Blog

  • Haruna Niyonzima yagiranye ibihe byiza n’umugore we ndetse n’abakobwa be (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yagiranye ibihe byiza n'umuryango we (umugore we ndetse n'abakobwa be 2), aho yari yabasokanye ku mazi.

    Haruna Niyonzima, yashakanye na Cassandra Rayan babyaranye abana babiri b'abakobwa. Nyuma yo kunyura mu makipe akomeye muri Africa y'Ibirasirazuba, ubu akiri ikipe ya Al Ta'awon yo muri Libya.

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yagiranye-ibihe-byiza-numugore-we-ndetse-nabakobwa-be-amafoto/

  • Musanze: Umukandida yafashwe afite ibibazo n’… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, bivugwa ko uwo mukandida wigenga yafatiwe mu cyumba gikorerwamo ibizamini arimo areba ibibazo n’ibisubizo by’ikizamini cya Principle Economics barimo gukora.

    Uwo mukandida wigenga yarimo gukorera ibizamini mu kigo cya ESIR mu Karere ka Musanze. Amakuru avuga uwo mukandida wigenga we na bagenzi be 19 bagihawe n’umwarimu utuye mu karere ka Rubavu aho itsinda rya WhatsApp arimo bahawe icyo kizamini Saa mbiri n’iminota mirongo itanu n’itatu ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023.

    Bivugwa ko ikizamini cyafatanwe uwo mukandida wigenga basanze gisa n’icyo NESA yateguye. Bivugwa kandi ko uwo mukandida wigenga warimo gukora ikizamini gisoza umwaka w’amashuri 2022/2023 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    InyaRwanda.com twagerageje kuvugisha, Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ariko ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa bugufi twamwohereje ubwo twakoraga iyi bwari butarasubizwa.

    Dr Bernard Bahati uyobora NESA yabwiye InyaRwanda ko ayo makuru bayamenye kuva ejo ariko ibijyanye n’ayo makuru bazayavugaho birambuye nyuma y’iperereza ririmo gukorwa na RIB. Yanavuze ko ibizamini birimo gukorwa nta kindi kibazo cyagaragayemo uretse uwo muntu umwe wafatiwe i Musanze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132649/musanzeumukandida-yafashwe-afite-ibibazo-nibisubizo-byikizamini-cya-leta-132649.html

  • Umurungi Cynthia ku isonga! Abahanzi 5 bayobo… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Kamena 2023, ni bwo hakozwe ijonjora ryo kugaragaza impano yo kuririmba, abahanzi bagera kuri 26 baratoranywa ndetse barindiriye kwitabira andi marushanywa, abazayatsinda bagahabwa ibihembo byabateganirijwe.

    Mu bantu 26, batanu bari gutorwa kurusha abandi ndetse bari gutanga icyizere ko hatagize igihinduka bazatsinda irushanwa, nubwo n'abandi bagifite amahirwe yo gutorwa bagahiga abandi.

    Abahanzi batanu bafite amajwi menshi kurusha abandi harimo Umurungi Cynthia, Iriho Chanelle Nikita, Kariza Honorine Fruit, Manirakiza Innocent na Rumanzi Steven.

    Gushyigikira aba bahanzi mu rwego rwo kubatora, biri gukorwa binyuze ku rubuga rwa noneho.com rwa InyaRwanda.com.

    Amabwiriza avuga ko uzatsindira umwanya wa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 z’amajwi n’indirimbo imwe y’amashusho (video), biherekejwe n'amafaranaga 100.000Frw, na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School, ibijyanye Videography and Film Making.

    Uwa kabiri azahembwa gukorerwa indirimbo z'amajwi ebyiri, n'amafaranga angana na 50,000 Frw ndetse na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School ibijyanye na Videography and Film Making.

    Naho uwa gatatu we azahembwa gukorerwa indirimbo 1 n'amafaranga angana na 50.000 Frw na Buruse yo kwiga muri IBTC ibijyanya na Videography and Film Making.

    Kuya 19 Kanama 2023, ni bwo hazaba ijonjora rya nyuma muri Greewich Hotel, maze abahize abandi bagahembwa, bagashyigikirwa binyuze mu mpano zabo bazaba bagaragaje.

    Iri rushanwa ryateguwe na Million Ways Entertainment hagamijwe kuzamura impano nyarwanda.

    Dore urutonde rw'abahanzi batanu bari gutorwa kurusha abandi:

    1.     Umurungi Cynthia


    Umurungi Cynthia umuhanzikazi urusha bose muri aya atora afita amajwi 580

    2.     Iriho Chanelle Nikita


    Umuhanzikazi Iriho Chanelle ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 548

    3.     Kariza Honorine Fruit


    Kariza umuhanzikazi uri gutorwa cyane afite amajwi 488

    4.     Manirakiza Innocent


    Manirakiza Innocent ari ku mwanya wa Kane n’amanota 294

    5.     Rumanzi Steven

     

     

    Umuhanzi Rumanzi ari ku mwanya wa Gatanu n’amanota 282

    Aya marushanwa ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com

    KANDA HANO UTORE UMUNYEMPANO UHA AMAHIRWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132648/umurungi-cynthia-ku-isonga-abahanzi-5-bayoboye-mu-matora-ya-million-ways-entertainment-132648.html

  • Kirikou yaserukanye umwambaro udasanzwe! Amaf… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yari we muhanzi Mukuru muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2023 kuri sitade ya Ngoma. Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe muri iki gihugu.

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Ikinya’ yabaye idarapo ry’umuziki we mu 2017. Asoje kuyiririmba yabajije abakunzi b’umuziki niba bameze neza, ababwira ko yiteguye kubasusurutsa bigatinda.

    Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Ndakwanga’. Ku rubyiniro yari kumwe n’ababyinnyi yitwaje muri iki gihugu, kandi yacurangiwe n’itsinda rya Yousta Band basanzwe bakorana mu bihe bitandukanye.

    Uyu muhanzi wo muri 1:55 AM,yaririmbaga anyuzamo akabaza abafana niba bameze neza, kandi akabasaba kuririmbana nawe. Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Ntakibazo’ yakoranye na Urban Boys, ‘Saa Moya’

    Mu gitaramo hagati, Bruce Melodie yabajije abakunzi be niba bakunda indirimbo z’urukundo cyangwa se zishyushye cyane, maze yanzika mu ndirimbo ye yise ‘Complete Me’ n'izindi.

    Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo abahanzi ba Double Jay, Kirikou Akili, B-Face n’abandi. Abategura irushanwa rya Primusic bavuze ko abahatanye muri Primusic 2023 beretse abakunzi ba Primus ko ‘igikorwa bahawe bagishoboye neza’.

    Ku rubyiniro Kirikou yari yambaye umwambaro uriho amafoto y’abahanzi barimo nka Big Fizzo, Bruce Melodie, Chriss Eazy bakoranye indirimbo ‘Lala’ n’abandi.

    Ikinyamakuru Akeza cyo mu Burundi cyandika ko ibihumbi by’abantu bakubise bakuzura sitade mbere y’uko Bruce Melodie agera ku rubyiniro, aho yabanjirijwe n’abandi bahanzi.

    Cyavuze ko Bruce yageze ku rubyiniro ahagana saa yine z’ijoro n’iminota 30′ ava ku rubyiniro saa tanu n’iminota 30′ bivuze ko yamaze isaha ataramira abarundi.

    Iki kinyamakuru kivuga ko Bruce Melodie yavuye ku rubyiniro, hanyuma inzego z’umutekano zisaba ko igitaramo gihagarikwa kugirango ‘abaturiye hafi ya sitade ya Ingoma babashe gusinzira’.

    Ubuyobozi bw'Intara ya Gitega bwanditse kuri konti ya Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, buvuga ko Bruce Melodie yamaze isaha irenga ataramira abakunzi be bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku irushanwa rya Primusic.

    Yavuze ko iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Ingoma, kandi ko Bruce Melodie yanakomereje kuri Mystic Bar aho yataramiye abakunzi be 'baryoherwa nawe'.

    Intara ya Ngozi ivuga ko ibyavuzwe ko inzego z'umutekano zitambitse igitaramo cya Bruce Melodie 'atari byo na gato' kuko yari we muririmbyi mukuru.

    Bakomeza bati 'Yari yatumiwe kunezereza abarundi muri icyo giteramo. Iyo umuririmbyi nk’uwo ahejeje (arangije) kuririmba, nta wundi asubira (wongera) kuririmba.'

    Sat-B yaririmbye muri iri rushanwa nyuma y’uko abakunzi b’ikinyobwa cya Primus mu Burundi bamusabye igihe kinini, bavuga ko bakeneye kumubona ku rubyiniro. Icyo gihe ubuyobozi bwa Primusic bwatangaje ko bwumvise icyifuzo cy’abakunzi b’iri rushanwa.

    Uyu muhanzi si ubwa mbere yari ataramiye kuri Stade Ingoma, kandi yagiye ahacana umucyo. Yifashishije ababyinnyi yitwaje, yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye muri iki gihugu.

    Mu bandi baririmbye muri iki gitaramo hari umuhanzi Vichou Love wamamaye mu ndirimbo ‘Icyo Imana yifatanyirije’.

    Uyu muhanzi yabwiye abakunzi b’umuziki ko asigaye azi gucuranga iby’umuziki nk’ingoma, gitari, piano n’ibindi. Yaririmbye indirimbo ze zo hambere ndetse n’indirimbo nshya aherutse gushyira hanze.

    Ku rubyiniro, umuraperi B-Face yisunze indirimbo ze ziri mu njyana ya Dancehall, Amapiano, Afrobeat n’izindi agaragaza ko ari umuhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

    Ni mu gihe Double Jay yaserukanye abasore n’inkumi b’ababyinnyi, maze aririmba mu buryo bwa Live na Semi-Live.

    Irushanwa rya Primusic ryasojwe rwegukanwe na Francis Destin, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wegukanye Miliyoni 30 z’amarundi, Shoffan Niyirema yabaye uwa kabiri n’aho Eloi-Espoir yegukana umwanya wa Gatatu. Abategura Primusic bati ‘Impano yawe n’iyo mateka yawe’.

    Francis wegukanye iri rushanwa, yavuze ko zimwe mu mbogamizi yahuye nazo ari uko asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo ziha ikuzo Imana. Avuga ko abantu batiyumvishaga ukuntu yajya mu marushanwa nk’aya agamije kwamamaza inzoga ya Primus

    Ati “Abantu ntibumvise ukuntu naza mu marushanwa nk’aya cyangwa ngo ndirimbe indirimbo bita iz’Isi kandi nsanzwe ndirimba mu rusengero.”

    Uyu musore yegukanye Primusic 2023 ahigitse bagenzi be batandatu bageranye mu cyiciro cya nyuma, Akanama Nkemurampaka kemeza ko ariwe wahize abandi.

    Bruce Melodie yamaze isaha ku rubyiniro ashyira akadomo ku irushanwa rya Primusic 2023

    Bruce yitaye ku ndirimbo ze zo hambere kugeza ku ndirimbo nshya nka ‘Fou de Toi’

     

    Bruce Melodie avuga ko inzego z’umutekano zitigeze zimufungiraho iki gitaramo

        

    Sat-B yahawe umwanya wo kuririmba muri iki gitaramo nyuma y’ubusabe bw’abafana

    Umuhanzi Vichou Love ufite ubumuga bwo kutabona yabwiye abakunzi be ko asigaye azi gucuranga ibyuma by’umuziki 

    Umuraperi B-Face yisunze indirimbo ze ziri mu mudiho wa DanceHall atanga ibyishimo 

    Kirikou yari yambaye umwenda wo hejuru uriho amafoto y’abarimo Big Fizzo, Chriss Eazy, Bruce Melodie n’abandi

    Kirikou Akili yaserukanye imyambaro iriho amafoto y’abahanzi akunda mu muziki nka Kivumbi King, Michael Jackson n’abandi
     

    Double Jay Once Again yitwaje abakobwa b’ikimero ku rubyiniro mu irushanwa rya Primusic

    Abashyushyarugamba MC Sadiki na MC Zenobino basusurukije abantu bategereje itangazwa ry’uwegukanye Primusic
     

    Niyirema Chauffan, umuhanzi wa gatandatu wagaragaje impano ye muri iri rushanwa

    Nasson Uwitonze yabaye umuhanzi wa gatanu wagaragaje impano ye nyuma y’abandi
    Umuhanzikazi Chance Manirambona yagaragaje ko akwiye guhangwa amaso mu muziki

    Eloi Espoir Nzoyihana, umunyempano wa Gatatu wagaragaje icyo ashoboye
    Francis Destin Ndereyimana waje kwegukana irushanwa ubwo yerekanaga impano ye
    Igirubuntu Sarah niwe wa mbere wagaragaje impano ye mu kuririmba




































     

    Ibihumbi by’abantu bari bakubise buzuye kuri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega

      

    KANDA HANO UREBE UKO BRUCE MELODIE YITWAYE MURI IKIGITARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132653/kirikou-yaserukanye-umwambaro-udasanzwe-amafoto-50-yigitaramo-cya-bruce-melodie-i-burundi-132653.html

  • Impinduka kuri Rayon Sports Day izagurishwaho itike y’ibihumbi 100 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha make Rayon Sports itangaje ko izakina na Loto-Popo FC yo muri Benin kuri Rayon Day 2023, iyi kipe yatangaje ko izakina na Kenya Police FC.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere nibwo iyi kipe yatangaje ko kuri “Rayon Sports Day” izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 izakina na Loto-Popo FC yo muri Benin.

    Uyu munsi nibwo yemeje ko iyi kipe itakije mu Rwanda ahubwo bazakina na Kenya Police FC.

    Bivugwa ko iyi kipe yabuze amatike y’indege igahita isimbuzwa Kenya Police izagera mu Rwanda ku wa Kane ni mu gihe umukino uzaba ku wa Gatandatu.

    Kwinjira kuri uyu munsi, ni ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ahatwikiriye ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VIP n’ibihumbi 100 Frw muri VVIP.

    Uzahitamo kugura itike ku munsi w’ibirori azatanga ibihumbi 7 Frw ku hasanzwe, ibihumbi 15 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 40 Frw muri VIP. Mu myanya y’ibihumbi 100 Frw, ibiciro bizakomeza kuba bimwe.

    Rayon Day 2023 yajemo impinduka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-kuri-rayon-sports-day-izagurishwaho-itike-y-ibihumbi-100

  • Gasogi United irazikubita imwe kuri imwe! Ikipe ya Gasogi United imaze kunyagira ikipe ikomeye umwaka ushize yahaye akazi Rayon  Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United irazikubita imwe kuri imwe! Ikipe ya Gasogi United imaze kunyagira ikipe ikomeye umwaka ushize yahaye akazi Rayon  Sports

    Kuri uyu wa kabiri ikipe ya Gasogi United yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe y'Intare FC, uza kurangira ikipe iyoborwa na KNC itsinze ibitego 3-0.

    Ibi bitego bya Gasogi United byatsinzwe na Muder Akbar ndetse na Maripangu Theodore Christian watsinze ibitego 2 wenyine.

    Gasogi United mu buryo bwo gukomeza kwitegura umukino wa mbere ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 izakinamo na Rayon Sports, igiye kwerekeza mu gihugu cy'u Burundi ahitwa Ingozi gukinirayo imikino ya gishuti.

     

     

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-irazikubita-imwe-kuri-imwe-ikipe-ya-gasogi-united-imaze-kunyagira-ikipe-ikomeye-umwaka-ushize-yahaye-akazi-rayon-sports/

  • Kuri uwo munsi imiriro izaka igihugu cyose kuyizimya bizagorana: ku wa gatandatu ni umunsi abasiporutifu bazaba babuze amahitamo y’aho bazerekeza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'iki cyumweru hari urukomatane rw'ibikorwa by'imikino mu Rwanda kandi byose bikomeye, ku buryo byabaye ihurizo abakunzi b'imikino icyo bazitabira n'icyo bazareka.

    Bizaba ari tariki ya 5 Kanama 2023 aho bizaba ngombwa ko 'Akana iwabo akandi iwabo', bivuze ko buri umwe azajya mu cyo aha agaciro kurushya ikindi.

    Amakipe 4 akomeye kandi afite abakunzi benshi yateguye umukino kuri iyo tariki, bisa nk'aho byateguwe hatitawe ku nyungu rusange ahubwo ari ku nyungu z'ikipe ku giti cyayo n'abakunzi bayo.

    Ntabwo byari bikunze ko ushobora kubona Rayon, Kiyovu na APR FC zakiniye rimwe, none hiyongereyeho na Mukura VS izaba iri mu birori byayo.

    Tariki ya 5 Kanama 2023 nibwo hazaba 'Rayon Sports Day 2023' cyangwa 'Umunsi w'Igikundiro', ni umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24 ndetse inakine n'ikipe yo muri Kenya izwi ku izina nka Kenya Police FC umukino wa gishuti.

    Ku rundi ruhande ariko na none mu baturanyi ba Nyanza, ndavuga i Huye, Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe.

    Ni ibirori izaba yatumiyemo ikipe yo muri Tanzania, Geita Gold bazakina umukino wa gicuti ni mu gihe n'abakunzi b'umuziki batabibagiwe aho Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali na Okkama bazabataramira.

    Iyo tariki kandi kuri Bugesera Stadium, APR FC izaba ikina na Kiyovu Sports umukino wa gicuti.

    Ni umukino abakunzi ba APR FC bakaniye kuko bavuga ko ari bwo bazamenya urwego rw'abanyamahanga baguzwe kuko nubwo ejo bazakina na Marines bavuga ko atari yo bapimiraho urwego rwabo.

    Ni mu gihe na Kiyovu Sports abakunzi bayo bafite amatsiko yo kubona ikipe yabo nayo yiyubatse.

    Ibi kandi biriyongera kuri final y'Igikombe cy'Afurika cy'abagore 'Women's AFROBASKET Rwanda 2023' irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, mu gihe u Rwanda rwagera ku mukino wa nyuma imibare izaba myinshi.

    Source : https://yegob.rw/kuri-uwo-munsi-imiriro-izaka-igihugu-cyose-kuyizimya-bizagorana-ku-wa-gatandatu-ni-umunsi-abasiporutifu-bazaba-babuze-amahitamo/

  • “Nufashwa Yafasha” Umunyamakuru w’ubatse izina mu myidagaduro nyarwanda yatangiriye ku busa none ubu yujuje ishuri ryigamo abana afasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul bakunda kwita 'Gutermann Guter' wamenyekanye cyane mu biganiro by'imyidagaduro ku Isango Star, yatangiye gukabya inzozi ze yahoze arota akiri umwana.

    Guterman ubusanzwe afite umuryango yise 'Nufashwa Yafasha' ufasha abatishoboye, yawutangije mu 2014 utangirira ku gitekerezo nta bushobozi buhambaye ufite.

    Kubera ubuzima bubi(bw'ubukene) Gutermann yakuriyemo, byatumye akurana inzozi zo gushinga umuryango nk'uyu.

    Yumvaga aba bana azabafasha kugera ku nzozi zabo harimo kwiga, kubaha ibikoresho by'ibanze ku buryo abarimo imfubyi, abatawe n'ababyeyi, abavutse ku babyeyi batabana n'abafite ubumuga na bo babona uburenganzira bwabo.

    Akomeza avuga ko Umuryango 'Nufashwa Yafasha' yawutekereje ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho mu 2014 nyuma yo kumva impanuro z'umukuru w'igihugu, aho yavuze ko urubyiruko rugomba kwishakamo ibisubizo.

    Mu 2015 ubwo yarimo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, nibwo yabonye imibereho y'abana b'aho avuka mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama babayemo bamwe baracikirije amashuri, abandi barabuze uko biga, yiyambaza inshuti n'abavandimwe batangira gukusanya inkunga basubiza mu ishuri abana 14.

    Uretse gufasha abana, uyu Muryango washyizeho n'amatsinda y'ababyeyi nayo afashwa mu rugendo rwo kwiteza imbere aho borozwa amatungo magufi.

    Ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n'umunsi w'umwana w'umunyafurika nibwo Gutermann yatashye ishuri ry'inshuke rifite agaciro ka miliyoni 50 Frw. Ni ishuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka.

    Gutermann Guter umunyamakuru wubatse izina mu myidagaduro nyarwanda

    Ni ikigo cy'ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk'ishuri ry'incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n'isuku n'isukura. Ryakira abana bagera ku 100 mu byiciro bitatu n'abarimu batatu, n'abandi bakozi b'ishuri.

    Ryatangiranye umwaka wa mbere w'inshuke, uwa kabiri n'uwa gatatu. Ni ishuri ryubatswe ku nkunga ya Umubano Association yo mu Bubiligi, Intara y'Iburengerazuba ya Flanders mu Bubiligi n'Umuryango w'Abasuwisi witwa SpendeDirekt.

    Uyu musore avuga ko ubu yishimira iyi ntambwe ndetse akaba atangiye gukabya inzozi ze bya nyabyo noneho. Ku wa 17 Nyakanga bamwe mu bana bigaga muri iri shuri rya Gutermann basoje icyiciro cy'inshuke.

    Source : https://yegob.rw/nufashwa-yafasha-umunyamakuru-wubatse-izina-mu-myidagaduro-nyarwanda-yatangiriye-ku-busa-none-ubu-yujuje-ishuri-ryigamo-abana-afasha/

  • Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka! Umuhanzikazi Card B umujinya we umukururiye ibyago azahora yicuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'Umuraperi Cadri B atera indangururamajwi 'micro' 'ku mufana wamusagariye.

    Nyuma y'ibi , umwe mu bari begereye umuntu wamennye icyo kunywa kuri Cardi B, yareze uyu muraperikazi kuri polisi yo muri Las Vegas avuga ko na we iyi micro yajugunywe na Cardi B yamwikubiseho .

    Kugeza ubu nta muntu n'umwe uratabwa muri yombi kubera iki kibazo.

    Source : https://yegob.rw/umanika-agati-wicaye-wajya-ku-kamanura-ugahaguruka-umuhanzikazi-card-b-umujinya-we-umukururiye-ibyaho-azahora-yicuza/

  • Igifungo cya burundu nti gihagije ku muntu nk’uyu! Umugore ukurikiranyweho kwica abana be babiri yakatiwe urumukwiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore uturuka muri Idaho witwa Lori Vallow arashinjwa kwica abana be yibyariye babiri ngo arakurikiza imyizerere ye y'idini rye.

    Umubyeyi wo muri Amerika wakoresheje imyizerere ye ishingiye ku idini ya Apocalyptic, avuga ko ariho yafatiye umwanzuro wo kwica abana be ngo Imana iba irimo igaragaza kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo.

    Inkuru y'ikinyamakuru The Guardian, ivuga ko ubushinjacyaha bwo atariko bubibona ahubwo bwagaragaje ko yishe aba bana nyuma yo gushaka kwica uwahoze ari umugore w'umugabo we, ni mu gihe aba bana bari bashyinguwe mu rugo rw'umugabo we uko ari babiri.

    Uyu mugore Lori Vallow, muri Gicurasi 2023 yahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa we w'imyaka 16 Tylee Ryan, maze afata umuhungu we w'imyaka irindwi Joshua ' JJ ' Vallow nawe aramwica.

    Ku wa Mbere, umucamanza Steven W Boyce yatanze ibihano bitatu bikurikirana harimo n'icya burundu kubera uburemere bw'ibyaha bya Vallow, kuko kwica ni kimwe mu byaha bikomeye binagoye kubabarira.

    Source : https://yegob.rw/igifungo-cya-burundu-nti-gihagije-ku-muntu-nkuyu-umugabo-ushinjwa-kwica-abana-be-babiri-yakatiwe-urumukwiye/