
Blog
-
Umumotari mu muziki! Ubuhamya bubabaje bwa Ni… – #rwanda #RwOT
Claude umumotari wo mu mujyi wa Kigali yagarutse ku buzima yanyuzemo buhora bumusharirira, akomoza ku buzima yaje kugira nyuma yuko yirukanwe n'ababyeyi be mu cyaro akaza mu mu mujyi, nubwo naho atahise ahagirira ubuzima bwiza.
Niyo Claude ukomoka mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Intara y'Amajyepfo, yakuriye mu muryango batavuga rumwe, aho yaje kwirukanwa n'ababyeyi be bamuziza ko ari inshuti ya nyirakuru ubyara se ndetse ko bahuza.
Ubwo Claude yirukanwaga, yerekeje iya Kigali aho murumuna we yari atuye, ariko ikibabaje ni uko nawe yamwirukanye.Â
Ubwo umuvandimwe yamwirukanaga, yagiye gushaka akazi ko mu rugo, ahura n'ikibazo cyo gucumbikirwa n'umusore w'umutinganyi, akajya amusaba ko baryamana umusore abyanze nabwo arirukanwa.
Niyo Claude bimaze kumuyobera ashobewe, yerekeje kwa nyirarume wari utuye i Remera aramucumbikira. Ni bwo yaje gushaka ibyangombwa bimwerera gutwara moto, aza kubibona atangira gutwara no kwibeshaho byoroheje.
![]()
Akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto
Uyu musore ubarizwa mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko yakundaga kuririmba ariko atazi ko nabyo biri mu mpano afite zidasanzwe. Ubwo yaje kugana muri sitidiyo, akoze indirimbo ikundwa na benshi ndetse asanga iyo mpano nayo yayikoresha.
Avuga ko akiri muto yaririmbaga mu ma korari ariko bikarangirira aho, nyuma akaza kumenya ko burya nabyo abishoboye. Ubwo yari akimenya ko azi kuririmba, yegereye abakinnyi ba filime aho yaje gukina asanga burya nabyo arabishoboye.
Yagize ati 'Nari nsanzwe ndirimba ku ishuri nyobora na korari zo mu kigo, ariko ubu mbona ari impano ikomeye mfite'. Akomeza avuga ati 'Naje kubona amafaranga ngiye muri studio nsanga mbizi cyane'.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko izo mpano zose atari yarigeze amenya ko azifite, ndetse ko yazikora neza. Yavuze ko yaje gukina muri filime ikundwa na benshi, iyo akaba ari 'Impanga Series'.
Uyu musore wanyuze mu bigeragezo bingana gutya, ubu aritunze ndetse ni umumotari mu mujyi wa Kigali ushobora kwiha icyo akeneye nubwo hari byinshi yifuza kugeraho birimo no gushaka uko yazamura izo mpano zose yasanze afite.
Niyo Claude ashimira umuntu wese wamubaye hafi mu gihe yari muri ibyo bihe bikomeye, akaba asaba abantu gushyigikira ibihangano bye, ndetse akagira inama abamotari bagenzi be kwigirira icyizere kandi bakubaka ahazaza habo heza, dore ko hari mu biganza byabo.
![]()
Niyo yaje kubona perime none ubu ni umumotari mu mujyi wa Kigali
![]()
Ashima Imana ko yaciye inzira akava mu buzima bubi yakuriyemo, ndetse akababazwa bikabije
![]()
Claude azi gutwara moto, kuririmba, gukina filime kandi yaje kuvamo umuntu witunzeÂ
![]()
Claude ubu abarizwa mu Karere Gasabo, umurenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya
![]()
Aarashima Imana yamuhinduriye amateka, ubu akaba yitunze binyuze mu myuga akora irimo ubuhanzi, sinema no gutwara abanu kuri moto
-
Ella winjiye mu muziki wa Gospel afite indoto… – #rwanda #RwOT
Ella Stella Kacukuzi niyo mazina ye asanzwe, gusa yahisemo gukoresha Ella mu ruhando rw’umuziki. Ni umukobwa uri kuminuza mu bijyanye n’ubukerarugendo (Travel and Tourism Management), akaba asengera muri Sons of Korah Ministries [Bene Korah].
“Warankijije” ni yo ndirimbo ya mbere ya Ella, ikaba yaragizwemo urahare n’abanyamuziki b’abahanga basanzwe bafasha ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko yamuhenze cyane bitewe n’uko yayikoze mu buryo bugezweho bwa Live Recording.
Uyu muhanzikazi wo kwitega muri Gospel, yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, ariko ubu ni bwo atangiye gushyira hanze indirimo ze bwite. Ni urugendo yifuza gukomeza mu buzima bwe bwose aho arangamiye “kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo”.
Ella Stella atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba avuka mu muryango w’abantu bakunda umuziki by’umwihariko umubyeyi we. Avuga ko yakundishijwe umuziki na Se kuko aho umubyeyi we yabaga ari hose habaga hari kuvuga indirimbo.
Icyakora avuga ko byamugora kuvuga umuhanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki kuko “hari benshi ndeberaho bitewe na style [ubwoko bw’umuziki] cyangwa ibyo nshaka kumenya mu byerekeye imiririmbire cyangwa icyo ari cyo cyose mu muziki”.
Aganira na inyaRwanda, Ella yavuze ko “Warankijije” ari yo ndirimbo ye ya mbere muri nyinshi ziri inyuma. Yahishuye ibihe yari arimo ubwo yayandikaga, avuga ko ari inkuru mpamo. Ati ” ‘Warankijije’ harimo ubuhamya bwanje bw’uko Imana yankijije uburwayi”.
Ella wabwiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ko hari izindi ndirimbo ziri kuza inyuma ya “Warankijije”, avuze ibi, nyuma y’uko iyi ndirimbo ye yakiriwe neza cyane, benshi bakamusaba gukora n’izindi. “Ni nziza cyane”, “Yankoze ku mutima”, ni ko bamwe bamubwiye.
Ella ni muntu ki mu buzima busanzwe?
![]()
Mu buzima butari umuziki, Ella ni umunyeshuri, akaba anafitiye urukundo rwinshi ibijyanye n’Imideli (Imyambarire no kurimba). Avuga ko abikurikiranira hafi cyane. Yifuza kuzashinga kompanyi icuruza imibavu (Parfum), akambika n’abantu “kuko nkunda kubona abantu basa neza banahumura”.
Uyu muhanzikazi wakiranywe yombi mu muziki usingiza Imana nk’uko bigaragara mu bitekerezo biri ku ndirimbo ye kuri Youtube, yabwiye inyaRwanda.com indoto afite mu muziki yinjiyemo. Ati “Indoto zanjye ni ukuba umuhanzi ku rwego rw'isi nkanaba umushoramari (Business woman)”.
Avuga ko mu myaka 5 iri imbere yifuza kuzaba ageze kure mu muziki we aho azaba afite imizingo y’indirimbo. Ati “Mu myaka itanu ndifuza kuzaba mpagaze neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Imana nibinshoboza naba mfite Albums maze gukora Concert n’ama Tours”.
![]()
“Amashimwe ni ayawe ibihe byose, warankijije sinzasubirayo” Ella mu ndirimbo ye ya mbere
![]()
Umunyempano Ella yifuza kuba umuhanzikazi uri ku rwego rw’Isi mu muziki wa Gospel
![]()
Ella Stella avuga ko akunda kubona abantu bambaye neza kandi bahumura
![]()
![]()
Mu myaka 5 iri imbere yifuza kuzaba yarakoze ibitaramo byinshi na za Album ndetse afite na kompanyi ikomeye yambika abantu ikanacuruza imibavu
REBA HANO INDIRIMBO “WARANKIJIJE” YA ELLA
-
Twasuye Gynette Kamwemwe w’i Burundi ukina Fo… – #rwanda #RwOT
Gynette w’imyaka 23 y’amavuko ni umurundikazi ukunze gutungura benshi kubera uburyo akinamo imikino irenze umwe kandi yose mu makipe akina icyiciro cya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Gynette yadutangarije ko impamvu yatumye akina imikino myinshi, ni uko yavutse agasanga iwabo baturiye ibibuga.Â
Yagize ati: “Nakuriye ahantu habaga ibibuga byinshi ndetse kandi bitandukanye, Volleyball yarahabaga, Basketball n’umupira w’amaguru.Â
Umukino wose nashakaga kujya gukina narawukinaga bituma imikino hafi ya yose nyimenya nkiri muto. Ntabwo byagarukiye aho kuko ntangiye no kwiga nakinaga imikino irenze umwe.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yari imwisangiye mu Burundi, Gynette Kamwemwe yakomeje yemeza ko Imikino yose yari ayifitemo ubuhanga, akaba ariyo mpamvu yayikunze ndetse ntiyareka kuyikina.Â
Gusa Gynette yemeza ko kubera Basketball Club isa nk’aho idahagaze neza iwabo, ubu atari kuyikina cyane ahubwo bituma yita kuri Volleyball na Football.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUKINNYI TUMUSANZE I BURUNDI
“>
Mu mupira w’amaguru, akinira ikipe ya Fofila-PF n’ikipe y’Igihugu y’Abagore
Mu 2019 Gynette yazanye n’ikipe y’igihugu muri Volleball mu mikino yabereye mu Rwanda muri BK Arena![]()
Atangaza benshi kubera uburyo akinira imikino 3 icyarimwe: Football, Volleyball na Basketball
-
Mu ivugabutumwa ntiduhatana- Israel Mbonyi ny… – #rwanda #RwOT
Yabitangaje nyuma y'uko ahigitse abarimo James na Daniella, Vestine na Dorcas, Chryso Ndasingwa na Bosco Nshuti akabasha kwegukana igihembo cy'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana w'umwaka (Best Gospel Artist of the year 2022) mu bihembo The Choice Awards bitegurwa na Isibo Tv.
Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, mu birori bikomeye byabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu. Ni ku nshuro ya gatatu ibi bihembo byari bitanzwe, bigamije gushyigikira ibikorwa by'abahanzi mu ngeri zinyuranye.
Israel Mbonyi avuga ko iki gikombe yegukanye agitura bagenzi be bari bagihataniye ndetse n'abandi bose bakora ivugabutumwa batari ku rutonde.
Yavuze ko yishimira iki gikombe yegukanye. Ati 'Murakoze cyane, ndabishimiye nk’uko twabivuze abantu twari kumwe twebwe muri ‘Ministry’ ntabwo tugira ‘competition’ ntabwo turushanwa turuzuzanya, bagenzi banjye ndakibatuye ndetse n’abandi bose batari kuri uru rutonde, Imana ibahe umugisha kandi murakoze.'
Mu mpera za 2022, uyu muhanzi nabwo yari yegukanye igihembo nk'iki muri Isango na Muzika Awards bitegurwa na Radio Isango Star.
Muri iki gihe ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Bufaransa, n'u Bubiligi ndetse hamaze kwemezwa imijyi itatu ibi bitaramo bizaberamo.
Muyoboke uri mu bari gutegura ibi bitaramo bya Israel Mbonyi, aherutse kubwira InyaRwanda ati 'Turimo no kureba tunaganira na ba ‘Promoter’ batandukanye uburyo umuhanzi Israel Mbonyi azakoramo neza ibyo bitaramo bitandukanye, ikizaba ku ikubitiro harimo ikizaba tariki ya 11 Kanama 2023.'
Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, nyuma y'uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.
Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n'abandi.
Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be.
Ni igitaramo cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo album ya kane yise 'Icyambu' yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.
Album ye ya kane yise 'Icyambu' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko 'ari ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y'Imana.'
Ati 'Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa 'Mbonyicyambu' Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy'abantu benshi kuri iyi si⦠Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamoâ¦'
Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.Â
![]()
Israel Mbonyi yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year)Â
![]()
Israel Mbonyi yatangaje ko abakora umurimo w'Imana badahatana, ahubwo baruzuzanyaÂ
![]()
Israel yatuye igikombe cye abo bari bahatanye ndetse n'abandi batabashije gushyirwa ku rutondeÂ
REBA HANO ABEGUKANYE IBIHEMBO MURI THE CHOICE AWARDS
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAKUBABARIYE' YA ISRAEL MBONYI
-
Bamwe bigwisha nkibishashi bajugunye! KNC yi… – #rwanda #RwOT
Ibi yabigarutseho mu kiganiro 'Rirarashe' cya Radio/Tv1 cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.
Muri iki kiganiro, KNC yatangiye avuga ko yumvise umunyamakuru wavuze ko ikipe ye itagihemba ariko arangije yibaza impamvu abanyamakuru batajya bavuga ko ikipe ye ariyo itanga agahimbazamushyi kenshi mu Rwanda kandi akaba ari nayo igatangira ku kibuga.
Perezida wa Gasogi United yakomeje asobanura impamvu ikipe ye itagihemba ndetse anavuga ko hari abakinnyi bagiye kwirukana kubera kwishora mu ‘mwanda’ wo kwitsindisha no gutanga amanota.
Yagize ati “Hanyuma rero haduka umuco mubi twebwe tugomba kwamagana, bakunzi ba Gasogi United muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo kujya gutanga imikino no kuyigurisha”.
Yakomeje agaruka ku byabereye ku mukino bahuriyemo na Etincelles. Ati 'Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Etincelles, mwarabibonye ku buryo umuntu arekura ibitego 4 mu minota 10 kugira ngo umuntu agere ku mwanda we.'
KNC yanakomoje ku mukino wa Rayon Sports. Ati 'Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports, abantu bamwe bigwisha nkaho ari ibishashi bajugunye.'
'Abandi mubona ukuntu bikoresha 'Comedy' batanga ibitego bidasobanutse. Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro umuntu ahiga undi kugira ngo penariti iboneke. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira agacunga bagenzi bazamutse akanyuzamo umupira hagati.'
'Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe umuntu abibona ariko wenda agaceceka akavuga ati wenda amakuru nayabuze ariko ndabona harimo ikintu.'
KNC yavuze ko ari umuntu ubabara kandi akanishima, avuga ko yiteguye kubahana kandi bazicuza.Â
Ati 'Njyewe Kakooza Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi United ntabwo nkora nkabandi bantu wenda runaka, ndababara kandi nkanishima. Ibyo byarabaye mbwira abakinnyi banjye n'abatoza nti 'icyo mukunda ndakibona ariko muri mwe nzi amakuru yanyu, ngiye kubahana ubwanyu ku buryo muzicuza mukavuga muti tugiye kwiyunga nawe.'
Mu bindi, KNC yashimye umukinnyi wa Gasogi United, Kevin Ishimwe wakoze akazi gakomeye n'ubwo atigeze abivugaho birambuye.
Yanavuze ko aka gahinda akamaranye iminsi bitewe n'ukuntu abantu bashobora gukinira muri Miliyoni 17 Frw za buri kwezi atakaza.  Â
![]()
KNC yashinje abakinnyi ba Gasogi United kudatanga umusaruro baba bitezweho
-
Ibirori by'impurirane! Baho International Hospital yizihije imyaka 14 ku Munsi Mpuzamahanga w'Abakozi – #rwanda #RwOT
Ni ibirori byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Baho International Hospital i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku wa 1 Gicurasi 2023.
Byitabiriwe na Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana; Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umuyobozi Mukuru wa Baho International Hospital, Joseph Kayibanda; abashoramari bo muri ibi bitaro, abakozi babyo, ababyivurijemo indwara zitandukanye n'abandi babarizwa mu rwego rw'ubuzima.
Byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa mu gushimira Imana ku myaka 14 ibi bitaro bimaze bitanga serivisi zo kwita ku barwayi.
Umukozi wa Baho International Hospital wahagarariye abandi, Kayiganza Caritas, yavuze ko ari ishema kuri bo nk'abakozi, kuba ibitaro bakorera biri mu by'imbere bitanga ubuvuzi buteye imbere mu Rwanda.
Ati “Nk'abakozi turabinezerewe, kubera ko ni iterambere ibi bitaro byacu bigezeho dukurikije aho byavuye hakaba hashize imyaka 14, n'aho bigeze mu iterambere.”
Mukansigaye Alice yatanze ubuhamya bw'uburyo yivurije muri ibi bitaro agakira uburwayi yari afite bwo gutoboka igifu kubera imiti y'ubundi burwayi yigeze kugira.
Yashimye abaganga bo muri Baho International Hospital bamwitayeho akongera kubona ubuzima mu gihe yumvaga ari gusatira urupfu.
Ati “Sinaryaga, sinanywaga, nari maze ibyumweru hafi bibiri nta kintu kigera mu nda. Mu by'ukuri njyewe urupfu nararubonye, ndabibabwira ngo mumfashe gushima Imana no gushimira Baho no kugira ngo mwumve ko bishoboka.'”
Umuyobozi Ushinzwe Amavuriro Yigenga mu Rwanda, Dr Mugenzi Dominique Savio, yashimye intambwe Baho International Hospital imaze gutera mu gutanga ubuvuzi buteye imbere mu Rwanda.
Ati “Imyaka 14 Baho International Hospital imaze ishinzwe, twebwe nk'ihuriro ry'amavuriro yigenga turabibona nk'igikorwa gikomeye. Baho International Hospital iri mu mavuriro akomeye yigenga muri iki gihugu. Byafashe iya mbere mu gushora imari mu guteza imbere ubuvuzi.”
Dr Mugenzi yanasabye abandi bashoramari gushora mu rwego rw'ubuvuzi, cyane ko amavuriro yigenga akomeje kuganwa ku bwinshi n'abakenera serivisi atanga.
Imibare y'inzego z'ubuzima yerekana ko nibura abaturage 80% b'Umujyi wa Kigali bivuriza mu mavuriro yigenga.
Umuyobozi Mukuru wa Baho International Hospital, Joseph Kayibanda, yatanze ubuhamya bw'ukuntu batangiye ari ivuriro rito rigizwe n'abakozi batanu, ariko bakaba baragutse bakagera ku rwego rw'ibitaro, ashimira ababigizimo uruhare bose barangajwe imbere n'abaganga bakora kinyamwuga.
Ati “Nubwo waba uri umushoramari uzana amafaranga angana gute mu bitaro, babivuze ikintu cya mbere ni umuganga. Ni ukuvuga ngo inzu nk'iyi n'ibikoresho, biza ku mwanya wa kabiri. Ikintu cya mbere cy'umusingi wa byose ni umuganga.”
Kayibanda yashimye abaganga bita ku barwayi no kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi muri rusange.
Abashoramari muri Baho International Hospital n'abafatanyabikorwa babyo barimo inzego za Leta, bashimiwe ubwitange n'umuhate wabo mu guteza imbere ubuvuzi n'uruhare rwabo mu kuba ibitaro bikomeje gutanga serivisi zizewe ku rwego mpuzamahanga.
Mu minsi mike iri imbere ibi bitaro bizongera umubare w'abaganga b'inzobere mu kuvura abarwayi ndetse n'ibikoresho mu gukomeza kwita ku buzima bw'ababyivurizamo.
Ubuvuzi butangirwa muri Baho International Hospital
Mu Bitaro bya Baho hatangirwamo serivisi z'ubuvuzi bwizewe ku rwego mpuzamahanga.
Bifite ahakirirwa abarwayi, ahasuzumirwa hakanavurirwa indwara z'abagore, gukurikirana abagore batwite no kubyaza, gucisha umuntu mu cyuma ngo hamenyekane indwara arwaye, ahakirirwa abarwayi barembye, ibyumba bitatu bitangirwamo serivisi yo kubaga birimo icy'abagore bagiye kubyara n'ibindi bibiri bibagirwamo abarwayi bafite uburwayi bw'amagufa n'ubundi.
Hari kandi ahakurikiranirwa abamaze kubagwa, icyumba cyifashishwa mu kwita ku mpinja zavutse igihe kitageze n'izavutse igihe kigeze ariko zikavukana ibibazo birimo ibilo bike cyangwa byinshi, izivukana ama-infections, ubumuga n'ibindi.
Binatangirwamo ubuvuzi bwita ku bana no gucisha abantu mu cyuma kugira ngo harebwe uburwayi bafite mu gifu bakanahabwa ubuvuzi.
Muri ibi bitaro hanatangirwamo izindi serivisi zirimo kwita ku menyo haba kuyoza, kuyahoma n'ubundi buvuzi bwayo, byaba ngombwa akanakurwa.
Abakozi b’ibi bitaro bashimiwe ibikorwa byabo mu iterambere ryabyo, cyane cyane mu kwita ku buzima bw’ababigana
Abitabiriye iki gikorwa basuye ibice bitandukanye by’ibi bitaro
Abitabiriye ibi birori bagize umwanya wo gusura ibi bitaro. Aha ni hamwe mu habagirwa abarwaye amagufwa
Aha ni hamwe mu hagize icyumba cy’umurwayi, hicarwa na we cyangwa umurwaza mu gihe babikeneye
Iki cyumba cyifashishwa mu kwita ku mpinja zavutse igihe kitageze
Iki gice nicyo cyakirirwamo abagana ibitaro
Aha ni mu cyumba cya Endoscopy, aho abantu bacishwa mu cyuma ngo harebwe uburwayi bafite mu gifu
Abitabiriye uyu munsi basobanuriwe serivisi zitangirwa muri ibi bitaro
Baho International Hospital yishimiye imyaka 14 imaze -
Padiri wayoboraga Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Samaragide ku buyobozi bwa Dioseze ya Kabgayi #rwanda #RwOT
Ku I saa Sita z'amanywa yo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis yemereye Nyiricyubahiro Musenyeri Samaragide Mbonyintege kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Â Asimbujwe Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar wari usanzwe ari umupadiri muri iyi Dioseze, akaba kandi yari n'umuyobozi wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Samaragide Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, akomoka mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga. Ni mu gihe umusimbuye, Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar akomoka mu murenge wa Shyogwe, Â akaba agiye kuyobora abakiristu bagize Paruwasi 29 zigize iyi Diyosezi.

Musenyeri Samaragide ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko Musenyeri Samaragide yari amaze igihe asabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku mwemerera akajya mu kiruhuko cy'izabukuru ku myaka ye isaga 76, aho bivugwa ko yari amaze imyaka isaga 3 yanditse ibaruwa isaba kwemererwa.

Musenyeri mushya, Balthazar usimbuye Musenyeri Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru . 
Aha bivugwa ko bombi bari bicaye bumva ubutumwa buturuka i Vatikani kwa Papa. Dore Ubutumwa buturuka mu biro by'intumwa ya Papa mu Rwanda ku ncamake y'ubuzima n'ubutumwa kuri Musenyeri mushya, Balthazar;

Akimana Jean de Dieu














M
Mu 2019 Gynette yazanye n’ikipe y’igihugu muri Volleball mu mikino yabereye mu Rwanda muri BK Arena



