Blog

  • Abantu 8 batawe muri yombi bakekwaho gukomeretsa abageni b'i Nyamasheke – #rwanda #RwOT

    Tariki 10 Nzeri 2025, Saa Tatu z'ijoro nibwo Habumugisha Fiston w'imyaka 25 na Muhawenayo Jeannette wa 21 batezwe n'insoresore z'abajura zirabakomeretsa.

    Ibi byabaye mu gihe bwari buke umusore ajya gusaba no gukwa umugeni we bari bamaze umwaka basezeranye imbere y'amategeko.

    Izo nsoresore zarabakubise zirabakomeretsa zinabambura telefoni ebyiri, iy'umugeni n'iy'umukwe, igikapu cyarimo agatimba n'inkweto by'umugeni, imipira ibiri y'imbeho n'ibindi byari bukoreshwe, n'isakoshi yari irimo amafaranga ataramenyekana umubare.

    Ibi bikimara kuba inzego z'umutekano zifatanyije n'inzego z'ibanze zahise zitangira gushakakisha aya mabandi dore ko yari amaze iminsi ategera abaturage mu Mudugudu wa Bushenge, Akagari ka Bushenge Umurenge wa Bushenge, akabambura.

    Icyo gihe umukwe n'umugeni bahise bajya kuvurirwa mu Bitaro bya Bushenge, ubukwe burasubikwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko ku ikubitiro hahise hafatwa abasore batatu, abafashwe bakajya bavuga abo bakorana bituma kugera ubu tariki 15 Nzeri hamaze gufatwa abagera kuri 8.

    Ati 'Bigaragara ko nubwo abambuwe bakanakubitwa bavugaga ko bahohotewe n'abagera kuri batandatu, barengaga kuko tumaze gufata 8 hari n'abandi bagishakishwa.'

    Avuga ko hashobora kuba hari n'abandi bari muri aka gatsiko k'izi nsoresore ziteza umutekano muke, cyane cyane muri Santere y'ubucuruzi ya Bushenge, hafi ya bose bakaba ari abo mu Mudugudu wa Runyinya, akagari k'Impala.

    Aba bageni bakomerekejwe n’amabandi, bituma ubukwe bwabo busubikwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-8-batawe-muri-yombi-bakekwaho-gukomeretsa-abageni-b-i-nyamasheke

  • Ni intambara yo kurwana- Senateri Nyirahabimana kuri EU yasabye ko Ingabire Victoire arekurwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 15 Nzeri 2025 ubwo Inteko Rusange ya Sena yatangizaga igihembwe kidasanzwe kugira ngo isuzume ikibazo cy'inyungu rusange kijyanye n'umwanzuro (2025/2861(RSP) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi uvuga ku Rwanda.

    Ni umwanzuro ujyanye n'Inteko ya EU yasabye u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.

    Abagize Inteko ya EU bateranye kugira ngo baganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 barawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

    Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa.

    Senateri Nyirahabimana yavuze ko ubusabe bw'Inteko ya EU, bugaragara nko kwivanga mu miyoborere y'u Rwanda kandi ari igihugu gifite ubwingenge n'ubusugire budakwiriye kuvogerwa.

    Yagaragaje ko uwo mwanzuro ukubiyemo ibitekerezo biyobya ukanibasira ubuyobozi bw'u Rwanda hagamijwe kugaragaza ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari bwo gukora politiki no gukora itangazamakuru n'ibindi.

    Yagaragaje ko ari umwanzuro ugamije kwangiza isura y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kugira ngo utambamire inyungu z'u Rwanda n'iz'Abanyarwanda mu mibanire, ubufatanye n'ubutwererane n'amahanga.

    Ati 'Dukwiriye gusesengura uyu mwanzuro mu buryo bwimbitse tukareba igikwiriye gukorwa kuko tutakwihanganira igitambamira inyungu z'Abanyarwanda.'

    Yavuze ko nubwo ubufatanye hagati y'Inteko zishinga Amategeko bukwiriye ku mpande zombi kuko ari ngombwa, ariko abo mu Nteko ya EU bafashe icyemezo nkana bitari uko batari bazi ko u Rwanda rukora kandi rukora neza.

    Senateri Nyirahabimana yavuze ko 'ari inyandiko ishingiye ku rwango n'ibitekerezo bya mpatsibihugu. Ni ba bandi barakazwa n'uko umuntu yakoze neza. Ubufatanye hagati y'inteko nibubeho ariko ntabwo byabuza abantu nk'aba n'ubundi kuzagarura undi mwanzuro.'

    Yakomeje ati 'Abantu batinyuka bakinjirira igihugu gifite ubwigenge n'ubusugire, bakanajyamo imbere bakinjirira ubucamanza kandi ari urwego rwigenga. Ni ya myitwarire ya mpatsibihugu. Ni intambara yo kurwana ariko bitavuze ko ubufatanye hagati y'inteko tutakomeza kubuteza imbere.'

    Senateri Nyirasafari Espérance we yavuze ko ibyakozwe n'Inteko ya EU nta we byatangaza, kuko Abanyaburayi bakunze kuvogera ubusugire bw'igihugu bakinjira mu mikorere y'urwego rw'ubutabera, agaragaza ko bidakwiriye kwihanganirwa.

    Ati 'U Rwanda ni igihugu cyigenga gifite inzego zikora mu bwigenge bwacyo ariko zikanubariza amasezerano mpuzamahanga cyane cyane ajyanye n'uburenganzira bwa muntu.'

    Kuri Senateri Nyirasafari ntabwo uwo ari we wese akwiriye kwihisha mu mutaka w'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ngo akore ibyaha ngo u Rwanda rubireberere.

    Senateri Rugira Amandin we yavuze ko Inteko Ishinga Ametegeko ya EU imaze kugira akamenyero ibikorwa byo gushyira u Rwanda ku rwego rwo guhora rwisobanura.

    Biteganjijwe ko Komisiyo z'imitwe yombi zifite amategeko n'uburenganzira bwa muntu mu nshingano, zisesengura uyu mwanzuro w'Inteko ya EU mu buryo butomoye, ibyavuyemo bikagezwa ku nteko rusange y'Inteko Ishinga Ametegeko imitwe yombi.

    Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena yasuzumye umwanzuro w’Inteko ya EU iherutse gusaba ko Victoire Ingabire ukurikiranwe n’ubutabera afungurwa

    Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yari igamije gusuzuma umwanzuro w’Inteko ya EU ureba u Rwanda yayobowe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier (hagati)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intambara-tugomba-kurwana-senateri-nyirahabimana-kuri-eu-yasabye-ko-ingabire

  • Mama Sava aryohewe n’urukundo #rwanda #RwOT

    Umunyana Analyssa uzwi nka Mama Sava, yagaragaje ko ari mu munyenga w’urukundo.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mama Sava yatomagije umusore bamaranye iminsi bari mu rukundo, ashimagira urwo amukunda.

    Ati 'Wavukiye gutuma umutima wanjye ukunda. Njye ntabwo ngukunda, nkunda n’urukundo ngukunda.'

    Agaragaje ko ari mu rukundo rushya nyuma y’uko muri 2023 yemeje ko yatandukanye na Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha. Hari nyuma hafi y’imyaka 5 atandukanye n’umugabo we bari barakoze ubukwe.

    Mama Sava ari mu rukundo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11867

  • Menya amazina abiri yahawe Yemi Alade akihitiramo Gicanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria uheruka mu Rwanda Kwita Izina abana b’Ingagi, Yemi Alade yavuye mu Rwanda yiyise Gicanda.

    Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Shene ya Visit Rwanda, yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda yasanze hari ibyo Afurika yose yakwigira ku Rwanda.

    Bwa mbere abwira Mama we ko agiye kuza mu Rwanda Kwita Izina byaramutunguye amubaza umuntu umujyanyeho kuko ari igikorwa gikomeye ndetse binafitanye isano n’uburyo bwo kubunga bunga ibidukikije.

    Yavuze ko ari umuhango yari yitabiriye bwa mbere ariko byamushimishije ndetse yanasanze amazina yose y’Ikinyarwanda aba afite ubusobanuro nk’uko Kundwa yise umwana w’Ingagi bisobanura gukundwa.

    Ati 'Ese watekereza kwita umwana w’imbwa yawe cyangwa umwana izina ryatoranyijwe ribafitiye agaciro? Ijana ku ijana amazina menshi numvise hano mu Rwanda afite ubusobanuro, kandi ni kimwe n’ibyo natwe dukora muri Nigeria. Hari ibihugu umuntu ashobora guhabwa izina iryo ari ryo ryose, nta busobanuro. Ariko mu Rwanda usanga amazina menshi afite icyo asobanuye.”

    Aha ni na ho yahise asaba amazina abiri yakwitwa y’Ikinyarwanda, ati 'Ni byo rwose. None se kuki mutampa amazina y’u Rwanda nibura abiri? Kuko jye nta zina ryo mu Rwanda mfite. Kuki banyirengagiza? Ngiye kubigira impamo.'

    Yahawe izina rya Nshuti risobanura ubucuti ndetse anabwirwa irya Gicanda wabaye Umwamikazi w’u Rwanda. Nta kuzuyaza ahitamo irya Gicanda.

    Yahisemo iri zina ry’Umwamikazi Gicanda, wabaye umwamikazi w’u Rwanda kuva mu 1928 – 20 Mata 1994 aho yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

    Yemi Alade yiyise Gicanda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11863

  • Nsabimana Aimable muri Rayon Sports yarahombye cyangwa yarungutse? #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yafashe umwanzuro wo kujya ahemba Nsabimana Aimable adakina, ni mu gihe batumvikanye uburyo bwo gusesa amasezerano.

    Rayon Sports na Nsabimana Aimable bagiranye ibibazo guhera mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.

    Ibi bibazo bishingiye ku mafaranga yishyuza iyi kipe yaba recruitment ndetse n’imishahara.

    Kugenda ahagarika imyitozo akamera nk’uwivumbuye ndetse bakanamushinja kugumura abandi byagiye bituma umubano wa bo uba mubi.

    Ibi byarakururutse kugera no mu myiteguro ya shampiyona ya 2025-26.

    Gusa yaje gufata umwanzuro wo gusubukura imyitozo ngo atazafatwa nk’uwataye akazi ariko Twagirayezu Thaddée yari yaramaze kumubwira ko atamukeneye.

    Nsabimana Aimable na we yifuzaga gusesa amasezerano ariko ntibumvikane kuko Nsabimana yifuzaga ko yahabwa ibyo ikipe imugomba, miliyoni 6 Frw z’imishahara y’amezi 6 yo gusesa amasezerano nk’uko amasezerano abivuga ndetse na miliyoni 5 Frw zo yasigawemo ubwo yongeraga amasezerano. Yose hamwe akaba miliyoni 11 Frw.

    Ibi nibyo Twagirayezu Thaddée atakozwaga aho yavuze ko uyu myugariro usigaje umwaka umwe w’amasezerano azajya amuhemba adakina.

    Yavuze ko nashaka azajya amuhemba ku mafaranga ye ariko atazakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino aho nta na ‘license’ yigeze asabirwa.

    Nsabimana Aimable ntazakinira Rayon Sports uyu mwaka w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11864

  • APR FC yegukanye umwanya wa 3 muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje imikino ya CECAFA Kagame Cup yegukana umwanya wa 3 ni nyuma yo gutsinda KMC 1-0.

    Uyu munsi nibwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rimaze iminsi ribera muri Tanzania risozwa aho umukino wa nyuma uri buhuze Al Hilal yo muri Sudani na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

    Umukino w’umwanya wa gatatu wahuje APR FC yo mu Rwanda yazezerewe na Al Hilal na KMC yo muri Tanzania yasezerewe na Singida Black Stars.

    Igitego kimwe rukumbi cya Memel Raouf Dao ku munota wa 45 ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina ni cyo cyahesheje APR FC umwanya wa 3 uherekezwa n’ibihumbi 10 by’amadorali.

    Yatsinze iki gitego nyuma y’uko yari yahushije igitego ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.

    Mu gice cya kabiri kandi William Togui aba yatsindiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cya kabiri ku mupira yiherewe n’umunyezemu ariko ateye umunyezamu awukuramo.

    Iri rushanwa ntabwo ryagenze neza kuri APR FC yifuzaga kuzana igikombe ntibyakunze itahana umwanya wa 3 ni mu gihe umwaka ushize yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11865

  • Minisitiri wa Siporo yageneye Rayon Sports ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye Rayon Sports WFC guhesha ishema u Rwanda begukana iki gikombe kizatuma bakina CAF Champions League.

    Rayon Sports y’abagore imaze iminsi muri Kenya aho yitabiriye CECAFA Women igomba gutanga ikipe imwe ijya Champions League y’abagore, ikaba ari ikipe izegukana umwanya wa mbere.

    Rayon Sports ikaba yaraye igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3, hari nyuma y’uko bari banganyije 0-0.

    Ku mukino wa nyuma uzaba ejo, Gikundiro y’abakobwa izahura na JKT Queens yo muri Tanzania yasezereye Kenya Police Bullets.

    Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire akaba yashimiye iyi kipe kuba yageze ku mukino wa nyuma ariko ayisaba no kuzana igikombe.

    Ati “Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye kandi tubari inyuma.
    Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme.”

    Mukomereze aho bakobwa bacu. Murashoboye kandi tubari inyuma.
    Icyo gikombe mugitahane maze u Rwanda Rweme🇷🇼 https://t.co/kyvoo9Jxqm

    — Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 14, 2025

    Si we gusa wabashimiye n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryabashimiye ndetse amakuru avuga ko barangajwe imbere na perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice watanze miyoni 2.5 Frw, n’abandi bo muri Komite Nyabazi ye batanze andi miliyoni 2.5 Frw biba miliyoni 5 Frw babagenera agahimbazamusyi, nibegukana iki gikombe FERWAFA izabaha miliyoni 10 Frw.

    Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Women

    Minisitiri Nelly Mukazayire yasabye Rayon Sports kuzana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11866

  • Prime Insurance yegukanye igihembo cy'ikigo cy'ubwishingizi cyahize ibindi mu guhanga ibishya – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo cyatanzwe n'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association: RIBA).

    Cyatangiwe mu nteko rusange ya kane ya RIBA iba buri mwaka, yateramiye mu Karere ka Rubavu, hagati yo kuwa 10-12 Nzeri 2025.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya biri mu byabashije kwegukana igihembo.

    Ati 'Twitabiriye inama ngaruka mwaka ya RIBA nk'abunganizi bacu mu bwishingizi, badufasha nk'abahuza hagati y'abakiliya bacu, tuyungukiramo byinshi birimo guhanga ibishya dutuma abatugana bagezwaho serivisi mu buryo bworoshye kandi bunoze.'

    Byusa yavuze ko ikoranabuhanga ryaborohereje akazi, aho ubu bitakiri gombwa ko umukiliya wa Prime Insurance ajya ku biro kumenyekanisha impanuka, ahubwo abikora ari iwe.

    Ati 'Akanda akanyenyeri cyangwa akaduhamagara mu gihe cyose adukeneye, byose biba bigamije korohereza abo dukorana.'

    Byusa yashimiye abo bakorana umunsi ku munsi, kuko ari bo bagize uruhare mubyo bakora byanatumye begukana igihembo.

    Mu kugeza ubwishingizi ku baturage Prime Insurance ibikora mu buryo butandukanye burimo ubuzwi nka 'Bank Assurance' aho umukiliya agana banki muri serivisi ayishakamo nk'inguzanyo ikamusaba ko asaba ubwishingizi.

    Hari abandi abakiliya bashyiraho abajyanama mu bwishingizi bagaha abo bajyanama uburenganzira bwo kujya babagira inama no kubashakira ubwishingizi ibizwi nka 'Brokerage'.

    Hari n'ubundi buryo bwo gukoresha abacuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Prime Insurance ikabashakira ibyangombwa bakagira amashami mu gihugu, abazwi nka 'franchisee'.

    Abo baba bafite amashami ndetse Prime Insurance igashyiraho ibirango byayo, ushaka ubwishingizi bagahita babumuha.

    Abo batandukanye n'aba-agent nubwo na bo bahabwa ibyangombwa bigenwa na Banki Nkuru y'u Rwanda ariko bo si ngombwa ko bagira ahantu hazwi nk'ishami.

    Bo bajya gushaka abakiliya hirya no hino bakabazana ku biro by'iki kigo cy'ubwishingizi ariko bose bakitwa abahuza mu by'ubwishingizi.

    Uburyo bwa gatanu Prime Insurance ikoresha ni ubw'abakiliya bayigana aho ikorera.

    Mu rwego rwo kujyana n'intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga no kwimakaza ubukungu burishingiyeho, Prime Insurance iteganya ko cya vuba izajya itanga serivisi zayo kahoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n'ubwishingizi rizwi nka (Insuretech).

    Byitezwe kuzorohereza aba-agent gutanga serivisi aho bari hose bidasabye kugana amashami ya Prime Insurance.

    Prime Insurance isanzwe inatanga ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'ingendo n'ubwishingizi bw'inkongi. Ubushaka akanda *177# ubundi agakurikiza amabwiriza.

    Umukiliya kandi ashobora gukanda *177# akamenya amakuru ajyanye n'aho yabonera serivisi zo kwivuza ku basanzwe bafite ubwo bwishingizi bwa Prime Insurance, ndetse no kumenyekanisha impanuka.

    Ubwo buryo ni bwo bukomeje kuyifasha gutera imbere umunsi ku wundi ari na ko itabara abayiganye ku gihe.

    Muri Mata 2025 Prime Insurance Ltd, yatangaje ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 4,4 Frw mu 2024 nyuma yo kwishyura umusoro, ivuye kuri miliyari 2,9 Frw cyabonye mu 2023.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa ashyikirizwa igikombe cy’indashyikirwa cyahawe Prime Insurance nk’ikigo cyahize ibindi mu guhanga ibishya no kwimakaza ikoranabuhanga

    Abakozi ba Prime Insurance bishimiye igikombe ikigo cyabo cyegukanye

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya biri mu bikomeje kubafasha gutanga serivizi nziza no guhiga ibindi bigo

    Abakozi ba Prime Insurance bitabiriye inama ya RIBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yegukanye-igihembo-cy-ikigo-cy-ubwishingizi-cyahize-ibindi-mu

  • Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga – #rwanda #RwOT

    Iyo raporo yakozwe n'Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, igezwa ku kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu ku wa 9 Nzeri 2025 i Genève mu Busuwisi.

    Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, Volker Türk, yagaragaje ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2025, abarwanyi ba M23 baherekejwe n'abasivili bafite imihoro n'abasirikare 'bikekwa ko ari RDF' bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwisha, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

    Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba yashingiye kuri iyo raporo, avuga ko ahubwo Loni ikwiye gushimangira ko ibyakozwe ari Jenoside bidasubirwaho.

    Mu kiganiro na RBA, Senateri Uwizeyimana yanenze iyo raporo ya Loni, avuga ko abantu bajijutse ku rwego rwa Loni batakabaye bagendera ku makuru batagezeho barangiza bakayatangaza nk'impuguke.

    Ati 'Uburyo bakoresheje mu kubona amakuru bugaragaza ko raporo idakozwe mu buryo bwa Siyansi. Ntabwo waba uri impuguke ngo uvuge ngo umuntu yaguhaye amakuru kuri Email utazi niba yarahimbye ibyo bintu. Abayikoze bari i Kampala ngo bakajya banyarukirayo.'

    Yakomeje agaragaza ko iyi raporo idatandukanye n'uko iyiswe 'Mapping Report', ashimangira ko hari bamwe mu bayandikaga bibereye mu Bubiligi bakandikamo ibintu babwiwe avuga ko ahubwo igamije kwishakira amafaranga.

    Ati 'Ntabwo ari raporo igendeye kuri Siyansi yo kwizerwa. Ni raporo ubona igamije gusaba amafaranga. Nyuma yayo basabye ko habaho komosiyo yigenga ijya gukora iperereza ryimbitse basaba n'amafaranga iyo komisiyo bayishakira ubushobozi.'

    Inarararibonye muri Politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste na we yanenze iyo raporo RDC yashingiyeho isaba Loni gushimangira ko hari Jenoside iri gukorerwa Abahutu.

    Yavuze ko bitumvikana uburyo abakoze iyo raporo bayishingiye ku kuvuga ko hishwe abantu gusa ariko batagira ikibaranga na kimwe.

    Ati 'Ntabwo wavuga ngo hagati y'itariki 8 na 29 Nyakanga hishwe abantu gusa udashobora kumenya abo ari bo, aho baguye uretse kuvuga gusa ngo ni muri Sheferi ya Bwisha mu mirima itandukanye utavuga ngo ni mu murima wa nde. Ese byari ubudehe abo bantu baje guhingira umuntu?.'

    Yakomeje agaragaza ko RDC ishimangira ubwicanyi butabaye igamije gutwikira ubukorwa n'indi mitwe ariko idashaka kuvugaho.

    Ati 'Hari abaherutse kwicwa na ADF muri Teritwari ya Beni barenga 86 kandi amashusho arahari, amazina yabo arazwi n'aho bakomoka ariko ntibigeze bashaka kubivugaho. Muri Ituri naho hagiye gushira imyaka ibiri nta joro ry'ubusa hatajya hicwa abantu batanu.'

    'Leta ya Congo yakabaye ijya muri kariya kanama ka Loni ikagaragaza ko abantu bari gutikira buri munsi ahubwo ikaka ubufasha. Ni ibyo yakora aho kugira ngo ihimbe abantu bapfuye idashobora kugaragaza abo ari bo kuko hari uwo ishaka guharahabika.'

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yavuze-ko-abakoze-raporo-ishinja-u-rwanda-ubwicanyi

  • Twarazicaga cyangwa zikatwica: Ubuhamya bw'abahoze ari abahigi b'inyamaswa muri Pariki y'Akagera – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'abahoze bakora ubuhigi muri Pariki y'Akagera bibumbiye muri Koperative Imboni za Pariki ikora ubuvumvu. Ibarizwamo abagabo 23 bahoze bahiga inyamaswa biganjemo ababikoze imyaka myinshi.

    Nsengiyumva Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko yamaze imyaka irenga icumi atunzwe n'ubuhigi.

    Ati 'Nahoze ndi rushimusi mpiga inyamaswa aho nakoranaga na bagenzi banjye, nahereye mu 1999, inyamaswa zimwe twarazicaga izindi zikatwica. Ndibuka hari ubwo twajyaga guhiga turi abantu batanu babiri bakaribwa n'inzoka cyangwa imbogo zikabica.''

    Nsengiyumva yavuze ko ku giti cye yagize uruhare mu kwica inyamaswa zirenga 1000 zirimo imbogo, isha, Impala n'izindi nyinshi. Uko Leta yagiye ikaza ingamba zo kurinda Pariki y'Akagera no guha urwunguko abayegereye niko ngo yagiye abireka kugeza ubwo abiretse burundu.

    Ati 'Ubu nsigaye mbona inyungu biciye muri koperative twashinze, baduteye inkunga ya miliyoni 5 Frw ariko ubuzima bwaraje, ubu nsigaye ngenda mu muhanda nemye ntafite ubwoba ko bari buntware muri ba rushimusi.''

    Mukamusoni Donatha avuga ko musaza we yishwe n'inyamaswa nyuma yo kujya guhiga ari kumwe n'abandi.

    Yavuze ko urwunguko Leta yagiye ibaha ikarukoresha mu kububakira amavuriro, amasoko n'ibindi bikorwaremezo aribyo byatumye abaturage bafata iya mbere mu gukumira abo mu miryango yabo bajyaga guhiga.

    Ati 'Nka njye iyo nabonaga umugabo wanjye agiye kujyayo, naramuregaga bakamufata n'abandi ni uko byagiye bigenda, ubu abajya guhiga ni abaturutse mu mirenge ya kure kandi nabwo kuko twe tuyituriye turabafata tukabashyikiriza ubuyobozi bwa Pariki.''

    Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ahiga muri Pariki y'Akagera we yavuze ko atakwibuka inyamaswa yishe kuko ari nyinshi cyane.

    Yavuze ko muri iyo myaka yose hari inshuti ze nyinshi bajyanaga guhiga zigapfirayo, akanishimira ko Leta yagiye ibibakuraho mpaka.

    Ati 'Ubu ndi muri Koperative Imboni za Pariki aho twegeka inzuki, ubu ducuruza ubuki bwiza cyane. Ikindi nishimira ni uko kuva aho ndekeye guhiga aribwo nateye imbere mfite ihene nyinshi mu rugo, mfite inkoko mbese ubuzima bumeze neza.''

    Umuyobozi wa Pariki y'Akagera wungirije ushinzwe imari, Ntezimana Jerome, avuga ko aho batangiriye gutanga urwunguko ku baturiye Pariki byatumye abaturage bareka guhiga inyamaswa, ahubwo batangira kujya batanga amakuru ku bantu baturuka ahandi baba baje guhiga inyamaswa.

    Ati 'Iyo Pariki iteye imbere n'abayituriye batera imbere, ubu muri uyu mwaka tuzabaha miliyoni 870 Frw kandi ni amafaranga aba yaturutse kuri ba mukerarugendo, uko biyongera ni nako ayo mafaranga yiyongera.'

    Pariki y'Akagera ibamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Imbogo n'Inkura. Ikora ku turere dutatu, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

    Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ari umuhigi, yishimira ko yabiretse

    Mukamusona Donatha yavuze ko musaza we yishwe n'inyamaswa, ashimira Leta yabafashije kureka guhiga inyamaswa

    Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko aho bihurije hamwe batangiye kubona inyungu yo gushyira hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twarazicaga-cyangwa-zikatwica-ubuhamya-bw-abahoze-ari-abahigi-b-inyamaswa-muri