Blog

  • Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu- Perezida Kagame ku bofisiye bashya muri RDF – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z'u Rwanda, barimo abakobwa 117.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano zitegereje abo basirikare ari ukurinda igihugu kuko u Rwanda rwifuza amahoro.

    Ati 'Turifuza ko mwarinda u Rwanda n'abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko n'iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n'abatagikunda n'abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.'

    Yakomeje agaragaza ko abasirikare binjiye mu ngabo bagomba gufata iya mbere bakajyana n'igihe aho kugira ngo igihe kibajyanye, kandi bagahora baharanira kongera ubumenyi.

    Yagaragaje ko nta n'umwe ukwiriye kumva ko u Rwanda rwageze aho rushaka kugana, ahubwo ko inzira ikiri ndende, bityo ko ubushake n'imbaraga bigikenewe.

    Ati 'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda zagize uruhare mu kubaka igihugu, mu kugiteza imbere, kugeza n'uyu munsi mwinjiye muri uyu mwuga ni cyo igihugu kibatezeho n'ibihe biri imbere umuntu wese igihugu kimutezeho ibyo ngibyo.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho kigomba kuba gifite umutekano, kikawushingiraho mu gutera imbere.

    Ati 'Kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry'u Rwanda no kubungabunga amahoro, adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa ariko ndetse n'umusanzu wacu waba ukenewe tukaba twabigeza no ku bandi dufatanya mu bikorwa byinshi. Hirya no hino ku Isi aho ari ho hose.'

    Yongeye gusaba abo basirikare kugenda bazirikara kuzuza inshingano zo gukorera Abanyarwanda kuko ari wo murimo w'ibanze, anabibutsa ko ahazaza h'igihugu hari mu biganza byabo.

    Ati 'Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa mbere w'ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera na mwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo yanyu igihe nta n'umwe ubareba.'

    Yongeye ko 'Ahazaza h'u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire n'uruhare ku bireba abanyu.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abasirikare bashya kwirinda imico mibi rimo ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi byatuma batuzuza inshingano z'ibategereje uko bikwiye.

    Ati 'Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho byaba impfabusa umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n'imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge n'indi idakwiriye mu bantu. Byaba ko byaturutse hano iwanyu, cyangwa byaturutse n'ahandi ntabwo ari imico yo kwiga.'

    Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato.

    Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda harimo 557 bize amasomo y'umwaka umwe ,248 bize amasomo y'igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y'igihe kirekire cy'imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda.

    Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912. Bagize icyiciro cya 12 cy'abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Perezida Kagame yashimye abasirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, abagaragariza ko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byabo

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko zikwiye kugira uruhare mu guteza imbere igihugu

    Ubwo abasirikare bambikanaga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe n’Umukuru w’Igihugu

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yari mu bitabiriye ibi birori

    Perezida Kagame yashimangiye ko gukorera Abanyarwanda ari yo nshingano ya mbere ku basirikare ba RDF

    Abasirikare bakoze akarasisi karyoheye ijisho

    Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, areba uko abasirikare bashya bakora akarasisi badasobanya

    Ubwo Perezida Kagame yagenzuraga ingabo mbere y’uko zitangira akarasisi

    Abasoje barimo abakobwa 117

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-h-u-rwanda-hari-mu-biganza-byanyu-impanuro-za-perezida-kagame-ku

  • Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare bashya 1029 – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Byahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato.

    Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda harimo 557 bize amasomo y'umwaka umwe ,248 bize amasomo y'igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y'igihe kirekire cy'imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y'u Rwanda.

    Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912. Bagize icyiciro cya 12 cy'abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yagaragaje ko abasoje amasomo bakoze urugendo rutoroshye cyane ko hari bagenzi babo batangiranye uru rugeno ariko ntibabashe kurusoza.

    Yagize ati 'Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz'ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n'imyitwarire itajyanye n'indangagaciro zituranga nk'Ingabo z'u Rwanda.'

    Yagaragaje ko kuri ubu iri shuri ritanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhanga mu bya gisirikare n'ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n'ubuhanga mu by'ubwubatsi.

    Yashimye kandi abahisemo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda, abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda.

    Ati 'Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n'ubwitange ndetse n'imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk'uko babitojwe.'

    Perezida Kagame kandi yatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye, barimo uwahize abandi mu bize igihe kigufi ni Jean de Dieu Iyakaremye, abize imyaka ine ni Yves Ndamukunda, mu baturuka mu bihugu by'inshuti, ni Dan Bakangambira wo muri Uganda mu gihe uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare.

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-ipeti-rya-sous-lieutenant-ku-basirikare-bashya-1029

  • Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryimitse umugore, GAFCON ibifata nk'ishyano – #rwanda #RwOT

    GAFCON ntiyemeranya n'iki cyemezo cyo kugira uyu mugore umuyobozi, kuko gihabanye n'ibyo Ijambo ry'Imana rigena, bijyanye n'uko umugabo ari we wenyine ugomba kuba musenyeri.

    Ku wa 03 Ukwakira 2025 ni bwo byatanganjwe ko Dame Sarah Mullally yagizwe Umuyobozi w'Itorere Angilikani ry'u Bwongereza asimbuye Justin Welby weguye mu Ugushyingo 2024.

    Ni we mugore wa mbere uhawe kuyobora iri torero kuva mu 2014, ubwo abagore bemererwaga kuba ba musenyeri.

    Dame Sarah Mullally yakunze kugaragaza cyane ko ashyigikiye abo muri LGBT ndetse agahaharanira ko bahabwa agaciro bakwiriye mu Itorero Angilikani ry'u Bwongereza bagahabwa n'umugisha.

    Dame Sarah Mullally wahoze ari umuforomo asimbuye Welby weguye ku mpamvu z'igitutu kijyanye n'ingingo y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni ikibazo kijyanye na John Smyth wo muri iri torero byavugwaga ko yahohoteye abana b'abahungu imyaka myinshi ubwo babaga bari mu ngando.

    Raporo yiswe 'Makin Review' yagaragaje ko Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryari rizi iby'iryo hohoterwa ariko ntiribikurikirane uko bikwiye ndetse na Justin Welby arabimenya ariko aruma gihwa.

    Iyimikwa rya Sarah Mullally ryafashwe nk'ishyano n'abo muri GAFCON

    Nyuma yo gutangaza iyimikwa ry'uyu mugore,
    Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z'Ijambo ry'Imana mu Itorero Angilikani (GAFCON), uyoborwa n'Umuyobozi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, wabyamaganiye kure.

    Mu itangazo yashyize hanze, GAFCON, yavuze ko icyemezo cy'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza giheza abandi Bangilikani bo ku Isi, kuko gishingiye ku guhitamo umuyobozi uzakomeza kubacamo ibice.

    Itangazo rirakomeza riti 'Nubwo hari abaza kwakira icyemezo cyo kwimika Musenyeri Mullally nk'umushumba wa mbere w'umugore ugiye kuyobora Canterbury, umubare munini w'Abangilikani mu Isi baracyizera ko Bibiliya isaba ko umugabo ari we wenyine ugomba kuba musenyeri.'

    GAFCON yavuze ko uku kwimika uyu muyobozi bizakomeza gukoma mu nkokora Itorero rya Angilikani ry'u Bwongereza kubahiriza gahunda y'ubumwe mu Bangilikani ku Isi.

    Uyu muryango wagaragaje ko igiteye impungenge ari uko Musenyeri Mullally atakomeye ku ndahiro yarahiye ubwo yagirwaga Musenyeri mu 2015.

    GAFCON iti 'Icyo gihe yijeje ko azakuraho ndetse akanarwanya inyingisho zose zihabanya n'ibyo Bibiliya yigisha. Aho kubahiriza ibyo Musenyeri Mullally yakomeje gushyigikira inyigisho zitubahiriza ukuri kwa Bibiliya n'inyishisho zigoreka ukuri ku bijyanye no gushyingiranwa n'ibyiyumvo ku bijyanye n'ibitsina.'

    GAFCON yibukije uburyo mu 2023 Musenyeri Mullally yabazwaga niba abaryamana bahuje ibitsina baba bakoze icyaha, undi yasubije ahubwo ko bamwe muri abo bakwiriye guhabwa umugisha.

    Musenyeri Mullally kandi yanatoye yemeza ko abashyingiranwe bahuje ibitsina bajya bahabwa umugisha mu Itorero Angilikani ry'u Bwongereza, ibintu baheraho bavuga ko kumwimija ari ishano.

    GAFCON yavuze ko mu myaka hafi 150 Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ryitwaye neza mu guhagararira u Bwongereza ndetse no kuyobora Abangilikani (Anglican Communion) mu buryo bwiza, ariko ku bwo guteshuka ku byo Bibiliya yihisha ubu itagifatwa nk'umuyobozi w'Abangilikani ku Isi, ari yo mpamvu bitandukanye na yo.

    GAFCON yagaragaje ko yari yizeye ko Itorero Angilikani ry'u Bwongereza rizisubiraho, rigakurikiza ibyo Imana ishaka binyuze mu guhitamo umuyobozi Ijambo ry'Imana riteganya, uzaharanira ubumwe bw'Abangilikani bacitsemo ibice ariko ku bw'amahirwe make ari ko bitagenze.

    Dame Sarah Mullally wateje impagarara ni muntu ki?

    Dame Sarah Mullally w'imyaka 63 afite abana babiri yabyaranye na Eamonn Mullally. Akomoka mu Mujyi wa Woking wo mu gice cya Surrey. Ni mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Londres. Uyu mukecuru yabaye umuforomo mukuru w'u Bwongereza kuva mu 1999 kugeza mu 2004.

    Mu 2005 yashimiwe n'Ubwami bw'u Bwongereza nyuma yo kugira uruhare mu guteza imbere ubuforomo n'ububyaza.

    Mbere yo kugirwa musenyeri wa 133 wa Londres mu 2018 yari musenyeri w'Umujyi wa Crediton mu Burengerazuba bw'u Bwongereza kuva mu 2015 kugeza mu 2018.

    Musenyeri Mullally agiye gusimbura mugenzi we wa York, Stephen Cottrell, wakori umaze amezi 11 muri izi nshingano nyuma y'uko Justin Welby yeguye.

    Cottrell ni umwe mu bahisemo ko uyu muyobozi mushya ashingwa izi nshingano.

    Gutora Umushumba Mukuru w'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ni ibintu bikorwa mu ibanga. Atorwa n'itsinda rizwi nka 'Crown Nominations Commission', riba rikuriwe n'umuntu wayoboye urwego rw'Ubutasi rw'u Bwongereza, MI5

    Risabwa ko bibiri bya gatatu ry'abagize iri tsinda byemeranya ku bakandida babiri. Nyuma amazina yabo agashyikirizwa Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na we ahagitamo umwe ubundi Umwami w'u Bwongereza akamwimika.
    Utorwa aba agomba kuba afite byibuze imyaka 30 ariko ari munsi y'imyaka 70.

    Yagaragaje ko basabira abasenyeri n'abayobozi muri Angilikani ku Isi, barimo na Musenyeri Mullally, bagasaba ko niba ahawe uyu mwanya yagarukira Imana akihana, ndetse agakorana na GAFCON mu kwimakaza amahoro.

    Dame Sarah Mullally yabaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Itorero Angilikani ry’u Bwongereza

    GAFCON yamaganye Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryimitse umugore nk’umuyobozi wabwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itorero-angilikani-ry-u-bwongereza-ryimitse-umuyobozi-gafcon-ibifata-nk-ishyano

  • Ishimwe rya Dr. Donald Kaberuka wagizwe indashyikirwa na Gates Foundation – #rwanda #RwOT

    Byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bizwi nka 'Goalkeepers2025'.

    Uyu muryango wavuze ko Dr Donald Kaberuka yakoze ubutaruhuka mu bijyanye no gukorera ubuvugizi gahunda zo kwimakaza uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda z'ubuvuzi zikagera kuri bose.

    Mu itangazo uyu muryango washyize hanze, wavuze ko 'Dr Kaberuka yakomeje guharanira ko hakwimakazwa udushya mu buryo bujyanye no gutanga serivisi z'ubuzima, uburyo ziterwa inkunga n'uburyo abarwayi bitabwaho.'

    Ni igihembo cyashimishije uyu muhanga mu bijyanye n'ubukungu, agaraga ko ntako bisa kuba umuhati we warazirikanwe n'uyu muryango uri mu ikomeye ku Isi.

    Ati 'Ndabyemeye mu izina rya benshi bahuje imbaraga ngo bigerweho. Kubera ko Isi iri guhinduka ibintu bigakomera kurushaho, bisobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo abaturage bakomeze kugira ubuzima bwiza, batekane ndetse babe bafite imbaraga zibafasha gutegura ejo hazaza.'

    Dr Donald Kaberuka yayoboye Banki y'Amajyambere ya Afurika imyaka 10 kugeza mu 2015, anayobora Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Global Fund.

    Ni umwe mu bayoboye Umuryango uzwi nka 'Council on State Fragility' ugamije gufasha ibihugu bifite ubukungu bujegajega kuba byakwikura mu bibazo.

    Ni umujyanama mu muryango ukora ubushakashatsi ku bukungu uzwi nka 'International Growth Centre' washinzwe na Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza by'umwihariko ishuri ryayo ryigisha ibijyanye n'ubukungu.

    Ni umwe kandi mu nzobere mu bukungu u Rwanda rufite. Yabaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda. Ni Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika gitanga ubujyanama ku mari no ku ishoramari cya SouthBridge.

    Uyu mugabo watwaye ibihembo bitandukanye, yize muri Tanzania na Écosse. Ubu afite impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Glasgow.

    Gates Foundation yazirikanye imbaraga za Dr Kaberuka mu kwita ku iterambere ry'abaturage yashinzwe mu 2000. Yashinzwe na Bill Gates n'uwahoze ari umugore we, Melinda French Gates.

    Uyu muryango ufite icyicaro gikuru i Washington muri Amerika wita ku guteza imbere ubuzima, iterambere ry'abaturage, kwimakaza ihame ry'uburinganire, uburezi bufite ireme.

    Dr. Donald Kaberuka yagizwe indashyikirwa na Gates Foundation


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-dr-donald-kaberuka-wagizwe-indashyikirwa-na-gates-foundation

  • Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya Police FC ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu ikipe y’Igihugu yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo.

    Ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ibiri itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Ni imikino u Rwanda ruzahuramo na Benin i Kigali tariki ya 10 Ukwakira na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.

    Muri aba bakinnyi bahamagawe abakina ku ruhande rw’ibumoso bugarira ni umwe gusa Niyomugabo Claude usanzwe ukinira APR FC akaba na kapiteni wayo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko na myugariro wa Police FC benshi banibazaga impamvu atahamagawe ashobora kongerwa mu bakinnyi bitegura uyu mukino.

    Bivugwa ko yagize impungenge z’uko Niyomugabo Claude ashobora kuzabona ikarita y’umuhondo ku mukino wa Benin akaba yasiba uwa Afurika y’Epfo kuko asanganywe indi, bityo bikaba byamugora.

    Amavubi azatangira umwiherero ku Cyumweru yitegura iyi mikino yombi.

    Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo. Nigeria n’u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.

    Ishimwe Christian ashobora kongerwa mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11978

  • Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yagize imvune ya 'hamstring'  #rwanda #RwOT

    Umuzamu mukuru wa Liverpool, Alisson Becker, yagize imvune ikomeye (hamstring) izatuma amara iminsi atagaragara mu kibuga kugeza ku mpera z'ukwezi kw'Ugushyingo. Nk'uko byemejwe n'abaganga b'ikipe ndetse n'abatoza, Alisson yagize imvune mu mukino ukomeye wa UEFA Champions League wahuje Liverpool na Galatasaray igatsindwa igitego kimwe kubusa, ubwo yageragezaga gukiza ikipe ye mu buryo bukomeye ariko akaza kugwa nabi.

    Nyuma yo gusuzumwa n'abaganga batangaje ko uyu munyezamu azamara ibyumweru bitandatu hanze, bigatuma abura imikino myinshi ikomeye Liverpool izaba ifite muri iyi minsi.

    Iyi ni inkuru mbi ku bafana ba Liverpool ndetse no ku mutoza Arne Slot, kuko Alisson ari umwe mu bakinnyi bafatwa nk'inkingi ya mwamba mu izamu.

    Kuri ubu, ikipe yitezweho kwishingikiriza ku munyezamu w'inyongera Caoimhin Kelleher, uzahabwa amahirwe menshi yo kugaragaza ubushobozi bwe mu gihe umuzamu mukuru azaba arikwitabwaho.

    Liverpool izaba idafite Alisson mu mikino y'ingirakamaro irimo iyo ya Premier League ndetse n'indi ya Champions League izaba mu kwezi kw'Ukwakira n'Ukuboza. Abasesenguzi bo bemeza ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mikino y'ikipe, cyane cyane kuko ari igihe cy'imikino myinshi ikomeye, aho buri ntsinzi cyangwa itsindwa rifite akamaro kanini ku migambi y'umwaka.

    Uretse gutakaza umuzamu mukuru, iyi mvune ya Alisson yongeye kuzamura impaka ku mikino ikomeye ikinirwa mu gihe gito, kuko abatoza benshi bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z'imikino myinshi ikurikiranye ku buzima bw'abakinnyi.

    N'ubwo bimeze bityo, abafana ba Liverpool barasabwa kwihangana no gushyigikira ikipe yabo, mu gihe bategereje gusubira mu kibuga kwa Alisson mu mpera z'Ugushyingo.

    Umunyezamu wa Liverpool Alisson Becker yagize imvune ya 'hamstring' 

    Source : https://kasukumedia.com/umunyezamu-wa-liverpool-alisson-becker-yagize-imvune-ya-hamstring/

  • Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 3 Nzeri 2025 ni bwo RDF yinjiza m abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y'u Rwanda.

    Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, aho byitabiriwe n'abayobozi batandukanye.

    Brian Kagame uri muri aba basirikare, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

    Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z'u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b'igihugu.

    Brian Kagame ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brian-kagame-umuhungu-wa-perezida-kagame-mu-bofisiye-bato-bagiye-kwinjira-mu

  • Ikibuga cy'indege cy'i Munich cyongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Byatumye ingendo 17 zisubikwa bikoma mu nkokora abagenzi 3000 bagombaga kugoresha iki kibuga bagiye mu bice bitandukanye. Bahawe aho kuba banahabwa ibiribwa n'ibiryamirwa mu gihe hategerejwe ko icyo kibazo cya drones gikemuka.

    Izo drones zabonwe nijoro ku wa 02 Ukwakira 2025. Kuko hari umwijima mwinshi, ntabwo abagenzura ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga babashaga kubona ingano cyangwa ubwoko bw'izi ndege ngo zibe zakumirwa.

    Muri iyi minsi u Burayi buhanganye na drones nyinshi ziba zitembera hafi y'ibibuga by'ingege bikoreshwa n'abagenzi benshi. Ibyabaye mu Budage biherutse kuba no muri Danemark no muri Norvège.

    Ntiharamenyekana inkomoko y'izi drones, ariko hakekwa u Burusiya.

    Ni ibibazo byahagurukije abo mu Burayi. Ku wa 1 Ukwakira 2025, bahuriye i Copenhagen muri Danemark hagamijwe gukaza umutekano no gushyiraho ingamba zikumira izi drones.

    Perezida w'Umuryango w'Ububwe bw'u Burayi, Ursula von der Leyen yagize ati 'u Burusiya buri kutugerageza ari na ko bushaka guteza umwiryane muri twe.'

    Nubwo ku wa 02 Ukwakira 2025, Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, mu buryo bw'urwenya yavuze ko agiye guhagarika kohereza izi drones muri Danemark, ariko u Burusiya muri rusange bwahakanye ibyo kuba inyuma y'iki kibazo.

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cy'i Munich mu Budage kimaze iminsi kidakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cy-i-munich-cyongeye-kuba-nyabagendwa

  • Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n'abagabo badakozwa ibyo gusezerana – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 2 Ukwakira 2025, mu birori byo gusoza icyumweru cy'Umuryango mu Ntara y'Iburengerazuba, cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye'.

    Ni ibirori byaranzwe n'ibikorwa birimo gupima indwara zitandura, guha abana indyo yuzuye, kwakira ibirego by'abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gusezeranya imiryango 22 yo mu Murenge wa Ruharambuga yabanaga itarasezeranye.

    Uwimana yavuze ko iki cyumweru cyatekerejwe mu gushakira igisubizo ibibazo bibangamiye umuryango birimo amakimbirane, ababana batarasezeranye, imirire mibi n'igwingira, ihohotera rishingiye ku gitsina, abana baterwa inda, guta ishuri, ibiyobyabwenge n'ibindi.

    Yavuze ko kimwe mu bibashimisha ari ukubona imiryango ifata icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko, ashimira cyane imiryango yateye iyo ntambwe.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko iyo umugore n'umugabo biyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko baba barinze umuryango wabo, ababakomokaho n'igihugu muri rusange kuko gusezerana bibaha uburenganzira mu mategeko, mu irangamimerere na serivisi za Leta bakazihabwa mu buryo bworoshye.

    Ati “Gusezerana ni ikimenyetso cy'urukundo no kwereka uwo mugiye kubana ko ari we wenyine kandi utazamuhemukira”.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko hari aho aherutse kujya, abagabo bamubwira zimwe mu mpamvu zituma badasezerana imbere y'amategeko.

    Ati “Iya mbere bambwiye ngo ni ubushobozi buke, bambwiye ko bigoye kubona inkwano, ko nta n'amafaranga yo gukora ibirori. Ikindi bambwiye ngo abagabo baba bakigerageza abagore ngo barebe ko ari isasu nibabona atari isasu babone gusezerana. Ntabwo nzi i Nyamasheke igituma mudasezerana, ariko nkurikije umuco waho numvise, abagabo mushobora kuba mukineka ko abagore babasha kubaterura no kuboza neza. Baracyaboza?”

    Minisitiri Uwimana yavuze ko inkwano idakwiye kuba ikibazo kuko itegeko ry'Umuryango rya 2024 ryemera ko abantu bakundana, bagasezerana n'iyo umugabo ataba yarakoye.

    Abagiye gushinga urugo bakwiye kugira igihe gihagije cyo kumenyana, no gutegura urugo aho gutegura ibirori byiza.

    Ati “Muri iri gerageza mubyaramo abana mwarangiza mukabata bakabura kirera, mbasabe rero kwirinda kubanza kubana ngo mwumve uko bizagenda nyuma”.

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye isozwa ry’icyumweru cy’umuryango

    Mu Karere ka Nyamasheke imiryango yasezeranye mu ruhame inakorerwa ibirori

    Imiryango 22 yo mu Karere ka Nyamasheke yasezeranye yakorewe ibirori

    Uyu mwana ari mu cyatsi, bivuze ko nta mirire mibi cyangwa igwingira afite

    Minisitiri Uwimana yavuze ku mpamvu zitangwa n’abagabo batarumva akamaro ko gusezerana imbere y’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yavuze-ku-mpamvu-zitangwa-n-abagabo-badakozwa-ibyo

  • Impamvu Faustinho Simbigarukaho yemeza ko Rayon Sports gutwara igikombe bigoye cyane #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino wa Isibo Radio&TV ukunzwe na benshi, Mugenzi Faustin wamamaye nka Faustinho Simbigarukaho yavuze ko Rayon Sports kwegukana Igikombe uyu mwaka bigoye.

    Ni nyuma y’uko yasezerewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ndetse ikaba yanaraye itsinzwe na Police FC.

    Aganira k’Ikinyamakuru ISIMBI, Faustinho yavuze ko Police FC ari ikipe nziza yagaragaje ko itoje ndetse iri ku rwego rwo hejuru kurusha Rayon Sports.

    Yakomeje avuga ko icyo Rayon Sports yazize ari icyo imaze iminsi izira.

    Ati “Rayon Sports yazize ibyo imaze iminsi izira cyangwa wenda ibyo yateguye mu isoko ry’igura ry’abakinnyi kuko bigaragara ko ititeguye neza kuko abakinnyi ubona ko batari ku rwego rwa Rayon Sports.”

    “Ibaze ikipe kubona imipira y’imiterekano nk’itandatu iri ahantu hamwe ariko igaterwa n’abakinnyi batandukanye, nta mukinnyi wo gutera imipira y’imiterekano ni Abedi wikamata, ni Tambwe Gloire ariko abandi urwego ruri hasi, wajya mu bwugarizi ni Rushema Chris ni Youssou Diagne amakosa ni menshi kuko ntibakinanye igihe, navuga ko Rayon Sports ifite ibibazo birenze kimwe.”

    Abajijwe niba abona izatwara igikombe, Faustinho yagize ati “gutwara igikombe biragoye cyane.”

    Rayon Sports imaze gukina imikino 2 ya shampiyona uwa Kiyovu Sports yatsinze n’uwo yaraye itsinzwemo na Police FC. Izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Gasogi United.

    Faustinho Simbigarukaho yavuze ko Rayon Sports bigoye gutwara igikombe cya shampiyona

    Rayon Sports yaraye itsinzwe na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11979