Blog

  • Batatu ku rugamba! Birasaba igihaha, ni inde uzaruhira agasyi akaba nka Kavuna? #rwanda #RwOT

    Si ubwa waba wumvise insigamigani “Yarushye uwa Kavuna”, bawuca iyo babonye umuntu waruhiye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi; ni bwo bagira bati “Naka yarushye uwakavuna (umuruho)”. Byakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye wari umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama); ahasaga umwaka w’i 1500.

    Hari ku ngoma y’umwami Ndahiro wishwe n’Abanyacyingogo bamuziza kubirengagiza agahaka ababye-Nduga, niho Kavuna yakomokaga. Amaze gupfa Kavuna yagiye Karagwe muri Tanzania aho umuhungu wa Ndahiro, Ruganzu Ndoli yari yarahungiye kwa nyirasenge Nyabunyana kumubwira ngo aze atabare igihugu kuko inzara yari ibarembeje, ariko yanze kugarukana na Kavuna aramwihisha ndetse Kavuna ageze ku Kivu abasare banga kumwambutsa aherako acyiyahuramo n’umuheto we, niho havuye insigamigani “Yarushye uwa Kavuna”, baca iyo babonye umuntu waruhiye ubusa.

    Ndabizi hari byinshi ntavuze kuri iyi nsigamigani ariko na none sicyo cyanzinduye kwigisha ubuvagangazo, ahubwo nashakaga kugaragaza ko mu makipe 3 ari imbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe hari abazikanga barushye uwa Kavuna.

    Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde n’amanota 57, Rayon Sports ifite amanota 55 ndetse na APR FC ifite 54 ni yo makipe ahanganiye igikombe kugeza ku munsi wa 27 wa shampiyona ubwo habura imikino 3 gusa kugira ngo shampiyona isozwe, gusa kigomba kwegukanwa n’ikipe imwe andi akaba nka Kavuna.

    Hasigaye imikino 3 kuri buri kipe kandi igomba gukinirwa umunsi umwe ndetse n’isaha imwe kugira ngo hirindwe kuba hari ikipe yafashwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Kiyovu Sports ifite umukoro wo kuzamuka umusozi

    Kiyovu Sports isigaje imikino 3 harimo uwa Musanze FC, Sunrise FC ndetse na Rutsiro.

    Muri iyi mikino 3, ku munsi wa 28 izasura Musanze FC. Ni umwe mu mikino izaba ukomereye iyi kipe ku buryo inawutsinze n’igikombe ishobora kuzaba igikozaho imitwe y’intoki.

    Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe yombi, Kiyovu Sports yatsinzemo 6, Musanze FC itsindamo 3 banganya umwe. Aho bikomereye ni uko muri iyo mikino, 4 ari yo yabereye ku kibuga cya Musanze FC, Kiyovu Sports yabashije gutsindamo umwe banganya 1, Musanze FC itsinda 2.

    Izahita ikurikizaho gusura Sunrise FC i Nyagatare kuri Golgotha Stadium. Mu busanzwe ni umukino iyi kipe yagatsinze niba ishaka igikombe kuko no mu busanzwe ishobora Sunrise FC, mu mikino 8 iheruka guhuza amakipe yombi, Sunrise FC yatsinzemo 1, banganya 2, Kiyovu Sports itsinda 5. Muri izo ntsinzi 2 yazikuye Nyagatare.

    Izasoreza kuri Rutsiro FC iri mu murongo utukura irwana no kutamanuka, umukino uzayorohera mu gihe iyi kipe izaba yaramaze kumanuka cyangwa yarizeye kuguma mu cyiciro cya mbere. Ni ikipe mu mateka yagaragaje gushobora Kiyovu Sports kuko mu mikino 5 yabahuje buri imwe yatsinze 2 banganya 1.

    Kiyovu Sports nta kosa na rimwe isabwa gukora

    Rayon Sports ni yo benshi baha amahirwe…

    Rayon Sports nubwo ari iya kabiri irushwa amanota 2 ariko ni yo benshi baha amahirwe kuri iki gikombe bigendanye n’imikino isigaje hakiyongeraho kuba yaragitwaye izi inzira binyuramo.

    Ku munsi wa 28 izakira Gorilla FC itazi mu mateka yayo gutsinda Rayon Sports uko bimera. Aya makipe amaze guhura inshuro 4, Rayon yatsinze 3 banganya 1. Aha kandi hiyongeraho kuba Gorillla FC perezida wayo Hadji ari umufana ukomeye wa Rayon Sports ku buryo atapfa kubuza iyi kipe igikombe.

    Ku munsi wa 29, Rayon Sports izakira Marines FC. Benshi biteze ko iyi kipe ifatwa nk’ikipe ya 2 ya APR FC, irimo irwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 ishobora gukanira Rayon Sports ikaba yayikura ku gikombe, gusa mu mateka mu mikino 12 iheruka guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo 10, Marines itsinda 1 banganya 1, bivuze ko iyishobora cyane.

    Izasoreza imikino yayo i Nyagatare kuri Golgotha Stadium yasuye Sunrise FC yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere, nubwo mu mikino isigaraye ari wo isabwa kwitondera cyane, na none iyi ni ikipe ishobora Sunrise FC kuko mu mikino 7, yatsinzemo 5, Sunrise itsindamo 2. Gusa iyi kipe ntirabasha gutsindira Golgotha Stadium.

    Rayon Sports niyo ihabwa amahirwe menshi ku gikombe

    APR FC iri kuri mutsindire…

    APR FC ni yo ifite amahirwe make ku gikombe kuko irasabwa gutsinda imikino yayo yose ariko igategereza ko byibuze aya makipe ari 2 ari imbere yatakaza.

    Abakinnyi bayo bari mu masengesho basaba Imana ngo batware igikombe kuko umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakah Muganga aherutse kuvuga ko igikombe batumwe ari icya shampiyona, bagomba kugitwara kuko kuvuga ko wenda bazegukana igikombe cy’Amahoro nta gikombe gisimbura ikindi.

    APR FC izakira Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 28, ni umukino itegetswe gutsinda kuko uretse kuba ishobora iyi kipe ariko na none ni ikipe idafite icyo iharanira kuko yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu mikino 11 iheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo 8, Espoir FC itsindamo 1 banganya 2.

    APR FC izakurikizaho Rwamagana City. Ni umukino itegetswe gutsinda cyane ko mu mikino 3 yahuje aya makipe, Rwamagana yatsinzemo 1, APR FC itsindamo 2.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, izasoreza kuri Gorilla FC ikaba iya Hadji umufana wa Rayon Sports, umukeba ukomeye wa APR FC. Gusa mu mikino 5 imaze guhuza aya makipe, yose APR FC yarayitsinze bivuze ko n’uyu ifite amahirwe menshi yo kuwutsinda.

    APR FC amahirwe iyateze kuri muntsindire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batatu-ku-rugamba-birasaba-igihaha-ni-inde-uzaruhira-agasyi-akaba-nka-kavuna

  • Gekenke: Umumotari yafashwe ahetse umufuka w'urumogi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Remera, akagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki ku Cyumweru tariki ya 30 Mata, arimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

    Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Yafashwe ahagana saa tatu z'ijoro ubwo abapolisi bari bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano mu kagari ka Gasiza, bahagarika moto ifite nimero RB 902S yari atwaye barebye basanga umufuka yari ahetse urimo ibiyobyabwenge by'urumogi rupima ibilo 10 na litiro ebyiri za Kanyanga zari mu isashe niko guhita afatwa.”

    Amaze gufatwa yavuze ko ibi biyobyabwenge yari abikuye mu Murenge wa Gashenyi, akaba yari agiye kubicururiza mu murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ari naho atuye.

    SP Ndayisenga yaburiye abinangiye bagakomeza kwishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge ko Polisi itazahwema gukomeza imikwabu yo kubafata, asaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ku bantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

    Yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bushoki ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abarumugurishije.

    Iteka rya Minisiteri y'ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n'ibyiciro by'ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n'ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy'ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk'ikiyobyabwenge gihambaye.

    Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n'igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gekenke-umumotari-yafashwe-ahetse-umufuka-w-urumogi

  • Mujye muterura ibyo mushoboye: Umugabo yihaye guterura ibimurusha ibiro byari bimuhitanye(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore ndetse n'abantu b'igitsina gabo bakunze gukunda guterura ibyuma biremereye bashaka kuganguza kugira ngo bagire imiterere myiza gusa hari abantu baterura ibi barusha imbaraga bikaba byanabahitana.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje umusore wateruraga kimwe mu byuma bikunda guterurwa n'abasore kugira ngo bagire amaboko abyimbye gusa mu by'ukuri uyu wateruraga iki cyuma cyamurushaga imbaraga dore ko byarangiye yikubiranye nacyo hasi ku buryo byashokaga ko arebye nabi cyanahitana ubuzima bwe.

    Na we ireberera umusore waruhitanywe n'icyuma yihaye kwigirira ijeya:

    Source : https://yegob.rw/mujye-muterura-ibyo-mushoboye-umugabo-yihaye-guterura-ibimurusha-ibiro-byari-bimuhitanyevideo/

  • Menya impamvu abakobwa b’i Kigali basigaye bifotoza bareba muri telephone zabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari gucaracara abakobwa batandukanye bari gushyira hanze amafoto yabo, babagara bareba muri telephone zabo.

    Bamwe mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga, bavuga ko impamvu aba bakobwa bifotoza bagaragaza izi telephone zabo ngo ni uko baba bashaka kwerekana ko batunze telephone zigezweho zihenze za iPhone 15 zifite agaciro ka miliyoni hafi 2 Frw .

    Aba bose bifotoza berekana telephone zabo, baba bashaka kwerekana ko bagendana n'ibigezweho.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-abakobwa-bi-kigali-basigaye-bifotoza-bareba-muri-telephone-zabo/

  • Urumogi na Kanyanga icyarimwe: dore ingano y’urumogi na Kanyanga umu motari yafatanywe mu Karere ka Gakenke ubwo yari abigemuriye abanya Kigali  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urumogi na Kanyanga icyarimwe: dore ingano y'urumogi na Kanyanga umu motari yafatanywe mu Karere ka Gakenke ubwo yari abigemuriye abanya Kigali.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu karere ka Gakenke umugabo w'imyaka 41 y'amavuko, atwaye kuri moto ibilo 10 by'urumogi na litiro 2 za Kanyanga.

    Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Remera, akagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki ku Cyumweru tariki ya 30 Mata, arimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

    Amaze gufatwa yavuze ko ibi biyobyabwenge yari abikuye mu Murenge wa Gashenyi, akaba yari agiye kubicururiza mu murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ari naho atuye.

    Yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bushoki ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abarumugurishije.

    Source : https://yegob.rw/urumogi-na-kanyanga-icyarimwe-dore-ingano-yurumogi-na-kanyanga-umu-motari-yafatanywe-mu-karere-ka-gakenke-ubwo-yari-abigemuriye-abanya-kigali/

  • Umunwa ku wundi uburyohe ni bwose: Umusore n’inkumi baryanye iminwa rubura gica(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bamenyereye ko gusomna ari ibyabantu baba silimu gusa ntabwo ariko bikimeze kuko ntabo twakita ko atari abasilimu basigaye babikora ku buryo butangaje.

    Umusore n'inkumi basomanye mu buryo busesuye habura n'umwe urekura umunwa wundi n'amashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram agaragaza umusore n'inkumi bibereye mu gashyamba bizihiwe basomana byimazeyo.

    Na we ihere ijisho uburyo byari bimeze:

    Source : https://yegob.rw/umunwa-ku-wundi-uburyohe-ni-bwose-umusore-ninkumi-baryanye-iminwa-rubura-gicavideo/

  • Iyi myambarire iratangaje: Udushya mu myambarire twagaragaye mu birori by’imideli byari bihanzwe amaso n’Isi yose – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York habereye ibirori by'imideli bya Met Gala 2023 byari bibaye ku nshuro ya 75.

    Nk'ibisanzwe ibyamamare bitandukanye birimo Rihanna, Kim Kardashian, Lil Nas X n'abandi biyerekanye mu buryo budasanzwe.

    Source : https://yegob.rw/iyi-myambarire-itangaje-udushya-mu-myambarire-twagaragaye-mu-birori-byimideli-bya-met-gala-2023-byari-bihanzwe-amaso-nisi-yose-amafoto/

  • Cristiano Ronaldo mu nzira zimukura muri Al Nassr zimusubiza ku butaka yakoreyeho amateka mu zindi nshingano zitari ugukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo ashobora kuva mu ikipe ya Al Nassr nyuma y'amezi make asinyiye iyi kipe yo muri Saudi Arabia.

    Biravugwa ko Cristiano Ronaldo ashaka kuva mu ikipe ya Al Nassr nyuma y'amezi atanu gusa asinyiye iyi kipe nyuma yo gutandukana na Manchester United ku bwumvikane.

    Nyuma yo gusiga i Manchester ruri gushya kubera ikiganiro yagiranye na Piers Morgan, Ronaldo yasinye amasezerano muri Al Nassr azarangira mu 2025 aho azajya yinjiza miliyoni 178 z'amapawundi ku mwaka.

    Gusa ibi bishobora kudakomeza muri Saudi Arabia, dore ko inkuru dukesha ikinyamakuru El Nacional ivuga ko Real Madrid yiteguye guha Ronaldo akazi ko kuba ambasaderi ariko adakina.

    Iki kinyamakuru cyo muri Espagne kivuga ko Florentino Perez yijeje Cristiano Ronaldo ko atazigera abura akazi i Santiago Bernabeu, bikaba byitezwe ko rero ashobora kugaruka muri iyi kipe vuba n'ubwo atazaba aje gukina.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-mu-nzira-zimukura-muri-al-nassr-zimusubiza-ku-butaka-yakoreyeho-amateka-mu-zindi-nshingano-zitari-ugukina/

  • Babikunda kubi: Umugabo yakabakabye amabuno y’umugore ubudatuza(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bakunze kuvugwaho gukunda abagore cyane ku buryo usanga hari nabaca inyuma abagore bashakanye kubera irari bagira gusa burya hari abagore bamwe na bamwe nabo bagira uruhari mukuba batuma abagabo babifuza.

    Umugabo yagaragaye akora ku kibuno cy'umugore ku buryo byagaragaraga ko yabyishimiye bitewe n'uburyo yakoragaho akongera akiyongeza ni mumashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram agaragaza umugabo wishimiye gukora ku gice k'inyuma cy'umugore.

    Na we ihere ijisho uko byari byifashe:

    Source : https://yegob.rw/babikunda-kubi-umugabo-yakabakabye-amabuno-yumugore-ubudatuzavideo/

  • Bwa Mbere Dj Brianne yashimiye umunyamakuru akesha ubwamamare bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bwa Mbere Dj Brianne yashimiye umunyamakuru akesha ubwamamare bwe.

    Dj Brianne nyuma yo guca agahigo ko kwegukana igihembo cya Dj w'umwaka mu bihembo bya The choice Awards inshuro eshatu yikurikiranya yashimiye umunyamakuru Irene Mulindahabi watumye amenyekana.

    Dj Brianne yaciye agahigo muri ibi bihembo bya The choice Awards aho amaze kwegukana igihembo cya Dj w'umwaka 'Best Dj of the year' inshuro eshatu yikurikiranya. Yacyegukanye mu 2020 no mu 2021 none ubu yamaze kwibikaho icyo mu 2022.

    Mu kiganiro na ISIMBI, DJ Brianne yashimiye abafana bamutoye kugitango abashe guca aka gahigo, anashimira byimazeyo umunyamakuru Irene Murindahabi wamutumiye mu kiganiro bwa mbere, avuga ko ariwe wamuzanye mu kibuga cy'umuziki.

    Yagize Ati ''M.Irene niwe wanzanye mu itangazamakuru, abwira abantu ko ndi umu Dj, niwe watangiye kunkoresha ikiganiro, ni muntu wambere wanzanye arambwira ati rero wowe ufite impano, ujye uza dukore ibiganiro abantu babonereho kuguha akazi, Niwe wamuritse mu itangazamakuru ubwo yari yantumiye mu kiganiro agikora ku Isibo TV.'

    Ibi byose yabimushimiye ndetse ashimira n'abafana byimazeyo bo bamugiriye ikizere bakaba bamaze ku mutora ubugira 3.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-dj-brianne-yashimiye-umunyamakuru-akesha-ubwamamare-bwe/