Blog

  • Iby’Intambara hagati y’u Rwanda na DR-Congo, Abarwanyi ba M23 bari i Ngoma n’amayobera ku basirikare ba RDF bafatiwe ku rugamba #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Alain Mukurarinda avuga ko intambara ya M23 ari ikibazo kireba Abanye-Congo ubwabo, ko ari ikibazo kiri imbere mu gihugu cya Congo ndetse no kuba ngo abaturage bavuga ikinyarwanda bitabagira abanyarwanda bityo niba hari abaturage bagira icyo babaza ubuyobozi bwabo biri mu nshingano zabwo kubasubiza .

    Ku bijyanye n’abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije na FDLR , avuga ko Rwanda hari icyo rwakoze kandi biciye mu nzira nyazo. Akomeza avuga ko bitumvikana uburyo abantu babiri gusa bakwifata bakagenda ngo bagiye kurwanya FDLR aribo gusa ngo niyo baba bafite intwaro zimeze gute .

    Akomeza avuga ko abantu bagomba gushishoza bagasesengura kuri iki kibazo kuko ntawakwiyumvisha ukuntu abantu babiri bajya kurwanya FDLR ati” Simbona ukuntu abantu babiri bashobora kujya kurwanya umutwe wa FDLR , none se umutwe wa FDLR ugizwe n’umuntu umwe ku buryo noneho twoherezayo abantu abiri tuvuga duti turabizi neza nitwoherezayo abantu babiri wawundi umwe baramushobora.Ibyo ngibyo ntekereza ko abantu bagomba kubisesengura ariko ku ruhande rwa Guverinoma ibinyu birasobanutse, abantu barashimuswe”

    Yungamo ko bisaba ubusesenguzi ku buryo abasore babiri bashobora gukora urugendo rw’ibirometero 20 bitwaje intwaro ngo bagiye kurwanya Ingabo za Congo na FDLR

    Akomeza ashimangira ko aba basirikare bashimuswe, Guverinoma y’u Rwanda ikabimenya ndetse ikandikira uwo yagombaga kwandikira ndetse iranabitangaza.

    Abajijwe ku bijyanye no kuba ingabo za Congo zirimo gukorana na FDLR bifite icyo bivuze ku Rwanda , avuga ko ariyo mpamvu rwanditse rumenyesha kandi ko nubwo ari ubushotoranyi bitavuze ko u Rwanda rwahita rurasa narwo cyane cyane ko u Rwanda rushyize imbere amahoro gusa ngo ubushotoranyi bukomeje hari izindi nzira zakoreshwa kandi zihari nyinshi .

    Avuga ko ubwo M23 yatsindwaga mu mwaka wa 2013 abarwanyi bamwe bahungiye mu Rwanda abandi bagahungira muri Uganda n’intwaro zabo. Ngo abahungiye mu Rwanda bahise bamburwa intwaro ndetse bajyanwa kure y’umupaka wa Congo aho bajyanywe mu Karere ka Ngomba hafi y’umupaka wa Tanzania n’ubu bagihari bityo ko abarimo kurwana bavuye Uganda.Ngo ni ibintu bagakwiye kugenderaho aho guhekesha u Rwanda ibibazo bitari ibyarwo.

    Agaruka ku byakozwe na Congo birimo guhagarika ingendo za RwandAir no guhamagaza Ambasaderi, avuga ko u Rwanda rusaba abantu gutuza bakirinda gushyuha imitwe kuko ubu rurimo gusesengura kandi ko icyo rushaka ari ugufasha Congo gukemura ikibazo irimo bityo ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano cyane cyane ko rurajwe ishinga no guteza imbere ubukerarugendo bivuze ko rwimakaje amahoro n’ibiganiro kurusha intambara .

    Ati” Igihe kirageze ko ibintu biganirwaho noneho ariko abantu bakanasesengura, ni iyihe nyungu dufite yo kujya gukora ibintu byateza umutekano muke haba mu gihugu cyangwa mu karere”

    Ku bibaza ko ibirimo kuba bishobora gukoma mu nkokora inama ya CHOGM izabera I Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena, Alain Mukurarinda avuga ko u Rwanda rugomba gukomeza hakoresha inzira za dipolomasi gusa ngo mu gihe byaba byanze izindi nzira zakoreshwa mu nyungu z’umutekano w’umuturage n’ibikorwa bye muri rusange.

    Tweretse Kongo ko ikomeje ubushotoranyi itabuhagaritse mu mahoro n’izindi nzira zakoreshwa||Alain

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-Intambara-hagati-y-u-Rwanda-na-DR-Congo-Abarwanyi-ba-M23-bari-i-Ngoma-n-amayobera-ku-basirikare-ba-RDF-bafatiwe-ku-rugamba

  • Musanze:Visi Meya yirinze kuvuga ku nzu zigiye kugwira abasigajwe inyuma n'amateka ahunga itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kamanzi Axelle,yanze gusubiza ikibazo cy'inzu z'abashigajwe inyuma n'amateka mu murenge wa Shingiro zisenyutse nyuma y'umwaka umwe, ahitamo kuva imbere yabo aragenda.

    Icyo kibazo yakibajijwe ku wa 27 Gicurasi 2022, nyuma y'inama mpuzabikorwa ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, yigaga ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.

    Umunyamakuru wa FLASH mu majyaruguru wari umaze iminsi asuye abashigajwe inyuma n'amateka mu murenge wa Shingiro gatujwe mu kagari ka Mudende, umudugudu wa Nyamiyaga, zubatswe umwaka ushize ubu zahindutse kiramujyanye

    Aba baturage imbere ya mikolo za Flash iyo basubiramo uko izi nzu zimeze, umwe agira ati 'Nabaye ngiye kureba nsanga iki ngiki kigiye kungwaho, twagize Imana tuba twarapfiriyemo, ubu abana tubasasira mu maziko'

    Umunyamakuru wahageze yabonye izi nzu zishobora kubagwira nk'uko uyu muturage avuga ko 'Ubwoba ndabufite kuko zishobora kugwira abana banjye'

    Mu mpera z'icyumweru gishize tariki 27 ukwezi kwa Gatanu nibwo umunyamakuru yahuye n'umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage madame Kamanzi Axelle amubaza icyo bazafasha aba baturage

    Mu mashusho y'umunyamakuru uyu muyobozi yaramwitegereje amuhanga amaso arangije atavuze ijambo na rimwe arigendera.

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Shingiro bwabwiye umunyamakuru wa FLASH ko iki kibazo bukizi kandi bwakimenyesheje ubuyobozi bubakuriye nk'uko umuyobozi w'uyu murenge yabwiye umunyamakuru kuri telefoni nyuma y'uko umuyobozi ku karere amuteye umugongo

    Aba baturage bashigajwe inyuma n'amateka bazituyemo bavuga ko bakeka ko iri yangirika ry'ikubagahu ryatewe n'uko zubakishijwe inkarakara zitumye.

    Nyuma y'aho uyu muyobozi yangiye gusubiza umunyamakuru wa FLASH iki kibazo, nyuma y'iminsi 3 inkuru imaze kujya ahagaragara yahaye ikiganiro ikinyamakuru IGIHE ajya gusobanura uko ikibazo giteye mu magambo yacyo gisubiramo ko,

    'Nari ndi kuvugana n'abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby'igwingira n'imirire mibi mu bana bijyanye n'inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by'igwingira, inda ziterwa abangavu n'ibindi.'

    Akomeza agira ati 'Mu by'ukuri sinahise ntekereza kuri icyo. Ariko abanyamakuru n'abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ariko n'ubazwa afite uburenganzira bwo gutekereza ku byo agiye kuvuga kuko biba bigomba kuba ari ukuri.

    Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.'

    Abajijwe niba nyuma yaba yaragaragaje ubushake mu gusubiza ikibazo yari yabajijwe, yagize ati' Ntabwo yashatse kongera kuvugana nanjye.'

    Umunyamakuru wa Flash, Umuhoza Honoré, we avuga ko yatunguwe n'uko uwo muyobozi yitwaye akanga gusubiza ibyo abajijwe kandi biri mu nshingano ze, cyane ko yari asanzwe amusubiza.

    Yagize ati'Ni inkuru nari maze igihe nkurikirana y'abaturage bo muri Shingiro bubakiwe none amazu akaba yarasadutse yenda kubagwaho, naramubajije araceceka ntegereza igihe kitari munsi y'amasegonda icumi ndongera ndamubaza araceceka mbonye bimeze bityo ndamushimira aragenda.'

    Ikibazo cy'aba baturage bo mu Murenge wa Shingiro, Kamanzi yavuze ko bakizi kandi bacumbikiwe mu baturanyi mu gihe Akarere kari gushaka uko cyabonerwa igisubizo kirambye.

    Yagize ati'Ikibazo cy'abo baturage turakizi; ni inzu ebyiri twabubakiye ariko nyuma aho zubatse haza gutenguka na zo zirasaduka. Ntabwo ari ibya kera kuko byabaye tariki 17 z'uku kwezi biturutse ku mvura nyinshi dufite iri kuduteza n'ibiza. Bacumbikiwe mu baturanyi turi gushaka uko bakwitabwaho ariko tureba niba hasanwa zazindi cyangwa bakwimurwa.'

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu batunguwe n'imyitwarire y'uyu muyobozi ahanini kuko bitari bimenyerewe mu Rwanda ko umuyobozi yanga kuvuga ari kumwe n'abanyamakuru, ahanini itangazamakuru rimenyereye ubutumwa bugufi bwa 'Ndakuvugisha mu kanya', 'Can I call you later?' cyangwa ijwi rito cyane rivugira mu gipfunsi {Ohereza ubutumwa bugufi ndi mu nama}, rimwe na rimwe birangira ibyabazwaga bidasubijwe

    Reba igisubizo Umuyobozi wa @MusanzeDistrict wungirije ushinzwe imibereho myiza Kamanzi Axelle yatanze, nyuma yo kubazwa ku mazu y’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Murenge wa Shingiro yatangiye kuriduka ataramara n’umwaka. @RwandaNorth @RwandaLocalGov @gatjmv #Rwanda #RwOT pic.twitter.com/P5fGB7lXXn

    — Flash Radio & TV (@flashfmrw) May 30, 2022

    The post Musanze:Visi Meya yirinze kuvuga ku nzu zigiye kugwira abasigajwe inyuma n'amateka ahunga itangazamakuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/30/musanzevisi-meya-yirinze-kuvuga-ku-nzu-zigiye-kugwira-abasigajwe-inyuma-namateka-ahunga-itangazamakuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanzevisi-meya-yirinze-kuvuga-ku-nzu-zigiye-kugwira-abasigajwe-inyuma-namateka-ahunga-itangazamakuru

  • Ubanza gukunda bitampira!Safi Madiba avuga ku rukundo rwe na Judith yasabye amahirwe inshuro 7 #rwanda #RwOT

    Ubwo bari mu kiganiro n'umunyamakuru Ally Soudy cyitwa Ally Soudy On Air, umutumirwa w'umunsi yari umuhanzi Safi Madiba uherutse gusohora indirimbo 'I Won't Lie To You'. Uyu muhanzi yasobanuye byinshi ku muziki we, byinshi ku bitaramo afite vuba birimo n'icyo agiye gukorera Edmonton vuba.

    Biragoye cyane kugira ngo Safi akore ikiganiro ntabazwe ku wahoze ari umugore we batandukanye bikavugisha benshi, ndetse ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abantu benshi bazitigishije udasize na ba nyirubwite bajyaga ku mbuga nkoranyambaga bagashyira hanze n'amabanga y'urugo.

    Muri iki kiganiro Safi yabajijwe byimbitse ku gutandukana n'umugore we, maze asobanura byinshi ku mubano we n'umugore we, umunyamakuru Ally Soudy akomeza kumubaza iyo aza kumuha amahirwe yandi ari naho Safi Madiba yahishuye ko yamuhaye amahirwe arindwi bikarangira yinaniwe, avuga ko ubundi mu buzima agendera ku mubare karindwi.

    Muri iki kiganiro kandi Safi Madiba yeruye atangaza ko nta mukunzi afite, ndetse avuga ko iby'urukundo yabiretse agafata umwanya wo kwitekerezaho kuko yasanze urukundo rutamuhira.

    Safi Madiba na Niyonizera Judith bamaze igihe bakundana n'ubwo iby'urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y'ubukwe bwabo abantu bagatungurwa.

    Hari amakuru yavugaga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.

    Nko muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye, zirimo n'ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.

    Ku cyumweru Tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y'amategeko ndetse banasezerana mu rusengero, bemeranya kubana nk'umugore n'umugabo.

    Uyu muhanzi yari yanasabye anakwa Judith Niyonizera, bakaba banabanaga igihe uriya mugore yabaga aje mu biruhuko mu Rwanda.

    Nyuma y'imyaka itatu bari bamaze babana, uyu muhanzi wanatandukanye na bagenzi be muri Urban Boyz, yatangaje ko n'uriya mugore we nawe batandukanye.

    Safi Madiba yavuze ko yafashe umwanya wo kuruhuka iby'urukundo yabivuyemo

    Ati 'Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho'.

    Muri Gashyantare 2020, nibwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judith kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n'umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi zibitangazaho.

    Safi Madiba watandukanye n'umugore, kugeza ubu mu irangamimerere ry'u Rwanda baracyari umugore n'umugabo kuko batarahabwa gatanya.

    Uyu muhanzi mbere yo kwerekeza muri Canada, mbere yaho yabanje gukorana n'Inzu ya The Mane ireberera inyungu abahanzi, na yo bari batandukanye, na byo ntibyavuzweho rumwe gusa mu bigaragara ni inshuti y'umuyobozi wa The Mane cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubanza-gukunda-bitampira-safi-madiba-avuga-ku-rukundo-rwe-judith-yasabye

  • Nasanze gukundana bitampira! Safi Madiba yahi… – #rwanda #RwOT

    Ubwo bari mu kiganiro n'umunyamakuru Ally Soudy cyitwa Ally Soudy On Air, umutumirwa w'umunsi yari umuhanzi Safi Madiba uherutse gusohora indirimbo 'I Won't Lie To You'. Uyu muhanzi yasobanuye byinshi ku muziki we, byinshi ku bitaramo afite vuba birimo n'icyo agiye gukorera Edmonton vuba.

    Biragoye cyane kugira ngo Safi akore ikiganiro ntabazwe ku wahoze ari umugore we batandukanye bikavugisha benshi, ndetse ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abantu benshi bazitigishije udasize na ba nyirubwite bajyaga ku mbuga nkoranyambaga bagashyira hanze n'amabanga y'urugo.

    Muri iki kiganiro Safi yabajijwe byimbitse ku gutandukana n'umugore we, maze asobanura byinshi ku mubano we n'umugore we, umunyamakuru Ally Soudy akomeza kumubaza iyo aza kumuha amahirwe yandi ari naho Safi Madiba yahishuye ko yamuhaye amahirwe arindwi bikarangira yinaniwe, avuga ko ubundi mu buzima agendera ku mubare karindwi.

    Muri iki kiganiro kandi Safi Madiba yeruye atangaza ko nta mukunzi afite, ndetse avuga ko iby'urukundo yabiretse agafata umwanya wo kwitekerezaho kuko yasanze urukundo rutamuhira.

    Safi Madiba na Niyonizera Judith bamaze igihe bakundana n’ubwo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y’ubukwe bwabo abantu bagatungurwa.

    Hari amakuru yavugaga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.

    Nko muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye, zirimo n’ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.

    Ku cyumweru Tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y'amategeko ndetse banasezerana mu rusengero, bemeranya kubana nk'umugore n'umugabo.

    Uyu muhanzi yari yanasabye anakwa Judith Niyonizera, bakaba banabanaga igihe uriya mugore yabaga aje mu biruhuko mu Rwanda.

    Nyuma y'imyaka itatu bari bamaze babana, uyu muhanzi wanatandukanye na bagenzi be muri Urban Boyz, yatangaje ko n'uriya mugore we nawe batandukanye.

    Safi Madiba yavuze ko yafashe umwanya wo kuruhuka iby’urukundo yabivuyemo

    Ati 'Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho'.

    Muri Gashyantare 2020, nibwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judith kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n'umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi zibitangazaho.

    Safi Madiba watandukanye n'umugore, kugeza ubu mu irangamimerere ry'u Rwanda baracyari umugore n'umugabo kuko batarahabwa gatanya.

    Uyu muhanzi mbere yo kwerekeza muri Canada, mbere yaho yabanje gukorana n'Inzu ya The Mane ireberera inyungu abahanzi, na yo bari batandukanye, na byo ntibyavuzweho rumwe gusa mu bigaragara ni inshuti y'umuyobozi wa The Mane cyane.

    Safi Madiba na Judith bakoze ubukwe mu 2017

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'I WON’T LIE TO YOU' YA SAFI MADIBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117626/nasanze-gukundana-bitampira-safi-madiba-yahishuye-ko-yahaye-amahirwe-arindwi-judith-arinan-117626.html

  • Afurika yunze Ubumwe irahamagarira u Rwanda na DR Congo kuganira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Senegal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/afurika-yunze-ubumwe-irahamagarira-u-rwanda-na-dr-congo-kuganira

  • Byari amarira n’agahinda ubwo Mercelo yasezeraga abafana ba Real Madrid. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Marcelo akaba na Captain w'ikipe ya Real Madrid, ubwo herekanywaga igikombe cya Champions league, yatangarijemo ku mugaragaro ko atazaguma muri iyi kipe.

    Yatangajeko byari iby'agaciro gakomeye gukorana ndetse no gukina mu ikipe ikomeye ku isi nka Real Madrid ndetse akayigiriramo ibihe byiza, kuko amaze gutwarana nayo ibikombe bitanu bya Champions league.

    Mu mashusho dukesha Dailymail sport yerekana Marcelo afite indanguramajwi ashimagiza ubuhanganje bwa Real Madrid ndetse asezera no kubafana.

    N'amarira azenga mu maso yatangajeko byari iby'agaciro kuba asoje amanika igikombe cya Champions league yari amaze gutwara bwa gatanu.

    Yagize ati:' Niby'agaciro gakomeye kuba mpagarikiye ahangaha, nkahagarikira mu kipe nziza nk'iyi sinzibagirwa ibihe byiza nagiriye hano'

    umunya-Burazire Marcelo da Silva Junior, yavukiye mu gace ka Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka wa 1988.

    Source : https://yegob.rw/byari-amarira-nagahinda-ubwo-mercelo-yasezeraga-abafana-ba-real-madrid/

  • Perezida Zelensky yasohotse bwa mbere Kyiv asura ingabo ze ku rugamba #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasuye abasirikare mu karere ka Kharkiv, kashegeshwe n'imirwano ku rugamba rwo mu burasirazuba bw'igihugu.

    Ni rwo ruzinduko rwa mbere akoreye hanze y'akarere k'umurwa mukuru Kyiv kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

    Yafotowe yambaye ikoti ritamenwa n'amasasu, areba amatongo (ibyangiritse) mu mujyi wa Kharkiv.

    Zelensky yabwiye abasirikare ati: “Ndashaka gushimira buri umwe muri mwebwe ku bw'akazi kanyu”. Nyuma yaho, yirukanye umukuru w'urweo rw'umutekano muri ako karere kubera “kutarwana” ku mujyi.

    Mu minsi ya vuba aha ishize, Uburusiya bwasubukuye kurasa ibisasu kuri Kharkiv – umujyi wa kabiri munini muri Ukraine – nyuma y'ibyumweru bibiri byari bishize muri rusange hari ituze.

    Uwo mujyi wibasiwe n'ibitero bikaze by'ibisasu mu mezi ya mbere y'iyi ntambara, mu gihe amashusho yagaragaje inyubako zahindutse umuyonga.

    Mu kwezi kwa kane no muri uku kwezi kwa gatanu, abasirikare b'Uburusiya bagiye buhoro buhoro birukanwa mu nkengero z'uwo mujyi, bituma bamwe mu bari bahunze Kharkiv bagaruka iwabo.

    Byatumye n'uburyo bwo gutwara abagenzi bwo munsi y'ubutaka bwongera gufungura ku nshuro ya mbere kuva iki gitero cyatangira.

    Ariko uyu mujyi uracyari mu ntera ishobora kuraswaho n'imbunda za rutura z'Uburusiya. Ibisasu byinshi biremereye byumvikanye muri uyu mujyi nyuma y'uruzinduko rwa Zelensky.

    Ibiro bya Perezida Zelensky byatangaje videwo ku rubuga rwa Telegram iherekejwe n'amagambo agira ati: “Inyubako 2,229 zarashenywe i Kharkiv no muri aka karere. Tuzazisubizaho, tuzongera twiyubake tugarure ubuzima. Muri Kharkiv no mu yindi mijyi n'ibyaro byose aho ikibi cyaje”.

    Iyo videwo igaragaramo abasirikare ba Ukraine batembereza Zelensky ahashenywe n'intambara, harimo n'imodoka za gisirikare zangiritse ziri ku ruhande rw'umuhanda.

    Nyuma yaho, Zelensky yanditse ati: “Muri iyi ntambara, abateye barimo kugerageza kugira ikintu na gito bageraho”.

    “Ariko bakwiye kuba barasobanukiwe mu gihe kirekire gishize ko tuzarwana kuri kavukire yacu kugeza ku mugabo wa nyuma. Nta mahirwe bafite. Tuzarwana kandi nta gushidikanya tuzatsinda”.

    Perezida Zelensky yirukanye Roman Dudin, wari umukuru w'urwego rw'ubutasi rwa Ukraine mu karere ka Kharkiv, “kubera ko atakoze mu kurinda umujyi kuva mu minsi ya mbere y'intambara isesuye, ahubwo akitekerezaho we wenyine gusa”.

    Yongeyeho ati: “Yabitewe n'iki? Abashinzwe umutekano bazabitahura”.

    Zelensky yahuye n'umukuru (mayor) wa Kharkiv na guverineri w'ako karere baganira kuri gahunda zo kongera kubaka ibyashenywe. Amakuru avuga ko yabashishikarije “gushaka imishinga myiza” yo gufasha kugarukana ubuzima muri uyu mujyi wangiritse.

    Zelensky yagize ati: “Aya ni amahirwe yo kugira ngo uturere nk'utu tugire isura nshya”.

    Andriy Yermak, umukuru w'ibiro bya Zelensky, yavuze ko 31% by'ubutaka bwa Kharkiv ubu biri mu maboko y'Uburusiya, mu gihe 5% byisubijwe na Ukraine nyuma yuko mbere byari byarigaruriwe n'Uburusiya.

    Mu gitero cyabwo, ubu Uburusiya burimo kwibanda ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine. Bwasezeranyije ko kugafata ari intego ikomeye y'intambara yabwo kuri Ukraine.

    Abasirikare b'Uburusiya barimo kugerageza kugota imijyi ya Severodonetsk na Lysychansk. Ku wa gatandatu, minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yavuze ko Uburusiya bwafashe umujyi uri hafi aho wa Lyman, wo muri Donetsk – ibarizwa mu karere ka Donbas.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-zelensky-yasohotse-bwa-mbere-kyiv-asura-ingabo-ze-ku-rugamba

  • Iby’ubufasha u Rwanda ruha M23 : Amakuru agezweho ku mirwano #rwanda #RwOT

    Ingabo za DR Congo zasohoye ibimenyetso by’amajwi n’amashusho y’abasirikare babiri b’u Rwanda zivuga ko bafatiwe hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo baraje gufasha M23.

    Aboshye amaboko, umwe muri bo, Cpl Nkundabagenzi Elysee, yumvikana avuga ko bageze muri Congo kuwa gatatu babwiwe ko baje kurwanya umutwe wa FDLR warashe mu Rwanda.

    Umuvigizi w’ingabo mu ntara Kivu ya ruguru, Gen Sylvain Ekenge, avuga ko aba basirikare bafashwe n’abaturage barimo guhunga nyuma y’uko ingabo zisubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

    Ariko kuwa gatandatu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare bashimuswe n’ingabo za Congo bari butaka bw’u Rwanda.

    Kuwa gatandatu kandi, mu nama y’ubumwe bwa Africa i Malabo muri Guinea Equatorial Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu birimo kubera muri Congo.

    Vincent Biruta yabwiye iyo nama ko mu gushinja u Rwanda, DR Congo “iba iyobya uburari yirengagiza ko ingabo zayo zifatanya na FDLR”, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    “Ni ibinyoma” – Willy Ngoma

    Umuvugizi wa M23 ahakana ko u Rwanda rurimo kubafasha, yabwiye BBC ko ibivugwa n’ibyerekanwa n’ingabo za DR Congo ari ibihimbano kandi ari “ibinyoma”.

    Yemeza ko ahaberaga imirwano ubu hari agahenge gusa ati : “Ariko igihe icyo aricyo cyose byose byakongera’.

    Ku cyumwru nijoro M23 yasohoye itangazo rishinja leta ya Kinshasa kunanirwa kubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2013, 2019, 2021 n’ayandi.

    Muri iri tangazo, uyu mutwe ushinja nanone ingabo za leta gufatanya n’inyeshyamba za FDLR n’izindi, hamwe n’ibindi birego bikomeye.

    Uyu mutwe usaba ONU, n’indi miryango y’ibihugu mu karere, “gutegeka ko habaho guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya Congo na M23”.

    Usaba kandi ko leta ya Kinshasa itegekwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi yo mu 2013.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iby-ubufasha-u-Rwanda-ruha-M23-Amakuru-agezweho-ku-mirwano