Ni iki cyabuza injangwe gusimbuka idirishya rya metero 3, kandi yasimbuka n'izirenze 5?
Igisubizo:
Iryo dirishya ryaba rikinze.
Ni iki cyabuza injangwe gusimbuka idirishya rya metero 3, kandi yasimbuka n'izirenze 5?
Igisubizo:
Iryo dirishya ryaba rikinze.
Umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika wo mu gihugu cya Nigeria Burna Boy yanditse amateka atarakorwa n'undi muhanzi wese wo ku mugabane w'Afurika.
Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wumvishwe cyane ku rubuga rwa Audiomac nk'uko byatangajwe n'urubuga rwa Audiomac tariki 22 Kamena 2023 rubinyujije kuri Twitter aho rwashimiye uyu muhanzi byimazeyo.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma ya byinshi byayivugwagamo yamaze kongererwa amasezerano umukinnyi wayo yari ikeneye cyane.
Kuri uyu wa gatanu abayobozi ba Rayon Sports babyukiye ku bilo ndetse n'umuterankunga mukuru wayo SKOL kugirango ishake uko isinyisha abakinnyi bashya ndetse yongerere n'abari barangije amasezerano ikeneye.
Muri abo bakinnyi iyi kipe ikomeje gusinyisha harimo Mitima Isaac myugariro wayo wayihetse cyane umwaka ushize. Uyu mukinnyi yongereye amasezerano y'imyaka 2 ndetse bivugwa ko ahawe Milliyoni 15 z'amanyarwanda.
Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha w'imikino izakina irushanwa rya CAF Confederations Cup. Harabura iminsi igera kuri 7 gusa kugirango iyi kipe ibe yamaze gutanga urutonde rw'abakinnyi n'abatoza izifashisha umwaka utaha.
Â
Umuherwekazi ukomoka muri Uganda, Zari Hassan n'umugabo we Shakib bakomeje kwerekana ko babaho mu buzima buhenze, ndetse banatunze imodoka nyinshi kandi z'igiciro gihanitse.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, Shakib yerekanye indi modoka nshya y'igiciro gihanitse, yaje ijya mu zindi nyinshi batunze.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'abakinnyi bagomba kuyifsha umwaka utaha w'imikino, twabateguriye abakinnyi iyi kipe izajya ibanza mu kibuga kandi bakomeye.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irambagiza abakinnyi izakoresha umwaka utaha w'imikino, isa nkigeze ku musozo w'iki gukorwa kuko ubona ko yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hataragira abashyirwa ahagaragara.
Mu bakinnyi iyi kipe ikomeza kugenda ivugana nabo kandi ibiganiro bikaba bigeze kure harimo uwitwa Serumogo Ally Omar ushobora gusinya uyu munsi, Nshimiyimana Ismael Pitchou nawe wamaze kwemera ibyo iyi kipe imuha, harimo Bigirimana Abedi we ugikomeje kuganira nabo, Niyonzima Olivier Sefu, Apam Assongwe ndetse na Nkurunziza Alferd ukomoka mu gihugu cy'u Burundi.
Rayon Sports yongeye no gusubukura ibiganiro na Ntwari Fiacre nyuma yo kubona uwitwa Sebwato Nikolas umugande yongereye amasezerano mu ikipe ya Mukura Victory Sports bigizwemo uruhare na Nizeyimana Olivier wayoboye iyi kipe imyaka igera ku icumi.
Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzajya ibanza mu kibuga nyuma yaba bakinnyi igeze kure nabo ibiganiro
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac, Serumogo Ally Omar, Bugingo Hakim
Mu kibuga hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi
Ba rutahizamu: Joachim Ojera, Nkurunziza Alferd, Apam Assongwe
Â
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba igiye kujya yamabara Visit Rwanda, yamaze kumvikana n'indi kompanyi ikomeye muri Afurika iyoborwa n'umuhanzi ukunzwe cyane ku isi.
Mu minsi ishize nibwo hagiye ahagaragara amakuru avuga ko Ikipe ya Rayon Sports igiye kujya yamamaza Visit Rwanda cyane mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe igiye gukina. Ntabwo Rayon Sports ari yo izambara imyenda yanditseho Visit Rwanda gusa ahubwo na APR FC izakina imikino ya CAF Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gusubukura ibiganiro na Kompanyi yo gutega ku mikino yitwa BET Pawa iyoborwa n'umuhanzi Mr Eazi ukunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi yose ndetse Amakuru ahari ni uko byamaze kurangira iyi kipe isinyanye na BETPAWA amasezerano y'imyaka 2.
Iyi Kompanyi ntabwo ibiganiro na Rayon Sports bije ubu ahubwo mu minsi ishize uyu muhanzi Mr Eazi yagaragaye ari kureba umukino iyi kipe yari irimo gukina yicaranye na Uwayezu Jean Fidel ubona ko hari ibiganiro hagati y'impande zombi ariko biba nkibicecetse kubera ibyo batumvikanagaho.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino nyafurika irimo gushaka uburyo bwose yabona amafaranga yo kuzakoresha muri iyi mikino iba itoroheye amakipe bitewe n'ingendo uko ziba zigoye cyane.
Â
Polisi ya Uganda ubwo yageraga ahabereye impanuka y'imodoka itwara abagenzi n'indi yari itwaye Pasiteri Theogene, yasanze abantu batatu barimo uyu muvugabutumwa bamaze gushiramo umwuka.
URN ivuga ko iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Kabale mu cyaro cya Butale ihuza imodoka itwara abagenzi yari ivuye i Kigali yerekeza Nairobi n'indi yari itwaye Pasiteri Theogene ivuye Entebbe yerekeza i Kigali.
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Pastor Théogene Niyonshuti waraye witabye Imana.
Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y’uko Pastor Théogene yitabye Imana yamenyekanye aho yazize impanuka yakoze ubwo yavaga Uganda agaruka mu Rwanda aho yari yagiye mu kazi k’ivugabutumwa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mupasiteri.
Yagize ati “Pastor Theogene yatambukije ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora. Yasomaga ibyanditswe mu buryo bworohera abato kubwumva. Imana ikomeze abasigaye b’umuryango we, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ubutumwa bwe bwafashije.”
Pastor Niyonshuti Théogene yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima.
Asize umugore Uwanyana Assia n’abana bane babyaranye ndetse n’abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda.
Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/minisitiri-w-urubyiruko-yashenguwe-n-urupfu-rwa-pastor-theogene
Minisitiri w'abakozi ba leta Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, yagaragaje abakozi ba leta bakigaragaza imyitwarire mibi nk'imbogamizi igituma abaturage binubira service bahabwa kandi bikaba bikiri muri bimwe bikidindiza gahunda za leta yashyizeho zo kwihutisha iterambere.
Ibi Minisitiri abivugiye mu nama yahuje iyi minisitiri ,inzego zifite aho zihuriye n'umurimo ndetse n'abakozi mu nama yiga ku gutezimbere imyitwarire mbonezamurimo mu bigo bya leta.
Ni inama ibaye ku nshuro ya 2.
The post 'Imyitwarire mibi ya bamwe mu bakozi ba leta iratuma abaturage binubira servisi bahabwa'Min.Kayirangwa Fanfan appeared first on FLASH RADIO&TV.
FIFA yemenyesheje ikipe ya Bugesera FC ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura ibihumbi 5 umunya-Senegal, Papa Oumar Sow.
Ku munsi w’ejo nibwo Bugesera FC yakiriye ibaruwa ivuye muri FIFA iyimenyesha ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura ideni ifitiye umukinnyi.
Iyi kipe yasaga n’iyakubiswe n’inkuba kuko yavugaga ko nta mukinnyi izi cyangwa umutoza waba warayireze muri FIFA.
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo byaje kumenyekana ko hari umukinnyi yaguze ukomoka muri Senegal, iramusinyisha ariko ntiyakandagira mu Rwanda.
Uyu mukinnyi witwa Papa Oumar Sow yasinyiye Bugesera FC muri Mutarama 2022 amasezerano y’amezi 6 Bugesera FC agomba kwishyurwa ibihumbi 2 by’amadorali akazajya ahembwa amadorali 500 ku kwezi.
Uyu mukinnyi utarakandagiye mu Rwanda, yasinye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, nyuma yaje kubwira Bugesera FC ko atazaza ahubwo bamuha urupapuro rumurekura 'release letter’, Bugesera FC yari itaramuha ikintu na kimwe yahise ibyemera kuko yumvaga idahombye.
Nibwo yahise ajya kuyirega maze FIFA yahise yemeza ko bagomba kumwishyura ibihumbi 2 by’amadorali yari yemerewe nka 'recruitment’, amadorali 500 y’umushahara wa buri kwezi, bivuze ko mu mezi 6 ari ibihumbi 3 by’amadorali. Bivuze ko Bugesera FC igomba kwishyura ibihumbi 5 by’amadorali byiyongeraho 5%. Bagomba kuba yamaze kuyishyura mu gihe cy’iminsi 45.