Blog

  • Riderman, Bushali, Aly Sano, B-Threy, Kenny S… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yari ifite izindi zinyuranye ziyishamikiyeho, yaherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi banyuranye bakunzwe cyane muri iyi minsi mu rwego rwo gususurutsa abayitabiriye n'abanyamujyi. Ibi bitaramo byabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo ndetse n’i Rugende aho byaririmbyemo abahanzi 24 ndetse n'amatorero yubakiye umuziki kuri gakondo Nyarwanda.

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, abahanzi barimo Bushali, B Threy, Slum Drip, Riderman, Rafiki, Alyn Sano, Kenny Sol n'abandi ni bo baririmbye mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Nyamirambo. Ni mu gihe abarimo Senderi Hit baririmbiye i Rugende. Ibi bitaramo byitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko n'abandi bari bakumbuye gususurutsa n'aba bahanzi.

    Bianca umwe mu bashyusharugamba, Dj Ira na Mc Buryohe ni bo bafashije abantu kwizihirwa

    Alyn Sano utajya ushidikanywaho mu gutaramira abantu kubera ijwi rye

    Okkama ku rubyiniro

    Juno Kizigenza yongeye kwerekana ko akunzwe ku rubyiniro

    Riderman na Karigombe ku rubyiniro

    Kenny Sol ku rubyiniro

    Kinyatrap yaraye yerekanye ko ari injyana ikunzwe cyane

    Slum Drip yerekanye ko ari umuhanga ku rubyiniro

    Bushali na B-Threy berekanaga ubufatanye bukomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118495/bushaliriderman-aly-sano-b-threy-kenny-sol-juno-kizigenza-nabandi-bashyize-akadomo-ku-bita-118495.html

  • Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga #rwanda #RwOT

    Ingabire Victore Umuhoza alias IVU, akomeje gushotorana, asebya Igihugu, mu binyoma aremekanya agamije kwangiza isura y'u Rwanda n' Abayobozi barwo bakuru. Yigize igihangange gisumba amategeko.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuwa gatanu ushize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye Anne SOY wa BBC, kimwe mu bitangazamakuru byagize IVU igihangange gisumba amategeko, ko IVU yidegembya kandi yagombye kuba ari muri gereza.

    Kuba IVU yarahawe imbabazi agasohoka muri gereza yari agisigaranye imyaka 7 y'igifungo, byagombye kuba byaramwigishije guca bugufi, akirinda ubugambanyi n'ibindi byaha byari byatumye afungwa. Nyamara we siko abibona, ahubwo byatumye yibwira ko afite imbaraga ziruta z'ubuyobozi.

    Mu kiganiro yagiranye na televiziyo SABC yo muri Afrika y'Epfo, IVU yaratinyutse yemeza ko yimwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

    Nyamara yariye iminwa ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko kuba IVU atarabujijwe kuganira na SABC n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, ubwabyo byerekana ko afite uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo atekereza.

    Muri icyo kiganiro IVU yongeye gushinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bwa muntu, ngo kuko hari abayoboke be bafunze. Aha yiyibagije ko, uretse ko n' ishyaka rye ritaremerwa n'amategeko ku buryo ryakora ibikorwa bya politiliki, n'abo yita abayoboke be badafite ubudahangarwa bwihariye, bwatuma badakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.

    Ni abaturage barebwa n'ubutabera nk'abandi bose. Ikindi, muri gereza z'uRwanda ntiharimo abayoboke ba Ingabire Victoire gusa, harimo n'abandi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye.

    Umunyamakuru yamubajije niba isi yose yibeshya iyo ishima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu nzego zose muri iyi myaka 28 ishize, maze IVU abuze icyo avuga agira ati: 'Iterambere nanjye nemera ko rihari, ariko nta demokarasi dufite'. Aha rero wakwibaza uko asobanura ukuntu igihugu cyatera imbere abaturage batabigizemo uruhare, niba twemera ko demokarasi n'imiyoborere myiza ari uguha abaturage ijambo n'uruhare mu bibakorerwa.

    Ku kibazo cyo kumenya niba kuba Perezida Kagame atorwa ku majwi asaga 99% atari ikimenyetso cyerekana ko Abanyarwanda bishimiye uko abayoboye, IVU yarahuzaguritse, maze mu cyongereza gikocamamye ati iyo niyamamaza nari kumutsinda. Iyi mvugo abasesenguzi bayibonyemo gusuzugura Abanyarwanda, niba yumva ko bagirira icyizere umuntu nka IVU wabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, ukorana n'imitwe nka FDLR-FDU/Inkingi ishaka kubasubiza mu mwiryane n'intambara.

    Uyu Ingabire Victoire iyo yiriza ngo yararenganye ubwo yafungwaga, yiyibagiza ko byinshi mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n'ibihugu bimushuka ko bimushyigikiye.

    Abo avuga ko bamurenganyije se ko aribo yatakambiye bakamurekura atarangije igihano, yaba yarasabye imbabazi z'ibyaha atakoze? Ko adasiba kubakora mu jisho se, umunsi Abanyarwanda basabye ko asubizwa muri gereza, icyifuzo cyabo kigahabwa agaciro, noneho azavuga ko Abanyarwanda bose bamurenganyije?
    Burya umutima utazirikana ineza ujyana nyirawo mu kuzimu.

    Ingabire Victoire yagombye kwibuka ko yababariwe, akareka kwifatira ku gahanga abamugiriye impuhwe, akitandukanya n'icyamusubiza i Mageragere. Gusa abakurambere baciye umugani ngo 'umutima muhanano ntiwuzura igituza'.

    The post Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victore-yavuye-muri-gereza-atarangije-igihano-bituma-yibwira-ko-arusha-igihugu-imbaraga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victore-yavuye-muri-gereza-atarangije-igihano-bituma-yibwira-ko-arusha-igihugu-imbaraga

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, uri mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-minisitiri-w-intebe-wa-singapore

  • Hamenyekanye akayabo Sadio Mane agiye kuzajya ahembwa muri Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Umushahara wa Sadio Mane muri Bayern Munich,uramugira umwe mu bakinnyi bahembwa menshi ku isi.

    Uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Senegal yavuze ko Mane yamaze kwinjira mu bakinnyi bahembwa menshi ku isi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imyaka 3 akinira ikipe ya Bayern aho yaguzwe miliyoni 35 z'ama pound mu ikipe ya Liverpool.

    Ikinyamakuru Bild cyatangaje ko Mane azajya ahembwa miliyoni 17 z'amapound ku mwaka muri Bayern nyuma yo gusinya amasezerano azageza mu 2025.

    Iyi myaka 3 izarangira ahembwe miliyoni 51 z'ama pound n'iiyi kipe ya mbere mu Budage.

    Mane yatangaje ko yifuza kuva kuri Anfield nyuma y'imyaka itandatu ayigezemo muri gusa byababaje abakinnyi ba Liverpool kuko yari umwe mu bakinnyi Jurgen Klopp agenderaho.

    Kuva yasinyira The Reds kuri miliyoni 34 z'ama pound avuye muri Southampton, Mane yateye imbere yinjira mu bakinnyi beza mu mupira wamaguru ku isi kuko yari umwe mu bakinnyi batatu bakomeye muri Liverpool hamwe na Roberto Firmino na Mo Salah.

    Muri rusange, Mane yakiniye Liverpool imikino 269 mu marushanwa yose, atsinda ibitego 120.

    Mu myaka itandatu yamaze muri Liverpool, yatwaye Premier League, Champions League, FA Cup, Carabao Cup, UEFA Super Cup na FIFA Club World Cup.

    Ubaze mu mayero,Sadio Mane azajya yinjiza miliyoni €19,800,000 ku mwaka,€1,650,000 ku kwezi na €412,500 ku cyumweru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-akayabo-sadio-mane-agiye-kuzajya-ahembwa-muri-bayern-munich

  • Kamonyi-Kayumbu: Nishimwe Jeanne n'uruhinja rwe abayeho akubitwa, aburabuzwa na Se wamubyaye #rwanda #RwOT

    Yitwa Nishimwe Jeanne, akaba afite imyaka 20 y'amavuko. Ni umukobwa wa Hagenimana Eric utuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu. Ku myaka 20, afite uruhinja rumaze amezi 2 ruvutse, ariko inkoni za Se babana no kumuburabuza bimugejeje aho atabaza umuhisi n'umugenzi, kubaho ni ihurizo kandi se yifite.

    Nishimwe, ahagana ku i saa sita zo kuri uyu wa 27 Kamena 2022 yahuye n'Umunyamakuru wa intyoza.com mu giturage cyo hafi y'ahazwi nko ku ishusho mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, aho yavugaga ko avuye Kayumbu akaba yerekeje kuri RIB ngo arebe ko yatabarwa.

    Kubera urugendo rurerure kandi ahantu hitaka, yagaragaraga nk'udaheruka amazi, ariko kandi n'umunaniro ntabwo wari umworoheye dore ko yari anahetse uruhinja rwe narwo rwanyuzagamo rukarira kubwo gusonza, aho Nyina warwo avuga ko rwonka ariko ntacyo rukura mu mabere.

    Aganira n'umunyamakuru, Nishimwe avuga ko amaze igihe akubitwa na Se babana, akamuburabuza, aho amukubita nta mpuhwe ndetse kuri ubu akaba amaze iminsi mike acumbikiwe n'umwe mu baturanyi wamugiriye impuhwe.

    Avuga ko Se atari umuntu ukennye, ko afite ibintu byinshi bimushyira mu rwego rw'abifite mu cyaro. Avuga ko Se yashakanye n'abagore batatu(3), aho bose nta n'umwe ubu bari kumwe kuko na Nyina ( wa Nishimwe) ariwe mu gore wa mbere batandukanye, uwa kabiri nawe bagatandukana kugera ku wa gatatu nawe wagiye.

    Nishimwe, avuga ko mu gihe amaze abana na Se, ntako atagira ngo akore imirimo amusaba gukora harimo kwahirira inka ziri mu rugo n'andi matungo, aho asabwa nibura kwahira imifuka irenga 3 y'ubwatsi ariko bikanga se ntanyurwe, ahubwo akamuhoza ku nkoni atitaye ko ari umubyeyi ufite uruhinja( uwamuteye inda akabyara yaramubuze).

    Uretse kuba akubitwa ndetse akaburabuzwa na Se, anavuga ko adashobora guhirahira arya ku biryo bya Se kuko ngo yanze ko yamutekera, ahubwo agahitamo kuba ariwe ubyitekera, we akajya gusabiriza mu baturanyi n'abahisi n'abagenzi bamugiriye impuhwe.

    Nishimwe, ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bw'inzego z'ibanze kuva ku rwego rw'Umudugudu, bakigiyemo bakivamo ntacyo bakoze, bandika ko bananiwe, basaba Nishimwe kujya mu zindi nzego.

    Inyandiko yo mu Mudugudu igaragaza ko ikibazo kibarenze.

    Ubwo umunyamakuru yahamagaraga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu, Niyobuhungiro Obed, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ko agiye guhita akinjiramo, agashaka Se wa Nishimwe akareba niba hari icyo bitanga.

    Hagati aho, Nishimwe avuga ko haba ku Kagari ndetse no ku Murenge yahageze, aho ushinzwe imibereho myiza ku Murenge babonanye ndetse na Gitifu w'Akagari, ariko bose bakaba ntacyo babashije gukora ku kibazo cye.

    Nishimwe Jeanne.

    Ubuyobozi bwa RIB Kamonyi, ubwo umunyamakuru yabazaga icyo bafasha uyu Nishimwe, basabye ko akomeza akajya ku biro bya RIB Musambira ari nayo ishinzwe Kayumbu, akabagezaho ikibazo bakagikurikirana mu gihe basanga afite ibimenyetso by'ihohoterwa akorerwa na Se bakaba bamufasha, amategeko akamurenganura.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kayumbu-nishimwe-jeanne-nuruhinja-rwe-abayeho-akubitwa-aburabuzwa-na-se-wamubyaye/

  • Eric wavugwaga muri Zambia yasinyiye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Myugariro Ngendahimana Eric wavugwaga mu ikipe ya City of Lusaka FC yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi watangiye akina mu kibuga hagati akaba asigaye akina mu mutima w’ubwugarizi, yari asoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

    Byari byitezwe ko yerekeza mu ikipe ya City of Lusaka FC izamutse mu cyiciro cya mbere muri Zambia, ni nyuma yo kubifashwamo n’umutoza Albert Mphande wamutoje muri Police FC, ariko yayiteye umugongo aguma mu Rwanda.

    Ngendahimana Eric akaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022 yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.

    Agiye muri iyi kipe asangayo umutoza Haringingo Francis wanutozaga muri Kiyovu Sports uheruka gusinyira na we Rayon Sports.

    Ngendahimana Eric w’imyaka 33, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Kiyovu Sports n’andi.

    Ngendahimana Eric yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-wavugwaga-muri-zambia-yasinyiye-rayon-sports

  • Kendall Jenner yagaragaye yambaye ubusa buri… – #rwanda #RwOT

    Kendall Jenner yasangije abamukurikira ifoto yambaye ubusa arimo yota izuba nyuma y’uko kandi atandukanye n'umukunzi we Devin Booker.

    Uyu munyamideli w'imyaka 26 yari yubitse inda yambaye ubusa uretse ingofero yonyine y'icyatsi y'abakinnyi ba Baseball.

    Bikini yari yayambuye yayirambitse iruhande rwe hafi y'icupa ry'amazi afite telefone mu ntoki.

    Abashyize ibitekerezo kuri ubu butumwa nta kindi bamubazaga uretse niba yaba yaratandukanye n'umukunzi we.

    Umwe yagize ati: “Mbwira ko wamaze gutandukana n'umukunzi wawe, mbwiza ukuri niba koko ari ukuri.'

    Mu cyumweru gishize ni bwo Kendall na Devin batandukanye nyuma y'imyaka 2 bari mu rukundo.

    Mu byatandukanyije aba bombi hakaba harimo kuba nta cyerecyezo bari bafite kuko buri umwe akunda umwuga we kurusha ikindi icyo aricyo cyose.

    Aba kandi bari baherutse kujyana mu bukwe bwa Kourtneye Kardashian na Travis Barker bwabereye mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Baherukaga kandi kugaragara basohokanye mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo Anastasie Karanikolaou mu gace ka Los Angeles.

    Urukundo rwabo rwaratangiye mu mwaka wa 2020 mu gihe cy'icyorezo cya COVID19 gusa ntabwo bari barigeze bavuga ku by'urukundo rwabo kugera ku munsi w'abakunda wo mu mwaka wa 2021.

    Icyo gihe Jenner yasangije abamukurikira ubutumwa bw’uko ari mu rukundo na Devin buherecyejwe n'ifoto yabo bombi.

    Ari mu banyamideli ba mbere bahagaze neza ku isi

    Kendall Jenner na Devin Booker bari bamaze imyaka 2 bakundana


    Ni umwe mu banyamuryango ba Kardashians


    Ifoto ya Kendall Jenner yambaye ubusa buriri buriri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118483/kendall-jenner-yagaragaye-yambaye-ubusa-buriri-nyuma-yo-gutandukana-numukunzi-we-amafoto-118483.html

  • Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umusirikare mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, akaba na Minisitiri w'Ingabo, Gen. Major. BEM Emmanuel Habyarimana, uri mu buhungiro mu Busuwisi yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko yemera 'jenoside yakorewe Abanyarwanda'.

    Tariki 23 Kamena 2022, Gen. Major. BEM (Brevet D'Etat) Emmanuel Habyarimana w'imyaka 69 y'amavuko, akaba ari na 'Docteur en sécurité internationale' yahamagajwe nk'umutangabuhamya kuruhande rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, uri kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.

    Me Gisagara yaramubajije ati 'Ese wemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi? Aramusubiza ati 'Jye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze jenoside yakorewe abanyarwanda 'Genocide Rwandais' nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n'abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.'

    Uyu mugabo w'inzobere mu bya Gisirikare yavuze ko azi Bucyibaruta kuva mu 1980 i Kibungo.

    Yaravuze ati 'Nagiye gukorera i Kibungo kuva mu 1986 twajyaga duhura kuko nari nshinzwe ibijyanye n'iperereza . Mu 1994 twabanye ku Gikongoro hagati ya gicurasi na Nyakanga mu gihe yari perefe naho njye nshinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryari ryarimukiye ku Kigeme.

    Bucyibaruta namubonye nk'umuntu mwiza, umukristu gatolika yakoranaga neza n'abantu bose, perefe mwiza wakoranaga neza n'abantu baba abasirikare cyangwa abajandarume. Kuva muri gicurasi 1994 twabonanaga kenshi, byari ibihe bigoye ku bantu bose harimo na guverinoma na yo yari yarahungiye i Gitarama.

    DORE UKO GENERAL HABYARIMANA EMMANUEL MUKARU YATANZE AKARERE KUMUTARA AGAHA INYENZI NKOTANYI KUGIRANGO ASHIMISHE INKUNDWAKAZI YE CECILE KAYIREBWA BARI BARI BARAKUNDANIYE MUGIHUGU CY UBUBIRIGI UBWO BEM MUKARU YIGAGA IBYAGISIRIKALI MURI ECOLE ROYALE

    Gen. Major. BEM Emmanuel Habyarimana

    Mpagera bwa mbere nasanze hari ibibazo byinshi arambwira ati murabona ko hari ibibazo byinshi, icyo gihe ku Gikongoro hari impunzi nyinshi zahungaga zituruka i Kigali n'ahandi aho ubwicanyi bwari bwaratangiye mbere. Bucyibaruta na musenyeri Misago bageragezaga gukora icyo bashoboye ariko wabonaga ibintu byarabarenze kubera ubwinshi bw'abantu cyane cyane n'interahamwe zitagiraga uzikoma imbere, nanjye ubwanjye interahamwe zigeze gushaka kumpagarika.'

    Urukiko: Watangiye akazi ka gisirikare ryari?

    BEM: Ninjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare mu 1974,  mu 1980 nashinzwe kuyobora bataillon para komando yigiraga mu Ruhengeri mpamara imyaka ibiri kugera mu 1982 njya kwihugura mu Bubirigi. Ngarutse njya gukorera mu Bugesera ahigishirizwaga abasirikare bashobora kujya ku rugamba icyo gihe nari capitaine .

    Hari abasore barenga 5000 bigishwaga. Nasubiye mu Ruhengeri mu 1985 nkiri capitaine, mu ntangiriro za 1986 noherejwe i Kibungo nshinzwe iperereza rya gisirikare, mu byo nari nshinzwe harimo kumenya n'ibijyanye na menaces zashoboraga kubaho harimo abacuruzaga ibiyobyabwenge,abakoreshaga intwaro n'ibindi. Hari abantu twafataga bakatubwira ko bakoranaga n'abantu bari barimo gushinga FPR ahagana muri za 1988.

    'Musaza w'Umugore wa Perezida Habyarimana yari perefe ariko yasaga nk'aho ari Minisitiri'

    Urukiko: Mu buhamya wigeze gutanga wavuze ko hari abantu bagiye bakugirira ishyari bigatuma ufungwa harimo nk'uwitwaga Protais monsieur Z?

    BEM: Yego twahuriye mu Ruhengeri uwo yari musaza w'umugore wa perezida Habyarimana, yabaye perefe mu Ruhengeri ari perefe udasanzwe, yari mu gatsiko k'abantu bikoreraga icyo bashatse, yari perefe ariko yasaga nk'aho ari ministre. Nasubiye mu gisirikare mu ntangiriro za mata 1994 mu Mutara nabwo nari nshinzwe iperereza rya gisirikare. Hari hashize imyaka itatu ntakora ibya gisrikare sinifuzaga no gusubiramo, ubwo nagiye mu Mutara ndi major.

    Habyarimana yishwe maze hafi icyumweru nsubiye ku rugamba, byari ibihe bigoye ariko njye nibwiraga ko ibintu bigiye kumera neza nyuma y'isinywa ry'amasezerano ya Arusha nkeka ko tugiye kugira igisirikare kimwe na FPR ariko ngiye kumva numva ngo indege ya Habyarimana yarashwe, nabimenye tariki ya 7 mu gitondo.

    Icyo gihe bavugaga ko yarashwe wenda n'abahenzanguni ba MRND abandi bati ni FPR abandi bati ni abandi umuntu atamenya abo ari bo.

    Urukiko: Wowe utubwiye ko wizeraga ko ibintu byari bigiye kumera neza nyuma y'amasezerano ya Arusha ariko hari abandi batabyifuzaga mu gisrikare?

    BEM: Yego ni byo hari bamwe batabyifuzaga cyane cyane abari kumwe na Habyarimana no mu gisirikare hari ba officier bamwe nka col Bagosora batari babyishimiye bakekaga ko bashyizwe mu kiruhuko.

    Urukiko: Ubwo mu Mutara byagenze bite nyuma y'itari ya karindwi?

    BEM: Nagize ubwoba numva ko iryo hanurwa ry'indege rigiye gutera ibibazo bikomeye kuko n'ubundi mu Rwanda hari hasanzwe hari ibibazo. Ni nako byagenze kuko nahise mbona interahamwe mu makamyo ziza kwica abantu bari bahungiye i Nyagatare bageraga nko ku bihumbi 30. Narwanye na bo ndabirukana baragenda ariko nyine aho bagendaga banyura mu maparuwasi hirya no hino bagendaga bica abantu.

    Urukiko: Wavuze ko i Nyagatare hari 'deplacés politiques' watubwira abo ari bo?

    BEM: Abo ni abantu bari barahunze imvururu zagendaga zituruka ku mashyaka menshi yari yaramaze kuvuka , abo bantu rero bari barahungiye ahantu hari abasirikare ba MINUAR aho i Nyagatare. interahamwe zaje kwica abantu bari mu ishuri rya EAV Nyagatare ndabirukana[…]Tariki 17 mata 1994 banjyanye mu ishuri rikuru rya gisirikare nka directeur ushinzwe amasomo nkakeka ko byatewe nuko abantu batishimiye ko nabujije interahamwe kwica abantu mu Mutara ku rundi ruhande bakaba barashakaga no kunshyira ahantu ntakomeza gukurikirana ibyo interahamwe zakoraga.

    Iishuri ryavuye i Kigali baryimurira i Nyanza nyuma barijyana ku Gikongoro i Kigeme, kwimura ESM byatewe nuko imirwano yari ikomeye muri Kigali bakabona ko bitaba ari byo gufata ba officier barenga 100 ngo ubagumishe ahantu hari imirwano. I Kigeme nkeka twaragiye yo nko hagati mu kwezi kwa gatanu.

    Urukiko: Wabonanye na Bucyibaruta ryari?

    BEM: Nkihagera nahise njya kumureba kubera ko twari tuziranye kimwe n'abandi bayobozi barimo na musenyeri wakomokaga iwacu i Byumba. Nasazne ahangayitse cyane kubera interahamwe zicaga ahantu hose nta buryo buhari bwo bwo kuzihagarika nibwo namubwiye nti igihe muzaba mukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose kugirango tugire umuntu dufasha nk'ishuri rya gisrikare mujye mutubwira.

    Hari abantu bazanye i Kigeme, hari nk'abo musenyeri yazanye abavanye i Kibeho bari barokotse turabarinda. Twageze i Kigeme harabaye ubwicanyi muri mata kuko hari ibitaro n'ishuri na paruwasii hari abo twarinze harimo na musenyeri ukiriho na n'ubu n'abandi bagendaga batuzanira. Musenyeri atuzanira abo bantu badusobanuriye uko byari byaragenze i Kibeho.

    Urukiko: Wavuze ko mwarinze perefe, mwabikoze gute, mwamuhaye abasirikare?

    BEM : Ntabwo twamuhaye abasirikare ahubwo twigeze kumva uwitwa superefe Biniga avuga ko bagiye gutera ku Gikongoro bakica perefe utarimo gukora ubwicanyi ariko ntiyari wenyine yari kumwe n'interahamwe nyinshi. Ubwo icyo twagerageje gukora ni ugukora ku buryo babireka kuko kurwana na bo muri icyo gihe byashoboraga kuba bibi kurushaho. Twakomeje kubakurikirana bituma ibyo batekerezaga batabikora. Abafaransa bageze aho baraza tubabwira uko ibintu byifashe tubereka abantu bendaga kwicwa, baraje baradufasha ngirango navuga ko ari Imana yabohereje.

    Twe twumvaga ko tutazava ku Kigeme ahubwo ko tuzahaguma tugategereza FPR tukazarwana na yo ariko abafaransa barabitubujije.

    Urukiko: Nyuma y'iryo tangazo mwashyizeho umukono nk'abasirikare bakuru wavuye mu Rwanda?

    BEM:  Icyo gihe nyuma y'iryo tangazo guverinoma yari ku Gisenyi yavuze ko turi ibyitso ko dushaka gukorana n'inkotanyi nyuma y'iminsi mike narahunze njya i Bukavu nyuma rero mfata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda tariki 27 nyakanga ubwo i Bukavu nahamze iminsi yabarirwaga mu 10 kuko naho nabonaga bashobora kuhanyicira.

    Njye sinigeze njya muri FPR bagiye babimbaza kenshi nkabasubiza ko ndi umusirikare ntashaka kujya mu mashyaka kandi ko ntajya muri FPR kuko ibikorwa byayo binyuranye n'ibyo ngewe nemera.

    Muri 2003 nahisemo guhunga mbere yaho nabonaga ko imirimo Kagame yampaga yari iyo kongera kubaka igisirikare nyuma rero maze kubirangiza banshyira ku ruhande .

    Urukiko: Hari icyo watubwira ku iyicwa ry'abanyeshuri bo muri Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 gicurasi 1994?

    BEM: Mpagera nasanzwe barishwe gusa nabimenye mbibwiwe na musenyeri Misago wari unzaniye abana bari baraharokokeye.

    Urukiko: Iryo tangazo mwasohoye tariki 7 nyakanga kandi tariki 4 FPR yari yamaze gufata Kigali mwumvaga mufite icyizere kandi mwari mwamaze gutsindwa?

    BEM: Ingabo twari dufite icyizere ko ibintu byari bigishoboka, twe twumvaga intambara itararangira[…] hari abavuga ngo FAR ntizarwanye kubera kubura amasasu n'ibiki ibyo si byo twari tugishobora kurwana , tuzi ko FPR itangira kurwana yahereye ku musozi umwe ifata ibiri gutyo gutyo ariko twebwe twari dufite Crête zaire Nil twashoboraga kongera…

    Me Gisagara: Wavuze ko wabonye Bucyibaruta guhera hagati muri Gicurasi kugera muri Nyakanga 1994 ishuri ryanyu rije ku Kigeme?

    BEM: Yego ni bwo nongeye kumubona.

    Me Gisagara: Ubwo bivuze ko utazi uko Bucyibaruta yitwaye ubwo habaga ubwicanyi bwa Kibeho, Murambi, Cyanika na Kaduha bwabaye mu kwezi kwa kane?

    BEM: Sinari mpari ariko narakurikiraga ibyaberaga hirya no hino mu gihugu nka officier militaire.

    Me Gisagara: Ubwo bivuze ko wamenya n'imyitwarire ya Bucyibaruta muri icyo gihe?

    BEM: Iyo yo sinayimenya kimwe n'uko n'ubu ntashobora kuyimenya.

    Me Gisagara: Ese wemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi?

    BEM: Jye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze jenoside yakorewe abanyarwanda 'genocide rwandais'  nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n'abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.

    Me Gisagara: Ese wemera ko kuba harabayeho jenoside[…]Ese wemera ko impunzi zajyanwe ku ishurii rya murambi aho zaje kwicirwa bigizwemo uruhare na Bucyibaruta?

    BEM: Igitekerezo gishobora kuba cyari cyiza ariko kubera kutagira ubushobozi buhagije bwo kubarinda bikaza kurangira bishwe, ibyo ntibivuze ko ku ikubitiro igitekerezo cyari kibi.

    Me Gisagara:  Ese aho ibi uvuga ubungubu ntiwaba ubiterwa n'uko utavuga rumwe na guverinoma y'u Rwanda?

    BEM: FPR yatekerezaga ko ndi umuntu yashoboraga gukoresha uko yishakiye ariko yaje kubona ko atari byo.

    Me Karongozi: Muza ku Gikongoro hari jandarumeri yayoborwaga na major Bizimungu hakaba ingabo, hakaba n'abasirikare bakomeretse bavurirwaga i Kaduha, hari interahamwe, hari inzego z'ubuyobozi, izo nzego zose mwakoranaga gute?

    BEM: Iyo haza kubaho imikoranire ibintu biba byaragenze ukundi. Iyo FPR itubura imirwano ntibiba byarageze kuriya. Uravuga abajandarume, ariko abasigaye bari bake kuko abandi bari baragiye ku rugamba gusa ndemeranya nawe ko abo basigaye batitwaye neza. iyo mikoranire y'inzego ni yo yabuze bigatuma haba ikintu cy'akaduruvayo .

    Me Karongozi: Ni gute wavuga ko hari akaduruvayo hari ba col Simba, ba major Mugemana, maj Bizimungu, perefe namwe ubwanyu?

    BEM: Icyo nyine gisobanura neza ukuntu hari akaduruvayo none se wambwira icyo col Simba yakoraga ku Gikongoro…

    Me Karongozi:  Watubwiye ko wagerageje kurinda perefe mu gihe superefe Biniga yashakaga kujya kumwica wabigenje gute kugirango izo nterahamwe zemere?

    BEM: Ntabwo interahamwe zemeye ahubwo zahatiwe gusubira inyuma. Twasabye superefe Biniga gusubira inyuma aragenda n'ubwo atabishakaga ariko njye nari officier mfite abasirikare bandinda nka 4 cyangwa 5 kandi twari iruhande rw'ishuri rikuru rya gisirikare nta kundi yagombaga kugenda n'ubwo atabishakaga ariko nanjye ngirango iyo ntagira abo basiriakre byari kugenda ukundi.

    Me Karongozi: Ubwo wabazwaga muri 2015 wavuze Biniga inshuro ebyiri mu bicanyi bw'i Kibeho na Kaduha kandi nyamara utari uhari ntiwamuvuga mu byo watubwiye ubungubu kubera iki?

    BEM: Nababwiye ibyo nashakaga kubabwira kandi icyo gihe bambaza sinavuze byose kimwe n'uko ubungubu ntavuze …

    Me Biju Duval (wunganira Bucyibaruta): Ndagirango mbanze mbwire ubushinjacyaha ko kuvuga ko TPIR yashyize perefe Bucyibaruta mu bafatanyacyaha mu bwicanyi ubwo yakatiraga col Simba atari byo. TPIR ntiyigeze iburanisha Bucyibaruta kuko itigeze yumva ubwiregure bwe icyo kintu gisobanuke neza.

    Laurent Bucyibaruta w'imyaka 78, ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n'iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

    [email protected]

    The post Paris: Gen. BEM Habyarimana yahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/23/paris-gen-bem-habyarimana-yahakanye-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • YARAFUNZWE ! Uwabyaranye na Gitifu aratabaza, Gusobanya Imvugo hagati ya Meya na Gitifu #rwanda #RwOT

    Mukamana avuga ko yabanye n’uyu Gitifu Kavange mu nzu dore ko ngo babanye mu mirenge Itatu aho babanaga nk’umugabo n’umugore aho babanye mu Murenge wa Bwira, uwa Ngororero ndetse n’u wa Muhororo.

    Akomeza avuga ko muri iyi mirenge yose babanye ntakibazo gusa ngo nyuma yaje kugwa ku cyangombwa cya Gitifu kigaragaza ko afite umugore w’isezerano.

    Mukamana avuga ko akimara kumenya ko umugabo babana afite undi mugore w’Isezerano yaje kumusaba ko batandukana kuko ubushoreke butemewe mu Rwanda ngo nyuma umugabo yaje kumusohora mu nzu nini babanagamo amwohereza kujya kuba mu gikoni n’abana ngo ariko naho ntiyamuhaye amahoro kuko ngo Polisi yaje kumufata iramutwara aza kugaruka nyuma bamwemereye kuba mu gikoni.

    Ngo hashize iminsi ,Mukamana yabwiwe ko yakwitegura akajya kwandikisha abana , ngo Gitifu yifashishije uwitwa Afande Murigande bizakurangira ajyanwe mu buyobozi asangayo Gitifu Kavange amurega ko yateye urugo rwe ndetse akanamutuka bigera no mu Nkiko ngo ibi byaje kumuviramo gufungwa ibyumweru bibiri ari kumwe n’abana ku Murenge wa Gatumba.

    Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Mukamana avuga ko yitabaje Meya w’Akarere ka Ngororero akamubwira ko yakwitabaza urukiko ibintu avuga ko ntabushobozi afite kuko ngo inyandiko afite Gitufu yiyandikiye ntagaciro zihabwa bityo akaba avuga ko ibi byose ari ukuba uwo arega ari uyu muyobozi.

    Mukamaba waganiriye na Ukwezi Tv aribwo agifungurwa yatubwiye ko mu ijoro ryakeye yari yaraye ku Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu dore ko ngo n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1 uyu Gitifu yari yamuhaye ngo yikorere amuhe amahoro ku kazi byarangiye nayo agiye kuyabolokesha .

    Yirirwaga mu gikoni akarara ku Murenge

    Mukamana yabwiye Ukwezi Tv ko kuva yabwira Gitifu Kavange ibyo kwandikisha abana ngo yahise ahagarika ubufasha yamuhaga , ngo iki gikoni yabagabamo yacyirirwagamo kubera impungenge z’umutekano ngo yamara gutekera abana no gucunga ko Gitifu yavuye mu Biro bye akajya kurara ku Murenge afashijwe n’abazamu baharinda.

    Ngo byageraga mu Gitondo saa kumi n’imwe akava ku biro by’Umurenge agasubira muri cya Gikoni.Ngo yigeze no kujya mu rugo rw’umugore w’isezerano kwa Gitifu Kavange I Rubavu abeshya umugore ko ari umuturage usanzwe uyoborwa n’umugabo we , ngo Gitifu yaje kuhamusanga akora ibishoboka byose ngo atagira icyo avuga aho yaje kumuha amafaranga ndetse amushyira no mu modoka barajyana.

    Mukamana wemeza ko afite amasezerano atantukanye na Gitifu Kavange avuga ko mu mirenge yose yayoboye babanye ndetse abantu ko ari umugore we bityo we icyo yifuza ari uko Gitifu wakwandikisha abana babiri babyaranye ndetse agakomeza amasezerano yiyemereye yo kumufasha dore ko ngo hari n’amafato barikumwe nk’umuryango

    Uyu mubyeyi avuga ko ibyo kubana na Gitifu we atabyifuza kuko ngo ubushoreke butemewe kandi akaba yaramenye ko afite umugore w’iseserano bityo ko ikibazo cye yumva cyakemurwa na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ndetse na Minisitiri Gatabazi we yanandikiye amumenyesha iki kibazo.

    Kavange Jean d’Amour ku murongo wa Telefone , yatsembye ahakana ko atazi uyu mugore Mukamana ndetse ko andi makuru yayatangaza ari uko abonanye imbonankubone n’umunyamakuru.

    Gusa ku rundi ruhande Meya w’Akarere ka Ngororero ,Nkusi Christopher yaduhamirije ko uyu mugore yamugegejeho iki ikibazo ndetse akanaganiriza Gitifu Kavange amusaba kugikemura.

    Meya Nkusi avuga ko koko uyu mugore yamuhaye ibimenyetso bigaragaza ko yabyaranye na Gitifu Kavange ndetse ko yamuhamagaye bakavugana akamubwira ko yakemura ikibazo ndetse ko yari azi ko cyakemutse bityo ko agiye guhamagara uyu mugore akamusanga ku Karere akareba uko yamufasha.

    Gusa nyuma uyu mubyeyi yabwiye Ukwezi Tv ko yageze ku Karere kuri gahunda ya Meya bikarangira amusiragije kuko isaha yamuhaye yahageze yamuhamagara akamubwira ko arwaye bityo ko agiye kuvugana na Gitifu Kavange nyuma yaje kumubwira ko yakwitabaza Polisi ikamufasha kubona ibintu bye ariko we ashimangira ko biri ku rwego rwo kongera kumufunga kuko ngo na mbere ariko byagenze bamushutse ko bagiye kwakindisha abana akisanga afunzwe.

    Ati”Ntabwo najyayo kuko ndigukeka ko bashobora kongera kumfunga”

    Akomeza avuga ko ahubwo agiye gushaka uko yaza I Kigali akava mu Karere ka Ngororero nubwo ashimangira ko nta bushobozi afite ngo cyane cyane ko n’itike yamuvanye Rubavu imugeza ku Karere ka Ngororero yayihawe n’abagiraneza.

    Nyuma y’uko uyu mubyeyi atubwiye ibi ,Twashatse kumenya icyo Meya avuga ku byatangajwe na Mukamana ariko incuro zose twamuhamagaye kuri Telefone ye igendanwa nabwo yongeye kutwitaba.

    Nabyaranye na Gitifu w’Umurenge ariko aranjujubya||Twabanye yarampishe ko afite undi mugore||Jacky

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/YARAFUNZWE-Uwabyaranye-na-Gitifu-aratabaza-Gusobanya-Imvugo-hagati-ya-Meya-na-Gitifu

  • Prof Kremer wahawe igihembo cya Nobel yashimye uburyo bw'imyigishirize bukoreshwa muri RwandaEQUIP – #rwanda #RwOT

    NewGlobe ni ikigo gifasha za Guverinoma zo mu bihugu bitandukanye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z'uburezi ari nacyo gifasha Leta y'u Rwanda gushyira mu bikorwa porogaramu ya 'RwandaEQUIP' mu mashuri y'inshuke n'abanza.

    Iyi porogaramu ya RwandaEQUIP, ni gahunda ya Leta igamije gushyira uburezi bw'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buryo bushya bw'imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    RwandaEQUIP ifasha buri munyeshuri mu bigo by'amashuri y'inshuke n'abanza ya Leta gusobanukirwa neza amasomo hashingiwe ku mfashanyigisho ahabwa bigateza imbere ubumenyi bwe kandi bikazamufasha kwiyubakira ejo hazaza heza ndetse akagira uruhare mu iterambere ryihuse kandi rirambye.

    RwandaEQUIP ikorana n'abafatanyabikorwa batandakanye mu burezi aribo abarimu, abayobozi b'ibigo by'amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge, ababyeyi ndetse na buri munyeshuri.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na Prof. Michael Kremer bugaragaza ko abanyeshuri mu mashuri abanza barimo n'abava mu miryango idafite ubushobozi bwo kwihaza mu by'ibanze bakoresha ubu buryo bwa NewGlobe mu myigire yabo babona ubumenyi bwisumbuyeho 53% ku bumenyi bahabwa mu mashuri asanzwe.

    Bugaragaza kandi ko abiga mu mashuri y'inshuke n'abanza kugeza mu mwaka wa 6 muri gahunda ya NewGlobe basoza bari imbere ho umwaka abanyeshuri bigishijwe mu buryo busanzwe.

    Mu bushakashatsi bwe Prof. Michael akomeza agaragaza ko 82% by'abanyeshuri bo mu myaka ya mbere mu mashuri abanza bafite imyaka irindwi bashobora gusoma neza interuro ugereranyije na 27% bya bagenzi babo mu mashuri asanzwe.

    Michael agaragaza ko ubu buryo bukoreshwa muri RwandaEQUIP bwongereye ireme mu mashuri aho abanyeshuri bahereye ku rwego rwo hasi mu myigire bakagenda bunguka byinshi.

    Mu butumwa yatanze ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Burezi (Education World Forum 2022), yabereye i Londres, Prof. Michael Kremer, yavuze ko ubu buryo bwashyize impinduka mu myigishirize mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ubu bushakashatsi bwerekana ko kwiga mu mashuri atanga uburezi hifashishijwe izi porogaramu bifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ushimishije ku kigero cyiza.'

    Yaboneyeho no gusaba abashyiraho politike mu bihugu bitandukanye kwifashisha uburyo nk'ubu mu gutanga uburezi bufite ireme kuko bugirira akamaro yaba abanyeshuri cyangwa abarimu babo.

    Abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza binyuze muri iyi porogaramu bahugurwa ku buryo bugezweho bw'imyigishirize, basoza amahugurwa bagahabwa ibikoresho nka 'Tablets' ziba zirimo imfashanyigisho n'amasomo ateguye bibafasha mu kuzamura ubunyamwuga bwabo bikanagabanya igihe cyakoreshwaga bategura amasomo ya buri munsi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, wari witabiriye iyi nama i Londres yavuze ko guteza imbere uburezi ariyo ntego ishishikaje guverinoma y'u Rwanda ahamya ko hakomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo uburyo nk'ubu bukomeze bukoreshwe.

    Yakomeje avuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari urugero rwiza rwo gutuma politiki y'u Rwanda irushaho gushyira imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme kuri bose.

    Leta y'u Rwanda yatangirije iyi porogaramu mu mashuri y'inshuke n'abanza kuko abarwa nk'umusingi w'ubumenyi bw'umunyeshuri icyakora bitewe n'umusaruro yakomeza kugaragaza icyizere cyo kuyigeza mu mashuri yisumbuye kirahari.

    Umuyobozi wa RwandaEQUIP, Clement Uwajeneza, yishimiye ubushakashatsi bwakozwe na Prof. Michael Kremer agaragaza akamaro ko gukoresha uburyo bwateguwe na NewGlobe mu myigishirize y'abanyeshuri mu mashuri abanza.

    Yagize ati 'Ibi byerekana ko hari uburyo bwo kwigisha bw'ingirakamaro ari nabwo dukoresha mu mashuri yo mu Rwanda. Iyi porogaramu iteza imbere imyigire n'imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga. Ifasha guhugura no gutoza abarimu n'abayobozi b'ibigo uko bakwigisha abanyeshuri neza.

    RwandaEQUIP yongera uburyo bwo kubona ibitabo by'abanyeshuri byifashishwa mu kwiga kugira ngo bige isomo runaka bakurikiranwa neza ndetse byanakemuye ibibazo byaterwa no kubura ibitabo kuri bo.

    Bamwe mu barimu batangiye gukoresha ubu buryo bavuga ko bwahinduye byinshi mu kazi kabo ndetse bworohereza abanyeshuri gusobanukirwa vuba amasomo.

    Umwarimu muri G.S Rubago, Phoibe Iracyampa, yavuze ko mbere batangaga amasomo yabo bakoreshaga impapuro gusa ariko aho baherewe ibikoresho by'ikoranabuhanga [tablets] bifite amasomo ateguye by'umwihariko bibafasha kuzuza neza inshyingano zabo.

    Umwarimu muri G.S Nyamirama, Benoit Ntakirutimana, yagize ati 'Binyuze muri RwandaEQUIP, ntitwize gusa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tunoze uburyo dutanga amasomo ahubwo byanatumye tunamenya icyongereza. Turizera ko bizadufasha kuba indashyikirwa mu kazi kacu.'

    RwandaEQUIP ifasha kandi abarimu gusobanukirwa ibyo bigisha bifashishije murandasi no kubona ingero zifasha abanyeshuri kurushaho kumva neza ibyo biga.

    Iyi gahunda ya RwandaEQUIP yatangiye muri Nzeri mu mwaka wa 2021 ubu ikaba ikoreshwa mu mashuri 100 y'inshuke n'abanza ya Leta. Intego ni ukuba byibuze mu mwaka wa 2024 iyi gahunda izaba ikoreshwa mu mashuri y'inshuke n'abanza ya Leta n'afashwa na leta ku bw'amasezerano (Public and government aided schools ) 761 mu gihugu hose.

    Ubu buryo bw’imyigishirize bufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibyo biga

    Binyuze muri iyi porogaramu ya RwandaEQUIP, abanyeshuri bigishwa hakoreshejwe ‘tablets’ bigatuma bagera ku mfashanyigisho nyinshi

    Bamwe mu barimu bamaze guhugurwa kuri iyi porogaramu nshya y’imyigishirize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-kremer-wahawe-igihembo-cya-nobel-yashimye-uburyo-bw-imyigishirize