Blog

  • Umusore yasokanye umukunzi we agiye kumuterera ivi ‘amusaba ko yamubera umugore’ yamugaruye ari umurambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Nizamettin Gürsu wo muri Turkey yasokanye umukunzi we ku musozi ngo ahamubwirire iby'umubano wabo (gutera ivi) ariko nta masegonda ibyishimo byabo byamaze.

    Nizamettin n'umukunzi we witwa Yesim Demir w'imyaka 39 bari mu byishimo bidasanzwe, maze umusore ubwo yasubiraga mu modoka agiye kuzana ifunguro, yumvise urusaku rw'umuntu utaka, agarutse yihuta asanga ari umukunzi we wamaze kugwa mu manga.

    Yahamagaye ubutabazi ariko ntacyo byatanze, kuko aho bahagereye bagerageje gushitura umutima biba iby'ubusa, kuko yari yashizemo umwuka.

    Nizamettin yabwiye itangazamakuru ati 'Nahisemo aha hantu kugira ngo tuzagire urwibutso rwiza rw'igihe namusabye ko tubana.'

    Uyu musore yemeje ko mbere yo kuhaza bari banyoye inzoga ariko zitari nyinshi, bigakekwa ko umukunzi we yari yasinze, akabura imbaraga zo kwigenzura.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yasokanye-umukunzi-we-agiye-kumuterera-ivi-amusaba-ko-yamubera-umugore-yamugaruye-ari-umurambo/

  • Ikitabuze mu rutoki ni amakoma! Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje amakuru atunguranye ku byo gushaka umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sheebah Karungi yamaganye ibyo gushaka umugabo avuga ko atari ibintu by'ibanze byo kwirukira.

    Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatunguye abantu atangaza ko adakwiye kwirukira gushaka umugabo nubwo bamwe mu bagande babona ko akwiye gushaka umugabo.

    Uyu muhanzikazi wahoze muri label ya Team No Sleep, aganira Cindy, yavuze ko gushaka umugabo ari ikintu gihoraho kandi atari ibintu byo kwihitira.

    Sheebah yagize ati 'Umugabo si ikintu kiza rimwe mu buzima, isaha n'isaha wahura n'umugabo ikibazo ni igihe. Ariko gushaka ntabwo ari ibintu byo kwihutirwa.'

    Sheebah Karungi yagaragaje ko we icyo ashyize imbere ari kubaka aho azaba heza by'iteka aho kwihutira gushaka umugabo atabanje kwiyubaka bihagije.

    Nyuma yo kumubwira ibyo byose, Sheebah Karungi yagiriye inama Cindy yo gusoma igitabo cyitwa 'Talent is Overrated' amubwira ko azakuramo inama zirenze imwe.

    Source : https://yegob.rw/ikitabuze-mu-rutoki-ni-amakoma-umuhanzikazi-sheebah-karungi-yatangaje-amakuru-atunguranye-ku-byo-gushaka-umugabo/

  • Rayon Sports yaragambaniwe! Abakinnyi 2 b’abanyamahanga baguzwe muri Murera nta kintu kibarimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe gito cyane abakinnyi 2 b'abanyamahanga baguzwe muri Rayon Sports, bagaragaje urwego ruri hasi cyane ku buryo bamwe mu bakinnyi ndetse n'abakunzi b'iyi kipe ntibanyuzwe n'imikinire yabo.

    Aba bakinnyi bose ni abagande, aribo rutahizamu Charles Bbaale ndetse n'umunyezamu Simon Tamale.

    Ku munsi w'ejo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, Rayon Sports yakinnye n'agakipe karimo abahoze ari abayobozi bayo maze umukino urangira Murera ikanyagiye ibitego 9-0.

    Gusa nyuma y'uyu mukino, bamwe mu bakinnyi b'aka gakipe, batangaje ka umuntu waguze Charles Bbaale yagambaniye Rayon Sports ngo kuko umupira atawuhamya neza.

    Umunyamakuru Axel Rugangura wa Radiyo Rwanda, nawe yatangaje ko ubwo yaganiraga n'umunyezamu usanzwe muri Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yamumbwiye ko umunyezamu Simon Tamale nta kintu amurusha habe na gato ngo kuko urwego rwe ruri hasi.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yaragambaniwe-abakinnyi-2-babanyamahanga-baguzwe-muri-murera-nta-kintu-kibarimo/

  • Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9 Charles Bbaale agira uruhare mu bitego hafi ya byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe ibitego 9 Charles Bbaale agira uruhare mu bitego hafi ya byose

    Ku munsi wejo hashize tariki ya 28 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo gukora imyitozo yakinnye n'ikipe ya Brothers umukino ubonekamo ibitego 9 ku busa bwa Brothers FC.

    Wari umukino umutoza Yamen Zelfani yatangiriyeho kugirango arebe ikipe ashobora kuzakoresha ku munsi wejo ubwo bazaba bakina na Vitalo FC yo mu gihugu cy'u Burundi.

    Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mukino byayisabye iminota itarenze 45 kugirango ibe yabonye ibitego bigera kuri 4 byatsinzwe na Mbirizi Eric watsinze 2 ndetse na Ndekwe Flex watsinze 2 igice cya mbere kirangira gutyo.

    Mu gice cya kabiri umutoza yaje akora impinduka yinjizamo abarimo Ojera, Charles Bbaale ndetse na Youseff Rharb ariko rutahizamu Charles Bbaale atungura abantu nyuma yo gutsinda ibitego 2 agatanga n'imipira ivamo ibitego igera kuri 3 mu bitego 5 byabonetse mu gice cya kabiri umukino urangira ari ibitego 9-0 bwa Brothers.

    Ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports izakomeza imikino ya gishuti ikina n'ikipe ya Vitalo FC yo mu gihugu cy'u Burundi igomba kurara hano mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yanyagiye-ikipe-ibitego-9-charles-bbaale-agira-uruhare-mu-bitego-hafi-ya-byose/

  • Uziko nta mucyeba icyigira hano mu Rwanda! APR FC yamaze gutanga abakinnyi 2 mu ikipe bihora bihanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uziko nta mucyeba icyigira hano mu Rwanda! APR FC yamaze gutanga abakinnyi 2 mu ikipe bihora bihanganye

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa imikino myinshi, yamaze gutiza abakinnyi 2 muri iyo kipe ititaye kukuba yarayitsinze igihe kinini.

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yatanze abakinnyi babiri muri AS Kigali barimo Ishimwe Fiston ndetse na Itangishaka Blaize. Aba bakinnyi bari baranze kuva muri APR FC bashaka guhabwa urupapuro rubarekura ariko baje kwemera kwerekeza muri AS Kigali.

    APR FC nubwo yatije abakinnyi ikipe ya AS Kigali imaze igihe kinini itabasha kuyitsinda mu mikino myinshi bimaze guhura. AS KIGALI muri uyu mwaka izaba itamerewe neza nyuma yo guseserwa n'abari abayobozi bayo bayobowe na Shema Fabrice bayishyiragamo amafaranga atari macye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uziko-nta-mucyeba-icyigira-hano-mu-rwanda-apr-fc-yamaze-gutanga-abakinnyi-2-mu-ikipe-bihora-bihanganye/

  • Uziko nta mucyeba icyigira hano mu Rwanda! APR FC yamaze gutanga abakinnyi 2 mu ikipe bihora bihanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uziko nta mucyeba icyigira hano mu Rwanda! APR FC yamaze gutanga abakinnyi 2 mu ikipe bihora bihanganye

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa imikino myinshi, yamaze gutiza abakinnyi 2 muri iyo kipe ititaye kukuba yarayitsinze igihe kinini.

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yatanze abakinnyi babiri muri AS Kigali barimo Ishimwe Fiston ndetse na Itangishaka Blaize. Aba bakinnyi bari baranze kuva muri APR FC bashaka guhabwa urupapuro rubarekura ariko baje kwemera kwerekeza muri AS Kigali.

    APR FC nubwo yatije abakinnyi ikipe ya AS Kigali imaze igihe kinini itabasha kuyitsinda mu mikino myinshi bimaze guhura. AS KIGALI muri uyu mwaka izaba itamerewe neza nyuma yo guseserwa n'abari abayobozi bayo bayobowe na Shema Fabrice bayishyiragamo amafaranga atari macye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uziko-nta-mucyeba-icyigira-hano-mu-rwanda-apr-fc-yamaze-gutanga-abakinnyi-2-mu-ikipe-bihora-bihanganye-2/

  • Cristiano Ronaldo niwe uyoyoboye! Abakinnyi 7… – #rwanda #RwOT

    Abagore n’abakinnyi cyangwa se abakunzi babo ni kimwe mu bikurura abantu kandi bikavugwaho cyane. 

    Bamwe muri aba bagore babaye ibyamamare kubera kujya gushyigikira abagabo ku bibuga cyangwa se bitewe n’uko basa, ugasanga bamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga zabo kubera amafoto y’ibimero bashyiraho.

    Muri iyi nkuru, InyaRwanda yabakusanyirije urutonde rw’abakinnyi bafite abagore b’uburanga kurusha abandi kugeza ubu:

    7.Mauro Icard 

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine, ukina asatira mu ikipe ya Galatasaray afite umugore nawe ukomoka muri Argentine witwa Wanda Nara. Uyu mugore yahoze ari umunyamakuru kuri television ndetse yahoze akora n’akazi ko gushakira amakipe abakinnyi.

    Mauro Icard yatangiye gukundana mu ibanga na Wanda Nara tariki 7 Kamena muri 2014 nyuma y’uko atandukanye na Maxi Lopez wahoze akinana n’uyu mukinnyi.

    Kuva aba bombi batangira kubana bamaze kubyarana abana 2 b’abakobwa aribo Francesca ndetse na Isabella. 

    Wanda Nara ni umushoramarikazi ndetse akabifatanya no kuba umunyamiderikazi. 

    Uyu mugore ufite uburanga, kuri Instagram ye akurikirwa n’abagera kuri miliyoni 17.

    Umugore wa Icard 

    6.Sergio Ramos

    Uyu ni myugariro ukomoka muri Espagne akaba yarahoze akina mu ikipe ya Paris Saint-Germain gusa ubu nta kipe afite.

     Sergio Ramos afite umugore nawe ukomoka muri Espagne witwa Pilar Rubio akaba akora kuri televisiyo yitwa La Sexta.

    Aba bombi batangiye gukundana muri 2012 maze muri 2019 aba aribwo bakora ubukwe ku mugaragaro. Kugeza ubu Sergio Ramos na Pilar Rubio bafitanye abana 4,uyu mugore w’uburanga afite abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni 10.

    Umugore wa Ramos 

    5.Illkay Gundogan

    Uyu mukinnyi uheruka ukina mu kibuga hagati ,uheruka kugurwa na FC Barcelona niwe uza kuri uyu mwanya mu bakinnyi bafite abagore beza. Gundogan afite umugore witwa Sara Arfaoui.

    Batangiye gukundana muri 2021 mu kwezi kwa 07,batangaje urukundo rwabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Gundogan afata amashusho barikumwe maze ayasangiza abamukurikirana.

    Umwana wabo wa mbere bamwibarutse mu kwezi Kwa 3 muri uyu mwaka.

     Kugeza ubu Sara Arfaoui afite abamukurikirana kuri Instagram bagera ku bihumbi 600.

    Umugore wa Illkay Gundogan 

    4. David de Gea

    Umunyezamu ukomoka muri Espagne ndetse akaba aherutse no gutandukana na Manchester United, afite umugore witwa Edurne García Almagro w’imyaka 37.

    Uyu mugore nawe akomoka muri Espagne, ubusanzwe ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi ndetse akaba n’umunyamakurukazi.

    Edurne García Almagro na David de Gea batangiye gukundana muri 201,baje kwibaruka imfura yabo nyuma  y’umwaka bise Yanay muri 202.

    Uyu mugore w’ikimero afite abamukurikirana kuri Instagram barenga Miliyoni 2.

    Umugore wa De Gea 

    3.Raphinha

    Raphinha ukina mu ikipe ya FC Barcelona nawe aza mu bakinnyi bafite abagore beza. Afite umugore witwa Natalia Rodrigues w’imyaka 23 gusa akaba azwi ku izina rya Taia.

    Uyu mukinnyi n’uyu mugore we batangiye gukundana mu mpeshyi ya 2021 gusa aba bombi bari baziranye kuva bakiri bato iwabo muri Brazil guhera muri 2013 nyuma bagenda baba inshuti gake gake.

    Mu Kwezi kwa 12 muri 2021 nibwo Raphinha yasabye Natalia Rodrigues ko yamubera umugore maze arabyemera,mu Kwezi kwa 02 muri 2022 bahise bakora ubukwe.

    Umwana wabo wa mbere bamwibarutse muri uyu mwaka mu kwezi Kwa 05.Natalia Rodrigues kuri ubu akurikiranwa n’abagera ku bihumbi 300 kuri Instagram ye.

    Umugore wa Raphinha 

    2.Lionel Messi

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine uheruka gusinya mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika niwe uza ku mwanya wa 2 mu bakinnyi bafite abagore beza. Afite umugore witwa Antonella Rocuzzo nawe ukomoka muri Argentine.

    Aba bombi barakuranye bakundana maze baza gufata umwanzuro wo gukora ubukwe muri 2017 bamaranye imyaka 20. Antonella Rocuzzo na Lionel Messi bamaze kubyarana abana 3,Thiago bibarutse muri 2012,Mateo bibarutse muri 2015 ndetse na Ciro, babyaye muri 2018.

    Antonella Rocuzzo  afite abamukurikirana bagera kuri miliyoni 36.

    Umugore wa Lionel Messi 

    1.Cristiano Ronaldo

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse na Al Nassr yo muri Saudi Arabia niwe uyoboboye abandi bakinnyi bose mu kugira umugore ufite uburanga kurusha abandi 

    Umugore wa Cristiano Ronaldo yitwa Georgina Rodriguez ,bahuye muri 2016 ubwo uyu mugore yakoraga mu iduka ry’ibicuruzwa bya Gucci riherereye i Madrid bahita batangira no gukundana.

    Kuri ubu bamaze kubyarana abana 3 gusa abariho ni 2.

    Mu 2017 bababyaranye umwana w’umukobwa bamwita Alana Martina maze no mu 2022 babyara abandi b’impanga gusa uwabashije kubaho ni umwe w’umukobwa bise Bella Esmeralda.

    Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne akaba ari n’umunyamiderikazi afite abamukurikirana kuri Instagram barenga Miliyoni 30.

    Umugore wa Cristiano Ronaldo 

    Cristiano Ronaldo niwe uyuboye urutonde rw’abakinnyi bafite abagore beza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132526/cristiano-ronaldo-niwe-uyoyoboye-abakinnyi-7-bafite-abagore-beza-cyane-kurusha-abandi-ku-i-132526.html

  • Amatike y’umukino wa APR FC na Rayon Sports yageze ku isoko #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira hanze amatike yo ku mukino wa Super Cup 2023 uzahuza Rayon Sports na APR FC.

    Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’amanywa.

    Uyu mukino uzahuza ikipe yegukanye shampiyona ya 2022-23 ari yo APR FC na Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2023.

    Ni umukino utegerejwe na benshi cyane aho abafana ba APR FC bafite amatsiko yo kubona abanyamahanga mu ikipe yabo nyuma y’imyaka 11 batabakinisha.

    FERWAFA yamaze gushyira hanze ibiciro aho itike igurwa ukanze *939#, itike ya make ni ibihumbi 3, ahatwikiriye ni ibihumbi 10 ni mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 30.

    Amatike ya Super Cup yageze ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amatike-y-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-yageze-ku-isoko

  • Ese hagati ya APR Fc na Murera hari izarya kuri aya madorari? Hamenyekanye akavagari k’amafaranga ahabwa buri kipe yageze kure mu mikino ny’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC na Rayon Sports nizo kipe zizahagararira u Rwanda mu mikino ny'Afurika izatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama 2023.

    Usibye Rayon Sports yigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nta kipe yindi yo mu Rwanda yigeze ikandagira mu matsinda y'imikino ny'Afurika.

    Hamenyekanye akayabo k'amamiliyoni ikipe yamaze kugera mu matsinda y'iyi mikino ny'Afurika ihabwa. Muri CAF Champions League APR FC izahagararira u Rwanda, dore amafaranga buri kipe ihabwa iyo yageze mu matsinda.

    Ikipe yabaye iya 3 na 4 mu matsinda ya CAF Champions League ihabwa arenga miliyoni 700Frw, iyageze muri 1/4 igahabwa miliyoni 900Frw, igageze muri 1/2 ihabwa miliyari 1.2 Frw, iyatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyari 2 Frw naho iyatwaye CAF Champions League igahabwa miliyari 4 Frw.

    Ni mu gihe kandi muri CAF Confederation Cup harimo na Rayon Sports, dore amafaranga ikipe yageze kure ihabwa.

    Ikipe yabaye iya 3 na 4 mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ihabwa arenga miliyoni 400Frw, iyageze muri 1/4 igahabwa miliyoni 550Frw, igageze muri 1/2 ihabwa miliyoni 750 Frw, iyatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyari 1 Frw naho iyatwaye CAF Champions League igahabwa miliyari 2 Frw.

     

    Source : https://yegob.rw/ese-hagati-ya-apr-fc-na-murera-hari-izarya-kuri-aya-madorari-hamenyekanye-akavagari-kamafaranga-ahabwa-buri-kipe-yageze-kure-mu-mikino-nyafurika/

  • Ibi n’abasore byarabananiye! Umusaza uri hafi kuzuza imyaka ijana yatunguye abantu benshi bitewe n’ukunu akora imyitozo ngororamubiri aterura ibyuma -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 91 akomeje kuvugusha benshi kubera uburyo akora imyitozo ngororamubiri ndetse akaba agaragara nk'ukiri umusore kubera umubiri we wubakitse bisanzwe bimenyerewe ku basore b'ibigango. Gusa hari ibitangaje kuri we.

    Jim Arrington ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, afatwa nk'umuntu wubatse umubiri kurusha abandi bose bakuze ku Isi, aho yamaze kwandika mu gitabo cy'abanyaduhiro cya Guiness World Record.

    Source : https://yegob.rw/ibi-nabasore-byarabananiye-umusaza-uri-hafi-kuzuza-imyaka-ijana-yatunguye-abantu-benshi-bitewe-nukunu-akora-imyitozo-ngororamubiri-aterura-ibyuma/