
Blog
-
Abiga 'Coding’ batangiye gukorera za miliyoni batararangiza amasomo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha Code (Coding) kuri za mudasobwa, aratangaza ko abanyeshuri biga iryo koranabuhanga (…) -
IFOTO Y’UMUNSI: Kagere na Muhadjiri bahuriye mu Misiri #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na kapiteni wa yo kuri ubu, Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania, yahuriye mu Misiri na mugenzi we bakinana mu Mavubi, Hakizimana Muhadjiri ukinira Alkholood Club yo muri Saudi Arabia.
Aba bakinnyi bombi bahuriyeyo mu gihe amakipe ya bo ari ho arimo gukorera umwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.
Simba SC ya Meddie Kagere imaze ibyumweru 2 mu Misiri yitegura shampiyona ya 2022-23, ni mu gihe Alkholood Club yo muri Saudi Arabia nta minsi iramarayo, gusa na yo ni ho yahisemo kwitegurira shampiyona.
Meddie Kagere akaba yasangije abamukurikira ifoto ye ari kumwe na Muhadjiri Hakizimana, ni mu gihe bombi bigaragara ko barimo bitegura kujya mu myitozo.
Meddie Kagere amaze imyaka 4 muri Simba SC, Hakizimana Muhadjiri we akaba ari mushya mu ikipe ya Alkholood Club kuko yamutangaje mu kwezi gushize kwa Kamena 2020 ni mu gihe yayerekejemo muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Muhadjiri Hakizimana wa Alkholood Club (ibumoso) yahuriye na Meddie Kagere wa Simba (iburyo) mu MisiriSource : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-kagere-na-muhadjiri-bahuriye-mu-misiri
-
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abaturage b' i Goma muri Kivu y'Amajyaruguru, biroshye mu biro n'ububiko by'ingabo za Loni ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, MONUSCO, basahura ibikoresho byinshi, ibindi barabitwika.
Imiryango itari iya Leta ikorera aho i Goma,iravuga ko imodoka nyinshi kandi zihenze zahawe inkongi y'umuriro, icumbi ry'umwe mu bayobozi ba Monusco riratwikwa, n'ibindi bifite agaciro katarashyirwa ahagaragara. Mu bikoresho byasahuwe ngo harimo ibiribwa, ibikoresho byo mu biro nk'intebe n'ameza, mudasobwa, televiziyo n'ibindi binshi.
Abo bagizi ba nabi bahimbye imyigaragambyo ngo yo gusaba ko Monusco ibavira mu gihugu, nyamara ari amayeri yo kubona uko bisahurira.
Amakuru atangwa n'abiboneye ibyabaye aravuga ko muri ibyo bikorwa by'urugomo hanagaragayemo Abanyarwanda bo muri wa mutwe w'iterabwoba wa FDLR, dore ko abaturage b' i Goma no mu nkengero zaho basanzwe babazi neza, ku buryo batabibeshyaho.
Igitangaje ni uko ubwo bugizi bwa nabi bwabaga abashinzwe umutekano barebera, bigaragara ko Leta ishyigikiye ibikorwa byo kwibasira Monusco, dore ko na Perezida wa Sena ya Kongo, Bahati Lukwebo, yari aherutse gushishikariza abaturage kwamagana Monusco, ngo kuko yananiwe kurangiza inshingano zo kubahiriza amahoro muri icyo gihugu.
Uyu mwuka mubi hagati ya Monusco, Leta ya Kongo na FDLR ariko urasa n'utunguranye, dore ko ubusanzwe ari incuti z'akadasohoka. Urugero ni uko Monusco na FDLR biri kumwe ku rugamba n'igisirikari cya Kongo, FARDC, mu kurwanya umutwe wa M23.
Ikindi kigaragaza ubucuti izo mpande uko ari eshatu zari zifitanye, ni uko yaba Monusco, yaba na Leta ya Kongo, nta gihe bitasabwe kwambura intwaro abo bajenoside ba FDLR bakoherezwa mu Rwanda, aho guhashya abo bicanyi bagakomeza gukingirwa ikibaba, ndetse bikanavugwa ko Monusco na FARDC bigurisha intwaro muri FDLR.
Abasesenguzi basanga kwikoma Monusco byaba biterwa n'uko yanze gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu binyoma bishinja uRwanda gufasha uwo mutwe wa M23. Umuyobozi wa Monusco Bintou Kéita yabwiye kenshi itangazamakuru ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ubufasha uRwanda rwaba rugenera M23.
Nyuma y'ibyabaye ejo i Goma, bishobora no kuzakomeza, abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo bateye urwenya ku mbuga nkoranyambaga, bati: 'Buriya umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Patrck Muyaya, umunyapolitiki Martin Fayulu, ba Dr Denis Mukwege, n'abandi badaterwa isoni no gusuka ibigambo bitagira epfo na ruguru, barahita bashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y' amarorerwa yakorewe Monusco.'
Ariko se koko, Abanyekongo ni injiji kugeza aho bumva se ibyo bakora bitabonwa n'isi yose? Bumva se kwegeka amafuti yabo ku bandi bizamara igihe kingana iki?
Amahirwe rukumbi bafite ni uko igisebo kitica nyine!
The post Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Goma:Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO irakomeje #rwanda #RwOT
Kuwa kabiri haramutse ibikorwa byo gusahura inyubako za MONUSCO mu mujyi wa Goma nyuma y'imyigaragambyo yo kuwa mbere nayo yabayemo ubusahuzi no gutwika.
MONUSCO yamaganye ibitero ku nyubako zayo i Goma ivuga ko amahoro atazabonekera 'mu mvururu'.Â
Imyigaragambyo ikomeye yageze mu ijoro ryo kuwa mbere yabayemo gusahura no gutwika zimwe mu nyubako za MONUSCO i Goma.Â
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Amakuru avuga ko kuwa mbere hari abasivile barashwe bagakomereka ndetse ko hari n'abapfuye mu gihe abapolisi ba MONUSCO bageragezaga guhagarika abateye inyubako zayo.Â
Iyi myigaragambyo biragaragara ko ikomeye cyane
Kuwa kabiri, Khady Lo Ndeye umuvugizi wa MONUSCO yabwiye BBC ko batari mu gihe cyiza cyo kugira icyo bavuga kuri ibi.
Inzego zibishinzwe ntiziremeza ayo makuru, gusa amwe mu mashusho agaragaza umuntu abigaragambya bavuga ko yapfuye arashwe n'aba MONUSCO. Â
Hari ubwoba ko iyi myigaragambyo n'ubusahuzi bishobora gukomera kuri uyu wa kabiri.
Abigaragambya bavuga ko bashaka ko izi ngabo za ONU ziva mu gihugu cyabo, ariko barimo kurangwa n'ibikorwa byo gusahura.
Itangazo rya MONUSCO ryo mu ijoro ryo kuwa mbere rivuga ko 'yamagana ishimitse', abo yise 'itsinda ry'abasahuzi bikinze mu myigaragambyo' yari yabujijwe n'umukuru wa Goma. Â
Andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwigaragambya abaza umupolisi wa MONUSCO igihe bazasubirira iwabo.Â
N'abasirikare ba leta ya RDC (FARDC) bagaragaye mu bikorwa by'ubusahuzi
Uyu amusubiza ko ari 'vuba', undi akamubwira ko barambiwe kuko bahora bababwira gutyo.
Mu itangazo ryayo, MONUSCO yibutsa ko ifatanya na leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, gusubizaho ubutegetsi, no kurinda abasivile.Â
Abigaragambya bo banenga MONUSCO kuba mu myaka irenga 20 imaze mu burasirazuba bwa DR Congo nta musaruro itanga kuko aka gace gakomeje kuba isibaniro.Â
Khassim Diagne, umukuru wa MONUSCO w'inzibacyuho, mu itangazo ryamagana ibyabaye ejo kuwa mbere yagize ati:
'Mu mvururu no mu rujijo cyangwa gucanamo ntabwo ariho tuzagera ku gahenge n'amahoro.' Â
The post Goma:Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO irakomeje appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
U Rwanda rwongeye gushyigikira Mushikiwabo gushaka manda ya kabiri muri OIF #rwanda #RwOT
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yemeje ko ari umukandida muri manda ya kabiri, aho ahatanira kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere.
Mushikiwabo yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y'abakuru b'ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018. Yatangiye imirimo muri Mutarama 2019.
Aganira na TV 5 Monde, Mushikiwabo yavuze ko yiteguye gukomeza imirimo kandi ubushake bwe yabugejeje no ku bihugu binyamuryago bya Francophonie.
Yagize ati 'Igihugu cyanjye cyatanze kandidatire yanjye. Ndi umukandida mu gushaka umusimbura wanjye.'
Inama ya 18 y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma itaha ari na yo iberamo amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, izabera i Djerba muri Tunisie ku wa 19-20 Ugushyingo 2022.
Ubwo gutanga abakandida byatangiraga, Ubwami bwa Maroc bwatanze Mushikiwabo nk'umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.
Bwavuze ko bwifuza gushyigikira Mushikiwabo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa amavugurura yatangiye mu mikorere y'uyu muryango.
Ikindi kandi ni uko bubona Mushikiwabo nk'umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, bugasaba ko yazatorwa mu nama itaha y'Abakuru b'Ibihugu.
Uyu muryango ugizwe n'ibihugu 88 harimo 54 bibarwa nk'ibinyamuryango mu buryo bwuzuye na 27 by'indorerezi.
The post U Rwanda rwongeye gushyigikira Mushikiwabo gushaka manda ya kabiri muri OIF appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Ibyabaye ku mukobwa wacitse amaguru ku munsi w’ubukwe bwe birababaje (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukobwa bivugwa ko ari uwo muri Kenya witeguraga ubukwe yakoze impanuka yitegura ubukwe birangira abenzwe n'uwari ugiye kumubera umugabo.
Ubwo yakoraga impanuka agacika amaguru,icyogihe yari afite umukunzi ndetse biteguraga gukora ubukwe habura amezi 2, uwo musore amaze kubona ibibaye kuri uyu mukobwa yahise amwanga ndetse mugihe kitagera ku mezi 6 uwo musore yari amaze gukora ubukwe n'undi mukobwa.
Icyo gihe uyu mukobwa ubwo yari kwamuganga yasabye Imana ko byibuze nakira nubwo atabona umugabo wemera ko babana kuko yari amaze kugira ubusembwa, ngo akeneye kubyara umwana, kuri ubu afite umwana w'umuhungu wizihiza isabukuru y'amavuko n'umugabo umukunda cyane naho wa musore wamwanze kuko yakoze impanuka, yamaze gutandukana na wa mugore kuko babuze urubyaro ashakana nuwa kabiri nawe barananiranwa kubera ubusinzi bukabije.
Uyu mugore arashaka ko mumufasha kwifuriza isabukuru nziza uyu mwana we avugako akunda cyane kurusha ibibaho byose.




Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mukobwa-wacitse-amaguru-ku-munsi-wubukwe-bwe-birababaje-amafoto/
-
Ambasaderi Nkulikiyimfura yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera (…)
-
Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga ikipe ya Police FC yaraye igiranye amasezerano n'abakinnyi batatu bashya aribo Mugiraneza Jean Babptiste uzwi nka Migi, Rurwangwa Mossi ndetse na Hakizimana Amani.

Mu bandi bakinnyi biyongereye muri iyi kipe harimo abari bayisanzwemo bongerewe amasezerano aribo myugariro Rutanga Eric ndetse na rutahizamu Sibomana Patrick uzwi nka Papy aba bombi bakaba bahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere.
Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko nyuma yaho iyi kipe ishobora kutazakomezanya na Twizerimana Martin Fabrice bahisemo kumusimbuza Migi wari umaze iminsi bitangajwe ko atazakomezanya n'ikipe ya Kinondoni Municipal Cancel (KMC) yo muri Tanzania.Uyu mukinnyi ugiye gukina mu ikipe ya 6 mu Rwanda yahawe amasezerano y'umwaka umwe atozwa na Mashami Vincent nawe wahawe amasezerano muri iyi kipe mu minsi ishize, Migi agiye gukinira iyi kipe ya Police FC nyuma yo guca muri La Jeunesse, Kiyovu Sport Club, APR FC, Azam FC , Gor Mahia na KMC FC.

Kuri myugariro Rurangwa Mossi wari uherutse gusoza amasezerano muri AS Kigali we yahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere, kuri uyu myugariro wari umaze iminsi muri Kenya yahise agaruka mu Rwanda.
Undi mukinnyi wahawe amasezerano ni Hakizimana Amani wari umaze iminsi itandatu atangajwe nk'umukinnyi mushya mu ikipe ya Musanze FC byarangiye yerekeje muri Police FC nyuma yaho yerekanye ibyangombwa by'uko ntakipe n'imwe afitiye amasezerano, uyu nawe yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.
Mu bandi bakinnyi ikipe ya Police FC yifuza, harimo umunyezamu Mvuyekure Emery kugeza ubu udafite ikipe kuko nyuma yaho atandukaniye na Tusker FC yo muri Kenya ntahandi yabonye amasezerano, uyu ariyongeraho Tuyisenge Jeacques watandukanye na APR FC.The post Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe appeared first on RUSHYASHYA.
-
Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 64, bakaba babonetse mu bipimo 2,924. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
#COVID19: Abantu 64 banduye babonetse mu bipimo 2,924 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 mu Abantu 23 banduye (…)
-
Nyuma yo gutandukana na KMC Migi yabonye ikipe nshya, Police FC na yo yazanye imbaraga ku isoko #rwanda #RwOT
Nyuma y’iminsi icecetse itavugwa ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda, Police FC yagezeho aho yahise isinyisha 3 ndetse igira na bo yongerera amasezerano.
Police FC iheruka gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse n’umutoza mukuru Mashami Vincent, amakuru avuga ko urugendo rwo kwiyubaka yitegura shampiyona ya 2022-23 yarutangiye isinyisha Mugiraneza Jean Baptiste Migi.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka gutandukana na KMC FC yo muri Tanzania akaba yerekeje muri iyi kipe y’abshinzwe umutekano mu gihugu.
Si uyu gusa kuko nyuma yo gutakaza Usengimana Faustin werekeje muri Iraq, bikaba binavugwa ko izerekura Moussa Omar, Police FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bo mu mutima w’ubwugarizi ari bo Hakizimana Amani wari watangajwe n’ikipe ya Musanze FC ko yamaze kuyerekezamo ndetse na Rurangwa Mosi wakiniraga AS Kigali, buri umwe yasinye imyaka 2.
Police FC kandi yanamaze kongerera amasezerano y’imyaka 2, Rutanga Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Sibomana Patrick Papy usatira anyuze ku mpande.
Migi yerekeje muri Police FC
Rurangwa Mosi yasinye imyaka 2 muri Police FC
Hakizimana Amani wakiniraga Bugesera FC yari yerekanywe na Musanze FC, gusa yaje kuyutera umugongo asinyira Police FC
Sibomana Patrick yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC
Rutanga Eric na we yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC