Blog

  • Bizimana Djihad wavuzwe muri Israel yasinyiye ikipe yo muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine.

    Asinyiye iyi kipe mu gihe mu minsi yashize byavuzwe ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yamaze kurangizanya na Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo muri Israel.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Ambasaderi Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda akaba yaratangaje ko Djihadi yerekeje muri Israel.

    Ati “nakiriye kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad uzerekeza muri Israel mu ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, ndakwifuriza amahirwe masa.”

    Mu buryo butunguranye ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikina mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu munyarwanda ukina mu kibuga hagati, kuva 2018 akina i Burundi.

    Bizimana Djihad akaba yasinyiye iyi kipe yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona ya 2022-23, amasezerano y’imyaka 2 azageza 2025.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi yatangaje ko atazakomezanya na Bizimana Djihad wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye ariko kubera ibibazo yagiranye n’ubuyobozi akaba atarakinnye umwaka wa nyuma w’amasezerano ye, yawumaze yitoreza mu bato.

    Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda muri 2018 yerekeje mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren nyuma y’imyaka 3 baje gutandukana yerekeza muri KMSK Deinze ari nayo baheruka gutandukana.

    Djihad yasinyiye FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-wavuzwe-muri-israel-yasinyiye-ikipe-yo-muri-ukraine

  • Alyn Sano arabarizwa muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Alyn Sano arabarizwa muri Kenya aho yagiye gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye yise 'Rumuri’.

    Ari muri Kenya kuva ku wa 22 Nyakanga 2023, nyuma y’iminsi mike asohoye Album ye ya mbere yise 'Rumuri’.

    Uretse uku gufata amashusho y’indirimbo ze uyu muhanzikazi biteganyijwe ko azakora ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu aho ashobora kuzakora ibiganiro mu bitangazamakuru.

    Alyn Sano kandi mu mishinga afite muri iki gihugu cya Kenya ari ukureba niba byamushobokera akaba yagira abahanzi bakorana indirimbo bikaba byamufasha kwagura ibikorwa bya muzika ye.

    Uyu muhanzikazi yasohoye Album 'Rumuri’ iriho indirimbo 12 zirimo Why yakoranye na Kivumbi, Inshuti, Bohoka, Mama, Mwiza n’izindi.

    Alyn Sano arabarizwa muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alyn-sano-arabarizwa-muri-kenya

  • Ifaranga ry’Abarabu nawe agiye kurirya! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya yo muri shampiyona ibarizwamo Cristiano Ronaldo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe y'igihugu Amavubi, Rubanguka Steve yamaze kumvikana n'ikipe ya Al Jandal yo muri Saudi Arabia ibarizwamo kizigenza Cristiano Ronaldo.

    Rubanguka Steve yumvikanye n'iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia ko agomba kuyikerezamo mu mwaka w'imikino utaha.

    Ayigiyemo nyuma yo gutandukana na FC Zimbru yo muri Moldova yari yafashije kubona itike ya UEFA Europa Conference League.

    Cristiano Ronaldo nawe asanzwe akina mu ikipe yo muri shampiyona y'iki gihugu cya Saudi Arabia, gusa we ikipe ye ya Al-Nassr FC ikina ikiciro cya mbere.

    Source : https://yegob.rw/ifaranga-ryabarabu-nawe-agiye-kurirya-umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-yabonye-ikipe-nshya-yo-muri-shampiyona-ibarizwamo-cristiano-ronaldo/

  • Umuhanzikazi Alyn Sano ntakiri kubarizwa mu gihugu cy’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Alyn Sano ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bitandukanye bya muzika birimo no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye ya mbere yise 'Rumuri' aherutse gushyira hanze.

    Ku wa 22 Nyakanga 2023 nibwo Alyn Sano yerekeje muri Kenya, aho ari gufatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye no gushaka uko yakwagura umuziki we.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-alyn-sano-ntakiri-kubarizwa-mu-gihugu-cyu-rwanda/

  • Disi asigaye amufuhira hafi no kurira! Zunchu yavuze ko yashenguwe umutima no kubona Diamond ari gukora ibiteye isoni mu ruhame – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'umunya-Tanzania Zuchu wavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz yerura avuga ko yarakajwe bikomeye no kuba uyu mugabo yarasomanye n'inkumi yitwa Fantana yo muri Ghana.

    Diamond Platnumz aheruka kugaragara asomana na Fantana mu gice cya kabiri cya 'Young African and Famous', filime ivuga ku buzima bw'ibyamamare bitandukanye muri Afurika. Diamond Platnumz ibi bikimara kuba yahise anatangaza ko kuva basomana, aribwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo.

    Uyu mukobwa uterura ngo avuge Diamond nk'umunzi we ahubwo akamwita 'Inshuti' ubwo yaganiraga n'ibitangazamakuru bya Wasafi yavuze ko iyo nshuti ye yarenze imipaka ubwo yasomanaga na Fantana.

    Zuchu yagize ati: 'Byarabaye nararakaye cyane. Inshuti yange yarenze imipaka, biriya si ibintu dukorera kuri televiziyo.' Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumena bimwe mu bintu byo mu nzu ya Diamond yaramaze kumena, yahise afata amashusho yabyo maze arayamwoherereza.

    Ndetse ko Diamond akimara kuyabona yamuhamagaye inshuro zitari nkeya ndetse birangira nta telefone n'imwe yitabye. Ati: 'Yarampamagaye, ariko sinigeze nitaba telefone n'imwe. Numvaga kuri nge byarangiye. Gusa bwa nyuma naje kumwitaba. Mu byukuri sinzi impamvu mworohera.'

    Source : https://yegob.rw/disi-asigaye-amufuhira-zunchu-yavuze-ko-yababajwe-no-kubona-diamond-ari-gukora-ibiteye-isoni-mu-ruhame/

  • Oda Paccy agiye gukorera igitaramo mu ishuri… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko asoje amasomo y'icyiciro cya kabiri y'ibijyanye na 'BusinessInformation Technology' yakuye muri Kaminuza y'Ubukerarugendo n'Ubucuruzi (UTB).

    Oda Paccy uherutse gusohora indirimbo nka 'Imbere muri njye' yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza, yahise atangira kwiga amasomo azasiga abaye umubaruramari w'umwuga.

    Yavuze ko kuva muri Gashyantare 2023 ari bwo yatangiye gukurikirana aya masomo y'icyiciro cya mbere y'ibaruramari (CPA: Certified Public Acountant). Ni mu gihe asabwa kwiga ibyiciro bitatu akaba asoje amasomo.

    Oda Paccy ati 'Amasomo ndi kwiga ni ibyiciro bitatu, kandi ujya mu kindi cyiciro iyo usoje neza amasomo. Uko utsinze niko wimuka mu kindi cyiciro. Nizeye ko bizagenda neza.'

    Akomeza ati 'Ni iby'agaciro kuba ngiye gutaramira abanyeshuri bagenzi banjye. Maze igihe ndi kubyitegura. Ndizera ku wa kane tuzagirana ibihe byiza.'

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, binyuze ku rubuga rwa Twitter, ICPAR (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda), yatangaje ko ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, Oda Paccy azataramira muri iri shuri mu nama ngaruka mwaka ku ruhare rw'imisoro (Annual Tax Convention Edition II).'

    Bifashishije imvugo ya Bob Marley igira iti 'Icyiza cy'umuziki ni uko iyo ugukozeho utajya wumva ububabare' maze batumira abanyeshuri bose kuzitabira ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya 12.

    Ibi birori bizabera kuri Serena Hotel mu Karere ka Rubavu, bizamara iminsi ibiri, tariki 27 Nyakanga 2023 ndetse na Tariki 28 Nyakanga 2023.

    Oda Paccy agiye gutamira muri iri shuri mu gihe amaze iminsi ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya igaruka ku buzima abantu banyuramo.

    Aherutse kubwira bagenzi be ko igihe kigeze kugira ngo atange ibyo batabashije guha abakunzi b'umuziki mu gihe yari yarabahaye umwanya wo kwisanzura mu kibuga.

    Imyaka irenga 15 ari mu muziki, Oda Paccy afatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Hip Hop mu Rwanda biturutse ku buhanga yumvikanisha mu ndirimbo ze, ubutumwa akubiramo, uburyo yitwara ku rubyiniro n'ibindi bigaragaza umuraperi nyawe!

    Yagiye afata igihe kitari gito ategura ibihangano bye, yagaruka ku isoko agasanga abafana n'abakunzi b'umuziki bakimutegereje.

    Bamwe mu bakunzi be baherutse kumwandikira bamubwira ko bari bakumbuye ibihangano bye, abandi bamubaza impamvu yaretse ‘abana bakigira abakuru mu kibuga cy’umuziki’.

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, uyu muhanzikazi yavuze ko yatanze amahirwe ku bahanzi bagenzi be wo kwisanzura mu kibuga, bityo ko niba hari utarayakoresheje neza yarahombye.

    Yavuze ati 'Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi munzira nje kubaha ibyo mutabahaye.'

    Oda Paccy ashimangira ko yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki no gukora ibihangano byubakiye ku butumwa by'igihe kirere nk'uko yakunze kubigenza mu bihe binyuranye.

     

    Oda Paccy agiye gutamira muri ‘The Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR)’ aho asanzwe akurikirana amasomo azasiga abaye umubaruramari w'umwuga


    Oda Paccy yavuze ko mu gihe kiri imbere ashyira ahagaragara indirimbo ye nshya


    Oda Paccy aherutse gusoza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMBERE MURI NJYE’ YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132387/oda-paccy-agiye-gukorera-igitaramo-mu-ishuri-yigamo-ibaruramari-132387.html

  • Urutonde rw’ingo 5 z’ibyamamare zikize cyane… – #rwanda #RwOT

    1.Jay Z na Beyonce

    Mu mwaka ushize wa 2022, Salam Hayel n'umugabo we Francois Pinault nibo baje ku mwanya wa mbere . Uyu mwaka byahindutse kuko uru rutonde ruyobowe na Jay-Z n'umugore we Beyonce babikesha akayabo k'amadorali miliyari 7.1 ($7.1 Billion)  binjije uko ari bombi.

    Beyonce na Jay Z nibo bayoboye ingo z’ibyamamare bikize cyane ku Isi

    Umubare munini w'aya mafaranga, Beyonce n'umugabo we Jay-Z bayakuye mu muziki kurusha ibindi bikorwa bagiye basaruramo amafaranga. Aba bombi bamuritse amalbum ndetse binjiza amafaranga atari make mu bitaramo bakoze bazenguruka ibihugu bitandukanye. Byongeye aba bombi banafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza agatubutse.

    2. Salma Hayek na Francois Pinault

    Icyamamarekazi muri sinema, Salma Hayek ukomoka muri Mexico hamwe n’umugabo we w’Umufaransa w’umuherwe Francois Pinault nibo bari ku mwanya wa kabiri. Aba bombi barushinze mu 1995 bafite umutungo wa miliyari 6 z’amadolari. Aya bayinjije binyuze mu bikorwa bya Salma Hayek byo gukina filime, hamwe no muri kompanyi y’umugabo we yitwa Kering.

    3.David na Victoria Beckham

    Victoria Beckham na David Beckham baje ku mwanya wa Gatatu. Aba bongereza b’ibyamamare binjije miliyoni 450 z'amadorali binyuze mu bikorwa byabo.

    4.Tom Brady na Gisele Bündchen

    Icyamamare muri Baseball, Tom Brady umaze iminsi atabanye neza  n’umugore we Gisele w’umunyamideli, aho bivugwa ko bagiye guhana gatanya gusa ntibyababujije kuza kuri uru rutonde kuko mu gihe bataratandukana mu mategeko umutungo wabo ungana na miliyoni 400 z'amadorali y'Amerika.

    5.Will Smith na Jada Pinkett Smith

    Urugo rw’ibyamamare 2 muri sinema, Will na Jada Smith bari mu ngo zikunzwe kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, nibo bari ku mwanya wa 5 n’umutungo wa miliyoni 380 z’amadolari y’Amerika.

    Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku mutongo izi ngo zifite hamwe batabaze umuntu ku giti cye. Ni ukuvuga ngo ni umutungo w’umuryango muri rusange uba wabaruwe kuko ugiye kureba umuntu ku giti cye urarenga, urugero nka Jay Z na Beyone bayoboye ariya mafaranga nayo binjije nk’umuryango, mu gihe Jay Z we ku giti cye afite miliyari 2.5 z’amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132399/urutonde-rwingo-5-zibyamamare-zikize-cyane-ku-isi-mu-2023-amafoto-132399.html

  • Buryohe Tv bavuze kuri Gasopo ya RIB,banahish… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB', Dr Murangira B-Thierry mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Chita Magic , yavuze ko Uwitwa Buryohe Tv yatangiye avuga ko ari kwigisha ariko arimo kurenga umurongo. Ubu butumwa turabumuha. Atangiye kurengera! Hari ibintu tubona ko bidakwiriye ‘bakavuga imbwa mu mazina yazo’'.

     

    Mu gushaka kumenya ingamba Buryohe Tv yafashe nyuma yo kwihanangirizwa na RIB, Inyarwanda yafashe urugendo yerekeza mu karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo ,Umudugu w'Umurimo ahazwi nko ku bisima.


    Niho uyu muryango w'umugore n'umugabo babana. Mu kiganiro cyihariye bahaye InyaRwanda basobanuye ko babanye imyaka 20 ku buryo bafite ubunararibonye mu kurwubaka. 


    Tubanze turebe ishusho ya Gatanya mu Rwanda nk’uko raporo y'ibikorwa by'ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu hagati y'abashakanye. Haravugwa Imanza zirenga 3000. Raporo igaragaza ko 80% y'ingo zasenyutse zari zitaramarana imyaka 15.


    Uzasanga abagiye kubana akenshi bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe aho gutegura urugo. Muzumva ko hari abafata inguzanyo kugirango bazagire ubukwe bubereye ijisho nyamara nta mwanya bafashe wo gutegura urugo rwabo.

     

    Aha rero niho Buryohe Tv yasobanuye ko hari za Gatanya nyinshi bagenda baburizamo ndetse hari n'abaza gufata amasomo mbere yo kurwubaka. Si abo gusa kuko hari imiryango bafasha kubana neza babaha amasomo y'uko zubakwa.

     

    RIB yababuriye bari barabihagaritse

     

    Muri Mata ya 2023 nyakwigendera Pastor Theogene'Inzahuke, Inzahare' yari yarahamagaye ku murongo wa telefoni Otto Ahmed (Buryohe Tv, umugabo) amubwira ko hari ubundi buryo bakoresha mu kwigisha abashakanye ariko ntibavuge amazina y'ibitsina nk'uko babikoraga

     

    Mu kiganiro Buryohe Tv yakoze ku itariki 27 Kamena 2023 kuri shene yabo bari bamaze kwiyemeza guhagarika ariya masomo arasa ku ntego ahubwo bakazimiza.


    Pastor Theogene ati:'Nabonye uri inyenzi ‘Inkotanyi’warabohoye igihugu rero wowe na Buryohe wawe mujye muvuga muziga muteruye. Biriya ntubujijwe kubivuga ushobora kuba uri kumwe n'abantu baje imbona nkubone baje ngo mubigishe wabibabwira. Ariko rero ku mbuga nkoranyambaga wabihindura. Nzaza nkwereke uko muzajya mukora ibiganiro ku buryo mbaha umurongo ngenderwaho muteruye amazina y'ibitsina”.


    Buryohe Tv ivuga ko yababajwe n'inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Pastor Theogene kuko yari ataraza ngo bakore ikiganiro'.

     

    Inkomoko yo gushinga Buryohe TV

     

    Muri iki kiganiro kirekire twagiranye na Otto Ahmed na Buryohe we 'umugore we' basobanuye uko bisanze bagomba kunyuza kuri YouTube inyigisho zo gutera akabariro. Otto Ahmed ati'Najyaga ntumirwa mu kiganiro kitwa Zirara zishya bwacya zikazima cyacaga kuri Flash Fm. Uwagikoraga yagiye kuri City Radio. Rero iyo navaga mu kiganiro abankurikira bansabaga gushaka aho najya nyuza ziriya nyigisho kuko utakurikiye radio byabaga birangiye'.

     

    Kuyita Buryohe Tv byatewe n’uko umugore we akunda kumuhamagara Buryohe abakunzi ba Otto Ahmed bamusabye kwita Shene ya YouTube, Buryohe Tv.

     

    Igitekerezo akigejeje ku mugore yacyakiranye yombi. Kuba ikiganiro cyaranyuraga kuri Radio mu masaha akuze y'ijoro kandi nta mupaka w'abareba Buryohe Tv, Otto Ahmed avuga ko ababyeyi bagomba kuba hafi abana babo ntibarebe ibitabagenewe.

     

    Bemera ko barengereye


    Otto Ahmed yabwiye InyaRwanda ko basanze kuvuga imbwa mu mazina yazo bitari bikwiriye. Ati 'Twaje gusanga koko twararengereye. Nk'ababyeyi ntabwo byari bikwiriye. Twafashe video twavuzemo imbwa mu mazina yazo turazisiba tutitaye ku mafaranga zinjiza. Twasibye video zirenga 210 ariko ubu hasigayeho video 290 nyamara twari dufite izirenga 500'.

     

    Bavuga ko bafashe umwanzuro wo gusiba amashusho adahesha Imana icyubahiro kandi arengera. Otto Ahemd na Buryohe we bahamya ko bahuza ingo ziba zigiye gusenyuka. Buryohe ati'Ingo zihura na byinshi bizisenya. Baratwegera tukababaza ugasanga abenshi bipfira mu buriri. Tubaha amasomo ugasanga za ngo zigiye gutandukana barongeye babanye neza'.

     

    Ingamba Buryohe Tv yafashe

     

     

    Bombi bavuga ko amasomo batanze yacengeye abo bireba. Nubundi RIB yabihanangirije bari bariyemeje guhagarika biriya biganiro birasa ku ntego. Bari baratandukiriye koko nabo barabihamya. Impamvu babivugaga uko byitwa (amazina y'ibitsina) byaterwaga nuko iyo bazimizaga hari abatarasobanukirwaga. 


    Kugeza ubu bavuga ko bagiye kujya bazimiza kandi bakaniyambaza Ijambo ry'Imana. Nubwo ubutumwa batambutsa bugaruka ku gutera akabariro abenshi babagana baba bapfa ibindi bitari akabariro. Bati'Twebwe dufasha ubutabera kuko hari benshi dukumira ntibasabe gatanya'.

     

    Buryohe Tv ishimira RIB kuba ibanza kuburira abanyarwanda aho kwihutira guhana.


    Mu myaka 20 babanye babwiye InyaRwanda ko batarashyogozanya cyangwa se ngo bashake gutandukana. Bavuga ko bafite ubunararibonye mu kubaka ingo kuko ibyo bakora bitanga umusaruro.


    Ubusanzwe Otto Ahmed na Buryohe we bakora ubucuruzi. Bakaba ari abakristu banakoresha Bibiliya cyane mu masomo batanga. Bati'Umuryango uyoborwa n'Imana. Urugo rutarimo Ijambo ry'Imana rwubakiye ku musenyi. Kuba tumaze imyaka 20 tubikesha Imana'. Bavuga ko ‘Kubaha Imana, kwizerana no kwimakaza umuco w’ibiganiro ariryo shingiro ryo kugira umuryango utarangwamo intonganya’.


    Basobanura gute Shene yabo?

     

    “Buryohe Tv , ni Televiziyo yaje kugira inama ingo zubatse ndetse n'abenda kurushinga. Aha ninaho honyine wakura ubumenyi nyabwo bwo gutera akabariro,wowe n’uwo mwashakanye. Sibyo gusa   bavuga ko banahuza  ingo zubatse zifitanye amakimbirane.


    Bati”Bityo duhari ku bwanyu mudahari ntitwakora.Ninayo mpamvu inkunga yanyu ari ingirakamaro kuri twe”.

     

    REBA IKIGANIRO TWASUYE BURYOHE TV

    “>


    IKIGANIRO BAKOZE BIYEMEZA GUHAGARIKA KUVUGA AMAZINA Y’IBITSINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132402/buryohe-tv-bavuze-kuri-gasopo-ya-ribbanahishura-ibyo-bavuganye-na-pastor-theogene-ikiganir-132402.html

  • Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rubanguka Steve yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rubanguka Steve yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Jandal yo muri Saudi Arabia akaba agomba kuyerekezamo.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yumvikanye n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia ko agomba kuyikerezamo mu mwaka w’imikino utaha.

    Ni nyuma yo gutandukana na FC Zimbru yo muri Moldova yari yafashije kubona itike ya UEFA Europa Conference League.

    Rubanguka Steve watandukanye n’iyi kipe mu ntangiriro za Kamena 2023 yahise atangira kureba aho yakwerekeza muri amwe mu makipe yamwifuzaga.

    Uyu musore w’imyaka 27 wari mu ikipe y’igihugu Amavubi iheruka gutsindwa na Mozambique, amakuru avuga ko yari afite n’andi makipe amwifuza ku mugabane w’u Burayi ariko ahitamo kwerekeza muri Al Jandal SC kuko ari yo yatangaga byinshi.

    Muri iki cyumweru akaba ari bwo agombwa kwerekeza muri Saudi Arabia aho bazahita banamwerekana nk’umukinnyi mushya wa Al Jandal SC.

    Rubanguka Steve yageze muri Zimbru FC mu mwaka ushize wa 2022 avuye muri Karaiskakis yo mu Bugereki yo akaba yari yarayigezemo muri 2020 avuye muri Koninklijke Rupel Boom FC yagezemo 2019 avuye muri Patro Eisden hari nyuma yo gutandukana na RFC Wetteren zo mu Bubiligi.

    Rubanguka Steve yabonye ikipe muri Saudi Arabia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-rubanguka-steve-yabonye-ikipe-nshya

  • Lionel Messi yafashije Inter Miami gukora ibyo itari yarigeze ikora mu mateka yayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Argantine Lionel Messi yaraye afashije ikipe ya Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubasha gutsinda ibitego bitatu ku busa mu gice cya mbere bwa mbere mu mateka yayo.

    Mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu, Saa Saba n'igice ku isaha ya Kigali, ikipe ya Inter Miami Lionel Messi aherutse kugirwamo Kapiteni, yakinaga mukino n'ikipe ya Atalanta United mu Gikombe cya League Cup gihuza amakipe yo mu gice cy'Amajyepfo.

    Lionel Messi wakinaga umukino we wa mbere yabanje mu kibuga ndetse ari na Kapiteni yaje gufasha iyi kipe kurangiza umukino itsize ibitego bine ku busa.

    Lionel Messi yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 8, Kuwa 22ashyiramo icya kabiri, nyuma y'uko Robert Taylor yaje nawe gushyiramo bibiri ku munota wa 44 na 54.

    Lionel Messi umaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri ya Inter Miami.

    Lionel Messi na Robert Taylor batsinze ibitego bibiri.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yafashije-inter-miami-gukora-ibyo-itari-yarigeze-ikora-mu-mateka-yayo/