Blog

  • Ikipe 3 zikomeye hano mu Rwanda zishobora kuba zahagurukiye kurwanya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe 3 zikomeye hano mu Rwanda zishobora kuba zahagurukiye kurwanya ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gukora ibikorwa bikagarukwaha n'abantu benshi cyane.

    Bikomeje kugarukwaho cyane muri iyi minsi nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports iteguye umunsi mukuru wahawe izina rya Rayon Day cyangwa umunsi w'Igikundiro. Hashize igihe uyu mukino Rayon Sports iwutangaje ariko ushobora kuzahura n'imbogamizi zikomeye hakabura abantu bawitabiri uyu munsi.

    Ibi impamvu bikomeje kugarukwaho cyane ni uko uyu munsi w'Igikundiro, ugomba kuba tariki ya 5 Kanama 2023 ariko hari indi mikino yashyizwe kuri uyu munsi kandi imikino izaba ikomeye cyane.

    Tariki 5 Kanama 2023, biteganyijwe ko ikipe ya Mukura Victory Sports izaba ifite umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho ndetse hanateguwe umukino uzayihuza na Geita Gold yo muri Tanzania, hari n'abahanzi bakomeye bazasusurutsa abantu.

    Impamvu bikomeje kuvugwa ko byaba ari ubugambanyi cyangwa kurwanya umunsi wa Rayon Sports ni uko ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwahise busaba umukino wa gishuti ikipe ya Kiyovu Sports kandi ushyirwa tariki 5 byashobokaga ko washyirwa tariki 6 Kanama 2023 ku munsi wo ku cyumweru, Rayon Day yaraye ibaye.

    Ibi bivuze ko Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC ndetse na Mukura Victory Sports ikipe zifatwa nk'ikipe zifite abafana benshi ndetse zifite amateka hano mu Rwanda zizaba zifite umukino ku munsi umwe ibintu abakunzi b'umupira w'amaguru batishimiye kuko bashakaga kuzayireba yose, ariko kubera ikintu tutazi cyihishe inyuma y'ibi bituma babihuza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-3-zikomeye-hano-mu-rwanda-zishobora-kuba-zahagurukiye-kurwanya-rayon-sports/

  • Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwigira umukobwa agiye mu kizamini kubera umukunzi we -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi nyuma yo kujya mu kizamini yiyoberanyije nk'umukobwa yambaye imyambaro y'abagore yanasutse imitsi, agiye gukorera ikizamini cy'amategeko umukunzi we w'umukobwa.

    Uyu witwa Musa Semwogerere watawe muri yombi, yari aherutse kugirwa umucamanza, yari yagiye gukorera ikizamini umukunzi we mu kigo gishinzwe guteza imbere amategeko kizwi nka LDC (the Law Development Centre).

    Semwogerere yafashwe ari mu kizamini yagiye yigize nk'umukobwa yagiye gukorera ikizamini umukunzi we witwa Irene Mutonyi.

    Yari yagiye yasukishije imisatsi bimenyerewe ku bakobwa, yambaye ijipo, ndetse n'isutiya izamura amabere, kugira ngo bagire ngo ni umukobwa.

    Arashinjwa ibyaha bibiri birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Urwego rw'Ubucamanza muri Uganda, rwatangaje ko ibi byabaye ubwo iki kigo gishinzwe guteza imbere amategeko cyakoreshaga ibizaimini mu mashami yacyo atatu arimo irya Lampaka, Lira ndetse n'irya Mbarara.

    Mu itangazo ryagiye hanze, bagize ati 'LDC ntishobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cy'uburiganya mu bizamini. Tuzakomeza ku mugambi wacu wo kurwanya twivuye inyuma imyitwarire mibi nk'iyi.'

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwigira-umukobwa-agiye-mu-kizamini-kubera-umukunzi-we-amafoto/

  • Ikipe yatekerezaga kuyitsinda ibyibagirwa: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umukinnyi w’igihangage wakinaga muri shampiyona ikinamo ibyamamare muri ruhago -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe yatekerezaga kuyitsinda ibyibagirwa: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umukinnyi w'igihangage wakinaga muri shampiyona ikanamo ibyamamare muri ruhago.

    Kiyovu Sports igiye gusinyisha myugariro Eric Ndayizeye wakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Turkey yitwa Yeni Malatyaspor uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yamaze kugera mu Rwanda bikaba biteganyijwe ko ntagihindutse yasinyira Urucaca.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yatekerezaga-kuyitsinda-ibyibagirwa-kiyovu-sports-igiye-gusinyisha-umukinnyi-wakinaga-muri-shampiyona-ijyamo-umugabo-igasiba-undi-amafoto/

  • Abakiriya tuzabirukana kugira ngo tutagirana ikibazo na leta-Abacuruzi bavuga ku  gufunga saa saba na saa munani z'ijoro. #rwanda #RwOT

    Hari abakora ubucuruzi bwo gutanga ibyo kurya n'ibyo kunywa mu mujyi wa Kigali by'umwihariko mu duce tuzwiho gukora amasaha 24 kuri 24 bavuga  ko icyemezo cya guverinoma  gitegeka ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi  bigomba gufunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na saa munani  mu mpera z'icyumweru cyizabateza  ibihombo.

    Inama y'abaminisiti yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023 niyo yafatiwemo uwo mwanzuro uzatangira gukurikizwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda.

    Nta rutonde rw' ibikorwa na serivisi byiswe ibitari ib'ingenzi rwashyizwe ahagaragara ariko ukurikije impamvu isobanurwa y'uwo mwanzuro ari yo kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda birashoboka ko abarebwa n'ikicyemezo ari abafite aho bahuriye no gutanga serivisi z'ibyo kunywa ahanini bisembuye ibyo kurya n'ibyimyidagaduro.

    Uyu yagize ati'Sinzi niba leta yagendeye ku bivugwa ko abanyarwanda dusigaye turi abanywi cyane.'

    Inyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu gace kakumiriwemo ibinyabiziga kagaharirwa gufatirwamo amafunguro ahazwi nko mu marange hazwiho gukora amasaha yose y'umunsi kandi ninako byahoze kuva cyera,ntibacuruza ibisembuye ariko ntibirasobanuka neza niba ibyo bakora bibarirwa mu  bikorwa na serivisi byiswe ibitari ib'ingenzi,aba bacuruza resitora muri aka gace bavuga ko icyo cyemezo kiramutse kibareba cyagira ingaruka ku ishoramari ryabo.

    Umwe mu bacuruzi yagize ati'Amasaha yose umumotari yumva ashaka kuruhuka gato aparika moto ku ruhande,akaza hano,abakozi b'amahoteli,abakura abantu ku kibuga cy'indege,baza hano tukabakiriza icyayi,chapati…bikagera mu gitondo ufite ya mafaranga.Ni itegeko bigomba kudukoraho natwe'

    Mugenzi we ati'Urumva ko muri week end baduhaye amasaha kugza saa munani kandi twebwe twagezaga mu gitondo urumva ko hari ikintu kizagabanuka mu bucuruzi bwacu,abakiliya tuzabirukana kugira ngo tutagirana ikibazo na leta,bya bintu twateguraga byo muri weekend tuzabigabanya,bizatubangamira ariko tuzabikurikiza.'

    Lenovate Muhire we afite akabari ahazwi nk'Imatimba ni muri Nyarugenge asanzwe akora amasaha 24 kuri 24 birashoboka ko we ari mu bagomba kubahiriza amasaha yo gufunga ya saa saba na saa munai z'ijoro.

    Yagize ati'Kuri gahunda yari igenwe twakoraga amasaha 24,byari kimwe mu bidufasha kuko urujya n'uruza rwahoragaho kuri gahunda y'abatugana no kuri gahunda y'abacuruzi'

    Nabajije muri rusange abasanzwe bakenera serivisi mu masaha ya nijoro uko bakiriye uwo mwanzuro wo gufunga serivisi na bimwe mu bikorwa byiswe ibitari iby'ingenzi saa saba na saa muni z'ijoro.

    Uyu mumotari yagize ati'Icyashara cyo tuzacyura cyane'

    Undi ati'Ushaka gutera imbere arakora,iyo uvuze ngo abantu ntibakore ukagabanya amasaha,ku bwanjye numva atari icyemezo cyiza.'

    Mugenzi wabo we yagize ati'wabonaga bikabije ugahura n'umuntu saa kumi n'ebyiri adandabirana, ugasanga yambaye ubusa,buriya leta nayo iba yabibonye,kuko iba itureberera.'

    Icyakora Inama y'abaminisitiri yananzuye ko Ibikorwa byose byaba iby'ubucuruzi cyangwa iby'imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y'ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangazwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    Tito DUSABIREMA

    The post Abakiriya tuzabirukana kugira ngo tutagirana ikibazo na leta-Abacuruzi bavuga ku  gufunga saa saba na saa munani z'ijoro. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/02/abakiriya-tuzabirukana-kugira-ngo-tutagirana-ikibazo-na-leta-abacuruzi-bavuga-ku-gufunga-saa-saba-na-saa-munani-zijoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakiriya-tuzabirukana-kugira-ngo-tutagirana-ikibazo-na-leta-abacuruzi-bavuga-ku-gufunga-saa-saba-na-saa-munani-zijoro

  • Ibyo wamenya ku masezerano u Rwanda rwagirany… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

    Muri iyi nama hafashwe n’umwanzuro ujyanye n’ibikorwa by’imyidagaduro, harimo ko mu minsi y’imibyizi ibitaramo bizajya bifunga saa saba z’amanywa n’aho mu gihe cya ‘Weekend’ ibitaramo bizajya bifungwa saa munani z’amanywa.

    Mu bigo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje yagiranye amasezerano y'ubufatanye harimo Grammy Global Ventures. Ni ikigo gisanzwe gishamikiye kuri sosiyete ya The Recording Academy (RA) izwi cyane ku Isi binyuze mu gutegura no gutanga ibihembo bya Grammy Awards bihabwa umugabo bigasiba undi!

    Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko Grammy Global Ventures (GGV) ari ishami rya Recording Academy rikora ibijyanye no gutegura no gutera inkunga ibitaramo by’imbona nkubone kandi byagutse ku Isi, gutanga amasomo y’umuziki bifashishije ikoranabuhanga, gutera inkunga ibikorwa by’abantu ku giti cyabo, kubaka studio z’umuziki n’ibindi.

    Iki kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyubakiye ku ntego yo guteza imbere urwego rw’umuziki na siyansi no gutuma umuziki uba isoko yo guteza imbere umuco.

    Bavuga ko bafitemo guhanga ibishya bituma ibyo bakora byose bishoboka, kandi no gushyira hamwe n’abandi kuko bizera neza ko ubufatanye bugira ijwi ryagutse, kandi ko ubunyamwuga no gukorana bitanga ‘gukunda umuziki mwiza kandi utangaje’.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yagiranye amasezerano y'ubufatanye n'irushanwa rizajya rihuza amakipe ya mbere akomeye ku Mugabane wa Afurika rizwi nka 'Africa Super League'.

    Amakuru avuga ko rizatangira gukinwa mu Ukwakira 2023, kandi rizahuza amakipe 24, gusa rizatangirana n'amakipe 8.

    Iri rushanwa ryamuritswe bwa mbere muri Kanama 2022 mu gihugu cya Tanzania. Ni ngaruka mwaka, kandi ni ubwa mbere rizaba ribaye muri Afurika.

    Uyu ni umushinga Mugari w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kandi birashoboka ko amakipe akomeye muri Afurika azajya akinira mu Rwanda, ndetse imwe mu mikino izajya ibera kuri Sitade Amahoro iri kuvugururwa, ikazasozwa muri Gicurasi 2024.

    Iri rushanwa ry'umupira w'amaguru riherekejwe na Miliyoni 100$ yo kuvugurura sitade z'umupira w'amaguru, kubaka ibikorwaremezo bijyanye n'umupira w'amaguru no guteza imbere abakiri bato biyumvamo impano y'uyu mukino wahiriye benshi.

    Ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida wa FIFA, Gianni Infantion yavuze ko hazabaho guhitamo amakipe 20 azitabira iri rushanwa.

    Yavuze ko Miliyoni 100$ zizifashishwa muri iri rushanwa bizatuma rishyirwa ku rutonde rwa shampiyona 10 zikomeye ku rwego rw'isi.

    Mu bigo bitatu kandi byagiranye amasezerano y'ubufatanye na Guverinoma y'u Rwanda harimo n'ikinyamakuru Time Magazine ishami ryo mu Bwongereza.

    Iki kinyamakuru giherutse gusohora urutonde cyashyizeho Akarere ka Musanze mu hantu 50 heza ku Isi ba mukerarugendo bagomba gusura mu mwaka wa 2023.

    Mu 2022, iki kinyamakuru cyashyize u Rwanda mu bihugu 50 bikwiriye gusurwa. Ni mu gihe mu 2021, Forbes Magazine yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu hantu nyaburanga ho gusura.

    Mu 2017, iki kinyamakuru cyasohoye urutonde rw'abakire 10 ku Isi b'ibihe byose. Icyo gihe cyavuze ko cyakoze uru rutonde nyuma yo kuvugana n'abahanga mu mateka y'Isi ndetse n'abafite ubumenyi mu bukungu bw'Isi batanga ibihamya.

    Time Magazine yagiye ikora intonde zikomeye u Rwanda rukisangamo cyane. Byabaye iturufu ikomeye yo kugirana amasezerano y'ubufatanye yagutse.

    Iki kinyamakuru gisanzwe gifite icyicaro gikuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza n'ahandi kandi cyatangiye gusohoka kuva muri Werurwe 1923. Cyashinzwe na Henry Luce na Briton Hadden.

    Cyabanje kwitwa Magazine Facts, Take Time- Bashakaga ikinyamakuru umuntu yamara isaha yose ari gusoma.

    Mu Ukuboza 2018, Meredith Corporation yagurishije iki kinyamakuru kuri Marc Benioff n'umugore we Lynnne kuri Miliyoni 190$. Benioff asanzwe ari ari umwe mu bayobozi bakuru muri Salesforce.com. 

    U Rwanda rwemeje amasezerano y’ubufatanye n’irushanwa Afria Super League 


    U Rwanda rwatangiye gukorana n’Ikinyamakuru Time Magazine nyuma y’intonde zagiye zigaruka ku bantu n’ahantu ho gusura 

    U Rwanda rwagiranye amasezerano Grammy Global Venture- Amahirwe ku bahanzi b’i Kigali bafite inyota yo kwisanga muri Grammy Awards 

    Umwanzuro wa Gatandatu w'Inama y'Abaminisitiri ugaragaza amasezerano y'ubufaranye u Rwanda rwemeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132713/ibyo-wamenya-ku-masezerano-u-rwanda-rwagiranye-nibigo-birimo-ishami-rya-grammy-awards-132713.html

  • Icyo Abahanzi n’abategura ibitaramo bavuga ku… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama y'Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ivuga kandi ko mu mpera z'icyumweru, ibikorwa by'imyidagaduro bizajya bifunga saa munani z'ijoro (02:00AM).

    Bivuze ko ibitaramo bizajya bifunga saa saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi n'aho mu minsi ya 'weekend' bifunge saa munani z'ijoro.

    Uyu mwanzuro wa kabiri ugira uti 'Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda, guhera ku itariki ya 01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bizajya bifunga saa saba z'ijoro (01:00 A.M) mu minsi y'imibyizi, naho mu mpera z'icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z'ijoro (02:00 A.M).'

    Bavuze ko ibikorwa byose, byaba iby'ubucuruzi cyangwa iby'imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y'ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    Bruce Intore usanzwe utegura ibitaramo binyuze muri Intore Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma, cy'uko ibitaramo bizajya bifungwa saa munani ari icyo kwishimira bitandukanye n'uko mu minsi ishize byaga bifungwa saa tatu z'ijoro (21:00').

    Yavuze ati 'Ni ibyo kwishimira biraruta amabwiriza yari yasohotse mu minsi ishize ko ibitaramo byajya bifunga saa 9 z'ijoro aho byari kujya bigorana kuko ibitaramo byinshi nibwo biba bitangiye.'

    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru,RBA, Luckman Nzeyimana yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ari cyiza kandi kizafasha cyane mu bategura ibitaramo ndetse n'ababyitabira mu bihe bitandukanye bagamije kwidagadura.

    Uyu munyamakuru usanzwe ukora ibiganiro byibanda ku bahanzi, avuga ko iki cyemezo kigaragaza ko 'ubuyobozi bwacu bwumva abaturage kandi babifuriza ibyiza birimo no kwishima bitabira imyidagaduro'.

    Asaba abitabira ibitaramo kujya bazirikana amasaha kandi bakabyitabira. Ati 'Ariko natwe Abanyarwanda twitabira ibitaramo tujye tuzirikana aya masaha niba ari ukujya mu gitaramo tucyitabire ku gihe bizafasha twese kubahiriza amategeko.'

    Luckman Nzeyimana avuga ko iki cyemezo kizatuma abaterankunga biyongera mu bitaramo kandi n'abatanga 'akazi ntacyo bazaba bishisha'.

    Umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Ally Soudy witegura gukora igitaramo 'Ally Soudy and Friends Live Show', yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ari cyo kwishimira nk'abantu bari kandi bakunda uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda mu bihe binyuranye.

    Yavuze ko ibi bitanga ishusho y'uko abantu bagiye kujya batarama bisanzuye 'kandi dutuje'. Ati 'Ahubwo mudushimirire ubuyobozi bwacu cyane.'

    Umunyarwenya watangije ibitaramo by'urwenya yise 'Gen-Z Comedy', yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo cya Guverinoma yacyakiriye neza kubera ko 'hari ibitaramo byahagarikwaga n'ayo masaha ataragera (aravuga saa munani z'ijoro).

    Fally Merci yavuze ko yanishimiye kuba bongeyemo ingingo y'uko igihe uwateguye igitaramo ashaka kurenza amasaha yatanzwe azajya asaba uburenganzira 'bigakorwa'.

    Ariko kandi avuga ko ariya masaha yashyizweho hari abakunzi b'imiziki bizabangamira cyane cyane 'bakeshaga rimwe na rimwe' (Bararaga ijoro babyina). Ati 'Ariko ku ruganda rw'urwenya rwose hariya twe twabyakiriye neza.'

    Nemeyimana Fiacre washinze kompanyi itegura ibitaramo ya Tentmaker Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko imyanzuro y'Inama y'Aba Minisitiri isobanutse kandi uko biri kose yiganywe ubushishozi bwinshi.

    Akomeza ati 'Uko twayakiriye ni nk'uko twakira izindi ngamba zose zishyirwaho n’ubuyobozi ku bw’impamvu zitandukanye zifitiye igihugu akamaro.'

    'Amasaha yo gusoza ibitaramo kuba yashyizwe saa saba na saa munani kandi ku mpamvu zo gukumira urusaku n’ituze ry’abaturage ni ingingo yumvikana nubwo igoye ku bategura ibitaramo cyangwa abashoramari muri uru ruganda.'

    Yavuze ko nk'abategura ibitaramo bishimira ko Inama y'Abaminisitiri yabihaye umurongo w'uko bizajya bikorwa birimo nko gusaba uruhushya ku bitaramo byihariye cyangwa kubikorera ahabigenewe hadasohora urusaku.

    Ati 'Ikindi biraca akajagari kari mu bitaramo bimwe na bimwe aho usanga hari 'nibibera mu ngo hagati cyangwa ku mihanda.'

    Kuri we, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe ugiye kugabanya ubusinzi bukabije bwari bumaze gufata indi ntera mu rubyiruko aho bamwe wababonaga mu mihanda mu rukerera, bugacya ‘tuyabona (amafoto) ukabona ko bibabaje.'

    Yungamo ati 'Gusa sinabura kuvuga ko hari ubwoko bw’ibindi bitaramo bihuza imbaga bibangamiwe kuko nabwo dukwiye kugira umujyi ufite ubuzima bw’imyidagaduro umujyi ugendwa kandi abawugana bakishimira kuwutaramiramo.'

    Umusizi Rumaga witegura gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere, yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ntakibazo giteye cyane 'ko bongeyeho ko ushaka ko byisumburaho yemerewe kujya abisabira uburenganzira'.

    Yavuze ko nk'umuturage w'Igihugu icyemezo cyo gufunga ibikorwa bindi ngo ntibirenze saa munani bikwiye kongera gutekerezwaho nanone.

    Akomeza ati 'Kuko twari dukeneye 24/24 nk'igihugu kicyiyubaka, kuko burya hari abantu b’amanywa hakaba n’abantu bijoro kandi umusaruro w'aba bombi tuwukeneye byuzuye.'

    Umuhanzi Mani Martin uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye InyaRwanda ko bishimishije kuba mu Nama ikomeye 'nk'iyo' barize ku kijyanye no gutarama/ kwidagadura kuko biri no mu bifasha abantu kwishima bikaba byanatanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango mugari w’abatuye Isi bituruka ku muhangayiko n’agahinda gakabije.

    Yavuze ‘Nizera ko kugira amasaha ahagije yo kwidagadura bishobora gufasha muri byinshi tutanibagiwe ko bitanga imirimo kuri benshi cyane cyane urubyiruko bityo bikunganira izindi nzira zisanzweho mu gukumira ubwigunge.'

    Mani Martin avuga ko uyu mwanzuro uzafasha abanyarwanda muri rusange kwidagadura bisanzuye, binafashe abahanzi n’abategura ibitaramo kunoza uwo murimo nk’uko n’iyindi yose 'dukangurirwa tuyinoza mu buryo bwayo no mu masaha ahagije igenewe.'

    Wilson uherutse gutegura iserukiramuco rya 'Tarama Festival', yabwiye InyaRwanda ko uyu mwanzuro uje gufasha cyane ibitaramo bikomeye bisanzwe bibera i Kigali cyane cyane ibitumirwamo abahanzi bo mu bihugu byo hanze.

    Anavuga ko kuba hashyizweho amasaha yihariye bigabanya ihagarikwa rya hato na hato ry'ibitaramo.

    Ati 'Ni byiza ko byibuze ayo masaha ajeho wenda biragabanya ihagarikwa ry'ibitaramo bya hato na hato akenshi usanga ntanamabwiriza azwi yagendeweho.'

    Uyu musore asaba ko hajya habaho ibiganiro hagati y'abategura ibitaramo ndetse n'abatanga uruhushya rwo kubitegura 'kugirango tubashe gusobanukirwa neza icyo iyo myanzuro iraza gukemura'. 

    Ati 'Habeho inama ihuza izo nzego kugirango tubashe no kubaza andi makuru y'imbitse.’ 


    Bruce Intore yavuze ko nk’abategura ibitaramo bakiriye neza icyemezo cyafashwe na Guverinoma 

    Luckman Nzeyimana avuga ko uyu mwanzuro ugiye gutuma abatera inkunga ibitaramo biyongera


    Ally Soudy avuga ko bishimishije kuba ibitaramo byahawe umurongo, kandi bizafasha benshi


    Fally Merci avuga ko icyemezo cyafashwe ari cyiza, ariko kandi hari bamwe mu bakunzi b’umuziki bishobora kuzabangamira basanzwe bacyesha


    Rumaga yavuze ko hakwiye kongera gutekerezwa uko byahuzwa na gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24


    Mani Martin avuga ko bishimishije kuba Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo ijyanye no kwidagadura, kandi bizafasha abahanzi n’abategura ibitaramo


    Nemeyimana Fiacre avuga ko uyu mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri uze mu gufasha muri gahunda ya #TunyweLess 

    Wilson wateguye 'Tarama Festival' aherutse gutaka igihombo cya Miliyoni 6 Frw, yasabye inzego bireba gusobanura byimbitse umurongo w'ibikorwa by'imyidagaduro



     

    Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132704/icyo-abahanzi-nabategura-ibitaramo-bavuga-ku-masaha-ntarengwa-yashyizweho-ninama-yabaminis-132704.html

  • Yemeye kumutanga muri mukeba! APR Fc ntigitewe ubwoba na mukeba kubera ko yemeye kubagurisha rutahizamu wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Fc nyuma yo kwiyubaka ikongera gusubira kuri gahinda yo gukinisha abanyamahanga, ikomeje kugurisha abakinnyi batandukanye b'abanyarwanda mu makipe bahanganira igikombe cya shampiyona.

    Iyi kipe y'ingabo z'igihugu, yemeye kugurisha rutahizamu wayo Nizeyimana Djuma imutanga muri Kiyovu Sports.

    Ubu Nizeyimana Djuma yamaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka 3 muri Kiyovu Sports.

    Djuma agiye muri Kiyovu Sports asangamo abandi bakinnyi batandukanye b'abanyamahanga ndetse n'abanyarwanda iyi kipe ikomeje gusinyisha.

     

    Source : https://yegob.rw/yemeye-kumutanga-muri-mukeba-apr-fc-ntigitewe-ubwoba-na-mukeba-kubera-ko-yemeye-kubagurisha-rutahizamu-wayo/

  • Umwana uhaze amena imbehe! Umuhanzikazi Spice Diana yatandukanye n’abamufashaga mu muziki agenda anabihenuraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko yamaze gusezera mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda akaba yari asanzwe ari Visi-Perezida w'iri huriro.

    Mu kiganiro na Spark TV, Spice Diana yahishuye ko yamaze gutandukana n'iri huriro riyobowe na Eddy Kenzo avuga abona nta kerekezo cy'iri huriro.

    Spice Diana yagize ati 'Navuye mu ihuriro ntabwo nkiri umuyoboke waryo. Byashoboka ko abantu bakiri muri ririya shyirahamwe bakora cyane bagatera imbere, ariko njyewe nta nyungu nabonaga nari ndifitemo.'

    Source : https://yegob.rw/umwana-uhaze-amena-imbehe-umuhanzikazi-spice-diana-yatandukanye-nabamufashaga-mu-muziki-agenda-anabihenuraho/

  • Burera: Umugabo witwa Gafaranga yasazwe n’irari ni uko maze ubugabo burarega birangira agiye gusaba umugore w’umuturanyi ko Bagira gusa ibyo yahaboneye ari kubitekerezaho aho ari mu bitaro by’indembe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burera: Umugabo witwa Gafaranga yasazwe n'irari ni uko maze ubugabo burarega birangira agiye gusaba umugore w'umuturanyi ko Bagira gusa ibyo yahaboneye ari kubitekerezaho aho ari mu bitaro by'indembe.

    Umugabo witwa Gafaranga Donatien utuye mu mudugudu wa Ntwana, akagari ka Gafuka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera, aravugwaho gukubitwa bikomeye azira gusaba umugore w'umuturanyi ko baryamana.

    Amakuru dukesha BWIZA aravuga ko mu masaa tanu y'ijoro ryo kuri uyu wa 1 Kanama 2023, Gafaranga yagiye ku rugo rw'umuturanyi urwaje umuntu mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, asaba umugore we witwa Uwimana kumukingurira.

    Ngo umugore yabanje kubaza Gafaranga impamvu akinguza, ngo amubwira ko akimubwira yinjiye. 'Yageze aho arakingura, Gafaranga ahita afata ku rutugu Uwimana, aramubwira ngo namubabarire amuhe, umugore ayoberwa ibyo aribyo, nibwo uwo Gafaranga yahise amufatira amaboko inyuma, aramubwira ngo aramuha.' Ni ko raporo y'umutekano ibivuga.

    Aya makuru agera aho avuga ko Gafaranga na Uwimana basohotse hanze y'igipangu bagundagurana, 'ataramusambanya' haza abahungu babiri b'uyu mugore barimo uw'imyaka 22 na 25 y'amavuko, bakubita uyu mugabo, bamukomeretsa bikomeye mu maso no ku maboko.

    Nyuma y'uru rugomo, abayobozi bo mu nzego zitandukanye n'abo mu nzego zishinzwe umutekano bagiye gutabara muri iri joro, ariko basanga abasore ba Uwimana batorotse nyuma yo gukomeretsa Gafatanga.

    Uwakomerekejwe we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinoni, ahita ahabwa 'transfer', yoherezwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho ari kuvurirwa n'ubu.

    Source : https://yegob.rw/burera-umugabo-witwa-gafaranga-yasazwe-nirari-ni-uko-maze-ubugabo-burarega-birangira-agiye-gusaba-umugore-wumuturanyi-ko-bagira-gusa-ibyo-yahaboneye-ari-kubitekerezaho-aho-ari-mu-bitaro-byindem/

  • Babikoze gutya byabafasha! Gatera Moussa umutoza wa Gorilla FC yagiriye inama itari agacyecuru Yemen Zelfani wa Rayon Sport – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ni nyuma y'umukino wa gicuti waraye uhuje amakipe yombi kuri Kigali Pelé Stadium aho yanganyije 1-1.

    Gatera Moussa nyuma y'uyu mukino akaba yavuze ko Rayon Sports ku kijyanye n'imbaraga bameze neza ariko bagifite ikibazo mu bijyanye na tekinike ari nacyo cyatumye badatsinda.

    Yasabye umutoza ko yakwibanda mu guhagarika abakinnyi neza kuko ari ho bagifite ikibazo, bitabaye ibyo bazatsindwa mu mikino Nyafurika.

    Ati 'Umutoza yajya afasha abakinnyi be guhagarara mu kibuga neza, abafashe cyane, cyane ko bo bari mu mikino Nyafurika, bazahura n'amakipe yo hanze hariya ukora ikosa bakagukosora, ni amakipe afite ubunararibonye, nibyo nabonye nkeka nabyitaho bizamufasha.'

    Rayon Sports mbere yo gutangira umwaka w'imikino wa 2023-24 ikina na APR FC kuri Super Cup tariki ya 12 Kanama, isigaje gukina undi mukino umwe wa gicuti na Kenya Police FC uzaba tariki 5 Kanama 2023 ari nabwo izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

    Source : https://yegob.rw/babikoze-gutya-byabafasha-gatera-moussa-umutoza-wa-gorilla-fc-yagiriye-inama-itari-agacecuru-yemen-zelfani-wa-rayon-sport/