Blog

  • RNC yatagatifuje FDLR, ikomoza ku ruzinduko rwa Antony Blinken i Kigali #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru gishamikiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ubwo yabazwa uko abona urugendo rwa Antony Blinken ,Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’Amahanga n’umusaruro mu Rwanda no muri DR Congo n’umusaruro ruzatanga.

    Mu gusubiza Dr Etienne Mutabazi yavuze ko ubwo Antony Blinken yageraga mu Rwanda ,Minisitiri Vincent Biruta yavuze ku masezerano n’umubano USA isanzwe ifitanye n’u Rwanda. Akomeza avuga ko n’ubwo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo cyakomojweho ngo Minisitiri Biruta ntiyavuze amabanga yavuganye na Antony Blinken ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na DR Congo.

    Uyu mugabo akomeza avuga ko ikibazo giterwa n’u Rwanda rutera inkunga M23 anongeraho ko, buri gihe iyo DR Congo irushinje gukorana na M23 urwitwazo ruba FDLR kandi nta kibazo iteje ku mutekano w’u Rwanda .

    Yagize ati :' Biruta yavuze amasezerano n’umubano ibihugu bisanzwe bifitanye ariko ntago yavuze amabanga bavuganye na Antony Blinken . Buri gihe iyo u Rwanda rushinjwe gufasha M23 igisubizo ni uguhakana ahubwo rukagira FDLR urwitwazo kandi njye mbona ntakibazo iteje ku mutekano w’u Rwanda.'

    Dr Etienne Mutabazi asoza avuga ko ari ngombwa ko Leta y’u Rwanda itera intambwe ikagirana ibiganiro na FDLR.

    Abakunze gukurikirana ibikorwa by’umutwe wa RNC bemeza ko nta kindi Dr Etienne Mutabazi yari kuvuga kuri iyi ngingo kuko ari umwe mu bakoranira bya hafi n’umutwe wa FDLR, akaba n’umufana wayo ukomeye.

    Ikindi n’uko umutwe wa RNC abereye umuvugizi, wifuje kenshi gukorana na FDLR ndetse mu 2019 ubwo RNC yashingaga P5 uyu mutwe wagiranye amasezerano yo gukorana na FDLR/FOCA.

    Nyuma yo kwemeranya, abarwanyi ba P5 bari barashinze ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo bahawe itegeko n’ubuyobozi bwa RNC , ryo kuva muri Kivu y’Amajyepho bakerekeza muri Kivu y’Amajyaruguru kugirango bihuze na FDLR, ariko ubwo bari bari mu nzira baje guhura n’uruvagusenya nyuma yo gusakirana na FARDC benshi muribo bahasiga ubuzima abandi nka Maj Mudathiru wari ubayoboye n’abandi barwanyi benshi ba P5 bisanga mu Rwanda .

    Abazi neza Dr Etienne Mutabazi umuvugizi wa RNC bavuga ko nta cyiza yavuga ku Rwanda ndetse ko kuba yavuga ko nta kibazo FDLR iteje ku mutekano w’u Rwanda atari igitangaza kuko n’ubusanzwe afitanye amateka n’umubano na FDLR w’igihe kirekire.

    Dr Etienne Mutabazi kandi ,yahoze ari umusirikare mu Ngabo zatsinzwe EXFAR aho yahunze afite ipeti rya Sous Liyetena. Iyi EX FAR akaba ariyo yabyaye FDLR mu mashyamba ya DR Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RNC-yatagatifuje-FDLR-ikomoza-ku-ruzinduko-rwa-Antony-Blinken-i-Kigali

  • Uko abagabo babiri fatiwe i Rusizi bafite Madendu bavanye muri Congo, umwe yashagaka kuza i Kigali #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama, bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi.

    Uyu w’imyaka 52 y’amavuko witwa Nizeyimana Amran wafatiwe mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe aho yari atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa.

    Naho Ndagijimana Damascene w’imyaka 25 we yasanganywe ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu aho byasanzwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu.

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO) Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari itwawe n’uwitwa Nzeyimana ipakiye amabaro y’imyenda ya caguwa yavaga Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Hahise hashyirwa bariyeri muri uwo muhanda mu Mudugudu wa Murindi ubwo yahageraga abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye amabaro 13 y’imyenda ya caguwa ya magendu, niko guhita afatwa.'

    Avuga ko ifatwa Ndagijimana na ryo ryagezweho kubera amakuru yatanzwe ko iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara abitse ibitenge 410 yinjije mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagahita hakorwa igikorwa cyo kumusaka, bakabimusangana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-abagabo-babiri-fatiwe-i-Rusizi-bafite-Madendu-bavanye-muri-Congo-umwe-yashagaka-kuza-i-Kigali

  • Young Grace yatunguranye mu isura y’abaganga(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Young Grace yatunguye abakoresha Instagram maze ashyira hanze amafoto menshi yambaye nk'umuganga.

    Uyu muhanzikazi yashyize hanze aya mafoto , ashimira abafana be bakomeje kumwereka urukundo rw'indirimbo ze , by'umwihariko Ep nshyashya aherutse gushyira hanze avuga ko ari igkorwa gikoke

    Source : https://yegob.rw/young-grace-yatunguranye-mu-isura-yabagangaamafoto/

  • #COVID19: Abantu 3 banduye babonetse mu bipimo 1,950 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-3-banduye-babonetse-mu-bipimo-1-950

  • APR FC ikomeje kugaraguza agati Jeaque Tuyisenge na AS Kigali yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC imaze igihe itandukanye na rutahizamu wayo Jeaque Tuyisenge wahise yumvikana n'ikipe ya AS Kigali kuba yayerekezamo akaba ariho yakomereza akazi ke.

    Kuva Tuyisenge yamara kumvikana na AS Kigali ntago yari yahabwa ibaruwa imwemerera gukomeza akajya kwishakira indi kipe kandi nta kipe yamusinyisha mu gihe nta baruwa isinyweho n'ikipe yahoze akinira afite.

    Aya makuru y'uko yimwe ibaruwa turayakesha umunyamakuru w'imikino Niyibizi Aime wa Radiyo Fine FM,ndetse amakuru akaba yemeza ko ashobora kuzahabwa iyi baruwa imusohora muri APR FC nyuma y'iki cyumweru.

    Tuyisenge Jacques yanyuze mu amakipe atandukanye arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC, Gor Mahia FC, Petro Atletico de Luanda, APR FC na AS Kigali agiye kwerekezamo.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ikomeje-kugaraguza-agati-jeaque-tuyisenge-na-as-kigali-yose/

  • Imvura y’ibitego, Rayon Sports isinyishije rutahizamu wazonze amahanga uzerekanwa mu ndege kuri Rayon day – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guca impaka akazi k'abayobozi karimo gakorwa neza kugira ngo abareyo banyotewe n'ibyishimo bongere bagarure akanyamuneza nagatwenge.

    Rutahizamu waciye muri rayon ariwe Bonfils Caleb yamaze gusinyira ikipe ya Murera ku masezerano y'amezi atandatu nkuko umunyamakuru Axel wa RBA abitangaza.

    Ikindi kandi uyu mukinnyi agomba kuzerekanwa mu ndege ku munsi wa Rayon day

    Bimenyimana Bonfils Caleb yabonye izuba ku wa 21 Ugushyingo 1997, yakiniye amakipe arimo Vital'O, Raigas FS, Atlantas, Pohronie FC na Kaisar FC ari nayo aheruka gukinira.

    Source : https://yegob.rw/imvura-yibitego-rayon-sports-isinyishije-rutahizamu-wazonze-amahanga-uzerekanwa-mu-ndege-kuri-rayon-day/

  • Amakuru mabi; Umubyeyi wa Meddy yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama wa Meddy wari umaze igihe arwariye muri Kenya, kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru, yitabye Imana azize uburwayi.

    benshi batangiye kumwandikira ku mbuga nkoranya mbaga bamusaba kwihangana muri ibi bihe bikomeye.

    umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati 'Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye [Mama wa Meddy] iruhukire muri paradizo.'

    Mu 2019, Meddy yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati 'Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.'

    Meddy ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu rwanda uba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z'amerika akaba ari naho ibikorwa bye by'umuziki abikorera.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mabi-umubyeyi-wa-meddy-yitabye-imana/

  • Iyahigaga yahiye ijanja, APR FC igaraguwe na AS Kigali ubugira gatatu mu mwaka umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamukandagira mu kibuga asigaye agenda yomboka kugira ngo hatagira umenya ko yahageze, ikipe iyitwariyeho ibikombe bibiri ndetse yaranatamitse Kiyovu Sports igikombe ariko nayo ikananirwa kunywa ayo yakamiwe.

    Wa murindi wasimbuwe no kugenda yihishahisha yicyekacyeka dore ko namakuru kuyabona ari ikibazo bikavugwa ko ari ukugira ngo abafana bayo badakomeza kwiheba.

    Adil wamaze imikino 40 adatsindwa ashobora kuzamara indi adatsinda dore ko ejo bundi yatsinzwe na Gasogi hanyuma anganya na Policew nuyu munsi anganya atsindirwa kuri penality na AS Kigali.

    Igikombe cya Super kikaba kibonye nyiracyo nyuma yo gutwara n'igikombe cy'amahoro.

    Source : https://yegob.rw/iyahigaga-yahiye-ijanja-apr-fc-igaraguwe-na-as-kigali-ubugira-gatatu-mu-mwaka-umwe/

  • Kepler mu rugendo rwo kuzamura umubare w'abagore mu nzego z'imirimo – #rwanda #RwOT

    Kepler ni ishuri rikuru ryakira abahungu n'abakobwa ku kigero kingana, ni ukuvuga ko ari 50% kuri buri ruhande.

    Bijyanye na gahunda yayo yo kudaheza, yihaye intego yo kongera umubare w'abagore bakora muri iki kigo, ubu bagera kuri 34%.

    Ku wa Gatanu, tariki 12 Kanama 2022, Kepler yateguye igikorwa yise 'Women Networking Event', cyahuje abagore baturutse mu nzego zirimo iza leta, abikorera n'imiryango itari iya leta, cyabereye aho ikorera i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

    Abacyitabiriye basobanuriwe imiterere ya Kepler, ibikorwa byayo n'amahirwe ayibonekamo by'umwihariko ku bagore, banagira umwanya w'ibiganiro mu matsinda bitewe n'urwego rw'ubumenyi buri wese yibonamo.

    Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kepler, Kayihunga Jane, yatangaje ko ari ikigo gihuriwemo n'abantu b'ingeri zitandukanye, baba Abanyarwanda n'abanyamahanga, ariko ngo abagore baracyari bake.

    Ati 'Iyo turebye abakozi bacu dusanga hari icyuho mu buringanire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore. Uyu munsi twateguye iki gikorwa tugira ngo dukangure abagore baturutse hirya no hino – nubwo nta mirimo ihari uyu munsi ngo tuvuge ngo tugiye kubaha akazi – ariko mu bihe bizaza nihaba hari amahirwe y'akazi na bo bazabe babasha kuyabyaza umusaruro, nyuma yo gusobanukirwa Kepler n'ibikorwa byayo.'

    'Turatekereza ko abaje uyu munsi bafite uko bari bujyane amakuru yerekeye Kepler, ku buryo mu bihe biri imbere hari umusaruro bizatanga niharamuka hari imirimo ihari n'abagore bazashishikarira gusaba akazi.'

    Mulinda Olive witabiriye iki gikorwa aturutse mu kigo gikora ibijyanye n'itumanaho, yavuze ko mu byo yungutse harimo kumenya neza ibyo Kepler ikora, ikaba ari intambwe y'ubufatanye hagati yayo n'abitabiriye iyi gahunda.

    Ati 'Ubu ni bwo nsobanukiwe iki kigo neza. Ubundi nari nsanzwe nkizi ariko ntazi neza abo gikorana na bo, uko gahunda zacyo zifasha abantu batandukanye. Icyo ni cyo kintu cya mbere nkuyemo.'

    Ishimwe Gaelle witabiriye waturutse muri sosiyete ikora ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, we yavuze ko yishimiye guhura n'abagore bafite ubunararibonye butandukanye bakamenyana, bakungurana ibitekerezo.

    Ati 'Hari abo twagiye tuganira ku bunararibonye bwabo ariko icyari cyatuzanye ni ukumenya ibyo Kepler ikora. Ni ikigo kinini kandi gifite ibikorwa byiza, bishimishije. Ku bwanjye nabonye igikorwa cyo guhuza abagore ari ingirakamaro.'

    Nyuma y'iki gikorwa, hashyizweho urubuga ruhuza abacyitabiriye bose ruzajya rwifashishwa mu guhitamo aho buri wese yisanga mu gihe habonetse amahirwe runaka muri Kepler, bityo abe yabimenyeshwa.

    Kepler yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2004 nka Orphans of Rwanda, bigeze mu 2008 ihindura izina yitwa Generation Rwanda. Yafashaga abana b'abahanga bakomoka mu miryango itishoboye kwiga mu mashuri makuru y'imbere mu gihugu.

    Mu 2013 yatangije ubufatanye na Southern New Hampshire University (SNHU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (SNHU), abanyeshuri bayo bagakurikirana amasomo hakoreshejwe iyakure, bakabona impamyabumenyi z'iyi kaminuza.

    Mu 2015 yafunguye agashami mu Nkambi ya Kiziba mu Ntara y'Iburengerazuba, mu rwego rwo kwegereza impunzi z'Abanye-Congo amahirwe yo kwiga bakabona impamyabumenyi ya kaminuza.

    Mu mwaka wa 2021, Kepler yatangiye gukorana na Rwanda Polytechnic mu gufasha abanyeshuri barangije amasomo kubona ubumenyi nkenerwa bw'inyongera (soft skills), kugira ngo bazarusheho gutanga umusaruro nibagera mu kazi. Ni gahunda y'amasomo kandi yatangijwe muri Ethiopia, aho Kepler ifite ishami.

    Muri Mata 2022 nibwo hatangiye Kepler College, noneho yemererwa gutanga amasomo ajyanye n'isoko ry'umurimo mu Rwanda n'impamyabumenyi zayo, ihereye ku masomo ajyanye n'imicungire y'imishinga (project management).

    Itanga amasomo ategurira umunyeshuri kugira ubumenyi bumufasha kwisanga ku isoko ry'umurimo, aho nibura 90% baba bamaze kubona akazi nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.

    Abagera kuri 662 bamaze gusoza amasomo muri Kepler, barimo 30% baturuka mu miryango itishoboye. Biteganyijwe ko mu 2025 Kepler izaba imaze kwakira abanyeshuri bagera ku bihumbi 25.

    Wabaye umwanya wo kumenyana, gusabana no kungurana ibitekerezo ku bitabiriye iki gikorwa

    Bahuye barasabana ndetse bagirana ibiganiro mu matsinda bitewe n’icyiciro cy’ubumenyi buri wese yisangamo

    Muri ‘Women Network Event’ abagore basobanuriwe ibikorwa bya Kepler n’amahirwe ashobora kuyibonekamo

    Women Network Event muri Kepler ni igikorwa abitabiriye babona nk’intangiriro y’imikoranire hagati y’impande zombi

    Bari bahuze bari kuzuza imyirondoro izatuma mu gihe kizaza bigaragara aho buri wese yisanga mu gihe hari amahirwe abonetse bityo akaba yabimenyeshwa

    Hashyizweho urubuga abitabiriye buzuzagamo amakuru aberekeye

    Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kepler, Kayihunga Jane, yatangaje ko iki kigo cyifuza kuzamura umubare w’abagore mu nzego z’imirimo

    Nyuma y’iki gikorwa abagore bacyitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kepler-mu-rugendo-rwo-kuzamura-umubare-w-abagore-mu-nzego-z-imirimo