Blog

  • Umuhanzi Bahati wo muri Just Family yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family ryasenyutse, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Unyuzimfura Cecile.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023 ubera mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bahati yazamuye akaboko yemera kubana akaramata aho yiyemeje kuzatandukanywa n’urupfu na Cecile usanzwe utuye hanze y’u Rwanda.

    Biteganyijwe ko tariki ya 29 Nyakanga 2023 ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bibere Prime Garden i Gikondo ni mu gihe indi mihango izaba tariki ya 5 Kanama 2023.

    Mu Kuboza 2023 nibwo Bahati yafashe umwanzuro wo gushinga ivi hasi asaba Cecile ko yazamubera umugore, akaba nyina w’abana be.

    Nyuma y’ubukwe, Bahati azahita atangira gusahka ibyangombwa abe yasanga umugore we muri Canada ari ho bazibera.

    Bahati yasezeranye imbere y’amategeko na Cecile

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhanzi-bahati-wo-muri-just-family-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we

  • Hagati ya APR FC na Rayon Sport hatabayemo kubogama ni iyihe kipe ubona ifite umwambaro mushya mwiza muri iyi yagaragajwe ? -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda akomeje imyiteguro ya shampiyona ya 2023-2024.

    Ari nako ayo makipe arimo gushira hanze imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w'imikino.

    Ku ikubitiro ikipe ya Rayon Sport niyo yabimburiye izindi mu gushyira hanze imyambaro mishya ndetse na mukeba wayo APR FC yamaze gushyira hanze imyambaro mishya.

    Gusa kumbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto agereranya umwambaro umwiza hagati yayo makipe.

     

    Source : https://yegob.rw/hatabayemo-kubogama-ninde-ufite-umwambaro-mushya-mwiza-hagati-ya-apr-fc-na-rayon-sport-amafoto/

  • “Ntakirya disi” Umukobwa wihebeye Juno Kizigenza yavuze icyo akeneye nonaha kugira ngo basi yongere kurya[Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntakirya disi' Umukobwa wihebeye Juno Kizigenza yavuze icyo akeneye nonaha kugira ngo basi yongere kurya[Video]

    Ni kenshi hakunze kugaragara abakobwa bamwe bakunda abahanzi cg abandi ba Sitari nyarwanda kugera ku rwego ku byihanganira bibananira.

    Ni muri urwo rwego ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amashusho y'umukobwa uvuga ko yakunze Juno Kizigenza cyane kuri ubu akaba ashaka nomero ye kugira ngo wenda yumve ijwi rye ataryumvishe mu ndirimbo nk'uko we yabivuze.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/ntakirya-disi-umukobwa-wihebeye-juno-kizigenza-yavuze-icyo-akeneye-nonaha-kugira-ngo-basi-yongere-kuryavideo/

  • “Ubu bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna” Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari Abagande 2 baje muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko abakinnyi 2 b'abagande ubu bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna baza kurangizanya n'iyi kipe.

    Mu kiganiro Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radiyo Rwanda, yavuze ko Abagande 2, Charles Bbaale na mugenze we Joachim Ojera baje kurangizanya na Rayon Sports.

    Yagize ati 'Ubu tuvugana bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna, uyu munsi baragera i Kigali, Charles Bbaale we twararangizanyije aje mu ikipe yacu, Ojera we hari ibitaranozwa neza.'

    Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko amafaranga abafana ba Rayon Sports basabwa gutanga ngo bagure Ojera, ubu amaze kugera kuri miliyoni 13 Frw mu gihe hakenewe 25.

    Gusa yavuze ko n'ubwo uyu Ojera agifite umwaka umwe muri URA FC yo muri Uganda yamubatije, kubera ubushake abafana bagaragaje ko bamushaka, ubuyobozi burakora uko bushoboye kose agurwe.

    Source : https://yegob.rw/ubu-bamaze-kwambuka-umupaka-wa-gatuna-perezida-wa-rayon-sports-yavuze-ko-hari-abagande-2-baje-muri-murera/

  • Igikombe cy’Isi: Umunyarwandakazi yasifuye umukino ku nshuro ya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, Salima Mukansanga yasifuye umukino we wa mbere nk'umusifuzi wo hagati, mu Gikombe cy'Isi cy'abari n'abategarugori Kiri kubera muri Australia na New Zealand.
    Kuri uyu wa Kane, saa Tatu n'igice za mu gitondo, nibwo habaye umukino wahuje Ikipe y'Igihugu ya Portugal na Vietnam mu bagore.

    Uyu mukino wo mu itsinda E wabereye kuri Waikato Stadium ukarangira Portugal itsinze ibitego bibiri ku busa, byatsinzwe na Telma Encranacao ku munota wa 7 ahawe umupira na Lucia Alvalez ndetse Francisca Nazareth ku munota wa 21 ahawe umupira na Telma Encranacao.

    Salima Mukansanga yasifuye umukino mu Gikombe cy'Isi cy'abari n'abategarugori

    Muri uyu mukino Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yigaragaje neza nk'umusifuzi wo hagati. Salima yatanyaga na Queency Victoire na Mary Njoroge, umusifuzi wa Kane yari Anahi Fernandez. 

    Si ubwa mbere Salima asifura imikino y'igikombe cy'Isi, kuko no muri 2022 yasifuye Igikombe cy'Isi mu bagabo cyaberaga muri Qatar ,ariko bwo ntitasifiye ari umusifuzi wo hagati.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-umunyarwandakazi-yasifuye-umukino-ku-nshuro-ya-mbere/

  • Dosiye Rusesabagina:Abamureze bagatsindira indishyi barishyuwe #rwanda #RwOT

    Abantu bemerewe n'urukiko indishyi muri dosiye ya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by'iterabwoba no kurema umutwe w'ingabo utemewe, bamaze kwishyurwa.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko bishyuwe nyuma gato yo guhabwa imbabazi no kurekurwa kwa Paul Rusesabagina n'abo bahamijwe ibyaha muri dosiye imwe.

    Rusesabagina Paul wakatiwe gufungwa imyaka 25 na bagenzi be 19, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika muri Werurwe 2023 ndetse bahita barekurwa.

    Rusesabagina yahise yemererwa gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuryango we utuye. Guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina, bivugwa ko byagizwemo uruhare n'ibihugu nka Qatar.

    Nubwo barekuwe, hari hakiri abantu basaga 80 bemerewe n'urukiko indishyi zifite agaciro gasaga miliyari y'amafaranga y'u Rwanda, ariko batari bakazihawe.

    Abo barimo abagizweho ingaruka n'ibitero bya MRCD/FLN byagabwe mu bihe bitandukanye mu ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba by'u Rwanda, barimo abafite ababo baguye muri ibyo bitero, abakomerekeyemo, abafite imitungo yangijwe n'ibindi.

    Umwe mu bemerewe indishyi n'urukiko yabwiye IGIHE ko indishyi ze yazihawe nkuko amategeko abiteganya.

    Ati 'Leta yatanze imbabazi kuri bariya ku bijyanye n'igifungo, rero kugira ngo ubutabera bwuzure, ibijyanye n'abaregeye indishyi nabyo byashyizwe bikorwa.'

    Ntabwo biremezwa niba izi ndishyi zaratanzwe na Rusesabagina na bagenzi be, cyangwa niba ari ubundi buryo byakozwemo.

    Icyakora, uretse Rusesabagina wari ufite imitungo izwi iri mu mahanga, benshi mu bo baregwaga hamwe bagiye bagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura indishyi bagiye bacibwa, kimwe no kwiyishyurira abavoka babunganiye mu rukiko.

    Mu gihe abaregwa badafite ubushobozi, amategeko yo mu Rwanda ateganya ko hategerezwa igihe bazabubonera bakabona kwishyura.

    Hari ibihugu bifite amategeko avuga ko iyo uregera indishyi atishyuwe n'uregwa kubera ubushobozi buke, Leta y'icyo gihugu ishobora kumwishyura mu mwanya w'uregwa.

    IGIHE

    Inkuru bijyanye: Rusesabagina yagumishirijweho igifungo cy'imyaka 25, Sankara aradohorerwa- Isomwa ry'urubanza ryamaze amasaha 12

    The post Dosiye Rusesabagina:Abamureze bagatsindira indishyi barishyuwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/27/dosiye-rusesabaginaabamureze-bagatsindira-indishyi-barishyuwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dosiye-rusesabaginaabamureze-bagatsindira-indishyi-barishyuwe

  • Niwe muhanzi uhenze mu Rwanda, yavaga i Kanom… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yavutse mu 1992, avukira i Kanombe mu karere ka Kicukiro. Se yitwa Gervain Ntibihangana naho nyina akitwa Velene Muteteri. Ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana bane. Amashuri abanza, yayize ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, aza kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana.

    Melodie, yakuze aririmba mu rusengero rw'abarokore i Kanombe (ADEPR), agahimba indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera, ntibamuhe umwanya wo kwigaragaza. 

    Ibyo byaramubabaje bituma ava muri korari. Nyuma yaje kujya muri sitidiyo mu 2006 kwa producer Jackson Daddoey ariko indirimbo yakoraga ntabwo yigeze irangira. Indirimbo ya mbere yatumye amenyekana ni iyitwa 'Tubivemo,' yakorewe na Producer Fazzo muri 2011. 

    Hagati aho, Melodie yakoze indirimbo zirimo 'Ngiye kubivuga,' 'Inkovu,' n'izindi ku bw'amahirwe make ntizamenyekana, ariko ntibyamuca intege akomeza gukora.

    Uyu muhanzi yagiye acibwa intege kenshi n'ubushobozi buke, kugeza ubwo yakoraga indirimbo 'Uzandabure,' yamumenyekanishije ikanatuma aba umwe mu bahatanaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri 2014.

    Bruce Melodie, yatangiye afashwa na Ama G The Black, Uncle Austin ndetse na Fayzo pro wagiye ukora indirimbo ze nyinshi nta kiguzi amusabye. Yanyuze mu bikomeye cyane dore ko yajyaga ava i Kanombe n’amaguru, akajya i Nyamirambo muri gahunda z’umuziki.


    Muri 2018, ubwo Bruce Melodie yagukanaga igihembo gikuru mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro yaryo ya 8

    Mu 2021 Bruce Melodie, yaravuze ati: 'Icyo gihe natwaye umwanya wa gatatu nishima nk'uwatsinze. Mu 2018 ni bwo natwaye iri rushanwa. Navugiye ku rubyiniro, mbwira abantu ko najyaga nkora indirimbo nziza nkennye none nkaba mbonye igishoro kandi koko byarabaye. 

    Njye nkora imiziki myinshi kandi myiza, gutwara PGGSS byatumye ngira agaciro mba umuhanzi ariko hari n'icyubahiro abantu bakugomba, ikindi byampaye amafaranga.'

    Bruce Melodie kandi ni we muhanzi watwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star agakomeza gukora cyane, akaririmba indirimbo zitandukanye ndetse agakundwa cyane kugeza n'uyu munsi. Ni mu gihe bagenzi be bagiye begukana iri rushanwa mu bihe bitandukanye, kuri ubu basa nk'abaseta ibirenge mu gukora umuziki Nyarwanda.

    Bruce Melodie yinjiye muri Label yitwa 'Super Level' muri Gicurasi 2013, ku masezerano y'umwaka umwe n'igice. Gusa tariki 18 Werurwe 2015, rwari rugeretse hagati y'umuhanzi wo mu njyana ya R&B, Bruce Melodie n'inzu itunganya umuziki ya Super Level, ubwo bamujyanaga mu nkiko bamwishyuza miliyoni zisaga 18 Rwf zamutanzweho ubwo yari akiyibarizwamo. 

    Ibi byabaye nyuma y'uko Melodie asheshe amasezerano imburagihe biturutse ku kuba hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye harimo no kuba iyi sitidiyo hari imishinga yakoraga mu izina rye ntimumenyeshe. Nyuma yo gutsindwa akanajurira, ubushinjacyahe bwaje gutesha agaciro ubujurire bwa Nsengumuremyi Richard, nyiri inzu ya Super Level.


    Bruce Melodie na Super Level bajya mu nkiko

    Muri 2016 nabwo humvikanye inkuru y'uko Bruce Melodie yihakanye umwana, akigarika umukobwa wamushijaga kuba ari we wamuteye inda witwa Agasaro Diane. 

    Hagiye hagaragazwa ibimenyetso byinshi bihamya ko uwo mwana Melodie yashinjwaga ari uwe koko nubwo nta bipimo by'amaraso bya ADN bigezwe bifatwa, ikibazo kirasakuza cyane mu itangazamakuru, kijyanwa mu buyobozi, cyambika indi sura uyu muhanzi.

    Ariko byaje kurangira abyihakanye burundu, yemeza ko uwo mukobwa atamuzi kandi ko bidashoboka kubyarana n'umuntu mutaziranye. Nyuma yo kunanirwa kumurera wenyine kubera ubushobozi buke, byarangiye umwana ahawe n'ubuyobozi umunyamakuru witwa Karimijabo, aba ariwe umurera kuva ubwo kugeza ubu. Kuri ubu, Diane, nyina w'umwana yibera i Kampala mu Bugande.


    Bruce yaravuzwe cyane ashinjwa gutera inda, akihakana umwana akanga no kumwitaho

    Muri 2021 nabwo nta yindi nkuru yacicikanaga mu bitangazamakuru, uretse iy'uko umuhanzi w'umunyarwanda Itahiwacu Bruce a.k.a Munyakazi, yasinye amasezerano ya Miliyari yo kwamamariza sosiyete yitwa Food Bundle, igurisha ibiribwa kuri interinete. 

    Muri uyu mwaka, ni bwo uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko we n'uwahoze ari umujyanama we icyo gihe, Ndayisaba Lee, bagiye kujyana mu nkiko iyi sosiyete kuko batubahirije ibyo bari basezeranye harimo no kugira amafaranga make babanza kumuha mbere yo gutangira akazi. 

    Icyo gihe, Melodie yatangaje ko ako kazi ntako yakoze nta n’ako azigera akora, kandi ko bigikorwaho iperereza. Icyo gihe, uwavugaga ko ari we nyiri sosiyete Shikama Diocre yari yabwiye itangazamakuru ko bifashishije Bruce Melodie ufite izina riremereye mu muziki mu kuzamura umusaruro wabo, basezeranya uyu muhanzi miliyari y'amanyarwanda ariko biza kurangira nta n'iripfumuye ahawe, miliyari ihinduka baringa ityo!


    Bruce Melodie n’abayobozi ba sosiyete ya Food bundle nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyari byarangiye ibaye baringa

    Muri 2019, Melodie yatangaje ko yashinze televiziyo nshya yitwa ISIBO TV, yaje ije kuzamura umuziki nyarwanda. Nyuma, Bruce Melodie yaje gutangaza ko atariwe nyiri iyi televiziyo ahubwo ko afitemo imigabane kimwe n'abandi.

    Ni ibintu byatunguye ndetse bikabera benshi urujijo, bikaza kurangira hatangajwe ko Kabanda Jean De Dieu wahoze ari n'umujyanama w'uyu muhanzi ariwe muyobozi wa ITV cyangwa se ISIBO TV. 

    Ibi, bamwe babifashe nko gushaka “gutwika” no kuvugwa cyane mu itangazamakuru nk'uko n'ubundi byagiye bibaho no myaka ishize.

    Kugeza iki gihe, Bruce Melodie atunzwe n'umuziki mu gihe we yiyemerera ko iyo hatabaho umuziki abona nta kindi cyari kumugoboka cyane ko no mu ishuri atari umuhanga cyane nk'uko yigeze no kuvuga ko 'Diplome ye idatwika.' Iyo ni imwe mu mpamvu Bruce Melodie ashyira imbaraga nyinshi mu muziki ku rugero rugaragarira buri wese.

    Kuri ubu, Bruce Melodie ni umuhanzi w'umunyarwanda ukunzwe cyane kandi ukomeje gukorana n'abahanzi benshi bakomeye biganjemo abanyamahanga, barimo Harmonize wo muri Tanzania, Sheebah wo muri Uganda, Sypro&Bayanni bo muri Nigeria, Double Jay wo mu Burundi;

    Eddy Kenzo wo muri Uganda, Innoss'B wo muri Congo, Khaligraph wo muri Kenya, Bahati nawe wo muri Kenya baherutse no gushyira hanze indirimbo bakoranye yitwa 'Diana,' n'abandi benshi. 

    Muri collabo zakunzwe cyane harimo iyitwa Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph, Guwe  Nze yakoranye na Pllaso wo muri Uganda, Totally Crazy & Zanzibar yakoranye na Harmonize, A l'aise yakoranye na Innoss'B n'izindi.

    Yavuze ko we yishimira gukorana indirimbo n'abahanzi bo hanze, kuko abungukiraho byinshi birimo ubumenyi bushya ashobora no gusangiza abandi bahanzi bagenzi be mu rwego rwo kuzamura umuziki nyarwanda.                                                             

    Mu bahanzi b’abanyamahanga Melodie yakoranye nabo, harimo na Harmonize 

    Bruce Melodie niwe muhanzi uhenze mu Rwanda kuko kumutumira mu gitaramo gikomeye yishyurwa asaga miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda, naho mu bindi birori biciriritse nk'ubukwe akishyurwa miliyoni 4 z'amanyarwanda.

    Si ibyo gusa kandi, kuko Melodie kuri ubu ari hafi kuzuza inzu igeretse iherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Byongeye kandi, uyu muhanzi uri mu batunze agatubutse mu Rwanda, niwe muhanzi ugenda mu modoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Brabus ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 200 Frw.

    Imodoka Bruce Melody agendamo, iri mu bwoko bwa Brabus yatwaye asaga miliyoni 200 frw

    Bruce Melodie yemera ko afite abana babiri b'abakobwa ndetse n'umugore umwe, Catherina. Uyu muhanzi, wanyuze muri Super Level nyuma akaza no gushinga inzu ye bwite itunganya umuziki akayita 'Igitangaza Music', ubu ari kubarizwa muri 1:55 A.M, nyuma yo gusezera mu buryo butunguranye kuri Cloud9 Entertainment ya Ndayisaba Lee yari isanzwe ireberera inyungu ze.


    Bruce Melodie n’abakobwa be babiri

     Indirimbo nshya ya Bruce Melodie na Bahati Diana

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132421/niwe-muhanzi-ufite-imodoka-ihenze-yavaga-i-kanombe-namaguru-agiye-i-nyamirambo-yibeshyeye–132421.html

  • APR FC irateganya imikino 2 mpuzamahanga mbere yo kwesurana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mupira w’amaguru, APR FC, irateganya imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga mbere yo gucakirana na Rayon Sports muri Super Cup.

    Iyi kipe ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira tariki ya 12 Kanama 2023 ikina na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi 'Super Cup'.

    APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.

    Uzaba ari wo mwaka wa mbere igarutse ku banyamahanga, irimo gukora ibishoboka byose ngo yitegure cyane cyane imikino Nyafurika aho ifite umukino wa CAF Champions League tariki ya 18 Kanama 2023 na Gaadiika FC yo muri Somalia.

    Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, APR FC yateguye imikino 2 mpuzamahanga mbere ya tariki ya 12 Kanama 2023 umunsi bazakinaho na Rayon Sports.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irateganya gukina imikino tariki ya 2 na 6 Kanama 2023, iyi mikino yose ikaba yabera mu Rwanda.

    Bivugwa ko iyi kipe yifuza gukina na Horoya Athletic Club yo muri Guinea ndetse na Singida Fountain Gate yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere.

    Nubwo nta tangazo irasohora, APR FC bivugwa ko tariki ya 2 Kanama 2023 ari izakina Horoya AC, uyu mukino ukabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Iyi kipe kandi iteganya gukina na Singida tariki ya 6 Kanama 2023 ariko bishobora kuzagorana kubera ko iyi kipe tariki ya 2 Kanama 2023 ifite umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-24, umunsi uzwi nka 'Singida Big Day'.

    Iyi kipe kandi ifite umukino wa Ngao ya Jamii (Community Shileid Cup) na Simba SC tariki ya 10 Kanama 2023, bakaba bumva byagorana ko baza mu Rwanda bagakina na APR FC tariki ya 6 Kanama bafite undi tariki ya 10 Kanama.

    APR FC irateganya imikino 2 mpuzamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irateganya-imikino-2-mpuzamahanga-mbere-yo-kwesurana-na-rayon-sports

  • “Nzakurogesha” Rusine yavuze igikorwa kitari kiza azakorera Uncle Austin bakorana kuri Kiss Fm bitewe n’impamvu imwe gusa [Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nzakurogesha ibi ntago birangiriye aha' Rusine yavuze igikorwa kitari kiza azakorera Uncle Austin bakorana kuri Kiss Fm bitewe n'impamvu imwe gusa [Video]

    Mu buryo bw'urwenya Rusine Patrick yagaragaye mu mashusho yiciragura ho nyuma yo kurira muri Resitora ya Uncle Austin akaba agiye kwishyura akayabo.

    Reba video hasi y'ibyo yavuze.

    Source : https://yegob.rw/nzakurogesha-rusine-yavuze-igikorwa-kitari-kiza-azakorera-uncle-austin-bakorana-kuri-kiss-fm-bitewe-nimpamvu-imwe-gusa-video/

  • Abanyarwanda babivuze neza ngo ‘Ijya kurisha ihera ku rugo’! Umuhanzikazi Bwiza yasubiye ku ivuko asangiza album ye abo mu karere avukamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yashyikirije album ye ya mbere Richard Mutabazi, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ari nako uyu muhanzikazi asanzwe atuyemo, amushimira uburyo badahwema kumuba hafi ndetse no gushyigikira impano ye.

    Bitewe n'impamvu z'akazi, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yari yakoreye mu Murenge wa Ntarama, uyu ukaba ari nawo Bwiza atuyemo ndetse ukaba ari nawo bahuriyemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera nyuma yo guha ikaze abashyitsi bari baherekeje Bwiza ndetse agahabwa album ye, yashimiye uyu muhanzikazi umuhate agira mu muziki we.

    Source : https://yegob.rw/abanyarwanda-babivuze-neza-ngo-ijya-kurisha-ihera-ku-rugo-umuhanzikazi-bwiza-yasubiye-ku-ivuko-asangiza-album-ye-abo-mu-karere-avukamo/