Blog

  • Abantu batandukanye b’ibyamamare bashenguwe n'urupfu rwa Producer Junior Multisystem witabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo kuwa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, abakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda batunguwe no kumva inkuru y'incamugongo y'uko Producer Junior Multisystem yitabye Imana.

    Ibyamamare bitandukanye bikomeje kugaragaza akababaro batewe n'urupfu rw'uyu mu Producer wubatse izina kubera indirimbo yakozwe zigakundwa cyane mu Rwanda.

    King James baherutse gukorana indirimbo y'Imana bise 'Nkomeza' yashenguwe n'urupfu rwa Junior, yagize ati 'Rimwe na rimwe umuntu abura icyo avuga kubera agahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nshuti.'

    Badram yagize ati 'Muvandimwe ruhukira mu mahoro, waduhaye ibyishimo uduha amafaranga udukorera imiziki yatumye beshi baba ibyamamare kumubumbe Imana yagukunzecyane ikujyana mu bayo ariyo nzira yatwese. Uruhukire mumahoro.'

    Shaddyboo na we ni umwe mu basabiye uyu mugabo kuruhukira mu mahoro. Uncle Austin na we yerekanye ko ari mu bihe bitoroshye ati'Nta magambo mfite yo kuvuga. Roho yawe iruhukire mu mahoro munyabigwi.'

    The Ben ari mu bifurije kuruhukira mu mahoro Junior Multisystem wanamukoreye zimwe mu ndirimbo. Christopher Muneza ati'Mu kuri ntacyo mfite cyo kuvuga ndababaye.'

    Safi akomeza agira ati'Ndabizi muvandimwe uri mu ijuru urimo ucuranga piano. Roho yawe iruhukire mu mahoro.'

    Meddy Saleh uyi ati'Uruhukire mu mahoro. 'Oda Paccy yerekanye ko bitoroshye ku bw'ibihe yanyuranyemo na Junior Multisystem, aho nawe yagize ati 'Hari inkuru igoye kumva Imana ikwakire muvandimwe kuva muri 2009 wari umuntu wanjye.'

    Safi Madiba we yagize ati'Ntacyo mfite cyo kuvuga kugera ubwo tuzongera guhura muvandimwe.'

    Source : https://yegob.rw/abantu-batandukanye-bibyamamare-bashenguwe-nurupfu-rwa-producer-junior-multisystem-witabye-imana/

  • “Nta muntu kampara” Uwayezu Jean Fidèle yamaze amatsiko abafana ba Rayon Sports bashaka ko akomeza kubayobora ikipe yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle uyobora ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ahazaza he ari umuyobozi w'iyi kipe, asigajemo igihe gito.

    Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2023, Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Televiziyo Rwanda, yavuze ko manda ye y'imyaka 4 nirangira azahita aha amahirwe undi akayobora.

    Uwayezu yabajijwe niba azongera kwiyamamariza indi manda, doreko ko ngo hari abafana ba Rayon Sports bifiza ko akomeza kuyobora iyi kipe kuko yayishyize ku murongo.

    Jean Fidèle yagize ati 'Nsigaje umwaka umwe n'amazi 2. Kuyobora Rayon Sports harimo imvune, maze kunanairwa. Ndifuza ko undi yaza nawe akayobora imyaka 4, kuko mfite umuryango nkwiye kwitaho, umuntu ntabwo ari kampara uzaza nzamufata mwerekere.'

    Source : https://yegob.rw/nta-muntu-kampara-uwayezu-jean-fidele-yamaze-amatsiko-abafana-ba-rayon-sports-bashaka-ko-akomeza-kubayobora-ikipe-yabo/

  • Yamen Zelfani yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports abakinnyi 3 ashaka nyuma yo guterwa gapapu na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamen Zelfani yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports abakinnyi 3 ashaka nyuma yo guterwa gapapu na Police FC

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports abakinnyi 3 yifuza nyuma yo kubona abo afite hari ibyo batamuhereza.

    Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ariko ikina umukino wa gishuti n'ikipe yitwa Brothers FC y'abakinnyi bakanyujijeho bayitsinda ibitego 9-0.

    Yamen Zelfani mu myitozo amaze iminsi akoresha abona ikipe ya Rayon Sports ikomeye ariko hari abakinnyi ibura kugirango ikomere kurusha uko benshi bayiteze muri Shampiyona y'uyu mwaka ugiye kuza sezo 2023/2024.

    Uyu mutoza amakuru twamenye ni uko yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yifuza umukinnyi ukina neza mu mutima w'ubwugarizi, agashaka umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko ajyana imipira imbere nka nimero 8 ndetse n'umukinnyi ukina nka rutahizamu nimero 9.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamereye ko buzabamuha ndetse hari n'ibiganiro byatangiye kubakinnyi bakomeye bazaba baturutse hanze y'u Rwanda. Uwavugwaga yari Bigirimana Abedi ubu akaba yamaze kugurwa na Police FC ariko ibiganiro n'abandi bivugwa ko bigeze kure.

     

     

    Source : https://yegob.rw/yamen-zelfani-yamenyesheje-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-abakinnyi-3-ashaka-nyuma-yo-guterwa-gapapu-na-police-fc/

  • Mbega akaga ababyeyi baguranishije uruhinja telephone – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore we bakoze amarorerwa bagurisha umwana wabo w'umuhungu w'amezi umunani maze bagura terefone ya Iphone 14 ku girango babone uko bazajya bafata amashusho yo gushira ku mbuga nkoranyambaga.

    Umupolisi mukuru yavuze ko ibi byabaye byamenyekanye nyuma yuko abaturage bo mu face Ganganagar ka panihati hafi ya Kolkata arinaho byabereye.

    Gusa Umugore yamaze gutabwa muri yombi mu gihe umugabo agikomeje gushakishwa.

    Source : https://yegob.rw/amahano-aragwira-umugabo-numugore-we-bagurishije-uruhinja-bagura-terefone/

  • Abakinnyi 11 umutoza w’ikipe ya Rayon Sports azabanza mu kibuga ku munsi wejo hagaragayemo umukinnyi ukomeje gutungurana umwaka ushize byari byanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 11 umutoza w'ikipe ya Rayon Sports azabanza mu kibuga ku munsi wejo hagaragayemo umukinnyi ukomeje gutungurana umwaka ushize byari byanze

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'imyitozo ikomeye imaze iminsi ikora, ku munsi w'ejo izakina umukino wa gishuti n'ikipe ya Vitalo FC.

    Mu myitozo Yamen Zelfani amaze iminsi akoresha akomeje gutungurwa n'umukinnyi umwaka ushize abafana bari baranze w'ikipe ya Rayon Sports, Mbirizi Eric. Abafana kugeza ubu ntibumva ukuntu uyu mukinnyi yisubiyeho Kandi umwaka ushize byari byaranze.

    Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports izabanza mu kibuga kuri iki cyumwe ku isaha ya Saa kumi benshi bashyiragamo Bigirimana Abedi ariko nyuma yo kwerekeza muri Police FC harazamo Mbirizi Eric.

    11 umutoza Yamen Zelfani azakoresha

    Mu izamu: Simon Tamale

    Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Nsabimana Aimable, Serumogo Ally, Bugingo Hakim

    Abo hagati: Aruna Moussa Madjaliwa, Mbirizi Eric, Jonathan Ifunga Ifaso

    Ba rutahizamu: Charles Bbaale, Joachiam Ojera, Youseff Rharb

     

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-umutoza-wikipe-ya-rayon-sports-azabanza-mu-kibuga-ku-munsi-wejo-hagaragayemo-umukinnyi-ukomeje-gutungurana-umwaka-ushize-byari-byanze/

  • Imodoka itwara ibinyobwa bya Bralirwa yakoze impanuka ikomeye cyane ifunga umuhanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka itwara ibinyobwa bya Blarirwa yakoreye impanuka ikomeye cyane mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango ifunga umuhanda.

    Iyi mpanuka yabaye ubwo yaritwaye ibinyobwa ibijyanye mu mujyi wa Kigali.

    Abaturage batuye aho hafi bahise bahasesekara baje kwifatira inzoga zo kwinywera biba ibyubusa kubera ko abashinzwe umutekano bahise bahagera.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-itwara-ibinyobwa-bya-burarirwa-yakoze-impanuka-ikomeye-cyane-ifunga-umuhanda/

  • Inkumi zi Kigali ntizizibagirwa:Bien-Aime, R… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, umuvangamuziki Dj Marnaud yongeye gusubiza agatima k'abanyabirori mu gitereko mu gitaramo 'Marnaud Music Therapy' yahurijemo abahanzi bakunzwe barimo Bien-Aime uzwi muri Sauti Sol, Ruti Joel na Mike Kayihura.

    Uretse kuba abanyabirori bari bakumbuye kwitabira ibitaramo birangira bashize ipfa, uyu muvangamuziki yahurije hamwe abahanzi b'abahanga cyane mu muziki w'umwimerere [Live Music] kandi bafite indirimbo zikunzwe mu buryo butangaje.

    Kuva ku isaha ya saa Tatu n'igice, umuvangamuziki akaba n'umuhanzi uzwi cyane mu muziki nyarwanda, Dj Pius yatangiye gushyushya abantu bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower, mu njyana zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Nyuma ye,aba-Dj barimo Dj Toxxyk na Dj Marnaud babanje kukanyuzaho basusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu njyana ziganjemo Afro Beats na Amapiano, benshi barahaguruka barabyina, abandi bari gusoma ku gatama,natwe turi kwandika.

     Ku isaha ya Saa Yine zuzuye ibyamamare mu nguni zitandukanye byatangiye kwinjira muri iki gitaramo birimo Umunyamakuru  Martina Abera ukorera KC2, Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment itegura ibitaramo, Nyampinga Meghan Nimwiza wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 n'abandi batandukanye.

    Uretse ibyamamare,inkumi z'ikimero zari zambaye bitangaje ntizatanzwe kuko zitabiriye ku bwinshi, abasore basohokanye abakunzi, abagabo bari kumwe n'abagore babo. Kugeza ku isaha ya saa yine n'igice igitaramo cyatangiye guhindura isura nyuma yo gutangaza ko bagiye kwakira umuhanzi wa mbere.

    Abanya-Kigali bashimangiye urukundo bafitiye Ruti Joel

    Saa yine n'iminota 40 [22:40PM] nibwo umuhanzi Ruti Joel yuriye urubyiniro yakirwa n'akamo k'inkumi zitabiriye iki gitaramo abanza kubatera imitoma, atangirana n'indirimbo 'Cunda' iri kuri album nshya yise 'Musomandera', bamufasha kuyiririmba ijambo ku rindi nk’uko amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda abigaragaza.

    Nyuma uyu musore yacanzemo 'Amaliza' nayo iri kuri album 'Musomandera' benshi barambura amaboko batangira kubyina nk'intore, ari nako baririmba iyi ndirimbo iri mu zakunzwe kuri iyi album. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rutangaje yongera guhamya ko ntawe bahanganiye umwanya wa mbere mu njyana ya gakondo.


    Ageze ku ndirimbo 'Igikobwa' yamwubakiye izina cyane yavuze ko 'Nyituye ibikobwa byose byiza, ese abakobwa bo mu Rwanda murabizi ko muri beza, murabizi se ko tubakunda? ' maze atangira kuyiririmba ari nako abanyakigali bakomeza kwizihirwa.

    Bamwe mu baganiriye na InyaRwanda nyuma yo gutarama kwa Ruti Joel, bavuze ko ubuhanga uyu musore yibitseho butandukanye n'ubwo abandi bahanzi kuko aba ari kuririmba umuziki ufitanye isano n'abanyarwanda, kandi ugahuza nabo yaba mu mitima no mu matwi.

    Inkumi z'i Kigali zishimiye bikomeye Mike Kayihura

    Saa 23:13 PM umuhanzi Mike Kayihura ukunzwe na benshi kubera ubuhanga yibitseho mu kuririmba umuziki w'umwimerere, yuriye urubyiniro ari kumwe n'itsinda rimufasha gucuranga batangirira ku ndirimbo '6:30' imaze igihe hanze maze abakobwa barishima karahava.

    Agitangira kuririmba benshi muri bo bazamuye Telephone zabo, batangira gufata amashusho y'uyu musore batangira kumufasha kuririmba zimwe mu ndirimbo afite zikunzwe. Ageze kuri 'Zuba' indangurura majwi yayirekeye abantu bamufasha kuyiririmba ari nako bakomeza kumufata amashusho.

    'Jaribu' yashyize hanze mu ntangiriro za 2021, yatumye uyu muhanzi yongera kubona ko akunzwe i Kigali ku kigero cyo hejuru kuko abantu bari bayizi kuva ku itangira kugeza isoje. 'Sabrina' yakoranye na Kivumbi King ikamuzamurira izina nayo iri mu zaririmbwe cyane n'abantu bitabiriye iki gitaramo.

    Nyuma yo kuririmba indirimbo eshanu, abantu bakazakirana urukundo rwinshi, uyu musore yarengejeho izindi ebyiri 'Anytime' na 'Tuza' ziri mu zakunzwe cyane zakiranwa yombi asoza ashimira Dj Marnaud wateguye iki gitaramo n'abandi bafatanyije.

    Bien-Aime yeretswe urukundo rwinshi afatwa n'amarangamutima

    Saa 23:55PM Umuhanzi Bien-Aime yakiriwe ku rubyiniro atangira kuririmba, abakobwa bakoma akaruru bamwakirana ibyishimo byatumye yongera guhamya urukundo afitiye u Rwanda ati ' Nkunda Kigali cyane'

    Yahise atangirira ku ndirimbo 'Extravaganza' itsinda rya Sauti Sol ryashyize hanze mu 2019, ikaba ikimenyebose ku mugabane wa Afurika. Iyi ndirimbo byatunguranye cyane uburyo abanya-Kigali bayizi ijambo ku rindi.

    Mu myambaro y'ubururu, isengeri y'umweru n'amarineti y'umukara, Bien-Aime yakomereje mu ndirimbo zakunzwe z'iri tsinda zirimo 'Short & Sweet' bakoranye n'Umuraperi Nyanshiski n'izindi zitandukanye.

    Nyuma yo kubanza indirimbo bakoreye hamwe nk'itsinda yanyujijeho indirimbo 'My baby' yakoranye n'Umuhanzikazi Ayra Star agitangira urugendo rwo kwikorana, abantu bari mu gitaramo bamwereka ko nayo iri mu zo babitse mu mitwe ndetse bamufasha no kuyibyina.

    Nyuma yongeye kuvangamo iyo yakoranye na Ayra Star ugezweho muri Afurika, Bien yahise aririmba 'Dimension' yakoranye n'umu-Dj Mpuzamahanga, Fully Focus nayo abanya- Kigali barayirimba kugeza irangiye, ahita acangamo 'Nerea' ya Sauti Sol yamenyekanye cyane kubera amazina baririmbyemo.

    'Wenda yaba Kagame' ijambo riri muri iyi ndirimbo ryatumye benshi iminwa idakoranaho kubera kuyiririmba, iri jambo kandi ryatumye abitabiriye iki gitaramo bongera gukoma akamo uyu musore ibyishimo bikomeje kumutaha.

    Nyuma ya 'Nerea' yahise aririmba 'Melanin' bakoranye na Patoranking, yakirwa neza, anyuzamo 'Nobody' iri mu zikunzwe mu Akarere muri iyi minsi yakoranye na 'Darassa' zakiranwa yombi. Nyuma y'izo zombi Bien yaririmbye 'Nana' yakoranye na JoeBoy ndetse na Joshua Baraka ukubutse mu Rwanda.

    'Shake your Bum Bum' na 'Suzanna' za Sauti Sol nizo uyu mugabo yasorejeho, nyuma y'isaha irengaho iminota ibiri yari amaze ku rubyinro abanya-Kigali bataha basingiza Dj Marnaud wateguye igitaramo gisoza ukwezi kwa Nyakanga kikabamara ipfa bari bamaranye iminsi.

    Nyuma yo gutarama, Dj Marnaud yatunguye Bien-Aime ku rubyiniro amuzanira umutsima [Cake] wo kwizihiza urukundo yeretswe mu gitaramo cya mbere yakoze ari wenyine hanze y'igihugu cye cy'amavuko cya Kenya.

    Bien Aime yavuze ko yishimye cyane ndetse ko atazibagirwa urukundo yeretswe n'abanya-Kigali ahantu afata nko mu rugo ha kabiri.

    Uyu mugabo yaherukaga kubwira InyaRwanda ko nasoza iki gitaramo arahita yerekeza muri Uganda gufata amshusho y'indirimbo yakoranye na Mike Kayihura.

    Bien-Aime wiyise 'Ruhara' yakiranywe ibyishimo byinshi n'abanya-Kigali mu gitaramo cya Dj Marnaud

    Bien-Aime yifashishije indirimbo zakunzwe z'itsinda Sauti Sol mu gususurutsa abanya-Kigali bitabiriye iki gitaramo

    Bien-Aime yanyujijemo indirimbo zikunzwe zirimo 'My baby' yakoranye na Ayra Star na 'Nobody' yakoranye na Darassa zirishimirwa cyane

    Dj Marnaud yatunguye Bien-Aime ku rubyiniro amuzanira 'Umutsima' wo kwishimira urukundo yeretswe mu gitaramo cya mbere yakoze ari wenyine hanze y'igihugu cy'amavuko

    Inkumi z'i Kigali zeretse urukundo rudasanzwe Bien-Aime uzwi mu itsinda rya Sauti Sol

    Ruti Joel yongeye gushimangira ubuhangange bwe mu gitaramo yahuriyemo na Bien-Aime wo muri Kenya

    Ruti Joel yaririmbye indirimbo zigize alubumu nshya 'Musomandera' zakirwa neza n'abanya-Kigali bitabiriye igitaramo 'Marnaud Music Therapy'

    Indirimbo 'Cunda' na  'Amaliza' za Ruti Joel zazamuye amarangamutima y'abanyarwandakazi bari bitabiriye iki gitaramo

    Mike Kayihura yataramye biratinda mu gitaramio cya 'Marnaud Music Therapy' cyabaye mu ijoro ryatambutse

    Abanya-Kigali bongeye gushimangira urukundo bafitiye Mike Kayihura

    Indirimbo zirimo 'Tuza' na 'Anytime' za Mike Kayihura zazamuye ibyishimo  y'abitabiriye iki gitaramo

    Meghan Nimwiza Nyampinga w'u Rwanda 2019 yari mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kigali City Tower


    Martina Abera ukorera KC2 yishimiye abahanzi bataramye muri iki gitaramo

    Igitaramo kirangiye benshi babwiye InyaRwanda ko bishimiye kongera gutaramirwa bakimara ipfa, nyuma y'iminsi Umujyi wa Kigali uhagarika ibitaramo mu masaha yo gutangira

    Ibyishimo byari byinshi muri rusange muri iki gitaramo gisoje Ukwezi kwa Nyakanga kwaranzwe n'ubushyuhe buri hejuru cyane

    Ikinyobwa cya Heineken gikorwa na Bralirwa cyari kiganje ku meza y'abitabiriye 'Marnaud Musci Therapy'

    Dj Toxxy yanyujijemo asusurutsa abanya-Kigali mu njyana ya Afro-Beats

    Mbere yo kwakira Bien-Aime ku rubyiniro, ababyinnyi Grevis na Jordan Kallas babanje gusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu mbyino zigezweho z'Amapiano

    Dj Marnaud yatunguranye yongera kwerekana ubuhanga yibitseho bwo kubyina, umwuga yigeze kugerageza akiri umunyeshuri

    Dj Pius niwe winjije abantu muri iki gitaramo mu ruvange rw'injyana zakanyujijeho mu muziki zirimo Hip Hop n'zindi

    Kanda hano urebe andi mafoto yaranze igitaramo 'Marnaud Music Therapy'

    AMAFOTO: Freddy- Rwigema/ INYARWANDA
    “>

    AMASHUSHO: Dieudonne-Murenzi/INYARWANDA 
    “>
    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132528/inkumi-zi-kigali-ntizizibagirwabien-aime-ruti-joel-na-kayihura-bongeye-gushimangira-ubuhan-132528.html

  • Hashyizwe ku isoko umwenda w’ikipe y’igihugu ugura ibihumbi 100 Frw #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryashyize ku isoko imyenda y’ikipe y’igihugu y’abagore irimo gukinisha mu gikombe cy’Afurika.

    Ejo mu Rwanda muri Kigali Arena hatangiye igikombe cy’Afurika cy’abagore muri Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” aho kizasozwa tariki ya 5 Kanama 2023.

    U Rwanda rwakinnye umukino wa rwo wa mbere na Côte d’Ivoire aho rwaraye ruyitsinze amanota 64-35.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yaserukanye imyambaro mishya muri iki gikombe cy’Afurika isa n’ikozwe mu buryo bwa ‘Made in Rwanda’ aho harimo imigongo.

    Uyu mwambaro ukaba wamaze gushyirwa ku isoko aho urimo kugurishirizwa kuri Kigali Arena, ukaba urimo ugura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse uyu mwenda hari n’imipira (T-shirt) ya Rwanda nayo yagiye ku isoko irimo kugura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Imipira igura ibihumbi 15

    Umwambaro w’ikipe y’igihugu urimo kugura ibihumbi 100

    Ni wo barimo gukinana mu gikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hashyizwe-ku-isoko-umwenda-w-ikipe-y-igihugu-ugura-ibihumbi-100-frw

  • Bite bya Imanizabayo Marie Laurence wavunikiye ku mukino wa Côte d’Ivoire #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball, Imanizabayo Marie Laurence yaraye agiriye imvune ku mukino wa Côte d’Ivoire ishobora gutuma nta wundi mukino w’Igikombe cy’Afurika yongera gukina.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023 nibwo mu Rwanda hatangiye igikombe cy’Afurika mu bagore mu mukino wa Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023”.

    Mu mikino yabaye harimo n’uwafunguye itsinda A wo u Rwanda rwatsinze 64-35.

    Mu masegonda ya nyuma y’umukino, u Rwanda rwaje gutakaza umukinnyi, Imanizabayo Marie Laurence ndetse ashobora no kutongera kugaragara mu irushanwa.

    Yagize ikibazo cy’akagombambari k’iburyo (Cheville) ku buryo yakuwe mu kibuga n’akagare.

    Yanyujijwe mu cyuma amakuru ISIMBI yamenye ni uko basanze “Cheville” yavuye mu mwanya wayo gusa. Ntiharamenyekana igihe azamara hanze y’ikibuga ariko bishoboka ko atazongera kugaragara mu irushanwa.

    U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 saa 18h rukina na Angola.

    Imanizabayo Marie Laurence ashobora kutongera kugaragara mu irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-imanizabayo-marie-laurence-wavunikiye-ku-mukino-wa-cote-d-ivoire

  • Habaye iwabo mu bintu atakekaga! Kelvin Heart n’umuryango we batakagije u Rwanda karahava bitewe n’ibyo bahaboneye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Kevin Hart yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, ashima uko yakiriwe.

    Nyuma y'iminsi 11 avuye mu Rwanda, Kevin Hart, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ibihe yagiriye mu Rwanda, avuga ko yishimiye ubwiza bw'u Rwanda n'uko Abanyarwanda bamwakiriye muri rusange.

    Yanditse ati 'Umuryango wa Hart ufashe uyu mwanya ushimira u Rwanda ku bihe byiza mu buzima bwawo wagiriye mu Rwanda.'

    'Umuryango wanjye uzahora wishimira uburyo wakiriwe mu buryo butangaje. Muri beza cyane, sinabona icyo mvuga. Turabakunda cyane mwese.'

    Mu mashusho uyu muryango wafashe agaragaramo ingagi zo mu Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, uko yakiriwe agera kuri hoteli yacumbitsemo ubwo yari ageze mu Karere ka Musanze n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/habaye-iwabo-mu-bintu-atakekaga-kelvin-heart-numuryango-we-batakagije-u-rwanda-karahava-bitewe-nibyo-bahaboneye-amafoto/