Blog

  • Aime Bluestone yanenze ubutumwa bw’indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu, tariki 16 Nyakanga 2022 ni bwo Itahiwacu ‘Bruce Melodie’ yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Akinyuma’ yakiriwe vuba na bwangu n’abakunzi be, nubwo hari abahurije ku kuba yumvikanamo amagambo akomeye azwi nk’ibishegu.

    Mu mabwiriza yagenwe n’abashyize iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube, handitsweho ikimenyetso kigaragaza ko abantu batarageza ku myaka 18 batemerewe kureba amashusho yayo.

    Iyi ndirimbo ikunzwe n’abatari bake, igaragaramo Shaddyboo usanzwe akunzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yayifatiwemo igice kinini cy’amashusho anyeganyeza umubiri we usanzwe uvugisha abagabo batari bake.

    Shadia na Melodie

    ‘Akinyuma’ yakorewe amajwi na Madebeats yunganirana na Big Nash mu gihe amashusho yo yayobowe na Gad. Ni imwe mu ndirimbo zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda, aho imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 330 ku rubuga rwa YouTube mu minsi itatu gusa.

    Mu butumwa bw’umuhanzi, Aime Bluestone, we yagaragaje ko iyi ndirimbo ari imwe mu zifite amagambo atari ‘Sawa’ zitakagombye kumvwa n’abana bato.

    Mu butumwa bukurikiranye yashyize ku rubuga rwa WhatsApp (Status), Bluestone yanditse izina ry’iyi ndirimbo aricuritse, avuga ko ifite amagambo akakaye, yongeraho ati “Niba utayimenye (Indirimbo) ucurukure ijambo ryagucanze usome uhereye inyuma”.

    Ubutumwa bwa Bluestone

    Aime Bluestone uheruka indirimbo yihariye ubwo yashyiraga hanze ‘Monica’ mu mezi 11 ashize, ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro bakiri bato mu myaka ishize, aho yamenyekanye ku ndirimbo nka Mumporeze, Nudahinduka, Mbeshya n’izindi yashyize hanze mu kinyacumi giheruka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119112/aime-bluestone-yanenze-ubutumwa-bwindirimbo-akinyuma-ya-bruce-melodie-yibutsa-abahanzi-gut-119112.html

  • Umusizi Natacha yarushinze n’umunyamakuru Fes… – #rwanda #RwOT

    Natacha na Festus basezeranye imbere y’Imana kuwa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 akaba ari nabwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa. Gusezerana imbere y’amategeko byabaye tariki 07/07/2022. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bamaze mu munyenga w’urukundo.

    Natacha avuga ko yahisemo Festus ngo amubere umugabo kubera ko “ni umukozi cyane kandi ni umuhanga, afite ibyo nifuzaga byose mu wambera umugabo”. Ni mu gihe Festus nawe yakundiye Natacha ibintu bitatu birimo kuba akunda gusenga cyane ndetse no guseka. Ati “Akunda Imana n'abantu, kandi akunda guseka ni cyo cya mbere”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Turikumwe Festus yavuze ko ubukwe bwabo bwagenze neza cyane kuko ibintu byose byari “uburyohe”. Aragira ati “Muvandimwe, ibintu byose mu bukwe byari uburyohe, sinabona icyo mvuga cyatunyuze cyangwa kitatunyuze”.

    Festus na Natacha bahamije isezerano ryo kubana iteka

    Ubukwe bw’aba bombi bwasusurukijwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye birimo Clapton Kibonge, Josh ishimwe ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Reka ndate Imana” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 160 mu minsi 10 imaze kuri Youtube, Israel Papi, Sammy wahoze arirmbana na Yverry muri The Worshippers, Sharon wo muri Kingdom of God Ministry, Patrick Rusine n’abandi.

    Gukora ubukwe ntabwo bizatuma Natacha ahagarika ubusizi nk’uko umugabo we yabiduhamirije mu kiganiro gito twagiranye akavuga ko umukunzi we agomba gukomeza gukora ubusizi kuko buri mu byabahuje, ati “Ni kimwe mu byaduhuje ntabwo wafata umuntu ngo arita ku rugo gusa keretse we niyumva adashaka kubikomeza, naho ubundi njye mpari ngo mushyigikire”.

    Festus yamenyekanye cyane mu itangazamakuru rya Gikristo mu Urugero Media Group yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano nshya zitandukanye, yavuze ko umuziki wa Gospel wateye imbere cyane kandi “urimo abantu benshi bazi umuziki, ijambo ry'Imana kandi baririmba neza”. 

    Twamubajije abahanzi batatu (3) bari “kubikora cyane” [bahagaze neza] muri iyi minsi, biba ngombwa ko ahindura ikibazo, ati “Naba ngiye kubeshya ahubwo wenda abo ndi kumva cyane muri iyi minsi nabo kandi barenze 3: Papi Clever, Elie Bahati, Josh Ishimwe, Annet Murava na James and Daniella”.

    Festus ubwo yari yagiye gusaba no gukwa umukunzi we Natacha

    Natacha warushinze na Festus, amaze imyaka 5 mu busizi. Yigeze kubwira inyaRwanda.com ko ubusizi akora atari we wabuhisemo ahubwo ko yisanze abukunda, yumva abukoze yabishobora, niko kubwinjiramo. Avuga ko intego ye mu busizi ari “ugutambutsa ubutumwa mfitiye isi ku buryo buzasigara bufite icyo bwubatse igihe nzaba naratambutse.”

    Yatangiye kuvuga imivugo mu ruhame ubwo yatsindaga irushanwa rya Kigali Vibrates with Poetry mu mwaka wa 2017. Yavuze ko yifuza kuzenguruka Isi ajyanywe n’ubusizi. Ati “Nshaka kugera ku rwego rwo kuba nakora tours ahantu hatandukanye ku isi njyanywe no gukora ubusizi, ubutumwa bwanjye mbese bukagera kure harenze mu gihugu cyanjye.”

    Mu 2020 yashyize hanze umuvugo yise “NAMASTE” (Ni insuhuzanyo y’Abahinde). Muri uyu muvugo (Poem) avuga ko yashakaga “gutanga ikindi gisobanuro cy’ubumuntu kuko akenshi hamwe n’intambara n’ibyaha byinshi ikiremwamuntu gikora, usanga bamwe bavuga ko ubumuntu bwatakaye”.

    Ati “Ariko njye nemera ko icyiza n’ikibi biba mu muntu, ibyo byombi bikaba ari byo bigize ubumuntu, ubumuntu bukagira umuntu uwo ari we. Icyo ugaburiye ni cyo gikura ukaba umuntu mubi cyangwa mwiza…rero muri iyi poem ni byo nsobanura.”

    Kuri ubu umwuga w’ubusizi ukomeje gutera imbere mu Rwanda. Natacha hari cyo yasabye Leta ubwo twaganiraga mu 2020. Ati: “Icyo nasaba ababishinzwe (kuri njye n’aba poets bagenzi banjye) ni ukwibuka ko iterambere rya Poetry rizaza igihe dushyize hamwe tugatekereza ku cyazamura poetry ku buryo iva mu gukora umwe umwe ikaba industry…Murakoze.”

    Bamaze imyaka 3 bakundana

    Basezeranye kubana iteka

    Inseko ya Natacha iri mu byakuruye cyane Festus bituma amusaba urukundo

    Byari ibyishimo bikomeye

    Bahisemo kwibera muri Paradizo ubuziraherezo

    Natacha yisangiye burundu umusore yakunze

    Ubwo Natacha yari asohokanywe na basaza be

    Festus n’abasore bari bamugaragiye ubwo yari yasanganiye umukunzi we

    Imiryango yahaye umugisha urukundo rwabo barasuhuzanya imitima iratuza isubira mu gitereko

    Natacha arangwa n’inseko

    Nubona umukobwa usekana ubwuzu uzakeke ko yaba ari Natacha wa Festus

    Ni umusizi ubimazemo imyaka 5

    Linda, Umuhanzikazi akaba na Producer ari mu bambariye Natacha

    AMAFOTO: Bak_Photography

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119111/umusizi-natacha-yarushinze-na-festus-wabaye-umunyamakuru-mu-birori-byasusurukijwe-nabarimo-119111.html

  • MTN na Inkomoko batangije Level Up Your Biz… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya 14:58 z’uyu wa Mbere ni bwo gahunda yatangiye, ibera kuri Grazia Apartment ku Gishushu. Hasobanuwe ko 'Level Up Your Biz' ari gahunda ya MTN Rwanda igamije gufasha urubyiruko rufite imishinga irimo udushya. Abafashijwe umwaka ushize binyuze muri iki gikorwa, n’ubu baracyakorana n’ibi bigo kandi bazakomeza kubafasha no muri iki cyiciro cya kabiri.

    Uyu munsi kandi hitabiriye bamwe mu batsinze umwaka washize banatanze ubutumwa bwabo. Umwe mu rubyiruko rwatsinze muri gahunda ya mbere ufite umushinga wa Smart Class yavuze ko kuba umushinga warisanze ari umwe mu yo MTN yishimiye, byari ibintu bitangaje kuri we noneho by’akarusho kwisanga ku mbuga nkoranyambaga zabo bikaba agahebuzo.

    Ahamya adashidikanya ko uretse amafaranga n'ibindi binyuranye bifatika binatuma kandi umenya bimwe mu bitagenda ku ruhande rwawo.

    Yaw Ankoma Agyapong, Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakiriya n’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda ni we wari uhagarariye MTN Rwanda muri iki gikorwa. Yavuze ko yakifuje kuba akiri muto nawe akabasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari none. Yashishikarije abantu kujya ku rubuga bakinjira muri iyi gahunda kuko ari agatangaza.

    Mbere yo gusoza yavuze ko abantu bakwiye guhora biga kuko ibyo umuntu yari azi mu gihe cyashize, bidahagije ugereranije n’uko bimeze ubu.

    Ku isaha ya 13:50 ni bwo igikorwa cyo kumurika ku nshuro ya kabiri iyi gahunda ya 'Level Up Your Biz' cyari gishyizweho akadomo.

    Iyi gahunda ikaba itanga igishoro, amahugurwa n'ubujyanama ku bashoramari bakiri bato, abafite imishinga ihiga iyindi bagera kuri 6 akaba ari bo bazatoranywa.

    Abasaba kwinjira muri iyi gahunda bafite ibyo bagomba kuba bujuje birimo kuba umuyobozi w'umushinga ari umunyarwanda, afite imyaka hagati ya 18 na 30, kuba umushinga we winjiza angana cyangwa ari mutsi ya Miliyoni 2Frw, umunshinga we kandi ugomba kuba wanditse mu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

    Kompanyi ya MTN Rwanda iyo iri imbere mu z’itumanaho mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1998, ikaba ikomeje kugenda ihanga udushya tunyuranye mu bikorwa byayo bya buri munsi.

    Inkomoko Entrepreneur Development ni kompanyi itanga ubufasha mu bucuruzi binyuze mu bugenzuzi. Kugeza ubu ikaba imaze gutanga imirimo ku biganjemo urubyiruko batagira ingano hirya no hino mu Rwanda.

    Yaw Ankoma Agyapong usanzwe ari Chief Consumer & Digital Officer ni we wari uhagarariye MTN Rwanda

    Sharon Mazimpaka, Legal and Regulatory Affairs& Company Secretary muri MTN Rwanda ari mu bitabiye

    Joanne Mugema uri mu bayobozi ba Inkomoko ari mu bitabiye iki gikorwa aho yavuze ko Level Up Your Biz ya mbere yungutse cyane

    Niyonizeye ufite umushinga wa Smart Class uhuza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga amasomo amwe yavuze imyato guhunda ya ‘Level Up Your Biz’ nyuma y’uko abaye umwe mu bahize abandi mu cyiciro cya mbere

    Gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Level Up Your Biz byabereye muri Grazia Apartment Hotel ku Gishushu munsi ya Simba Supermarket

    Linda wo muri MTN yasobanuye byimbitse gahunda ya Level Up Your Biz

    Bamwe mu bayobozi ba kompanyi ya Inkomoko yafatanije na MTN gutangiza iyi gahunda

    Bamwe mu bayobozi ba MTN Rwanda bari bayihagarariye mu gutangiza ‘Level Up Your Biz’ ku nshuro ya kabiri

    Yari umusangiza w’amagambo mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri ‘Level Up Your Biz’

    AMAFOTO: Sangwa Julien – inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119109/mtn-na-inkomoko-batangije-level-up-your-biz-yo-gufasha-imishinga-yurubyiruko-ivugwa-imyato-119109.html

  • Indege yakoze impanuka idasanzwe igwa igaramye amapine yayo ajya mu kirere (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indege ya Kompanyi ya Juba Airways yo muri Sudani y'Epfo yaguye igaramye ndetse ibice byayo bimwe na bimwe bifatwa n'umuriro ariko Imana ikingira ukuboko abari bayirimo bose bavanwamo ari bazima.

    Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, ubwo iyi ndege yari ivuye mu gace ka Baidoa ijya mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadushu.

    Iyi ndege yaje kugwa igaramye itaragera mu kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Mogadishu.

    Amashusho yafatiwe hafi y'ikibuga cy'indege, yerekana umwotsi mwinshi mwinshi uva aho iyi ndege yari igaramye amapine yayo ari hejuru, mbere yo gutabarwa n'abazimya umuriro.

    Abayobozi b'ikibuga cy'indege cya Mogadishu bemeje ko abantu 33 bari muri iyi ndege bose bakuwemo ari bazima.

    Kuri ubu abahungabanyijwe n'ibyotsi bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.

    Kugeza magingo aya icyateye iyi mpanuka yatumye iyi ndege igwa igaramye ntago kiramenyekana.

     

    Video: A Jubba Airways domestic flight from Baidoa to Mogadishu crashes outside Mogadishu International Airport, #Somalia on Monday morning. All 33 passengers and crew luckily survived, as per airport officials. (Video @SONNALIVE ). pic.twitter.com/dZHWmpCyo2

    — Abdalle Ahmed Mumin (@Cabdalleaxmed) July 18, 2022

    Source : https://yegob.rw/indege-yakoze-impanuka-idasanzwe-igwa-igaramye-amapine-yayo-ajya-mu-kirere-videwo/

  • Rubavu: Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga begerejwe Postes de santé #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana bavuga ko mu myaka yashize kwivuza byari ingorabahizi kuko bakoraga urugendo rw'amasaha asaga ane ngo bagere aho bivurizaga ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana, none ubu barishimira ko begerejwe Postes de santé ya Rusura.

    Hashize ukwezi abaturage bo mu tugari twa Rusura na Gacurabwenge begerejwe Postes de santé ya Rusura, nyuma y'myaka n'imyaniko bakora urugendo rurerure bajya gushaka service z'ubuvuzi.

    Postes de santé ya Rusura

    Umugore witwa Uwera Christine, utuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana aganira n'ikinyamakuru Iriba news yavuze ko basubijwe.

    Yagize ati 'Hari abaremberaga mu rugo kuko nta mafaranga y'urugendo bafite banatinya kugenda n'amaguru amasaha arenga ane, ugasanga bigize ingaruka ku murwayi bikaba byamuviramo no kubura ubuzima gusa ubu ntibizongera kuko twarasubijwe.'

    Bishimira ko batagikora urugendo rurerure bajya gushaka service z'Ubuvuzi

    Ibi byishimo abisangiye n'abagenzi be barimo na Kamanzi Jean Paul utuye mu kagari ka Gacurabwenge wavuze ko bishimiye iri terambere gusa agaragaza ko hari icyifuzo bafite.

    Yavuze ati 'Turanezerewe gusa abaganga ntibahagije kuko mu masaha y'ijoro kubona ukwitaho ni ingorabahizi mbese iki kibazo gikemutse nabyo byarushaho kutunezeza.'

    Umuyobozi w'ikigonderabuzima cya Busasamana gifite mu nshingano iyi Postes de santé ya Rusura, Iyamuremye Severain yavuze ko icyo kibazo kizwi ariko ngo kizakemuka vuba.

    Yagize ati 'Ibyo bavuga ni ukuri gusa twaganiye n'ababishinzwe, abaganga bazongerwa mu gihe cya vuba.'

    Postes de santé  ya Rusura imaze ukwezi kumwe itangiye gutanga service zitandukanye z'ubuvuzi, ifite laboratwari ipima ibizamini byihuse birimo ibya Malaria, VIH na Hepatite.

    Iyi Postes de santé irimo ibikoresho bitandukanye bigezweho

    Hatangirwa kandi ubuvuzi bw'ibanze, ndetse mu gihe cya vuba  ngo bazatangira kwakira  kwita ku bagore batwite batiriwe bajya ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka irindwi, biteganyijwe ko Ibitaro bitandukanye bizubakwa, hazubakwa Postes de santé nshya 150 hirya no hino mu gihugu.

    Yanditswe na Mukundente Y.

     

     

    The post Rubavu: Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga begerejwe Postes de santé appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/18/rubavu-abaturage-bakoraga-urugendo-rurerure-bajya-kwa-muganga-begerejwe-postes-de-sante/

  • Yishe umukunzi we amuhoye kumena telefoni ye ya iPhone #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'imyaka 22 uzwi nka Gift Oloku, yishwe n'umukunzi we kubera iPhone ye yamenye.

    Ibi byabereye mu gace kitwa Isoko gaherereye mu ntara ya Delta muri Nijeriya,Ku wa gatandatu, tariki ya 16 Nyakanga 2022.

    Uyu ukekwaho icyaha witwa Godspower Adegheji w'imyaka 23, ngo yaba yarishe uyu mukobwa akoresheje umuhoro.

    Ku cyumweru, umuvugizi wa polisi muri iyo Leta, DSP Bright Edafe, yemeje ibyabaye mu itangazo yashyize hanze,avuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi.

    Nk'uko Edafe abitangaza, ngo ukekwa yishe umukunzi we nyuma yo kwibeshya akamena telefone ye ya iPhone ubwo barwanaga.

    Ati “Uyu ni Godspower Adegheji ukomoka mu karere ka Etevie d'Ozoro, ufite imyaka 23, yishe umukunzi we Gift Oloku w'imyaka 22 muri Ozoro akoresheje umuhoro nyuma yo kumena atabishaka IPhone 11pro max ye igihe barwanaga kubera ko yagiye ahantu atabimubwiye. Yafunzwe.”

    Nk'uko ikinyamakuru The Nation kibitangaza ngo ibibazo byatangiye mu ijoro ryo ku wa gatandatu ubwo ukekwaho icyaha yashinjaga nyakwigendera kumuca inyuma nyuma yo gusohoka atabimubwiye maze havuka imirwano hagati yabo, bimuviramo gupfa.

    Ku cyumweru mu gitondo, ukekwaho icyaha yajyanye umurambo mu bitaro bikuru bya Leta, aho byemejwe ko uwahohotewe yapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yishe-umukunzi-we-amuhoye-kumena-telefoni-ye-ya-iphone

  • Bangladesh: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yari itwaye intwaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Bugereki yari itwaye intwaro izijyanye muri Bangladesh. Televiziyo y’Igihugu cy’u Bugereki yatangaje ko iyi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/bangladesh-abantu-8-baguye-mu-mpanuka-y-indege-yari-itwaye-intwaro

  • Nyagatare: Abanyeshuri 54 ntibakoze ikizamini cya mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyagatare riratangaza ko abanyeshuri 54, biyandikishije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batabashije gukora (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyagatare-abanyeshuri-54-ntibakoze-ikizamini-cya-mbere

  • Raporo Rutwitsi : Uko Umuyobozi w’Iperereza yateranyije u Rwanda na Uganda, anabeshya Museveni ko umugore we agiye kumuhirika #rwanda #RwOT

    Uwashyizwe mu majwi ni Colonel Frank Kaka Bagyenda wayoboye Urwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu kuva muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yirukanwaga mu Ukwakira 2020.

    Ni imyaka ihura neza n’igihe abanyarwanda babonaboneye muri Uganda, bafungwa ku bwinshi bashinjwa ko ari ba maneko b’u Rwanda, ibyaha ariko batigeze bashinjwa mu nkiko ngo babihamywe.

    Ahubwo bakorerwaga iyicarubozo, bakajugunywa ku mupaka bataye inyuma ibintu byose babaga bararuhiye. Ni ibikorwa byanavuzwemo ubufatanye n’Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, rwayoborwaga na Maj Gen Abel Kandiho.

    Yatanze raporo ko Janet Museveni ashaka guhirika umugabo we

    Ikinyamakuru Nile Post cyatangaje ko imwe muri raporo rutwitsi Colonel Kaka yacuze, harimo iyamenyeshaka Museveni ko umugore we agiye kumukorera kudeta (coup d’etat).

    Icyo kinyamakuru gishingira ku makuru yavuye ahantu hizewe, ahamya ko mu 2020 yanditse raporo ya paji 10, ayoherereza Museveni amumenyesha ko ari mu byago byo guhirikwa ku butegetsi – bikozwe n’umugore we.

    Muri iyo nyandiko ngo yashushanyaga umugambi neza, akerekana uburyo wacuzwe na bamwe mu basirikare bakuru b’inkoramutima za Janet Museveni.

    Abo bose ngo bahabwaga amabwiriza n’umuhungu wabo, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, icyo gihe yayoboraga Special Forces Command (SFC).

    Iyo raporo ngo yashingiraga ku “biganiro by’imbere”, byabonetse binyuze mu bantu bo hafi y’ubutegetsi, nta kindi kimenyetso.

    Mu gusoma iyo raporo, Museveni ngo yumvikanye atangara abyita “ubuginga ! (Ujinga !)” (cyangwa ubujiji), ubundi ahamagara Kaka aramukurugutura.

    Amakuru avuga ko icyo kiganiro kuri telefoni cyamaze umwanya muto, Museveni awiharira ashaka kumenya uburyo bwakoreshejwe mu gukora raporo nk’iyo, Kaka arya indimi.

    Amakuru avuga ko nta ngingo n’imwe Col Kaka yatangaga, yashoboraga gutuma raporo ye yizerwa nk’ukuri. Byongeye, ngo nta kintu na kimwe yari yarumvanye Janet Museveni cyangwa undi uwo ari we wose.

    Iyo raporo ngo yabaye umusumari wa nyuma ku gihe cya Kaka nk’umuyobozi w’iperereza, cyane ko ngo yari yarakomeje kugenda atanga raporo zo gupfundikanya.

    Col Kaka mu mubano n’u Rwanda

    Indi raporo igarukwaho, ni uko mu 2019 Museveni yakiriye raporo yashyikirijwe na Kaka, ashimangira ko u Rwanda rushaka kumwivugana binyuze muri MTN Uganda.

    Ni raporo yahawe agaciro gahambaye, ndetse ku wa 22 Mutarama Polisi ya Uganda yemeza ko yataye muri yombi ndetse ikanirukana mu gihugu Umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda.

    Bombi bashinjwaga uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu. Tabura umuyobozi ushinzwe serivisi ya Mobile Money.

    Budakeye kabiri, Umubiligi Wim Vanhelleputte wari Umuyobozi mukuru wa MTN Uganda na we yahise yirukanwa mu gihugu, azira kubangamira umutekano w’igihugu.

    Vanhelleputte ariko yaje kongera kwemererwa gusubira muri Uganda, nyuma y’inama na Perezida Museveni yamugaragarije ko ibyo yaketsweho nta shingiro bifite.

    Annie Bilenge Tabura yirukanywe muri Uganda kubera ibirego bya Col Kaka

    Museveni ngo yaje gukenera kumenya amakuru neza ava imbere mu biro bya Kaka, yifashisha abantu bamwe bakoraga muri ISO ngo bamuneke bafatanyije n’ishami ry’iperereza muri SFC.

    Ku wa 4 Mata 2020, umwe mu bakora mu biro bya Kaka witwa Alfred Iduso, yatanze raporo kwa Perezida Museveni ku bushobozi buke bwa Kaka, n’uburyo akunda inkuru z’impuha.

    Iduso yanashinje Simon Peter Odong, impuguke mu by’ikoranabuhanga, kuba yari afite inshingano zo guhuza amajwi ashyirishamo abantu gusa.

    Mu mezi yakurikiyeho, Kaka yaje kwirukanwa nyuma y’inama yabereye muri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Izindi raporo zo gupapira

    Izindi raporo rutwitsi Col Kaka yakoze zirimo iyatumye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura atabwa muri yombi, n’indi yavugagamo ko Lt Gen Proscovia Nalweyiso atakiri umuntu wo kwizerwa.

    Hari izindi raporo zakozwe mu buryo bwo gupapira nanone, harimo iyashinje Maj Gen Jim Muhwezi na Keith Muhakanizi gutera inkunga abanzi ba Museveni ngo bamuhirike ku butegetsi.

    Kaka kandi ngo yigeze kurakaza Museveni ubwo yakoraga raporo y’ibinyoma, avuga ko afite gahunda yabuza Bobi Wine gukoresha uwitwa Nkonge Kibalama, wamuhaye ubuyobozi bw’ishyaka NUP.

    Mu Ukwakira 2020, Col Kaka Bagyenda yasimbujwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa ISO, nyuma y’imyaka itatu yari amazeho.

    Yaje gusimbuzwa Lt Col Charles Oluka wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri ISO mu gihe cya Kaka.

    Mbere yo kugirwa umuyobozi w’iperereza ry’imbere mu gihugu, Kaka wari uzwi cyane mu bijyanye n’iperereza mu rugamba rwo kubohora Uganda rwa National Resistance Army, yari yarasezeye mu gisirikare, ajya mu bucuruzi.

    Nyuma y’amezi abiri gusa ari mu nshingano, habaye ubwicanyi bukomeye bwahitanye uwari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi hamwe n’abamurindaga, bituma abaturage bakuka umutima.

    Gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi kari akazi kamutegereje mu minsi ye ya mbere, ariko na mbere hose, yari yamaze gushinja Polisi kuba ikibazo mu mutekano w’igihugu.

    Ku mategeko ye, hafunzwe abofisiye benshi ba Polisi, barimo na Gen Kale Kayihura.

    Mu maperereza kuri AIGP Kaweesi, bivugwa ko ISO iyobowe na Col Kaka yatanze amakuru ko ashobora kuba yarishwe n’abapolisi bagenzi be, barwaniraga imyanya y’ubuyobozi.

    Amaperereza ya ISO ngo yazengurutse ku bofisiye benshi ba Polisi, hanaboneka amajwi yiswe ay’ibiganiro hagati ya Gen Kale Kayihura na Herbert Muhangi wayoboraga Flying Squad, bagaruka ku rupfu rwa Kaweesi.

    Nile Post ivuga ko mu gukomeza guperereza no gusesengura amajwi, byaje kugaragara ko ijwi rishingirwaho ari irihimbano.

    Hanzuwe ko abatangabuhamya byiswe ko bavuga ibyo biboneye ndetse n’ibindi bimenyetso byinshi byatanzwe na ISO, ari ibihimbano cyangwa se ko abantu babwirijwe ibyo baza kuvuga, bituma iperereza riburizwamo. Kugeza n’ubu, uwishe AIGP Kaweesi ntazwi.

    Iyicarubozo no gushimuta

    Col Kaka yagiye ku buyobozi bwa ISO asimbuye Brigadier Ronnie Balya wari umaze kugirwa ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo.

    Mu gihe cye, ISO yashinjwe gukoresha inzu zitazwi zifungirwamo abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye, bagakorerwa iyicarubozo nk’uburyo bwo kubakuramo amakuru.

    Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’Uburenganzira bwa muntu baje kugera ku bantu benshi bavuga ko bakorewe iyicarubozo, basaba gusura inzu nyinshi zifungirwamo mu ibanga, ariko barabyangirwa.

    Col Kaka yaje kubasubiza ko izo nzu zidakorerwamo iyicarubozo, ahubwo zifashishwa nk’ahantu hatekanye mu kazi k’iperereza.

    Ati “Izi nzu zibereyeho gucumbikira abantu batinya kwicwa cyangwa bafite ibindi bibazo bibangamiye umutekano wabo.”

    Uyu muyobozi wa ISO yavuze ko hagati ya 2017 na 2018, uru rwego rw’umutekano rwatangije igikorwa cyiswe “Dumisha Usalaama” cyafatiwemo abanyabyaha basaga 400.

    Nyamara ngo nyuma y’amezi atandatu yakurikiyeho, nibura 80% byabo bari basubiye mu mihanda gutera ubwoba abaturage.

    Col. Kaka, yavuze ko mu iperereza basanze ari agatsiko kubatse neza karimo abantu benshi bo mu nzego z’abanyamategeko, ubucamanza na polisi, batuma bariya bantu bahita barekurwa.

    Ati “Ntabwo twashoboraga kwicara nk’ibigwari ngo turebere.”

    Ubuyobozi bwa Col Kaka kandi bwashinjwe uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu no kubasaba amafaranga menshi kugira ngo barekurwe.

    Abantu benshi barimo abanyamakuru, abanyamategeko n’abacuruzi, bashinje kenshi abakozi ba ISO kubashimuta ku birego bitandukanye, ubwo uru rwego rwayoborwaga na Col Kaka Bagyenda.

    Bishimangirwa ko ku gihe cye, ISO yahaye Museveni amakuru atari yo inshuro nyinshi, ibintu byamurakaje cyane kugeza amwirukanye.

    Colonel Frank Kaka Bagyenda yashinjwe ko inshuro nyinshi yabeshye Museveni

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Raporo-Rutwitsi-Uko-Umuyobozi-w-Iperereza-yateranyije-u-Rwanda-na-Uganda-anabeshya-Museveni-ko-umugore-we-agiye-kumuhirika