Blog

  • Ibyo abarimu bishimira n'ibyo banenga ku mpinduka ziheruka gukorwa mu burezi – #rwanda #RwOT

    Izo mpinduka zatangajwe muri Nyakanga 2025 zigena ko amasomo mu mashuri abanza n'ayisumbuye atangira Saa Mbiri aho kuba Saa Tatu za mu gitondo, ndetse n'amashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yaravuguruwe.

    Abayobozi batandukanye b'ibigo by'amashuri babwiye IGIHE uko izo mpinduka batangiye kuzishyira mu bikorwa kuva tariki ya 8 Nzeri 2025 batangiye umwaka w'amashuri wa 2025/26, ariko bagaragaza n'imbogamizi zirimo.

    Umuyobozi wa École Secondaire St. Jean Bosco mu Karere ka Huye, Nizeyimana Jean Damascène, yagize ati 'Umwana yigaga amasomo ya siyansi ariko yagera nko muri kaminuza ugasanga nko kwiga ubuvuzi biramusaba kuba yarize n'Ubugenge bikaba ikibazo. Hari n'abashakaga kwiga imyuga muri kaminuza bakazitirwa n'uko bize siyansi itarimo isomo ry'Imibare.'

    Pasiteri Bizimana Damascène uyobora École Secondaire Kagogo mu Karere ka Burera, yigisha amasomo ya siyansi n'indimi, yavuze ko uburyo amashami yahujwe babibonye nk'inyungu ku hazaza h'abanyeshuri.

    Ati 'Mu mpinduka zabaye amashami twari dufite ahuriye ku Butabire yarahujwe mu cyiswe Imibare na Siyansi, Icyiciro cya Mbere. Tubona ari byiza kuko umwana azajya asohoka azi siyansi yose mu buryo bwuzuye. Mu ndimi na ho bizabafasha kuko umwana azajya asohoka azizi zose.'

    Bizimana yongeyeho ko mu kigo ayoboye nta kibazo cy'abarimu bake kuko mu mpinduka nta wundi basanze ukenewe.

    Ikijyanye n'abarimu ariko si ko gihagaze mu bindi bigo kuko hari aho uburyo amashami bigishaga yahujwe basanze hakenewe abandi ariko ntibaraboneka.

    Karemangingo Luke uyobora G.S Gahini mu Karere ka Rwamagana, yagize ati 'Mu mpinduka zabaye mu mbumbe y'amasomo y'Ubumenyamuntu bongeyemo isomo ry'Iyigamitekerereze kandi nta barimu baryo twari dusanzwe dufite, ubu twatangiye kubashaka.'

    Mu bitaraboneka uko bikwiye kandi bihurizwaho n'abo bayobozi ni bimwe mu bitabo bijyanye n'integanyanyigisho nshya kuko hari ibyo REB yaboherereje kuri internet bifashisha, abandi bagatira mu bindi bigo.

    Gusa harimo ikibazo cy'uko kubyifotoreza ku buryo haboneka ibikwiye abanyeshuri n'abarimu bihenze kandi na byo bikenewe.

    Padiri Senyoni Théogène uyobora G.S Muhororo mu Karere ka Ngororero, ifite amashuri abanza n'ayisumbuye, yagize ati 'Mu mpinduka zakozwe twongerewemo Igifaransa ariko abarimu bacyo bitewe n'imyaka yari ishize kitigwa, abo dufite ntabwo bahagije.'

    Yongeyeho ko gushyira amasomo saa Mbiri byatumye abana bazinduka kuko babyuka baza kwiga nta yindi mirimo bakoze ariko asaba ko isomo ry'Iyobakamana mu mashuri abanza ryakongera gutekerezwaho kuko mbere ryigwaga ukwaryo ariko ubu ryagizwe igice cy'irindi somo.

    Hari abasaba ko abana bakwiga umunsi wose

    Muri aya mavugurura, REB yagennye ko abana biga kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu w'amashuri abanza ya Leta bose bazajya biga ingunga ebyiri. Ni ukuvuga ko bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba.

    REB yasobanuye ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kujyanisha abo banyeshuri bose ntibasigane kuko hari bamwe bigaga umunsi wose bakabirangiza, abandi bakiga igice kandi babazwa kimwe.

    Byatumye hahindurwa amasaha yo gutangira amasomo aba kare ndetse n'amasomo muri icyo cyiciro aragabanywa, amwe yimurirwa mu myaka ikurikiraho.

    Gusa, Padiri Senyoni yavuze ko iyo umwana yize igitondo n'ikigoroba ari bwo aba yize byuzuye.

    Ati 'Nko mu mashuri yigenga abana biga umunsi wose. Biga mu gitondo nyuma ya saa Sita bagakora imyitozo. Ahari ibyumba n'abarimu bishobotse bareka bakajya biga umunsi wose kuko iyo abana batashye n'ubundi ntacyo baba bakora.'

    Nizeyimana yavuze ko indi mpinduka irimo imbogamizi ari ijyanye n'uko ubu abanyeshuri basigaye basanga abarimu mu ishuri aho kugira ngo umwarimu we ubasangamo.

    Ati 'Ubu buri mwarimu agomba kugira ishuri rye niba yigisha Imibare hakaba harimo ibikoresho byose noneho abana bakajya bamusangamo amasaha yabo yarangira bagasohoka hakaza abandi. Dufite ikibazo cy'abarimu batahise babona ibyumba byabo kuko ari bikeya'.

    Yongeyeho ati 'N'ibikoresho ntibyahise biboneka kuko buri cyumba kiba kigomba kubamo intebe ya mwarimu, akabati, ibyo akoresha yigisha n'ibindi bajyaga bahuriraho mu cyumba cy'abarimu ariko ubu buri wese agomba kugira ibye.'

    Abo bayobozi banahuriza ku kuba ababyeyi bagikeneye gusobanurirwa izo mpinduka kuko ubu bamwe batarumva neza ibyo abana basigaye biga ndetse hari n'abagihamagara ku bigo babaza niba bagifite amashami yigwaga.

    Hari amashuri yisumbuye asaba ko haboneka ibitabo bijyanye n’integanyanyigisho nshya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birantega-mu-mpinduka-ziheruka-gukorwa-mu-burezi

  • Umuryango w'abanyarumogi! Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2500 – #rwanda #RwOT

    Uru rumogi rwafatiwe mu nzu babamo nyuma y'uko abaturage batanze amakuru ko bamwe mu bagize uwo muryango bakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Rwafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n'ibyaha bitanga umusaruro.

    Ati 'Abaturage ni bo bafatanyabikorwa b'ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha. Ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo. Abaturage bamaze kumenya ingaruka z'ibyaha ni yo mpamvu bagira n'uruhare mu kubirwanya.'

    Yakomeje avuga ko abishora muri ibi byaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bagomba kumenya ko amayeri bakoresha yatahuwe bityo babihagarika.

    Icyaha uyu mugore n'umwana we bakoze gihanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

    Umubyeyi n’umwana we bafatanywe urumogi, abaturage bavuga ko gucuruza ibiyobyabwenge ari umwuga bari bamaze igihe bakora

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda ishyira urumogi mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye cyo kimwe na Cocaïne, héroïne na Mugo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-w-abanyarumogi-umusore-na-nyina-bafatanywe-udupfunyika-2500

  • Rutahizamu wa APR FC Mugisha Gilbert yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yakoze ubukwe n’umugore we, Mpinganzima Josephine bamaze igihe bakundana.

    Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.

    Bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Romantic Garden, gusezerana imbere y’Imana bibera Romantic Church na yo iri ku Gisozi. Ni naho abatumiwe bari bwakirirwe.

    Kubera ubu bukwe, ntabwo Mugisha Gilbert yajyanye na APR FC mu Misiri aho iri bukine na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Muri Nzeri 2024 ni bwo Mugisha Gilbert yambitse Impeta ya Fiançailles umukunzi we Mpinganzima uba muri Canada ni mu gihe mu Kwakira 2024 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mugisha Gilbert na Mpinganzima bakoze ubukwe nyuma y’imyaka myinshi bakundana cyane ko baziranye uyu rutahizamu agikina muri Pepiniere FC. Mpinganzima akaba asigaye aba muri Canada.

    Mugisha Gilbert nyuma y’ubukwe akaba azahita yitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bafitanye na Bénin na Afurika y’Epfo.

    Yakiniye amakipe atandukanye arimo Pepiniere FC yavuyemo ajya muri Rayon Sports batandukanye ajya muri APR FC akinira kugeza uyu munsi.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11987

  • Rayon Sports iguye miswi na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yananiwe gutsinda Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona maze amakipe yombi agabana amanota nyuma yo kunganya 2-2.

    Wari umukino umuntu yakwita ko Rayon Sports yagombaga kwiyunga n’abakunzi bayo, ni nyuma gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ndetse igahita inatsindwa na Police FC muri Shampiyona mu mukino w’umunsi wa kabiri.

    Uyu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, wabonaga nta bafana barimo.

    Rayon Sports ikaba yatangiye neza itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 7 cyatsinzwe na Tambwe Gloire.

    Ni ibyishimo bitamaze kabiri kuko ku munota wa 17 Gasogi United yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Ngono Guy Hervé.

    Gasogi United yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Udo Kokoete ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kitoga, Aimable na Aziz Basane bavamo hinjiramo Harerimana Abdelaziz Rivaldo, Mohammed Chelly na Ishimwe Fiston.

    Izi mpinduka zabafashije kuko zahise zibaha igitego ku munota wa 52 cyatsinzwe na Rivaldo. Umukino warangiye ari 2-2.

    Undi mukino wabaye w’umunsi wa 3 Gicumbi yatsinze Amagaju 2-0. Police FC igiye kwakira Amagaju FC.

    Ku wa Gatanu habaye umukino umukino umwe gusa wo AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 1-1.

    Ejo hashize ku wa Gatandatu, Mukura VS yananiwe gutsindira Kiyovu Sports i Huye amakipe yombi akanganya ubusa ku busa.

    Musanze FC yanganyirije mu rugo na Bugesera FC 1-1. Bugesera FC yatsindiwe na Byishimo Valua ku munota wa 87 mu gihe cyaje kwishyurwa na Sunday Inemesit ku munota wa 5 w’inyongera.

    Marines FC yari yakiriye Rutsiro FC maze inayitsinda 2-0 bya Nizeyimana Mubaraka ku munota wa 77 na Nkundimana Fabio ku munota wa 8 w’inyongera.

    Rayon Sports yanganyije na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11988

  • Hvordan forbedre spillopplevelsen din med en 500 casino bonus #rwanda #RwOT

    I denne artikkelen skal vi utforske hvordan en 500 casino bonus kan forbedre spillopplevelsen din betydelig. Vi vil se på hva en casino bonus er, hvordan du kan bruke den effektivt, og de ulike typene bonuser som finnes. Du vil også lære om viktige strategier for å maksimere gevinster og unngå vanlige fallgruver. Med riktig tilnærming kan du gjøre det beste ut av din 500 casino bonus og få en mer underholdende og potensielt lønnsom spillopplevelse.

    Hva er en 500 casino bonus og hvordan fungerer den?

    En 500 casino bonus er en form for belønning som online kasinoer tilbyr spillerne for å tiltrekke seg nye kunder eller for å belønne eksisterende spillere. Denne typen bonus kan være i form av gratis penger, gratisspinn eller en kombinasjon av begge. Når du registrerer deg på et kasino, kan du motta en bonus som gir deg ekstra midler å spille med, noe som kan forlenge spillopplevelsen din og gi deg en bedre sjanse til å vinne. For eksempel, hvis du setter inn 500 kroner og får 500 casino bonus i tillegg, får du 1000 kroner å spille for.

    Bonuser fungerer vanligvis ved at kasinoet gir deg en prosentandel av innskuddet ditt i form av bonusmidler. Det er viktig å merke seg at disse bonusene ofte kommer med bestemte vilkår, som spillekrav, som må oppfylles før du kan ta ut eventuelle gevinster. Dette er en viktig faktor å vurdere når du velger hvor du vil spille, og hvordan du vil bruke bonusen din.

    Slik finner du de beste 500 casino bonusene på nettet

    For å finne de beste 500 casino bonusene, er det nyttig å bruke sammenligningssider og anmeldelser fra pålitelige kilder. Mange nettsteder gir omfattende lister over ulike kasinoer, deres bonuser og vilkår. Dette kan spare deg for tid og hjelpe deg med å identifisere de mest fordelaktige tilbudene. Du bør også vurdere kasinoets rykte, kundeservice, og spillutvalg før du registrerer deg.

    Det er også lurt å følge med på kampanjer og spesielle tilbud, da mange kasinoer ofte har tidsbegrensede bonuser som kan gi ekstra verdi. Nyhetsbrev og sosiale medier kan være gode kilder for å holde deg oppdatert om slike kampanjer. Ved å investere tid i å forske på de beste alternativene, kan du maksimere verdien av din 500 casino bonus.

    Hvordan aktivere din 500 casino bonus trinn for trinn

    Å aktivere en 500 casino bonus er vanligvis en enkel prosess. Først må du registrere deg på det valgte kasinoet og oppgi nødvendige opplysninger. Når kontoen din er opprettet, må du gjøre et innskudd som kvalifiserer for bonusen. Sørg for å sjekke minimumsinnskuddet som kreves for å motta bonusen.

    Etter at innskuddet er gjort, vil bonusen automatisk bli kreditert til kontoen din, eller du må inngå en bonuskode for å aktivere den. Det er viktig å lese vilkårene for bonusen nøye, da det kan være spesifikke krav knyttet til aktivering. Når bonusen er aktivert, kan du begynne å bruke den til å spille spillene du liker best.

    Ulike typer casino bonuser og deres fordeler

    Det finnes mange forskjellige typer casino bonuser, og hver av dem kommer med sine egne fordeler. En populær type er innskuddsbonuser, hvor kasinoet matcher en prosentandel av innskuddet ditt. For eksempel, med en 100% bonus opp til 500 kroner, får du 1000 kroner å spille med når du setter inn 500 kroner.

    En annen vanlig type er gratisspinn, som gir deg muligheten til å spille spesifikke spilleautomater gratis. Dette er en utmerket måte å teste ut nye spill uten å risikere egne penger. Noen kasinoer tilbyr også ingen innskuddsbonuser, noe som betyr at du kan få bonusmidler bare for å registrere deg, uten å måtte sette inn penger. Dette kan være en fin måte å prøve ut et kasino før du forplikter deg økonomisk.

    Hvordan bruke bonusen din effektivt for maksimal gevinst

    For å bruke din 500 casino bonus effektivt, er det viktig å ha en strategi. Start med å velge spill med høy tilbakebetaling til spiller (RTP), da disse gir deg bedre sjanser for å vinne. Det kan også være lurt å prøve ut forskjellige spilltyper, inkludert spilleautomater, bordspill og live kasino, for å se hva som passer deg best.

    Det er også viktig å være oppmerksom på spillekravene knyttet til bonusen. Sørg for at du forstår hvor mange ganger du må spille gjennom bonusbeløpet før du kan ta ut gevinster. Å sette seg klare mål for hva du ønsker å oppnå med bonusen kan hjelpe deg å holde deg fokusert og unngå impulskjøp.

    Vanlige feil spillere gjør med bonuser og hvordan unngå dem

    Mange spillere gjør feil når de bruker bonuser, noe som kan resultere i tapte gevinster. En vanlig feil er å ikke lese vilkårene og betingelsene nøye. Hver bonus har spesifikke krav, inkludert hvilke spill som teller mot spillekravene. Ignorering av dette kan føre til at du mister bonusmidlene dine.

    En annen feil er å spille uten en plan. Mange spillere lar seg rive med og bruker bonusmidlene sine impulsivt. Det er viktig å ha en klar strategi og sette et budsjett for spillingen. Ved å være disiplinert kan du forlenge spillopplevelsen din og potensielt øke gevinstene dine.

    Strategier for å forlenge spillopplevelsen med en bonus

    For å forlenge spillopplevelsen din med en 500 casino bonus, kan det være nyttig å bruke en bankroll-strategi. Dette innebærer å sette av et bestemt beløp til spillingen og dele det opp i mindre enheter. Ved å bruke en bankroll-strategi kan du unngå å bruke opp bonusmidlene for raskt, og dermed forlenge tiden du kan spille.

    En annen effektiv strategi er å fokusere på spill med lavere innsats, slik at du kan spille flere runder og dermed øke sjansene for å vinne. Det kan også være lurt å bruke gratisspinn og bonusspill i stedet for å satse med ekte penger, spesielt hvis du er usikker på et spill. Dette gir deg muligheten til å lære reglene og strategiene uten risiko.

    Betydningen av omsorgsfull spilling med bonusmidler

    Når du spiller med bonusmidler, er det viktig å være oppmerksom på ansvarlig spilling. Det kan være lett å bli revet med av mulighetene som en 500 casino bonus gir, men det er viktig å sette grenser for deg selv. Definer hvor mye tid og penger du er villig til å bruke, og hold deg til dette.

    Omfattende spill kan føre til avhengighet og økonomiske problemer. Hvis du merker at du spiller mer enn du hadde planlagt, eller at du føler deg stresset eller bekymret for spillingen din, er det viktig å søke hjelp. Mange kasinoer har ressurser tilgjengelig for spillere som trenger støtte, så ikke nøl med å ta kontakt om nødvendig.

    Hvordan lese vilkår og betingelser for bonuser korrekt

    Å forstå vilkårene og betingelsene for en 500 casino bonus er avgjørende for å kunne bruke den effektivt. Start med å se på hvilke spill som teller mot bonuskravene, da ikke alle spill er kvalifisert. For eksempel kan spilleautomater ha høyere prosentandel mot spillekravene enn bordspill.

    Vær også oppmerksom på tidsbegrensninger for å oppfylle spillekravene. Mange bonuser har en utløpsdato, og hvis du ikke oppfyller kravene innen fristen, kan du miste bonusmidlene dine. Det er alltid en god idé å ta notater om vilkårene og lage en plan for hvordan du vil oppfylle kravene før du begynner å spille.

    Oppsummering: Tips for å maksimere din 500 casino bonus

    For å oppsummere, en 500 casino bonus kan være en fantastisk måte å forbedre spillopplevelsen din på, men det krever en strategisk tilnærming. Sørg for å gjøre grundig research for å finne de beste bonusene. Når du har aktivert bonusen, les vilkårene nøye og lag en plan for hvordan du vil bruke midlene.

    Husk også å spille ansvarlig og sette grenser for deg selv. Ved å følge disse tipsene kan du maksimere verdien av din 500 casino bonus og gjøre spillopplevelsen din både underholdende og potensielt lønnsom. Besøk gjerne https://500casino.no/ for mer informasjon og gode tilbud.

    The post Hvordan forbedre spillopplevelsen din med en 500 casino bonus first appeared on Intyoza.

    The post Hvordan forbedre spillopplevelsen din med en 500 casino bonus appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/04/hvordan-forbedre-spillopplevelsen-din-med-en-500-casino-bonus/

  • Nyuma y'imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ukwakira 2025, nibwo ubuyobozi bw'Ikipe ya Police Women Volleyball Club bwatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije Dusabe Flavia wakiniraga APR WVC.


    Uyu mukinnyi wo hagati (Middle Blocker) mu ikipe y'Igihugu aje muri Police WVC nyuma y'imyaka
    umunani yari amaze mu ikipe yambara umweru n'umukara ya APR.

    Dusabe Flavia abaye umukinnyi wa mbere ukomeye Police WVC isinyishije muri uyu mwaka w'imikino, aho azafatanya mu bakina hagati na Sandra Ayepoe ndetse na Mutoni Angel.


    Mu rwego rwo kumwakira, Police WVC yanyujije ubutumwa kuri konti zabo za Social Media bugira buti:

    'Ubu ni umwe muri twe… tuguhaye ikaze mu ikipe.'


    Dusabe Flavia agiye mu ikipe ya Police aho we kimwe n'andi makipe bitegura gutangira umwaka w'imikino wa 2025-2026, uteganyijwe gutangira tariki ya 17 Ukwakira 2025.


    Gusa iyi shampiyona izabanzirizwa n'irindi rushanwa ryateguwe mu rwgeo rwo kwitegura neza uyu mwaka, ni irushanwa rizakinwa kuya 10 kugeza kuya 12 Ukwakira 2025 rikabera muri Petit Stade.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-8-akinira-apr-wvc-dusabe-flavia-yerekeje-muri-police-women-volleyball-club/

  • IRIBA Water Group ihataniye miliyoni 1$ mu bihembo bya 'Zayed Sustainability Prize' – #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya Zayed Sustainability Prize, biri mu bigize Earth Zayed Philanthropies, igihembo cyashyizweho na UAE kigamije gushimira no guteza imbere abari kugira uruhare mu kuzana ibisubizo bishya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

    Ni uburyo bwo guha icyubahiro Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, washinze UAE, no gukomeza umurage w'icyerekezo cye. Iki gihembo cyashyizweho kugira ngo gishyigikire kandi giteze imbere imishinga ifasha Isi gutera imbere mu buryo burambye kandi buboneye.

    Buri mwaka hashimirwa abafite imishinga itandukanye mu byiciro birimo guteza imbere ubuzima, ingufu, amazi meza, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n'Amashuri yisumbuye yo ku Isi.

    Iri rushanwa rihemba imiryango n'amashuri yisumbuye ku bisubizo by'udushya bihangana n'ibibazo bikomeye isi ihanganye na byo, ibyo bigo byagizemo uruhare.

    Mu myaka 17 ishize hahembwe abantu n'ibigo 128, ibihembo byeteje imbere ubuzima bw'abantu barenga miliyoni 400 ku Isi.

    Kuri iyi nshuro akanama nkemurampaka ka Zayed Sustainability Prize, kahisemo imishinga 33 yo mu bihugu 173 yatoranyijwe mu mishinga irenga 7700. Bigaragara ko ugereranyije n'umwaka ushize abatanze imishinga yabo biyongereyeho 30%.

    IRIBA Water Group yo mu Rwanda iri mu bigo byageze mu cyiciro cya nyuma. Igira uruhare mu gutuma abaturage babona amazi meza hifashishijwe imashini zigezweho zifashisha imirasire y'izuba. Wishyura ukoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga hanyuma ugahita ubona amazi yo kunywa.

    Ibi byafashije kugeza amazi meza ku bantu barenga 517.000 binyuze mu mashini 203 yashyizwe mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse byahaye akazi abantu 194.

    Minisitiri w'Inganda n'Ikoranabuhanga akanaba n'Umuyobozi Mukuru wa Zayed Sustainability Prize, Dr. Sultan Ahmed Al Jaber, yashimangiye ubushobozi buhindura Isi bugaragarira mu mishinga yatoranyijwe.

    Yavuze ko abatoranyijwe uyu mwaka bafite imishinga igaragaza ko iterambere rirambye no kurengera ibidukikije atari ibintu byirengagijwe ahubwo byafashwe nk'ibuye rikomeza imfuruka mu cyerekezo Isi ifite.

    Uretse IRIBA Water Group, mu cyiciro cy'amazi, harimo imishinga nk'uwa Stattus4, wo muri Brésil ukoresha ikoranabuhanga mu kumenya amazi atakara na Great Bubble Barrier yo mu Buholandi ifasha mu kugabanya imyanda ya pulasitiki mu migezi.

    Mu buzima harimo Drop Access yo muri Kenya, Healthy Learners yo muri Zambia Jade Autism yo muri UAE. Mu mishinga yahize indi mu guteza imbere ibiribwa harimo E Green Global, yo muri Koreya y'Epfo, INMED yo muri Afurika y'Epfo na N&E Innovations yo muri Singapore.

    Mu cyiciro cyo guteza imbere ingufu harimo ikigo cya BASE Foundation cyo mu Busuwisi GRST yo mu Bushinwa na Poder y Luz Maya yo muri Guatemala.

    Ni mu gihe mu guteza imbere ingufu hatoranyijwe ibigo birimo Build Up Nepal yo muri Nepal, CLIC RECYCLE yo muri Espagne na GREE Energy,yo mu Bushinwa.

    Hatoranyijwe ibigo by'amashuri yisumbuye byagize uruhare mu guhanga udushya tutangiza ibidukikije.

    Mu gice cya Amerika harimo Centro de Ensino Médio 111 – Recanto das Emas yo muri Brésil, Escuela Secundaria Técnica 117 Guillermo González Camarena yo muri Mexique na Mamawi Atosketan Native School yo muri Canada.

    Muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara hatoranyijwe Likuni Boys Secondary School yo muri Malawi, Kallamino Special High School yo muri Ethiopia na Kyanja High School yo muri Uganda.

    Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y'Amajyaruguru, hatoranyijwe ibigo birimo Fawakhir School for Applied Technology yo mu Misiri, Al-Raja School for the Hearing Impaired yo muri Jordanie na Rashaya High School yo muri Liban.

    Ibigo byo mu Burayi na Aziya yo hagati harimo, Bodrum Anadolu High School yo muri Turikiya, Specialized School in Angor yo muri Uzbekistan na Istedad Lyceum yo muri Azerbaijan.

    Muri Aziya y'Amajyepfo hatowe Qadir Nagar High School yo muri Pakistan, Faafu Atoll Education Center yo mu Birwa bya Maldives na Kikani Vidhya Mandir yo mu Buhinde.

    Ni mu gihe mu gice cya Aziya yo mu Burasirazuba na Pacifique hatowe Camarines Norte Senior High School yo muri Philippines, True North International School yo muri Vietnam na Ruamrudee International School Thailande.

    Biteganyijwe ko uzatsinda muri buri cyiciro, ni ukuvuga mu guteza imbere ubuzima, kugeza ku kwita ku mazi, ibiribwa, ingufu no kurengera ikirere azahabwa miliyoni 1$, mu gihe ikigo kizahiga ibindi muri biriya bice kizahabwa ibihumbi 150$.

    Abatsinze bazatangazwa ku wa 13 Mutarama 2026, mu cyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije kizwi nka Abu Dhabi Sustainability Week.

    Binyuze mu bantu n'ibigo 128 byahawe iri shimwe, abantu miliyoni 11,4 babonye amazi meza yo kunywa, ingo miliyoni 54,1 zibona amashanyarazi, abantu miliyoni 17 babonye ibiribwa bifite intungamubiri zihagije, naho abarenga miliyoni 1,2 babona serivisi z'ubuvuzi bwiza kandi bubahendukiye.

    IRIBA Water Group yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye ibihembo bya Zayed Sustainability Prize

    IRIBA Water Group imaze kugeza amazi meza ku bantu barenga 517.000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iriba-water-group-yageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cy-abahataniye-arenga-miliyari-47

  • Umwihariko wa filime nshya ya Papa Sava agiye gusohora ishingiye ku nkuru mpamo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, agiye gushyira hanze filime nshya yise “What a Day” izaba itandukanye n’izindi yagiye akina kandi ikaba ishingiye ku nkuru mpamo.

    Papa Sava umenyerewe muri filime zisa n’izisekeje kandi z’uruhererekane, kuri ubu yahisemo gukora filime itandukanye n’izo.

    Yayise “What a Day” avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo nk’uko yabibwiye Ikinyamakuru ISIMBI.

    Ati “ni igitekerezo gishingiye ku nkuru mpamo, ariko inkuru mpamo ugira ibyo uhinduramo bitewe n’uko ushaka ko igihangano cya we kimera.”

    Yakomeje avuga ko iyi filime yifuje kuyikora kandi agahinduka mu isura abantu bakabona ko yaba undi muntu.

    Ati “ni filime nifuje gukora ariko nkahinduka mu isura, abantu bakabona ko naba undi utandukanye n’uwo basanzwe bamenyereye, nkakina n’ibindi bitandukanye na Comedy ariko nifuzaga no kwiga.”

    Iyi filime ishingiye ku mugabo w’umumotari washatse gukira anyuze mu nzira z’ubusamo, ariko bikaza kumukoraho.

    Ati “ni inkuru y’uburyo ushobora gufata akantu k’umuntu ukita gato bikarangira bibaye ikintu kinini kikagukoraho.”

    Iyi filime ‘What a Day’ izasohoka muri Mutarama 2026 aho izajya itambuka kuri ZACU TV.

    Papa Sava yamenyekanye muri filime zitandukanye nk’iy’uruhererekane itambuka kuri YouTube yitwa ‘Papa Sava’, Seburikoko akinamo yitwa n’ubundi Seburikoko n’izindi.

    Papa Sava agiye gusohora filime ishingiye ku nkuru mpamo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11986

  • Gakenke: Imvura y'ivanzemo umuyaga mwinshi yasize yangije byinshi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke bwatangaje ko ku munsi wo ku wa kane, taliki ya 2 Ukwakira 2025 imvura nyinshi yari imaze iminsi ibiri iherekezwa n'umuyaga mwinshi yasize isenye amazu y'abaturage barenga 20, bamwe bakaba basigaye bari mu kababaro gakomeye nta nzu bafite zo kuraramo. Iyo mvura kandi yangije ibikoresho bitandukanye byo mu ngo, ikaba yasize abaturage benshi mu rungabangabo, aho bamwe batakaje byose.

    Uretse amazu y'abaturage, iyo mvura n'umuyaga byangije n'ibyumba by'amashuri 14, ibisenge byayo bikurwaho n'umuyaga, bikaba byateje ikibazo gikomeye cy'uko abana bazakomeza amasomo muri ubwo buryo.

    Abayobozi b'iyo Mirenge batangaje ko bari gukorana n'inzego z'umutekano n'iz'uburezi kugira ngo harebwe icyakorwa kugira abana bakomeza kwiga batabangamiwe n'ingaruka z'ibi biza.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Karambo yabwiye Kasuku Media ko kugeza ubu bari gukora urutonde rw'abaturage bose basenyewe kugira ngo babone uko bafashwa mu buryo bwihuse, ndetse hakaba hanashakishwa uburyo bwo gukusanya inkunga y'ibikoresho n'ibiribwa byo kubashyigikira mu gihe bagisubiza ubuzima ku murongo.

    Yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya bubahiriza inama bahabwa zijyanye no kwirinda ibiza, zirimo kwimuka ahantu hashobora guteza impanuka, ndetse no kubaka inzu zikomeye zishobora guhangana n'imvura n'umuyaga mwinshi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwijeje ko buzakorana n'inzego zinyuranye kugira ngo abaturage n'abanyeshuri bagizweho ingaruka n'ibi biza babone ubufasha bwihuse.

     

    Ibyumba by'amashuru birenga 14 byarangiritse kubera umuyaga mwinshi uvanzemo imvura
    Inzu zirenga 20 z'abaturage baturiye Umurenge wa Karambo n'uko byabagendekeye

     

     

     

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/gakenke-imvura-yivanzemo-umuyaga-mwinshi-yasize-yangije-byinshi/

  • Iyi nzira y'amahoro igomba gutanga umusaruro – U Rwanda nyuma y'ukwinangira kwa RDC – #rwanda #RwOT

    Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC ziherutse guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w'amasezerano y'ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri. Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye.

    Makolo yavuze ko itsinda ry'u Rwanda ryari i Washington DC ryatunguwe ku munota wa nyuma n'icyemezo cya RDC cyo kudasinya.

    Ati 'Itsinda ry'u Rwanda ryari i Washington DC muri iki Cyumweru ryari ryiteguye gusinya amasezerano y'ubufatanye mu by'ubukungu, azagirira inyungu igihugu cyacu n'akarere.'

    'Twatunguwe n'icyemezo cyo ku munota wa nyuma cya RDC cyo kudasinya amasezerano, mu gihe hari umwuka mwiza mu gihe cy'ibiganiro ubwo ingingo zigize amasezerano zanozwaga, bigizwemo uruhare n'akazi gakomeye kakozwe n'umuhuza Massad Boulos ndetse na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika.'

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yagaragaje ko ayo masezerano mu by'ubukungu akubiyemo ubushake bwo gukorera hamwe hagati y'u Rwanda na RDC, ndetse ni igice cy'amasezerano y'amahoro y'ubuhuza bwa Amerika yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y'ibihugu byombi.

    Mu mirongo migari yayo, harimo ko ibihugu byombi bifite ubushake n'umugambi wo gukurikiranira hamwe ubufatanye bugirira inyungu impande zombi, kongera ihuzabikorwa n'imishinga y'iterambere ry'ubukungu mpuzamahanga n'akarere, ndetse n'amahirwe yo gushora imari.

    Inzego zirebwa muri ubu bufatanye harimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwa remezo, ingufu, iterambere ry'inganda, ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, ubuzima rusange no gucunga pariki z'igihugu.

    Makolo yavuze ko usibye amasezerano y'ubukungu, RDC yongeye no kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yasinywe n'impande zombi.

    Ati 'Ku bijyanye n'amasezerano y'amahoro, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR ushyigikiwe na RDC, byagombaga gukurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi ku ruhande rw'u Rwanda, RDC yanze iyo ngingo kugeza aho byizweho mu buryo bwihariye bikarangira byemejwe ku wa Gatatu mu nama ya Komite Ngenzuzi ihuriweho n'impande zombi.'

    The Rwandan delegation in Washington DC this week was ready to sign the Regional Economic Integration Framework (REIF), which benefits both our countries and the region. We are puzzled by the DRC’s last-minute decision not to sign the agreement, given the positive atmosphere of…

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) October 4, 2025

    Amakuru avuga ko RDC yasabaga ko kugira ngo urugendo rwo gusenya FDLR rutangire, bigomba kujyana no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ibintu binyuranyije n'ibiri mu masezerano.

    Makolo yakomeje agira ati 'U Rwanda rwizeye aya masezerano y'amahoro ndetse n'uburyo bukoreshwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'umuhuza kandi rwizeye ko bizashyira amasezerano mu by'ubukungu agashyirwaho umukono. Umugambi w'amahoro ugomba gutanga umusaruro. Ni bwo buryo bwiza bwo ku ituze n'iterambere ry'ubukungu mu karere.'

    Amasezerano mu by’ubukungu yitezweho gufasha impande zombi mu iterambere, gusa RDC yanze kuyashyiraho umukono ku munota wa nyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyi-nzira-y-amahoro-igomba-gutanga-umusaruro-u-rwanda-nyuma-y-ukwinangira-kwa