Blog

  • Abagera kuri 76% by'abari batuye Kangondo na Kibiraro bamaze kwimurirwa Busanza #rwanda #RwOT

    Abari batuye mu kajagari kazwi cyane nka Bannyahe ko mu kagari ka Nyarutarama i Kigali bakomeje kwimurwa bajyanwa I Buanza aho ubu igikorwa kigeze kuri 76%.

    Ikinyamakuru The New Times cyavuze ko abayobozi bo mu mujyi wa Kigali bagitangarije ko imiryango 960 imaze kwimurwa muri kariya gace ikajya gutura mu mudugudu ugezweho yubakiwe mu Busanza.

    Gikomeza kivuga ko abo bangana na 76% by'abari batuye mu midugudu ya Kangondo, na Kibiraro.

    Bamwe mu barimo kwimuka bavuze ko babikoze kuko unta kundi babigenza mu gihe abayobozi b'Umujyi wa Kigali bo bavuga ko aba bantu barimo kwimurwa ku bushake bwabo.

    Kuva ejo kuwa gatanu,tariki ya 16 Nzeri 2022, ibikorwa byo gusenya inzu muri iriya midugudu byaratangiye kandi birakomeje.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yumvikanye avuga ko bitarenze kuwa mbere ntawe ugomba kuba akiri aho hantu.

    Leta ivuga ko aba bantu barimo kwumurwa “ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza”, mu gihe bamwe mu bari kwimurwa bavuze ko barimo kwumurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo.

    Kugeza ku mugoroba wo kuwa gatanu ibikorwa byo kwimuka no gusenya byari bigikomeje muri iyi midugudu ya Kibiraro na Kangondo, mu gihe hari imiryango imwe ikiri mu nzu zitaragerwaho mu guseya, nubwo bivugwa ko nta mazi cyangwa amashanyarazi ahari.

    Leta ivuga ko inzu zawo zirimo iz'ibyumba byo kuraramo kuva kuri kimwe kugera kuri bitatu, kandi zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 14 na 35 y'u Rwanda.

    Uwwe mu bimuwe yabwiye BBC ko aho yari atuye yari inzu y'ibyumba bitatu byo kuraramo, afite na 'chambrettes' eshanu akodesha.

    Ati: 'Ikigoye [ubu] ni ukubona ibidutunga kuko aho twari turi twari dutunzwe n'inzu twakodeshaga, ukabonamo minerval y'abana, ukabonamo n'ibibatunga, ubu rero nta na kimwe tugifite.

    'Icyo twasaba leta ni ukudutekerezaho, nyuma y'ibiri kutubaho bakaza bakareba aho turimo kuryamisha abana bakiga ku kindi kintu badukorera…kuko ubu hariho abarara bicaye.'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagera-kuri-76-by-abatuye-kangondo-na-kibiraro-bamaze-kwimurirwa-busanza

  • Kamonyi-Rugalika: Ibisheke by'umuturage byatwitswe byamuhombeje asaga Miliyoni 3 #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'I saa tanu zirengaho iminota ibarirwa mu icumi nibwo mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika, akarere ka Kamonyi hatwitswe umurima w'ibisheke ungana na Hegitari 2. Nyirabayazana w'iri twika ntabwo yabashije kumenyekana. Nyiri ibi bisheke, Uwimana Florette, avuga ko yahombejwe asaga Miliyoni 3 ubaze mu mafaranga y'u Rwanda, ko kandi uwabikoze yaburiwe irengero.

    Uwimana, yabwiye intyoza.com ko ubwo iri twika ryabaga nawe yari hafi aho haruguru mu tundi turimo, aho yabonye umuriro wadutse mu bisheke bihinze ku buso bwa Hegitari 2, amanuka yiruka atabaye ariko ntiyagira umuntu abona ubikoze.

    Avuga ko abaturage bahise batabara batangira gutema ibisheke bashaka uko batangira umuriro ariko urabaganza, abasaba kuvamo ngo hatagira uwo bihitana. Abari batabaye bose bikuye kuko umuriro wari mwinshi, basigara barebera kuko nta kindi bari bukore ku bukana umuriro wari ufite.

    Uwimana, avuga ko abaze igihombo yatewe n'ibyamukorewe byo kumutwikira ibisheke byari bigeze igihe kisarurwa, hatikiriye asaga Miliyoni eshatu ubaze mu mafaranga y'u Rwanda.

    Nubwo byatwitswe, avuga ko ubuyobozi bw'uruganda rw'Isukari rwa Kabuye rusanzwe rugura umusaruro w'ibisheke, bamubwiye ko asarura bakazaza kubitwara. Avuga kandi ko kuba byahiye, nubwo uruganda ruzabitwara atiteze umusaruro nk'uwo yari kubonamo bisaruwe bitatwitswe, kuko gushya ubwabyo ibizabasha kujyanwa ku ruganda hari byinshi biba byatakaje birimo amazi yabyo ndetse n'ireme ryabyo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi muri aka karere bageze aho ibi byabereye, baganira n'abaturage babaha amakuru bari bakeneye ndetse bahumuriza nyiri uyu murima w'ibisheke byatwitswe.

    Ibisheke byatwitswe biri ku buso bwa Hegitari 2.

    Uwimana Florette, asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ko nubwo aha hantu hatwitswe, hakwiye no gushakwa uko umutekano waho warindwa kuko ngo hasanzwe habera urugomo akenshi ruterwa n'abantu baza kuhakinira amakarita(urusimbi), bakahanywera itabi(urumogi).

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/17/kamonyi-rugalika-ibisheke-byumuturage-byatwitswe-byamuhombeje-asaga-miliyoni-3/

  • DR Congo: Ubuzima bukomeje kuba bubi ku baturage ba Kivu ya Ruguru #rwanda #RwOT

    Imibereho y'Umuturage muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kuba ingorabahizi no gukomera mu buryo budasanzwe.

    Ikibazo kiravugwa cyane mu ntara ya Kivu ya Ruguru , aho kubona icyo kurya biri gusaba umugabo bigasiba undi biturutse ku ntambara zahayogoje , nk'uko byatangajwe n'umuryango w'abaturage muri ako gace witwa OCHA .

    Umuyobozi w'iryo tsinda , Mercy Manyala, yashimangiye ko ubushyamirane hagati y'ingabo za Leta n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 bwatumye ibyo muntu akenera by'ibanze kugira ngo abeho bitaboneka mu buryo bworoheye buri wese.

    Muri uyu mwaka wonyine gusa , ubuzima bw'ikiremwa muntu muri Kvu ya Ruguru bwarangiritse bikabije kubera intambara za M23 na FARDC zakajije umurego mu kwa 3 k'uyu mwaka.

    Ibitero yagabye kuri muri territoire ya Rutshuru, na Nyiragongo byatumye imiryango myinshi ititabwaho kuburyo imibereho yabo iri mu kaga kugeza ubu ,na bamwe muri bo ntaho kwikinga bafite.

    Mu rwego rwo gutabariza aba baturage ,imiryango mpuzamahanga itari iya leta irasaba inzego bireba guhagarika intamba kandi ubuzima bw'umuturage bukitabwaho byimbitse.

    Ikihutirwa ngo ugukorana byahafi n'abanyabuzima bari mu ntara ya kivu ya Ruguru,ariko nanone ngo M23 ifite ibice binini byaho ikagerageza koroshya ngo bagerweho

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/dr-congo-ubuzima-bukomeje-kuba-bubi-ku-baturage-ba-kivu-ya-ruguru

  • Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa muri Level II Hospital na Rwanda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/santrafurika-ingabo-z-u-rwanda-zambitswe-imidari-y-ishimwe

  • Nyabihu: Uruganda rw’ibigori rwa Mukamira rugiye kongera gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abenshi mu batuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukamira n’indi iwukikije, bamaze imyaka 12 mu rujijo, nyuma y’uko uruganda rwa Maiserie (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/nyabihu-uruganda-rw-ibigori-rwa-mukamira-rugiye-kongera-gukora

  • Leta yongereye ubushobozi amashuri ya Tekiniki ishyiramo miliyari 8Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/leta-yongereye-ubushobozi-amashuri-ya-tekiniki-ishyiramo-miliyari-8frw

  • Onana mu Mavubi? FERWAFA yakomoje ku banyamahanga barimo kuganirizwa ngo bazakinire ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', rivuga ko hari abakinnyi b’abanyamahanga barimo kuganirizwa ngo babe bahabwa ubwenegihugu ubundi bakinire ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ibi si bishya mu ikipe y’igihugu Amavubi cyane ko urebye abahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, bari biganjemo abakomoka mu bindi bihugu.

    Ibi byaje gukomwa mu nkokora 2014 ubwo u Rwanda rwahanwaga kubera gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye ari we Daddy Birori nk’umunyarwanda nyamara hari ibindi byangombwa akiniraho yitwa Etekiama Agiti Tady.

    Kuva icyo gihe u Rwanda rwafashe gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa nta byo kongera kubatiza abanyamahanga.

    Bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwaba rwafashe umwanzuro wo gusubira kuri iyi gahunda ndetse ko no mu banyamahanga barimo baganirizwa harimo na rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Leandre.

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye itangazamakuru ko ari byo hari abarimo kuganirizwa ariko mbere na mbere bakaba bagomba kubanza kwiyumva nk’abanyarwanda.

    Ati 'Njye nirinda no kubita abanyamahanga kuko iyo umuntu yakiniye ikipe y’igihugu aba yabaye umunyarwanda, aho ni ukubanza ukahubaka ntibibe n’ibyangombwa gusa ariko no mu mutwe ukamwubaka akaza gukinira u Rwanda yumva ko ari umunyarwanda kandi afite n’indangagaciro z’ubunyarwanda kandi biroroshye.'

    Yakomeje avuga ko na none batahindura ikipe yose bazana nk’ababiri cyangwa batatu ndetse ko hari n’abo batangiye ibiganiro, ariko ngo iyo gahunda iri mu y’indi mikino na bo ntibahejwe.

    Ati 'Icyo nababwira ni uko iyo gahunda iba mu y’indi mikino natwe tudahejwe, harimo abo turimo tuganira birashoboka, ntabwo na none twafata ikipe y’igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza 2 cyangwa 3 dufatanyije n’ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho rimwe muzumva byabaye.'

    Iyo urebye mu y’indi mikino nka Basketball ndetse na Volleyball bijya bikorwa abakinnyi bagahabwa ubwenegihugu bagakinira u Rwanda, nko muri Volleyball umwaka ushize rwarabihaniwe kuko hari abo rwakinishije mu gikombe cy’Afurika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yemeje ko hari abakinnyi barimo kuganirizwa ngo bazakinire Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-mu-mavubi-ferwafa-yakomoje-ku-banyamahanga-barimo-kuganirizwa-ngo-bazakinire-ikipe-y-igihugu

  • Ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwashyize hanze, bugira buti 'Yari aherekejwe n’uhagarariye inyungu za gisirikare mu Rwanda, Col Nicolas Dufour. Baganiriye ku buryo bwo guha ingufu imikoranire isanzweho mu by’ingabo.

    Umubano n’imikoranire mu by’ingabo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bisanzwe bihagaze neza byumwihariko kuva aho uw’Ibihugu byombi wongeye kumerera neza kuva aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron atangirije intambwe nshya mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, yakirwa na mugenzi we w’iki Gihugu yari agendereye, Gen Thierry Burkhard ; banagirana ibiganiro.

    Ni ikiganiro cyagarutse bibazo by’umutekano muri Afurika yo Hagati n’iyo mu majyepfo, ndetse banaganira ku mubano wa gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa nyuma y’igihe gito ubutabera bw’u Bufaransa, butangarije ko buhagaritse iperereza ryakorwaga ku bari abasirikare b’iki Gihugu bari bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yari kumwe n’ugaharariye inyungu z’Igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda

    Ubushinjacyaha bw’u Bufaranda, bwahagaritse iri perereza buvuga ko bwabuze ibimenyetso bigaragaza ko abo abasirikare baba baragize uruhare yaba urwo gufasha, urwo guha inkunga abakoraga Jenoside cyangwa urundi urwo ari rwo rwose.

    Ni icyemezo kitanyuze abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, banakunze kugaragaza uruhare rw’abo basirikare bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994 aho bafashije Interahamwe n’abandi bari bamaze gukora Jenoside, guhungira mu cyahoze ari Zaire.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibiganiro-hagati-y-ubuyobozi-bw-Ingabo-z-u-Rwanda-n-iz-u-Bufaransa