Blog

  • Inkuru y’akababaro ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Umutoza wungirije wa Etincelles FC yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Umutoza wungirije wa Etincelles FC yitabye Imana.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, uwari Umutoza wungirije wa Etincelles FC, Umunya-Congo, Addy Bukalaba yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro by'i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-ku-bakunzi-ba-ruhago-mu-rwanda-umutoza-wungirije-wa-etincelles-fc-yitabye-imana/

  • Ibyishimo ntibishira muri Murera! Ikipe ya Rayon Sports yahembye rutahizamu wayo uri guca inshundura z’amazamu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yahembye rutahizamu wayo uri guca inshundura z'amazamu muri iyi minsi.

    Rutahizamu Willy Esomba Onana yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa gatatu nyuma yo kwitara neza.

    Onana yegukanye iki gihembo acyambuye mugenzi we Joachim Ojera watwaye icyo mu kwezi kwa kabiri.

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-ntibishira-muri-murera-ikipe-ya-rayon-sports-yahembye-rutahizamu-wayo-uri-guca-inshundura-zamazamu/

  • Umutoza mukuru yahagaritswe! Menya byinshi byihishe inyuma y’umukino uteganyije hagati ya Musanze FC na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo ikipe ya Kiyovu Sports icakirane na Musanze FC, umutoza mukuru w'ikipe ya Musanze FC Ahmed Adel yabaye ahagaritwe.

    Nk'uko tubikesha umunyamakuru Mucyo Antha 'Mundayisi', yavuze ko ubuyobozi wa Musanze FC buyobowe na 'Tramp' bwagiranye inama n'umutoza w'iyi kipe Ahmed Adel, maze bamusaba ko yabereka abakinnyi azifashisha kuri uyu mukino, maze banusaba kugira abo akuramo maze arabyanga, bimuviramo guhagarikwa.

    Hari n'andi makuru avuga ko ubu ikipe ya Kiyovu Sports, imaze iminsi 2 iba i Musanze, gusa igitangaje ni uko abakinnyi bayo barya ibiryo biturutse i Kigali.

    Ndetse kandi ubu abakinnyi ba Musanze FC, telephone zabo ziri gucungirwa hafi kugira ngo harebwe ko ntawahawe amafaranga kugira ngo yitsindishe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-mukuru-yahagaritswe-menya-byinshi-byihishe-inyuma-yumukino-uteganyije-hagati-ya-musanze-fc-na-kiyovu-sports-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona/

  • U Bufaransa bwafashe mu mugongo imiryango y'Abanyarwanda babuze ababo bishwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Turkiye ni yo yabimburiye ibindi bihugu mu kugaragaza ko yifatanyije n'u Rwanda ibinyujije mu butumwa bwo kuri uyu wa Gatatu.

    Kuri iyi nshuro, u Bufaransa na bwo bwateye intambwe nk'iyi. Minisitiri ushinzwe u Burayi n'ububanyi n'amahanga, Catherine Colonna yagize ati 'Nyuma y'imvura nyinshi n'inkangu byabaye mu Burengerazuba bw'u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi, byahitanye ubuzima bw'abarenga 120, u BUfaransa bwihanganishije imiryango y'ababuze ababo.'

    Yakomeje avuga ko iki gihugu cyifatanyije n'u Rwanda na Uganda, nk'igihugu na cyo cyagizweho ingaruka n'ibiza byahitanye abagera kuri batandatu mu Burengerazuba bw'Amajyepfo.

    Kuri uyu wa Kane ni bwo mu Karere ka Rubavu hashyinguwe abantu 13 bishwe n'ibiza mu muhango witabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, abagize guverinoma n'abandi benshi.

    Ni mu gihe abarokotse bakomeje kwitabwaho ku bufatanye bwa Guverinoma y'u n'abafatanyabikorwa bayo, bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n'ubundi bufasha.

    Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe u Burayi n'ububanyi n'amahanga, Catherine Colonna


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwafashe-mu-mugongo-imiryango-y-abanyarwanda-babuze-ababo-bishwe-n

  • Guverinoma yaherekeje mu cyubahiro abishwe n'ibiza, ubutabazi ku barokotse burakomeje (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    — Abantu 130 bamaze kwicwa n'ibiza ndetse bashobora kwiyongera
    — Guverinoma yemeye kuvuza abakomerekeye muri ibi byago
    — Toni 60 z'ibiribwa zimaze kugenerwa abasigaye iheruheru

    Kuri uyu wa Kane ni bwo mu Karere ka Rubavu hashyinguwe abantu 13 bishwe n'ibiza, mu mvura yaguye mu minsi mike ishize, igasomya ubutaka, igatera inkangu zidasanzwe.

    Ni ibibazo byagwiriye cyane abaturiye umugezi wa Sebeya, wabatombokanye mu gicuku cy'urunihira, ukarenga inkombe zawo nubwo hari harakozwe byinshi mu kuzibira uyu mugezi.

    Nteziyaremye Feza wo mu karere ka Rubavu, umugore we yishwe na Sebeya amureba, umwana we arokoka hamana, amusigira uruhinja rw'amezi atandatu kuko bashyingiranywe mu 2022.

    Ni ibiza byaguye gitumo abahatuye bahoranaga amakenga kuko ubundi abegereye umugezi cyane iyo bikangaga ubukana bwawo, bahitaga bakomera, abandi bakava mu nzu.

    Yashimye Guverinoma yabaherekeje ikabafata mu mugongo.

    Aho yari acumbitse ngo hari hasanzwe haca amazi mu muferege wari uhari, arasohoka ngo arebe niba ari ibisazwe. Yasubiye kuryama yumva biri buze koroha.

    Yakomeje ati “Ariko ngize ngo nakwicara numva ibibuye bitangiye gutikura inzu, ngira ngo ni umujura, mfata akantu njya kureba, nsanga ni amazi menshi cyane.”

    “Nasubiye mu nzu mbwira madamu nti rero twatewe, mbabarira ntugire icyo ufata, umwana ndamufata mushyira mu mugongo, na we afata igitabo cy'indirimbo, turasohoka, dusanga amazi yadutangiriye, dusubira mu nzu, njya gupfumura hejuru, hafi yaho hari igiti ngira ngo ngisimbukireho ngwa hakurya y'amazi. Nsanga nta tabi rihari.”

    Icyo gihe ngo yagendanaga n'umwana, umugore ari hasi mu mazi.

    Abaturanyi bagerageje kubatabara biranga, umugore aza gufata ku idirishya ariko umuvumba uza ari mwinshi umutwarana na ryo, uramuhitana, umugabo asigarana akana na bo barwana n'amazi ngo atabatwara.

    Icyakora ngo umugore we yapfuye bombi bamaze kwihana.

    Uyu mugabo nawe umwana yari yamurekuye, ariko Imana ikimufashe. Yabanje kwibira hasi ibyatsi biramuniga, ariko aza kongera kuburuka.

    Ati “Mpagaze mpita mbona ikirere hejuru, mpita mfata insina, iyo nsina ni nk'aho ariyo yandokoye, numva umwana ararereta mu maguru, mbona umugongo, amaguru ariyo yafashwe muri bya biti.”

    Ku rundi ruhande yabonye inzu y'umuturanyi yarimo abagore batatu irimo gukaka, afata igiti akubita ikirahuri barasohoka, abaturage barabafata bose babajyana kwa muganga, barokoka batyo.

    Iradukunda Marie we yari atuye inyuma y'ikiraro cya Sebeya. Yavuze ko imvura yatangiye kugwa ahagana saa yine z'ijoro, hashize umwanya umugezi utangira kuzura.

    Ati “Sebeya yatangiye kuzura turavuga ngo kuko bashyizeho imifuka ku ruhande ntabwo iradusanganira. Twinjiye mu nzu dusohotse hanze dusanga cya kiraro cyavuyeho, turavuga ngo turashize. Ubwo mu nzu harimo njye n'abana, imvura iragwa mu nzu hazamo amazi, turavuga ngo reka dutegereze ubushake bw'Imana, utabona uko usohoka mu nzu.”

    “Twarategereje tugeze aho tubona saa cyenda zirageze, iryo joro ntanubwo ryari riri gucya, burya ijoro ry'umubabaro ntabwo ricya, imvura irakomeza iragwa, Sebeya iruzura, ubwo natwe turi munzu turi gutabaza, ubwo tubona umuturanyi inzu yaguye, natwe inzu zo mu gikari zaguye.”

    Mu gitondo ngo yafashe inyundo asenya ibyuma byo mu idirishya, abana babasha guhohoka, ariko amazi ya Sebeya yari yabahejeje hagati.

    Yakomeje ati “Sebeya igeze aho iragabanyuka, abantu baraza baratwambutsa ariko ibintu byose byaragiye, inzu yose ihirima hasi.”

    Iradukunda kimwe n'indi miryango myinshi idafite aho yikinga, bamwe bagiye mu baturanyi abandi bacumbikirwa ku rusengero rw'Abadivantisiti, ubu barimo gutegurirwa uko bakomeza gufashwa, bakabona aho barambika umusaya, bakanahabwa ibiribwa.

    Ndikubwimana Alpha uyobora Umudugudu wa Nyantomvu, yavuze ko barimo kwita kuri bagenzi babo bagize ibyago, uretse gutabara abitabye Imana, abarokotse ariko inzu zabo zikaba zagiye, ufite inzu nini akabacumbikira.

    Ati “Hano mu mudugudu wanjye barimo kwakirwa no mu yindi midugudu itarabayemo ibiza cyane.”

    Mu gihe abarokotse bacyitabwaho, abitabye Imana baherekejwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, abagize guverinoma n'abandi benshi.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yashyikirije abaturage ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, utarahwemye kubafata mu mugongo kuva ibi biza byatangira.

    Yabwiye abaturage ati “Ndagira ngo mbaramutse muri aka kababaro murimo, ni ibintu bibabaje byabaye, byadutwaye abanyarwanda, murabizi ko bitabaye muri Rubavu gusa, byabaye mu turere twinshi cyane, muri aka kanya mbavugisha abo tumaze kumenya twabuze ni Abanyarwanda 130. Hari aba hano muri Rubavu, hari abo muri Burera, hari abo muri Ngororero, hari abo muri Karongi, ni henshi cyane.”

    “Tumaze gutakaza abanyarwanda 130 kandi turacyanashakisha ko hari abandi bantu tukibura, kugeza ubu umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera. Mu by'ukuri rero ni ibiza byatugwiririye, byagwiririye igihugu cyacu, amazi menshi, isuri, byatumye amazu agwa ku bantu.”

    Yashimiye abagize uruhare mu gutabara vuba, avuga leta itari kure.

    Yakomeje ati “Aha rero naje mbazaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ejo mwabonye ko yabandikiye ababwira ako ari kumwe namwe, ariko uyu munsi yantumye ngo niyizire muhagararire, mbabwire ko turi kumwe uko mutureba ahangaha, twaje kubafata mu mugongo.”

    “Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane, kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose. Turashyingura abigendeye, nta kundi byagenda, ariko nibura abasigaye nabo, Perezida wa Repubulika yantumye ngo mbabwire ko abasigaye turababa hafi uko dushoboye, tubashakire imibereho, abakomeretse tubavuze, hanyuma dukomeze ubuzima.”

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n'ubundi bufasha.

    Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z'ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z'ibishyimbo, n'ibikoresho by'ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by'isuku, ibiryamirwa n'ibindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yaherekeje-mu-cyubahiro-abishwe-n-ibiza-ubutabazi-ku-barokotse

  • Umutoza wa Etincelles yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza wungirije w’ikipe ya EtincellesFC Addy Bukaraba Amad yitabye Imana bitunguranye azize uburwayi.

    Ni nkuru yatunguye benshi kuko yajyanywe mu Bitaro i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2023.

    Amakuru avuga ko ejo yakoresheje imyitozo bisanzwe akaba yarembye mu gitondo ari nabwo yajyanwaga kwa muganga.

    Uyu mugabo w’imyaka 48ukomoka muri DR Congo watoje Etoile del’Est umwaka ushize, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru yamenyekanye ko yitabye Imana.

    Umutoza wungirije wa Etincelles yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-etincelles-yitabye-imana

  • Yacyuye igunira ryuzuye: Rutahizamu wa Rayon Sports yahawe amafaranga atagira ingano nyuma yo kubereka ko azabamubutsa inyanja – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports yahawe amafaranga atagira ingano nyuma yo kubereka ko azabamubutsa nyabarongo.

    Joachim Ojera wafashije ikipe ya Rayon Sports kwikura imbere ya Police Fc, yahawe amafaranga atagira n'abafana ba Murera.

    Umukino ukirangira, abafana ba Rayon Sports bahamagaye uyu rutahizamu witwaye mu mukino w'ejo hashize ni uko maze bamushimira bamuha amafaranga.

    Ojera wari witwje igitambaro twagereranya nk'igunira, yacyuye amafaranga atagira ingano.

    Source : https://yegob.rw/yacyuye-igunira-ryuzuye-rutahizamu-wa-rayon-sports-yahawe-amafaranga-atagira-ingano-nyuma-yo-kubereka-ko-azabamubutsa-inyanja/

  • Yategereje ubusugi araheba! I Nyarugenge umukobwa yashwanya n’umuvuzi gakondo wamuhangitse umuti amwizeza ko umukorera igitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, umukobwa usanzwe ukora uburaya, yaserereye n'umuganga gakondo bapfa ko yamuhaye amafaranga amuhangika imiti amubeshya ko izamufasha gusubirana ubusugi bwe mu gihe gito.

    Amakuru avuga ko iyo nkumi yaje kumwishyura amafaranga ibihumbi 10Frw ihita ijya gukoresha iyo miti bavugana ko nibikunda azamuzanira andi ibihumbi 40Frw, ariko ntibyagize icyo bitanga biba ngombwa ko igaruka gushakisha uwo muganga gakondo kugira ngo ayisubize amafaranga yayo.

    Akimubona ibintu byaje kuzamba kugeraho ubwo bafatanye mu mashati nyuma y'uko uwo muvuzi bamwe bitaga umutekamutwe ashatse kwanga gusubiza iyo nkumi ibyo bihumbi 10.

    Source : https://yegob.rw/yategereje-ubusugi-araheba-i-nyarugenge-umukobwa-yashwanya-numuvuzi-gakondo-wamuhaye-umuti-umukorera-igitangaza/

  • Uburanga bwabakobwa 26 bazavamo Miss Burundi… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, bakoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 mu 124 bari biyandikishije bagomba kuzavamo umwe uzegukana ikamba.

    Muri aba bakobwa harimo uwitwa Uwera Ricky Tricia wanditse amateka yo kuba mukobwa wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa witabiriye Miss Burundi.

    Sultan Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, aherutse kubwira InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk'urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.

    Avuga ati 'Ni ubwa mbere mu mateka y'Igihugu, umukobwa w'umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi.”

    Ubwo ijonjora ryabaga, abakobwa bose bari bahatanye banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n'ibindi binyuranye.

    Hitawe cyane ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura, uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y'imbaga n'ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.

    Abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica Aimée Carolle;

    Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na Uwimana Ange Belyssa.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w'u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n'ubuhanga 'bw'abakobwa b'abarundi'.

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

    Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w'u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba. 

    Uwimana Ange Belissa, umukandida Nimero 26 uhagarariye Intara ya Bururi 

    Uwera Ricky Tricia, umukandida Nimero 25 uhagarariye Intara ya Kirundo. Ni we wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa witabiriye Miss Burundi 

    Rukundo Ange Brunella, umukandida Nimero 24 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Ngabire Carly Delice, umukandida Nimero 23 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie

    Ngabirano Belle Ange Edissa, umukandida Nimero 22 uhagarariye Intara ya Gitega

    Ndayizeye Lellie Carelle, umukandida Nimero 21 uhagarariye Intara ya Bubanza


    Mugisha Elsie Amandine, umukandida Nimero 20 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Mizero Annick, umukandida Nimero 19 uhagarariye Intara ya Kayanza


    Kezimana Melissa, umukandida Nimero 18 uhagarariye Intara ya Kirundo


    Keza Blandine, umukandida Nimero 17 uhagarariye Intara ya Muramvya


    Kenguruka Clara, umukandida Nimero 16 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Kanziza Olga Charruella, umukandida Nimero 15 uhagarariye Intara ya Makamba


    Kaneza Ackissa Yvana, umukandida Nimero 14 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Iteriteka Ainne Noria, umukandida Nimero 13 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Ishimwe Netty Louange, umukandida Nimero 12 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie    

    Ishimwe Ange Bertille, umukandida Nimero 11 uhagarariye Intara ya Makamba 

    Irakoze Erica Aimée Carolle, umukandida Nimero 10 uhagarariye Intara ya Bururi 

    Irakoze Cyntia, umukandida Nimero 9 uhagarariye Intara ya Rutana 

    Iraganje Roxana Rania, umukandida Nimero 8 uhagarariye Intara ya Mwaro 

    Ingabire Rolyca Ornella, umukandida Nimero 7 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie

    Igiraneza Beraca, umukandida Nimero 6 uhagaragariye Intara ya Bujumbura Mairie


    Igiraneza Ange Charlène, umukandida Nimero 5 uhagarariye Intara ya Cibitoke


    Bwitonzi Grâce Aurore, umukandida Nimero 4 uhagarariye Intara ya Ngozi


    Bazahica Tania, umukandida Nimero 3 uhagarariye Intara ya Rutana


    Barungura Lyne Chella, umukandida Nimero 2 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie


    Akimana Linda, umukandida Nimero 1 uhagarariye Intara ya Bubanza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128913/uburanga-bwabakobwa-26-bazavamo-miss-burundi-2023-amafoto-128913.html