Blog

  • Niwe Nyirabayazana: Umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushinjwa ibyaha adashobora kwigobotora -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niwe Nyirabayazana: Umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushinjwa ibyaha adashobora kwigobotora.

    Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y'iburasirazuba abafana be bakomeje kumushinja kuberwa ndetse no kwambara neza.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye babwira Bruce Melodie nyuma yo kubona iyi foto:

    Source : https://yegob.rw/niwe-nyirabayazana-umuhanzi-bruce-melodie-akomeje-gushinjwa-ibyaha-adashobora-kwigobotora-ifoto/

  • Umugoroba wAbahanzi! Ikiriyo cyo guherekeza… – #rwanda #RwOT

    Mu isengeso yagize ati'Nuko imitima yacu yuzuyemo agahinda ariko twari tuzi ko umunsi nk'uyu tuzateranira hano. Imbaraga zawe n'ubuntu bwawe bubane natwe'

     

    Ni ijoro riri kurangwa no gutarama ku bahanzi nk’uko Junior Multisystem yabyifuje mbere y'uko ava muri ubu buzima. Ntabwo yigeze yifuza ko abantu bagira agahinda ahubwo yasabye ko hazabaho gutarama.


    Muzehe Callixte wari uhagarariye umuryango wa Karamuka Jean Luc, yashimiye abahanzi baje kumuherekeza no kuririmba mu rwego rwo guherekeza Junior Multisystem. Ati'Abateguye ibi birori turabashimiye. Ntibyoroshye, harimo ubwitange. Turabashimiye nk'umuryango'.

     

    Umubiri wa Jean Luc Karamuka uzafatwa ejo ku wa Gatatu Saa yine za mu gitondo ku bitaro by'akarere bya Nyarugenge. Saa sita hazatangira amasengesho. Saa munani azasezerwaho bwa nyuma noneho berekeze i Rusororo saa kumi z'igicamunsi.


    Umukuru w'umuryango wa Jean Luc Karamuka yakunze kumvikanisha ko uyu ari'Umugoroba w'abahanzi'.

     

    Ijambo rya Twahirwa Aimable uhagarariye Leta muri uyu muhango,  yavuze ko kuva Junior yakora impanuka abahanzi bamubaye hafi.


    Ati:'Uku gukorana kudufashe gushyira hamwe twitegure kuko turi mu Isi y'ibyago'.


    Yasabye abahanzi gukomeza gutahiriza umugozi umwe bagafatanya muri byose kuko abishyize hamwe nta kibananira.


    Yongeye agaruka ku buhanga budasanzwe bwa Junior, avuga ko bakwiriye gukomeza indagagaciro ku murimo.


    Ati:'Yatangaga indirimbo ku gihe kandi yasize inkuru nziza kuko ibihangano yakoze bitazazima'.

     

    Abahanzi babanye mu rugendo rw'umuziki kuva mu 2009 kugeza mu 2023, baje kumuherekeza bwa nyuma barimo Riderman, Butera Knowless, King James, Tom Close n'umufasha we, Tonzi, Bruce Melodie n'abandi.


    Mu myidagaduro kandi mu ngeri zitandukanye hari abanyamakuru bafite amazina nka Luckman Nzeyimana ukorera Ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Basile Uwimana, Uncle Austin, Ally Soudy n'abandi.


    Ababanye bya hafi nka Kjohn wagize uruhare mu bijyanye no kumenyekanisha muzika nyarwanda, Zizou Alpacino wabanye bya hafi na Junior Multisystem nawe yari ahari.


    Umunyamakuru Khamis Sango ukorera Televiziyo na Radio 10 niwe wahaye ikaze abaje guherekeza bwa nyuma Junior ndetse n'icyegeranyo kigaruka ku mateka ya Junior Multisystem mu ijwi ryiza riremereye.

     

    Mama wa Junior, Karamuka Jeannine mu cyegeranyo kigufi yavuzeko yaranzwe no kwisekera ubuzima bwe bwose.


    Ubuhamya bugufi burimo ibyamuranze ariko by'umwihariko bwahurije ku kuba yaragiraga urugwiro.

    Ati:'Ibintu by'umujinya ntabwo byari ibye'. 


    Afite umwaka n'igice bakiri i Burundi yaguye mu mazi ababyeyi bakeka ko yatabarutse. Mama we ati:'Urupfu rwamugenzeho kuva akiri umwana. Agwa mu mazi tukiri i Burundi twari tuzi ko byarangiye. Hari n'indi mpanuka yigeze kumugera amajanja birangira ntacyo abaye.


    Yavuze ko yari agiye mu isabukuru ya mushiki we agarutse akora impanuka.


    Yabanje kwanga kujyayo ariko bimwanga mu nda. Mama we yashimiye Muyoboke Alex na Uncle Austin bahagobotse yabuze imbangukiragutabara imujyana CHUK. Icyo gihe baraye mu bitaro bikuru bya Kaminuza'CHUK' babanje gusaba ko badoda ukuboko basanga igisubizo ni ukuguca.


    Papa wa Junior yagiye gusinyira ko umuhungu we bamuca ukuboko. Yarwariye kwa se umuganga akajya aza kumukorera isuku. Se ati:'Yarwariye iwanjye arinda akira'.

     

    Uncle Austin yasobanuye ko agikora impanuka yakoze ubukangurambaga kuko abahanzi bumvaga bamurimo ideni'. Ati'Na nyuma niwe wakoze mastering ya Closer yanjye na Meddy'.


    Yakomeje avuga ko buri wese afite inkuru ye ariko Junior Multisystem yabaye umuntu mwiza mu buzima bwe ndetse yafashije abahanzi kuba abo baribo ubu.


    Zizou Alpacino muri icyo cyegeranyo yavuze ko ubwo yatangiraga guhuza abahanzi benshi ni we wamufashije nka'Bagupfusha ubusa, Fatafata, Niko Nabaye.


    Yankoreye indirimbo abantu benshi bakunze ndetse niwe watumye abantu bamenya Zizou uwo ari we'.


    Kuva agikora impanuka yagiye amuba hafi we na King James nk'inshuti z'akadasohoka.


    Bakunze kumuba hafi kuko nta kindi kintu yari agishoboye gukora.Ati:'Naramuhamagaraga nkumva araseka'.

     

    Muri ubu buhamya bwuzuye ikiniga, Zizou Alpacino yavuze ko 'hari ibyo nagombaga kumuha ngo ashyire ku kuboka atazajya aribwa. Yasanze ari gukorora ubwo bavuganaga kuri telefoni. Yari afite gahunda we na Adrien Misigaro yo kujya kumureba. Hari ku wa kane nijoro ndi mu bwogero.


    Ndangije nabonye abantu benshi bampamagaye harimo na mama wa Junior. Nimero nahamagaye yari hafi yambajije niba ibyo mbona aribyo.


    Nahamagaye mama wa Junior numva ari kuriria nawe ati'Inshuti yawe yapfuye'.


    Abahanzi bashimiwe bamubaye hafi mu minsi ye ya nyuma bashimiwe na mama wa Junior barimo King James, Zizou Alpacino na Uncle Austin.

     

    Junior Multisystem iminsi ye ya nyuma yabanje guca amarenga. Ari ku Cyumweru yabwiye mama we ko ari kumva agiye gupfa. Ku wa kabiri imbaraga zarashize bamujyana kwa muganga.


    Yanyweye amazi arahindukira ashiramo umwuka. Mama we yanavuze ukuntu yatinyaga serumu ku buryo ubwo bari kwa muganga yasabye mama we ko bamukuramo serumu undi akamuhakanira ko kubona umuti byabagoye.


    Umuryango we uvuga ko yababereye urugero rwiza ndetse yitaga kuri bene wabo.


    Junior Multisystem asize umwana nk’uko byavuzwe na mama we. Ubwo yashiragamo umwuka ntiyigeze asamba yatashye abyiyumvamo.


    Ati:'Erega gupfa ni byiza mama. Uyu mubyeyi we yasobanuye ko bagiye mu bitaro saa tanu z'amanywa we atabaruka saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.'

     

    King James yavuze ko urwibutso asize ari ibihangano yakoze. Ati:'Album yanjye ya nyuma niwe wakoze mixing and mastering. Twifuza gukomeza gutera ikirenge mu cye. Ntabwo tuzamwibagirwa kandi tuzaharanira ko ibyo yakoze bizabera abandi isomo bagire icyo bafasha umuziki nyarwanda'.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Junior Multisystem wubatse umuziki nyarwanda yasezeweho mu ijoro ryiswe’Ijoro ry’abahanzi’

    Umunyamakuru Uwimana Basile niwe wayoboye  uyu mugoroba 

    Bruce Melodie yitabiriye ijoro ryo guherekeza no kuvuga amateka ya Junior Multisystem

    Junior Multisystem yasezeweho bagaruka ku mateka yamuranze

    Producer Clement yaje guherekeza mugenzi we

    Umugore wa Tom Close, Tricia Close nawe yitabiriye 

    Tom Close niwe wakoze Jingle yakoreshwaga na Junior Multisystem

    Tom Close n’umugore we Tricia Close

    Toni Unique nawe yahageze

    Umuramyi Tonzi nawe yaje guherekeza Junior Multisytem

    Umunyamakuru David Bayingana

    Riderman yaje guherekeza Junior Multisystem yanaririmbye muri Niko Nabaye yakozwe bayihuriyeho ari abahanzi benshi ikorwa na nyakwigendera

    King James yabaye hafi Junior mu minsi ye ya nyuma

    Bruce Melodie yateye urwenya ukuntu Junior Multisystem yigeze kwicara ku ntebe irashwanyuka kubera ibiro byinsi. Mu 2015 yamukoreye indirimbo imuhindurira amateka

    Kigali Protocal niyo yafashaga abantu kwicara neza 

    AMAFOTO: NATHANAEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132674/umugoroba-wabahanzi-abarimo-umubyeyi-wa-junior-multisystem-batanze-ubuhamya-132674.html

  • Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanganyije umukino wa kabiri wikurikiranya, aho yahuye na Gorilla FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama, zinganya igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Muri uyu mukino watangiye ukereweho iminota isaga 25 kubera ko abasifuzi batinze kugera ku kibuga, Rayon Sports yabanje gushyira igitutu kuri Gorilla FC yari ihagaze neza mu bwugarizi.

    Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports idateye mu izamu kuko uburyo yagerageje burimo ishoti rya Charles Bbaaale, bwanyuze ku ruhande rw’izamu.

    Ku rundi ruhande, Gorilla FC yabonye uburyo bune mu minota 45 ibanza, burimo ubwa Habimana Yves wateye ishoti ryafashwe na Hategekimana Bonheur n’ubwa Iradukunda Siméon wateye umupira wanyuze ku ruhande rw’izamu.

    Ubundi ni umupira w’umutwe watewe na Bobo Camara unyura ku ruhande, mu gihe Sibomana Abouba yateye umupira ukomeye wari uteretse, ukurwamo na Hategekimana Bonheur n’ikirenge.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, Gatera Moussa utoza Gorilla FC ashyiramo Uwimana Emmanuel, Johnson Adeshola Adeaga na Samba Cédric.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports, hagiyemo Mucyo Didier Junior, Bugingo Hakim, Rwatubyaye Abdul, Kanamugire Roger na Ifunga Ifasso.

    Gikundiro yashoboraga gufungura amazamu ubwo Charles Bbaale yatwaraga umupira ab’inyuma ba Gorilla FC, yinjiye mu rubuga rw’amahina awutera ku nshundura ntoya.

    Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda wakinaga umukino wa mbere muri Rayon Sports, yateye kandi ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu wa Gorilla FC.

    Muri iyi minota yasatiraga 60, umukino wari wamaze gushyuha. Nshimiyimana Tharcisse yateye ishoti rikomeye ku mupira uteretse, rikurwamo na Hategekimana Bonheur abanje kuryama.

    Nyuma y’iminota itatu, Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yashyizemo Iraguha Hadji na Musa Esenu basimbuye Charles Bbaale na Aruna Moussa Madjaliwa mbere y’uko Nsabimana Aimable asimbura Mitima Isaac.

    Byasabye gutegereza umunota wa 76, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyitsinzwe n’umunyezamu Matumele Mozombo wakinnye nabi umupira yari ahawe na mugenzi we.

    Ibyishimo by’Aba-Rayons ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ine, Ndekwe Félix yagushije rutahizamu wa Gorilla FC mu rubuga rw’amahina, Johnson Adeaga Adeshola yishyura kuri penaliti.

    Nshimiyimana Tharcisse yashoboraga gutsinda ikindi gitego cya Gorilla FC ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, rikurwamo na Hategekimana Bonheur washyize umupira muri koruneri.

    Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira Musa Esenu yahawe na Iraguha Hadji, awuteresha umutwe ujya ku ruhande rw’izamu.

    Uyu mukino wabaye uwa kabiri wikurikiranya Rayon Sports inganyije kuko yaherukaga gukina na Vital’O FC mu mukino warangiye ari ibitego 2-2 ku Cyumweru.

    Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023, ikina na Kenya Police FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe kuri uwo munsi, Gorilla FC izaba iri mu Burundi aho yatumiwe na Olympic Star.

    Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-gorilla-fc

  • Inkuru y’akababaro; Rwamagana umusaza w’imyaka 70 yakoze impanuka ikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 70 wari utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana yagwiriwe n'igikuta cy'inzu yararagamo, ahita yitaba Imana.

    Ibi byamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023 mu Mudugudu wa Nyagakombe mu Kagari ka Cyimbaze mu Murenge wa Munyiginya.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-rwamagana-umusaza-wimyaka-70-yakoze-impanuka-ikomeye-cyane/

  • Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi! Amayeri ya Juno na Ariel Wayz yavumbuwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyakekwaga ko ari urukundo, yari amayeri yo kwamamaza ibitaramo aba bahanzi bafitanye.

    Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz nyuma y'iminsi bavugisha abantu bibaza niba barasubiye mu rukundo, byagaragaye ko ari ibitaramo bagiye gukorera ku mugabane w'u Burayi.

    Source : https://yegob.rw/ntawutwika-inzu-ngo-ahishe-umwotsi-amayeri-ya-juno-na-ariel-wayz-yavumbuwe/

  • Shaddyboo na Yolo the Queen bagiye kwibagirana! Umunyarwandakazi uzwi nka Keys Barbie yahuruje abanyamahanga bagira irari kubera ubwiza n’inzobe by’amafoto yambaye utwenda twimbere gusa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi uzwi kw'izina rya Keys Barbie yahuruje abanyamahanga kubera ubwiza n'imiterere bidasanzwe by'amafoto yashyize hanze.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram uyu munyamidelikazi yashyize hanze amafoto yambaye utwenda twimbere gusa maze bituma abaturuka impande ni mpande batangira kurabya indimi.

    Reba Amafoto.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-na-yolo-the-queen-bagiye-kwibagirana-umunyarwandakazi-uzwi-nka-keys-barbie-yahuruje-abanyamahanga-bagira-irari-kubera-ubwiza-ninzobe-byamafoto-yambaye-utwenda-twimbere-gusa-amafoto/

  • Dore icyangwe: Umuhanzi ukomeye yagaragaye yambaye imyambaro iriho amafoto y’ibyamamare afana harimo Chris Easy n’abandi barenze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore icyangwe: Umuhanzi ukomeye yagaragaye yambaye imyambaro iriho amafoto y'ibyamamare afana harimo Chris Easy n'abandi barenze

    Kirikou Akili ni umuraperi w'Umurundi umaze no kwandika izina mu mitwe y'Abanyarwanda kubera gukorana indirimbo n'abahanzi Nyarwanda nka Chris Easy, Kivumbi King n'abandi.

    Uyu muraperi yagaragaye yambaye imyenda iriho amafoto menshi, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ari umufana w'abo.
    Ati: 'I'm a fan of anyone on my clothes'.

    Amafoto:

    Ifoto

    Source : https://yegob.rw/dore-icyangwe-umuhanzi-ukomeye-yagaragaye-yambaye-imyambaro-iriho-amafoto-yibyamamare-afana-harimo-chris-easy-nabandi-barenze-amafoto/

  • Nyamata: Umuramyi Mahoro Isaac yagabiye inka… – #rwanda #RwOT

    Mahoro Isaac ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, akomeje kubera urugero rwiza abandi bahanzi mu bikorwa by’umuziki biherekezwa n’ibikorwa by’ubugiraneza, ikintu kitaro cyashora imizi mu bahanzi benshi mu Rwanda.

    Ku Isabato ishize, tariki 29 Nyakanga 2023, Mahoro Isaac ukunzwe mu ndirimbo “Nyigisha”, yakoze igitaramo “Yanteze Amatwi Live Concert” yitiriye indirimbo ye nshya “Yanteze amatwi”, akaba ari igitaramo yatangiyemo ubufasha ku miryango itishoboye aho yatanze inka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Mituweli ku bantu 100 batishoboye.

    Ni igitaramo kitabiriwe mu buryo bukomeye, urusengero ruruzura, abandi benshi bahagarara mu madirishya. Cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’uyu muhanzi wakoze agashya akaririmba agaragiwe gusa n’abagabo mu gihe mu bitaramo byabanje yabaga ari kumwe n’abagabo ndetse n’abagore.

    Mahoro yatanze ishimwe ku itsinda rye rimureberera umuziki riyoborwa na Niyomwungeri Pierre. Yavuze ko afite indirimbo “Ujye ushima” ivuga ngo ‘reka kumera nk’umwana w’ingayi udashima’, ati “Njyewe rero ntabwo ndi umwana w’ingayi, ibyo bakora mba mbibona, ndabishima kandi kariya ni akantu gato kerekana amarangamutima yanjye.” 

    Bijyanye n’ubwitabire bwinshi mu gitaramo cye cyo muri uyu mwaka, Mahoro Isaac avuga ko byamuhaye umukoro wo gutekereza kugira ngo ubutaha abantu bazabone aho bicara. Avuga ko “Intego yacu twayigezeho nubwo Imana ariyo izi ibyo tutazi, ariko intego ya mbere yari ivugabutumwa riciye mu ndirimbo n’ibikorwa by’ubugiraneza”. 

    Uyu muhanzi umaze imyaka iyingayinga 20 mu muziki, avuga ko ikindi cyari kigenderewe byari ukugira ngo “tubwirize abantu Yesu n’iyo twabona umuntu umwe wiyegurira Imana cyangwa batataha bahembuwe babonye Umwuka w’Imana, bakabona imigisha y’Imana, numva rero uruhare rwacu twe twarurangije, igisigaye ni Imana na Mwuka Wera”.

    Rukundo William, umwe mu Bakuru b’Itorero rya Nyamata yavuze ko ibikorwa bya Mahoro Isaac babyakiriye neza, ati “Mu by’ukuri iyo Itorero rifite abantu bameze nka Isaac, riba itorero ryiza kandi rishikamye kuko mu butumwa bwiza tubwiriza harimo kuririmba nibyo birumvikana;

    Ariko n’ibikorwa byo gufasha bikaba kimwe mu bituma abantu bumva ko ubutumwa bwiza atari ubw’amagambo gusa ahubwo buri no mu bikorwa. Niyo mpamvu ibikorwa nk’ibi by’igitaramo kirimo no gufasha biba ari ibikorwa byiza bituma abantu benshi barushaho kwiyegurira Imana”. 

    Abahanzi bo muri Nyamata barangajwe imbere na Mahoro Isaac bari gukora cyane. Rukundo William avuga ko ibanga rya mbere ribibashoboza “ni ugusenga no gushyira hamwe, kandi abantu bakumva ko muri kwa gushyira hamwe bitarangirira aho ahubwo hari no kwiga ijambo ry’Imana ariko hakaba no gukora”.

    Prof. Dr. Tombola M Gustave, Umujyanama Wungirije wa Mahoro Isaac, yavuze ko batanze ubwishingizi bwo kwivuza ku bantu 50 mu Itorero rya Nyamata SDA ndetse banatanga ubundi bwishingizi 50 ku itorero rya Bugesera. Yavuze kandi ko batanze inka bakuye urugero rwiza kuri Perezida Kagame, woroza abanyarwanda muri gahunda ya “Gira Inka Munyarwanda”. 

    Ni iki kiri gukomeza gusunika abantu banyuranye gufasha Mahoro Isaac?

    Dr. Tombola ati “Ubundi twebwe nka Management team tuba twumva twabwiriza ubutumwa dukoresheje impano za buri muntu wese. Njye mfite impano y’indimi, muri Kigali Bilingual ndi umusemuzi, ubwirije mu gifaransa, nshyira mu cyongereza. 

    Iyo ni impano mfite. Ariko simfte impano yo kuririmba kandi mu ndirimbo naho harimo kubwiriza. Ikidusunika rero ni ugushyigikira ufite impano wese kuko twese turi mu murimo umwe”.

    Ku bijyanye n’inkunga batanze ku batishoboye, yabajijwe n’abanyamakuru aho bifuza ko ihabwa, avuga ko ubuyobozi bwite bwa Leta “turabwizeye ni twe tubushyiraho”. Ati “Uwo bazahitamo, bizaba bigaragara ko ari we ukeneye iyo nkunga”. 

    “Niyo mpamvu tuvuga ko tuyishyikirije Itorero, naryo riyihe abantu bo mu buyobozi bwite bwa Leta, niyo mpamvu mwabonye uhagarariye Umurenge wa Nyamata yakiriye iyo nkunga ijyanye na Mituweli, ijyanye n’inka, uwo bazahitamo azaba ari uwo kuko ubuyobozi bwacu turabwizera”.

    Umurenge wa Nyamata washimiye Mahoro Isaac

    Mahoro yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo na “Yanteze amatwi” aheruka gusohora

    Isaac yatunguwe n’abana be bamusanze ku ruhimbi ubwo yari arimo kuririmba

    Umuhungu wa Mahoro Isaac butinze butebuke ashobora kuzaba nawe umuramyi

    Abasore barimo Elsa Cluz nibo bafashije Mahoro Isaac mu miririmbire

    Mahoro yanejeje abitabiriye igitaramo cye akora buri mwaka

    Buri mwaka Mahoro atanga mituweli 100 ku batishoboye

    Ndayisaba ufite ubumuga bwo kutabona yanyuze abitabiriye iki gitaramo

    Hatanzwe inka ndetse na mituweli ku bantu 100 batishoboye

    Mahoro Isaac yashimiye ‘Management Team’ ye

    Mahoro yahaye igikombe abamufasha mu muziki

    Mahoro Isaac yari ashyigikiwe cyane muri iki gitaramo “Yanteze Amatwi Live Concert”

    REBA INDIRIMBO “YANTEZE AMATWI” YA MAHORO ISAAC

    UKO MAHORO YABONYE IGITARAMO CYE N’UMUKORO YAKUYEMO

    IBYATANGAJWE N’ITORERO MAHORO ISAAC ASENGERAMO

    PROF. TOMBOLA YAGARUTSE KU MIKORANIRE YABO NA MAHORO ISAAC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132667/nyamata-umuramyi-mahoro-isaac-yagabiye-inka-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-anatanga-132667.html

  • Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yabona igitego, ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC bayibereye ibamba

    65″ Rayon Sports irongeye ikora impinduka, Mussa Essenu yagiye mu kibuga asimbuye Aruna naho Iraguha Hadji asimbura Baare 

    Youssef abakinnyi ba Gorilla FC ntabwo bari kumuvaho, ndetse baramwataka ari benshi



    abafana ba Rayon Sports bagerageje kwitabira ariko aho bigeze ubu ntabwo bishimye

    Gatera ni umwe mu batoza b’abanyarwanda bakunze kugora amakipe akomeye

    Serumogo Ali yahaye umwanya Mucyo Didier

    45″ igice cya kabiri kiratangiye

    Ikipe ya Rayon Sports ikoze impinduka Rwatubyaye asimbuye, Eric Ngendahimana, Hakim Bugingo asimbura Arsene, Serumogo asimburwa na Mucyo Didier, Rudasingwa Roger asimbura Rudasingwa, Ojera avamo hinjira Ifasso

    45″ Igice cya mbere kirarangiye hano kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, amakipe akaba agiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.


    40″ ikipe ya Gorilla FC ibonye kufura itewe na Emmanuel, umupira ugora Hategekimana, yoherezayo akaguru umupira awushyira muri koroneri

    Umutoza wa Rayon Sports ntabwo ari kumva uburyo abakinnyi be barimo gukina. Uyu mutoza kandi yakoze impinduka mu bakinnyi bari babanje mu kibuga mu mukino ubanza, mu buryo bwo kurushaho kureba abakinnyi be.

    Icyo umuntu yabibutsa ni uko ikipe ya Gorilla FC mu mwaka ushize w’imikino, ariyo yakuye Rayon Sports ku gikombe mu buryo bweruye, ubwo yayitsindaga ibitego 3-1.

    35″ Umupira wa mbere ugana mu izamu ku ruhande rwa Rayon Sports utewe na Youssef gusa ufatwa na n’umunyezamu wa Gorilla FC uzwi ku izina rya Mozombo

    30″ kugera magingo aya, ikipe Rayon Sports abantu bategereje igihe nibura uretse no gutsinda igitego iri bunatere mu izamu rya Gorilla FC

    Rayon Sports uyu ni umukino wa kabiri ikinnye iminota 20 ya mbere ikayimara idashose mu izamu, nyuma y’umukino baheruka gukina na Vital’O FC

    22″ Gorilla FC ibonye uburyo bwa mbere bw’igitego ku mupira azamukanye akuraho abakinnyi ba Rayon Sports, mu gihe yarebaga izamu neza atera yashyizemo amafiyeri’ umupira ujya kuruhande

    19″ Bavakure Ndekwe Felix ahawe ikarita y’umuhondo ku Habimana Yves wari wamaze kumusiga akamukurura

    11″ Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa rikorewe Ojera, ariko umupira awuteye yamurura izamu

    Gatera Musa umutoza mukuru wa Gorilla FC yahisemo gukoresha mu mutima w’ubwugarizi Sibomana Abouba uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Police FC

    05″ amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, asa nkaho yabanje gutinyana.

    Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

    Matumele Arnold

    Nshimiyimana Emmanuel (C)

    Duru Mercy Ikena

    Karema Eric

    Sibomana Abouba

    Iradukunda Simeon

    Nshimiyimana Tharcisse

    Irakoze Darssi

    Mohamed Bobo Camara

    Habimana Yves

    Victor Murdah

    18:27″ Umukino uratangiye

    Reka twongere tubahe ikaze mu rugendo rw’iminota 90 y’umukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye Gorilla FC. Ikipe ya Rayon Sports yambaye imyenda yayo y’ubururu n’umweru, mu gihe Gorilla FC yambaye amakabutura y’icyatsi, mu n’imipira yinjimye

    18:22″ amakipe agarutse mu kibuga nyuma yaho abasifuzi bari batinze ku hagera

    18:10″ Amakipe yombi asubiye mu rwambariro abafana bakaba bategereje kureba niba amakipe agaruka

    18:05″ Na n’ubu amakipe aracyarimo kwishyushya, ariko na nubu abasifuzi ntabwo barahagera

    18:02″ Amakuru ahari ni uko abasifuzi bari gusifura uyu mukino batarahagera

    18:00″ Iminota y’umukino yageze ariko amakipe aracyarimo kwishyushya

    Ni umkino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium ukaba utangira ku isaha ya saa 18:00 pm. Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gupima abakinnyi bayo bashya iherutse kugura, kugira ngo izinjira ku munsi w’igikundiro ihagaze neza.

    Ntabwo ari Rayon Sports gusa kuko na Gorilla FC igiye kubona umwanya wo gusuzuma abakinnyi bayo iherutse kugura.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hategekimana Bonheur

    Ally Serumogo

    Eric Ngendahimana

    Isaac Mitima

    Arsene Tuyisenge

    Aruna Moussa

    Felix Ndekwe

    Youssef Rharb

    Joackiam Ojera

    Rudasingwa Prince

    Charles Bbaale

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132670/live-rayon-sports-yakiriye-gorilla-fc-mu-mukino-wa-gicuti-132670.html

  • Haruna Niyonzima yagiranye ibihe byiza n’umugore we ndetse n’abakobwa be (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yagiranye ibihe byiza n'umuryango we (umugore we ndetse n'abakobwa be 2), aho yari yabasokanye ku mazi.

    Haruna Niyonzima, yashakanye na Cassandra Rayan babyaranye abana babiri b'abakobwa. Nyuma yo kunyura mu makipe akomeye muri Africa y'Ibirasirazuba, ubu akiri ikipe ya Al Ta'awon yo muri Libya.

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yagiranye-ibihe-byiza-numugore-we-ndetse-nabakobwa-be-amafoto/