Blog

  • “Afurika yafashwe bugwate mu ntambara y'Uburusiya kuri Ukraine” –Perezida wa Ukraine #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Afurika “yafashwe bugwate” mu ntambara y'Uburusiya ku gihugu cye, mu ijambo ku wa mbere yagejeje ku muryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA).

    Igitero cy'Uburusiya – no kugota ibyambu bya Ukraine bigatuma ibinyampeke byayo bitoherezwa mu mahanga – cyatumye habaho ubucye bw'ibinyampeke n'ifumbire.

    Ibi byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi baba mu byago byo kwicwa n'inzara.

    Umukuru w'akanama ka AU yavuze ko “hacyenewe byihutirwa ko habaho ibiganiro” kugira ngo hasubizweho ituze ku isi.

    Ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) byashishikarije Uburusiya kubohora ububiko bunini bw'ibinyampeke bwa Ukraine.

    Kugota ibyo byambu byatumye ibiciro by'ibiribwa bitumbagira.

    Mu ijambo rye, Zelensky yagize ati: “Mu by'ukuri Afurika yafashwe bugwate… n'abatangije intambara kuri leta yacu”.

    Yavuze ko leta ye iri “mu biganiro by'urusobe” byo gufungura ububiko bw'ibinyampeke byahejejwe mu byambu bya Ukraine byo ku nyanja ya Black Sea.

    Yabwiye AU ati: “Iyi ntambara ishobora kugaragara nk'iri kure cyane kuri mwebwe no ku bihugu byanyu.

    “Ariko ibiciro by'ibiribwa birimo kuzamuka mu buryo bwa kirimbuzi byamaze kuzana [intambara] mu ngo z'imiryango ibarirwa muri za miliyoni y'Abanyafurika”.

    Ijambo rya Zelensky kuri AU arivuze hashize ibyumweru hafi 10 asabye bwa mbere kugeza ijambo kuri uyu muryango.

    BBC yumva ko abakuru 55 b'ibihugu bari batumiwe muri iyo nama yo mu buryo bw'iyakure, ariko ko bane bonyine ari bo bayitabiriye. Abandi bohereje intumwa.

    Ibihugu byo muri Afurika byagaragaje kutavuga rumwe ku bijyanye n'intambara y'Uburusiya kuri Ukraine.

    Mu kwezi kwa gatatu, ibihugu 17 byo muri Afurika byarifashe mu matora y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yo kwamagana icyo gitero.

    Ariko ku wa mbere Perezida wa Sénégal akaba n'umukuru wa AU, Macky Sall, yashimiye Zelensky ku kuba yagejeje ijambo kuri uyu muryango.

    Sall yavuze ko “Afurika iracyashishikajwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, gucyemura ibibazo mu mahoro n'ubwisanzure bw'ubucuruzi”.

    Mbere, AU ntiyashakaga ko Zelensky ayigezaho ijambo, kandi ntabwo yemeranya byuzuye n'ibyo avuga – abagize uyu muryango barashaka ibiganiro byo gukemura aya makuba.

    Mbere yaho muri uku kwezi kwa gatandatu, Sall yagiranye ibiganiro na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.

    Yabwiye Putin ko ibihugu byo muri Afurika ari inzirakarengane z'intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu koroshya umubabaro w'Afurika.

    Mbere yaho ku wa mbere, umukuru w'ububanyi n'amahanga mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) Josep Borrell yavuze ku kugota ibyambu kw'Uburusiya, agira ati:

    “Hari icyaha cya nyacyo cy'intambara, rero sinshobora kwibaza ko ibi bizagumaho igihe kirekire cyane”.

    Borrell yahuye n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byo muri EU, mu nama yabahurije muri Luxembourg ku wa mbere biga kuri aya makuba.

    Yavuze ko ibikorwa by'Uburusiya ari “ukugerageza ku bushake guteza inzara ku isi”.

    Yahakanye ibivugwa n'Uburusiya ko aya makuba y'ubucye bw'ibiribwa ku isi yatewe n'ibihano EU yafatiye Uburusiya.

    Yongeyeho ko ibyo bihano “bitabuza” ibihugu byo hanze ya EU gukorana ubucuruzi bw'ibiribwa n'Uburusiya cyangwa n'ibindi bihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-yafashwe-bugwate-mu-ntambara-y-uburusiya-kuri-ukraine-perezida-wa

  • CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 21 Kamena 2022 – #rwanda #RwOT

    Imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM ni Serena Hotel-Payage-Sopetrad- Kimicanga – Kimihurura- Gishushu-Gisimenti-Giporoso-Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi —Ku ruganda 'Inyange'- Intare Arena.

    Hari kandi umuhanda uva ku Kibuga cy'indege – Giporoso – Gisementi — Kigali Convention Centre – Serena Hotel hakaniyongeraho uwo ku Kibuga cy'indege – Kabeza – Giporoso – Gisementi — KCC – Serena Hotel.

    Abazaba bakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha ibindi byerecyezo.

    Nk'abaturuka i Kabuga no mu ntara y'Iburasirazuba berekeza mu mujyi wa Kigali bazanyura ku Musambi – inyuma ya parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa — Kinamba.

    Bahobora no kunyura ku Mulindi – Kanombe ukomeza mu Kajagali — Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro Centre — Kwa Gitwaza -Rwandex – Kanogo — Kinamba- Yamaha – Gereza — Onatracom.

    Imihanda wakoresha wambukiranya mu gihe uhawe uburenganzira n'abapolisi ni: Payage-Gishushu – Gisimenti – Prince house -Kuri 12 – Kuri 15 – Mulindi.
    Iyi mihanda ishobora gufungurirwa urujya n'uruza igihe icyo ari cyo cyose itazaba irimo gukoreshwa n'abitabiriye CHOGM.

    Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira impinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w'ibinyabiziga n'impanuka kandi bagakurikiza amabwiriza bazahabwa n'abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm-uko-imihanda-izakoreshwa-ku-wa-21-kamena-2022

  • APR FC idafite Adil ikomeje imyitozo #rwanda #RwOT

    APR FC yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro na AS Kigali, ni imyitozo irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije mu gihe Adil Erradi Mohammed we atari mu Rwanda.

    Nyuma y’akaruhuko k’iminsi mike, APR FC yaraye isubukuye imyitozo i Shyorongi ari n’aho irimo gukorera umwiherero yitegura uyu mukino wa nyuma.

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, abasore ba APR FC intego ni ukwegukana n’igikombe cy’Amahoro.

    Ni imyitozo ariko itakoreshejwe n’umutoza Adil Erradi Mohammed kubera ko atari mu Rwanda, amakuru avuga ko yafashe akaruhuko k’iminsi mike mu rwego rwo gukurikirana ibyangombwa bye by’ubutoza byatumaga adatoza imikino Nyafurika, bivugwa ko azagaruka mu Rwanda abizanye.

    Uyu mutoza nubwo byavuzwe kenshi ko azatandukana na APR FC, andi makuru avuga ko yamaze kongera amasezerano.

    Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 28 Kamena 2022 ukaba uzahuza APR FC na AS Kigali.

    Umutoza wungirije ni we wayoboye imyitozo

    Umunyezamu Heritier mu myitozo

    Ishimwe Pierre na we ariteguye neza cyane

    Ishimwe Anicet

    Rutahizamu Mugunga Yves

    Mugisha Gilbert uheruka gutsinda ibitego 2 byahesheje APR FC igikombe cya shampiyona

    Nzotanga umwe mu bakinnyi bazamuye urwego muri APR FC

    Myugariro Omborenga Fitina

    Kwitonda Alain Bacca

    Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel

    Rutahizamu Bizimana Yannick

    Ruboneka Bosco ariteguye

    Rwabuhihi Aime Placide

    Itangishaka Blaise nyuma y’imvune na we yasubukuye imyitozo ahagaze neza

    Niyomugabo Claude ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-idafite-adil-ikomeje-imyitozo

  • Inkambi ya Gashora yongerewe ubushobozi bwo kwakira impunzi n'abimukira – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yubatswe ku nkunga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'abandi bafatanyabikorwa, iteganyirijwe kwakira impunzi n'abimukira bazanwa mu Rwanda.

    Tariki ya 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu, yo kwakira impunzi n'abimukira i Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Binyuze muri aya masezerano ni bwo u Rwanda rwakiriye impunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi.

    Amasezerano yabanje yavugaga ko Inkambi ya Gashora igomba kwakira abantu 500 nyuma aza kuvugururwa hanzurwa ko yazajya yakira 700, ni bwo hubatswe iyi nzu mu kuyongerera ubushobozi.

    Iyi nzu yiswe 'Ikaze Residence' yuzuye itwaye asaga miliyari 1 Frw, ifite ibyumba bitandukanye buri kimwe kirimo ibitanda bine, hari abatangiye kuyibamo ariko bari mu igorofa ryo hasi ahandi hasigaye hazashyirwa abandi bazagezwa mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi, ku rwego rw'igihugu wizihirijwe i Gashora ari bwo batashye ku mugaragaro iyi nzu.

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko impunzi ziri mu Rwanda ubu ziri kwitabwaho kandi hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo zibashe kubaho ubuzima busanzwe.

    Ati 'Uyu munsi mu Rwanda dufite impunzi zitandukanye, zimeze neza aho ziri mu nkambi hirya no hino. Uyu munsi usanze twaratangiye gushaka ibisubizo birambye kugira ngo zikomeze kwigira zibeho mu gihugu, zidategereje inkunga.'

    Ambasaderi uhagarariye Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko uyu muryango uzahora ukora ibikorwa byo gufasha impunzi ngo nazo zigire ubuzima bwiza.

    Ati 'Uyu munsi twishimiye kwifatanya na guverinoma y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa n'impunzi ziri mu Rwanda kuri uyu munsi. Nejejwe no kuba turi hano Gashora kuko hasobanuye byinshi mu kurengera ikeremwa muntu ari nabyo EU ishyize imbere.'

    Yakomeje avuga ko uyu muryango uzakomeza ibikorwa bitandukanye byo kwita ku mpunzi n'abandi bari mu bibazo kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

    Ku ruhande rw'umwe mu mpunzi ziri mu Nkambi ya Gashora, Peter Niyuoni, yavuze ko yanejejwe no kuba ari mu Rwanda kuko aho yahoze nta cyizere cy'ubuzima yari afite ubu akaba yarakibonye.

    Ati 'Ngereranyije uko narimbayeho muri Libya n'uko ndi hano mu Rwanda navuga ko umutekano wanjye wizewe 100%, kuko nabagaho nta cyizere cy'ejo mfite. Ubu ndashima Imana ko mbasha kubaho nta nkomyi, nkarya, nkaryama nta muntu umputaje.'

    Yakomeje ashimira Guverinoma y'u Rwanda kuba yarabahaye ahantu heza ho kuba no kuba idasiba kubashyiriraho ibikorwaremezo bituma babaho mu buzima bwiza.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi 127.369, zirimo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 76.968, i Burundi bangana na 49 859, naho abari mu Nkambi ya Gashora ni 444.

    Muri rusange kuva mu 2019, Inkambi ya Gashora, imaze kunyuramo abimukira n'abasaba ubuhunzi 1055, muri bo abarenga 630 bamaze kubona ibihugu bibakira mu gihe abandi na bo bategereje.

    Iyi nzu yiswe 'Ikaze Residence' yuzuye itwaye asaga miliyari 1 Frw

    Iyi nzu izatuma Inkambi ya Gashora ibasha kwakira impunzi n’abimukira 700

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko impunzi ziri mu Rwanda zitabwaho neza

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi, Minisitiri Kayisire yishimanye n’impunzi zitandukanye

    Impunzi z’Abarundi zasusurukije abitabiriye uyu muhango mu muco gakondo w’iwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkambi-ya-gashora-yongerewe-ubushobozi-bwo-kwakira-impunzi-n-abimukira

  • Yateye benshi ikiniga! Shabana Basij-Rasikh yatabaje Commonwealth ku burezi bw'umukobwa muri Afghanistan – #rwanda #RwOT

    Ni amagambo yakoze ku mutima benshi mu bitabiriye iri huriro rishamikiye ku nama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM) irimo kubera mu Rwanda.

    SOLA (School of Leadership Afghanistan) ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by'agateganyo. Abakobwa 250 bo muri iri shuri rikuru n'imiryango yabo bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

    Ni nyuma y'uko Aba-Taliban bafashe Umurwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, ibintu bikaba bibi ku bantu bose bari basanzwe bafitanye imikoranire n'abanyamahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw'abagore mu miyoborere kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, Shabana Basij-Rasikh, yashimiye cyane u Rwanda kuba rwarabakiriye, bakabasha gukomeza amasomo mu gihe byari bimaze kugaragara ko kwiga bitagishoboka.

    Ati “Abakobwa bo muri Afghanistan uyu munsi bemerewe kwiga amashuri makuru ni abari hano mu Rwanda gusa, mbikuye ku mutima ndashimira urugwiro rw'u Rwanda n'abanyarwanda batwakiranye kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo Aba-Taliban bafataga Afghanistan, ubwo kwiga byahindukaga ibidashoboka ku bakobwa. Abakobwa bacu barimo gutera imbere kandi barimo kwitwara neza”.

    Shabana Basij-Rasikh yagarutse ku buryo bibabaje kuba uyu munsi Afghanistan ari cyo gihugu cyonyine ku Isi abakobwa batemerewe kwiga atari ukubura ubushobozi cyangwa izindi mpamvu zashakirwa igisubizo, ahubwo ari impamvu z'amahame n'imyumvire y'aba-Taliban.

    Ati “Nturuka mu gihugu cyonyine ku Isi aho kwiga k'umukobwa bitemewe n'amategeko kandi turi mu 2022. Iyo tuganira imibare ingana na miliyoni 250 z'abana biganjemo abakobwa batiga, usanga biterwa n'impamvu zishobora gukemuka, ariko biratandukanye cyane no kuba 'tuvuga ko hari igihugu ku Isi aho uburezi bw'umukobwa butemewe”.

    Yasabye abayobozi ba Commonwealth n'abitabiriye iri huriro”kuvuga mu ijwi riranguruye bagasaba impinduka kuko ntabwo twata igihe kuko dukeneye ko abakobwa biga”.

    Ati “Iyo abanyeshuri bakuwe mu ishuri amezi abiri, imyigire yabo isubira inyuma ho imyaka itanu. Ntabwo dushobora gutakaza igihe”.

    Shabana Basij-Rasikh yasangije abitabiriye ihuriro uburyo hari imiryango myinshi muri Afghanistan imuhamagara ikamubwira ko abakobwa babo baramutse bagize amahirwe yo kwemererwa kwiga na SOLA, biteguye kuba impunzi mu gihugu cyabemerera. Ni ikintu cyumvikanisha akababaro ko kuba abakobwa batemererwa kwiga.

    Yibukije ko hari ibimenyetso by'uko kwigisha umukobwa birandura ubukene, bigafasha mu guhangana n'ibibazo by'ubuzima ku isi, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi. Yasabye buri wese gufatanya n'abagabo muri Afghanistan bakomeje guharanira ko abakobwa biga.

    Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo Aba-Taliban bafashe ubutegetsi nyuma y'imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Shabana Basij-Rasikh washinze Ishuri ry'Abanya-Afghanistan ryigisha Imiyoborere, SOLA yasabye Commonwealth gufasha abakobwa bo mu gihugu cye kwiga

    Abakobwa 250 bo muri SOLA bigira mu Rwanda nyuma y’uko aba-Taliban bafashe ubutegetsi

    Bashima cyane uko u Rwanda rwabakiriye rukabaha amahirwe yo gukomeza kwiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yateye-benshi-ikiniga-shabana-basij-rasikh-yatabaje-commonwealth-ku-burezi-bw

  • Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu atahagera – #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

    Kutagenderera u Rwanda kwa Perezida Museveni kwaturutse ahanini ku kuba ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka, aho u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda no gukorana n'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Nyuma y'iki gihe cyari gishize Museveni atagera mu Rwanda, amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Museveni ageze kure yitegura uru ruzinduko azagirira mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amakuru yizewe gifite avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni bamaze kugera i Kigali mu rwego rwo gutegura uruzinduko rwe.

    Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2022 ari bwo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth bazahurira i Kigali muri iyi nama ya CHOGM.

    Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'amezi abiri yari ashize Perezida Kagame na we agiriye uruzinduko muri Uganda mu birori by'isabukuru y'umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Umubano wa Uganda n'u Rwanda umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

    Tariki 22 Mutarama 2022, Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byatumye abanya-Uganda n'Abanyarwanda bamuha akabyiniriro k'Intumwa idasanzwe, kuko yavuye i Kigali umupaka wa Gatuna wongera gufungurwa.

    Ku itariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w'u Rwanda na Uganda.

    Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahagera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-museveni-agiye-kugirira-uruzinduko-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-itanu

  • #COVID19: Abanduye 40 babonetse mu bipimo 3,158 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 40, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-40-babonetse-mu-bipimo-3-158

  • Rwanda: Nyina yishwe na 'diarrhea' bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma #rwanda #RwOT

    Mu 2014 ubwo Shomy Chowdhury yari afite imyaka 19 yapfushije nyina azize impiswi (diarrhea), avuga ko agahinda yagize katumye ahaguruka ngo 'ntihagire undi uzaca mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

    Shomy ni uwo muri Bangladesh, ni umwe mu rubyiruko amagana ruri i Kigali mu nama ya Youth Forum iruhande rw'inama izahuza abakuru b'ibihugu bigize Commonwealth, CHOGM.

    Abo barimo kwiga no gushakira umuti ibibazo byinshi byugarije urubyiruko rurenga miliyari 1.5 rwo mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

    Urwo rubyiruko, cyane cyane urwo muri Africa, ruracyugarijwe n'ibibazo by'ubukene ubushomeri, n'imibereho mibi.

    Shomy ati: 'Ntiwakwibaza ko mu kinyejana cya 21 hari umuntu waba ukicwa n'impiswi, ariko mama amaze gupfa nararebye nsanga ahubwo ni agatonyanga mu nyanja.

    'Abantu ibihumbi amagana baracyicwa n'indwara nk'impiswi na korera, indwara zose zishobora kwirindwa byoroshye.

    'Rero nahagurukijwe cyane cyane n'agahinda nagize, niyemeza kugira icyo nkora ngo ntihagire undi uzaca mu bihe nk'ibyo nanyuzemo'.

    Shomy Chowdhury yashinze ikigo Awareness 360 ubu gifite ibikorwa mu bihugu 30 bya Aziya, Uburayi, n'ibigera ku 10 bya Africa nk'u Burundi, Kenya, Nigeria na Zimbabwe.

    Umuhate we mu kwigisha urubyiruko kurwanya indwara zishingiye ku mwanda n'amazi mabi watumye ahabwa ibihembo byinshi, birimo kuba umunya-Bangladesh wa mbere wahawe 'Princess Diana Legacy Award' mu 2019.

    Shomy yabwiye BBC ati: 'Twibanda ku bantu b'urubyiruko bibagirana, bagowe, kandi banenwa bo muri ibyo bihugu, nk'indaya, abamugaye, abataye amashuri…tubigisha akamaro k'isuku n'isukura.'

    Ariko urubyiruko rwa Africa rukeneye amafaranga!

    Ubushomeri, ubukene, ikimenyane, n'icyenewabo bituma hari urubyiruko rwinshi rutabona amahirwe rukwiye, ibyo ni bimwe mu bibazo bikomeye birwugarije.

    Sylvia Makario, umunya-Kenya ukora mu kigo cy'ubucuruzi Hepta Analytics, nawe ari muri iyi nama i Kigali, ni inzobere mu bijyanye na 'Data', azi uburyo ibyo byaba isoko y'akazi n'amafaranga ku rubyiruko.

    Sylvia amaze imyaka ine aba mu Rwanda, ubushoramari bw'ikigo akorera bushingiye ku gushyira amakuru (data) kuri internet mu ndimi nyinshi zishoboka za Africa.

    Mu kiganiro na BBC, avuga ko ibigendanye na 'data' n'uko ikoreshwa ari isoko y'akazi ku rubyiruko rwa Africa rugowe n'ubushomeri.

    Ati: 'Ushobora guhuza data nini zishoboka ukazikorera isesengura, ukareba igitera ikibazo runaka uhereye kuri data, ukagena imirongo y'uko leta cyangwa imiryango yigenga byakwinjira mu gukemura ikibazo runaka mbere y'uko kirenga imbibi, ukoresheje data.

    'Urubyiruko rwize ibintu bitandukanye; yaba ubuhinzi, ubwikorezi, ubuvuzi…aho hose harimo data ushobora gukoresha mu kugena uburyo bwo gutanga serivisi neza kurushaho cyangwa ukabwira leta uko yakora igenamigambi ryafasha abaturage, ubwo ni uburyo wakoresha data mu gukorera amafaranga.'

    Ibibazo ni byinshi byugarije urubyiruko rw'ibihugu bya Commonwealth, by'umwihariko urwo muri Africa, ariko benshi bari mu bagomba kubibonera ibisubizo barifuza kubihunga.

    Ubushakashatsi bwa African Youth Survey 2022 bwakorewe mu bihugu 15 bya Africa bwerekanye ko 52% by'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 — 24 rwifuza kwigira ahandi, kubera ibibazo by'ubukungu, imibereho, kubura amahirwe, uburenganzira bwa muntu, n'ibindi.

    Sylvia Makario ati: 'Birakenewe ko dukomeza kubaka ibihugu byacu aho kwimukira ku yindi migabane, dukwiye guhangana nabyo [ibibazo] tukabikemura.'

    @BBC

    The post Rwanda: Nyina yishwe na 'diarrhea' bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/rwanda-nyina-yishwe-na-diarrhea-bituma-agira-umuhate-wo-kuyirwanya-yivuye-inyuma/