Blog

  • Real Madrid amaso yose iyahanze kuri Jude Bellingham – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid iri kugerageza kugirana ibiganiro na Dortmund ku musore w'umwongereza ukinira iy'ikipe witwa Jude Bellingham kubyerekeye kuba bamugura.

    Amakuru ahari avuga ko iy'ikipe yegereye uyu mukinnyi ikamugeza umushinga imufiteho maze nawe akawishimira akayemerera ko yajya kuyikinira mugihe baba babashije kumvikana na Dortmund, ntagihindutse akaba yagenda muri iyi mpeshyi ajya muri Real Madrid.

    Ikinyamakuru 'Mario Cortegana' dukesha iyinkuru kivuga ko Real Madrid na Dortmund bazaganira kubyerekeye amafranga yamutangwaho maze Dortmund ikaba yamureka akagenda.

    uretse Real Madrid hari nandi macyipe arimo Manchester city, Manchester united na Liverpool FC yamushakaga ariko amakuru ibitangazamakuru byinshi by'iburayi bikomeje gutangaza ngo nuko yishimiye ikipe ya Real Madrid kurusha izindi.

    Source : https://yegob.rw/real-madrid-amaso-yose-yayahanze-kuri-jude-bellingham/

  • Umuyobozi wa FA muri Brezil yagize icyo atangaza kuri Ancelotti niba yajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Brazil yemeje ko uwo bifuza kuba yatoza ikipe yabo y'igihugu ari Ancelotti .

    Ednaldo Rodrigues uyobora w'ishyirahamwe ry'umupira wa maguru muri Brezil yagize Ati' simvuze ko Ancelotti hari ibiganiro twagiranye gusa turigusuzuma ngo turebe niba tu mucyeneye Kandi niba haricyo yadufasha'

    Yakomeje agira Ati' niwe mahitamo yacu yambere ibi ndabivuze Kandi mvugishije ukuru kuko nta mpamvu yo kubihisha, Ancelotti niwe dushaka'.

    Uyu mutoza ubu uri gutoza Real Madrid yavuzwe kujya gutoza muri iy'ikipe y'igihugu ya Brazil kuva yasezererwa mu gikombe cy'Isi cya 2022 bitungura ariko uyu mutoza akomeza kubihakana avuga ko azakomeza gutoza ikipe ya Real Madrid.

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wa-fa-muri-brezil-yagize-icyo-atangaza-kuri-ancelotti-niba-yajya-gutoza-ikipe-yigihugu-ya-brazil/

  • Menya Sankore’ kaminuza yabayeho 1200 nyuma y’ivuka rya Yesu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Mali ni kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi byagize amashuri yo kurwego rwo hejuru kera cyane kuko igihugu cya Mali cyagize ishuri rikuru rya kaminuza ryigishaga ibijyanye n'ubumenyi bw'ikire, ubuvuzi n'ibindi byinshi bitandukanye (Geography) mu 1200 nyuma y'ivuka rya Yesu .

    Igihugu cya Mali gifite amateka ahambaye kuko icyo gihe nicyo cyabagamo umuherwe ukomeye cyane mu mateka y'Isi Mansa Musa wari umwami wa 'Mali Empire'.

    Umujyi wa Tambuktu ni umwe mu mijyi ifite izina rihambaye ku Isi kuko ubarizwamo kaminuza zabayeho kera zikomeye ku rwego rw'Isi nkiyitwa 'Sankore' yarizwiho kugira amasomero arimo inyandiko gakondo zandikishijwe intoki mu ndimi za kinyafurika nka Hausa ndetse n'Icyarabu nyuma y'ivuka rya Yesu.
    Kaminuza ya Sankore bikekwako yaba yarubatswe n'umuherwe akaba n'umwani bivugwa ko ari umwe mu bantu babayeho bari batunze akavagari k'amafaranga ku Isi akaza no kuyigamo.

    Mansa Musa bivugwa ko yaje no kwiga muri iyi kaminuza ya Sankore amasomo atandukanye harimo: ubumenyi bw'Isi 'Geography', Ubumenyi bw'ikirere 'Astronomie', Ubuvuzi, Imibare, Siyanse ndetse n'amateka n'ubwo idini rya Isilamu ritemereraga abayoboke baryo kwiga amateka.

    Igihugu cya Mali cyatangiye gusurwa mu myaka ya 1300 kugeza 1800 n'abazungu batandukanye harimo Abanyaziya n'Abanyaburayi maze gitangira gukoronezwuko.

    Abahanga babanyamali bakibona ko abazungu batangiye kubakoloneza bahise bafata umwanzuro wo guhisha imizingo y'inyandiko zabo munsi y'ubutaka kugira ngo batazazitwara akaba ari nyandiko zageraga ku 700,000 zari zanditse mu buryo bugezweho ndetse zikaba zaramaze kuvumburwa.

    Zimwe munyandiko zabashije kuboneka zari zarahishwe musi y'ubutaka.

    Source : https://yegob.rw/menya-sankore-kaminuza-yabayeho-1200-nyuma-yivuka-rya-yesu/

  • Kayonza: Abapadiri babiri bitiriwe ubusitani hazirikanwa ibikorwa byabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 12 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe, abari bahahungiye baturutse mu yahoze ari Komini Muhazi, Komini Kayonza, Komini Rukara ndetse n'abari baturutse kuri Komini Murambi. Bishwe bigizwemo uruhare na Senkware wari Burugumesitiri wa Komini Kayonza n'abandi bayobozi batandukanye.

    Mbere yo kwica aba batutsi hari abapadiri barimo Munyaneza Jean Bosco utarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange.

    Uyu aherutse kugirwa umurinzi w'igihango ndetse na Padiri Gatare Joseph wari uri mu bahigwaga banze kwitandukanye n'Abatutsi.

    Ubutwari bwa Padiri Munyaneza bugaragarira ku kuntu yanze kwitandukanya n'ibihumbi by'Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange akabwira Interahamwe n'abayobozi bari baje kubica ko niba bashaka kubica bamuheraho.

    Ibi niko byagenze kuko babanje kumwica bakabona kwirarara mu bari bahungiye i Mukarange.

    Padiri Gatare Joseph we wari mu bahingwa muri Jenoside, yanze kwitandukanya n'abakirisitu be agumana nabo, baje kumubona ngo bamutemagurira imbere y'abakiiristu ubundi bakomeza bica abandi.

    Uyu mupadiri ubwo Interahamwe zajyaga kwica ari ku wa Kabiri, ku cyumweru yari yasomye misa ndetse anabatiza bamwe mu bana b'Interahamwe ariko bararenga bamuhemba kumwica.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange, Tumusenge Jean d'Amour yabwiye IGIHE ko nka kiliziya Gatolika bafashe umwanzuro wo kubitirira ubusitani bwegereye urwibutso rwa Mukarange kugira ngo bakomeze babahe icyubahiro, banazirikane ubutwari bwabaranze.

    Ati 'Muri Paruwasi mbere na mbere turi mu mwaka wa Yubile y'imyaka 50 Paruwasi ya Mukarange imaze ishinzwe, hari ibyaranze ubuzima bw'abapadiri rero banyuze muri iyi Paruwasi barimo aba bapadiri babiri bahagarariye Abatutsi biciwe Mukarange, banze guta abakirisitu babahungiyeho bemera gupfana nabo.'

    Padiri Tumusenge yavuze ko igice cyegereye urwibutso bakitiriye Padiri Munyaneza Jean Bosco uheruka no kugirwa umurinzi w'igihango, iki gice kikaba kizashyirwamo ihema rinini rizajya rikoreshwa mu kwibuka n'ibindi bikorwa bizajya bihabera.

    Igice cyegereye kiliziya ari na ho hari imva ya Padiri Joseph Gatare nicyo gice yitiriwe cyo kikaba kizashyirwamo amacumbi n'ubusitani, aho bateganya no kongeramo izindi serivisi zirimo n'uko hashobora gushyirwamo na hoteli n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Gutunganya ubu busitani kuri ubu bimaze gutwara asaga miliyoni 45 Frw ariko ngo bakaba bagikora inyigo y'uburyo hashyirwa hoteli cyangwa amacumbi kugira ngo ajye yinjiriza Kiliziya Gatolika.

    Kuri ubu urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri 8739 y'Abatutsi biciwe kuri iyi kiliziya bagiye baturuka impande zitandukanye.

    Ubu busitani bwatunganyijwe na Kiliziya kugira ngo hajye habera ibikorwa bitandukanye

    Ubu busitani buri imbere y'urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga 8000

    Padiri Tumusenge uyobora Paruwase ya Mukarange yavuze ko kubitirira ubusitani ari ukugira ngo bazirikane ibikorwa byiza byabaranze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abapadiri-babiri-bitiriwe-ubusitani-hazirikanwa-ibikorwa-byabo-muri

  • Papa Francis yashenguwe n'urupfu rw'Abanyarwanda bishwe n'ibiza yiyemeza kubasengera – #rwanda #RwOT

    Imvura nyinshi n'imyuzure byishe abantu 130 bisenya inzu zirenya inzu nyinshi.

    Papa Francis yoherereje ubutumwa bw'ihumure abashegeshwe n'ingaruka z'ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane.

    Yagize ati 'Nababajwe n'inkuru z'abatakaje ubuzima n'ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n'Amajyaruguru y'u Rwanda.'

    Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n'abakuwe mu byabo ndetse n'abari mu bikorwa by'ubutabazi.

    Izindi nkuru bifitanye isano: Guverinoma yaherekeje mu cyubahiro abishwe n'ibiza, ubutabazi ku barokotse burakomeje (Amafoto na Video)

    Abantu 130 bapfuye, inzu 5100 zirasenyuka n'imihanda 17 irangirika: Ibimaze kwangizwa n'ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/papa-francis-yashenguwe-n-urupfu-rw-abanyarwanda-bishwe-n-ibiza-yiyemeza

  • UNESCO yahisemo iserukiramuco ‘Ikirenga’ mu m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, ni bwo UNESCO yatangaje imishinga 25 yahisemo irimo umushinga w'umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta 'Ikirenga Art and Culture Promotion' usanzwe utegura iserukiramuco 'Ikirenga Culture Tourism Festival' ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere mu Rwanda umwaka ushize wa 2022.

    Uyu mushinga ni wo watoranyijwe mu Rwanda gusa mu mishinga irenga ibihumbi 12 yari yatanzwe. UNESCO ivuga ko yahisemo imishinga 13 y'Ibihugu ndetse n'imishinga 12 y'Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta igamije guha urubuga ubuhanzi mu ngeri zinyuranye z'ubuzima.

    Iri shami ry'Umuryango w'Abibumbye rikomeza rivuga ko aya mafaranga azahabwa za Guverinoma azabafasha gushyiraho amategeko n'amabwiriza, ubujyanama, abafashe mu kuzamura ubuhanzi, guhanga imirimo no guteza imbere umuco.

    Ibihugu bizahabwa iyi nkunga birimo Argentina, Côte d'Ivoire, Chile, Djibouti, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Niger, Mongolia, Senegal na Zimbabwe.

    Imishinga y'imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta yahawe inkunga irimo Valerian Gunia Union of Young Theatre Artists (Georgia), Instituto Pensar (Brazil), CICADA (Cambodia), Association for the Defence of Women and Peoples (Angola), Culture-Developpement (Togo), Ikirenga Artistic Freedom Initiative (Rwanda), Meemz Arts Initiative (Yemen), Action for Hope (Sudan, South Sudan) n'indi.

    Umuyobozi w'Umuryango 'Ikirenga Art and Culture Promotion', Hakizimana Pierre yabwiye InyaRwanda ko 'kuba UNESCO yahisemo umushinga wanjye mu Rwanda hose akaba ari njye bahitamo ni ikintu gikomeye mbashije kugeraho'.

    Uyu muyobozi yavuze ko bazaterwa inkunga na UNESCO mu gihe cy'umwaka umwe, ariko no mu y'indi myaka y'ibikorwa 'byawe bakomeza kugushyigikira'.

    Pierre yavuze ko umushinga we wahize indi yose mu Rwanda bitewe n'impamvu nyinshi zirimo no kuba 'nta munyango utegamiye kuri Leta wamenyekanishaga inganda ndangamuro muri rusange, kandi mu buryo bwagutse'.

    Yavuze kandi ko kuba asanzwe afite ubumenyi mu gutegura imishinga biri mu byamufashije mu gutuma umushinga we uhabwa amanota menshi.

    Ubwo yatangaga uyu mushinga, yanagaragaje ko azafatanya n'abantu b'abahanga barimo abafite impamyabumenyi z'ikirenga basanzwe bafite ubumenyi mu gukora ku mishinga nk'iyi, kandi bakerekana ko kuwushyira mu bikorwa byoroshye.

    Ati 'N'uburyo naberetse ko umushinga ushoboka biri mu byatumye mpita mpabwa amanota ya mbere, umushinga wanjye uba uratsinze.'

    Iri serukiramuco ritegurwa na ‘Ikirenga Art & Culture Promotion' rigamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n’ubwiza nyaburanga.

    Iri serukiramuco rifatwa nk'urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.

    Mu bikorwa biranga iri serukiramuco harimo imbyino n'indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba firimi zigisha umuco n'amateka y'urwanda, ubusizi ndetse n'imikino n'imyidagadura yo mumuco nyarwanda n'ibindi byinshi.

    Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda ufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo by'umwihariko mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni.

     

    Umuyobozi w'Umuryango 'Ikirenga Art and Culture Promotion', Hakizimana Pierre yishimiye kuba umushinga we wahize indi yose mu Rwanda ukaba ugiye  guhabwa inkunga na UNESCO


    Umwaka ushize iri serukiramuco ryatanze ibyishimo ku banya-Musanze ndetse n'abari bitabiriye inama ya CHOGM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128922/unesco-yahisemo-iserukiramuco-ikirenga-mu-mishinga-yibihugu-25-izatera-inkunga-128922.html

  • Nyuma yo gukorana na Nyakwigendera Jay Polly,… – #rwanda #RwOT

    Clement Ndayi wafashe izina rya Uncle Vutu mu muziki akawukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze iyi ndirimbo 'Hustle' nyuma yo gukorana indirimbo ebyiri na nyakwigendera Jay Polly.

    'Hustle' ni indirimbo ivuga imibereho ya buri munsi muntu abamo igoranye, yihihringa ashaka ubuzima ndetse akora cyane kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gukora cyane kuko mu Isi nta kibazo umuntu abona atiyushye akuya.

    Uncle Vutu yakoranye indirimbo ya mbere yise 'Uncle Vutu' n'Umuraperi Jay Polly iba iya mbere yari imwinjije mu muziki ndetse imenyekanisha izina rye mu ruhando rwa muziki nyaRwanda.

    Nyuma y'amezi make aba bombi bakoranye bongeye guhuza imbaraga bashyira hanze indi ndirimbo bise 'Iminsi myinshi' iba iya kabiri yari akoze kandi afatanyije n'umwe mu baraperi bari bafite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda.

    Uncle Vutu avuga ko yishimira kuba umuraperi,ndetse koJay Polly yaramutije imbaraga mbere yuko yitaba Imana kandi ko ari mu bantu bagize uruhare mu kwamamaza izina rye.


    Nyakwigendera Jay Polly na Uncle Vutu bakoranye indirimbo, ndetse Uncle Vutu avuga ko Jay Polly yasize amuhaye imbaraga mu muziki


    Uncle Vutu yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Hustle”


    Nyakwigendera yasize urwibutso mu mitima ya benshi kuko benshi yabazamuriye impano

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO Y’UYU MUHANZI UNCLE VUTU YITWA “HUSTLE”

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128925/nyuma-yo-gukorana-na-nyakwigendera-jay-polly-uncle-vutu-yashyize-hanze-hustle-yumve-128925.html

  • Amashusho y’umusaza yafotowe avuye kwiha akabyizi mu rugo rw’umukobwa akomeje guca ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umusaza yafotowe avuye kwiha akabyizi mu rugo rw'umukobwa akomeje guca ibintu.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umusaza bigaragara ko adashahe cyane, avuye mu nzu y'umukobwa.

    Ubwo aya mashusho yakwirakwiraga abantu bakomeje gutekereza ko uyu musaza yaba yari yagiye kwiha akabyizi k'abakuru mu rugo rw'uwo mukobwa.

    Gusa ntawabihamya kuko ntamuntu uzi icyo uyu musaza yari yagiye gukora mu rugo rw'uyu mukobwa.

    Amashusho..

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumusaza-yafotowe-avuye-kwiha-akabyizi-mu-rugo-rwumukobwa-akomeje-guca-ibintu/

  • Miliyari yahereye mu magambo: Bruce Melodie n’abamwemereye miliyari rurageretse nyuma yo kumurebesha ibirere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yavuze ko yajyanye mu nkiko, sosiyete yitwa Food Bundle yari yarasinyanye nayo amasezerano ya miliyari yo kuyamamaza.

    Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, aho yabajijwe ku bijyanye n'ayo masezerano.

    Ati 'Abantu twasinyanye amasezerano niba barahuye n'ibibazo ? Niba barabaye baringa ? kubera ko rero nari mfite abandi bandeberera inyungu byabaye ngomba ko tujya mu mategeko n'abo bantu.'

    Akomeza agira ati 'Ibyo bintu biracyakurikiranwa n'umujyanama wa mbere. Kubera ko iyo ibintu bikiri gukurikiranwa n'inzego amakuru aba ataremererwa kujya hanze nta kintu kinini nabivugaho gusa ako kazi ntako nzakora kahise gahagarara, kubera bananiwe kuzuza inshihngano zabo.'

    Yasoje yemeza ko hari amafaranga bagombaga gutanga mbere ngo batangire akazi, yabananiye kuyubahiriza bikarangira akazi bagombaga gukorana kadakozwe

    Bruce Melodie yasinyanye ayo masezerano n'iyi sosiyetewa 25 Kanama 2021, aho iyo sosiyete yavugaga ko igurisha ibiribwa kuri Internet.

    Source : https://yegob.rw/miliyari-yahereye-mu-magambo-bruce-melodie-nabamwemereye-miliyari-rurageretse-nyuma-yo-kumurebesha-ibirere/

  • Aryamye mu bituza by’umugabo we! Zari Hassan yishimiye impano yahawe y’igishusha cye n’umugabo we – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari Hassan yishimiye impano yahawe y'igishusha kigaraza aryamye mu bituza by'umugabo we Shakib arusha imyaka 11 yose.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yasangije abamukurikira amafoto y'iyi mpano yahawe ubwo yari yasokanye n'umugabo we Shakib, maze avuga ko yamushimishije, ati Urakoze babe, ni byiza. Rwose ndabikunze, mbega gutungurwa!'

    Source : https://yegob.rw/aryamye-mu-bituza-byumugabo-we-zari-hassan-yishimiye-impano-yahawe-yigishusha-cye-numugabo-we-amafoto/