Blog

  • Bayabiriye Ibyuya! Abagore 10 batunze amafara… – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’abagore 10 bakize kurusha abandi ku Mugabane wa Afurika rwashyizwe hanze na Forbes Magazine, yavuze ko aba bose bahuriye ku kuba barakoze cyane ndetse bakanabirira ibyuya amafaranga bafite nubwo benshi bavuga ko bamwe muribo umutungo bibitseho bawukuye mu miryango bakomokamo.

    Forbes Magazine ikomeza ivuga ko aba bagore nubwo harimo abavuka mu miryango ikize, nyamara nabo bashyize imbaraga mu bikorwa byabo birimo ubucuruzi kugirango nabo babone amafaranga yabo adaturutse ku bagabo babo cyangwa imiryango yabo.

    Aba bagore kandi banatanga inama bifashishije ingero zabo bwite zatumye bageze ku butunzi bafite.

    1. Isabel dos Santos

    Ni we mugore ukize kurusha abandi muri Afurika yose. Umutungo we ubarirwa kuri Miliyari 3,7 z'Amadorali ya Amerika. Ku myaka ye 50 gusa, uyu mukobwa mukuru wa  Jose Eduardo dos Santos wayoboye Angola, ni umwe mu bagize inama z'ubutegetsi za sosiyete zitandukanye muri Angola no muri Portugal.

    Uyu mugore akuriye kandi Banki zikomeye zitandukanye akaba kandi yarashoye imari ye muri diyama (Diamond) ndetse na Peteroli.

    2. Folorunsho Alakija

    Uyu mugore bamwe bavuga ko ari we uhiga abandi mu gutunga agatubutse muri Afurika (iyo bavuga ko amafaranga ya Isabel ari aya se), akomoka muri Nigeria. Yavutse tariki 15 Nyakanga 1951, akaba umushoramari washoye imari ye mu bijyanye na Peteroli, akaba kandi ari umuyobozi wungirije wa sosiyete ikora mu bya peterori yitwa 'Famfa Oil'.

    Umutungo we usaga Miliyari n'icice z’amadolari (1,500,000,000$) y'Amadorari y'Amerika.

    Mu 2014, yigeze kuvana Oprah Winifrey ku mwanya wa mbere w'abagore bakize kurusha abandi b’Abirabura.

    Avuga ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze ari uko yizera ko ari 'ngombwa kumenya umugambi w'Imana ku buzima bwawe, hanyuma ukawugenderaho.' Ikindi ngo ni ukugira intego no kudatezuka.

    3. Ngina Kenyatta

    Ngina Kenyatta, Abanyakenya bakunze kwita Mama Ngina, ni umubyeyi wa Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n'umupfakazi wa Perezida Jomo Kenyatta, Perezida wa mbere wa Kenya.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 85 kuko yavutse mu 1933, ntakunze gutangaza ibijyanye n'umutungo we. Mu 2013, Forbes magazine yatangaje ko atunze byibura Miliyari y'Amadolari, akaba ayashora mu myubakire, banki ndetse no mu gushakira abantu amacumbi.

    4. Hajia Bola Shagaya

    Hajia akomoka muri Nigeria akaba yarashinze ikigo cyitwa 'Bolmus Group International', akaba ari we muyobozi mukuru (CEO),aho yashoye imari mu bijyanye na Peteroli, kubaka inzu nyinshi ziri hamwe 'real estate'. Yashoye kandi mu bijyanye na banki, kugeza ibicuruzwa ku babitumije no mu bijyanye n'itumanaho.

    Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 850 z'Amadorari ya Amerika.

    Avuga ko ibanga ryamufashije mu kazi ke, ari ukwita ku kazi kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ku minsi y'impera z'icyumweru yahuraga n'incuti ze n'abagize umuryango. Yakomeje gahunda ze zijyanye no gusenga n'ukwemera, akaryama saa tatu z'ijoro, akabyuka saa kumi n'imwe za mu gitondo, akanafata umwanya wo kumenya abo bakorana ubushabitsi  no kwagura ibikorwa bye.

    5. Njeri Rionge

    Uyu mugore ukomoka muri Kenya, afite imyaka 36, akaba ari mu bagore ba mbere bashoye imari mu bijyanye n'ikoranabuhanga, akaba ari mu bashinze sosiyete zitandukanye nka Wananchi Online, Wananchi Group Holdings, Ignite Consulting, Insite Limited, Business Lounge na Njeri Rionge Business Consulting Inc.

    Umutungo we usaga miliyoni 500 z'Amadorari y'Amerika.

    Aganira n'ikinyamakuru Forbes, yavuze ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ari ukugaragaza ibyo akora mu bushabitisi (accountable in business). Yagize ati 'Iyo uri mu bushabitsi , uba ugomba kubazwa byose, ibyiza n'ibibi, uba ugomba kwitonda igihe cyose, ukamenya ko ugomba kwirengera ibyo wowe cyangwa sosiyete uyoboye yakora'.

    'Kuba mu bushabitsi ni nko kwiga gutwara igare cyangwa imodoka. Bigusaba ko wiyizera, ukizera umutimanama wawe, ubundi ugashyiraho gahunda n'umurongo ugomba gukoreraho. Ugatangira gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje kimwe ku kindi, ukagira umuhate, ubikunze kandi wizeye ko bizashoboka, hanyuma ugahora witeguye kuba wagira icyo uhindura mu gihe ubisabwe n'abakiriya bawe'.

    6. Wendy Appelbaum 

    Ku mwanya wa Gatandatu w'abagore batunze agatubutse muri Afurika, Kigali Today yahashyize Wendy Appelbaum, umugore w'Umunyafurika y'Epfo, w'imyaka 58 y'amavuko. Ni umukobwa w'umuherwe ukomoka muri icyo gihugu witwa 'Donald Gordon' washinze sosiyete yitwa 'Liberty Group'.

    Wendy Appelbaum yabanje kuba umuyobozi (Director), muri iyo sosiyete ya Se, akaba kandi yari n'umwe mu banyamigabane bakomeye muri iyo sosiyete, nyuma aza kugurisha imigabane ye, ajya gutangira Business ye bwite yo guhinga imizabibu ikorwamo Umuvinyo afatanije n'umugabo we.

    Ni umuyobozi mukuru (Chairperson), akaba n'umwe mu bafite imirima ihingwamo imizabibu ikorwamo divayi 'De Morgenzon Wine Estate',Ukaba ari umwe mu mirima yemerwa ku rwego rukomeye ugereranije n'indi y'aho muri Cape Town muri Afurika y'Epfo.

    Umutungo we ubarirwa muri Miliyari enye na miliyoni magana arindwi z'amarande (amafaranga yo muri Afrika y'Epfo) ni ukuvuga arenga na Miliyoni 325 z'Amadorari y'Amerika.

    Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ni ukwita ku bikorwa byo gufasha abagore. Yagize ati 'Ku bwanjye numva ari iby'agaciro gakomeye gutanga ku mutungo wanjye, nkagira icyo marira sosiyete nkomokamo' .

    'Uko ugenda ugira umutungo, ni nako, uba ufite inshingano zo kuwusangira n'abatagize icyo bafite.'

    7. Wendy Ackerman

    Akomoka muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bagore b'abakire muri Afurika, abikesha umugabo we, kuko mbere mu myaka ya za 1960, yari umwarimu usanzwe wigisha Abirabura Icyongereza, nyuma aza gusanga umugabo we bafatanya mu bushabitsi  bujyanye na 'supermarche' nini yitwa 'Pick n Pay'

    Ni umwe muri ba nyiri sosiyete yitwa 'Pick and Pay retail establishment na Ackerman Family Trust'.

    Umutungo we usaga Miliyari imwe na miliyoni 900 y'Amarande ni ukuga arenga Miliyoni 130 z'Amadorari y'Amerika.

    Avuga ko ibanga ryamufashije kugera ku byo agezeho ari ugukora cyane.Yagize ati:'Sindigera ngira ubunebwe, iteka mpora nihata gukora, sinzi aho mvana imbaraga'.

    'Kuva ndi umwana muto nabonaga amahirwe adasanzwe mfite.Nabonye abandi badafite amahirwe yo kwiga, numva umutima wanjye ubagiyeho cyane'.

    8. Bridgette Radebe

    Bridgette Radebe, avuka muri Afurika y'Epfo, akaba afite imyaka 59 y'amavuko.

    Ni umuyobozi mukuru 'Executive Chairperson' , akaba ari nawe washinze sosiyete y'amabuye y'agaciro yitwa 'Mmakau Mining(Pty) Ltd'.

    Ni umugore ufatwa nk’Intwari kuko yashoboye kwihangira umurimo, agashinga sosiyete y'amabuye y'agaciro kandi igakora neza.

    Umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 103 z'Amadorari ya Amerika.

    9. Irene Charnley 

    Uyu mugore w'Umunyafurika y'Epfo, yavutse tariki 06 Gicurasi mu 1960, akaba mu buyobozi bukuru bwa MTN Group, ndetse akaba anayoboye izindi sosiyete zikomeye nka Johnnic Communications, na Fistrand Limited ariyo sosiyete iruta izindi mu bijyanye n'itumanaho rya telefone muri Afurika yose.

    Umutungo w'uyu mugore ubarirwa muri Miliyari n'igice z'Amarand, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 100 z'Amadolari y'Amerika.

    10. Jane Wanjiru Michuki

    Ni umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya, Umunyamategeko, akaba umushoramari, agakora ibijyanye n’ubushabitsi, akaba no mu bayobozi ba sosiyete yitwa ' Kimani & Michuki Advocates'

    Umutungo we usaga miliyoni 60 z'Amadorari y'Amerika.

    Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ngo ni uko yizera ko abagore bashoboye kandi bafite imbaraga zo kuba bagera ku nzozi zabo no ku ntego bihaye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132699/bayabiriye-ibyuya-abagore-10-batunze-amafaranga-menshi-kurusha-abandi-muri-afurika-amafoto-132699.html

  • Tom Close yagarutse ku buzima bwa Junior Mu… – #rwanda #RwOT

    Tom Close wageze ahabereye umuhango wo gusezera no kugaruka ku mateka ya Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem yazanye n'umugore we Tricia Close. Igihe kigeze cyo kugaruka ku buzima bwaranze Junior Multisystem umuhanzi uhagarariye abandi, Tom Close niwe wafashe ijambo ryamaze iminota 12 ariko yagaragaye afite ikiniga cyakora bimwe bya kigabo akihagararaho ariko bigaragara ko yababaye cyane. 

    Tom Close imyaka irenga 18 mu muziki yatangiye avuga ko amenya Junior Multisystem bwa mbere yamwumvise muri Bridge Records. Iyi studio iri mu zafashije Junior kubaka izina mu myaka itatu yahamaze. Ubwo duheruka kuganira na nyiri iyi studio usigaye atuye muri Canada, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo nyinshi zanditse amateka ku bahanzi bahari ubu zakorewe muri iriya studio.

    Tom Close yagize ati: 'Menya bwa mbere Junior yari muri Bridge Records'. Icyo gihe Tom Close yakoranaga na Producer witwa Didier ariko bakajya biyambaza Junior ngo abafashe gucuranga mu ndirimbo. Tom Close rero yari agiye gukorana indirimbo na Ally Soudy yitwa “Bibaho”.

    Yanahishuye ko ari bwo Junior yahise amusaba kumukorera ikirango 'Jungle' buri wese wumva indirimbo zakozwe nawe ziba zifite ako karango gakozwe mu ijwi rya Tom Close. Indirimbo za mbere y'uko Tom Close ahura na Junior ntabwo zumvikanamo kiriya kirango cya Junior Multisystem. 

    Tom Close avuga ko umuntu kumuvuga ibyiza gusa bidakuraho ko aba yarakoze n'ibibi. Ati:'Jyewe yanyiciye gahunda ariko impamvu yabaga afite indirimbo nyinshi kandi agezweho, rero yari umuhanga. Indirimbo nyinshi yakoze zaramamaye kuko yari umuhanga'. Yasobanuye ko bigoye ku mu producer ugezweho kuba yakubahiriza gahunda kuko akenshi ngo ntibaruhuka.

    Tom Close niwe wakoze ikirango cyamenyekanishije 'Jungle' Junior Multisystem ubwo bahuraga ngo bakore indirimbo yari yatangiwe na Didier Touch ariko ikaza kunozwa na Junior Multisystem. Iyo ndirimbo ni iyahurije hamwe Tom Close na Ally Soudy. 

    Tom Close wavuze ahagarariye abandi bahanzi yavuze ko kuva yakora Indahiro kugeza akoze impanuka atigeze atakaza umwanya wa mbere mu batunganya imiziki hano mu Rwanda ibizwi nka'Hit'. Tom Close ati: 'Imana niyo iduha ubuzima iyo igihe kigeze irabwisubiza. Tumaze igihe tubura abahanzi. Kuri twe buriya Junior Multisystem urugendo rwe yararugenze.

    Kuba agiye ejo n'undi muri twe. Igihe nk'iki tumwibuka dukwiriye kuzirikana ko natwe undi uwo ari we wese muri twe byamubaho. Tom Close avuga ko abahanzi bagira uruhare runini mu buzima bw'igihugu ku buryo abahanzi bakwiriye kubizirikana kuko bisiga umusanzu mu gihugu.

    Ati:'Tumenye ko hari abifuza kubaho nk'uko tubayeho bityo dukanguke. Hari umunsi tuzaba tutakiri hano. Iyo umuntu avutse niwo munsi usinya amasezerano yo gupfa. Twe iminsi dusigaje ntituyizi ahubwo dukore umusanzu wacu. Junior simuzi hari umuntu bafitanye ibibazo'beef'.'

    Tom Close yasabye abahanzi kurya bari menge kuko buri wese azatabaruka

    Yagarutse ku musanzu w'umuhanzi muri sosiyete nyarwanda. Avuga ko ibyo bakora bigirira benshi akamaro. Urugero yatanze ni zimwe mu ndirimbo zakozwe na Junior zikaba hari abo zafashije gukundana, abo zahaye ibyishimo, abo zatumye babana akaramata bari bagiye gutandukana. Tom Close yanagarutse ku ijambo ryaranze Junior aho yavuze ko ubuzima bwamwigishije ko ari ubusa.

    Yakebuye abahanzi nyarwanda abibutsa agaciro bafite muri sosiyete. Ati:'Ntimwumvise mushiki wa Junior wahoraga amusaba nimero za Butera Knowless. Buriya rero bifuza kubaho nka Butera. Muzi abantu bifuza guhura natwe? Abifuza ko twakwicarana? 

    Rero aya ni amahirwe yo kubyaza umusaruro tukamenya ko tugomba gukora ibikorwa bizahora byibukwa. Ntabwo hazabaho Jenoside yakorewe Abatutsi bwa kabiri ariko hano turi twese ntabwo mu gihe runaka tuzaba duhari. Rero ntitugapfushe amahirwe dufite kuko umunsi tuvuka niwo munsi twasinye amasezerano n'urupfu'.

    Tom Close yanasabye abatunganya imiziki kugira isomo bakura kuri Junior kuko kuva yatangira gutunganya umuziki mu 2009 kugeza ubwo yakoraga impanuka mu 2019 yari ku gasongero mu batunganya imiziki mu Rwanda. 

    Ati:'Junior kuva yatangira gutunganya imiziki kugeza akoze impanuka yari kuri hit kandi nta wundi wari wabigeraho. Indirimbo yakoze zatwaye ibihembo kandi zahinduye ubuzima bwa benshi rero ibyo yakoze ntabwo bizibagirana'.


    Tom Close yasabye abahanzi kuzasiga urwibutso rwiza ku isi


    Tom Close yabwiye abahanzi kuba maso kuko igihe kizagera buri wese agatabaruka


    Tom Close yakoreye Jingle Junior Multisystem nyuma yo guhura bagiye gukora indirimbo yahuriyemo na Ally Soudy

    Tom Close yari kumwe na Tricia Close

    REBA TOM CLOSE AVUGA MU IZINA RY’ABAHANZI BOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132676/tom-close-yagarutse-ku-buzima-bwa-junior-multisystem-asaba-abahanzi-kwitegura-neza-urupfu–132676.html

  • Ange Kagame yahawe inshingano muri perezidansi y'u Rwanda:Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahaye imirimo Ange Kagame yo kuba Umuyobozi wungirije w'Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

    Ange Kagame ni we wa vuba aha mu bana ba Perezida Kagame ushyizwe mu mirimo yo mu nzego za leta, nyuma ya Ian Kagame wagaragaye muri Mutarama (1) uyu mwaka ari mu itsinda ry'abacunga umutekano wa Perezida Kagame.

    Muri Kanama (8) mu 2022, Ian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare ku ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

    Mu 2020, Ivan Cyomoro Kagame, wize ubukungu muri Amerika kuri Pace University n'icungamari kuri University of Southern California, akaba n'imfura ya Perezida Kagame, yashyizwe mu bagize inama y'ubutegetsi y'ikigo cy'igihugu cy'iterambere, Rwanda Development Board.

    Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama, ya mbere muri uku kwezi. Yafatiwemo imyanzuro irimo ko Gen Maj Charles Karamba agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, mu gihe Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinée naho Shakila Umutoni Kazimbaya agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc.

    Gen Maj Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania. Muri Ethiopia asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

    Ni mu gihe Michel Sebera wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée , abaye uwa mbere ufashe izo nshingano kuko ubusanzwe uwarebereraga inyungu z'u Rwanda muri icyo gihugu, ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana guhera mu 2020.

    Sebera yari asanzwe ari Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi.

    Shakila Umutoni Kazimbaya we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Agiye gusimbura Zaina Nyiramatama wari usanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc.

    CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri agiye gusimbura Alfred Kalisa wari muri izi nshingano. Hari hashize amezi ane Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y'Igihugu.

    The post Ange Kagame yahawe inshingano muri perezidansi y'u Rwanda:Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/02/ange-kagame-yahawe-inshingano-muri-perezidansi-yu-rwandaibyemezo-byinama-yabaminisitiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ange-kagame-yahawe-inshingano-muri-perezidansi-yu-rwandaibyemezo-byinama-yabaminisitiri

  • Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura gukina umukino wayo wa kabiri mpuzamahanga yaraye inganyije na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa gishuti.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba urangira amakipe yombi aguye miswi y'igitego kimwe.

    Muri uyu mukino abatoza bombi b'aya makipe bakoresheje hafi abakinnyi bayo bose kugirango barusheho kumenya ibyo bakosora ndetse no kubongerera dore ko shampiyona y'u Rwanda ibira iminsi 16 ngo itangire ikinwe.

    Igice cya mbere cy'uyu mukino waranzwe gukinirwa hagati mu kibuga cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 76′, nibwo Gikundiro yabonye igitego cyayo cyafunguye amazamu, ni igitego cyitsinzwe n'umunyezamu wa Gorilla FC Matumele Mozombo.

    Ku munota wa 80 nibwo habonetse Penaliti ya Gorilla FC, ni nyuma y'ikosa ryakozwe na Ndekwe Felix wa Rayon Sports wagushije rutahizamu wa Gorilla FC mu rubuga rw'amahina.

    Hahise haterwa iyo Penaliti yatewe neza na Johnson Adeaga Adeshola abona igitego cyo kwishyura bityo umukino unarangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Uyu mukino ukirangira byagaragaye ko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abandi bakurikirana ibya Ruhago batishimiye imikinire ya Rayon Sports dore ko wari umukino wa kabiri banganyije nyuma y'uwa Vitalo'o banganyije 2-2.

    Rayon Sports iritegura gukina na Police Kenya kuwa gatandatu w'iki cyumweru, ni mu mukino uzahuzwa n'umuhango w'ibirori byayo bise Rayon Day.

    Rayon Day ni umunsi herekanwa ikipe izakoreshwa mu mwaka w'imikino, herekanwa abakonnnyi bashya ndetse hagakinwa n'umukino wa gishuti.

    The post Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yitegura-gukina-na-police-ya-kenya-kuri-rayon-day-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yitegura-gukina-na-police-ya-kenya-kuri-rayon-day-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1

  • Ntiyakiri ku rwego rwa shampiyona yo mu Rwanda! Rutahizamu wa Rayon Sports watsinze ibitego byinshi cyane kurusha na Haaland, yamaze kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Imanizabayo Frolence yasinye muri yabonye ikipe nshya yo hanze y'u Rwanda.

    Uyu mukobwa uhumeka uzamu kurusha ibindi yamaze gusinya muri Kampala Queens FC y'i Bugande.

    Uyu mukobwa yerekeje i Bugande avuye muri Rayon Sports WFC yamumuritse ubundi isi yose ikamumenya.

    Uyu Rutahizamu yatsinze ibitego bigera kuri 60 mu mikino 26 akaba yaranatsinze ibitego hat-trick 10.

    Source : https://yegob.rw/ntiyakiri-ku-rwego-rwa-shampiyona-yo-mu-rwanda-rutahizamu-wa-rayon-sports-watsinze-ibitego-byinshi-cyane-kurusha-na-haaland-yamaze-kubona-ikipe-nshya-hanze-yu-rwanda/

  • Rayon Sports ishyize hanze ibindi byamamare 2 benshi babona bakanarira bigomba kuba byitabyiriye Rayon Day – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza kumugaragaro ibindi byamamare 2 bigomba kuba byitabyiriye Rayon Day ibura iminsi micye cyane.

    Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports babinyijije kumbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko abavanga miziki 2 barimo Dj Brianne ndetse na Selekta faba bazaba bari gushyushya abantu Kuri Rayon Day.

    Uyu Dj Brianne n'umwaka ushize yari mu byamamare byari byitabyiriye uyu muhango uba ngaruka mwaka w'ikipe ya Rayon Sports. Aba ba Dj babiri biyongeye kuri Platin P uzaba aririmbira abafana bazaba baje muri ibi birori.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ishyize-hanze-ibindi-byamamare-2-benshi-babona-bakanarira-bigomba-kuba-byitabyiriye-rayon-day/

  • Kirehe: Umusore w’imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w'ubunyobwa.

    Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu masaha y'ijoro ubwo yari agiye gukura televiziyo yari yahishe mu rutoki nyuma yo kuyiba umuturage.

    Iyi televiziyo yari iyo mu bwoko bwa Flat Screen B box ifite pousse 24.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yemeje ayo makuru avuga ko uyu musore yibye iyi televiziyo mu rugo rw'umuturage.

    Hamdun akomeza asobanara ko nyirinzu yatashye agasanga televiziyo ye yibwe ni uko maze akabimenyesha inzego z'umutekano aho zahise zitangira gushakisha maze baza gufata uwo musore avuye kuyikura mu rutoki aho yari yayihishe.

    Uyu musore yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.

    Source : https://yegob.rw/kirehe-umusore-wimyaka-19-yahengereye-nyirinzu-adahari-ni-uko-yicana-urugi-ubugome-maze-abatura-televiziyo-itari-ikiromba-maze-abonye-abuze-aho-ayitwara-ayihisha-mu-rutoki-bimuhindukira-nko-kwihish/

  • Batangiye kumufata nk’umwami! Ikipe ya Sandvikens IF yanyunzwe n’uburyo Byiringiro League ari kwitwara mu gihe gito ayimazemo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro League yatangiye kwigarurira imitima y'abafana b'iyi kipe.

    Mu mafoto basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Sandvikens IF, Byiringiro League yashimiwe uruhare rwe amaze kugirira iyi kipe.

    Mu butumwa bwaherekeje amafoto ya Byiringiro League bwanyujijwe ku rukuta rwa Instagram rw'ikipe ya Sandvikens IF, bugira buti 'Uko bigenda igihe utangiye gutsinda muri shampiyona nshya.'

    Byiringiro League amaze amezi 5 muri Sandvikens IF isanzwe ikinamo na Yannick Mukunzi, mu mikino 8 amaze kuyikinira yayitsindiye ibitego 3.

    Source : https://yegob.rw/batangiye-kumufata-nkumwami-ikipe-ya-sandvikens-if-yanyunzwe-nuburyo-byiringiro-league-ari-kwitwara-mu-gihe-gito-ayimazemo-amafoto/

  • Beyonc na Mark Zuckerberg mu bantu 5 batari… – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’abantu 5 barindwa cyane ku isi batari abayobozi b’ibihugu, harimo icyamamarekazi Beyonce, umuherwe Mark Zuckerberg n’abandi:

    1.Imva y'umugabo Vladmir Lenine wo mu Burusiya

    Uyu mugabo yahoze ari umusirikare w'ingabo z’Abarusiya usibye kuba atakiriho ariko ari mu bantu bubashywe mu Burusiya kubera ibitekerezo byamuranze akiriho. Bivugwa ko abasirikare b’u Burusiya babwiwe ko umubiri wa Vladmir ari bintu by’ingenzi u Burusiya bufite. 

    Mu Rubuga rw'Umutuku (Red Square) muri Moscow rwa gati, mu gihugu cy'u Burusiya niho hari umubiri wa Vladmir, bivugwa ko uyu mugabo yari igihangange mu kuba umutegetsi w’abasirikare ukomeye, umubiri we watewe imiti ituma utabora, umubiri we wahashyizwe nyuma gato yo gupfa kwe mu 1924.

    Amakuru avuga ko usibye inshuro mbarwa zabayeho mu bihe nk'iby'intambara, uyu mubiri we urindwa amasaha 24/24, iminsi 7/7 kuva mu myaka 95 ishize. Umubiri we ufatwa n'ikimenyetso cy'ibitekerezo bye.

    2. Imfungwa yitwa Guzman uzwi ku izina rya El Chapo

    Uyu mugabo arazwi cyane kubera gutoroka kenshi gereza, kuba umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge. Ari mu barinzwe cyane ku isi ariko kuva yafatwa mu 2016 nyuma yo gutoroka gereza akoherezwa muri Amerika, aho kuri ubu abarizwa muri Gereza yo muri Manhattan i New York, arindwa amasaha 24/24 mu kwirinda ko yatoroka. Uyu mugabo kandi buri joro ahindurirwa aho arara ngo atahamenyera akazacika.

    Uyu mugabo ntajya agera hanze, nta n’ubwo yemerewe kugira umuntu umusura keretse umunyamategeko we gusa. Ashinjwa impfu z'abantu babarirwa mu 1,000 bagiye bagwa mu ntambara hagati y'abacuruzi b'ibiyobyabwenge muri Mexique, ndetse akaba azwiho kwica abanzi be n'iyo yabaga afunze.  

    3.Umwana w'umukobwa w'imyaka 13 wo muri Ethiopia

    Uyu mwana yaburiwe irengero hashira ibyumweru nyuma yo gushimutwa n'abagabo bagera kuri barindwi bashakaga kumushyingira ku ngufu umwe muri bo. Yaje kuboneka arinzwe n'intare zigera kuri eshatu, bikaba byaragaragaye ko zabashije kwirukana abari bamushimuse.

    Ubwo yabonekaga, abayobozi batangaje ko izo ntare zamuvuye iruhande gahoro gahoro zikisubirira inyuma zigana mu ishyamba nta guhangana kubayeho. Ibi byabaye nk'igitangaza kuko ubusanzwe intare zo muri ibi bice ngo zizwiho kurya abantu. 

    Bamwe bakeka ko kurira no gutabaza kw'uyu mwana kwaba kwaratumye izi ntare zumva ari nk'ukw'ibibwana byazo zigahitamo kumureka ntizimurye. Abandi nabo bavugaga ko izi ntare zaba zaroherejwe n’Imana ngo zimurinde dore ko bitumvikana uburyo izi ntare zitigeze zimugirira nabi ndetse zikanamusubiza iwabo.

    4. Mark Zuckerberg nyiri kompanyi ya META

    Uyu mugabo ufite mu biganza bye Meta ibarizwamo WhatsApp, Facebook na Instagram hamwe n’urubuga rushya ‘Threads’, akaba n’umwe mu baherwe ku Isi ni umwe mu bantu bafite uburinzi buhambaye. 

    Kuva mu 2015 yashoye arenga miliyoni 20$ (amadorari) ku mutekano we, ku kwezi akoresha arenga Miliyari 4 uyashyize mu manyarwanda. Amakuru avuga ko rimwe na rimwe ajya aniyongera agera kuri miliyoni 7,3$ akaba agenda ku barinzi be mu rugo n'abamuherekeza aho agiye. 

    Aba barinzi ba Zuckerberg rimwe na rimwe bajya babita Igipolisi cy'ibanga cye (Zuckerberg Secret Police') aho bivugwa ko bagizwe n'abarinzi 16 bahora bamurinze, bakora basimburana. Mu myaka nk'icumi ishize, Larry Ellison wa Oracle ni we wari umuyobozi w'ikigo urusha abandi uburinzi, aho yashoraga agera kuri miliyoni 1,8$.

    5. Beyoncé

    Hari amakuru avuga ko ubwo Beyonce yari ari ku rubyiniro yasagariwe n’umufana ashaka kumumanura ku rubyiniro, akaba ari cyo cyatumye Jay-Z ahita yiyemeza gukaza umutekano we birushijeho. Yahaye akazi abagabo batanu bashinzwe umutekano (Bodyguards) biyongera ku bandi batanu yari afite.

    Aba bose biyongera ku wundi mugabo usanzwe akorera ikigo cya Leta cy’Ubutasi muri Amerika uherekeza Beyonce igihe agiye mu rugendo rwa kure no kugira amakuru amenya y’ahantu azajya mbere y’uko ahajya. 

    Ibi bisobanuye ko Beyonce afite abagabo 11 bashinzwe kumurindira umutekano. Uyu muryango kandi waguze imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Latvia SUVs zidatoborwa n'amasasu cyangwa bombe. Izi modoka zikozwe mu mabati ameze nk’ay’iz’abaperezida ba Amerika.

    Igitangaje ni uko Beyonce ariwe ufite abamurindira umutekano benshi kurusha abumugabo we Jay Z dore ko uyu muraperi akenshi usanga afite abagabo babiri bamugenda iruhande. 

    Mu 2021 Jay Z yabwiye Variety Magazine ko bitewe n’ubuzima yakuriyemo bwo mu muhanda i Brooklyn muri New York, yumva adakeneye umutekano ukaze kuko nawe ubwe yabasha kwirinda nk’uko yabikoraga cyera ataramamara cyangwa ngo abe umuherwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132690/beyonce-na-mark-zuckerberg-mu-bantu-5-batari-abakuru-bibihugu-barinzwe-cyane-ku-isi-132690.html

  • Abahanzi barenga 16 basezeye Junior Multisyst… – #rwanda #RwOT

    Junior Multisystem yatabarutse ku itariki 27 Nyakanga 2023 ari saa kumi n'ebyiri z'igicamunsi. Yari yagiye kwa muganga saa tanu z'amanywa. Ni nyuma y’imyaka ine ari mu buribwe ariko butamubuzaga kwisekera nk’uko abamubaye hafi babihamya. 

     

    Mama wa Junior watanze ubuhamya yavuze ko umwana we yarinze ashiramo umwuka adasambye. Yagize ati:'Yanyweye amazi areba hirya ahita ashiramo umwuka'. Byumvikana ko nta mwanya wabayeho wo kurwana n'ubuzima bimwe bita gusamba.

    Ku mugoroba wo gusezeraho bwa nyuma uyu mugabo watabarutse afite imyaka 30 y'amavuko akaba asize umwana nk’uko mama we yavuze ko'Ansigiye umwuzukuru' abahanzi batangiranye nawe abasanze ari icyamamare n'abo yafashije kwamamara bari bahari. 

    Mu myaka 10 yamaze atunganya umuziki guhera mu 2009 kugeza mu 2019, ubwo yakoraga impanuka avuye mu birori by'isabukuru ya mushiki we nibura ufashe impuzandengo y'umuhanzi umwe ku mwaka wabona ko yari akunzwe.

    Ni abahanzi basaga 16 bari bateraniye mu busitani buri Kimironko ahasanzwe habera ubukwe n'ibindi birori. Uhereye ku bahanzi baje mbere ye bari barangajwe imbere na Tom Close watangiye umuziki ahagana za 2005 ndetse na Victor Rukotana w'ejo bundi bose bari bahari ku bwo guherekeza Junior wasabye ko natabaruka azakorerwa ibirori bakaririmba aho kubabara. 

    Abahanzi bari bahari Inyarwanda yabashije kubona barimo: Tom Close, Riderman, Dj Pius, Platini P, Oda Paccy, Bruce Melodie,Uncle Austin, Mc Tino, Toni unique, Tonzi, King James, Young Grace, Zizou Alpacino uhuza abahanzi mu ndirimbo Marina waje aherekejwe na Yvan Muziki bari mu rukundo, Butera Knowless yazanye n'umugabo we, Victor Rukotana n'abandi inyarwanda itaciye iryera. 

    Aba bahanzi uwabashije gufata ijambo yavuze ko atazibagirwa umusanzu wa Junior mu iterambere rya muzika nyarwanda. Ariko rero hari n'abamushimiye ko yagize uruhare mu rugendo rwabo barimo Oda Paccy wavuze ko umuziki we awukesha Junior ku kigero cya 80%. Dj Pius we yahamije ko yakoze umuziki kubera Junior ndetse n'abandi benshi bagiye bamuvuga ibyiza yabakoreye.

    REBA TOM CLOSE AVUGA UKO YAHUYE NA JUNIOR

    “>

    Abahanzi nibura 16 baje gusezera bwa nyuma Junior wabakoreye indirimbo zabahinduriye ubuzima

    Young Grace yibuka indirimbo yakorewe na Junior ikiniga kikamufata. Guhera za 2011 indirimbo Junior yarambikagaho ibiganza zarakundwaga

    Young Grace mumwibuke mu ndirimbo yakozwe na Junior akiri muri Bridge Records. Indirimbo Ikigusha ni Junior wayikoze. Ni Young Grace na Butera Knowless bayihuriyemo

    Yvan Muziki yazanye na Marina. Marina yakorewe Too Much na Junior ndetse niwe wahuje Austin na Marina. Umuziki wa Marina awukesha Junior

    Dj Pius yavuze ko Junior ariwe watumye akora umuziki

    Bahati wo muri Just Family yasabye abahanzi kongera bakunga ubumwe ntibagahuzwe n’urupfu rwa mugenzi wabo

    Oda Paccy ubwo yari afite inda y’amezi 7 Junior yaramuhamagaye amubwira ko atazanywe no kubyara ahubwo agomba gukora umuziki

    Oda Paccy yavuzeko umuziki we ku kigero cya 80% awukesha Junior

    Mc Tino yasabye abahanzi kongera bakajya bahura nkuko byari bimeze bakitabira Primus Guma Guma Super Star

    Toni Unique yagaragaje akamaro ka Junior ku rugendo rwe rwa muzika

    Iyo hatabaho Junior ntabwo Marina yari guhura na Uncle Austin wamwinjije mu muziki

    Junior yakoze Too Much yarimo abahanzi batandukanye ariko yasize Marina amenyekanye. Marina asuhuzanya na Tonzi

    Tonzi yaririmbye agace gato k’indirimbo Humura

    Platini P yavuze ko nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys ari Junior wazikoze

    Abahanzi b’urungano rwa Junior baje kumusezeraho

    King James yabaye hafi Junior mu minsi ya nyuma

    Butera Knowless yaririmbye mu guha icyubahiro Junior 

    Uncle Austin yaririmbye

    Platini P, King James na Butera Knowless

    Bruce Melodie yateye abantu urwenya rw’intebe yigeze gushwanyuka kubera Junior yari aremereye

    Tom Close yatanze impanuro ku bahanzi

    Bruce Melodie yari kumwe na Mubi cyane umucungira umutekano

    King James na Butera bari bicaranye

    AMAFOTO:NATHANAEL

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132678/abahanzi-barenga-16-basezeye-junior-multisystem-amafotovideo-132678.html