Blog

  • Ikipe irara idasinziriye kubera rutahizamu Harry Kane imaze gusebya ikipe y’ubukombe ku Isi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe irara idasinziriye kubera rutahizamu Harry Kane imaze gusebya ikipe y'ubukombe ku Isi.

    Ikipe ya FC Bayern Munich yo mu gihugu cy'u Budage yifuza cyane rutahizamu w'ikipe ya Tottenham imaze gutsinda ikipe ya AS Monaco ibitego bine kuri bibiri mu mukino wa gicuti.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ikipe-irara-idasinziriye-kubera-rutahizamu-harry-kane-imaze-gusebya-ikipe-yubukombe-ku-isi-amafoto/

  • Ko bihagazeho ra! Itsinda 'Kigali Boss Babes’ ryatangaje bimwe mu byo bagenderaho bakira umuyoboke mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda 'Kigali Boss Babes' riherutse kwakira umunyamuryango mushya Alice La Boss, batangaje bimwe mu byo bagenderaho bakira umuyoboke mushya.

    Alliah Cool ubwo yari mu gitaramo Ally Soudy & Friends Live Show cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 yagarutse kuri iri tsinda.

    Ati 'Kugira ngo ujye muri 'Kigali Boss Babes' bigusaba ibintu byinshi birimo kuba uri inshuti yacu, wumva neza ibyo dukora cyangwa tubamo kuko ushobora kuza ntujyane natwe ukabihirwa cyangwa se twe ukatubihiriza.'

    'Ikindi bisaba kuba wemera ko bimwe mu bibera mu buzima bwawe bijya hanze kuko hari ikiganiro cy'amashusho (Reality Show) turi gutegura kizaba kirimo icyo gice, icya nyuma bisaba kuba uhagaze neza ku mufuka (ufite amafaranga).'

    Iri tsinda riherutse kwakira Ishimwe Alicia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss, uyu akaba umukobwa usanzwe ari inshuti ya hafi y'abagize Kigali Boss Babes ndetse akaba ari na we ugaragara muri filime Alliah Cool yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    Source : https://yegob.rw/itsinda-kigali-boss-babes-ryatangaje-bimwe-mu-byo-bagenderaho-bakira-umuyoboke-mushya/

  • Ntabwo yari kuyisigaramo wenyine: Neymar Jr amaze gutangaza inkuru itari nziza ku bakunzi ba PSG atanga icyizere ku bakunzi b’ayandi makipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo yari kuyisigaramo wenyine: Neymar Jr amaze gutangaza inkuru itari nziza ku bakunzi ba PSG atanga icyizere ku bakunzi b'ayandi makipe.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil Neymar Jr yabwiye ubuyobozi bw'ikipe ya Paris Saint Germain ko atazakomezanya nayo muri iyi mpeshyi ibi bikomeje gukomerana ikipe ya Paris Saint Germain nyuma y'uko rutahizamu Kylian Mbappé nawe atangaje ko atazakomezanya n'iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-yari-kuyisigaramo-wenyine-neymar-jr-amaze-gutangaza-inkuru-itari-nziza-ku-bakunzi-ba-psg-atanga-icyizere-ku-bakunzi-bayandi-maki/

  • Shalom choir igiye gukorera igitaramo cy’amat… – #rwanda #RwOT

    Shalom choir imaze kuba ubukombe mu Rwanda, ikaba izwiho gukora ibyananiye andi makorali. Nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka cyabereye muri Kigali Convention Center mu mwaka wa 2018, kuri ubu igiye gukora ikindi cya rurangiza kizabera muri BK Arena.

    Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023 ni bwo Shalom choir yemeje ko igiye gukora igitaramo cy'amateka kizabera muri BK Arena kuwa 17/09/2023 nk'uko bigaragara ku nteguza yacyo (Save the Date) aba baririmby bashyize hanze.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Jean Luc Rukundo umwe mu bayobozi ba Shalom choir yemeje amakuru y’iki gitaramo. Ati “Ni byo, Chorale Shalom dufite igitaramo tariki 17/09. Kizabera muri BK Arena”. Yararikiye abakunzi babo kuzitabira bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana.

    Shalom choir bambariye gutaramira muri BK Arena ni bantu ki?

    Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi n'amashusho.Hari nyuma y'imyaka 30 yari imaze ibonye izuba. Byumvikanisha ko mbere yaho, yari isinziriye mu bikorwa by'umuziki, ariko kuva mu 2016 Shalom yahaguruse ihagurutse!

    Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe muGakiriro (hahozwe hitwa muGakinjiro) haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge. Mu rugendo rw’umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n’ubu.

    Mu ndirimbo zabo zifashije/zifasha benshi kwegera intebe y'Imana harimo; ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’, 'Uravuga bikaba, 'Umuntu w'imbere', 'Mfite Ibyiringiro', 'Ijambo Rirarema', 'Icyizere', 'Nduhiwe' n'izindi.

    Aba baririmbyi b’i Nyarugenge bazwi kandi mu bikorwa by’ivugabutumwa mu bikorwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa bakunze kukora mu ibanga bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru.

    Ubwo u Rwanda n'Isi bibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi ba Shalom choir bahumurije abanyarwanda mu ndirimbo bise 'Humura Rwanda'. Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, aganira na inyaRwanda, yashimye Imana ko yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza. Aragira ati:

    Ubutumwa twagenera abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu, ni ukubahumuriza muri kino gihe kitoroshye tubabwira ko ibyabaye bitazongera kuko umucyo waturasiye Imana ikaduha ubuyobozi bwiza burwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza mu macakubiri yadushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuwa 25/02/2023 bifatanyije n’abaturage ba Nyabihu mu muganda rusange, banatanga inkunga ku batishoboye bagera ku 100, ibaha ubwisungane mu kwivuza na cyane. Ibi bikorwa byombi byashimwe cyane n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Eng. Jean Claude Musabyimana.

    Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

    Nyuma y'imyaka itanu bakoze iki gitaramo na n'ubu kikirahirwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu Shalom choir bageze kure imyiteguro yo gukora ikindi gitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena, inyubako yakira abantu barenga ibihumbi icumi.

    Chorale de Kugali niyo yabimburiye andi makorali gutaramira muri iyi nyubako,  hari muri Covid-19. Shalom choir ibaye iya mbere muri ADEPR yanditse amateka yo gutaramira nuri iyi nzu.

    Abandi baramyi bamaze kuyikoreramo igitaramo ni James na Daniella bahataramiye mbere gato ya Covid-19, na Israel Mbonyi wahataramiye kuri Noheli ishize.

    Shalom choir yemeje igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri BK Arena 

    “Abami n’Abategetsi” na “Nzirata umusaraba” zakomeje izina ry’aba baririmbyi

    Shalom Choir yateguje igitaramo gikomeye muri BK Arena

    Shalom choir mu ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa, hano yatangaga mituweli ku batishoboye

    “Roho nzima mu mubiri muzima” niyo ntero ya Shalom choir

    Ni korali yahamagawe!

    Gutambira Imana bivuye ku ndiba y’umutima ni byo biranga abaririmbyi ba Shalom choir

    “Umuntu w’imbere” ni imwe mu ndirimbo z’iyi korali zikomeje kuryohera benshi

    REBA INDIRIMBO “URAVUGA BIKABA” YA KORALI SHALOM Y’I NYARUGENGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132880/shalom-choir-yanditse-amateka-yo-kuba-korali-ya-mbere-mu-rwanda-igiye-gukorera-igitaramo-m-132880.html

  • Sadate yasobanuye impamvu yifuza ko Ange Kaga… – #rwanda #RwOT

    Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame kuya 1 Kanama 2023, yemeje ko Ange Kagame agirwa Umuyobozi Wungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n’ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

    Nyuma y'uko Ange Kagame ahawe iyi mirimo muri Perezidansi, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Tweeter isigaye yitwa X, maze agira ubutumwa amugenera.

    Ubwo butumwa bwe buragira buti: “Mushiki  wacu Ange Kagame yahawe inshingano muri Village Urugwiro. Abantu benshi bamuhaye Congz, njyewe rero ntayo naguhaye, ahubwo umva icyo ngusabye, genda hariya mu Rugwiro witegereze ibanga Papa wacu akoresha ngo twishime, maze urimire bunguri, ubundi  2034 nshaka ko uzatubwira ko warimize, ubundi natwe tuguhandagazeho igikumwe. Ni ibyo!!!”.

    Aganira na InyaRwanda Tv, Sadate yahamije ko abona imbaraga zidasanzwe muri Ange Kagame ndetse ko abayobozi nkawe ari bo Afrika ikwiriye kuba yifuza.


    Sadate yabaye umuyobozi wa Rayon Sports kuva mu 2018 kugera mu 2021

    Ati: “U Rwanda nk'igihugu mbona natwe dukwiriye gutangira gutekereza kure. Niyo mpamvu natekereje Ange Kagame, ntekereza uko yize, uko yitwara muri sosiyete, uko afasha abantu ku giti cyabo, uko aba iruhande rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda;

    Bimpa icyizere cy'uko yaba umukandida mwiza ndetse mwiza cyane mu 2034 akaba umusimbura wa se kugira ngo dukomeze kubona ibyiza. Ntabwo twakwishimira kubona ibi byiza tugezwaho ejobundi bihagaze, ubundi bikabura burundu.”

    Yongeraho ati: “Njyewe nafashe umwanya uhagije ndatekereza, mbona uriya mudamu yaba umukandida mwiza ndetse ko muri kiriya gihe azaba ageze mu myaka hafi 40. Ni imyaka myiza ku bayobozi beza. 

    Muribuka ko na papa we nawe yatangiye ubuyobozi ari muri iyo myaka cyangwa ari munsi yayo, usanga ari amaraso meza, amaraso ya gisore ashobora gufasha abantu gutekereza byagutse no gukora cyane kugira ngo uyu muvuduko igihugu cyacu kigezeho utazahagarara.”

    Ati: “Ku ruhande rwanjye (kandi ni igitekerezo nabonye gishyigikiwe n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nkoresha), mbona Ange Kagame ariwe ukwiriye kuzasimbura Umusaza mu gihe bizaba bibaye ngombwa”.


    Ange Kagame, aherutse guhabwa inshingano mu biro by’Umukuru w’Igihugu

    Ku gitekerezo kijyanye no kuba yakwiyamamariza kuba Umudepite, nk'umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, Sadate yahamije ko ibyo bidashoboka kuko hari undi murongo w'ubuzima yarangije gufata, keretse gusa igihugu ari cyo ubwacyo kibimwisabiye.

    Yagize ati: “Ni byo nkiri muto nagize umwanya uhagije n'amahirwe yo gutegurwa naciye mu nzira nyinshi, ariko ubu nafashe icyerekezo gishingiye ku gukora ubucuruzi. Nifuza kuzaba umucuruzi ukomeye muri iki gihugu, ndetse no muri Afrika. 

    Ariko ku bijyanye na politiki, yego politiki y'igihugu cyawe ntiwayigendera kure ariko kubikora nk'umwuga, Munyakazi Sadate nta gahunda abifitiye. Nzashyigikira cyane abafite ibitekerezo byiza kandi nzaharanira yuko igihugu cyacu gihoraho gifite ubuyobozi na politiki nziza, izageza abanyarwanda bariho ubu n'abazavuka nyuma ku gihugu twese twifuza. 

    Ariko kuba naba Depite, ntabwo ari ibintu nteganya, kereka igihugu kibonye ko Munyakazi Sadate yakora ibyo bintu. Sinasuzugura igihugu cyangwa abayobozi bacyo, ariko ku giti cyanjye numva umwuga mwiza ndimo kandi nishimiye ari ubucuruzi”.  

    Ange Kagame, Sadate yifuza ko yaba umuyobozi wa Repubulika y'u Rwanda muri 2034 ni muntu ki?

    Ingabire Ange Kagame ni umwana wa kabiri akaba umukobwa w'ikinege wa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Jeannette Kagame. Yavutse ku ya 8 Nzeri 1993, avukira i Buruseri mu Bubiligi. Afite abavandimwe batatu barimo Ivan Cyomoro Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.

    Ange Kagame yize amashuri ye mu mahanga ndetse mu bwana bwe bwose, ntiyakunze kugaragara mu ruhame ku bw'umutekano we. Yize mu ishuri rya Dana Hall, ishuri ryigenga riherereye i Wellesley, muri Leta ya Massachusetts muri Amerika. 

    Yize muri Smith College aho yize ibijyanye na siyansi ya politiki. Afite kandi impamyabumenyi mu Bubanyi n'Amahanga (International affairs) yakuye muri kaminuza ya Columbia, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika no ku isi iherereye i New York.  Ange, ashobora kuvuga indimi eshatu zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igifaransa.

    Yagize uruhare mu kongerera ubushobozi abagore, uburezi, no guca ubukene, ndetse yagiye yitabira inama zitandukanye z'ibirebana na Politiki mu Rwanda no mu mahanga.

    Ange Kagame yashyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bibereye ijisho byabaye ku itariki 6 Nyakanga 2019. Ubu aba bombi bafitanye abana babiri b'abakobwa ari bo Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma.


    Ange Kagame afitanye abana babiri b’abakobwa n’umugabo we, Bertrand

    Vuba aha mu nama y'Abaminisitiri iheruka guterana muri uku kwezi, iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Ange Kagame yagizwe Umuyobozi Uungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n’ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

    Sadate Munyakazi we ni muntu ki?

    Munyakazi Sadate yavutse mu 1981, avukira mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro. Yavutse ari imfura mu muryango w'abana 4, babiri muri bo ndetse n'ababyeyi be baza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yabaye umubyeyi ku myaka ateye umukobwa inda batabiteganije, ariko nyuma byaje kurangira babanye nk'umugabo n'umugore, ubu bafitanye abana batanu.


    Sadate n’umugore we babyaranye afite imyaka 17 gusa

    Sadate yavukiye mu muryango w'Abakristu gaturika ndetse akaba akura asoma ku gacupa ariko nyuma aza kuba umuyoboke w'idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David arisimbuza irya Sadate, ikaba ari nayo mpamvu atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

    Sadate ufata Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nk'ikitegererezo cye, yize ibijyanye n'ubukungu, aminuza mu bwubatsi bimugira rwiyemezamirimo mu bwubatsi. Sadate akaba ari umuyobozi wa kompanyi ya MK Card, ndetse yabaye umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports Fc kuva mu 2018 kugeza mu 2021.

    Kuri ubu ahugiye mu bucuruzi ndetse afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye mu Rwanda no muri Afurika. Afite inzozi kandi zo kuzamura umupira w'u Rwanda binyuze mu gushinga ikipe y'abakiri bato akazamura impano zabo.

    REBA IKIGANIRO MUNYAKAZI SADATE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132882/sadate-yasobanuye-impamvu-yifuza-ko-ange-kagame-yayobora-u-rwanda-mu-2034-anakomoza-ku-kub-132882.html

  • Wagirango bakinaga batuzuye! Hano mu Rwanda ikipe yatsinze indi urunganda rw’ibitego 16 ku busa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa ngaruka mwaka rihuza amabanki yatangiye Equity Bank inyagira Access Bank ibitego 16-0.

    Iri rushanwa ririmo riba ku nshuro ya 4 ryatangiye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 5 Kanama 2023 aho mu mupira w'amaguru habaye imikino 2.

    Mu itsinda rya A, Equity Bank ikoresha amwe mu mazina azwi cyane muri ruhago y'u Rwanda, nka kapiteni Habyarimana Innocent [Di Maria] ari na we kapiteni, Tuyizere Donatien wamenyekanye nka Djojori ndetse na rutahizamu Dusange Bertin yari yakinnye na Access Bank.

    Uyu mukino wabereye kuri 'Tapis Vert' i Nyamirambo ku wa Gatandatu, Equity yayinyagiye itayibabariye ibitego 16-0.

    Source : https://yegob.rw/wagirango-bakinaga-batuzuye-hano-mu-rwanda-ikipe-yatsinze-indi-urunganda-16-ku-busa/

  • Niba ugira isoni ntabwo wayambara: Keza Terisky yagaragaye yambaye ikanzu yendaga ku garagagaza bimwe mu bintu abagore bahisha cyane kurusha ibindi  -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ugira isoni ntabwo wayambara: Keza Terisky yagaragaye yambaye ikanzu yendaga ku garagagaza bimwe mu bintu abagore bahisha cyane kurusha ibindi.

    Umunyamideli Keza Terisky ukunzwe cyane hano mu Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza agaragaza mu gatuza he mbese ku buryo wabonaga ko amabere ye yose yendaga kujya kukarubanda.

    Amafoto ya Keza Terisky yambaye imyambaro bigoranye ko buri mugore wese yayambara akajya muruhame:

    Source : https://yegob.rw/niba-ugira-isoni-ntabwo-wayambara-keza-terisky-yagaragaye-yambaye-imyenda-yendaga-ku-garagagaza-bimwe-mu-bintu-abagore-bahisha-cyane-kurusha-ibindi-amafoto/

  • Uyu musaza nakuze mbona angana gutya! Umunyarwenya Kanyombya uhorana udushya yatunguye abakunzi be abereka filime batari baherutse kubona baraseka karahava -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya wubatse izina hano mu Rwanda kuva mu myaka yohambere kugeza na nubu uzwi kw'izina rya Kanyombya yatunguye abakunzi be.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho ya filime ye yakera arikumwe n'uwo bita Samusure bazamukanye kugeza na nubu.

    Ayo mashusho yatembagaje abantu benshi bitewe n'uko batari baherutse kuyabona.

    Source : https://yegob.rw/uyu-musaza-nakuze-mbona-angana-gutya-umunyarwenya-kanyombya-uhorana-udushya-yatunguye-abakunzi-be-abereka-filime-batari-baherutse-kubona-baraseka-karahava-amashusho/

  • Murindahabi Irene ntabyo atazazana i Nyarugenge: Umunyamakuru Irene yazanye umuhanzi utari kuvugwaho rumwe n’abantu nyuma yo kumva imiririmbire ye ibihiye amatwi bituma bamwe bamutuka -VIDEO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Murindahabi Irene ntabyo atazazana i Nyarugenge: Umunyamakuru Irene yazanye umuhanzi utari kuvugwaho rumwe n'abantu nyuma yo kumva imiririmbire ye ibihiye amatwi bituma bamwe bamutuka

    Umunyamakuru Rugaju Reagan yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amashusho y'umugabo witwa Nyarudindiri maze agira ati :'Murindahabi Irene ntacyo utazazana i Nyarugenge' nyuma yo kubona ikiganiro Irene yakoranye na Nyarudindiri.

    Amashusho:

     

    Bimwe mu bintu abantu bagiye bavuga nyuma yo kumva Nyarudindiri ari kuririmba:

     

    Source : https://yegob.rw/murindahabi-irene-ntabyo-atazazana-i-nyarugenge-umunyamakuru-ukunzwe-cyane-mu-rwanda-yazanye-umuhanzi-utari-kuvugwa-rumwe-nabantu-nyuma-yo-kumva-imiririmbire-ye-ibihiye-amatwi-video/