uwo (…) -
Kigali â Joburg: Twinjirane mu rugendo rw’ikipe y’igihugu Amavubi, perezida wa FERWAFA ati 'ntibakinira amafaranga' (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina na Mozambique umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.
Ku isaha ya saa 10:07′ nibwo indege yari itwaye Amavubi agiye gukina na Mozambique umukino wa mbere wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire yari ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Yabanje gukora urugendo rw’amasaha abiri aho yanyuze Zambia, saa 12:11′ yari igeze kuri Kenneth Kaunda International Airport i Lusaka.
Yahamaze isaha irimo kunywa amavuta maze saa 13:19′ ihaguruka Lusaka yerekeza Johannesburga, yageze kuri O.R Tambo International Airport saa 15:03′.
Yahise ikora urugendo rw’iminota 38 yerekeza kuri Gold Reef City Park Hotel, hoteli igomba gucumbikamo mu gihe cy’iminsi 5 izamara muri Afurika y’Epfo, iri hafi y’ikibua cya First Bank National Stadium (FNB) izakira uyu mukino.
Nta myitozo yakozwe umutoza yatanze akaruhuko, bahise bereka ibyumba bagomba kuraramo ndetse bafata amafunguro ya nimugoroba, bazatangira imyitozo ejo bakorera ku kibuga cya Mamelodi Sundowns ikoreho imyitozo, ni mu gihe ku wa Gatatu izakorera kuri FNB ahazabera uyu mukino tariki ya 2 Kamena 2022.
Muri rusanze abakinnyi bahageze nta n’umwe ufite ikibazo, morale yari yose cyane ko nta ngorane zigeze ziboneka mu rugendo aho ikipe yanyuze hose, byatumye Kigali â” Johannesburg ikoresha amasaha 5.
Umutoza Carlos Ferrer yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko nta kibazo ikipe yigeze ihurira nacyo mu nzira.
Ati 'Urugendo rwari rwiza, nta ngorane, nta gukererwa, turahageze tugomba gutangira gutekereza ku mukino wacu kuri ubu ntabwo twakoze imyitozo hano, reka dutegereze mu gitondo turebe uko abakinnyi bameze, ikirere uko kimeze, buri kimwe. Ubu dufite iminsi 3 imbere yacu yo gutekereza ku ntego zacu, ni ugukina na Mozambique.'
Yakomeje avuga ko baramutse batsinzwe uyu mukino byamubazaza kuko ari umukino w’ingenzi nubwo mu mikino yatambutse u Rwanda rutitwaye neza.
Ati 'Ni umukino w’ingenzi, ntabwo ari uwa nyuma kuko ni wo wa mbere, dufite imikino tutagiye twitwaramo neza, ntabwo twahisha ukuri, ukuri ni uko ari umukino w’ingenzi kuri twe tugomba kuwutsinda, nicyo gitumye turi hano, nitudatsinda uyu mukino ntabwo nzishima.'
Guhera ku munsi w’ejo nibwo bazakora imyitozo, aho bazakorera ku kibuga cya Mamelodi Sundowns kugeza ku wa Kabiri, ni mu gihe ku wa Gatatu bazakorera ku kibuga cya FNB Stadium kizakira umukino ku wa Kane.
Perezida wa FERWAFA ari na we muyobozi w’uruvugendo, avuga ko abakinnyi bagomba kumenya ko abanyarwanda babizeye ndetse batezeho byinshi, ibijyanye n’agahimbazamusyi byo ngo akenshi biza nyuma y’umukino.
Ati 'nizere ko n’abakinnyi bacu barimo kubyumva, imbaraga za mbere nibo, uburyo bakunda igihugu n’uburyo biteguye kwitangira igihugu, ni abakinnyi b’abanyamwuga, ngira ngo muzi ko iyo dutangaje urutonde rw’abitabira bose baritabira ntawureka kuza, icyo nicyo cya mbere, ibya gahimbazamusyi cyangwa n’ibindi bintu bijya bibaho, ariko akenshi biba iyo abantu bamaze gukina rimwe na riwe tukabyishimira, n’abanyarwanda bajya bagira icyo batanga ku ikipe y’igihugu.'
Ati 'Abakinnyi bacu ntabwo bakinira amafaranga, bafite umutima wo kwitangira igihugu, ni abakinnyi b’abanyamwunga (â¦), abanyanrwanda bafitiye abakinnyi icyizere n’igihugu kuko ibyo bakora byose ni amafaranga igihugu gisohora, ntabwo rero baba bayasohora ntacyo biteze. Ntabwo duhindura kubera guhindura gusa ahubwo duhindura dufite icyo tugamije dufite n’icyo twizeye kubo dushyiramo.'
Umutoza Carlos Alós Ferrer akaba yahagurukanye abakinnyi 21 bari 23 agomba kuzifashisha muri uyu mukino, ni mu gihe Meddie Kagere na Rafael York bazasanga ikipe muri Afurika y’Epfo ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.
Niyomugabo Claude na Ruboneka mbere yo guhaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
Nishimwe Blaise na Olivier Kwizera akanyamuneza kari kose
Bizimana Djihad usanzwe ukinira KMSK Deinze mu Bubiligi
Manzi Thierry ku kibuga cy’Indege i Kanombe
Mugunga Yves, Aimable na Fiacre
Muhire Kevin
Abatoza b’Amavubi, Carlos Ferrer n’umwungiriza we, Jacint Magriña Clemente
Ntwari Fiacre na Muguna Yves
Ubwo Amavubi yasesekeraga Johannesburg
Kimenyi Yves na Serumogo basanzwe bakinira Kiyovu Sports
Amavubi yinjiye Johannesburg na morali nyinshi
Kwizera Olivier hagati ya Kimenyi Yves na muganga rutamu
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ni we wagiye ayoboye delegasiyo
Umutoza wungirije Jacint Magriña Clemente (ubanza ibumoso), umutoza mukuru Carlos Ferrer (hagati) n’umutoza wungirije wa kabiri Yves Rwasamanzi (ibumoso), bageze Johannesburg bafite icyizere -
Rwanda International Peace Marathon: Kenya yi… – #rwanda #RwOT
Irushanwa rya Kigali international Peace Marathon ryari ritegerejwe na benshi, byarangiye ribaye nta gisibya kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 aho abasiganwa bahagurukiye kuri BK Arena bakanyura Remera, Nyarutarama, Kimironko, ndetse bakagenda bazenguruka bagendeye ku ntera bari bukine.
Abasiganwa bari mu byinshiro 3 harimo Marathon yuzuye ya Kirometero 42, igice cya Marathon kingana na Kirometero 21 ndetse n’abirukanka bishimisha.
![]()
Mu cyiciro ya Marathon yuzuye mu bagabo, Wilfred Kigen ukomoka muri Kenya, yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 36. Johnstone Kibet Maiyo nawe ukomoka muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje amasaha 2, iminota 17 n’amasegonda 41. Ku mwanya wa gatatu haje George Nyamori nawe wo muri Kenya akoresheje amasaha 2, iminota 17 n’amasegonda 47.
Mu bagore, Margeret Agai ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 35 n’amasegonda 23. Koria Rebecca nawe wo muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje 2h36’09. Bornes Kitur na we wo muri Kenya aza ku mwanya wa 3 akoresheje 2h38’29.
Mu cyiciro cy’abiruka igice cya Marathon, mu bagabo Shadrack Kimining ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje 1h04’30, Gilbert Kamutwere ukomoka muri Uganda aba uwa kabiri akoresheje 1h05’03, naho Kajuga Robert aza ku mwanya wa 3 akoresheje 1h05’17.
Mu bagore, umunyarwanda Musabyeyezu Adeline yegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h14’09, Nimbona Elvanie ukomoka mu Burundi aba uwa kabiri akoresheje 1h14’20 naho umunya-kenya Doris Jepkoech aba uwa 3 akoresheje 1h17’02.![]()
“Ndashima cyane igihugu cyidutekerezaho, ndetse na Federasiyo yacu iduha umwanya wo kwitegura. Twari tumaze hafi ukwezi i Musanze turi kwitegura ari nabyo navuga bitumye negukana umwanya wa mbere.” Musabyeyezu Adeline umunyarwanda witwaye neza.
“Iri rushanwa riri ku rwego rwo hejuru, riri gukura umunsi ku munsi ndetse abakinnyi bajemo ubona ko bari ku rwego rwo hejuru. Twajyaga tugira ikibazo ugasanga kugira ngo umuntu abone ibihe biramusaba kujya hanze mu yandi marushanwa, ariko kuri ubu iri rushanwa naryo riratanga ibihe.” Kajuga Robert wabaye uwa gatatu muri Marathon y’igice, ariko akaba asanzwe yiruka Metero ibihumbi 10.Iyi mikino yari ibaye ku nshuro ya 17 yanitabiriwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, ndetse na Mo Farah umwongereza wagize amateka akomeye mu kwiruka Marathon mu mikino Olympic, akaba yanagerageje kwiruka n’ubwo atabariwe ibihe.
Ingeri zose ziba zitabiriyeIbihembo: umukinnyi wa mbere muri Marathon yuzuye mu bagabo n’abagore yahembwe miliyoni 4, uwa kabiri ahabwa miliyoni 2 n’igice, naho uwa 3 ahabwa miliyoni 2.
Mu birukanse igice cya Marathon uwa mbere yahawe miliyoni 2, uwa kabiri ahabwa miliyoni n’igice, naho uwaje ku mwanya wa gatatu ahabwa miliyoni 1.
![]()
Imwe mu mihanda Abasiganwa banyuragamo yari ifunze ku bandi bantu kuva saa 07:00 am
Margaret Kenyatta, Nyakubahwa Jeannette Kagame na minisitiri wa Sports Aurore Mimosa birukanse mu cyiciro cya Run for Peace -
Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika #rwanda #RwOT
Umwijima ni rumwe mu ngingo zifatiye runini ubuzima bwa muntu, ndetse rugira uruhare ntagereranywa mu mikorere y'ubumubiri muri rusange. Ni byiza kumenya ikomerere y'uru rugingo no kumenya uko warurinda kwangirika cyangwa se gufatwa n'uburwayi.

-
Guhora wumva wacitse intege kandi urushye
Guhora unaniwe cg wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy'umwijima ukora nabi. Umwijima niwo uhindura ibyo turya imbaraga umubiri witabaza mu gukora imirimo ya buri munsi.
Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.
-
Guhinduka kw'ibara ry'inkari
Iyo utanyweye amazi ibara ry'inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy'uko umwijima ufite ikibazo.
Guhinduka kw'ibara ry'inkari biterwa n'uko umusemburo wa bilirubin uba wabaye mwinshi mu maraso, umwijima ntubashe kuyisohora ubinyujije mu mpyiko.
Gusa inkari zishobora guhindura ibara bitewe n'imiti ya antibiyotike uri kunywa, kuba hari enzymes ubura, umubiri udafite amazi ahagije, gufata inyongera za vitamin B, ubwandu bw'umuyoboro w'inkari cyangwa ibindi bibazo mu mpyiko.
Niba ubona inkari zawe zihorana ibara ridasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukamenya ikibitera.
-
Uruhu rutangira gusa umuhondo
Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by'uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n'uruhu byose bisa umuhondo.
Ibara ry'umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.
Bilirubin igira ibara ry'umuhondo, yikora mu gihe umwijima uri gushwanyuza uturemangingo dutukura tw'amaraso dushaje. Ubusanzwe umwijima ufite ubushobozi bwo kuyikiza, kimwe n'uturemangingo dushaje. Iyo umwijima utagikora neza, bilirubin iba nyinshi mu maraso nuko bikagaragarira ku ruhu rusa umuhondo.
Nuramuka ubonye uruhu rwawe rutangiye guhindura ibara ntuzazuyaze, uzagane kwa muganga.
-
Kubura ubushake bwo kurya
Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n'impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy'uko umwijima wawe wibasiwe n'indwara ikomeye nka hepatite cyangwa impyiko zitagikora neza.
Abarwayi b'umwijima kubera kutabasha gukora igikoma (bile) kitabazwa mu igogorwa batakaza ubushake bwo kurya. Bile ifasha koroshya no gucagagura ibyo urya binini nk'ibinure kugira ngo bibashe guca mu gifu neza. Iyo ibiryo bitagogowe neza, bitera kubura appetit no gutakaza ibiro cyane.
-
Iseseme no kuruka
Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy'uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.
Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi.
Nuramuka utangiye kumva iseseme cyangwa kuruka nta yindi mpamvu ibitera nko kuba utwite, isereri, ugenda mu modoka cg ubwato, cg se atari ikibazo cy'ibiryo wariye uzihutire kugana kwa muganga wisuzumishe.
-
Ibibazo mu rwungano ngogozi
Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k'umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry'ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk'ibinure no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.
Iyo umwijima utagishoboye gukora aka kazi neza, utangira kugira ibibazo nk'impiswi n'igogorwa rikorwa nabi (indigestion).
Umwijima utabasha kugogora neza, bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk'utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n'inzoga n'izindi ndwara zibasira amara.
-
Kubyimba mu ngingo Â
Kwangirika k'umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Indwara zibasira umwijima zishobora gutera impinduka mu buryo amatembabuzi n'ibindi binyabutabire bikorwa.
Igihe imisemburo itaringaniye mu mubiri , impyiko kimwe n'umwijima bitangira gukora nabi.
Igihe cyose ubona ibirenge bitangiye kubyimba bitari bisanzwe wagana kwa muganga, hakamenyekana impamvu.
Ibyo wakora mu kurinda umwijima wawe kwangirika
- Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
- Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n'icyinzari
- Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamine C, kuko arinda kwangirika k'umwijima
- Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
- Ugomba kwirinda kunywa itabi. Soma hano inama zagufasha kureka itabi
- Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n'ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
- Niba urwaye diyabete , gerageza kugira ibipimo bikwiriye by'isukari mu maraso.
@Umuti H
Â
The post Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/29/ibimenyetso-7-byakwereka-ko-umwijima-wawe-urimo-kwangirika/
-
-
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, 'Kigali (…)
-
Ukraine: Lyman yafashwe, u Budage n’u Bufaransa bisaba ihagarikwa ry’intambara ryihuse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakuru b’ibihugu by’u Budage n’u Bufaransa, Olaf Scholz na Emmanuel Macron, bavuga ko bashimishijwe n’ikiganiro bagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir (…)
-
Igitekerezo: Ese umwe mu bashakanye ameseye undi utwenda tw’imbere byangiza iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yo kumva umugabo wameseye umugore we utwenda tw’imbere yitwa inganzwa, naho umugore bikitwa kumuhohotera, naje kwibaza icyo byaba byanginza kuba umwe (…)
-
DR Congo: Havumbuwe imirambo y’abantu 17 itar… – #rwanda #RwOT
Umuyobozi w'Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri aka gace, David Beiza yavuze ko abarwanyi b'umutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda ari bo bashobora kuba barishe aba bantu, kuko ariwo urangwa n'ibi bikorwa byo guca abantu imitwe.
Dieudonne Malangay utuye muri aka gace yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko batabashije kumenya imyirondoro y'aba bantu bishwe kuko iyi mirambo yatahuwe yaratangiye kwangirika. Ati: “Kugeza ubu, hari imitwe 17, imwe yagiye iboneka mu bwato n’ahandi… mu bihuru, hafi y’umugezi. Biragoye kumenya abishwe kubera uko imirambo imeze, ariko bashobora kuba ari abaturage bafashwe bugwate bakicwa n'inyeshyamba za ADF”.Â
Agace ka Irumu mu majyepfo ya Ituri, gahana imbibi n'intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ko gakunze kwibasirwa n’ibitero bimena amaraso, bigabwa n’umutwe wa ADF wagaragajwe nAbajihadiste ba Leta ya Kisilamu nk'ishami ryayo muri Afurika yo Hagati. Igitero gikomeye giheruka kitiriwe uyu mutwe ni icyabaye muri Gicurasi gihitana uhuzima bw’abaturage 20 biciwe mu mudugudu wa Monge.
Src: Africa News

Mu bagore, Margeret Agai ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 35 n’amasegonda 23. Koria Rebecca nawe wo muri Kenya yabaye uwa kabiri akoresheje 2h36’09. Bornes Kitur na we wo muri Kenya aza ku mwanya wa 3 akoresheje 2h38’29.
Mu cyiciro cy’abiruka igice cya Marathon, mu bagabo Shadrack Kimining ukomoka muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje 1h04’30, Gilbert Kamutwere ukomoka muri Uganda aba uwa kabiri akoresheje 1h05’03, naho Kajuga Robert aza ku mwanya wa 3 akoresheje 1h05’17.
Mu bagore, umunyarwanda Musabyeyezu Adeline yegukanye umwanya wa mbere akoresheje 1h14’09, Nimbona Elvanie ukomoka mu Burundi aba uwa kabiri akoresheje 1h14’20 naho umunya-kenya Doris Jepkoech aba uwa 3 akoresheje 1h17’02.
“Iri rushanwa riri ku rwego rwo hejuru, riri gukura umunsi ku munsi ndetse abakinnyi bajemo ubona ko bari ku rwego rwo hejuru. Twajyaga tugira ikibazo ugasanga kugira ngo umuntu abone ibihe biramusaba kujya hanze mu yandi marushanwa, ariko kuri ubu iri rushanwa naryo riratanga ibihe.” Kajuga Robert wabaye uwa gatatu muri Marathon y’igice, ariko akaba asanzwe yiruka Metero ibihumbi 10.
Ingeri zose ziba zitabiriye
Imwe mu mihanda Abasiganwa banyuragamo yari ifunze ku bandi bantu kuva saa 07:00 am
Margaret Kenyatta, Nyakubahwa Jeannette Kagame na minisitiri wa Sports Aurore Mimosa birukanse mu cyiciro cya Run for Peace
