Blog

  • Abakinnyi ba APR FC basuye abarwayi batishoboye CHUK (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC bari kumwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe basuye abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK ndetse babasigira amafunguro.

    Ni igikorwa cyabeye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023 aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu zabikoze zibifashijwemo na Solid Africa.

    Solid Africa ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ufite inshingano zo kurwanya ubuke bw’ibiryo mu mavuriro ya Leta.

    Ikaba yarifatanyije na APR FC muri iki gikorwa bagaburira abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK.

    APR FC mbere yo gusura aba barwayi ikaba yarabanje gusura Rusororo aho iyi Kompani itunganyiriza amafunguro bagemurira abarwayi barwariye mu bitaro bitandukanye.

    Uyu muryango kandi ukaba warabanje gutembereza APR FC igishanga cya Rugende ari naho hahinze ibihingwa bakuramo ibyo kugemurira abarwayi.

    Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23, abakinnyi bari mu biruhuko mu gihe bitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 aho binavugwa ko uyu mwaka bazahindura politike bagasubira kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga.

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel na we yari ahari

    APR FC yasuye abarwayi barwariye muri CHUK

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-apr-fc-basuye-abarwayi-batishoboye-chuk-amafoto

  • Hagaragaye ukuntu imodoka yari itwaye Pastor Théogene yashengaguritse bikomoye cyane – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pastor Théogene Niyonshuti bakunda kwita Inzahuke yitabye Imana azize impanuka yakoreye mu gihugu cya Uganda. Ibintu bukomeje kubabaza cyane abanyarwanda batari bake.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023 nibwo inkuru y'incamugongo y'uko uyu mupasiteri wo mu idini rya ADEPR yitabye Imana.

    Uyu mugabo bivugwa ko yari yavuye mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023 agiye Kampala mu murimo w'Imana.

    Imodoka yari itwaye Pastor Théogene

    Source : https://yegob.rw/hagaragaye-ukuntu-imodoka-yari-itwaye-pastor-theogene-yashengaguritse-bikomoye-cyene-ifoto/

  • Pastor Niyonshuti Theogene 'Inzahuke' wigishaga mu buryo bwanyuraga imbaga yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2023 Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y'urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry'Inzahuke' witabye Imana azize impanuka y'imodoka ava i Kampala muri Uganda.

    Murumuna we Uwarugira Emmanuel yahamirije IGIHE ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w'Imana.

    Impanuka yabaye ari kumwe n'abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho umuririmbyi witwa Donat, arakomereka bikabije, ubu ari muri koma.

    Ati 'Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n'abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.'

    Amakuru yizewe avuga ko yari yagiye kubwiriza muri Uganda, bakaba bakoze impanuka bari ku ruhande rwo muri Uganda.

    Urupfu rwe nyakwigendera rwamenyekanye mu rukerera rw'uyu munsi. Yari mu rugendo ava muri Uganda agana mu Rwanda, aho imodoka yarimo yagonzwe n'ikamyo mu bilometero nka bine hafi y'Umupaka wa Gatuna.

    Mu bo bari kumwe bitabye Imana harimo n'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara.

    —  Itorero ADEPR ryihanganishije umuryango wa nyakwigendera

    Umushumba Mukuru w'Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yahamirije IGIHE ko inkuru y'itabaruka rya Pasiteri Niyonshuti ari impamo.

    Yagize ati 'Amakuru ni yo. Imana yamutwaye.''

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko iki ari igihe kitoroshya ku itorero n'abakirisitu muri rusange kuko babuze umuntu w'ingirakamaro.

    Yakomeje ati 'Ni ukwihanganisha umuryango ndetse n'itorero muri rusange kuko yari umuvugabutumwa ufite umumaro mu buryo butandukanye mu gihugu cyacu. Imana yaramuhamagaye. Ubuhamya bwe bwari ubutumwa buvuga ko Imana ihindura amateka y'umuntu, igatanga ubuzima bushya.'

    'Ni ivugabutumwa ryo gukura abantu mu biyobyabwenge. Imana yamukoreshaga mu buryo bukomeye, iyi nkuru yababaje abantu benshi, yari agikenewe mu murimo n'igihugu. Turihanganisha umuryango n'abakirisitu bose, bakomere mu gihe twitegura gahunda yo kumuherekeza.''

    Pasiteri Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima. Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe 'In his Dwelling', bisobanuye 'Mu buturo bwe'', cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.

    Yashakanye na Uwanyana Assia babyaranye abana bane ndetse bari bafite abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda.

    —  Pasiteri Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n'abandi

    Mu buhamya bwe, Pasiteri Niyonshuti yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b'Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw'ibyo banyuzemo.

    Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.

    Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

    Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n'ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.

    Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk'abana be.

    The post Pastor Niyonshuti Theogene 'Inzahuke' wigishaga mu buryo bwanyuraga imbaga yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/23/pastor-niyonshuti-theogene-inzahuke-wigishaga-mu-buryo-bwanyuraga-imbaga-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pastor-niyonshuti-theogene-inzahuke-wigishaga-mu-buryo-bwanyuraga-imbaga-yitabye-imana

  • Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2022,  abayobozi n'Abakinnyi b'ikipe ya APR FC basuye basuye ibitaro bya CHUK mu rwego rwo kwita kubarwayi barwariye muri ibi bitaro.

    Aba bakozi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu bateguye amafunguro bifashishije igikoni cya kijyambere gitunganyirizwamo amafunguro agemurirwa abarwayi batishoboye mu bitaro bya Leta bikorera.

    Nk'uko byatangajwe, ibyo bitaro bya Leta ni CHUK, ibitaro bya Muhima, ibitaro bya Kibagabaga, ibya Nyarugenege n'ibibarizwa i Masaka.

    Aya mafunguro atunganywa agaburirwa abantu basaga 8000 ku munsi barwariye mu bitaro bitandukanye bagerwaho n'ibyo byo kurya.

    Nyuma yo gutunganya amafunguro kw' abakinnyi bafatanyije n'abakozi b'iki kigo cya Solid Africa bagaburiye abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK.

    Iki gikorwa cya APR FC cyakozwe kuri uyu wa kane kije mbere yaho iyi kipe yitegura imikino y'umwaka w'imikino wa 2023-2024 mu Rwanda ndetse n'imikino ya CAF Champions League.

    The post Amafoto — APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-aprfc-yasuye-abarwayi-barwariye-mu-bitaro-bya-chuk-ibategurira-amafunguro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-aprfc-yasuye-abarwayi-barwariye-mu-bitaro-bya-chuk-ibategurira-amafunguro

  • Murera iri gutoragura umuhisi n’umugenzi! Rayon Sports yamaze kureshya no kumvisha umukinnyi wasezerewe na Kiyovu Sports ko agomba kuyisinyira kugira ngo bazasohokane mu mikino nyafurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kureshya no kumvisha umukinnyi wasezerewe na Kiyovu Sports ko agomba kuyisinyira kugira ngo bazasohokane mu mikino nyafurika.

    Myugariro Serumogo Ali wakiniraga Kiyovu Sports yamaze kumvikana na RAYON SPORTS FC.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu arasinya amasezerano y'imyaka 2.

    SERUMOGO w'imyaka 28 yari amaze imyaka 5 muri KIYOVU SPORTS.

    Source : https://yegob.rw/murera-iri-gutoragura-umuhisi-numugenzi-rayon-sports-yamaze-kureshya-no-kumvisha-umukinnyi-wasezerewe-na-kiyovu-sports-ko-agomba-kuyisinyira-kugira-ngo-bazasohokane-mu-mikino-nyafurika/

  • Imbuga nkoranyambaga zahungabanye! Inkuru y’urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake.

    Ugifungura telefoni yawe ukajya ku rubuga nkoranyambaga runaka, uri gusangaho ifoto ya Pst Theogene yifurizwa iruhuko ridashira.

    Si aho gusa, nutera akajisho mu matsinda yo kuri WhatsApp n'ahandi hose uri kubona abantu bacitse intege kandi bababajwe bikomeye no kubura uyu muvugabutumwa.

    Ibyo byerekana neza urukundo uyu mugabo wari inshuti ya bose yari afitiwe na rubanda nyamwinshi.

    Uyu mugabo yari azwi cyane mu kuvuga ijambo ry'Imana ndetse akaba yari afite n'ubuhamya bwababazaga benshi kuko mbere yo kuba umukozi w'Imana yiberaga mu muhanda.

    Inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu aho yazize impanuka.

    Source : https://yegob.rw/imbuga-nkoranyambaga-zahungabanye-inkuru-yurupfu-rwa-pastor-theogene-inzahuke-ikomeje-kubabaza-abatari-bake/

  • Muhanga: Umwanda ukabije mu nzu zicumbikira abantu( Lodge) urasiga benshi bahinnye akarenge #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha ibyumba by'Inzu zicumbikira abagenzi n'abandi bagenda mu Mujyi w'Akarere ka Muhanga, baravuga ko umwanda ukabije ugaragara ushobora gukumira benshi. Abagana uyu mujyi, baratabaza ubuyobozi bw'inzego zitandukanye bazisaba guhagurukira iki kibazo kuko bamwe batangiye guhina akarenge birinda kuhandurira indwara zaterwa n'umwanda. Bavuga ko hari n'aho winjira ugasanga icyumba baguhaye amashuka bayatoheje, udukingirizo twakoreshejwe tugihari.

    Mu kiganiro bamwe mu bagiye bakoresha ibi byumba byakira abantu, baba abarara ndetse n'abaharuhukira by'igihe gito, bahaye umunyamaku wa intyoza.com bavuga ko bababajwe n'umwanda basanga muri ibi byumba, bafite impungenge kubera umwanda ukabije.

    Murema Papias ( wahinduriwe izina), yemeje ko hari aho yagiye kurarara bamwereka icyumba cyo kuraramo, akinjira asanga umufariso bawutoheje ndetse n'amashuka yaryamyemo abandi bantu ariyo agiye kuraramo.

    Yagize Ati' Njyewe ubwanjye nagiye kurara muri'Lodge' ariko nasanze isuku yaho igerwa ku mashyi. Nasanze umufariso utose, amashuka yaryamyemo abandi bantu noneho bagashaka ko nanjye nayararamo, ariko nahise nshaka ahandi. Naharyamye numva mbangamiwe'.

    Uwizeyimana Bertilde, izina ryahawe umunyeshuri wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) akaba yiga muri Porogaramu y'impera z'icyumweru (weekend Program) yemeje ko ibyumba biraramo abantu usanga birimo umwanda ukabije ndetse hari n'aho usanga udukingirizo twakoreshejwe ntibibuke kudukuramo ngo batujugunye .

    Yagize Ati' Ndi umunyeshuri niga muri ICK muri Gahunda yo mu mpera z'icyumweru (Weekendi Program). Ibibera muri aya macumbi, hagaragaramo umwanda ukabije kuko hari n'aho usanga hakiri udukingirizo twakoreshejwe tutarigeze tujugunywa. Njyewe mbibonamo kutaba inyangamugayo kubabagana kuko serivisi batanga ni mbi cyane'.

    Rutaganda Esron, umushoferi w'Imodoka zizana ibicuruzwa nyambuka mipaka twahuye arimo ashaka aho acumbika, yagize ati' Njyewe nkora akazi ko gutwara amakamyo ariko iyo nzanye ibicuruzwa nkagera hano ntegereje ko bapakurura mba ngomba gushaka aho ngomba kuryama. Nagiye gucumbika ariko usanga hari umwanda kuko naraye henshi nshaka kureba aheza nsanga umwanda ni mwinshi'.

    Umwe mu bakozi bakora muri izi nzu, yahamirije umunyamakuru ko usanga inzu bacunga ziba zidafite ibikoresho bihagije birimo n'ibyo kwiyorosa bigatuma hari n'abo bashobora kwanurira amashuka akayaryamamo adatewe ipasi cyangwa se bakaba bayakura hamwe bakayajyana ahandi.

    Ibyo avuga, abihurizaho n'undi ukora mu yandi macumbi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa, aho yemeza ko hari aho usanga umukoresha aguha ibikoresho bizamara icyumweru atitaye ku mubare w'abo muzakira, byashira ugasanga baravuga ko wabigurishije. Ati' Rwose umwanda turawugira kubera ibyo byose ndimo kuvuga'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitase Jacqueline yabwiye umunyamakuru wa intyoza.co ko buri kwezi Ubuyobozi bukora ubugenzuzi bw'imikorere y'inzu zicumbikira abantu harimo n'ama 'Lodge' ndetse n'inzu zitunganya amafunguro( Restaurant). Akomeza avuga ko bimwe mu byo nk'ubuyobozi bareba birimo; imitangire ya Serivisi n'isuku ariko iyo hari aho basanze bakora ibinyuranyije n'amabwiriza yashyizweho n'inama njyanama y'Akarere, babagira inama zo kunoza imikorere, baba badahinduye hagafatwa izindi ngamba zirimo n'ibihano.

    Meya Kayitare, yemeza ko nibura mu mezi 6 bakorana inama n'abakora ubu bucuruzi kandi ko ubugenzuzi buhoraho kuko umuntu ashobora guteshuka ku nshingano ze.

    Mu ngendo z'Abadepite ziheruka, nabo ubwabo bemeje ko amacumbi yasuwe basanze hagaragara umwanda ukabije ndetse ushobora kubambura ababagana baje kwaka serivisi z'amacumbi. Izi ntumwa za Rubanda, zibukije ko serivisi aba bikorera batanga zikwiye kunozwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/23/muhanga-umwanda-ukabije-mu-nzu-zicumbikira-abantu-lodge-urasiga-benshi-bahinnye-akarenge/

  • Serumogo wirukanywe na Kiyovu Sports mu muryango winjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yafashe umwanzuro wo kwirukana Serumogo Ali wari kapiteni wungirije, amakuru akaba amwerekeza muri Rayon Sports.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye, Kiyovu Sports ku mugoroba w’ejo hashize yatangaje ko itazakomezanya n’uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano cyane ko yari yayongereye amasezerano y’imyaka 2 umwaka ushize.

    Bu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Kiyovu Sports yagize iti “Warakoze Serumogo. Kiyovu Sports yamaze gutandukana n’umukinnyi wayo Serumogo Ally, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo.”

    Serumogo yageze muri Kiyovu Sports muri 2018 akaba yari ayimazemo imyaka 5, yari umukinnyi ntasimburwa mu mwanya we cyane ko uku gukora byamuhesheje umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, amakuru avuga ko uyu mukinnyi nta gihindutse agomba kwerekeza muri Rayon Sports.

    Kiyovu Sports isezereye Serumogo Ali nyuma y’abandi nka; Erisa Ssekisambu, Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichu, Ndayishimiye Thierry, Bizimana Amissi, Mugenzi Bienvenu, umutoza Mateso Jean de Dieu, Alain-André Landeut na Dabo Seydou.

    Serumogo Ali yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serumogo-wirukanywe-na-kiyovu-sports-mu-muryango-winjira-muri-rayon-sports

  • RIP Pastor Theogene ,IMANA IKWAKIRE MUBAYO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pastor Theogene Niyonshuti uzwi nka Pst Theogene Inzahuke yitabye Imana azize impanuka y'imodoka ubwo yavaga Kampala yerekeza mu Rwanda. Twihanganishije umuryango we, inshuti n'umuryango Mugari w'abakristo.

    Source : https://yegob.rw/rip-pastor-theogene-imana-ikwakire-mubayo/

  • Bari bahahinduye mu kabyiniro: Nyuma yo kuva mu Murenge, Jean Paul na Gogo babyinnye mu buryo budasanzwe maze abatumirwa bikangamo (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu Murenge, Jean Paul na Gogo babyinnye mu buryo budasanzwe maze abatumirwa bikangamo.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo Nkurunziza Jean Paul yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Gogo.

    Nyuma yo kuva mu Murenge, bagiye kwiyakira ahi babyiniye abatumirwa mu buryo budasanzwe.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/bari-bahahinduye-mu-kabyiniro-nyuma-yo-kuva-mu-murenge-jean-paul-na-gogo-babyinnye-mu-buryo-budasanzwe-maze-abatumirwa-bikangamo/