Blog

  • Isi igeze mu bihe bya nyuma! Umupasiteri yabwiye abayoboke be ko nta muntu uzajya mu ijuru adafite amafaranga abaraho bagwa mu kantu -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isi igeze mu bihe bya nyuma! Umupasiteri yabwiye abayoboke be ko nta muntu uzajya mu ijuru adafite amafaranga abaraho bagwa mu kantu.

    Bamwe mu bantu batandukanye bakunze kuvuga ko Isi igeze mu bihe bya nyuma bitewe nibyo abahanuzi ndetse n'abapasiteri bo muri iyi minsi basigaye batangaza gusa ibi byongeye kugarukwaho cyane ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacaracaraga amashusho y'umupasiteri wavugaga ko nta muntu uzajya mu ijuru adafite amafaranga.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/isi-igeze-mu-bihe-bya-nyuma-umupasiteri-yabwiye-abayoboke-be-ko-nta-muntu-uzajya-mu-ijuru-adafite-amafaranga-abaraho-bagwa-mu-kantu-amashusho/?utm_source=rss=rss=isi-igeze-mu-bihe-bya-nyuma-umupasiteri-yabwiye-abayoboke-be-ko-nta-muntu-uzajya-mu-ijuru-adafite-amafaranga-abaraho-bagwa-mu-kantu-amashusho

  • N’igiti kizazamo da! Abakobwa n’abagore bambara impenure ku karubanda n’abasore basuka intweri bagiye kujya bafungwa n’igiti kinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'igiti kizazamo da! Abakobwa n'abagore bambara impenure ku karubanda n'abasore basuka intweri bagiye kujya bafungwa n'igiti kinshi.

    Mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, muri Tanzania hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n'abasore basuka imisatsi, bazajya bacibwa amande angana n'ibihumbi 50 by'amashilingi.

    Nkuko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters, aya mabwiriza yashyizweho bitewe n'uko umubare w'abakobwa b'ahitwa Olevolosi bambara impenure umaze kwiyongera cyane.

    Imibare y'aba bakobwa yikubye kabiri berekana imibare ivuga ko umwaka ushize bari 312, none ubu bakaba ari 634.

    Ni imibare yerekanywe n'ibarura ryakozwe muri ako gace, aba biyongeraho n'abahungu bisukisha imisatsi yabo, bose babafatiye ingamba yo kujya bacibwa amande y'ibihumbi 50 by'amashilingi.

    Source : https://yegob.rw/nigiti-kizazamo-da-abakobwa-nabagore-bambara-impenure-ku-karubanda-nabasore-basuka-intweri-bagiye-kujya-bafungwa-nigiti-kinshi/?utm_source=rss=rss=nigiti-kizazamo-da-abakobwa-nabagore-bambara-impenure-ku-karubanda-nabasore-basuka-intweri-bagiye-kujya-bafungwa-nigiti-kinshi

  • Abashoferi bahiye ubwoba bacyumva ko kamera zo ku muhanda (Sophia) zahawe ubushobozi nk’ubwumuntu kuko izajya inamenya ko utambaye umukandara, wanze kwishyura imisoro n’indi byinshi bicaga nkana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashoferi bahiye ubwoba bacyumva ko kamera zo ku muhanda (Sophia) zahawe ubushobozi nk'ubwumuntu kuko izajya inamenya ko utambaye umukandara, wanze kwishyura imisoro n'indi byinshi bicaga nkana.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yavuze ko cameras zikomeje gushyirwa ku mihanda itandukanye mu gihugu zitagamije guhana abantu no kuba isoko y'amafaranga, ahubwo ari izigamije kubungabunga umutekano w'abakoresha umuhanda.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'umutekano w'imbere mu gihugu zagiranye n'abanyamakuru.

    Mu 2019 nibwo Polisi y'u Rwanda yatangiye kwifashisha camera zo ku muhanda, zigamije gutanga amakuru ku barengeje umuvuduko ugenwe ndetse bagahita bohererezwa n'ubutumwa bw'amande baciwe.

    Izo cameras zimaze gushyirwa hirya no hino mu mihanda minini y'igihugu, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

    IGP Namuhoranye yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko izo cameras zishyirwa mu mihanda, zigamije guhana abanyamakosa no kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta.

    Ati 'Cameras zaje ari igisubizo cy'ibibazo bimwe ariko si byose. Ubundi ikibazo nticyakabaye aho camera iri. Ubu turi gucapisha ibyapa byinshi bibwira Abanyarwanda aho cameras ziri. Icyegendererwa si uguhisha cameras, si no kugira ngo bakubwire ko utagomba kugenda buhoro aho iri, nuharenga yihute.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo tugendereye ni ugukuraho urwo rujijo. Ntiducuruza amakosa, si cyo tugendereye. Nta cameras zikwiye guhishwa, ntizizanahishwe. Uwo muvuduko urahari na camera zihari. Hari igihari ko iyo barenze cameras bavuduka ari nayo mpamvu amakosa menshi ari umuvuduko.'

    IGP Namuhoranye yavuze ko abashoferi badakwiriye kumva ko mu gihe barenze cameras, baba babonye uruhushya rwo kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe.

    Ati 'Ntabwo dushaka gushora Abanyarwanda mu muvuduko mu gihe barenze camera. Turazigaragaza ariko tunazongere.'

    Nubwo kuri ubu cameras zo ku muhanda zarebaga ibijyanye n'umuvuduko, IGP Namuhoranye yavuze ko atari ko kazi kazoo gusa, kuko ubu ziri kongererwa ubushobozi ngo zikore ibirenzeho.

    Ati 'Twahanye amakuru na sosiyete z'ubwishingizi, ubu système zacu zirakorana n'ibigo by'ubwishingizi, Rwanda Revenue Authority, Contrôle Technique dufitanye amakuru. N'umukandara iyo impanuka yabaye utawambaye bitera ibyago byinshi, na telefoni kuyivugiraho nabyo bitera impanuka.'

    'Udafite ubwishingizi, camera izamenya ko imodoka iri kugenda nta bwinshingizi, ko nyirayo ari kuvugira kuri telefoni, ko nta mukandara. Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzitwara neza, uzagabanya umuvuduko.'

    Polisi y'u Rwanda igaragaza ko cameras zo mu muhanda zafashije mu kugabanya impanuka zajyaga ziterwa n'umuvuduko ukabije.

    Source : https://yegob.rw/abashoferi-bahiye-ubwoba-bacyumva-ko-kamera-zo-ku-muhanda-sophia-zahawe-ubushobozi-nkubwumuntu-kuko-izajya-inamenya-ko-utambaye-umukandara-wanze-kwishyura-imisoro-nindi-byinshi-bicaga-nkana/?utm_source=rss=rss=abashoferi-bahiye-ubwoba-bacyumva-ko-kamera-zo-ku-muhanda-sophia-zahawe-ubushobozi-nkubwumuntu-kuko-izajya-inamenya-ko-utambaye-umukandara-wanze-kwishyura-imisoro-nindi-byinshi-bicaga-nkana

  • Mucire birarura – Polisi y'u Rwanda yasabye ibisambo kuzibukira nyuma y’uko bibiri biherutse kuraswa mu kico – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yagaragaje ko inzego z'umutekano zitazigera zihanganira abajura bakomeje kwiba ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n'amazi.

    Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, mu kiganiro Polisi y'Igihugu n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, byagiranye n'itangazamakuru.

    IGP Felix Namuhoranye yavuze ko ibyaha by'ubujura bw'ibi bikoresho byiyongereye ahanini kubera ubucuruzi bw'ibyuma bishaje.

    Yagize ati 'Byazamutse vuba kubera abagurisha ibyuma bishaje. Ni ishoramari ririho, rikora, ryanditse mu bitabo by'ubucuruzi. Twahuye na bo [abarikora] tubibutsa ko badakwiye kugura insinga z'amashanyarazi. Mu byo agura ntiharimo insinga, amatiyo, ibyapa, fibre optique. Twarabasatse, twarabakurikiranye dusanga ni byo byinshi bafite.''

    Yatanze urugero aho ku muyoboro w'amazi uva Kanzenze mu Bugesera ugana i Kigali, umuntu yambaye akenda kagaragaza ko ari umukozi wa WASAC ajya gukuraho ya van, bigatuma abaturage bamara iminsi itatu nta mazi.

    Yakomeje ati 'Akakijyana mu Bugesera akakigurisha ibihumbi bitatu by'Amafaranga y'u Rwanda, van igura amafaranga menshi, unayikuyeho ntiwakongera kuyisubizaho. Haba hangiritse metero nyinshi, amazi menshi aragiye. Abaturage bamaze iminsi itatu nta mazi. Mu babuze amazi harimo na wa wundi waguze cya cyuma.''

    IGP Namuhoranye yanavuze ko hari n'aho abantu bakoze muri Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bajya mu baturage nk'abakozi bagakata amasinga bakajya kuyagurisha.

    Ati 'Akurira ipoto bakagira ngo ari kubakorera amashanyarazi. Bakazamuka umwe agakata iburyo, undi ibumoso. Bagatwara urusinga, uruguze akarujyana ku ruganda rushongesha rwa rusinga.''

    Yavuze ko ikibabaje ari uko urwo rusinga arutanga ku bihumbi 11 Frw ariko uruganda rwe rugahomba miliyoni 200 Frw kubera kubura umuriro.

    Ati 'Twagiye kubijyamo dusanga bari gucuruza ibyapa byo ku muhanda. Twarabwiye ngo mucire birarura. Mubabwire ko umuntu ubyuka mu gitondo, agiye kwangiza ibikorwaremezo, mumutubwirire ngo mucire birarura. Tumaze gufata benshi.''

    Yatanze urugero ko ibyo bikorwa byagiye bituma hari abaturage benshi Babura amashanyarazi, ibitaro bikabura umuriro ku buryo bishobora no kuviramo abarwayi gupfa cyane ku baba bari ku mashini.

    Yakomeje ati 'Bikaba bibi rero iyo ugiye kumufata agashaka gukoresha bya bikoresho. Hari umwe uvamo neza n'undi biri bururire. Ni yo mpamvu navuze ngo acire birarura.''

    IGP Namuhoranye yanakomoje ku batekamutwe bakoresha amayeri atandukanye nko kwiyita abakozi ba sosiyete z'itumanaho ndetse n'abajura bo mu ngo ko polisi itazihanganira ibyo bakora.

    Ati 'Abatekamutwe turi kubiruka inyuma. Barahari. Abandi bajura baturaza amajoro, tumaze igihe duhanganye na bo.''

    Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n'amazi.

    Ubu bujura bw'ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyarazi bwagize ingaruka zikomeye ku miyoboro y'amashanyarazi, amapoto, insinga zica mu butaka no kwangirika kw'ibindi bikoresho bitanga umuriro.

    Polisi y'u Rwanda imaze kugarura byibuze insinga z'amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12.360 aho bamwe mu bangiza ibyo bikorwaremezo bafashwe, barimo abantu 50 batawe muri yombi mu kwezi gushize.

    Imibare igaragaza ko Intara y'Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w'abafatiwe muri ibyo bikorwa bangana na 39%, igakurikirwa n'iy'Amajyaruguru ifite 26%, iy'Iburengerazuba n'iy'Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%.

    Source : https://yegob.rw/mucire-birarura-polisi-yu-rwanda-yasabye-ibisambo-kuzibukira-nyuma-yuko-bibiri-biherutse-kuraswa-mu-kico/?utm_source=rss=rss=mucire-birarura-polisi-yu-rwanda-yasabye-ibisambo-kuzibukira-nyuma-yuko-bibiri-biherutse-kuraswa-mu-kico

  • KNC na Juvenal babivuzweho bagiye gukira! Ibyanzwe muri shampiyona kubera ubujyanjya byakoranwaga bigiye kugarurwa igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC na Juvenal babivuzweho bagiye gukira! Ibyanzwe muri shampiyona kubera ubujyanjya byakoranwaga bigiye kugarurwa igitaraganya.

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ishobora kuzubizwa muri betingi.

    KNC na Juvenal bashinjanyaga ko bakora iyo mikino y'amahirwe gusa nta gihamya yabaga ihari ahubwo kwari uguhangana kwabo.

    Nyuma y'umwaka urenga Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru ishobora kongera kugaruka muri mikino y'amahirwe (betting) izajya itegerwa mu Rwanda.

    Muri Nyakanga 2022 nibwo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [MINICOM] ifatanyije na Minisiteri ya Siporo [MINISPORTS] babujije kompanyi zo gutega zikorera mu Rwanda (betting companies) kongera gucuruza imikino yo mu Rwanda.

    Ibi byakozwe nk'imwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo guca 'Fixing' (kugena uko umukino uri bugende) mu mikino ya shampiyona yo mu Rwanda aho byari bimaze kuvugwa cyane mu mupira w'u Rwanda.

    Gusa ariko ababa hanze y'u Rwanda babasha kuba bagura iyi mikino bakayitegaho, ku bari imbere mu gihugu bo ntibabashaga kuba babona iyi mikino muri Kompanyi z'imikino y'amahirwe.

    MINALOC yavuze ko igiye gusuzuma raporo ya MINISPORTS ku ngaruka zishobora kubaho ku kuba hagurisha imikino (Match fixing).

    Kuva icyo gihe izi Kompanyi z'imikino y'amahirwe zitegereje ko zakomorerwa ariko byaranze.

    Nyuma y'uko shampiyona y'u Rwanda igiye kujya itegurwa na 'Rwanda Premier League' ivuye mu ntoki za FERWAFA, irimo gushaka uburyo shampiyona yakongera gutegwaho mu Rwanda.

    Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bw'inama y'Ubutegetsi ya Shampiyona y'u Rwanda kimwe mu bintu barimo kwigaho ni uburyo iyi shampiyona yakongera kugaruka muri Kompanyi z'Imikino y'amahirwe mu Rwanda ku buryo n'abari imbere mu gihugu bakajya bayitegaho.

    Ntabwo bemera uburyo abantu bari hanze y'u Rwanda babasha gutega ku mikino yo mu Rwanda ariko abari imbere bikanga, ni ibintu bafata nko gukiza abandi nyamara Abanyarwanda babasimbutse.

    Ikindi kivugwa ni uko hari Kompanyi z'Imikino y'Amahirwe zabegereye zifuza gushora muri iyi shampiyona, biteguye no gutanga agatubutse ariko bamwe bagenda bakuramo akarenge kubera ko iyi mikino umuntu uri ku butaka bw'u Rwanda atemerewe kuyitegaho.

    Gusa hari imwe muri Kompanyi z'Amahirwe yemeye gukorana nabo nubwo iyi mikino itarimo, izajya ihemba umukinnyi w'ukwezi. Yaciwe miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/knc-na-juvenal-babivuzweho-bagiye-gukira-ibyanzwe-muri-shampiyona-kubera-ubujyanjya-byakoranwaga-bigiye-kugarurwa-igitaraganya/?utm_source=rss=rss=knc-na-juvenal-babivuzweho-bagiye-gukira-ibyanzwe-muri-shampiyona-kubera-ubujyanjya-byakoranwaga-bigiye-kugarurwa-igitaraganya

  • Bombi bazi igisobanuro cyo gukundwa! Ibyageje… – #rwanda #RwOT

    Yverry yaherukaga gusohora indirimbo 'Ibyisi' yakoranye na Serugo Jacques, ni mu gihe Butera Knowless yari amaze amezi umunani asohoye indirimbo 'Mahwi' yakoranye na Butera Knowless.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, bayafashe mu gihe cy'umunsi umwe kuri Class Lodge yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Ni hamwe mu hantu hagezweho muri kariya karere. Kandi niho Mr Kagame na Theo Bosebabireba bafatiye amashusho y'indirimbo yabo bise 'Mukunzi'.

    Yverry na Butera Knowless ni bamwe mu bahanzi bazwi cyane baririmba indirimbo zubakiye ku rukundo, imibamire y’abantu n’ubuzima bwa buri munsi.

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko batari kujya kure y’ingingo basanzwe baririmbaho ari nayo mpamvu iyi ndirimbo bayise ‘Njyenyine’ mu kumvikanisha neza urukundo baririmbaga.

    Yverry avuga ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo babyumva cyane kurusha abandi, kuko bombi bubatse ingoma zihamye.

    Ati “Urukundo ni ibintu byacu, twebwe dukunda, tugakundwa, ni indirimbo y’urukundo urumva twe turi abantu bazi uko gukundwa bimeze, twese turubatse urumva rero rero ibintu tuvuga turabizi neza, ariko ni indirimbo y’urukundo n’ubwo wumva harimo akantu ko kubyina cyane, muba mugomba kwishima mugatanga ibyishimo no mu rugo.”

    Uyu munyamuziki wanyuze ku ishuri rya muzika rya Nyundo, avuga ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari ibintu afata nk’ibikomeye kuri we, kuko azirikana neza ko ari umuhanzikazi wubatse ibigwi mu rugendo rwe rw’umuziki kandi atera intambwe yatinyuye benshi.

    Yverry avuga ko kuva cyera yashakaga gukorana indirimbo na Knowless. Ati “Knowless ni umuhanzi nakundaga kuva cyera. Ni umuhanzi wagerageje gukora urugendo ava ku ntera imwe azamuka kuyindi ntera. Bivuze y’uko mu buryo bwo gukomeza kuzamura ibikorwa byacu n’ubundi ni umuntu uri mu murongo ndimo.”

    Yavuze ko Butera Knowless ari ‘umuhanzi mwiza’ kandi ntashidikanya ko akunzwe, yaba afite ibikorwa bye by’umuziki biri hanze cyangwa se ari mu bindi bikorwa by’ubuzima bwe.

    Rugamba Yverry anavuga ko buri muhanzi wese aba atewe ishema no gukorana na mugenzi we uri ku rwego rusumbye urwe, kuko biba biteye ishema kandi bikagufasha mu rugendo rwawe rw’umuziki. Ati “Knowless rero yari amahitamo meza.”

    Yavuze kandi ko Knowless ari umuririmbyi mwiza bigahuzwa n’uburyo bw’imyandikire byatumye iyi ndirimbo ibasha gusohoka nk’uko babifashaga. Akomeza ati “Yoroshye ibintu. Mugira aho mpuhuriza bigatanga igikorwa cyiza. Guca bugufi ni kimwe mu bintu bituma mukorana neza.”

    Yverry avuga ko kuba Knowless abarizwa muri Kina Music byatumye yumva ko indirimbo bagiye gukorana ishingiye ku gufasha abantu ariko igahuzwa n’ibicuruzi.


    Yverry yasohoye amashusho y’indirimbo “Njyenyine” yakoranye na Butera Knowless

     

    Yverry yavuze ko yakoranye indirimbo y’urukundo na Knowless kubera ko bumva neza igisobanuro cy’urukundo

     

    Yverry yavuze ko yahoze yifuga gukorana indirimbo na Knowless kugeza ubwo abigezeho

     

    Yverry avuga ko Knowless ari umuhanzikazi w’ikitegererezo buri wese yakwifuza gukorana nawe

     

    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJYENYINE' YA YVERRY NA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135067/bombi-bazi-igisobanuro-cyo-gukundwa-ibyagejeje-ku-ndirimbo-yverry-yahuriyemo-na-knowless-v-135067.html

  • Inzara igiye kubahitana: Bamwe mu banyeshuri biga muri Adepr Gihundwe baratabaza nyuma yo kwicicwa inzara bazira ikibazo kitari kuvugwaho rumwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzara igiye kubahitana: Bamwe mu banyeshuri biga muri Adepr Gihundwe baratabaza nyuma yo kwicicwa inzara bazira ikibazo kitari kuvugwaho rumwe.

    Ababyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi ntabwo bumvikana n'ubuyobozi bw'ikigo cy'amashuri cya Adepr Gihundwe kubera uburyo abana biga muri iki kigo bakomeje kwicicwa inzara mu gihe Minisiteri y'Uburezi ihora isaba ibigo by'amashuri kutabuza abana kufatira ifunguro ku ishuri bitewe n'uko ababyeyi babo batarishyura.

    Source : https://yegob.rw/inzara-igiye-kubahitana-bamwe-mu-banyeshuri-biga-muri-adepr-gihundwe-baratabaza-nyuma-yo-kwicicwa-inzara-bazira-ikibazo-kitari-kuvugwaho-rumwe/?utm_source=rss=rss=inzara-igiye-kubahitana-bamwe-mu-banyeshuri-biga-muri-adepr-gihundwe-baratabaza-nyuma-yo-kwicicwa-inzara-bazira-ikibazo-kitari-kuvugwaho-rumwe

  • Ntabwo ducuruza amakosa-IGP Namuhoranye Felix #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Umutekano, iy'Ubutabera, Polisi, RIB n'Itangazamakuru kuri uyu wa 04 Ukwakira 2023 ku kicaro gikuru cya Polisi, IGP Namuhoranye Felix mu gusubiza ikibazo cy'abibaza impamvu Kamera zihishwa( izandikira abatwara ibinyabiziga), yavuze ko Polisi y'Igihugu idacuruza amakosa. Avuga ko ikigenderewe atari uguhisha abantu aho zishyirwa ngo bakunde bahanwe. Yasabye ko abantu bakwiye kwibanda ku kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga abatwara ibinyabiziga n'abakoresha umuhanda aho kwibaza kuri Kamera.

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, yagarutse ku makosa akorwa nkana n'abakoresha umuhanda by'umwihariko abatwara ibinyabiziga, avuga ko abenshi usanga bakorera ku jisho, kuko utwaye azi aho Kamera iherereye akitwararira ariko yamara kuharenga agafatiraho atitaye ku byo ibyapa bimubwira.

    Kuri iki kibazo cya Kamera zihishwa, yavuze ko muri iyi minsi Polisi y'u Rwanda irimo gutunyanya cyangwa se gukoresha ibyapa byinshi bizashyirwa aho Kamera ziherereye ku buryo abakoresha umuhanda bazabibona.

    Nubwo IGP Namuhoranye asa n'uwahumurije akanasubiza abibaza impamvu y'ihishwa rya Kamera, yavuze ko kuba Polisi igiye gushyira ibyapa bigaragaza aho Kamera ziri, ibyo bidasobanuye ko ari ukugira ngo abantu bareke kubahiriza ibyapa mu muhanda, ko ahubwo basabwa kwitwararika mu kubahiriza ibyapa, aho kwiruka bitubahirije ibyapa.

    Abatwara ibinyabiziga, bibukijwe ko zimwe mu nshingano za Polisi harimo gukumira ko ibyaha biba. Basabwe kwitwararika ku byatuma amakosa avamo ibyaha aba kuko mu gihe hatabaye kwitwararika mu muhanda bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Bibukijwe kandi ko Kamera ari impamvu y'umutekano w'Abanyarwanda atari ukuwuhungabanya.

    Akimana Jean Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/04/ntabwo-ducuruza-amakosa-igp-namuhoranye-felix/

  • Bugesera:Abamotari n'abanyonzi barasaba 'parikingi' #rwanda #RwOT

    Bugesera:Abamotari n'abanyonzi barasaba parikingi

    Abakora umwuga wo gutwara abantu ku mapikipiki (Abamotari)  ndetse n'abanyonzi mu buzima bwabo bwa buri munsi bakorera mu mirenge itandukanye mu Karere ka Bugesera , aha baraganira   n'itangazangazamukuru rya Flash mu byo bavuga  barasaba ubuyobozi kubagenera ahantu haboneye bajya bahagarara mu gihe bategereje abagenzi (parikingi).  Kuko ngo bafatwa nk'abateza akajagari .

    Habyarima Thadee ni umwe mu rubyiruko rukora akazi ko gutwara abantu ku igare ndetse na Mugenzi we Prince Nzabonimana nawe akora umwuga wo gutwara moto mu murenge wa Gashora Nyamata .

    Thadee ati ' utwara umugenzi wamugeza aho agera mu gihe amaze ku kwishyura bagahita bagufata ngo uparitse ahatemewe. Ngo akaba ariyo mpamvu bakwiye gukorerwa aho baparika amagare.

     

    Kuruhande rwa Prince we avuga ko kuko bagendera ku buyobozi bwite bwa Leta kandi bakaba bubahiriza amabwira , avuga ko mu gihe baba beretswe ahantu bagomba guhagarara batabirengaho'

    Mu mvuga z'aba bantu bakora uyu mwuga bavuga ko hakwiye kwiga uburyo burabye bwo gukemura ikibazo  cyo guhanwa kandi nta hantu bafite baparika.

    Icyakora igiteye irujijo ni uko ngo batanga umusanzu waho baparika ( parking) kandi ntibayihabwe kuribo bakaba bibaza aho ajya.

     

    Uretse kuba basaba aho baparika hazwi ngo basanga   n'abanyamaguru bakwiye guhabwa amahugurwa y'uburyo bwo kugenda mu muhanda bunoze .

    Kuri iki kibazo umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera SSP Kabera Vincent aributsa abafite mu nshingano kugenzura isuku ko bafite n'uruhare rwo kwibutsa abanyonzi n'abamotari guparika ahakwiriye kuko ngo biteza umwanda.

    SSP Kabera Vinvent ati ' ntarabegera bishobora gutuma nsiga ubutumwa (message ) itari nziza , mwabikosoye'. Ati nzasanga umuntu ugenda mu muhanda , umunyonzi ugenda ni njoro yaba ari musaza wawe cyangwa mu rumuna wawe mpfite aho tuzajya kubiganirira  ,ntihazagire uhamagara ngo uriya muntu wajyanye ni mubyara wanjye .

    Kuruhande rwo guparika aho babonye SSP Kabera yakomeje avuga ko bashyizeho aho guparika ariko ntabwo babyumva ,  kuko haba igare cyangwa abamotari baparika aho bashaka , bityo akaba ari ibiteza umwanda .

    Icyakora ubu Butumwa bwa SSP Vincent Kabera busa nk'ibitandukanye n'ibyo aba bakora uyu mwuga wo gutwara abantu ku igare bavuga , kuko bumvikana bemeza ko nta hantu bagenewe ho guparika.

    Umwuga wo gutwara igare ndetse no gukora ikimotari usanga higanjemo urubyiruko kuko ahanini ubona ko ari akazi kabatunze umunsi ku umunsi.Kandi no ku ruhande rw'abagenzi na bo ni bumwe muburyo bifashisha mu kubihutisha mu ngendo zabo . Mu gihe bahabwa umurongo nyawo ntakabuza ko wazamura n'ubukungu  bwa Bugesera .

    Yanditswe na Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera:Abamotari n'abanyonzi barasaba 'parikingi' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/04/bugeseraabamotari-nabanyonzi-barasaba-parikingi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugeseraabamotari-nabanyonzi-barasaba-parikingi

  • Abafite ubumuga barasaba guhabwa amahirwe nk'abandi ku isoko ry'umurimo #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu abafite ubumuga bagenda bahindura imyumvire bakumva ko bashoboye, hari bamwe bihangiye imirimo, abandi biga mu mashuri makuru na za kaminuza ariko nubwo bimeze bityo, usanga bagifite imbogamizi z'uko iyo bageze ku isoko ry'imirimo bahezwa yaba mu bigo bya leta  ndetse n'ibyabikorera.

    Akaba ariho bahera basaba ko bahabwa amahirwe angana nabandi ku isoko ry'umurimo bakanaba mu nzego zose z'igihugu.

    Ati: hari igihe tujya kwiyamamaza mu zindi nzego bakatubwira ngo twebwe dufite inzego zacu, nk'aho twakiriwe mu nama y'abafite ubumuga gusa, dukwiye kubyumva neza kuba dufite ubumuga bidakuraho ko twaba mu nzego zose , nkaba nsaba ko umwaka utaha mu matora muri ya 30% twazabonamo umuntu ufite ubumuga waje mu nteko ishinga amategeko

    Ati:hari imbogamizi tubona, imyumvire igihari mu miryango abantu bakomokaho, aho usanga ururimi rwamarenga rudakoreshwa bikiri imbogamizi, twakabaye tubona mu bigo byose abantu bafite ubumuga.

    KARANGWA Francois Xavier Umuyobozi Nshingwabikorwa w'urugaga ry'imiryango y'abafite ubumuga avuga ko ibigo bya leta n'abikorera bakwiye kumva ko guha akazi abafite ubumuga atari ukubagirira impuhwe ahubwo ko nabo bashoboye.

    Ati: icyambere hakwiye kuzamurwa imyumvire y'abakoresha, kugira ngo yumve ko guha umuntu ufite ubumuga akazi atari uko yamugiriye imbabazi , ni umuntu ahaye akazi kubera ko agashoboye, ikindi kandi bakwiye kubakoresha imirimo ihwanye n'ubumuga bafite ndetse bakabaha n'ibikoresho biborohereza mu bumuga bwabo.

    Mu myaka yo hambere wasangaga umuryango wabyaye umwana ufite ubumuga byitwa icyasha, ariko Leta igenda ikuraho iryo hezwa ndetse n'abantu bahindura imyumvire kuri bo , ariko nubwo bimeze bityo hari imiryango imwe n'imwe itarahindura imyumvire ku buryo bafungirana abana bafite ubumuga mu nzu, bakabatesha amahirwe yo kujya ku ishuri.

     

    The post Abafite ubumuga barasaba guhabwa amahirwe nk'abandi ku isoko ry'umurimo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/04/abafite-ubumuga-barasaba-guhabwa-amahirwe-nkabandi-ku-isoko-ryumurimo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-ubumuga-barasaba-guhabwa-amahirwe-nkabandi-ku-isoko-ryumurimo