Blog

  • U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yahahamagariye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo uyu mugabane ubashe kwihaza mu biribwa.

    Image

    Ibi yabigarutseho nama y'ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika, AGRF, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri 'AGRF', iteraniye  i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2022.

    Image

    Ikibazo cy'ibiribwa bidahagije ku mugabane wa Afurika n'uburyo gishobora gukemuka uyu mugabane ukihaza ndetse ugasagurira amasoko niryo ni cyo kiri kugarukwaho cyane muri iyi nama.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko 'Gukemura ikibazo cy'ibiribwa bidahagije muri Afurika bigomba gutangirana no kugabanya umusaruro w'ibiribwa wangirika udakoreshejwe, ubarirwa hagati ya 30% na 40% by'umusaruro wose mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ikoreshwa ry'ifumbire n'imbuto za kijyambere ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi bizubaka ubudahangarwa bw'urwego rw'ibiribwa.'

    Image

    Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko hubakwa ubufatanye buhamye hagati ya leta n'abikorera.

    Uwahoze ari minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yavuze ko 'Turi mu gihe aho dukeneye ibikorwa bifatika mu buryo bwihuse kubera ko tutagize icyo dukora buri munota byibura umuntu umwe ukuze, abana babiri ndetse n'abagore babiri bajya munsi y'umurongo w'ubukene kubera inzara n'imirire mibi. Ntabwo dukwiye gutegereza, dukeneye ibikorwa bifatika kuko ibibazo turimo guhura nabyo birasaba ubuyobozi buhamye kandi buhanga ibishya, bugahuza ibikorwa bukongerera imbaraga inzego kandi bugatanga umusaruro hose.'

    Image

    Perezida w'ihuriro mpuzamahanga rishinzwe iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika, AGRAA, Dr. Agnes Kalibata we yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe akomeye ukwiye kubyaza umusaruro bityo ntukomeze gutakaza amafaranga ujya kugura ibiribwa mu mahanga.

    Iyi nama y'ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya 12, nyuma yuko yari imaze igihe itaba bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Yitabiriwe nababarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino ku isi barimo abanyacyubahiro nk' abakuru b'ibihugu, abafasha b'abakuru b'ibihugu ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rw'iterambere ry'ubuhinzin'ubworozi. biteganyijwe ko izamara iminsi 5.

    [email protected]

     

     

    The post U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/06/u-rwanda-rwahamagariye-afurika-kongera-ishoramari-mu-bikorwaremezo-byubuhinzi-nubworozi/

  • Kenya: Urukiko ruratangaza umwanzuro ku mpaka za Ruto na Raila #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga rwa Kenya uyu munsi ruratangaza umwanzuro warwo ku birego byatanzwe ku matora ya perezida yo mu kwezi gushize.

    Kuwa gatanu, abacamanza barindwi b'uru rukiko bagiye kwiherera kugira ngo bafate umwanzuro wabo nyuma y'iminsi itatu bumva impande zareze n'izarezwe.

    Raila Odinga — umukandida watsinzwe — avuga ko amatora yabayemo uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga ngo bigeze ku nstinzi mukeba we William Ruto.

    Abanyamategeko ba Ruto n'aba komisiyo y'amatora bahakanye ibi birego.

    Iyi ni inshuro ya gatatu Odinga aregeye urukiko yamagana ibyavuye mu mtora.

    Mu myaka itanu ishize uru rukiko rwakoze amateka rutesha agaciro ibyavuye mu matora rutegeka ko haba andi, Odinga wari wareze ariko yanze kuyitabira.

    Ruto na Odinga bavuze ko bazemera umwanzuro w'uru rukiko ku mpaka zo kuri aya matora.

    Abacamanza barashingira umwanzuro wabo ku bintu icyenda byatanzwe nk'impamvu z'abarega.

    Abasesenguzi bavuga ko, bitandukanye n'izindi manza, uru rugoye gucyeka ibiruvamo.

    Inzobere mu mategeko zo ziravuga ko hari ibintu bitatu bishoboka kuva muri aba bacamanza.

    Ko bashobora kwemeza ibyavuye mu matora ko Ruto ari we watsinze, gusesa aya matora bagategeka ko haba andi, cyangwa guha intsinzi uwatanze ikirego, Raila Odinga.

    Umwanzuro w'uru rukiko uteganyijwe none kuwa mbere ushobora guhindura ishusho ya politiki ya Kenya no kuba intango y'ivugurura ry'amategeko agenga amatora.

    Hagati aho, umutekano wakajijwe ku mihanda yegereye uru rukiko mu murwa mukuru Nairobi, ndetse ntabwo ibinyabiziga byemerewe kuhanyura.

    Umukuru wa polisi ya Kenya yasabye rubanda gukurikira itangazwa ry'imyanzuro y'uru rukiko kuri za televiziyo bari mu ngo zabo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-urukiko-ruratangaza-umwanzuro-ku-mpaka-za-ruto-na-raila

  • Bazongere Rosine yikomye umuntu ukomeje kumwi… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya  Instagram, Bazongere Rosine yagize ati: “Nyiri iyi numero ‘+255767663344’ akomeje kwandikira  abantu batandukanye  abasaba amafaranga….”.

    Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa akabumenyesha (Tag) Rwanda National Police na RIB , Rosine yatangaje ko ahangayikishijwe n’uyu muntu ukomeje kuganira n’abantu batandukanye mu ishusho ye avuga ko biteye inkeke, gusa aburira buri wese kutagira uwo yemerera kuyobywa ngo atange amafaranga abwirwa ko ari kumufasha.

    Nk’uko bigaragara  mu butumwa bwageze kuri Rosine, mu kiganiro uyu muntu yagiranye n’umwe mubo yayobeje yagerageje kumwereka ko ari Rosine wa nyawe, kandi ko afite ikibazo ashaka ko yaba amugurije amafaranga maze akazamwishyura nyuma.

    Bazongere Rosine yabwiye InyaRwanda.com ko ahangayikishijwe n’uyu muntu gusa avuga uwo ari we wese azafatwa. Ati “Uyu muntu arampangayikishije kandi urabona ko agerageza kuganiriza (Chat) abantu banzi, akabaka amafaranga. Rero namubwira ko isaha n’isaha azafatwa, gusa icyo nasaba abanyarwanda kimwe n’abandi  bose ni ukwigengesera cyane, ntihagire ubashuka kuko sinjye rwose. Njye nta kibazo mfite kandi ntabwo ndi kwaka amafaranga”.

    NGUBWO UBUTUMWA BWE AGANIRIZA ABANTU 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120692/bazongere-rosine-yikomye-umuntu-ukomeje-kumwiyitirira-akaganira-ninshuti-ze-azisaba-amafar-120692.html

  • Gasogi United yakozwe mu ijisho, Musanze FC inyagira Marines #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 2, Gasogi United ikaba yatunguriwe i Kigali inganya na Etincelles FC.

    Uyu munsi habaye imikino 4 ni mu gihe ejo hazaba umwe, ku wa Kane habe 2 ni mu gihe indi mikibi ibiri uwo Mukura yagombaga kwakiramo AS Kigali n’uwo Bugesera FC yagombaga kwakiramo APR FC yahindutse ibirarane kubera imikino Nyafurika AS Kigali na APR FC zifite.

    Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yari yakiriye Marines itarabasha kuyihatsindira, ni nako byaje kugenda kuko Musanze FC yaje kuyitsinda ibitego 3-1.

    Ibitego bya Victor Omondi ku munota wa 24, Peter Agbelov ku munota wa 48 na Ben Ocen ku munota wa 60 ni byo byahesheje Musanze FC amanota 3.

    Kuri Stade ya Kigali, Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC.

    Gasogi United yari yabukereye yizeye amanota 3 yaje gukorwa na Etincelles mu maso aho yayibanje igitego ku munota wa 17 gitsinzwe na Niyonsenga Ibrahim.

    Iyi kipe kucyishyura byayisabye kwiyuha akuya aho cyaje kwinjira ku munota wa 87 gitsinzwe na Ngono Guy Herve.

    I Golgotha, Sunrise FC ntabwo yorohewe, habuze gato iba yahabambwiwe na Gorilla, ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 17 cyaje kwishyurwa na Manishimwe Yves ku munota wa 46.

    Undi mukino, akagozi ka Rwamagana City kacitse ku munota wa nyuma w’umukino ubwo Gorilla FC yayitsindaga igitego kimwe cya Nizeyimana Jean Claude Rutsiro maze umukino ukarangira ari 1-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 2 iteganyijwe

    Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022

    Kiyovu Sports vs Espoir FC

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022

    Bugesera FC vs APR FC (wasubitswe)
    Mukura VS vs AS Kigali (wasubitswe)
    Police FC vs Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yakozwe-mu-ijisho-musanze-fc-inyagira-marines

  • PAC yasabye igenzura kubakozi ba WASAC abadashoboye bakirukanwa #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'Imari n'Umutungo PAC, yakemanze ubushobozi bw'Abakozi b'Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC), isaba ko habaho igenzura abadashoboye bagasezererwa, hagashakwa abandi. 

    Ni mugihe Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Nzeri 2022, Ikigo WASAC   kitabye PAC ariko abadepite bayigize ntibanyuzwe n'ibisobanuro by'Umukozi ushinzwe imitangire y' Amasoko ya Leta muri WASAC, ku makosa agaragara mu masoko iki kigo cyatanze.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagenzuye WASAC, mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize, asanga ko ibitabo by'ibaruramari by'iki kigo bidatanga ishusho y'ukuri y'uburyo imari ya Leta icunzwe, kandi ngo iki ni ikibazo gikomeye kinateye  impungenge ni uko gihora kigaruka buri mwaka.

    Inganda zitunganya amazi 18 ariko 10 muri zo zirakora ku kigero kiri hasi, kuko  kiri hagati ya 38% na 72%  ndetse ko iki kigero kiri hasi cyane, ugereranyije n'uburyo igihugu gikeneye amazi, ikindi ni uko zimwe zangiritse ariko ntizasanwa, ndetse harimo n'izindi zidakora rwose.

    Mubijyanye no gusaranganya amazi muri Kigali ngo ubu ingo zibona amazi umunsi umwe mu minsi ine, ikigero cy'Amazi atakara nacyo ngo cyarazamutse kigera 45,6% .

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ikibazo gikomeye cy'uburyo amafaranga yose ya WASAC hafi ya yose agenda ku ruganda rumwe rwa Kanzenze rutwara kandi rugatanga amazi ari ku kigero cyo hasi, ugeranyine n'amafaranga arugendaho.

    Hari umushinga wo gukwirakwiza amazi wahombye Miliyoni 440 z'amadorali, kandi ngo niwo wagombaga gukemura burundu ikibazo cy'amazi.

    Amakosa mu mitangire y'amasoko ya Leta  ni ikibazo cyagaragajwe nk'icyabaye akarande muri WASAC, kuko muri iki kigo hakunze kugaragara ukutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta.

    Rimwe mu masoko yatinzweho ni iryo gusana imiyoboro yangiritse ryarengeje agaciro kari karateganyijwe rirengaho 27%.

    Ushinzwe amasoko ya Leta muri WASAC, yamaze umwanya mu munini asobanura ndetse akanyuzamo agasa n'ushaka kujya impaka n'abagize PAC, kubwo kutumvikana kuri zimwe mu ngingo.

    Nyuma yo kutanyurwa n'ibisonauro ku mitangire y'amasoko ya Leta muri WASAC, Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yasabye inzego bireba kugenzura abakozi ba WASAC, abadashoboye bagasezererwa.

    Ati 'Aha ngaho turi kuvuga imisoro y'abaturage ntabwo ari amafaranga y'umuntu uwariwe wese, mwebwe murimo muratanga amafaranga uko mwiboneye ukumva utuje? Gute se? wumva utuje ku mafaranga abanyarwanda babona yanabavunnye? Ubundi twajyaga tuvuga ngo ibibazo muri Wasac, ariko urabona ibintu ahantu bipfira, PS(Umunyamabanga wa Leta Uhoraho) muzashake umwanya muganire murebe aho ibibazo biri, niba ari abantu batuma sisiteme itagenda neza, ibintu umuntu azi ntabwo biba byarizwe n'umuntu umwe.'

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Abimana Fidele yiseguye kuri PAC, kukuba ushinzwe amasoko ya Leta muri WASAC, yaranzwe no guhakana amakosa yakozwe kandi agaragara.

    Ati 'Aya ni amakosa yakozwe n'umuntu ntabwo bisaba ko umuntu aba inzobere kugira ngo ayumve, ntabwo wasobanura ko isoko ry'umwaka umwe biba bigaragara, bigaragarira buri wese, n'icyo amategeko ateganya igihe isoko ryaregengeje ingengo y'imari.'

    Kuri ubu bibarwa ko ubu Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), kuva cyashingwa muri 2014, kigeze ku gihombo cya Miliyari 19.  

    Iki kigo gitungwa agatoki ko gishyira mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, ku kigero cyo hasi kingana na  37%.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yisobanura imbere ya Komisiyo ya PAC.

    Komisiyo ya @RwandaParliamnt ishinzwe kugenzura umutungo w’imari bya leta #PAC ntiyanyuzwe na gato n’ibisobanuro byatanzwe na Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n'Isukura @wasac_rwanda ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta. #Rwanda #RwOT pic.twitter.com/0Q881oCyBZ

    — Flash Radio & TV (@flashfmrw) September 6, 2022

    Daniel Hakizimana

    The post PAC yasabye igenzura kubakozi ba WASAC abadashoboye bakirukanwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/06/pac-yasabye-igenzura-kubakozi-ba-wasac-abadashoboye-bakirukanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pac-yasabye-igenzura-kubakozi-ba-wasac-abadashoboye-bakirukanwa

  • Mu mezi 8 ashize ibiza byahitanye abantu 137 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-mezi-8-ashize-ibiza-byahitanye-abantu-137

  • Perezida Kagame yavuze kuri Minisitiri w’Intebe Mushya w’Ubwongereza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Liz Truss yahuye n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kugira ngo atangire imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

    Liz Truss w’imyaka 47 yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15 kuva bwatangira kuyoborwa n’Umwamikazi Elizabeth. Ni umugore ugereranywa na Margaret Thatcher nawe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1979 na 1990.

    Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo yatorewe gusimbura Boris Johnson weguye muri Nyakanga. Yahigitse Rishi Sunak bari bahanganiye uyu mwanya wo kuyobora ishyaka ry’Aba-Conservateur.

    Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Truss, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’igihugu cye mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe.

    Ati 'Twiteguye gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi nkwifurije imirimo myiza.'

    Congratulations @trussliz on your election as Prime Minister of the UK. We look forward to further strengthening the existing close ties between the UK and Rwanda and wish you success.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) September 6, 2022

    Truss agiye ku buyobozi bw’u Bwongereza mu gihe bufitanye n’u Rwanda amasezerano agomba gushyirwamo ingufu mu gihe cya vuba ajyanye n’ibibazo by’abimukira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yavuze-kuri-Minisitiri-w-Intebe-Mushya-w-Ubwongereza

  • WASSAC yahaswe ibibazo ku mishinga yagombaga gutwara miliyoni 440 #rwanda #RwOT

    Iyo mishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa binyuze mu mushinga mugari wiswe 'WASAC Rwanda Sustainable Water Supply and Sanitation Program (RSWSSP)' watangiye mu 2017 ugamije gushyiraho ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura.

    Ni inguzanyo igihugu cyafashe. Umushinga wagombaga kumara imyaka ine.Ubwo wakorerwaga igenzura mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 hari hamaze gukoreshwa 19% byayo nk’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yabivuze.

    Miliyoni 360 z’amadolari ntabwo zari zatangwa ndetse nta n’imishinga yayo yari yategurwa ku buryo icyizere cy’uko azakoreshwa yose kirimo kiragabanuka.

    Ati 'Ni umushinga wagombye kudukemurira ibibazo by’amazi ariko uyu munsi turacyafite ibibazo by’amazi ndetse haracyari Abanyarwanda bakinywa amazi ya Nyabarongo, amazi atemba bakayanywa uko ameze. Ni ikibazo gikomeye.'

    Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline yavuze ko amafaranga ashobora gusubirayo adakoreshejwe kandi ko 'ryaba ari ishyano kubera ko ari inguzanyo igihugu kiba cyafashe agomba gukoreshwa ariko haniyongeraho n’ibihano bingana n’ibihumbi 856 by’amadolari.'

    Umuyobozi wagateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yavuze ko muri uyu mushinga mugari harimo imishinga y’ubwoko yo kubaka inganda z’amazi no kuyakwirakwiza n’iy’isuku n’isukura.Yose hamwe ni 20 hakaba harimo 16 y’amazi n’ine y’isuku n’isukura.

    Ku mishinga y’amazi Umuhumuza yavuze ko bagombaga gushaka rwiyemezamirimo ukora ibishushanyo no kubaka. Icyo cyiciro cyarihuse ndetse kirimo ibikorwa birindwi byarangiye mu Mijyi yunganira Kigali.

    Yakomeje agira ati 'Dufite ikindi cyiciro cy’imishinga umunani cyasabaga kubaka inganda, kuri cyo tubona amafaranga ntabwo twari dufite inyigo zimbitse, byasabaga ko tubanza gukora inyigo tugashaka rwiyemezamirimo wubaka nyuma.'

    Depite Uwineza Beline ati 'Twabonye inguzanyo tutiteguye ?'

    Umuhumuza ati 'Dusaba umushinga twari dufite imishinga dufitiye inyigo zimbitse, turi bushake rwiyemezamirimo uhita yubaka ariko twari dufite n’ikindi gice kidafite inyigo twemeranywa n’umuterankunga ko tuzabanza tugakora inyigo. Ikibazo aho cyavuye ni ubukererwe bwo gukora izo nyigo.'

    Depite Uwineza ati 'Ubukererwe ni bande babugize ? Uko ubivuga wagira ngo ni abantu bari hanze ya WASAC. Bisobanuye ko ubukererwe bw’abayobozi ba WASAC ari bwo buduteza gucibwa ariya mafaranga ?'

    Umuhumuza ati 'Ni twebwe, ahenshi twabanje gutinda mu byo gutanga amasoko n’igihe cyo gushyira mu bikorwa. Twagize imbogamizi z’uko amasezerano menshi twayasinye mu 2019/2020.'

    Umuhuzabikorwa w’imishinga muri WASAC, Rwibasira Xavier na we yemeye ko habayeho ubukererwe ariko ko nyuma yo gusurwa hari intambwe bateye.

    Ati 'Mu by’ukuri twarakereye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, nyuma y’uko Umugenzuzi w’Imari adusuye, uyu munsi turi kuri 35,5% ndetse turi kuri 48% muri Mutarama umwaka utaha.'

    'Imishinga y’amazi basanze yarakererewe ubu yose yararangiye, ubu irakora neza, mu mishinga umunani yari yarakerewe, ubu itandatu muri yo iri ku rwego rwo gutangirwa amasoko. Mu 2024 iyi mishinga yose izaba yararangiye kandi itanga amazi.'

    Depite Mukabalisa Germaine, yavuze ko ibyo uyu muyobozi yavuze bitamunyuze ashingiye ku gihe umushinga umaze ibikorwa byawo bitava aho biri ndetse igihugu kimaze gucibwa ubukererwe buremereye.

    Ati'Kutubwira ko bakosoye ubu bakaba bageze kuri 35% ntibikuyeho ko umugenzuzi w’imari yasanze bari kuri 19% kandi twaratangiye kwishyura amafaranga y’ubukererwe. Nagira ngo nkugaragarize ko nta cyatunyura kirimo.'

    WASAC yavuze ko yemerwe imyaka ibiri y’inyongera ku buryo ibikorwa by’iyi mishinga byose bizarangira.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle,imbere ya Komisiyo ya PAC ku makosa y’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta arimo ibibazo bimaze igihe kinini

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/WASSAC-yahaswe-ibibazo-ku-mishinga-yagombaga-gutwara-miliyoni-440

  • Minisitiri wavuzwe cyane mu Masezerano yo kohereza Abimukira mu Rwanda yeguye #rwanda #RwOT

    Priti Patel ndetse na Nadine Dorries wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Umuco, Itangazamakuru n’Umuco, bandikiye Boris Johnson amabaruwa y’ubwegure bwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022.

    Banditse izi baruwa mbere yuko Boris Johnson ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 kugira ngo ahe umwanya Liz Truss wamusimbuye watowe kuri uyu wa Mbere.

    Aba bari muri Guverinoma y’u Bwongereza, beguye mbere yuko Liz Truss atangira kuyobora Igihugu cyabo.

    Undi muyobozi weguye kandi ni Ben Elliot wari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka rya Conservative Party, wifurijwe ishya n’ihirwe iri shyaaka rye mu cyerekezo cye gishya.

    Nadine Dorries, yatangaje ko yagombaga kuguma ku mwanya we ariko ko nyuma yo kugisha inama umutima, yumvise atakomezanya na Guverinoma nshya kuko yumva atatenguha iyo yahozemo.

    Priti Patel mu ibaruwa ndende yananyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yifuza kuzagaruka muri Guverinoma ariko ko yagejeje kuri Boris Johnson ubwegure bwe.

    Madamu Patel waje i Kigali mu muhango w’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza agamije kohereza abimukura mu Rwanda, yavuze ko azashyigikira Minisitiri w’Intebe mushya byumwihariko mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

    Yagize ati 'Ndashimira Liz Truss ku bwo gutorerwa kuba umuyobozi mushya kandi nzamuha inkunga nka Minisitiri w’Intebe mushya.'

    Yavuze ko ari we uzafata icyemezo cyo kuba yakomezanya n’iyi Guverinoma nshya mu gihe Minisitiri w’Intebe yazamugirira icyizere.

    Patel yikije cyane kuri ariya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, aho yavuze ko uburyo bwonyine bwo gufasha Guverinoma y’u Bwongereza guhangana n’iki kibazo cy’abimukira bajyayo ku bwinshi, ari iyi nzira bahisemo yo kugirana imikoranire n’u Rwanda.

    Patel yasabye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss gushyigikira aya masezerano Igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda.

    Yagize ati 'Nta wundi muti w’iki kibazo gikomereye Guverinoma atari uguca intege ukwinjira kw’abimukira baza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, yagiye igerwa intorezo kenshi dore ko indege yagombaga kuzana aba mbere tariki 14 Kamena 2022, yasubitse urugendo rwayo habura iminota micye ngo ifate ikirere nyuma yuko Urukiko Nyaburayi rw’Uburenganzira bwa muntu rusubikishije uru rugendo.

    Icyo gihe Priti Patel, yahise atangaza ko ntakizabuza Guverinoma y’u Bwongereza gukomeza uyu mugambi ndetse ko kuva uwo munsi bahise batangira gutegura urugendo rw’indi ndege.

    Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, Priti Patel hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku byerekeye abimukira n’abasaba ubuhungiro

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-wavuzwe-cyane-mu-Masezerano-yo-kohereza-Abimukira-mu-Rwanda-yeguye

  • Abahinzi ntibakibasha kwigondera igiciro cy'ifumbire #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi baravuga ko nubwo batangiye igihembwe cy'ihinga bagifite ikibazo cy'ifumbire igihenze ku isoko, kuko igurwa umugabo igasiba undi.

    Igihembwe cy'ihinga cya 2022/2023 A, cyatangiye gisanze hari bamwe mu bahinzi bagifite ibibazo bitandukanye birimo kubura inyongeramusaruro zihagije.

    Itangazamakuru rya Flash ryageze mu gishanga cya UTEXRWA giherereye mu murenge wa Gisozi ,mu Karere ka Gasabo, rihasanze abahinzi bari guhinga, hari abari gutera imbuto n'abari gusarura kugira ngo bazabone uko batera imbuto, batangirane n'iki gihembwe bari guhinga.

     Bamwe muri bo baravuga ko nubwo batangiye iki  igihembwe cy'ihinga, bafite ikibazo cy'ifumbire igihenze, bagasaba Leta kubashyiriraho nkunganire.

    Umwe yagize ati 'Imbogamizi twahura nayo imvura iramutse idutengushye, ikindi kibazo dufite ni uko ifumbire ihenze cyane ku isoko, kugira ngo umuhinzi ayigondere ntibyoroshye. Twasaba Leta ko yashyiramo nkunganire.'

    Mugenzi we ati 'Igishanga dukoreramo kiruzurirwa, twasaba ko bakidutunganyiriza kugira ngo tuzabashe gutanga umusaruro.'

    Undi yungamo ati 'Imyaka yacu irarengerwa iyo imvura iguye, ikindi ni uko n'imbuto zabuze, nk'ubu imbuto y'ibigori ntayo.'

    Perezida w'Urugaga rw'Abahinzi n'Aborozi mu Rwanda IMBARAGA, Munyakazi Jean Paul, arasaba abahinzi gutangira guhinga kugira ngo iyi mvura izasige ibihingwa byabo bitangiye kuzamuka, kandi bakibuka kwizigama kuko ifumbire mvaruganda igiciro cyayo gikomeje gutumbagira, gusa ngo n'uruhare rwa Leta rurakenewe .

    Yagize ati 'Ntekereza ko ifumbire y'imvaruganda ikomeje guhenda, usanga bigoranye kugira ngo abahinzi bashobore guhangana n'ibyo biciro, ariho duhera dusaba Leta ko  yakongera uruhare rwayo, kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro ku buryo bugaragara.'

    Umuyobozi mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda   RAB, Dr. Bucagu Charles, arasaba abahinzi gutangira guhinga ndetse bakiyandikisha muri 'Smart nkunganire' kugira ngo babashe guhabwa nkunganire ya Leta

    Yagize ati 'Nkuganire iri kuri bose nta munyarwanda ukumiriwe kuri nkunganire, turasaba abahinzi kujya muri smart nkunganire, kandi nk'uko tubizi ibiciro ku Isi byarazamutse by'ifumbire, gusa Leta yashyizemo nkunganire kugira ngo abaturage badakomeza guhura n'ibibazo.'

    Ikigo RAB kigaragaza ko guhenda kw'ifumbire  mvaruganda ahanini byatewe n'intambara y'Uburusiya na  Ukraine,  gusa hari ikigega bakoze kugira ngo ifumbire ivuye hanze ibashe kubikwa hadategerejwe ivuye hanze burikanya, nk'uko byagendaga mu bihe bya mbere, ibyo bagaragaza ko bizongera umusaruro uturuka mu buhinzi.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda, ikomeje gukangurira abahinzi gukomeza kwitabira gukora no gukoresha ifumbire y'imborera, nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro bwunganira ifumbire mvaruganda.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abahinzi ntibakibasha kwigondera igiciro cy'ifumbire appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/09/06/abahinzi-ntibakibasha-kwigondera-igiciro-cyifumbire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahinzi-ntibakibasha-kwigondera-igiciro-cyifumbire