
Blog
-
Gicumbi: Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yashenguwe n’amateka ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Deb MacLean, yasuye Akarere ka Gicumbi atambagizwa ibikorwa binyuranye by’iterambere, aza kugera no ku rwibutso rwa (…) -
Imiryango 12 yari ituye muri 'Bannyahe’ yishimiye kwimukira mu Busanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango 12 yari ituye muri Kangondo ahazwi cyane nka Bannyahe, ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yimukiye mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, aho (…)
-
Bugesera: Umwana umaranye uburwayi imyaka 6 akeneye ubufasha kugira ngo avurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umwana witwa Izabayo Donatien wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye mu Kagari ka Tunda mu Mudugudu w’Umusave akeneye ubufasha bwo kugira ngo (…)
-
Igipolisi cy’u Rwanda cyasezereye Abapolisi 155 barimo babiri bafite ipeti rya CP #rwanda #RwOT
Aba Bapolisi basezeweho ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, wayobowe na Minisirtiri w’Umutekano, Gasana Alfred.
Minisitiri Gasana, yashimiye aba bapolisi ku musanzu n’imyitwarire myiza yabaranze mu gihe bari mu kazi.
Yagize ati 'Ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse na discipline byabaranze mu kazi ntibyapfuye ubusa kuko ari byo shingiro ry’umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho.'
Yavuze kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu byumwihariko mu nshingano n’ubundi barimo zo gucunga umutekano.
Minisitiri Gasana Alfred yabibukije ko badashobora kwemera ko hari icyahungabanya umutekano w’u Rwanda, ati 'Igihugu kizakomeza gukenera umusanzu wanyu mu nzira y’iterambere.'
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abamwungirije ; DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ushinzwe imiyoborere n’abakozi.
IGP Munyuza na we yashimiye aba bapolisi ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, kukitangira no kugikorera, yabaranze, ati 'ndetse bamwe muri mwe mukaba mwararwanye n’urugamba rwo kukibohora.'
Yabibukije ko inshingano zabo zidahagaze kuko nubwo basezerewe muri Polisi ariko ko gukomeza kurinda umutekano no kugira uruhare mu kuwubungabunga, byo bizakomeza.
IGP Dan Munyuza yavuze ko izi nshingano zadasaba kuba umuntu ari Umupolisi, ati 'Muzakomeze gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse no kwigisha abakiri bato mu kazi kugira ngo bakomeze kubafataho urugero.'
Mu basezerewe harimo babiri bafite ipeti rya CP (Commissioner of Police) ari bo ; Joseph Zikama Mugisha wari umuyobozi ushinzwe igenamigambi no guhuza ibikorwa mu kigo cyo mu Karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Dr. Daniel Nyamwasa, usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru.
Harimo kandi babiri bafite ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police) ; Benoit Sindayiheba Kayijuka, wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), na Jean Baptiste Ntaganira, wari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
-
Guverinoma yumvise ubusabe bw'abanyarwanda iringaniza amafaranga y'ishuli #rwanda #RwOT
Guverinoma yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y'ishuri mu mashuri y'incuke, abanza n'ay'isumbuye ya Leta n'amashuri afatanya na Leta. Muy'isumbuye, umusanzu w'umubyeyi ni 19500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uba mu kigo ari 85000 ku gihembwe.Ku biga mu mashuri yisumbuye biga bataha, umusanzu basabwa gutanga ntugomba kurenga 19500 Frw
Amashuri yinshuke nabanza ni 975 ku gihembwe .Ishuri rizahura n'ibindi bibazo byatuma hakenerwa amafaranga arenze ayatangajwe bizajya bibanza bisuzumwe na komite y'Ababyeyi byemezwe na Mineduc. Hashize igihe abaturage mu Rwanda bavuga ko batumva uko amashuli ya leta yishyura abarimu agatanga n'ibindi bikoresho nkenerwa ku mashuli,asiganwa n'ayigenga mu kuriza amafaranga acibwa abanyeshuli. Radio Flash iherutse kuganira na Twagirayezu Gaspard umunyamabanga wa leta muri ministeri y'uburezi ushinzwe amashuli y'inshuke, abanza n'ayisumbuye nawe aca amarenga ko umurengera w'amafranga y'ishuli ucibwa ababyeyi ushobora kugabanwa.
Ikiganiro yagiranye na Flash mu #IKAZEMUNYARWANDA wagikurikira unyuze aha ngaha kuri Youtube https://www.youtube.com/watch?v=Y6igX2iaQm8
Ubusanzwe amashuri ni yo yishyiriragaho amafaranga y'ishuri ndetse n'ibikoresho hakaba n'asaba ibidakenewe. Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw'ibyatangajwe. Ikindi kandi nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro w'ishuri ku kigo keretse igihe umubyeyi abyihitiyemo.
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko kwaka amafaranga make bitavuze ko abana bagomba kurya nabi, kuko ari ibintu Minisiteri izakurikiranira hafi.
Inkuru irambuye iraza mu kanyaâ¦
The post Guverinoma yumvise ubusabe bw'abanyarwanda iringaniza amafaranga y'ishuli appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Uwari Perefe wa Gikongoro wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y’amezi 2 , Haravugwa uburwayi #rwanda #RwOT
Bucyibaruta yarekuwe n’Urukiko ku mpamvu zirimo uburwayi yakunze kugaragaza, aho bivugwa ko kuva yafungwa yagiye agira uburwayi bwa hato na hato akajyanwa kwa muganga inshuro zitandukanye.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura uyu mugabo w’imyaka 78 mu gihe hagitegerejwe icyemezo ku bujurire bwe ku gifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris.
Arekuwe nyuma y’amezi abiri akatiwe iki gihano dore ko uru Rukiko rwafashe icyemezo cy’iki gifungo tariki 12 Nyakanga z’uyu mwaka wa 2022.
Ubwo yakatirwaga iki gifungo cy’imyaka 20, yahise ahabwa iminsi 10 yo kuba yakijuririye, akaza no kubyubahiriza akajurira.
Umuryango ufite inshingano zo gushakisha abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi baba mu Burayi, CPCR watangaje ko iyi myitwarire ya Bucyibaruta igaragaza gushaka guhunga kurangiza igihano yakatiwe bityo ko biteye impungenge.
Bucyibaruta arekuwe mu gihe i Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’abashakashatsi n’inzobere mu by’amateka zo mu Rwanda no mu Bufaransa, bari kugirana ibiganiro bigamije gukomeza inzira yo kugararaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni inama yateguwe n’abarimo Prof Vincent Duclert wakoze raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntashidikanywaho mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.
-
Ruhango: Hamaze kwakirwa ibibazo bisaga 650 bibangamiye abaturage mu cyumweru kimwe #rwanda #RwOT
Hashize iminsi micye umukuru w'Igihugu, Paul Kagame asuye tumwe mu turere two mu ntara y'amajyepfo mu rwego rwo kwegera abaturage, kubumva no kubakemurira ibibazo bitandukanye biba bitarakemuwe n'inzego z'ibanze. Nyuma y'uko asoje uruzinduko rwe, mu karere ka Ruhango hatangijwe Ukwezi kw'imiyoborere, hagamijwe kwegera abaturage bakabumva, bakabafasha gukemura ibibazo. Mu cyumweru kimwe gusa, hakiriwe ibisaga 650.
Muri uru rugendo, Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi kwegera abaturage no kwirinda kubasiragiza mu gihe baje babagana babakeneyeho serivisi. Yanibukije kandi abaturage ko hari ibyemezo bifatwa ku bibazo byabo birimo n'ibiba byaciye mu nkiko bitajya bisubirwamo, bigomba kwemerwa uko byaciwe ahubwo abantu bakareba niba nta karengane kabayemo.

Meya Habarurema. Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko muri iki cyumweru cya mbere cy'Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bagiye bahura n'abaturage bafite ibibazo bagerageza kubikemura ndetse n'ibifite za birantega babagiriye inama zo kugana inkiko kubatari barigeze bazigana, abandi babaha igihe ntarengwa cyo kubikemura.
Yagize ati' Ukwezi kwa Nzeli buri mwaka tukugenera ibikorwa byihariye byo kwita ku miyoborere myiza aho twegera abaturage tukabumva. Baba bafite ibibazo bibabangamiye ndetse n'ibindi bitandukanye ariko aho twanyuze hose twagiye tubona abaturage bacu bafite ibibazo bamaranye igihe kirekire. Twagerageje kubikemura ariko ibitarashobotse twabihaye izindi nzego zirimo n'inkiko kubera uburemere, ariko hari n'ibyo twahaye igihe kugirango byitabweho by'umwihariko binakemurwe neza'.

Abaturage bitabiriye inama n'abobozi baje kubafasha kumva no gukemura ibibazo. Muri uru rugendo rwo kwegera abaturage hagamijwe ku bumva no kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango ahamya ko babonye ibibazo bitandukanye by'ubuzima birimo ibyo kutagira amacumbi, abayafite ariko bashaka gusanirwa, ibyiciro by'ubudehe, ababurana ingurane z'ibyo bangirijwe n'imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi, ibibazo bijyanye n'ubutaka n'ibibazo byo mu miryango, byose birenga 650. Avuga kandi ko bazakomeza kubyakira kugeza mumpera z'uku kwezi kwa Nzeri.
Meya Habarurema, yibutsa abaturage ko mbere yo kujya mu nkiko zaba iz'Abunzi n'Izisanzwe ko bakwiye kujya babanza kwiyambaza inzego z'ibanze, ariko kandi bakajya banemera ibyemezo bafatiwe aho gukomeza kuruhanya kuko usanga bibasiragiza kandi bagakwiye kwikorera akazi kabo.
Abaturage bakiriye bate kwegerwa n'abayobozi ?
Majyambere Stanislas afite imyaka 46 yabwiye intyoza ko iki gikorwa ari cyiza kuko ibibazo by'abaturage byakirwa kandi bigasobanuka neza mu ruhame hatabayeho kukwihugikana, aho usanga akenshi umuturage agira ubwoba agataha ntacyo avuze kubera kutisanzura. Asaba ko byarushaho guhabwa umwanya ufatika maze buri muturage agatanga ikibazo cye kigakemurwa ataratangira gusiragizwa ajya ku biro gushaka umuyobozi akenshi ukamubura.
Uwimana Clemence, avuga ko kwegera abaturage hagamijwe ku bumva no kubafasha gukemura ibibazo ari byiza cyane. Asaba ko ababishinzwe bareba uko byajya bikorwa nibura rimwe mu gihembwe, abaturage bakavuga ibibazo byabo.
Muri uku kwezi kw'imiyoborere, bazita no ku bindi bikorwa biteza imbere abaturage bikazamura ibipimo by'Imibereho yabo barimo ijyanye n'Ubuhinzi, Ubworozi, Ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, Isuku n'Isukura, amashanyarazi ndetse n'ibindi bibazo bwite bya buri muntu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibiba. Mu cyumweru cya mbere, basuye imirenge ya Mbuye, Kinazi na Ntongwe haboneka ibibazo 149, mu murenge wa Ruhango gusa habonetse ibibazo 45 naho mu murenge wa Kabagali hahuriye umurenge wa Bweramana na Kinihira haboneka ibibazo 223, mu murenge wa Byimana hahuriye imirenge ya Mwendo na Byimana haboneka ibibazo 239. Uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Imiyoborere myiza kuzasozwa tariki ya 30 Nzeli 2022. Ni Ukwezi gufite insanyamatsiko igira iti 'Dutange Serivisi nziza, dukemura ibibazo by'abaturage ku gihe'.
Akimana Jean de Dieu
-
Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira (…)
-
Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko (…)
-
#COVID19: Umuntu umwe yabonetse mu bipimo 2,331 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yabonetse-mu-bipimo-2-331