Blog

  • Abafite ubumuga barasaba guhabwa amahirwe nk'abandi ku isoko ry'umurimo #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu abafite ubumuga bagenda bahindura imyumvire bakumva ko bashoboye, hari bamwe bihangiye imirimo, abandi biga mu mashuri makuru na za kaminuza ariko nubwo bimeze bityo, usanga bagifite imbogamizi z'uko iyo bageze ku isoko ry'imirimo bahezwa yaba mu bigo bya leta  ndetse n'ibyabikorera.

    Akaba ariho bahera basaba ko bahabwa amahirwe angana nabandi ku isoko ry'umurimo bakanaba mu nzego zose z'igihugu.

    Ati: hari igihe tujya kwiyamamaza mu zindi nzego bakatubwira ngo twebwe dufite inzego zacu, nk'aho twakiriwe mu nama y'abafite ubumuga gusa, dukwiye kubyumva neza kuba dufite ubumuga bidakuraho ko twaba mu nzego zose , nkaba nsaba ko umwaka utaha mu matora muri ya 30% twazabonamo umuntu ufite ubumuga waje mu nteko ishinga amategeko

    Ati:hari imbogamizi tubona, imyumvire igihari mu miryango abantu bakomokaho, aho usanga ururimi rwamarenga rudakoreshwa bikiri imbogamizi, twakabaye tubona mu bigo byose abantu bafite ubumuga.

    KARANGWA Francois Xavier Umuyobozi Nshingwabikorwa w'urugaga ry'imiryango y'abafite ubumuga avuga ko ibigo bya leta n'abikorera bakwiye kumva ko guha akazi abafite ubumuga atari ukubagirira impuhwe ahubwo ko nabo bashoboye.

    Ati: icyambere hakwiye kuzamurwa imyumvire y'abakoresha, kugira ngo yumve ko guha umuntu ufite ubumuga akazi atari uko yamugiriye imbabazi , ni umuntu ahaye akazi kubera ko agashoboye, ikindi kandi bakwiye kubakoresha imirimo ihwanye n'ubumuga bafite ndetse bakabaha n'ibikoresho biborohereza mu bumuga bwabo.

    Mu myaka yo hambere wasangaga umuryango wabyaye umwana ufite ubumuga byitwa icyasha, ariko Leta igenda ikuraho iryo hezwa ndetse n'abantu bahindura imyumvire kuri bo , ariko nubwo bimeze bityo hari imiryango imwe n'imwe itarahindura imyumvire ku buryo bafungirana abana bafite ubumuga mu nzu, bakabatesha amahirwe yo kujya ku ishuri.

     

    The post Abafite ubumuga barasaba guhabwa amahirwe nk'abandi ku isoko ry'umurimo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/04/abafite-ubumuga-barasaba-guhabwa-amahirwe-nkabandi-ku-isoko-ryumurimo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-ubumuga-barasaba-guhabwa-amahirwe-nkabandi-ku-isoko-ryumurimo

  • Umumararungu yanze kurekura! Abakobwa 10 bafi… – #rwanda #RwOT

    Amajwi yafashwe na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, agaragaza ko uyu mukobwa akurikiwe na Uwikunda Cynthia nawe umaze igihe kinini ari kuri uyu mwanya wa Kabiri. Ni mu gihe

    Iradukunda Elinda wari inyuma mu myanya yaje bwa mbere mu bakobwa 10 ba mbere aho ari ku mwanya wa kane.

    Umumararungu Kelly Divine [Nimero 90] ari ku mwanya wa mbere n’amajwi 5,493, akurikiwe na Uwikunda Cynthia [Nimero 103] ufite amajwi 5,058, Kaze Mignone Shania [Nimero 41] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 5,044 n’aho Iradukunda Elinda [Nimero 23] ari ku mwanya wa kane n’amajwi 3,453.

    Gihozo Shema Aliah [Nimero 14] ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 1,749, akurikiwe na Umuhire Leslie [Nimero 88] uri ku mwanya wa Gatandatu n’amajwi 1,325, n’aho Iradukunda Iradukunda Hayati [Nimero 24] ari ku mwanya wa Karindwi.

    Ni mu gihe Uwase Fillette Sonia [Nimero 98] ari ku mwanya wa Munani n’amajwi 1,038, akurikiwe na Mukeshima Jolie [Nimero 59] uri ku mwanya wa Cyenda n’amajwi 693 n’aho Iragena Clarisse [Nimero 25] ni we uri ku mwanya wa 10.

    Aya matora ahuje abakobwa n’abasore 111 ari kubera ku rubuga Noneho Events. Ariko kuva yatangira aba bakobwa barasimburana ku mwanya wa mbere, ku buryo intera y’amajwi iri hagati y’abo atari ndende cyane ugereranyije n’abandi babakurikiye.

    Ni amajwi atanga ishusho y’uburyo aba bakobwa bahanganye mu matora, aho kuza mu myanya y’imbere bizafasha benshi kubona amajwi yo gutambuka bemye muri iri rushanwa.

    Kuva ku mwanya wa 11 kugeza nibura ku mwanya wa 80, bari hagati y’amajwi 600 n’amajwi 120. Abarenga 30 ntibaratangira gukangurira abakunzi babo kubatora kuko hari abatarabona ijwi nta rimwe.

    Muri iri rushanwa hiyandikisheje abasanga 200 haza gutoranywa 111 bujuje ibisabwa. Ni mubare wikubye 3 ugereranije n’umwaka ushize wa 2022 ubwo irushanwa ryatangira bigaragaza icyizere abitabira iri rushanwa bakomeza kurigirira.

    Amatora yatangiye wa Gatatu w'iIcyumweru gishize akazasozwa tariki ya 06 Ukwakira 2023. Abakobwa 5 ba mbere mu matora bazabona itike izabinjiza muri 20 ba mbere bazagera kuri ‘final’ y’iri rushanwa.

    Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uzaba tariki ya 07 Ukwakira 2023 muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Mu cyiciro cyo gutora 5 ba mbere bazabona Ticket ibageza kuri 'Final' naho uwa mbere mu matora azatahana igihembo cya 'People’s Choice Award'.

    Igihembo nyamukuru gitangwa muri iri rushanwa ni Miliyoni 1 Frw, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.

    Uyu mwaka abanyamideli 2 ba mbere bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika n’Isi. Ikindi ni uko hazahembwa umunyamideli uberwa no kwamamaza.

    Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko abanyamideli bahatanye muri iri rushanwa bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugirango bazabashe guhatana ku rwego Mpuzamahanga mu marushanwa anyuranye.

    Ati 'Abanyamideli bahatanye turabasaba gukomeza gushyiraho umwete no gukunda ibyo bakora ku buryo mu minsi iza u Rwanda rwaba isoko rya mbere ry’abamurika imideli ku Isi yose.'

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

          

    Umumararungu Kelly Divine [Nimero 90]




    Uwikunda Cynthia [Nimero 103]




    Kaze Mignone Shania [Nimero 41]



    Iradukunda Elinda [Nimero 23]




    Gihozo Shema Aliah [Nimero 14]


    Umuhire Leslie [Nimero 88]




    Iradukunda Iradukunda Hayati [Nimero 24]




    Uwase Fillette Sonia [Nimero 98]




    Iragena Clarisse [Nimero 25] 




    Mukeshimana Jolie [Nimero 59]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135048/umumararungu-yanze-kurekura-abakobwa-10-bafite-amajwi-menshi-muri-supramodel-rwanda-135048.html

  • Umuramyi Theophile Twagirayezu wakanyujijeho… – #rwanda #RwOT

    Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 – ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere.

    Ntabwo yatinze mu muziki kuko yakoze indirimbo 2 gusa zabimburiwe na “Iri maso” yaririmbanye n’abanyeshuli biganaga muri St Andre barimo abari bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri icyo gihe. Indi ndirimbo ye ni “Ngwino umare inyota” yaririmbanye na Angelique. 

    Indirimbo ye “Iri maso” yarakunzwe cyane, yiharira amaradiyo ndetse n’insengero zitandukanye. Nubwo inganzo ye yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, mu buryo butunguranye yahise ahagarika umuziki, nyuma y’imyaka 2 gusa yari awumazemo.

    Mu gihe cya Theophile, abahanzi bari bagezweho mu buryo bukomeye, harimo Patrick Nyamitari, Roger, Bruce (Producer) na Pastor Gaby. Benshi mu bo mu kiragano cye bamaze guhagarika umuziki, abandi bajya mu muziki usanzwe (secular), n’abasigaye muri Gospel bari guseta ibirenge. 

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Theophile Twagirayezu yavuze ko impamvu yari yarahagaritse umuziki mu gihe kingana n’imyaka 15. Aragira ati “Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwa na rimwe, byaterwaga n’akazi mbifatanya n’amasomo”. 

    Avuga ko yamaze kugaruka ndetse afite imishinga irimo n’indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba. Yahisemo gusubiramo indirimbo ye yakunzwe mu bihe byashize. Ati “Nagarutse, mfite gahunda yo gukora album, ubu mfite indirimbo muri studio harimo “Iri maso remix”.

    Ni ibihe bintu 3 Theophile yishimira cyane mu muziki w’ubu?

    Nyuma yo kugaruka mu muziki yari amaze imyaka 15 yarawuteye umugongo, Theophile avuga ko ikintu yishimiye ari uko “Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere kandi b’ingeri zitandukanye abakuru ni abato”. 

    Yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima ari uburyo abaramyi basigaye batungwa n’umuziki mu gihe kera bitabagabo. Ati “Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n’ahandi.” 

    Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Aragira ati “Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda”.

    Theophile agiye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka 15

    Theophile yateguje indirimbo “Iri maso remix” nyuma y’imyaka 15 atumvikana mu muziki

    Yishimiye kuba yasanze abaramyi batunzwe n’umuziki mu gihe kera bitabagaho

    Theophile hamwe n’umugore we bashakanye mu mwaka wa 2013

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135065/umuramyi-theophile-twagirayezu-wakanyujjeho-agarutse-acyeza-umuziki-nyuma-yimyaka-15-yaraw-135065.html

  • Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n'inzego z'ubutabera mu Buholandi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo inzego z'ubutabera mu gihugu cy'Ubuholandi zataye muri yombi Ruharwa Major Pierre Claver Karangwa wahungiye muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1998 nyuma yo gukora amahano mu Rwanda aho yari ku ruhembe rw'umuheto mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside ku Mugina no mu bice bya Kigali.

    Karangwa w'imyaka 67 ni inshuro ya kabiri afashwe we akavugako afatwa kubera impamvu za politiki dore ko ari n'umunyamuryango wa FDU Inkingi yashinzwe na Victoire Ingabire kugirango ibe ubuhungiro bw'abajenosideri bitwaze ko ari abanyapolitiki. Urutonde ni rurerure, mu buholandi gusa Interahamwe, Venant Rutunga, Jean Batiste Mugimba boherejwe mu Rwanda, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Maj Pierre Claver Karangwa bakiri mu Buholandi na Mugenzi Joseph wakatiwe n'inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n'abandi.

    Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko Major Pierre Claver Karangwa yatswe ubwenegihugu bityo no koherezwa mu Rwanda bikaba bishoboka.

    Mu myaka ya 1992-1993 Maj Karangwa yari mu rwego rw'ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w'ubutumwa bw'amahoro bwa LONI

    Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari naryo yabarizwagamo mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

    Nk'umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n'ubuyobozi mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro, Interahamwe zicaga Abatutsi.

    Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry'uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

    Mu mwaka wa 2012 nibwo Leta y'u Rwanda yashyizeho impampuro zita muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa.

    Urubanza rw'iyi nterahamwe biteganyijwe ko ruzaba kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023.

    The post Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n'inzego z'ubutabera mu Buholandi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-maj-pierre-claver-karangwa-yongeye-gutabwa-muri-yombi-ninzego-zubutabera-mu-buholandi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-maj-pierre-claver-karangwa-yongeye-gutabwa-muri-yombi-ninzego-zubutabera-mu-buholandi

  • Benshi bikanzemo: Umunyarwenya Dogiteri Nsabi uzwiho gutembagaza imbaga yagaragaye yifunze icyangwe gihenze -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bikanzemo: Umunyarwenya Dogiteri Nsabi uzwiho gutembagaza imbaga yagaragaye yifunze icyangwe gihenze.

    Umunyarwenya wigaruriye imitima ya benshi Dogiteri Nsabi uzwiho gutembagaza abantu kubera uburyo ateramo urwenya yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane amugaragaza yambaye imwe mu myambaro ihenze ikunze kwambarwa n'abahanzi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/benshi-bikanzemo-umunyarwenya-dogiteri-nsabi-uzwiho-gutembagaza-imbaga-yagaragaye-yifunze-icyangwe-gihenze-amafoto/?utm_source=rss=rss=benshi-bikanzemo-umunyarwenya-dogiteri-nsabi-uzwiho-gutembagaza-imbaga-yagaragaye-yifunze-icyangwe-gihenze-amafoto

  • Rashid Kalisa ukomeje kubabazwa cyane n’intsinzwi ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi abwira amabanga ye hagati ya Rwatubyaye Abdul na Hertier Luvumbu Nzinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rashid Kalisa ukomeje kubabazwa cyane n'intsinzwi ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi abwira amabanga ye hagati ya Rwatubyaye Abdul na Hertier Luvumbu Nzinga

    Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugarukwa cyane kubera guhusha Penalite ndetse agakora n'utundi dukosa mu kibuga ubwo batsindwaga na Al Hilal Benghazi Kalisa Rashid kugeza ubu ntabwo arakira ibyababayeho.

    Ni mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa gatatu Kalisa Rashid yavugiyemo ko bikomeje kubagora cyane nyuma yo guhura nibyo batacyekaga mbere yo kwinjira kuri uyu mukino. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yanatangaje ko umwe mu bakinnyi b'inshuti ye cyane muri Rayon Sports ngo ni Rwatubyaye Abdul.

    Benshi bajyaga bamubonana na Hertier Luvumbu Nzinga bakagira ngo niwe bumvikana cyane ariko burya ngo ni inshuti na Rwatubyaye ku buryo baganira byinshi.

    Kalisa Rashid kugeza ubu ntabwo arimo gukora imyitozo muri Rayon Sports nyuma y'imvune yagize ubwo yakinaga uyu mukino bakuwemo na Al Hilal Benghazi ariko ngo ku munsi w'ejo kuwa Kane nibwo azatagira gukora imyitozo yoroheje.

     

    Source : https://yegob.rw/rashid-kalisa-ukomeje-kubabazwa-cyane-nintsinzwi-ya-rayon-sports-yatangaje-umukinnyi-abwira-amabanga-ye-hagati-ya-rwatubyaye-abdul-na-hertier-luvumbu-nzinga/?utm_source=rss=rss=rashid-kalisa-ukomeje-kubabazwa-cyane-nintsinzwi-ya-rayon-sports-yatangaje-umukinnyi-abwira-amabanga-ye-hagati-ya-rwatubyaye-abdul-na-hertier-luvumbu-nzinga

  • Mvukiyehe Juvenal agiye gusarura amafaranga muri Kiyovu kuko ari kwisubiza ibyo yahaye Kiyovu byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal agiye gusarura amafaranga muri Kiyovu kuko ari kwisubiza ibyo yahaye Kiyovu byose.

    Nyuma yuko Mvukiyehe Juvenal ahagaritswe by'agateganyo ku buyobozi bwa Kiyovu Sports company, ubu nawe yatangiye kwisubiza bimwe mubyo yahaye Kiyovu Sports.

    Amakuru yizewe avuga ko Juvenal ubu yamaze kwisubiza imodoka yari yarahaye Kiyovu Sports ngo ijye iyijyana mu myitozo, ndetse ngo yabasabye kujya bayikodesha.

     

    Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-agiye-gusarura-amafaranga-muri-kiyovu-kuko-ari-kwisubiza-ibyo-yahaye-kiyovu-byose/?utm_source=rss=rss=mvukiyehe-juvenal-agiye-gusarura-amafaranga-muri-kiyovu-kuko-ari-kwisubiza-ibyo-yahaye-kiyovu-byose

  • Bimaze kwemezwa abakinnyi 3 ba Rayon Sports ntibazagaragara ku mukino iyi kipe izakina na Marine FC bishobora gutuma ikomeza kwitwara nabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimaze kwemezwa abakinnyi 3 ba Rayon Sports ntibazagaragara ku mukino iyi kipe izakina na Marine FC bishobora gutuma ikomeza kwitwara nabi

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko abakinnyi 4 batakoze imyitozo Kubera ibibazo by'uburwayi ndetse bamwe baragize ibibazo by'imvune.

    Nyuma yaho twaje gutohoza neza tumenya ko Hakizimana Adolphe ari we wari ufite ikibazo cy'uburwayi busanzwe ndetse yanatangiye imyitozo ahubwo abandi barimo Aruna Moussa Madjaliwa, Nsabimana Aimable ndetse na Kalisa Rashid bo baracyafite ibibazo by'imvune.

    Umukino Rayon Sports irakina n'ikipe ya Marine FC uzabera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu. Ni umukino utarabereye igihe kubera imikino ya CAF Confederations Cup ikipe ya Rayon Sports yakinaga.

     

    Source : https://yegob.rw/bimaze-kwemezwa-abakinnyi-3-ba-rayon-sports-ntibazagaragara-ku-mukino-iyi-kipe-izakina-na-marine-fc-bishobora-gutuma-ikomeza-kwitwara-nabi/?utm_source=rss=rss=bimaze-kwemezwa-abakinnyi-3-ba-rayon-sports-ntibazagaragara-ku-mukino-iyi-kipe-izakina-na-marine-fc-bishobora-gutuma-ikomeza-kwitwara-nabi

  • Dusubize Amaso inyuma: Imitoreze y’umutoza wa… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi bwanjye bwite njyendeye ku buryo nkurikirana Rayon Sports, n’uko imaze iminsi ikina kuva yatangira gutozwa n’umutoza Yamen Zelfani.

    Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize tariki 30 Nzeri, nibwo Rayon Sports yasezewe na Al-Hilal Benghazi kuri penaliti 3-2 aho umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Uyu mukino, abakunzi ba Rayon Sports bari bawishyizemo bumva ko nta cyabahagarika kujya mu mikino y’amatsinda, ariko ibyishimo n’inzozi zabo, byagarukiye nzira.

    Ese koko uyu mukino Rayon Sports ntabwo yagambaniwe?

    Ntabwo ndibwirirwe njya kure ngo ngaruke ku byari byavuzwe mbere y’uko uyu mukino uba, aho amakuru yakwirakwiye bivugwa ko hari abantu bashaka kumisha amafaranga mu bakinnyi ba Rayon Sports ubundi bakitsindisha.

    Amafaranga bivugwa ko yari aturutse mu ikipe ya Al-Hilal Benghazi, yashakaga ko Rayon Sports yayakira ubundi ikava mu nzira umwarabu akikomereza.

    Ese koko ubundi ayo mafaranga nta muntu wayahekenyeho?

    Reka twigire ku mutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani wagaragaje imitoreze atarasanganwe ndetse no gusoma umukino bidasanzwe byatumye hari n’ibyemezo yafataga ubona ko bitishe ikipe byanayikerereza.

    Umutoza yahisemo kubanza Musa Esenu mu kibuga muri iyi mikino

    Usibye no muri iyi mikino, uyu mutoza haba muri shampiyona ndetse n’indi mikino, amahitamo ya mbere yabaga ari Charles Baale. Ni umusore waranzwe no gukinisha abandi, ndetse imikino ikomeye irimo n’uwa  APR FC akaba yarigaragazaga. Ku mukino wo kwishyura, Umutoza yamushyizemo mu gice cya kabiri gitangira.

    Hategekimana Bonheur uvuga ko hari icyo yari gukora, koko yari akwiriye kuviramo aho?

    Abantu bose bakurikiranaga umukino wo ku wa Gatandatu, ubwo hongerwagaho iminota y’inyongera, bari biteze ko Hategekimana Bonheur agiye gusimbura Hakizimana Adolphe ubundi akaba ariwe ujya gufata amapenaliti.

    Abafana ba Rayon Sports bararize babura gihoza, ibyari amatsinda bibatera gutaha mu matsinda 

    Hategekimana ni umwe mu banyezamu bazwiho kugira amashagaga, gukanga uwo bahanganye, nibura abantu bavuga ko iyo ajya mu izamu atari kubura penaliti  yarura, ariko amahitamo y’umutoza nta nubwo yamurebye irihumye.

    Mugadam yakinnye umukino wose bigaragara ko nta mbaraga, umutoza aruma gihwa

    Eid Mugadam Abakar ni umwe mu bakinnyi bageze mu itsinda rya Rayon Sports nyuma ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga kuri uriya mukino bafite imikino mike mu maguru. Uyu musore wa utari no kuntebe y’abasimbura ku mukino ubanza, umukino wo kwishyura Umutoza Yamen Zelfani yigize nkaho ariwe mukinnyi acungiyeho kandi ko isaha n’isaha yamuha igitego, nkaho hari ahandi yabimukoreye.

    Mugadam wambaye nimero 21 yakinnye uyu mukino araniyongeza, kandi buri wese abona ko akwiye kuva mu kibuga mu buryo bwo kongera imbaraga imbere 

    Ku munota wa 93, Youssef Rharb yinjiye mu kibuga agiye gukora iki?

    Mu gihe umusifuzi wa kane yari yongeyeho iminota 5, gasigaye iminota 2 gusa nibwo umutoza yafashe umwanzuro wo gusimbuza Youssef Rharb.

    Ubundi gusimbuza umukinnyi muri iyo minota ikipe iteganya penaliti biba bivuze ko uwo mukinnyi ari umuhanga mu gutera penaliti, ndetse agomba kwinjira kugira ngo aze kujya kurutinde. Mu bakinnyi batanu batoranyijwe bagombaga gutera penaliti Youssef Rharb ntabwo yagiyemo kuko mu bakinnyi bane bateye penaliti Luvumbu ariwe wari usigaye gusa.

    Youssef muri kurebana mu maso, yicaye iminota 93 kuri 95 umukino wamaze, ndetse ntiyanatoranywa mu batera penaliti, abenshi bakekagako aricyo yinjiriye mu kibuha 

    Nibura Youssef Rharb yari umukinnyi ukenewe kuba yasimbura Mugadam Abakar mu minota ya 65 na 70 gusa Mugadam yari arushye buriwese arabibona, ariko umutoza aryumaho bisa naho hari icyo yari yokeje.

    Hari abakinnyi bateye penaliti bitabarimo

    Ku bw’inyungu zabo ntabwo twavuga amazina, ariko hari abakinnyi batoranyijwe muri 5 bagombaga gutera penaliti ariko babwira umutoza ko batiteguye aranga abagumisha ku rutonde.

    Habayeho kwinginga ku bakinnyi bamwe ko bakurwa ku rutonde rw’abakinnyi batanu batera betera penaliti biba iby’ubusa umutoza yanga kubumva.

    Luvumbu ntabwo yateye penaliti kuko yabwiwe ko atera penaliti ari uwa gatanu, kandi penaliti yo mu mukino ubanza ariwe wari wayiteye ari amahitamo ya mbere. Muri make penaliti Rayon Sports yateye zabayemo akagambane wakwibaza impamvu yako, bikarangira ugarutse aho twahereye.

    Ya mashagaga ya Yamen Zelfani yari yanoze

    Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani, ni umwe mubatoza batajya batanga amahwemo ku ntebe y’abasimbura, aho aba atanga amabwiriza atarangira ndetse ahanganye n’abasifuzi, nibura ukabona ko hari icyo bifasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Kuri uyu mukino uyu mutoza yari yasuherewe, asa n’umuntu wemeye icyaha, ndetse ubona ko ntacyo ashaka kurenza ku byo umukino uri gutanga. 

    Yamen usanzwe utagendera ku butaka, kuri iyi nshuro yaricaye agereka akaguru ku kandi 

    Iraguha Hadji umukinnyi ukunda abafana kubi, ntabwo yagiriwe amahiwe yo kwegera ikibuga ahubwo Mugadam ahabwa ijambo 

    Hakizimana yikorejwe urusyo 

    Umwarabu Sitade yari yayigize iye ndetse abatoza nta kwicara

    Hategekimana yemeza ko iyo aza kujya mu izamu rya Rayon Sports, atari kuviramo aho hari icyo yari gufasha ikipe. Ese aho umutoza ntiyatinye ko Hategekimana yari kuzipangurura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135038/dusubize-amaso-inyuma-imitoreze-yumutoza-wa-rayon-sports-nta-kaboko-ka-al-hilal-benghazi-k-135038.html

  • Utagera i Bwami abeshywa byinshi ! Ibitavugwa… – #rwanda #RwOT

    Ururimi rutwara inkuru mbarirano ruyisohoza vuba cyane kandi ari ibinyoma. Ntugapfe kwemera inkuru mbarirano. Ntiribara umukuru nk’umuto waribonye!

    kuva itariki ya 04 Nzeri 2023 hasohoka amasezerano yemeza igitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura ku itariki 01 Ukwakira n'umusangiro w'abanyamafaranga wabaye ku itariki 30 Nzeri 2023, amakuru yarushijeho kuba menshi mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda, i Burundi no muri Diaspora.

    Abanyamakuru bakora ibiganiro kuri YouTube batangiye gukora ibiganiro bitandukanye birimo ibinenga ko The Ben yatumiwe i Burundi kandi nta ndirimbo aheruka gusohora. Ni ibiganiro bitandukanye byasaga n’ibadashyigikiye ko The Ben ajya gutaramira i Bujumbura.

    Icyakora siko byari bimeze i Burundi kuko ibyapa byari byaramanitswe mu bice bitandukanye bya Bujumbura no mu zindi ntara. Ibiganiro bikomeye ku maradiyo byamaze igihe kitari munsi y'ukwezi bigaruka kuri The Ben ku buryo habayeho gutegurira The Ben inzira i Burundi. Abasanzwe bakora ibiganiro by'imyidagaduro baganirije na InyaRwanda bayihamirije ko'Nta bwoba igitaramo cya The Ben kizuzura mugabo hano arakunzwe kandi Abarundi bazi kurya ubuzima'.

    Amarira ya The Ben yaciye igikuba

    The Ben amaze imyaka 15 akora umuziki ushingiye ku marangamutima. Ni indirimbo zirimo imitoma ku buryo aboroshye imitima'igitsina gore' byoroshye ko bazumva bagatwarwa wese. Nyir'imvugo nziza agwiza inshuti. Urebye abahanzi bakora ibihangano bigusha abakobwa mu mu tego wo kwisanga nta yandi mahitamo bafite usibye kubakurikira bakaba abafana babo b'iteka ryose, ni nako aba bahanzi baba bafite imitima yoroshye ku buryo nawe ubwe ashobora kwisanga ari kurira kubera amarangamutima abafata byoroshye.

    Umuntu wese wakuze yerekwa urukundo akaba ataranyuze mu buzima bubi byoroha gusuka amarira mu kwerekana ko yishimye, ababaye, yatunguwe cyangwa se ibintu byamurenze. Ibi bitandukanye n'umuntu wakuriye ku mihanda akaba Isi yaramubabaje. The Ben yabwiye ko InyaRwanda ko “Kurira ntabwo mbasha kubisubiza inyuma, amarangamutima yanjye aba hafi cyane”. Ni mu kiganiro cyo gutera urwenya bitari ibyo mu itangazamakuru ahubwo ni kumwe ubaza umuntu utubazo tw’amatsiko muri kuganira bisanzwe. Ariko rero The Ben nk’umuntu ufite umutima woroshye ukunda gusenga akaba akunda mama we cyane byakumvika ko abana b’abahungu bakuze bakunda ba nyina bagira bimwe bahrurira na ba mama babo birimo kugira amarangamutima cyane ariyo yiganza mu kuririra.


    Kuva mu 2009 ahagarikirwa igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kugeza ubu akunze kugaragaza amarangamutima ye nubwo atari ibya buri wese.

    Nyamara ahandi umuntu agira isabukuru wamutungura akarira. Yakira inkuru nziza akarira, yagira ibyago akarira. Abakurikira aho abantu bafite byose bakagira n'urukundo uzasanga mu bihembo nka za Grammy Award, umuhanzi, umukinnyi wa filimi ahamagarwa ngo ashyikirizwe igihembo yagera ku rubyiniro agasuka amarira ukabona ahamagaye mama we nawe asutse amarira y'ibyishimo.

    Ku itariki 24 Ukuboza 2016 ahagana saa sita zuzuye The Ben wari umaze imyaka 6 muri Amerika yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe. The Ben agisohoka mu muryango w'aho abavuye imbere mu kibuga basohokera, yakubise amaso abaje kumwakira araturika ararira. Ni amarangamutima y'urukundo n'urukumbuzi yari abonye ku bafana, itangazamakuru, inshuti ze zo hambere bose ababonye byamwanze mu nda ararira mu gusohora ibyishimo. Hari abishima bagaseka, abandi bakinumira(bamwe bababajwe n'isi) abakuze neza bararira. Nyirakuru wa The Ben yari yaje kumwakira. Mu kuramukanya bose baraturitse bararira habura uhoza undi.


    Ku itariki ya 05 Werurwe mu Bubiligi yarize imbere y’abafana

    Nibyo abazi ukuntu abacekuru bakunda abuzukuru babo bahita babyumva. Amarira ya The Ben yerekana ibyishimo aba agize, agahinda no kuba ibintu bimurenze. Ni nako ubundi abantu bakagaragaje amarangamutima.

    Ku itariki 01 Kanama 2009 The Ben amurika 'Amahirwe ya Nyuma ' kuri parikingi za Petit stade yasutse amarira. Hano uko byagenze igitaramo cyari cyuzuye abafana, polisi ibona ntabwo ifite ukuntu iza kugenzura ubwinshi kuko hari umuvundo urengeje ubushobozi bwayo. Yigiriye inama yo guhagarika igitaramo kuko no hanze hari huzuye abafana bifuza kuza kureba The Ben wari uhagaze neza kiriya gihe. Iki cyemezo cyo gufunga igitaramo kigeze hagati ntabwo cyashimishije The Ben, ntacyo yari kubikoraho. Kwihangana byaramunaniye asuka amarira imbere y'abahanzi bagenzi be n'abafana bari baje kumureba imbona nkubone.

    The Ben icyo gihe yafashijwe gutaha abafana basigara barakaye. The Ben mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi ku itariki 05 Werurwe 2016 amurika album ya kabiri yise'Ko nahindutse' yitegereje abaje kumushyigikira araturika ararira. Icyo gihe yagize ati:'Byarananiye kwihanga. Narebye umubare w'abaje numva sinzi icyo nakora'.

    Abafana bari muri iki gitaramo babonye The Ben ari kurira nabo basuka amarira batazi ikimurijije. Mu gitaramo cyo ku itariki 01 Ukwakira 2023 kuri Mess Des Officiers, The Ben yasutse amarira bitewe n'uko yumvise inkuru zitandukanye z'abashatse kurogoya igitaramo cye. Yari amarira y'agahinda ko kumva ko bene wabo b'abanyarwanda batamwifuriza icyiza mu gihe Abarundi bamweretse urukundo atazibagirwa.

    Ni amarira yerekanaga ko Imana asenga imwumva kuko hari abafana benshi baje kumureba nyamara yaratezwe imitego. The Ben kandi amarira ahura neza n'ubwinshi bw'abaje kumureba nyamara igitaramo cyagezwe imijugujuru, aho kibera hagahindurwa inshuro 3 ku buryo iyo hataba i Bujumbura bakunda kwidagadura nta kabuza cyari kubura abafana.

    Iyibwa rya telefoni ya The Ben

    Ku itariki 30 Nzeri 2023 ahitwa Eden Garden hakora ku kiyaga cya Tanganyika habereye umusangiro w'abakunda The Ben. Inkuru zasigaye zikiganza ni iy'ibwa rya telefoni ye. Uko byagenze. Imeza yariho abahanzi batumiwe bari kumwe na Pamella, umugore wa The Ben, Ingabire Belle Nice.

    Uyu mukunzi wa Sat-B azwiho gukora karaoke mu mujyi wa Bujumbura akaba mu 2019 yarinjiye mu muziki afashijwe na Avenue Empire yashinzwe na Sat-B. The Ben yagiye ku rubyiniro asigira telefoni umugore we Pamella. Pamella yasigiwe telefoni nawe ahagurutse ajya kuramukanya n'abantu agarutse asanga telefoni ntayihari.

    Ushatse wabyita uburangare cyangwa se kwizera birenze umutekano w'aho bari bicaye. Abacungira The Ben umutekano ntabwo bakwiriye kuza muri iki kibazo kuko ntiyayibwe ari ku rubyiniro, mu modoka cyangwa se kuri hoteli ngo wenda barangaye. Yibiwe mu musangiro w'abanyamafaranga.

    Telefoni ikimara kubura Polisi yatangiye iperereza hatabwa muri yombi abakekagwa byagoye InyaRwanda kumenya abaketswe kuko yari amakuru badashaka ko hagira byinshi bijya hanze. Ku itariki 03 Ukwakira 2023 mu kiganiro cyihariye Inyarwanda yagiranye na Nishishikare Jean De Dieu nyiri sosiyete ya Now Now yagize ati:'Telefoni yarabonetse, turashimira polisi'.

    Big Fizzo ntiyaririmbye biteza impaka

    Ku itariki 30 Nzeri 2023 muri Meet and Greet Big Fizzo yari kujya kuramutsa abafana mbere ya The Ben kuko yari umuhanzi mukuru kandi igitaramo ari we cyitiriwe.

    Habanje abahanzi bataragira amazina akomeye nka Lino G, hakurikiraho Babo, Sat-B agezeyo akora akapera k'indirimbo ya The Ben arangije asaba Abarundi kuzaza mu gitaramo nyirizina. Hari kujyaho Big Fizzo. Yari ananiwe yamaze gutwarwa n’agatotsi,bamukomanze basanga yasinziriye.

    Ami Pro The MC abonye ko bitari bukunde yahamagaye The Ben ku rubyiniro. The Ben wari uzi ko agiye kubaramutsa byaranze abaririmbira ibice ku ndirimbo ze ariko akanyuzamo akaganiriza abafana. Abafana banze ko agenda gutyo ataririmbye.

    Yavuye ku rubyiniro Mc ahamagara Big Fizzo waje ananiwe yurira urubyiniro ubona ko yacitse intege. Yafashe indangururamajwi aririmba akapera noneho abasaba kuzaza mu gitaramo nyirizina.

    Ku itariki 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officier The Ben yabanje ku rubyiniro ariko ni we wari wabisabye kugirango aze yicare mu bafana nawe yirebera Big Fizzo aririmba kuko yakuze amufana anasubiramo indirimbo ze. Mu kigo cya gisirikare hari amasaha ntarengwa kabone nubwo wasakuza gute urasohoka ugataha bagafunga.

    Amakosa yakozwe mu gitaramo yaganishije ku kuba Big Fizzo atararirimbye

    Rj The Dj yahawe umwanya uruta uw’abahanzi aribo bari bakuruye imbaga, ni ikosa ritari rikwiriye

    Amasaha y'igitaramo yari azwi n'abateguye, umushyushya rugamba n'itangazamakuru. Abafana ntabwo bari bazi ko saa tanu nizigera baza kwerekeza mu mihana bakajya kuryama cyangwa se abafite amafaranga bakerekeza mu tubyiniro duhenze ugereranyije n'amafaranga y'i Burundi.

    Ubundi igitaramo cyari bufungure imiryango saa kumi n'imwe. Umuhanzi akinjira ku rubyiniro saa mbili. Bagafunga ibyuma saa tanu z'ijoro. Impamvu yo gufunga ibyuma ni uko aho igitaramo cyabereye ari mu kigo cya gisirikare kandi bagira amsaha yo gufunga.

    Ikindi haturanye n'abaturage n'izindi serivisi zikeneye umutuzo icya nyuma bwari bucye ari ku wa mbere ari akazi mu gihugu hose. Ikosa rya mbere ni ukutubahiriza amasaha yo kujya ku rubyiniro ku muhanzi wa mbere. Saa tatu n’iminota 55 Sat-B yinjiriye kuri Beautifu yakoranye na Meddy. Birumvikana ko hari hamaze kurengaho isaha yaje guteza ikibazo mu nyuma.

    Rj The Dj wa Diamond Platnumz yahawe umwanya ashimisha abafana ugirango ni we muhanzi mukuru cyangwa se yasimbuye Big Fizzo. Byageze ubwo abantu bagirango niwe watumiwe nk'umuhanzi mukuru kuko yafashe umwanya uhagije acuranga arisanzura arabyina karahava. Yageze aho ahagurutsa abafana barabyina ku buryo yakoresheje umwanya we n'uw'abandi. Iyo agenerwa iminota 15 akava ku rubyiniro hakaza undi muhanzi.

    Habayeho amakosa Dj Clara wavuye mu Rwanda ahabwa umwanya avanga imiziki nyamara ntabwo abafana ari we bari baje kureba kuko ba nyiri gutegura bari bazi neza ko bari gusiganwa n'amasaha kandi bari mu kigo cya gisirikare nta minota bari bwongerwe. Pamella ntabwo byari ngombwa ko aza ku rubyiniro kuko nta kintu yari aje kuhakora. Nubwo agira isoni yahageze akabura icyo avuga yatwaye iminota y'abandi bagomba gutanga ibyishimo.

    Babo nk'umuhanzi muto ntabwo yari kugera ku rubyiniro mu gihe abahanzi bakuru baburiwe umwanya. Muri make amasaha atatu yari ahari yari guharirwa abanyabigwi. Ndavuga kuva saa mbili kugeza saa tanu n'iminota 20 ubwo ibyuma byafungwaga amatara akazimywa abafana bakanga gutaha.

    Sat-B yari guhabwa iminota 30 (20:00-20:30). The Ben agahabwa isaha n'igice kuko igitaramo cyari icye ari muhanzi mukuru (20:30-21:30) Big Fizzo agahabwa inda ya bukuru agataramira abafana isaha n'igice (21:30-23:30). Abahanzi badafite icyo babwira abafana ntabwo bari guhabwa umwanya kuko nubundi baracyafite igihe cyo kuzataramira abafana babo.

    Imitegurire mibi y'igitaramo igira ingaruka ku ruganda rwose rw'imyidagaduro igaca intege abafana baba baje bishyuye bagatahana ibyishimo bicagase ni nabwo bamwe bataha bavuga inkuru zitari zo nyamara amakosa ari aya abateguye igitaramo. Nta byera ngo nde ! Bwari ubwa mbere sosiyete ya Now Now iteguye igitaramo.

    Ntabwo hari kubura amakosa kuko hakosa ukora kandi ibintu by'imyidagaduro bibamo akavuyo ku buryo gukora igitaramo cya mbere kikabamo amakosa biba bikwiriye kuba isomo ku buryo ubutaha ya makossa atongera kugaruka ahubwo hakorwa andi makossa mashya. Ngiyo impamvu Big Fizzo ataririmbye.

    Yari kuza ku rubyiniro nyuma ya The Ben kuko ni The Ben wari wabisabye ashaka kwicara mu bafana na we agakurikira igitaramo cy'umuhanzi akunda kandi yubaha.

    Nishishikare Jean De Dieu yabwiye Inyarwanda ko:'Habayeho guteba,gukererwa ku masaha ariko ubutaha ntibizongera kuko ntabwo tumenyereye ibitaramo ni ubwa mbere ariko turizeza Abarundi ko bitazongera kandi nsabye imbabazi abafana batashye batishimye kubera Big Fizzo ataririmbye'.

    Tugarutse nkuru Ndirimbo ya Sebanani Andre yise ‘Inkuru Mbarirabo ; ishishikariza abantu kubara inkuru bahagazeho yuzuyemo amakuru aho gukwirakwiza ibinyoma.

    Inkuru y'abanyarwanda baje bagashaka kwigira abanyabwenge bagatangira gucuruza amatike kugeza ubwo habayeho gukubitwa inshyi, undi agatabwa muri yombi hakabaho gukomakoma tuzayigarukaho mu nkuru itaha ikebura Abanyarwanda uko bakwiriye kwitwara bari iw'abandi.

    THE AVA MURI AMERIKA AKABONA ABAJE KUMWAKIRA YASUTSE AMARIRA

    Ku itariki 24 Ukuboza 2016 ageze i Kanombe asuhuzanya na nyirakuru

    The Ben igihe cyose amarangamutima aramuganza

    The Ben nk’umwana wakuze neza ataburara ngo abwirirwe kugaragaza amarangamutima arira biramworohera

    Ku itariki 26 Nzeri 2023 InyaRwanda yasohoye itangazo ko yerekeje i Bujumbura. Byahise biba ibibazo ku bakurikiranira hafi imyidagaduro kuko byari bihinduye isura. Bamwe bati:'The Ben yaguze itangazamakuru, abandi bandi nta kabuza abanyamakuru bazi gucura ibinyoma bagiye i Bujumbura kutubeshya, abandi bati buriya haraza gushya'. Izi mvugo zose zavuzwe nyuma yo kumva ko kuba InyaRwanda igiye gukorera i Bujumbura bizagorana kubeshya Abarundi n'Abanyarwanda kuko nubundi isanzwe yizerwa ku makuru y'imyidagaduro.

    Nibyo utageze i bwami abeshywa byinshi kandi koko inkuru mbarirano iratuba. Abari barasigaye i Kigali bagize ukwizera ko bazahabwa amakuru atariho ivumbi. Abari i Burundi bari bazi ko ubusanzwe basoma bagakurikira InyaRwanda noneho bigiye kuba akarusha ko bagiye kuba bari kumwe nayo. Urugendo rwo kuva i Kigali twerekeza i Bujumbura twarukoze turi mu modoka yihariye yarimo Umunyamakuru (Peacemaker Pundit), Camera-man (Murenzi Dieudonne), Umunyamakuru wa Isibo Tv (Freddy Musoni). Yari imodoka yihariye. Twari kuba turi kumwe na Emmy Nsengiyumva wa Igihe n'umucameraman we na Umukundwa Joshua ukorera InyaRwanda akaba na nyiri Kigali Protocal ariko twagendanye umwanya muto bajya muri yindi modoka ya V8.

    Twahagurutse saa kumi n'imwe zirengaho iminota tugera i Bujumbura saa tanu zishyira saa sita. Imodoka natandukanye nayo nsanga Ami Pro The Mc ukorera Buja Fm antegereje n'imodoka yaje kumfata ngo anjyane muri Hoteli iri ahitwa Gasekebuye, ahantu ha Gatatu hahenze i Bujumbura nyuma y'ahitwa Kiriri na Rohero.

    Aha ni ugukuraho inkuru yacaracaye ko abanyarwamakuru bagiye muri bisi rusange barenga 20 bakarara ahantu haciriritse kandi no kurya byari ikibazo. Ibi ni ukwigiza nkana kuko i Bujumbura hariyo Abanyamakuru 6 bavuye i Kigali mu Rwanda. Birumvikana ko inkuru ivuga abanyamakuru 20 ari ikinyoma cyambaye ubusa. Hari Peacemaker Pundit wa Inyarwanda, Emmy Nsengiyumva wa Igihe, Julius Chita nyiri Chita Magic waje muri RwandaAir mbere gato y'igitaramo,Niyigaba Clement nyiri Dc Tv Rwanda yaje ku itariki 30 Nzeri 2023 azanywe na RwandaAir. Emmy Nyawe ukorera 3D Tv yahageze ku munsi wabayeho ikiganiro n'itangazamakuru yaciye i y'ubutaka ndetse na Eddie Nsabimana ukorera The New Times, we yaje kwirira ubuzima kuko yari mu kiruhuko.

    Birumvikana neza ko niba hari abanyamakuru baje muri V8, abandi bakaza na RwandaAir, imodoka zigenga zikodeshwa byaba ari ukuyobya abanyarwanda n'abarundi ko The Ben yakodeshereje bisi abanyamakuru 20 kandi bakarara bagerekeranyije. Byaba bitangaje kubara inkuru y'umunyamakuru waje na RwandaAir yarangiza akarara ahantu hasuzuguritse. Byaba bitangaje kuba umunyamakuru wa InyaRwanda yarabaga ahantu hafite umutekano, hari mu hahenzi noneho ukumvikanisha ko hari abasabye icumbi nyamara uko ari 6 bari bafite aho barara ahubwo hahenze.

    Ese kuki itangazamakuru kujya i Burundi byabaye inkuru?

    Ubundi ni uko ibintu byagiye bikorwa nabi mu myaka yatambutse ugasanga umuhanzi mukuru yerekeje i mahanga noneho ntagire gikurikirana kuzageza agarutse akaba aribwo atanga ibiganiro byerekana ibitaramo yakoze uko byagenze ariko siko aho Isi igeze byagakozwe. Umuhanzi wese userukiye u Rwanda, ugiye kuririmba i mahanga aba ajyanye muzika nyarwanda kure y'imbibi.

    Uyu muhanzi rero aba akwiriye icyubahiro ku buryo ubuzima bwe bwose bukwiriye kumenyeshywa abanyarwanda akantu ku kandi. Itangazamakuru rikunze kuvuga ko abahanzi babaye mpuzamahanga ariko ryo rikaba igikuri kidashobora kwambuka imipaka ngo rikore inkuru riri aho byabereye. Aya ni amakosa abaho imyaka igashira indi igataha. Buri muhanzi wese aba akwiriye guherekezwa mu kwerekana ko ahetse ibendera ry'u Rwanda aho aba agiye. Abakurikira imikino bazi ko ikipe z'ama-club, iy'igihugu iyo zigiye mu mikino hanze hari abanyamakuru bafata iya mbere bakerezayo, abandi bakajyana n'ikipe biciye mu ihuriro ryabo'AJSPOR'.

    Umuziki nyarwanda umeze nk'umwana w'imfubyi utagira kirera ku buryo umuhanzi asohokera igihugu akagenda akandika amateka akajya abarwa n'ibitangazamakuru by'iyo uko byishakiye nyamara ntabwo baba bashobora kuyavuga uko ari kuko si umwenegihugu wabo. Rero niba umuhanzi uwo ari we wese agiye mu ruhererekane rw'ibitaramo hanze y'u Rwanda, ibitangazamakuru by'imyidagaduro byakarenze imbibi zo kuzamutegereza igihe azahindukira ngo bamutunge indangururamjwi bamubaza uko byagenze ahubwo ryakabaye ryaragiye mbere ye rikerekana uko ibintu biri kugenda umunsi ku wundi.

    Hano biha agaciro amakuru atangazwa kuko ikinyamakuru kiba kibereye aho biri kubera, bikongera ukwizerwa mu bakurikira igitangazamakuru ndetse bishobora no kongera amasoko mu gihe hari sosiyete zifuza gukorana na cya kinyamakuru gifite umwihariko wo kwambuka hanze gushaka amakuru. Usibye ko binubakira izina uruganda rw'imyidagaduro muri rusange bitewe nuko cya gihugu kibona ko ibintu biri gufata intera. Niba hashobora gukorwa inkuru zaba Davido, Kanye West, Diamond Platnumz aho bakorera ibitaramo tubikesha ibinyamakuru by'aho, byaba ari bibi kudakora inkuru zerekana ishusho y'ibitaramo bikorwa n'abanyarwanda ahantu hatandukanye kandi inshingano z'itangazamakuru ari ukumenyesha, gushimisha no kwigisha.

    THE BEN AMURIKA ALBUM YA MBERE MU 2009 YASUTSE AMARIRA



    Ku itariki 05 Werurwe 2016 mu Bubiligi ubwo yamurikaga album ya kabiri yise ko “Ko nahindutse” yasutse amarira kubera kubona abantu benshi barimo abanyarwanda. Nabo byabanze mu nda basuka amarira batazi ikiri kuriza The Ben.

    Ku itariki 03 Kanama 2022 yakirwa i Kanombe yazenze amarira arimunyamunya

    UKO YAKIRIWE I KIGALI

    YASUTSE AMARIRA I BUJUMBURA

    “>

    VIDEO: MURENZI DIEUDONNE,

    MURI ARENA YASUTSE AMARIRA

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135051/abanyamakuru-baraye-bagerekeranye-ibitavugwa-ku-iyibwa-rya-telefone-ya-the-ben-amarira-ye–135051.html