Blog

  • Name Change Request – #rwanda #RwOT

    We inform you that named ANKO Athanase, son/daughter of Sekamegeri Viannney and Mukankusi Costasie, domiciled at Sebasengo Village, Kageyo cell, Mwiri Sector, Kayonza District, in the Eastern Province applied for the authorization of the change of name from his current name ANKO Athanase to be called ANKO ALPHA in the National Population Registry. The reason for the change of name is that it is undesired name.

    Approved by Musabyimana Jean Claude Minister of Local Government

    Document Validity: Issued on 2013-07-26

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132332/name-change-request-132332.html

  • Bien-Aim yageze i Kigali, afata mu mugongo M… – #rwanda #RwOT

    Bien-Aime uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka 'Bald Man' cyangwa se umugabo ufite uruhara, akigera i Kigali ku isaha ya 13:56 PM yavuze ko yishimiye kongera gukandagira ku butaka bw'u Rwanda, igihugu amaze gufata nk'imuhira ha kabiri.

    Uyu mugabo ugezweho mu ndirimbo zirimo 'Nobody' yakoranye na Darassa wo muri Tanzania, yavuze ko kugaruka mu Rwanda atari kumwe n'abavandimwe be bo muri Sauti Sol bitamugoye cyane nubwo ari ubwa mbere agiye gukora igitaramo bwite hanze ya Kenya.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati 'Ni ubwa mbere ngiye gukorera igitaramo hanze ya Kenya, ndi njyenyine. Ni ubwa mbere ariko Kigali ni imuhira, ntabwo ndi kwiyumva nabi muri rusange ariko nkunda kuza hano cyane. Nkunda ikirere, isuku n'abantu bo mu Rwanda.'

    Bien-Aime Baraza w'imyaka 37 yakomoje kandi ku mubano afitanye n'abahanzi nyarwanda barimo Mike Kayihura yise inshuti ye cyane, ahamya ko bakoranye indirimbo nyinshi ndetse ko bateganya kujya gufatira amashusho y'indirimbo bagiye gusohora muri Uganda.

    Ati' Njye na Mike dufite ikibazo, twakoranye indirimbo nyinshi ahubwo mfite kwerekeza muri Uganda ejo, aho turi gufatira amashusho y'indirimbo tugiye gusohora. Bruce Melodie nawe ni umuntu wanjye cyane kandi twarakoranye.'

    Baraza kandi yemeje ko hari umushinga w'indirimbo itsinda rya Sauti Sol ryakoranye na Meddy ariko ko ukeneye kuvugururwa bigendanye n'igihe kigezweho. 

    Ati 'Yego twayikoze kera nyuma turaburana, numvishe ko yapfushije umubyeyi ndakomeza kumwihanganisha. Indirimbo irahari ariko dukeneye kongera kuganira tukayivugurura cyangwa tugakora indi nshya igendanye n'igihe.'

    Bien-Aime aje i Kigali aho yitabiriye igitaramo 'Marnaud Music Therapy' gitegurwa n'umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Marnaud. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023 muri Kigali City Tower, gitegerejwemo abahanzi nyarwanda barimo Mike Kayihura na Ruti Joel.

    Bien-Aime yasesekaye i Kigali atangaza ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Mike Kayihura


    Uyu muhanzi akigera i Kigali yafashe mu mugongo Meddy, anatangaza ko bikunze bavugurura umushinga w'indirimbo bakoranye akiri mu itsinda rya Sauti Sol 


    Bien-Aime ni umwe mu banyamuziki bakomeye mu itsinda rya Sauti Sol 


    Bien-Aime aganira na Dj Marnaud wamutumiye i Kigali 


    Ni ku nshuro ya mbere Bien-Aime agiye gutaramira i Kigali atari kumwe na bagenzi be 


    Bien-Aime agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘No Body’ yakoranye na Darassa




    Bien-Aime yaje mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Dj Marnaud  kizaba kuri uyu wa Gatanu

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Bien-Aime yari ageze i Kigali

    AMAFOTO: Nathaniel Ndayishimiye-InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132462/bien-aime-yageze-i-kigali-afata-mu-mugongo-meddy-agaruka-ku-ndirimbo-yakoranye-na-mike-kay-132462.html

  • Bahati Makaca na Cecile basezeranye-AMAFOTO 4… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umukinnyi wa filimi Bahati Makaca yasezeranye kubana akaramata n'umugore witwa Cecile. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

    Inshuti, umuryango n'abo bagiye bahurira muri filime zitandukanye bari baje kumuba hafi. Gusaba no gukwa bizaba tariki 29 Nyakanga 2023. Umuhango uzabera i Gikondo mu busitani bwa Prime Garden guhera saa munani. Abatazahaboneka bazakurikira uwo muhango kuri shene ya Bahati.

    REBA AMAFOTO 40 YATORANYIJWE YEREKANA BAHATI MU MURENGE

    Ku isaha ya saa tanu ni bwo Bahati na Cecile bari basesekaye mu murenge wa Nyarugenge

    Urukundo rwa Bahati rwatewe imijugujugu

    Bahati yari amaze iminsi ku mihanda asubizanya n’abatamuciraga akari urutega

    Ku Murenge wa Nyarugenge niho basezeraniye

    Bahati na Cecile barimo bongorerana mbere yo kujya ku Ibendera

    Bahati na Cecile bari bambaye neza

    Hano baganiraga ukuntu bagiye gusezerana kubana akaramata

    Bari biteguye gushyira umukono ku masezerano yo kubana

    Bahati ni ubwa mbere yari akoze ku ibendera nk’uko yabwiye inyaRwanda

    Bahati yamanitse ikiganza ararahira

    Bahati asuhuzanya n’ababyeyi baje kumutera ingabo mu bitugu

    Bahati asuhuzanya na Keza Erica

    Bahati yasohotse asanga hanze baramutegereje ngo bamusuhuze

    Cecile yemeye kubana na Bahati mu buryo bwemewe n’amategeko

    Umuyobozi w’Umurenge wasezeranyije Bahati na Cecile

    Bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gusezerana

    Bahati yasohotse asanga hanze huzuye abantu bamutegereje ngo bamushimire intambwe yateye

    REBA AMASHUSHO Y’UYU MUHANGO

    AMAFOTO: Serge photography

    VIDEO: DODOS IMAGES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132459/bahati-makaca-na-cecile-basezeranye-amafoto-40video-132459.html

  • Nyanza: Byitezwe ko abasaga ibihumbi 10 bazitabira igitaramo' I Nyanza Twataramye'- Meya Ntazinda #rwanda #RwOT

    Igitaramo Ndangamuco Nyarwanda kizwi ku izina rya' I Nyanza Twataramye' gisigaje iminsi mike ngo kibe ku nshuro ya 9. Giteganijwe gutangira mu ijoro rya Tariki ya 4 Kanama 2023 kuri Sitade ya Nyanza. Ni igitaramo kizabanzirizwa no kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'Umuganura wa 2023 nawo uri kuri uwo munsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iki gitaramo ndangamuco kizaba ku munsi w'Umuganura biteguye kwakira abantu basaga ibihumbi icumi bazakitabira. Ati' Twafashe umwanzuro wo kujyana iki gitaramo kuri Sitade y'Akarere ka Nyanza mu rwego rwo gufasha abaturage benshi baba bifuza kukitabira kuko mu mwaka wa 2022 mu gitaro giheruka abasaga 1/2 cy'Abitabiriye ntabwo babashije kugikurikira kubera ko aho cyari cyabereye mu Rukari habaye hato. Uyu munsi turifuza ko hitabira benshi kurushaho kandi banarusheho kwidagadura neza'.

    Akomeza avuga ko guhera ku munsi w'Umuganura, umujyi wa Nyanza uzaba ufite ibikorwa bitandukanye birimo n'isiganwa ry'Amagare rizaturuka i Kigali risorezwe i Nyanza ryiswe 'Royal Nyanza'. Ni isiganwa rizakinwa tariki ya 5 Kanama 2023 ndetse ku itariki ya 6 nabwo bakazakina bazenguruka mu bice by'umujyi wa Nyanza.

    Meya Ntazinda, yemeje ko uyu mwaka hazaba hari abahanzi n'amatorero atandukanye azafasha abazitabira kuryoherwa. Yagize ati' Nkuko n'ubushize byagenze tuzaba dufite amatorero n'abahanzi batandukanye bazafasha abazitabira iki gitaramo ndetse n'abazagikurikira ku mbuga nkoranyambaga n'amateleviziyo kandi bazishima'.

    Igitaramo' I Nyanza Twataramye' harimo imbyino, indirimbo gakondo n'indi mikino yitsa ku muco Nyarwanda by'umwihariko ibihe byarangaga Umuganura. Ubusanzwe Igitaramo ndangamuco 'I Nyanza Twataramye' mu bihe bitandukanye cyaberaga mu Rukari mu Karere ka Nyanza ndetse kikaba mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Ni igitaramo gifite umwihariko wo kugaragaza no gusigasira umuco Nyarwanda biciye mu ndirimbo n'imbyino gakondo, Imivugo ndetse n'ibindi bitandukanye bisigasira Umuco.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/27/nyanza-byitezwe-ko-abasaga-ibihumbi-10-bazitabira-igitaramo-i-nyanza-twataramye-meya-ntazinda/

  • Miss Ishimwe Naomie agiye guhurira mu gitaramo n’umunyamakuru ukunzwe cyane mu gihugu cy’abaturanyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Ishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 na Sheilah Gashumba umunyamakuru uri mu bakunzwe bikomeye i Kampala, bagiye guhurira mu gitaramo cyo kumurika imodoka na moto zifite umwihariko.

    Iki gitaramo 'Kigali Auto Show' giteganyijwe kubera ku kibuga cya Cricket giherereye i Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro ku wa 12 Kanama 2023 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw.

    Abazitabira bazasusurutswa n'abarimo DJ Pyfo na DJ Illest.

    Source : https://yegob.rw/miss-ishimwe-naomie-agiye-guhurira-mu-gitaramo-numunyamakuru-ukunzwe-cyane-mu-gihugu-cyabaturanyi/

  • Biri guterwa n’iki kugirango ikipe ya Rayon Sports ikomeze kubeshya abanyarwanda uko yishakiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biri guterwa n'iki kugirango ikipe ya Rayon Sports ikomeze kubeshya abanyarwanda

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukora ibintu byayo bucece ndetse rimwe na rimwe abayobozi bagahisha amakuru binyuze mu kubeshya abanyamakuru bagatangaza amakuru y'ibihuha.

    Ntabwo bisanzwe ko ikipe ya Rayon Sports habura amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, ariko kuri uyu mwaka wa 4 Uwayezu Jean Fidel amaze ayoboye iyi kipe ibintu byarahindutse ku buryo byatunguye abantu benshi.

    Twaje gushaka amakuru neza ngo YEGOB tumenye impamvu ikomeje gutuma Rayon Sports ikomeza kubeshya abanyarwanda binyuze mu banyamakuru. Ubundi abanyamakuru benshi mu gihugu wasangaga amakuru ya Rayon Sports benshi ari yo bagarukaho cyane ugasanga ikipe ibitangaje ntamuntu ugishaka kumenya amakuru ariko ubuyobozi bw'iyi kipe bwize andi mayeri kugirango ikipe ikomeze icuruze.

    Kimwe mu bintu abayobozi babeshye itangazamakuru ndetse kiza no gukwirakwira ahantu hose, ni umukino ikipe ya Rayon Sports izakina kuri Rayon Day, byavugwaga ko izakina n'ikipe ya Police FC ariko ibi ntabwo ari byo abatanze amakuru bisa nkaho babeshye bikomeye. Kugeza ubu umukino Rayon Sports izakina wa gishuti umaze gutangazwa ni AS Vita Club tariki 30 Nyakanga 2023.

    Ikindi kintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwa beshye ni itangazo ryagiye ahagaragara rivuga ko iyi kipe ishaka ko abafana batanga amafaranga bakagura Joachiam Ojera kandi byari byaramaze kurangira bigakwirakwizwa ku maradio menshi akomeye, amafaranga amaze kuboneka umukinnyi bahise bamwemerera kuza mu myitozo.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka kuzajya busohora amakuru mu gihe abantu benshi bari mu gihirahiro batazi uko bimeze kubera ibihuha bizajya biba byavuzwe cyane kugirango amakuru ntajya asohoka benshi bajye birukira kumbuga nkoranyambaga zayo bagiye kureba ibyo ikipe yatangaje.

    Ibi Rayon Sports yatangiye gukora cyane ko yanahaye akazi abarimo Ngabo Roben bashinzwe itumanaho muri iyi kipe, bikunze gukorwa cyane n'amakipe akomeye yo kumugabane w'iburayi ndetse namwe akomeye muri Afurika kuko ntacyo ni kimwe mu bintu byinjiriza ikipe ndetse amafaranga atari macye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/biri-guterwa-niki-kugirango-ikipe-ya-rayon-sports-ikomeze-kubeshya-abanyarwanda-uko-yishakiye/

  • Burya ngo akeza karigura koko! Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yabonye ikipe nshya igiye ku mufata neza -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23, Dylan George Francis Maes yamaze gusinyira ikipe ya NK Tolmin yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia.

    Ni nyuma yo gutandukana n'ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Cyprus ya Alki Oroklini atagiriyemo ibihe byiza cyane ko yayimazemo amezi 6 gusa.

    Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga nibwo iyi kipe yerekanye uyu musore w'imyaka 22 ukina mu mutima w'ubwugarizi.

    Source : https://yegob.rw/burya-ngo-akeza-karigura-koko-myugariro-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yabonye-ikipe-nshya-igiye-ku-mufata-neza-amafoto/

  • Ntago nkunda ibintu by’umwanda! Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Rema yanze kuririmbira abafana be ahubwo ababwira amagambo batari biteze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Rema yanze kuririmbira abafana be muri Atalanta nyuma yo kutishimira imitegurire y'aho igitaramo cyari kigiye kubera, avuga ko ari ukumusuzugura ndetse no gusuzugura Afrobeat muri rusange.

    Kuri uyu wa 27/07/2023, umuhanzi Rema yasubikiye igitaramo imbere y'abafana be kubera impamvu yatanze ko bamusuzuguye ndetse bagasuzugura injyana ya Afrobeat muri rusange.

    Uyu muhanzi wari witezwe ku rubyiniro, yaje kuza nk'uje kuririmbira abafana be, hanyuma ahita abamenyesha ko adakunda ibintu by'umwanda akaba ariyo mpamvu ahagaritse igitaramo cye yari agiye gukora.

    Rema yagize ati 'Afrobeat ni nini kurusha ibi. Ntabwo nkunda ibintu bibi kandi nkunda abafana banjye. Ngiye gusubika iki gitaramo kubera ko ibi ni ukutanyubaha ndetse no kutubaha injyana na Afrobeat.'

    Source : https://yegob.rw/ntago-nkunda-ibintu-byumwanda-umuhanzi-wumunya-nigeria-rema-yanze-kuririmbira-abafana-be-ahubwo-ababwira-amagambo-batari-biteze/

  • Miss Igisabo nawe yogoshe igipara! Nyuma ya Uwicyeza Pamela, Miss Uwase Hirwa Honorine ‘Miss Igisabo’ nawe yashyize hanze amashusho agaragara yogoshe umusatsi wose awumaraho (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mezi make ashije, Uwicyeza Pamela yagaragaye yogoshe umusatsi wose yawumazeho maze abantu benshi bacika ururondogoro.

    Uwicyeza Pamela witabiriye Miss Rwanda 2019 niwe wabanje kogosha igipara

    None na Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo, witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017, agatwara ikamba ry'uwamenyekanye cyane (Miss Popularity), nawe yogoshe umusatsi wose awumaraho.

    Ni amashusho Miss Igisabo yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagaragaye arimo yifata amashusho yogoshe umusatsi wose ibizwi nk'igipara ku mutwe.

    Source : https://yegob.rw/miss-igisabo-nawe-yogoshe-igipara-nyuma-ya-uwicyeza-pamela-miss-uwase-hirwa-honorine-miss-igisabo-nawe-yashyize-hanze-amashusho-agaragara-yogoshe-umusatsi-wose-awumaraho-videwo/

  • Ibyo kuba ari umukobwa yabyirengagije maze ahita akuramo umwenda! Rutahizamu w’ikipe y’abagore ya Nigeria yishimiye itsinzi mu buryo budasanzwe – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Assisat Oshoala akomeje kugarukwaho cyane nyuma yo gufasha ikipe ye ya Nigeria yatsinze Australia ibitego 3-2 mu gikombe cy'Isi cy'abagore.

    Nigeria niyo kipe ya mbere yo muri Africa yatsinze umukino muri iki gikombe cya 2023. Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.

    Assisat Oshoala abaye Umunya-Nigeria wa mbere utsinze mu bikombe by'Isi 3 bitandukanye nyuma y'aho muri uyu mukino atsinze igitego maze akishimira akuramo umwenda yari yambaye.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-kuba-ari-umukobwa-yabyirengagije-maze-ahita-akuramo-umwenda-rutahizamu-wikipe-yabagore-ya-nigeria-yishimiye-itsinzi-mu-buryo-budasanzwe-amafoto/