Blog

  • Isi izahora imwibuka: Lionel Messi yanditse amateka atarakorwa n’undi mukinnyi ibyamamare byo muri Amerika bimukoreraho inkomati -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isi izahora imwibuka: Lionel Messi yanditse amateka atarakorwa n'undi mukinnyi ibyamamare byo muri Amerika bimukoreraho inkomati.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Argentina Lionel Messi uherutse kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami yo mu gihugu cya Amerika akomeje kuyandikiramo amateka.

    Ikipe ya Inter Miami yari maze imikino myinshi yumva intsinzi mu matangazo kuva Lionel Messi yayiyeramo yatumye abatuye i Miami baseka ubutitsa kubera ko imikino ibiri yose yakinnye yafashije iyi kipe kubona amanota atatu.

    Mu mikino ibiri gusa Messi akiniye ikipe ya Inter Miami amaze kugira urahare mu bitego bigera kuri bine byose aho yatsinze ibitego bitatu akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego akaba ari bintu bitakorwa n'undi mukinnyi w'ikipe ya Inter Miami.

    Lionel Messi anakomeje kwishimirwa bikomeye n'ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika kubera ibyishimo akomeje gutanga ku bakunzi b'ikipe ya Inter Miami.

    Mu ijoro rya cyeye ubwo Messi yatsindaga ibitego bibiri akanatanga umupira wavuyemo igitego abarimo Dj Khaled, P Diddy na Schwartzman ndetse n'abandi benshi barwaniye gusuhuza nimero ya mbere ku Isi muri ruhago.

    Amafoto:

     

     

    Source : https://yegob.rw/isi-izahora-imwibuka-lionel-messi-yanditse-amateka-atarakorwa-nundi-mukinnyi-ibyamamare-byo-muri-amerika-bimukoreraho-inkomati-amafoto/

  • Putin yashyizeho itegeko ribuza Abarusiya kwi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibyo kwihinduza igitsina bimaze gufata indi ntera mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, mu Burusiya ho byakumiriwe, ku wa Mbere, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ritavugwaho rumwe ribuza impinduka zishingiye ku gitsina mu buryo bwemewe n'ubuvuzi, iri tegeko rirabuza abarusiya bifuzaga kwihinduza igitsina uburenganzira  bwo kubikora.

    Iri tegeko ryashyizeho “ingamba zihagarika ubuvuzi bugamije guhindura igitsina cy'umuntu” n’iyandikwa rya Leta ry'ihinduka ry'igitsina. Bivuze ko yaba mu buryo bw’ubuvuzi n’amategeko ntawemerewe guhinduza igitsina yavukanye. Iri tegeko kandi, ryahise ryemezwa n'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko y'u Burusiya.

    Iri tegeko ribuza kandi abantu bihinduje igitsina kurera abana, gukora ubukwe cyangwa ibindi bikorwa byose by’umuryango. Ikinyamakuru The Moscow Times, cyatangaje ko nubwo iri tegeko itashimishije benshi rigiye gukurikizwa ako kanya.

    Putin yasinye itegeko ribuza Abarusiya kwihinduza igitsina

    Abaharanira inyungu za LGBT baraburira ko iri tegeko rizatuma hiyongeraho umubare munini w'abahunga u Burusiya ndetse n'abagerageza kwiyahura babujijwe kwihinduza igitsina, ndetse n’umubare munini w’abajya ku isoko ry’amagendu ngo babone imiti ibafasha mu kwihinduza igitsina.

    Muri uku kwezi, Yan Dvorkin, umuyobozi wa Centre-T, itsinda rifasha abantu bahindura ibitsina mu Burusiya, yagize ati: “Uburyo aba bantu babona ejo hazaza habo harasenyuka. Guhera ubu uzashaka kwihinduza igitsina bizamusaba kubikorera mu bindi bihugu”

    Iri tegeko ni intambwe yanyuma mu guhashya uburenganzira mu Burusiya  bw'umuryango wa LGBTQ + mu rwego rwo guteza imbere icyo bita 'indangagaciro gakondo' mu gihe cyo kwibohora kw'iburengerazuba. Nk’uko Putin yari yaratangaje ko azahangana n’iyi mico avuga ko ituruka mu bihugu by’Iburengerazuba.

    Mu mpera z’umwaka ushize, u Burusiya bwatoye itegeko ribuza 'poropagande' y'imibanire y’ababana bahuje ibitsina, iri tegeko kandi ribuza rwose kwerekana ibijyanye na LGBTQ+ mu bitangazamakuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132420/putin-yashyizeho-itegeko-ribuza-abarusiya-kwihinduza-igitsina-132420.html

  • Fifi Raya azanye ukuri ku byavuzwe hagati ye… – #rwanda #RwOT

    Fifi Raya avuga ko Dumba Muzafaru yigeze kubabara kubera amakuru yari ku mihanda avuga ko hari abashaka kumumutwara akava mu biganza bye.Ati'Ndi mu biganza bya Dumba ariko biriya yari amakuru yacaracaye ariko nta kuri kurimo kuko Dumba turaganira'.

    Umuraperi Fifi Raya uri gushaka umwanya muri Hip Hop yo mu Rwanda yagaragaje akababaro abahanzi by'umwihariko abakizamuka bahura nako. Ashobora gushora miliyoni imwe ku ndirimbo nyamara atazi ko ejo azabona icyo kurya. Ni agahinda avuga ko asangiye na bagenzi be nubwo abantu batabiha agaciro ngo babafashe batere imbere.

    Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda ,Fifi Raya ukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop yahishuye ibitera abakobwa baba mu muziki kudatera imbere n'impamvu abakora Hip Hop bakiri mbarwa usibye ko n’abameze neza wababarira ku ntoki.

    Fiona Ishimwe wizihiza isabukuru y'amavuko ku itariki 24 Kanama buri mwaka yagarutse ku ngingo nyinshi zitandukanye ariko zose zibumbatiye ibyafasha umuziki nyarwanda.

    Fifi Raya afite indirimbo nshya yise'Wasara' avuga ko yagiye muri studio afitanye gahunda na Producer witwa Fanta. Yamuhaye injyana 'beat' ahita akora indirimbo. Igice cyayo kimwe cyitwa'Pre-chorus' kigira kiti 'Ibaze nk'ibi byana usanga muri Club ubifashe ukabikoramo umukwabo ukabibaza impamvu bidakunda iwabo byakubwira ko bidadukunda ibipango kwa jina watata… wasara…oya wikwifata…' ni indirimbo yo mu tubyiniro iri no mu zicurangwa cyane.

    Fifi Raya yabwiye InyaRwanda ko iyo yumva ananiwe ajya anyuzamo akajya mu tubyiniro ariko atari ibintu akora cyane.

    Iyi ndirimbo avuga ko ibyo yaririmbye bihuye neza n'ibikorwa bibera mu tubyiniro. Ati'Ibyana bimereye nabi ko nabiraburije'.

    Fifi Raya yatangiye umuziki muri za 2018


    Buri muhanzi agira inzira zigoye kugirango abe icyamamare. Kuri Fifi Raya niko byagenze. Ati'Najyaga ndirimbira abantu'free style' ugasanga barambwiye ngo ibyo ni ibiki urimo, uziko wasaze?'

    Fifi Raya avuga ko agihura na Ddumba yamufashije kuzamura urwego ndetse akaba abona biri kuza buhoro buhoro. Indirimbo ze ari kuzishyira kuri shene ye mu gihe mbere yazishyiraga kuri shene ya Dumba Mzafaru. Agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 23 harimo umwaka umwe abantu bamaze kumumenya nubwo we yatangiye umuziki mu 2018 ariko ntabashe kwamamara. Ati'Iyi mihanda nayinyuzemo. Buriya itara ryawe riba ritaraka.'

    Barirya bakimara ntibihabwe agaciro

    Fifi Raya mu kiniga cyinshi yasobanuye ukuntu afata miliyoni imwe akayishyira ku ndirimbo nyamara yakamaze amezi ane ayarya ameze neza. Ati 'Rimwe na rimwe dutanga amafaranga kuri video tutazi neza ko ejo tuzarya. You guys 'mwa bantu mwe' mujye mwubaha ibihangano byacu'.

    Hari abakoresha cyangwa se abashoramari bababeshya kubashoramo imari nyamara bashaka kubahenda ubwenge ngo baryamane nabo. Ni ruswa ishingiye ku gitsina nk'uko abahanzikazi bakunze kwisanga baguye muri uyu mutego bamwe bagatanga ibyo basabwa bikarangira batabonye ibyo basezeranyijwe abandi bagahitamo kuzibukira ariyo mpamvu umubare w'abakobwa ukiri hasi muri muzika nyarwanda ugereranyije na basaza babo dore ko badasabwa ibyo bitambo nk'uko abakobwa bahagorerwa.

    Ishusho ya ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda nk'uko imibare n'ibimenyetso bibigaragaza

    Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane [Transparency International Rwanda, TI Rwanda] watunze agatoki Urwego rw'Abikorera, Amashuri Makuru na za Kaminuza ndetse n'Inzego z'Ibanze nk'ahantu hugarijwe na ruswa ishingiye ku gitsina by'umwikahariko isabwa abakobwa n'abagore.

    Ubushakashatsi bushya bwa TI Rwanda ku miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, bwashyize abikorera ku mwanya wa mbere w'ahantu harangwa ruswa ishingiye ku gitsina aho iri ku kigero cya 57,20%, mu gihe mu mashuri makuru na za kaminuza iri kuri 42,60%.

    Mu nzego z'Ibanze ruswa ishingiye ku gitsina iri kuri 37,20%, amashuri yisumbuye 36,10%; mu rwego rw'ubutabera ni 23,10%, ibigo bishamikiye kuri za minisiteri iri kuri 21,70% naho muri za minisiteri iri kuri 19,70%.

    TI Rwanda igaragaza kandi ko iyi ruswa igaragara mu nzego z'ubuzima by'umwihariko ibitaro iri kuri 19,30%, inzego z'umutekano ikaba kuri 18,10% naho mu Nteko Ishinga Amategeko ikaba kuri 13,30% mu gihe muri Sosiyete Sivile iri ku kigero cya 12,30%.

    Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi wabaye ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, hagaragajwe ko gahunda zashyizweho na Guverinoma y'u Rwanda mu guteza imbere ihame ry'uburinganire no kongerera ubushobozi umugore zikomeje gukomwa mu nkokora n'ubu bwoko bwa ruswa.

    Urwego rw'Abikorera n'urw'uburezi zirugarijwe

    Mu bushakashatsi bwa TI Rwanda habajijwe abantu 1200, barimo abo mu rwego rw'abikorera 629 mu gihe abo mu nzego za Leta ari 405. Bose bari hagati y'imyaka 18-60. Bwagaragaje ko 79,7% bazi cyangwa bumvise ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi mu mezi 12 ashize.

    Ni mu gihe abarenga 75% bavuze ko abagore aribo bafite ibyago cyane byo gusabwa ruswa y'igitsina. Nibura 39,3% by'abasbwa ruswa bahitamo guceceka ntibavuge iby'ayo mahano bakorewe.

    Hagaragajwe ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kiri mu nzego hafi ya zose nubwo kugeza ubu hakiri ikibazo cyo kubona ibimenyetso. Ku rundi ruhande ariko hari abagerageza kwatura bakabishyira ahagaragara.

    Kugeza ubu ruswa y'igitsina ihanwa nk'ikindi cyaha cya ruswa cyose, aho itegeko rivuga ko uwakiriye ruswa n'uwayitanze bose bahanwa kimwe ariko iyo uyitanze atanze amakuru iperereza ritarangira adakurikiranwe.

    Uhamijwe icyo cyaha ahabwa igifungo cy'imyaka iri hagati y'itanu n'umunani, ishobora kugera ku icumi iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi.

    Umuziki nyarwanda nawo wabaswe na ruswa ishingiye ku gitsina

    Uhereye ku muhanzikazi umaze imyaka 13 mu muziki ugasoreza kuri Fifi Raya umaze umwaka umwe akora umuziki ubuhamya bumeze kimwe. Utarahuye n'umusaba ruswa y'igitsina ngo agire ibyo amukorera yaba azi byanze bikunze mugenzi we byabayeho.

    Kuri Fifi Raya nawe byamubayeho nk’uko abivuga mu buhamya agira ati:'Imbogamizi duhura nazo harimo abakire duhura nabo bashaka kudukoresha imibonano mpuzabitsina batubeshya ngo baradufasha yamara kugukuraho icyo ashaka akakureka. Bibaho buri mukobwa wese. Waba ukora muri hoteli waba ukora muri bank. Yaba byabaga nka 80% ku baduha serivisi batadusabye kuryamana nabo kuko usanga abaduha serivisi babanje kudusaba kuryamana nibo benshi cyane'.

    Fifi Raya atunga agatoki itangazamakuru ry'imyidagaduro ridafasha abakizamuka kuko iyo babafashije n'abandi bafatiraho.

    REBA HANO IKIGANIRO NA FIFI RAYA

    “>

    REBA WASARA YA FIFI RAYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132415/fifi-raya-azanye-ukuri-ku-byavuzwe-hagati-ye-na-dumbaanahishura-ko-yatswe-ruswa-ishingiye–132415.html

  • Umujinya w’umuranduranzuzi kuri Rick Ross nyuma y’uko Hamisa Mobetto agaragaje umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto agaragaje umukunzi we, byashyize iherezo ku mubano yari afitanye na Rick Ross aho yahise anakora 'Unfollow’ kuri Instagram.

    Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz ndetse n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross bari bafitanye umubano wihariye.

    Ni kenshi bagiye bagaragara basohokanye ndetse abantu bamwe banaketse ko baba bateretana ariko aba bombi bakabihakana bavuga ko atari ukuri.

    Hashize ibyumweru 2 Hamisa Mobetto yerekanye umukunzi we Kevin Sowax umuherwe ukomoka muri Togo, ni mu mashusho yagiye hanze aba bombi bahuje urugwiro.

    Mu butumwa icyo gihe yanyujije kuri Instagram buherekeje aya mashusho, bwari bwuzuyemo amagambo meza y’urukundo aho yabwiye uyu mugabo ko amukunda cyane.

    Ati 'kuri uyu mugabo uri hano, ndagukunda birenze amagambo. Ndizera ko buri gihe uzajya ubibona n’iyo naba ntari iruhande rwawe ngo mbikubwire.'

    Nyuma yo kwerekana uyu mukunzi we, bisa n’aho bitashimishije umuhanzi Rick Ross bari bawubanye maze ahitamo guhita areka kumukurikira kuri Instagram, yakoze 'Unfollow'.

    Hamisa Mobetto aherutse gutangaza ko nk’umuntu akunda kandi agakundwa, ariko ko ku mpamvu z’abana be atajya ashyira buri muntu wese bakundanye ku mbuga nkoranyambaga kuko bazakuru bakibaza uwo nyina yari we, ahubwo ko uwo azerekana azaba ari uko yamaze gutanga inkwano.

    Ubwo Hamisa Mobetto yerekanaga umukunzi we

    Rick Ross yahise akora ‘Unfollow’

    Hamisa Mobetto ari mu munyenga w’urukundo n’umuherwe wo muri Togo

    Rick Ross ubanza atarishimiye urukundo rwa Hamisa na Kevin Sowax

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umujinya-w-umuranduranzuzi-kuri-rick-ross-nyuma-y-uko-hamisa-mobetto-agaragaje-umukunzi-we

  • Rwatubyaye Abdul akameje kugaragaza urwego ruri hejuru mu myitozo ku buryo umutoza mushya wa Rayon Sports yamaze kwemera (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, kubera uburyo ari kwitwara neza mu myitozo byatumye umutoza mushya w'iyi kipe amugirira ikizere.

    Uyu mutoza mushya wa Rayon Sports, Yamen Zelfani akiza muri iyi kipe ntabwo yemeraga imikinire ya Rwatubyaye doreko yanasabye ko ubuyobozi bwagura undi myugariro.

    Gusa kuri ubu, nyuma y'iminsi mike Murera itangiye imyitozo mu Nzove, Rwatubyaye Abdul ari kugaragaza urwego ruhambaye.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-akameje-kugaragaza-urwego-ruri-hejuru-mu-myitozo-ku-buryo-umutoza-mushya-wa-rayon-sports-yamaze-kwemera-amafoto/

  • Amakuru atari meza ku bakunzi ba Rayon Sports bifuzaga Bigirimana Abedi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru atari meza ku bakunzi ba Rayon Sports bifuzaga Bigirimana Abedi

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu y'u Burundi Bigirimana Abedi bisa nkaho atagikiniye ikipe ya Rayon Sports.

    Hashize igihe amakuru ya Bigirimana Abedi ari yo agarukwaho cyane n'ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, Bivugwa ko ashakwa na Rayon Sports ariko ibi bisa nk'ibigiye gushyirwaho akadomo.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Bigirimana Abedi gukina muri Rayon Sports bidashoboka kubera amafaranga arimo kwaka iyi kipe kandi kuyishyura bikaba bigoye cyane. Ubu Abedi arimo kwaka Milliyoni 38 z'amanyarwanda ariko ikipe ya Rayon Sports yo ikamuha Million 30 gusa uyu mukinnyi ntabwo arimo kubikozwa habe na mba.

    Ikipe ya Rayon Sports bisa nkaho kugeza ubu ibiganiro na Abedi byahagaze ahubwo batangiye gushaka undi mukinnyi wakina mu kibuga hagati ugomba gusimbura uyu murundi wari umaze gukundwa na benshi hano mu Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-ku-bakunzi-ba-rayon-sports-bifuzaga-bigirimana-abedi/

  • Amafoto – Kiyovu SC yerekanye abakinnyi 7 bashya izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC yaraye itangaje abakinnyi bashya barindwi izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-2024, ni abakinnyi yatangaje ibanyujije ku ruba rwayo rwa Twitter.

    Nk'uko bigaragara ku rubuga rw'iyi kipe, harimo abakinnyi baturuka mu bihugu bitandukanye nya Afurika ndetse bamwe muribo bakaba basinye amasezerano y'imyaka ibiri abandi ni imyaka itatu.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu SC kandi bukaba bwahise bunakira aba bakinnyi ku biro by'urucaca ruyobowe na Mvukiyehe Juvénal nk'uyoboye Kompanyi.

    Abakinnyi basinyiye ikipe ya Kiyovu SC ni:

    Myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United

    Rutahizamu w'Umunye-Congo, Jérémie Basilua;

    Umunya-Angola, utaha izamu, Fofo Cabungula

    Rutahizamu w'Umunya-Liberia, Obediah Freeman

    Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n'Umunyezamu Emmanuel Kalyowa

    Kiyovu Sports yasezereye abakinnyi 15 n'abatoza bayo bayihesheje umwanya wa kabiri muri Shampiyona y'umwaka ushize iri kubaka ikipe yizeye ko izahangana mu mwaka utaha nyuma y'icyizere cyo kuzamurirwa umubare w'abanyamahanga bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.

    The post Amafoto — Kiyovu SC yerekanye abakinnyi 7 bashya izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-kiyovu-sc-yerekanye-abakinnyi-7-bashya-izakoresha-mu-mwaka-wimikino-wa-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-kiyovu-sc-yerekanye-abakinnyi-7-bashya-izakoresha-mu-mwaka-wimikino-wa-2023-2024

  • Kenny Sol yaramwifashishije: Ubuzima nuburan… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikiranira hafi iby'umuziki nyarwanda, uzi indirimbo iri mu zigezweho Kenny Sol aheruka gukorana na Harmonize uri mu bahanzi binganzamarumbo mu Karere k'Ibiya bigari.

    Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa b'ubwiza butangaje baba bajyanirana n'injyana n'imiririmbire y’aba bahanzi kugira ngo amashusho arusheho kugira igisobanuro.

    Umwe muri abo ni icyamamare mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye muri Tanzania zirimo nka Puuh ya Bill Bass na Jay Melody. Hari kandi Mzuri ya Barnaba na Rayvanny, Nampenda ya DJ Seven na Kayumba, Nakupenda ya Azboy ni izindi zitandukanye.

    Miss Nangay ari mu bakobwa bamaze kugira isoko ryo hejuru mu bagaragara mu ndirimbo muri Tanzania

    Mu minsi micye iheruka yari ari kumwe na Rayvanny, Juma Jux na Diamond Platnumz mu mashusho agaragara ku rubuga rw'uyu mukobwa.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Miss Nangay yatangiye avuga uburyo yabashije gukorana na Kenny Sol na Harmonize. Aragira ati: 'Nkora neza, niyo mpamvu banshatse ngo dukorane.'

    Agaruka ku buryo yishimira akazi akora yagize ati: 'Mu kuri ubwiza bugira umamaro kandi ni icyubahiro, nishimira kuba ndi mwiza binampesha akazi hamwe n'abandi mu ruganda rw'umuziki bikanazamura impano zacu.'

    Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli, umukinnyi wa filime wabigize umwuga akanaba afite ikamba rya Miss Tanzanite Manyara, yishimira uruhare ibyo akora bigira mu kumenyekanisha igihugu cye.

    Ku birebana n'amashusho agaragaramo yahuje urugwiro na Diamond Platnumz aheruka gusangiza abamukurikira, yagize ati 'Hari indirimbo ya Juma Jux na Diamond ndimo igiye gusohoka hariya twari mu kazi.'

    Akomoza ku buryo aba bahanzi ari abantu beza ati: 'Jux we asanzwe ari inshuti yanjye bisanzwe, icyo navuga kuri bose ni uko ari abantu beza bafite umutima mwiza kandi bakunda akazi.'

    Mu mbogamizi uyu mukobwa yagaragaje kugeza ubu ahura nazo mu kazi ke, ni ukuba hari abahanzi batubahiriza amasaha y’igihe bari bukoranire no kuba hari abajya bashaka kuzana ibindi bitari mu kazi. Yongeraho ko abyumva akanamenya uko abyitwaramo.

    Ari mu bakobwa bari mu ndirimbo iri mu zigezweho mu Karere ya Kenny Sol na Harmonize bise ‘One More Time’

    Amazina yose ya Miss Nangay wabonye izuba kuwa 13 Ukwakira 2000, yitwa Prisca Samwely Nangay. yo adafite akazi yaba mu kumurika imideli no kugaragara mu mashusho y'indirimbo, aba yita ku bucuruzi bwe yatangije mu mujyi wa Dar es Salaam ari na wo atuyemo.

    Mu mashusho ya Miss Nangay n'abandi bakobwa bahuje urugwiro na Juma Jux, Rayvanny na Diamond, uyu mukobwa aba yambaye ingofero y'umukara n'umupira w'umukara [Ku mbuga nkoranyambaga za Diamond na ho ari ho].

    Ari mu bakobwa bacye bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye zirenga 10 amaze kugaragaramoAfite ikamba ry'irushanwa ry’ubwiza rya Miss Tanzanite Manyara rihesha agaciro ibuye rya Tanzanite riboneka gusa muri Tanzania, ni ikamba yegukanye mu 2022Yishimira uruhare akomeje kugira mu kumenyekanisha igihugu cyamubyaye binyuze mu byo ashoboye gukora nezaMu bihe bya vuba ari mu nkumi zizagaragara mu ndirimbo ya Juma Jux na Diamond PlatnumzAvuga ko nubwo ingorane zitabura mu kazi bakora ariko amaze kumenyera no kumenya uko abyitwaramoAhamya ko abahanzi barimo Diamond ari abantu bazi ibyo barimo kandi bagira umutima mwizaYemeza ko ibikorwa bye ari byo bikomeje kumufungurira amayira, byanatumye Kenny Sol na Harmonize bamwitabaza

    KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO ‘ONE MORE TIME’ YA KENNY SOL NA HARMONIZE MISS NANGAY AGARAGARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132419/kenny-sol-yaramwifashishije-ubuzima-nuburanga-bwa-miss-nangay-uheruka-guhuza-urugwiro-na-d-132419.html

  • Videwo y’umunsi! Amashusho Zari The Boss Lady ari kubyinishwa n’umukunzi we indirimbo ya Davis D ari nako anywera umuvinyo mu nkongoro ya DEDE yihariye imbuga zose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Zari The Boss Lady yatitije imbuga nkoranyambaga kubera amashusho Ari kubyinishwa n'umukunzi we Shakib Lutaaya.

    Ni amashusho aba bombi bahagaze bari kunywa akanu ubonako bishimanye ari nako babyina indirimbo y'umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Davis D yitwa DEDE .

    Reba amashusho.

    Source : https://yegob.rw/videwo-yumunsi-amashusho-zari-the-boss-lady-ari-kubyinishwa-numukunzi-we-indirimbo-ya-davis-d-ari-nako-anywera-umuvinyo-mu-nkongoro-ya-dede-yiharire-imbuga-zose/

  • Ababyeyi babo bagiye kubasanganira i Kanombe! Ingimbi n’abangavu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball bagarutse i Kigali – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, abagize ikipe z'igihugu y'umukino wa Basketball mu ngimbi ndetse n'abangavu batarengeje imyaka 16, bari bitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika 'FIBA U16 African Championship 2023', yaberaga i Monastir muri Tunisia, bagarutse i Kigali amahoro.

    Ikipe y'ingimbi yasoreje ku mwanya wa gatanu, igikombe cyatwawe Guinea ndetse iy'abangavu isoreza ku mwanya wa karindwi mu gihe igikombe cyatwawe n'ikipe y'igihugu ya Mali.

     

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-babo-bagiye-kubasanganira-i-kanombe-ingimbi-nabangavu-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-muri-basketball-bagarutse-i-kigali-amafoto/