Blog

  • Inkuru y’akababaro; Gisagara abaturage barenga 74 bajyanwe ku bitaro igitaraganya -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku Kigo Nderabuzima cya Save i Gisagara hamaze kwakirwa abarwayi 74.

    Muri abo barwayi harimo n'abarembye nyuma y'uko ku Cyumweru banyoye ubushera bikekwa ko buhumanye.

    Kugeza ubu hari abamaze koherezwa ku Bitaro bya Kabutare ngo bitabweho.

    Src. RBA

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-gisagara-abaturage-barenga-74-bajyanwe-ku-bitaro-igitaraganya-amafoto/

  • Nyamara ubyitayeho byatuma utarangiza vuba! Uburyo watunganyamo tangawizi ikakugira indashyikirwa mu mabanga y’abashakanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamara ubyitayeho byatuma utarangiza vuba! Uburyo watunganyamo tangawizi ikakugira indashyikirwa mu mabanga y'abashakanye.

    Tangawizi ni umuti ukomeye mu kuvura indwara zitandukanye ndetse no kurinda ko zakwibasira.

    Tangawizi ishobora gukoreshwa mu kongera imbaraga mu gutera akabariro haba ku bagore ndetse no ku bagabo by'umwihariko.

    Ikindi kandi ishobora no kuvura ingaruka zatewe no kwikinisha igihe kirekire.

    Tangawizi ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi , zifasha mu mubiri wa muntu, iyo rero yahujwe n'ubuki bigira akamaro kanini.

    UBURYO WAYITUNGANYAMO

    Fata indimu uzikatire mu mazi,

    canira indimu n'amaiz bibire neza

    ongera muri ya mazi agafu ka tangawizi

    bikure ku ziko bimare nk'iminota 5

    Suka mu gakombe ya mazi y'indimu na tangawizi, ubundi ubiyungurure neza

    Vangamo ubuki hanyuma nywa iyo mvange, byibuze kabiri ku munsi, mu gihe gito utangira kubona impinduka

    Source : https://yegob.rw/nyamara-ubyitayeho-byatuma-utarangiza-vuba-uburyo-watunganyamo-tangawizi-ikakugira-indashyikirwa-mu-mabanga-yabashakanye/

  • Iyi Rayon iteye ubwoba! Nyuma yo kuzura Sitade basa bose hamenyekanye Milliyoni ikipe ya Rayon Sports yasaruye ku munsi w’Igikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi Rayon iteye ubwoba! Nyuma yo kuzura Sitade basa bose hamenyekanye Milliyoni ikipe ya Rayon Sports yasaruye ku munsi w'Igikundiro

    Ikipe ya Rayon Sports yakoze ibirori biba ngaruka mwaka byahawe izina rya Rayon Day cyangwa umunsi w'Igikundiro, ariko iyi kipe yemeje abantu ko ifite abafana benshi hano mu Rwanda nyuma yo kuzura Sitade ya Kigali Pelé Stadium.

    Nubwo ikipe ya Rayon Sports yari yishyuje amafaranga menshi ntabwo abakunzi bayo bakanzwe n'ibiciro kuko buzuye Sitade kandi ubona ko bose basa nyuma yo kugura imyambaro y'abafana iheruka gushyirwa ku isoko mu minsi ishize.

    Amakuru YEGOB twamenye nyuma y'umukino ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze igenzura busanga iyi kipe yinjije Milliyoni zirenga 50 z'amanyarwanda kuri uyu mukino.

    Iyi kipe ya Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino uri muri iyi wikendi izakina n'ikipe ya APR FC mu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cy'amahoro ndetse n'iyatwaye igikombe cya Shampiyona, Super Cup cyiri tariki ya 12 Kanama 2023.

     

    Source : https://yegob.rw/iyi-rayon-iteye-ubwoba-nyuma-yo-kuzura-sitade-basa-bose-hamenyekanye-milliyoni-ikipe-ya-rayon-sports-yasaruye-ku-munsi-wigikundiro/

  • Ubutumwa bwa rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageneye abafana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose kugira ngo aheshe iyi kipe ibikombe.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Sudani.

    Ni nyuma y’uko umutoza w’iyi kipe, Zelfani Yamen k’Umunsi w’Igikundiro yatangaje ko ategereje umukinnyi umwe ukomoka muri Sudani, ari we wenyine agomba kongeramo mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

    Nyuma y’uko yerekanywe na Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo aheshe ibikombe.

    Ati 'Nshuti bafana ba Rayon Sports nzakora ibishoboka byose mfashe ikipe kwegukana ibikombe. Ndabakunda cyane.'

    Eid Mugadam Abakar Mugadam w’imyaka 24 akaba yakiniraga ikipe ya Al-Hilal y’iwabo muri Sudani akaba aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gikundiro.

    Eid Mugadam yijije abakunzi ba Rayon Sports ibikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yageneye-abafana

  • Aba Rayon barabahoreye: Police FC yo mu Rwanda ifashe ikipe yababaje Rayon Sports n’abakunzi bayo maze iyinigana inkari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba Rayon barabahoreye: Police FC yo mu Rwanda ifashe ikipe yababaje Rayon Sports n'abakunzi bayo maze iyinigana inkari.

    Ikipe ya Police FC yo mu Rwanda imaze gutsinda ikipe ya Kenya Police FC yo mu gihugu cya Kenya igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n'umusore w'umuhanga cyane witwa Mugisha Didier.

    Uyu mukino waberega kuri Kigali Pele Stadium ukaba urangiye ikipe ya Police FC yo mu Rwanda ihoreye Rayon Sports iheruka gutsindwa n'iyi kipe igitego kimwe ku busa ku Munsi w'Igikundiro.

     

     

    Source : https://yegob.rw/police-fc-yo-mu-rwanda-ihoreye-rayon-sports/

  • Bahawe imyambaro itagira amazina yabo! abakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nubwo beretswe abafana ku munsi w’Igikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahawe imyambaro itagira amazina yabo! abakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nubwo beretswe abafana ku munsi w'Igikundiro

    Ku munsi w'ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bagera kuri 30 beretswe abafana ariko harimo 3 batazakomezanya n'iyi kipe nubwo bari mu berekanywe.

    Uyu muhango wabaye ku munsi wo kuwa gatandatu ubera kuri Kigali Pelé Stadium hanakiniwe umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo n'ikipe ya Police FC ya Kenya igitego 1-0.

    Mbere y'umukino ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yaguze ndetse n'abasanzwe n'amanimero bagomba kuba bambaye ariko abarimo Mugisha Francois Masta, Ishimwe Patrick na Iradukunda Pascal bahawe imyambaro ariko ntiyashyizweho amazina yabo.

    Amakuru YEGOB dukesha Fine FM ni uko aba bakinnyi batazakomezanya n'ikipe ya Rayon Sports. Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Pascal na Patrick bamanuwe mu ikipe y'abato ya Rayon Sports kuko baracyari bato ariko Mugisha Francois Masta we biravugwa ko umutoza atishimira imikinire ye.

     

    Source : https://yegob.rw/bahawe-imyambaro-itagira-amazina-yabo-abakinnyi-3-byamaze-kwemezwa-ko-batazakomezanya-na-rayon-sports-nubwo-beretswe-abafana-ku-munsi-wigikundiro/

  • Ally Soudy yagaragaje ibisabwa kugira ngo… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2023, nibwo Ally Soudy umenyerewe mu gisata cy'imyidagaduro yizihije imyaka 15 amaze mu itangazamakuru, mu gitaramo yise 'Ally Soudy&Friends Live show' cyabereye kuri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Aganira na InyaRwanda, Ally Soudy yumvikanishije ko biri kure kuba Salax Awards yakongera kugaruka.

    Yagize ati: 'Salax Awards nkubwize ukuri ntabwo ari ikintu wapfa kugarura gutyo. Ni ikintu gisaba kubanza gushaka izindi ngamba kugira ngo nikinagaruka kigaruke gifite imbaraga kandi cyubashywe. Ntabwo nakubwira ngo urabyuka mu gitondo ngo uhite ugarura Salax Awards.'

    Ally Soudy n'itsinda bafatanije ry'abarimo Mike Karangwa, Emma Claudine Ntirenganya n'abandi bagize igitekerezo cyo gutangiza ibihembo bya Salax muri 2009 ubwo bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'U Rwanda (UNR).

    Ni ibihembo byatekerejweho, hagamijwe gushimira abahanzi n'abandi babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro baba baritwaye neza kurusha abandi. Ibi bihembo, byatangiye gutangwa mu 2009, birakundwa cyane biza gutangira kuhura n'inzitizi ziganjemo iz'ubushobozi n'imikorere mu 2015.

    Kuva icyo gihe, byabaye nk'ibihagaze,biza kugaruka mu 2019 ubwo igihembo nyamukuru cyegukanwaga na Bruce Melody, ari nayo yabaye inshuro yabyo ya nyuma, bihita bihagarara burundu kugeza na n'uyu munsi.


    Soudy uri bashinze bakanatangiza ibihembo bya Salax, yatangaje ko hari byinshi bigomba kubanza gushyirwa ku murongo kugira ngo ibi bihembo bibe byagaruka

    Agaruka ku mbogamizi Ally Soudy yagize ati ''Hari impamvu Salax Awards yagiye icika intege. Izo mpamvu rero ugomba kubanza kuzikuraho, kugira ngo igaruke ifite imbaraga. Uwiteka Imana niwe uzi igihe atangira, wazabona igihe kigeze nabyo bikagaruka, reka twite no kuri ibi bishyashya dutangiye.''

    Muri Mutarama uyu mwaka nabwo, hatangajwe ko ibi bihembo byagarutse ndetse bigiye kongera gutangwa ku nshuro yabyo ya munani ariko biza gusubikwa kugeza ubu. Muri 2019, ni nabwo itsinda rya Ikirezi Group ryashinze Salax Awads ryashyikirije ububasha AHUPA bwo gukomeza gutegura ibi birori, mu masezerano y'imyaka itanu arangirana n'uyu mwaka.


    Kurubu, Ally Soudy yatangije ibirori bishya yifuza ko byashinga imizi yise ‘Ally Soudy&Friends’

    Ally Soudy, yatangaje ko kugira ngo n'iki kiganiro gishya atangije cya 'Ally Soudy&Friends Live Show,' kigumeho ntikizime nk'ibindi byatambutse hasabwa ubushobozi bwinshi buturutse mu baterankunga n'abandi bashyigikiye ibyo akora.

    Yagize ati: 'Icyo nsaba ni uko abantu bakomeza kunshyigikira nk'uko banshyigikiye ubu. Ni ibintu bikomeye kubona abantu bagushyigikira, bakuba hafi, batuma ushobora gukora ibi, nibo ba mbere nasaba gukomeza kunshyigikira. Ikindi ni abaterankunga. Ibi bintu bitwara amamiliyoni menshi cyane kugira ngo bikunde, ntabwo byakunda udafite abantu bongeramo amafaranga kugira ngo bikunde nubwo wagurisha amatike ukuzuza gute, ntabwo byakunda.'

    Yongeyeho ati: 'Ni umukoro, ni ugutangira, mfite itsinda rikomeye ry'abantu babizobereyemo, tugiye kwicara turebe ahandi hantu twakomanga kugira ngo ubutaha bizagende neza kurushaho.'

    Ally Soudy yasoje avuga ko mu yindi myaka 15 iri imbere yifuza ko mu Rwanda haba haraje ibindi biganiro bikomeye bitumirwamo abantu bakomeye, byiyongera kuri 'Ally Soudy&Friends Live Show.'

    Uyu munyamakuru akaba n'umuhanzi, kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akorera ibiganiro bitandukanye birimo 'Ally Soudy On Air' akorera kuri instagram.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132861/ally-soudy-yagaragaje-ibisabwa-kugira-ngo-salax-awards-igaruke-132861.html

  • Akangononwa mu mvugo ya Uncle Austin na Mic… – #rwanda #RwOT

    Abakurikiranye neza imyidagaduro bibuka inkuru zitasibaga mu itangazamakuru zari zishingiye ku mwiryane wari hagati y’abahanzi Uncle Austin, Mico, Senderi Legends, ndetse na Kamichi, buri umwe abwira abafana be ko ariwe mwanya w’injyana ya Afro Beat.

    Ibi byumvikanye cyane mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars, aho buri muhanzi ukora iyi njyana wabaga uri ku rutonde rw’abahataniye igikombe yajyaga ku rubyiniro, akavuga ijambo rikorogoshora mugenzi we bahaganiye muri iyi njyana.

    Muri Mata 2014, Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiye muri kiriya gihugu avuga ko ari Umwami w’abami w’abakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda.

    Ubwo yari muri Primus Guma Guma Super Stars ya Gatatu, Mico The Best yabaye gashozantambara nyuma y’uko asabye abafana kumutora kuko ariwe mwami wa Afrobeat mu Rwanda.

    Icyo gihe, Uncle Austin yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko Abami b’Abami (King of Kings) ndetse n’abami ubwabo ariwe ubabyara. Nyuma Senderi Legends yavuze ko ariwe Gicumbi cy’injyana ya Afrobeat.

    Inkundura yo guhanganira kwitwa umwami wa Afrobeat, yarakomeje kugeza mu ntangiriro za 2014 ikomejwe na Mico The Best na Senderi- Ariko Kamichi na Austin bari batuje.

    Ku wa 16 Werurwe 2014, Senderi yegukanye igihembo cya Salax Award muri Afrobeat, ashimangira ko ariwe mwami w’injyana ya Afrobeat. Icyo gihe yavuze ati “Narabivuze baranseka, umwami wa Afrobeat yagaragaye.”

    Uncle Austin na Mico The Best ni bamwe mu bitabiriye igitaramo ‘Ally Soudy&Friends Live Show’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023.

    Ni ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye, gihuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zinyuranye, bamwe muri bo bagenda babazwa ibibazo binyuranye byagarutse ku buzima bwabo, ibyo bakora n’ibindi.

    Mico The Best na Uncle Austin bahuriye ku rubyiniro bongera kubazwa hagati y’abo umwami wa Afrobeat.

    Ally Soudy wari uyoboye iki gitaramo, yavuze ko inkuru zijyanye n’abahanzi bakora iyi njyana buri umwe ashaka kwitwa umwami wayo zavuzwe igihe kinini mu itangazamakuru. Ati “Amateka ya showbiz atubwira ko higeze kubaho intambara y’umwami wa Afrobeat…'

    Ubwo yari afashe indangururamajwi, Uncle Austin yavuze ko ‘ibintu by’abami mu Rwanda ntibigikora’.

    Ni mu gihe Mico The Best we yasubije ko icyamuzanye atari ‘ukuba umwami’. Ati “Ariko abari hano baranzi.  Kandi na Uncle Austin baramuzi.”

    Mico yavuze ko ashingiye ku bihembo byahawe Massamba Intore na Makanyaga Abdul ku bwo kwitangira umuziki, ari nabyo nabo bifuza byabakorerwa mu myaka izaza.

    Ati “Niba hari ibintu tubonye kuri Masamba na Makanyaga nifuza ko aribyo byazatubaho mu myaka izaza.”

    Muri muzika, Uncle Austin aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo zirimo ‘Slow Down’ yakoranye na Linda Montez, ‘Igipfunsi’ yakoranye na Victor Rukotana n’izindi. Asanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, kandi abihuza n’ubushabitsi.

    Ni mu gihe Mico The Best aherutse gusohora indirimbo nka ‘Nayanjye’, ‘Imashini’ n’izindi. Mu myaka 3 ishize, Mico yakoze indirimbo ‘Igare’ yabaye idarapo ry’umuziki we, bimuhesha kwegukana ibikombe muri Kiss Summer Awards.

    Uncle Austin yatangaje ko ‘ibintu by’abami’ mu Rwanda bitagikora
    Mico The Best yavuze ko aho bageze bashaka ko igihe kimwe bazashimirwa ibyo bakoze mu muziki w’u Rwanda 

    Uncle Austin na Mico The Best bakururanye igihe kinini mu itangazamakuru buri umwe yiyita umwami wa Afrobeat

    KANDA HANO UREBE MICO THE BEST AGARUKA KU RUHARE RWA ALLY SOUDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132867/akangononwa-mu-mvugo-ya-uncle-austin-na-mico-the-best-ku-byumwami-wa-afrobeat-132867.html

  • Utarwaye umutwe,umunaniro ni wose! Injira mur… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka ku wa Gatanu w'icyumweru cya mbere cy'Ukwezi kwa Kanama u Rwanda rwizihiza umunsi  w'Umuganura' aho abantu bahinze bakeza basangira n'abataragize umusaruro. Ni umunsi uhuza abantu cyane, bagasangira, bakishima ndetse bagasangizanya ibihe banyuzemo bitandukanye.

    Ku rwego rw'Igihugu uyu munsi wizihijwe ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023 mu Karere ka Rutsiro aho ubuyobozi bwifatanyije ndetse bugasangira n'abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye Intara z'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Si muri ako Karere gusa kuko no mu tundi turere tw'Igihugu turimo Rwamagana, Nyanza n'ahandi bakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza uyu munsi wo gusangira ibyeze. Ibindi birori byabaye ku nzego z'Ibanze aho abantu bakoraniraga ku biro by'Imirenge bagasangira ibigori, ibiryo  bya Kinyarwanda , Urwagwa n'ibindi.

    Kigali na Huye bizihije 'Umuganura' mu buryo butangaje

    Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, abantu bakoraniye ahantu hatandukanye cyane cyane ahagurishirizwa 'Ka manyinya' batangira kwizihiza icyumweru cy'Umuganura mu byishimo. Hari abo twaganiriye kuri uyu munsi , bambwira ko bazongera kugera mu ngo zabo ku Cyumweru nimugoroba.

    Mbibwirwa nagize ngo barambeshya ariko nyuma yo kuraranganya amaso kuri karindari y'ibikorwa byari biteganyijwe mu mpera z'iyo weekend, nahise nemera nta kongera gushidikanya. Kuva ku wa Gatanu kugeza mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali n'uwa Butare abantu ntibasinziriye.

    Nk’uko byumvikana, ku wa Gatanu nk'Umunsi w'Umuganura, Leta yatanze ikiruhuko, bamwe batangira gupanga aho gusohokera bakajya kwishimira uyu munsi. Kuri gahunda ya mbere hari igitaramo cy'umunsi wa mbere w'Iserukiramuco rya Hill Festival ryabereye ku musozi wa Rebero.

    Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi b'amazina akomeye mu muziki nyarwanda barimo Chriss Eazy, Ruti Joel, Bull Dog ndetse n'Itsinda rya Inner Circle ryo muri Jamaica rimaze imyaka irenga 55 rikora umuziki. Kuva ku isaha ya 06:00 PM bamwe mu banya-Kigali bari babukereye muri iki gitaramo cyatangije 'Umuganura'

    Nubwo ubwitabire bwari hasi, aba bahanzi bakoze ibishoboka byose bashimisha abitabiriye iki gitaramo, binyuze mu ndirimbo zitandukanye. Bake bitabiriye iki gitaramo batashye bishimye, abandi bavuga ko bari bakwiye kongera abahanzi indi minota bagakomeza igitaramo.

    Umuhanzi Ruti Joel yafashije abitabiriye iki gitaramo kwizihiza umunsi w'Umuganura kubera kubabyinisha imbyino za Kinyarwanda, n'abazungu bari bitabiriye batangira kwigana uburyo arambura amaboko akabyina nk’Intore. Chriss Eazy urubyiruko rwari rwitabiriye rwamweretse urukundo rutangaje binyuze mu ndirimbo zirimo 'Inana', 'Edeni' n'izindi.

    Urebeye inyuma ubona ko iki gitaramo kititabirwe ku rwego byari byitezweho ugereranyije n'uburemere bw'amazina y'abahanzi bari batumiwe. Cyakora iki gitaramo muri rusange navuga ko cyanyuze abacyitabiriye, abatanyuzwe bategereza umunsi wa nyuma w'iri Serukiramuco.

    Abaraye mu gitaramo 'Hill Festival' cyarangiye mu masaha ya saa sita z'ijoro, bamwe muri bo bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bagura amatike yerekeza mu gitaramo '60 Years of Mukura' cyo kwizihiza imyaka 60 ikipe ya Mukura imaze ibayeho, abandi batangira kwitegura ngo bitabire ibitaramo birimo icya Rayon Day' ndetse n'icya 'Ally Soudy & Friends Live Show'

    Ni ihurizo ritari ryoroshye kuko uwavuga ko iyi weekend itigeze iha akaruhuko abanyarwanda ntiyaba abeshya, kuko kuva saa yine z'amanywa abantu bari batangiye kwitabira bimwe muri ibi bitaramo. Izo saha abafana benshi bari batangiye kwinjira muri Sitade ya Huye bitabiriye igitaramo cya Mukura.

    Abahanzi bakomeye barimo Juno Kizigenza, Okkama, Chriss Eazy, Bushali n'abandi nibo bari ku rutonde rw'abagomba gutaramira ibihumbi by'abafana b'iyi kipe iri mu zikuze mu Rwanda. Ni igitaramo byumvikana ko cyagombaga guhuruza imbaga cyane ko iyi sabukuru yabereye mu Karere iyi kipe ivukamo.

    Uretse abatuye muri aka karere bitabiriye iyi sabukuru, hari abanya-Butare benshi bari i Kigali ku buryo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, nanyuze Nyabugogo nkasanga amatike yerekeza i Huye ari kubona umugabo agasiba undi. Nk’uko byari byitezwe, iki gitaramo cyaritabiriwe ku rwego rushimishije ndetse aba bahanzi banyura abitabiriye binyuze mu ndirimbo zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye.

    I Kigali naho ibirori byari byahumuye kuva ku isaha ya saa saba z'amanywa, ibihumbi by'abafana bari bamaze gusesekara muri Sitade ya Kigali, baje kwihera ijisho ibirori by'Umunsi w'Igikundiro uzwi nka 'Rayon Sports Day'. Ibi birori uwavuga ko hari abantu babuze aho kwicara bagahagarara ntiyaba abeshye kuko sitade yari yuzuye kugera no mu nzira abantu banyuramo bajya mu byicaro.

    Uyu munsi iyi kipe yamuritse abakinnyi bashya, ikina umukino wa gishuti na Police yo muri Kenya, ndetse ikora igitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo Platini P, Ariel Wayz n'abandi. Uyu munsi kandi wahurije hamwe ibyamamare muri siporo mu Rwanda birimo abanyamakuru, abayobozi b'amakipe, abahanzi, ndetse n'abigeze kuyobora Rayon Sports.

    Mu masaha y'Umugoroba wo kuri uwo munsi,abanya-Kigali biyongeraho abari bavuye muri bya bitaramo byombi navuze hejuru, bari bategereje igitaramo Ally Soudy & Friends Live Show cyagombaga guhuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda.

    Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, cyujuje iri hema bamwe twitwaza intebe zo kwicaraho, mu gihe abandi bemeye kugikurikira bahagaze. Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi kuko ari inshuro nke, ibitaramo  by'ubu bwoko bibera mu Rwanda.

    Kuva ku banyamakuru bakomeye mu Myidagaduro na Siporo, Abahanzi n'Abahanzikazi mu njyana zose, Abakinnyi ba Sinema, Abanyarwenya bakomeye n'abatangira, Abashabitsi ku mbuga nkoranyambaga, Abakora mu ndirimbo ndetse n'ibindi byiciro bari bitabiriye iki gitaramo cy'Umunyamakuru Ally Soudy umaze imyaka irenga 15 muri uyu mwuga.

    Kuva ku isaha ya 7:00 PM abantu bari batangiye kwinjira muri iki gitaramo cyabereyemo imikino itandukanye, abahanzi baratarama, abandi batanga ibiganiro imbonankubone. Nyuma y'iki gitaramo Ally Soudy yabwiye InyaRwand ako yari amaze 15 arota kuzakora ikintu nka kiriya.

    Mu gihe Camp Kigali byari bishyushye, nikojeje ku Irebero ngo ndebe uko byifashe nsanga umuraperi Riderman ari gusimbukisha abantu bari bitabiriye igitaramo gisoza Iserukiramuco 'Hill Festival'. Iki gitaramo cyari icy'umunsi wa kabiri cyongeye kunyibutsa wa mugani wa Kinyarwanda uvuga ko 'Uburo bwinshi butaryoshya umusururu'

    Uti kuki nibutse uwo mugani, mu by'ukuri abitabiriye iki gitaramo bari bake cyane ugereranyije n'abitabiriye icy'umunsi wa mbere, ariko abahanzi Kenny Sol, Riderman, Kivumbi King na Bushali basusurukije abitabiriye kugeza umunsi urangiye.

    Uretse gusurutsa abitabiriye iki gitaramo, cyabereyemo utundi dushya turimo Kenny Sol watunguranye akaririmba indirimbo 'Ku Musenyi' ya Nyakwigendera Jay Polly, ikazamura amarangamutima y'abitabiriye, ndetse na Big Fizzo wo mu Burundi waburiwe irengero kandi yaragombaga gutarama.

    Niba wasomye ino nkuru witonze, urasanga hari abahanzi batigeze baruhuka, hari kandi abitabiriye ibitaramo bibiri mu gihe kimwe, bigaruka ku ngingo y'uko utarariwe n'umutwe afite umunaniro ukabije ku buryo bishobora kuba byagoranye kuzindukira mu kazi kuri uyu wa mbere.

    I Huye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 ya Mukura byari ibysihimo bisendereye

    Juno Kizigenza yataramiye abafana n'abakunzi ba Mukura Fc

    Okkama ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye iyi sabukuru ya Mukura

    Chriss Eazy wari waraye ataramiye muri Hill Festival, ari mu bashimishije abafana ba Mukura

    Umukecuru uzwi nka 'Mama Mukura' yari yabukereye mu isabukuru ya Mukura

    Kenny Sol yahaye icyubahiro Jay Polly aririmba indirimbo 'Ku Musenyi' mu Iserukiramuco Hill Festival

    Riderman yakuye abantu ku birenge mu gitaramo Hill Festvial cyabereye ku Irebero




    Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo cya Ally Soudy

    Umuhanzi Platini P yataramye mu gitaramo cya Ally Soudy

    Itsinda rya Kigali Boss Babes ry'abagore bazwi cyane ryitabiriye igitaramo cya Ally Soudy
    Masamba yahawe igihembo mu gitaramo cya Ally Soudy

    Makanyaga Abdul yahawe igihembo mu gitaramo cya Ally Soudy

    Platini P yataramye mu gitaramo cya Rayon Day

    Ariel Wayz ari mu bahanzi bataramye mu gitaramo cya Rayon Day

    Rayon Sports yamuritse abakinnyi bazayifasha muri season y'imikino 2023-2024

    Ibyamamare bitandukanye byitabiriye igitaramo cya Ally Soudy

    Kenny Sol, Riderman n'abandi bahanzi basusurukije Hill Festival

    Juno Kizigenza, Okkama bitabiriye igitaramo cy'isabukuru ya Mukura
    “>
    “>
    “>
    “>
    “>

    AMAFOTO + VIDEO : Dieudonne-Murenzi/ Serge-Ngabo/Freddy-Rwigema-Nathaniel-Ndayishimiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132872/utarwaye-umutweumunaniro-ni-wose-injira-muri-weekend-yibirori-yaganuje-abanya-kigali-amafo-132872.html

  • Yasohowe nk’imbwa kwa Nyirasenge, mayibobo yabaye muri kandagira ukarabe imyaka i Kabuga – Umuhanzi Angel Brain yanyuze muri byinshi #rwanda #RwOT

    Ntawifuza kuba ahabi mu gihe abona aheza, ari amahitamo ya muntu buri wese yakwifuza kubaho nk’igikomerezwa, kuba atari amahitamo nibyo byatumye umuhanzi ukizamuka, Muvunyi Ben [Angel Brain], ku myaka 14 yisanze yatangiye kwikodeshereza muri Kigali.

    Uyu muhanzi w’imyaka 19, yashyize hanze indirimbo yise “Kwaka” ahamya ko ikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima yanyuzemo kuva avutse.

    Yavutse 2004, avukira mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ntazi isura ya nyina kubera ko yitabye Imana afite umwaka umwe gusa.

    Yakuriye mu muryango udasaba umunyu, gusa ibintu byagiye bihinduka yisanga bakennye, se atagishoboye no kubatunga.

    Yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ko muri 2018 yigiriye inama yo gufata imodoka yinjira mu Mujyi wa Kigali aje kwa mushiki wa se (Nyirasenge) kuko yizeraga ko bamufasha agakomeza no kwiga.

    Ntibyamukundiye kuko nyuma y’amezi 2 gusa yasohowe n’umugabo wa Nyirasenge nk’imbwa amubwira ko igihe bari bakize ntacyo babafashije.

    Ati “Navuye mu rugo 2018 nsanze umuryango wa mushiki wa papa, maze amezi abiri baranyirukana bambwira ngo ngende natwe ntacyo twabafashije tugifite amafranga (…) Hariya bansohora ni umugabo wa shangazi wansohoraga anyirukana.”

    Yahise atangira gukora ikiyede abana n’abandi basore bikodeshereza, agakora ijoro amanywa akajya kwiga Kicukiro muri Groupe Scolaire Kicukiro, babaga Kabuga, gusa muri 2020 byaje kubananira ari bwo yahise ajya kuba ku muhanda.

    Angel Brain yabaye ku muhanda imyaka 2 ari mayibobo yibera muri Kandagira Ukarabe za Zion Temple Kabuga, gusa ntiyacitse intege yakomeje kwiga aho yasabaga lift abashoferi ba Ineza Vision bakamutwara bakanamugarura.

    Ati “Namaze imyaka 2 ndi mayibobo ndara muri kandagira ukarabe zimwe ziba ku Rusengero rwa Zioni i Kabuga, nahabaye kuva 2020 kugeza 2022 mu Gushyingo.”

    Nyuma nibwo yaje kubona ubufasha bw’umukobwa uba muri Amerika wemeye kumwishyurira ishuri ndetse akanamukodeshereza, ubu ni we umumenyera buri kimwe, aho yamubwiye ko agiye kumufasha nk’umuvandimwe we.

    Yaje no kwimuka ajya gutura Kicukiro hafi y’ishuri bikozwe n’uyu mukobwa ubu urimo gushaka uko yajya kuba iwabo. Angel Brain ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye aho yiga Tourism.

    Akiri ku muhanda akora Ikiyede

    Angel Brain yanyuze mu buzima butoroshye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yasohowe-nk-imbwa-kwa-nyirasenge-mayibobo-yabaye-muri-kandagira-ukarabe-imyaka-i-kabuga-umuhanzi-angel-brain-yanyuze-muri-byinshi