Blog

  • Hajemo no gufungwa! Amakimbirane ya The Ben n… – #rwanda #RwOT

    Byari ugukira no gupfa! The Ben yamaze ukwezi kurenga atarashyira umukono ku masezerano n'abamutumiye muri 'Rwanda Rebirth Celebration', yabunzaga imitima azirikana neza ko amakimbirane afitanye na Coach Gael ashobora kuzakururuka.

    Reka muri iyi nkuru ntitugaruke cyane ku gikombo abateguye iki gitaramo bahuye na cyo, uko urubuga rwacururijweho amatike rwinjiriwe kugeza havuyemo ibihumbi 120Frw, ukuntu abaterankunga bakuyemo akabo karenge ku munota wa nyuma, uko abahanzi bagiriwe inama yo kutaririmba muri iki gitaramo, ahubwo twite cyane kuri The Ben na Coach Gael.

    The Ben ntaravuga mu izina ikibazo afitanye na Coach Gael usanzwe ari 'Executive Producer' wa 1: 55 Am ariko nawe amaso n'amatwi biraguha.

    Ku mbuga nkoranyambaga huzuye ibiganiro byinshi bivuga kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w'u Rwanda n'ibindi bigaragaza ko biteye impungenge.

    Mu bitaramo bibiri yakoreye mu Burundi, The Ben yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica ibitaramo bye. Ijambo yavuze yarihuje n'isengesho, asaba abantu gukundana bakarenga iby'isi buri wese azasiga akitahira kwa Jambo.

    Yagize ati “Twese duhora dusaba gutsinda umwanzi, akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu.”

    Uyu mugabo witegura kurushinga yaranzwe n’amarira, rimwe na rimwe agafatwa n’ikiniga ku buryo ageze aho avuga ko hari abantu bashatse kwica igitaramo cye bitumvikana neza. Yaravuze ati “Hari abantu bashatse kwica igitaramo cyanjye.”

    The Ben yabaye nk’ugaragaza ikibazo noneho. Yumvikanisha ko intambwe yose atera Coach Gael aba ayireba. Yavuze ati “Hari abantu bakurwanya ahantu hose ugenda, abakugirira ishyari, abakuvuga amagambo, iki gitaramo turi gutegura aha ngaha abantu barakirwanyije ariko Imana irabikora.”

    Uyu munyamuziki ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo avuga atari inkuru nshya mu matwi ya benshi, kuko byamenyekanye, ariko ntiyavuze mu izina utuma buri gihe ahorana umutima udiha. Ati “Abenshi mwarabyumvise.”

    Yisunze indirimbo ye yise ‘Ndaje’ ihimbaza Imana, The Ben yarayivuguruye abwiriza abarundi, aririmba abwira buri wese kwitandukanya n’ikibi, kandi ko gutsinda umwanzi bisaba kugira umutima ucyeye. Ati “Niwifuriza mugenzi wawe ineza, Imana izaguha umugisha, ndabigusezeranyije.”

    Ukoze isesengura muri iri jambo, The Ben yanasabye abantu kutifatanya n’abatamwifuriza ineza. Yavuze ibi nyuma y’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko Coach Gael hari abantu yakoresheje mu rwego rwo gusenya igitaramo cye.

    Yavuze ati “Uzitandukanya n’abategura imigambi mibi. Ntabwo naje kubwiriza ariko nziko iri jambo riturutse ku Mana.”

    Mbere y'uko The Ben ataramira mu Burundi, Coach Gael yanditse kuri konti ya X yahoze yitwa Twitter, ku wa 26 Nzeri 2023, ubutumwa yaherekesheje amashusho, asaba buri wese kumubaza ikibazo ashaka kuko yiteguye kubisubiza.

    Mu magambo ye yagaragaje ko yiteguye kuvuga birambuye kuri buri kimwe yavuzweho ataboneyeho umwanya wo gusubizaho. Ati 'Nyuma yo kumva amagambo amaze iminsi amvugwaho muri iyi mihanda, bwa mbere ngiye gusubiza ibibazo byose mwaba mufite.'

    Ukoresha Laurette Mwiza yamubwiye ko yiteguye kwumva icyo azavuga ku byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko yashatse kwica igitaramo cya The Ben.

    Yamubajije ati 'Ese ko twumvise ibihuha ngo washatse guhagarika igitaramo cya The Ben. Byaba aribyo? Ukeka ko abantu babivuga baba babiterwa ni iki?'

    Juru Stori nawe yabajije Coach Gael niba koko hari ibibazo afitanye na The Ben, ariko kandi arenzaho kumubaza niba ibi bibazo bafitanye hari icyo byungura mu muziki bakora. Ukoresha izina rya Kigali Eagle we yagize ati 'Haba hari ikibazo kiri hagati yawe na The ben? Niba ntacyo se, hari ikigeze kibaho?'

    Ukoresha izina rya Missed Call we yavuze ko yiteguye kumva icyo Coach Gael azasubiza ku byavuzwe ko yakubise urushyi Muyoboke Alex ubwo bari kuri Onomo Hotel. Yanabajije Coach Gael niba hari ubufasha yaha The Ben igihe yaba amwitabaje.

    Undi yaranditse aramubaza ati 'Coach ese ibintu bavuga byo kugambanira igitaramo cya Ben koko ni byo? Cyangwa barakubeshyera kuko bamwe baravuga ko watanze amafaranga i Bujumbura ngo 'concert' ya Ben ipfe.'

    Akomeza ati 'Ese Ben mupfa iki niba atari ibanga kuki uta 'postinze' show afite i Burundi nk'umunyarwanda w'iwanyu.'

    Twahirwa Didier we yasabye Coach Gael kugira icyo avuga ku kuba hari abanyamakuru yishyura kugirango basebye Meddy na The Ben, amubaza icyo apfa na The Ben mu gihe hari ikiganiro yigeze kubona bari kumwe bahuje urugwiro baganira ku rubuga rwa Youtube.


    The Ben na Coach, inshuti zahujwe n'umuziki nyuma bikazamba

    InyaRwanda yakoze icukumbura ku rugendo rwahuje The Ben na Coach Gael, uhereye ku bikorwa bagombaga gukorana n'ibindi byagejeje ku nzigo. Uti byagenze gute?

    Inkuru itangirira kuri Coach Gael, umucuruzi wize mu gihugu cy'u Buhinde nyuma akagira amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ageze muri kiriya gihugu cy'inzozi za benshi, yatangiye ubushabitsi (Business) bwo kwita ku bafite ikibazo cyo mu mutwe (niba ari ko nabivuga)- Aka kazi kamwinjiriza ari hagati y'amadorali ibihumbi 50 n'ibihumbi 100 by'amadorali [Yishyurwa na Leta].

    Kuva icyo gihe, Coach Gael yinjiye mu banyamafaranga. Igihe cyarageze The Ben aza kumenya Coach Gael ariko ntiyabasha guhita amugeraho akomeza gushakisha inzira.

    Innox usanzwe utegura ibitaramo byinshi agatumiramo abanyarwanda niwe wagize uruhare mu guhuza The Ben na Coach Gael, ubushuti bwabo butangira ubwo.

    The Ben ni umuntu ufite igikundiro cyihariye, kandi akagira impano yo kumvwa. Uyu munyamuziki yakoresheje neza umwanya yari abonye, maze abwira Coach Gael ko ku mafaranga ari hagati y'amadorali ibihumbi 100 n'amadorali ibihumbi 150 bashobora gukora Album bakayihurizaho abahanzi barimo Tiwa Savage, Sauti Sol ndetse na Diamond.

    The Ben yakoze uko ashoboye yumvisha Gael ko ashoye mu muziki yakunguka. Kandi amubwira ko nawe ashaka gukora umuziki akagera ku rwego rwa Diamond, umunyamuziki wahiriwe muri iki gihe wo muri Tanzania.

    Mu Ukwakira 2021, InyaRwanda yasohoye inkuru igaruka kuri Album The Ben yavugaga ko ari gutunganya yahurijeho abarimo Joeboy, Sauti Sol, Gyptian n'abandi.

    Reka dukomeze! Nyuma y'uko The Ben yumvishe Gael uko yashora mu muziki, yamubwiye ko afite ibibazo bye ku ruhande kandi akeneye amadorali ibihumbi 50.

    The Ben yasabye Gael ko yamuha ariya mafaranga, kandi ko azagenda ayamusubiza bitewe n'uko bari bagiye gukorana.

    Gael yarabyemeye, maze The Ben asaba ko iyi album bari bagiye gukora bayikora babifashijwemo na Producer Made Beats baje guhurira mu Mujyi wa Dar es Sallam.

    Bageze muri Tanzania, Diamond yemeye gukorana indirimbo na The Ben ariko abaca amadorali ibihumbi 30. Ben ntiyashyize cyane imbaraga mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, bituma Gael atinda Dar es Sallam mu gihe kirenga ukwezi.

    Uretse gukora kuri album, The Ben na Gael bari banafitanye umushinga wo kubaka ibikorwa by'umuziki nk'uko Diamond afite label ya Wasafi.

    Igihe cyarageze, The Ben abwira Gael ko mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye Diamond, byaba byiza asabye umugore we Pamella Uwicyeza bagahurira mu birwa bya Maldives akamwambika impeta y'urukundo mu rwego rwo 'gutwikira' isohoka ry'iyi ndirimbo. Ku wa 18 Ukwakira 2021, barahuye, batangiza umushinga w'ubukwe.

    Gael muri we yari azi ko ibiri kuba byose biri gutegura indirimbo. Made Beats yabonye ko bazatinda muri Tanzania bitewe n'uko The Ben atashyiraga imbaraga mu kazi, abwira Gael ko azi umuhanzi wakihutisha imirimo, ibintu bikava mu nzira.

    Yamubwiye umuhanzikazi Ariel Wayz! Made Beats yahise avugisha uyu muhanzikazi amubwira ko hari umukire ushaka ko bakorana mu mishinga y'umuziki, ariko uyu mukobwa aza kugira ikibazo iwe mu rugo ntiyabasha kuboneka.

    Byari mu bihe bya Guma mu Rugo, ku buryo yamaze igihe ataboneka kuri telefoni, bituma Coach Gael ahindura umupango.

    Made Beats yongeye kuraranganya amaso mu bahanzi azi agera kuri Bruce Melodie. Yabwiye Gael ko ari umuhanzi w'umukozi [Munyakazi], ku buryo amuhaye amahirwe bagakorana, yabona ko afite itandukaniro n'abandi yamenye.

    Bruce Melodie yafashe indege yihuta ageze muri Tanzania, mu ijoro rya mbere yafashe amajwi y'indirimbo enye-Gael atungurwa n'umuhanzi w'igifaru!

    Harmonize usanzwe ari inshuti y'uyu muhanzi, yahise akusanya imodoka nyinshi ajya kumureba aho yari acumbitse, ibintu byatumye Gael Coach atangira gutekereza kuri uyu muhanzi wari umweretse ko yanubatse umubano uhamye.

    Ibi byakurikiye isinywa ry'amasezerano hagati y'aba bombi. Ariko Bruce Melodie yari asanzwe akorana na Mike usanzwe ari Umukozi mu Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) [Ubu ni we Managing Director 1: 55AM].

    Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, rigaragaza ko Coach Gael yahise yiyomora kuri The Ben, atangira urugendo rw'umuziki na Bruce Melodie. Ben baramutereranye, kugeza ubwo ashakishije amafaranga abasha kurangiza indirimbo ye na Diamond no kuva muri Tanzania.

    Isohoka ry'iyi ndirimbo 'Why' ryabanjirijwe no gucibwa intege, kugeza ubwo Diamond yashatse kuyisiba, ariko The Ben atabarwa na RJ THE Dj.

    Aha niho hagejeje kumvikana kw'amajwi ya Bruce Melodie yasohotse yikomanga ku gatuza avuga ko 'Bakuru be' ari abanebwe.

    Yumvikanishaga uburyo The Ben yagiye muri Tanzania agatinza ikorwa ry'indirimbo ye na Diamond, kandi umushoramari Gael yari yamugiriye icyizere.

    Muri ayo majwi, Bruce agira ati 'Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

    Nubwo atavuze mu izina aba bahanzi, ariko buri wese yacyetse ko ari The Ben na Meddy yavugaga. Akomeza ati 'Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.'

    Tom Close yigeze kubwira Yago TV Show ko kuba Bruce Melodie akora ibihangano byinshi, bitakamuhaye uburenganzira bwo kwishongora kuri bagenzi be.

    Yavuze ati 'Umuntu ashobora gukora ibihangano 200 undi agakora bibiri ariko uwa bibiri akaba ari we ugira agaciro, agaciro ntabwo kabarirwa mu bintu byinshi wakoze cyangwa kubyuka kare. Uyu munsi Meddy afite indirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 30, Bruce Melodie ufashe indirimbo ze zose ukaziteranya ntabwo zakuzuza izo miliyoni.'

    'Ushobora gusanga The Ben hari ahantu henshi azwi ariko Melodie atazwi. Aho kugira ngo atakaze imbaraga mu kureba aho arutira abo bahanzi avuga yagatakaje imbaraga areba uko yabageza aho bataragera nawe bakamugeza aho ataragera.'


    Inzigo yatangiye kwigaragaza The Ben atumirwa mu gitaramo 'Rwanda Rebirth'

    Hari amakuru agaragaza ko The Ben afite indirimbo nyinshi zigize zimwe muri Album ze, ariko ko yagiye atinya kuzisohora atinya ko Gael 'yazizimya' (mu mvugo z'ubu).

    The Ben atumirwa muri kiriya gitaramo yabajije abari bamutumiye niba bafite imbaraga zahangana n'umuntu ufite amafaranga.

    Uyu munyamuziki ntiyashakaga ko mu itangazamakuru humvikana ko afitanye ikibazo na Coach Gael, kugeza ubwo agarutse mu Rwanda, agatangira urugamba rwo ku kurwanira igitaramo cye.

    Hari abasesenguzi muri 'showbiz' bajya kure bakavuga ko 'amarira The Ben yagaragaje mu bitaramo bye atari ay'ubusa'.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mbere y'uko The Ben aririmbira muri BK Arena, ku wa 8 Kanama 2022, hari abantu bahuriye mu nama kuri Onomo Hotel yo mu Kiyovu biyemeza kwica igitaramo cye.

    Ubwo yabazwaga n'inshuti ze, The Ben yavuze ko yiyemeje gukora iki gitaramo azi neza ko Coach Gael azakivangamo.

    Muri rusange, Gael afitanye ikibazo na Ben gishingiye ku madorali arenga ibihumbi 150 uyu muhanzi atarabasha kumwishyura.

    Isesengura rigaragaza ko Gael yishyuza ariya mafaranga, akoze imibare y'amafaranga ya mbere yamuhaye, amafaranga yagiye kuri Diamond, amajoro baraye mu gihugu cya Tanzania n'ibindi abihuza n'igihombo cy'arenga Miliyoni 200 Frw.

    Muyoboke Alex yaratunguwe!

    Muyoboke Alex umaze imyaka irenga 17 mu muziki aherutse kubwira Chita Magic, ko kuva yamenya The Ben ari bwo bwa mbere yamubonye asuka amarira kubera ‘umuntu ushaka kumugirira nabi’. Ati “Kubera ko Ben imyaka amaze nta muntu baragirana nawe ikibazo.”

    Muyoboke yavuze ko ari umuhamya w’uko Bruce Melodie nta kibazo afitanye na The Ben. Amwibutsa ko mu gihe cya Covid-19, yajyaga amusanga kuri Onomo Hotel bagakina amakarita, bakumva umuziki.

    Muyoboke yavuze ko yiyumviye igihe kinini The Ben avuga ko akunda Bruce Melodie. Yasabye Bruce Melodie kureba kure akitandukaanya n’ikibi [Ntavuga mu izina uwo yashakaga kuvuga]. Anavuga ko hari indirimbo The Ben na Bruce Melodie bari biyemeje gukora ariko itarigeze isohoka.

    Uyu mujyanama w’abahanzi yavuze ko abona igihe kigeze The Ben na Bruce Melodie bagahangana mu buryo bw’umuziki, kuko ari byo bicuruza kurusha inzangano.

    Bruce Melodie aherutse kubwira Kiss Fm ko nta hangana arimo na The Ben, ko ibivugwa n'ibyandikwa bikorwa n'abafana. Yavuze ati 'Njyewe ntabwo mbibamo, bikorwa n'abandi. Ariko si na bibi iyo abantu babirimo ari abandi, byaba ari ikibazo ari njye ubyuka nkamwataka, ariko ni mukuru wanjye.'

    'Reka mbisobanurire abantu. The Ben akora indirimbo z'urukundo ariko njye nkora iz'isi. Mubifate nk'amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana babahanganishije.''

    Telefoni ya The Ben, ikindi gihamya ko inzigo ikomeje

    Ubwo yari mu birori by'umusangiro 'Meet&Greet' The Ben yagiye ku rubyiniro mu rwego rwo gusuhuza abakunzi be no kubatumira mu gitaramo yari afite ku wa 01 Ukwakira 2023. Yari yicaranye n'umukunzi we, mu ruhande rwarimo n'ibindi byamamare.

    Amakuru avuga ko ukoresha izina rya 'X-Dealer' yagiye kwicara mu ntebe yari yicayemo agirango abashe gusuhuza Uwicyeza Pamella, yabigezeho!

    Mu gihe cy'umwanya muto, uyu musore yahise aburirwa irengero, ahita yambuka umupaka agaruka mu Rwanda.

    Mbere y'aho ariko, uyu musore yari yakubiswe inshyi 'urushyi' na Muyoboke Alex nyuma y'uko yari amaze kumubona inshuro nyinshi yinjiza abantu mu gitaramo ku matike yabaga yasabye abandi bantu barimo n'abari bamaze kwinjira.

    Muyoboke yatungiye agatoki inzego z'umutekano abasaba gufunga X-Dealer ariko babanza kumwibeshyaho, bituma bambika amapingu umuhanzi Bahati 'Makaca'.

    Ubwo uyu mujyanama yari agarutse ku muryango wo kwinjiriraho yasanze inzego z'umutekano zafunze Bahati, arabasobanurira ababwira ko bafashe utari we.

    Dukomeze! The Ben yakoze uko ashoboye agura indi telephone, yayiguriye mu Burundi. X-Dealer ageze mu Rwanda yacanye telefoni ya The Ben, byorohera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kumenya aho iri.

    Kalisa John [K John] usanzwe ari inshuti ya X-Dealer yanditse kuri status ya WhatsApp ye agira ati '1:55 am [Ya Coach Gael] ngo bashutse inshuti yanjye beyemerera 3M (Miliyoni 3 Frw)? Cyangwa ni ibihuha?'

    Yanditse ibi nyuma y'uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, banditse bavuga ko X-Dealer yari yamerewe Miliyoni 3 Frw mu gihe yaba abashije kwiba iriya Telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 14.

    Umunyamuziki Sat-B yanditse kuri mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yababajwe no kuba abarundi barashyizwe mu majwi ko ari bo bibye telefoni mu gihe ari umunyarwanda. Kuri we, yasabye ko yabasha kubona imbona nkubone Eric Ndagijimana [X-Dealer].

    Mustapha yanditse kuri konti ye ya X [Twitter] agira ati 'Uwamutumye ngo [Uwatumye X-Dealer] yamwemereye Miliyoni 3 Frw. Icyari kigambiriwe ni ugukuramo amasezerano ari muri iriya telefoni n’amwe mu mashusho ari muri iriya telefoni. Inzangano ziri muri showbiz ziri 'Serieux' niba ugendera mu kigare ugapfa gushyira ibi hano uzazira ibyo utazi.'

    Umuhanzi Uncle Austin aherutse gutangaza ko yaburiye telefoni mu gitaramo cya The Ben, yabiteyemo urwenya avuga ko uwamwibye telefoni ari no kumusaba 'charger'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135170/hajemo-no-gufungwa-amakimbirane-ya-the-ben-na-coach-gael-ashingiye-kuki-135170.html

  • Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yabonye amanota atatu itsinze Musanze FC.

    Uyu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona y'u Rwanda utari warabeye  igihe wabere kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu niyo yatangiye neza ibona igitego cyatsinzwe na Ruboneka Bosco ubwo hari ku munota wa 8 w'umukino.

    gitego cyakurikiwe n'icyatsinzwe na Victor Mbaoma ubwo hari ku munota wa 18, ibi bitego byombi akaba aribyo byatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy'umukino.

    Ku ruhande rw'ikipe ya Musanze FC yo yatsindiwe na Tuyisenge Pacifique ku munota wa 88 w'umukino.

    Aya makipe yombi azasubira mu kibuga hagati mu cyumweru gitaha, aho APR FC izakira Bugesera FC ku wa Kabiri, tariki 10 Ukwakira 2023 saa 15:00.

    Ni mu gihe Musanze FC izasura Etincelles ku wa Gatatu, tariki 11 Ukwakira 2023 saa 15:00 kuri stade Umuganda.

    Ejo ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023 Rayon Sports izasura Marines FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kane wa shampiyona.

    The post Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-utarabereye-igihe-apr-fc-yatsinze-musanze-fc-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-utarabereye-igihe-apr-fc-yatsinze-musanze-fc-2-1

  • I Kigali, Umupasiteri yitwaje umupfumu mu rukiko aho yari ari kuburana ibyo aregwa, gusa umupfumu yaje gutahurwa n’umunyamasengesho ubundi amaguru ayabangira ingata muri kaburimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Kigali, Umupasiteri yitwaje umupfumu mu rukiko aho yari ari kuburana ibyo aregwa, gusa umupfumu yaje gutahurwa n'umunyamasengesho ubundi amaguru ayabangira ingata muri kaburimbo.

    Mu rubanza nshinjabyaha mu mizi mu rukiko rukuru rwa Kigali I Nyamirambo rufite nimero RPA00265/2022/HC/KIG, Ubushinjacyaha bwarezemo umuvugizi w'itorero Communaute Methodiste Unie International (CMUI), Rev. pasiteri Sekimonyo Fidele, ubwo hari hategerejwe inteko iburanisha habonetse umupfumu bikekwa ko yaje kwica iburanisha bitewe n'uko abantu basanzwe bamuziho izindi mbaraga zitandukante n'iz'umwuka wera.

    Umuvugizi w'itorero Communaute Methodiste Unie International (CMUI), Rev. pasiteri Sekimonyo Fidele yari akurikiranweho ibyaha byo kurigisa no konona umutungo w'iryo torero, hakaba n'uregera indishyi ari we pasiteri Etienne Bahati wirukanwe na Sekimonyo ubwo yari amaze gutahura iyo migirire.

    Abatahuye uwo mupfumu bavuze ko yaje aherekeje abo bashumba baregwa mu rubanza, yari afite igikapu yiteguye kuburizamo iburanishwa ry'urubanza, nyuma y'uko rwari rumaze gusubikwa inshuro zigera kuri eshanu kuva muri Werurwe 2023 ubwo rwaregerwaga urukiko rukuru.

    Uyu mupfumu yaje gutahurwa n'umwe mu banyamasengesho wari wicaye hafi asanzwe amuzi umupfumu abibonye ahita akuramo ake karenge.

    Si uwo mupfumu gusa ufite ibibaraga muri uru rubanza kuko umwe mu bapasiteri baherekeza urega yasuhuje umuvugizi w'itorero Rev. pasiteri Sekimonyo Fidele ahita asesa ibibembe umubiri wose bitera ubwoba abantu.

    Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni ukwibasira itangazamakuru ryagiye ricukumbura ibi bibazo by'uruhuri byagaragaraga muri CMUI, umuvugizi w'itorero yageze aho avuga ko n'ubu haje umunyamakuru wa paradise.rw gukurikira urubanza abone uko atangaza ibibera muri rwo.

    Sekimonyo kandi yikomye RGB avuga ko atemera ibyavuye muri raporo y'igenzura ry'umutungo wanyerejwe, ko ari ibipapiramo batigeze bagera aho itorero rikorera, icyakora umwungirije we yemeye ko bageze ku kigo cy'amashuri ayoboye giherereye mu karere ka Rutsiro.

    Mu byagaragaye muri uru rubanza ni ukwishinja ko hagurishijwe kontineri n'ibikoresho biyuzuye byagombaga gukoresha mu ivuriro itorero CMUI ryari ryashinze ku cyicaro gikuru I Batsinda.

    Sekimonyo yemeye ko yabigirishije ariko ngo ni uturapfarapfa twari twasigaye mu gihe ibindi abishinja uwo yasimbuye. Abamushinja bamwemeza ko ari we wabigurishije kuko uwo yasimbuye hari muri 2008 yahise ajya hanze, kandi ibikoresho byari bigihari.

    Ikindi cyaburanwaga muri uru rubanza ni ishuri ryisumbuye rya Nyabishongo ryahombeye itorero rikarikodesha akarere ka Rubavu ngo kajye kajyanamo inzererezi, icyakora umubitsi w'itorero yanyuranyije n'umuvugizi ko atigeze abona ayo mafaranga y'ubukode bw'icyo kigo. Sekimonyo we avuga ko yakiriye ubukode imyaka 2 mu gihe raporo ya RGB igaragaza ko akarere ka Rubavu kishyuye imyaka 4 kuri sheke baziha Sekimonyo akazikubita ku mufuka abashinzwe umutungo ntibazamenye ibyabaye.

    Mu bindi byaburanywaga ni urusengero rwa Kabaya muri Ngororero, urusengero rwa Rugerero muri Rubavu, ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Ndobogo muri Rubavu byagurishijwe na komite nyobozi iyobowe na Sekimonyo batabwiye inteko rusange k'urwego rwufata ibyemezo.

    Ubwo uregera indishyi yari ahawe ijambo ngo avuge, Sekimonyo n'umwunganira mu mategeko bazamuye inzitizi ko adakwiye guhabwa umwanya kuko nta bubasha afite bwo kuregera indishyi.

    Uyu Etienne Bahati uregera indishyi avuga ko yirukanwe kubera ko yabazaga ikoreshwa nabo ry'umutungo kugeza n'aho Rev. Pasiteri Sekimonyo yamwise 'umutaribani' (umutwe w'iterabwoba).

    Nk'uko tubikesha mamaurwagasabo, uru rubanza rwasomwe kuwa 21 Nzeri 2023 urukiko rwemeza ko uregera indishyi ari we Etienne Bahati afite uburenganzira bwo kwaka indishyi z'akababaro.

    Amakuru aravuga ko Sekimonyo yakomeje kugurisha imitungo nyuma y'urubanza rwabaye kuwa 6 Nzeri n'urubanza rutaracibwa. Icyakora imyanzuro irambuye y'urubanza nituyimenya tuzayibagezaho.

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-umupasiteri-yitwaje-umupfumu-mu-rukiko-aho-yari-ari-kuburana-ibyo-aregwa-gusa-umupfumu-yaje-gutahurwa-numunyamasengesho-ubundi-amaguru-ayabangira-ingata-muri-kaburimbo/?utm_source=rss=rss=i-kigali-umupasiteri-yitwaje-umupfumu-mu-rukiko-aho-yari-ari-kuburana-ibyo-aregwa-gusa-umupfumu-yaje-gutahurwa-numunyamasengesho-ubundi-amaguru-ayabangira-ingata-muri-kaburimbo

  • Bull Dog na Oda Paccy bakoze ibintu byatumye abantu batangira kubabwira akabari ku mutima -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bull Dog na Oda Paccy bakoze ibintu byatumye abantu batangira kubabwira akabari ku mutima.

    Abaraperi babiri bakomeye cyane hano mu Rwanda Oda Paccy ndetse na Bull Dog bongeye gusembura abakunzi b'iyi njyana ubwo Oda Paccy yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na Bull Dog maze bituma abantu batangira kubabwira ko bifuza kubona indirimbo yabo bari kumwe.

    Amafoto yatumye abakunzi b'injyana ya Hip hop batangira gusaba Oda Paccy ko yakorana indirimbo na Bull Dog:

    Source : https://yegob.rw/bull-dog-na-oda-paccy-bakoze-ibintu-byatumye-abantu-batangira-kubabwira-akabari-ku-mutima-amafoto/?utm_source=rss=rss=bull-dog-na-oda-paccy-bakoze-ibintu-byatumye-abantu-batangira-kubabwira-akabari-ku-mutima-amafoto

  • Abayizi cyera ntibari kwemera ko ari ya yindi bazi cyera! Sitade Amahoro ibura gato ngo yuzure ikomeje gucanga benshi kubera ubwiza bwayo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayizi cyera ntibari kwemera ko ari ya yindi bazi cyera! Sitade Amahoro ibura gato ngo yuzure ikomeje gucanga benshi kubera ubwiza bwayo.

    Niba hari igikorwa remezo abantu bategerezanyije amatsiko menshi, ni Stade Amahoro imaze kuzura aho yatangiye kuvugisha abatari bake.

    Mu ntangiriro za 2022 nibwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y'ubwubatsi y'abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

    Imirimo yo kuyivugurura ikaba irimbanyije aho benshi bafite amatsiko yayo nimara kuzura bitewe n'uburyo aho igeze aho uri hose muri Kigali uba uyireba.

    Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi byagorana ko ashobora kumara umunsi atarabona ifoto ya Stade Amahoro irimo ivugururwa yibaza uko izaba imeze niyuzura.

    Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

    Iyo urebye amafoto yayo agenda asohoka umunsi ku munsi usanga nta gushidikanya izaba yaruzuye.

    Amakuru twamenye ni uko igeze kuri 70% yubakwa, ikigezweho ni uko barimo kuyisakara, nicyo abubatsi bahugiyemo.

    Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n'Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y'u Rwanda.

    Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n'abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

    Nk'ibisanzwe nk'uko byari bimeze mbere ni ikibuga cy'ibyatsi ndetse bakaba barimo batsindagira ubutaka kugira bateremo ubwatsi.

    Ni umushinga ugizwe n'ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n'uko Kigali Arena imeze n'uko Stade Amahoro izaba imeze.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/abayizi-cyera-ntibari-kwemera-ko-ari-ya-yindi-bazi-cyera-sitade-amahoro-ibura-gato-ngo-yuzure-ikomeje-gucanga-benshi-kubera-ubwiza-bwayo/?utm_source=rss=rss=abayizi-cyera-ntibari-kwemera-ko-ari-ya-yindi-bazi-cyera-sitade-amahoro-ibura-gato-ngo-yuzure-ikomeje-gucanga-benshi-kubera-ubwiza-bwayo

  • Umutoza wa Rayon Sports ntashaka gukora ikosa na rimwe! Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga Marine FC ishobora guhura n’ibibazo itigeze ibona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports ntashaka gukora ikosa na rimwe! Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga Marine FC ishobora guhura n'ibibazo itigeze ibona

    Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Marine FC mukino utarabereye igihe kubera imikino ya CAF Confederations Cup Rayon Sports yari irimo gukina mu minsi ishize.

    Ni umukino utaraba woroshye bitewe nibyo amakipe yombi arimo guharanira. Ikipe ya Rayon Sports ntabwo ishaka gukora ikosa na rimwe kugirango yongera ishimishe abafana nyuma yo gukurwamo na Al Hilal Benghazi mu buryo butavuzweho rumwe, naho ikipe ya Marine FC nayo iheruka kutitwara neza ubwo yahuraga na Rayon Sports igatsindwa 3-2.

    Ikipe ya Rayon Sports ishaka gukora akantu kugirango umutoza wayo adakomeza gushyirwaho igitutu, abakinnyi arabanza mu kibuga bateye ubwoba.

    Mu izamu : Hakizimana Adolphe

    Ba myugariro: Mitima Issac, Rwatubyaye Abdul, Serumogo Alli, Ganijuru Ellie

    Abo hagati: Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric, Kalisa Rashid

    Ba rutahizamu: Joachiam Ojera, Youseff Rharb, Charles Bbaale

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-ntashaka-gukora-ikosa-na-rimwe-abakinnyi-rayon-sports-yabanje-mu-kibuga-marine-fc-ishobora-guhura-nibibazo-itigeze-ibona/?utm_source=rss=rss=umutoza-wa-rayon-sports-ntashaka-gukora-ikosa-na-rimwe-abakinnyi-rayon-sports-yabanje-mu-kibuga-marine-fc-ishobora-guhura-nibibazo-itigeze-ibona

  • Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports WFC yereka… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Ukwakira 2023 ubera muri Park Inn Hotel. Abakinnyi 25 berekanywe ni aba bakurikira ndetse na nimero bazambara z’iri mu dukubo ().

    1. Itangishaka Claudine (22)

    2.Uwimana Francine (25)

    3.Niyonsaba Jeanne (1)

    4.Uwase Andorsene (17)

    5.Mukeshimana Jeannette (20)

    6.mukantaganira Joselyne (21)

    7.Araza Joselyne (3)

    8.Uwanyirijyiira Sifa (6)

    9.lradukunda Valentine (15)

    10.Niyonkuru Chance (13)

    11.Umuhoza Angelique (16)

    12.Kalimba Alice (24)

    13.Uwamariya Diane (18)

    14.Mukeshimana Dorothee (8)

    15.GIKUNDIRO Scolastique (5)

    16.UMUHOZA Pascaline (19)

    17.Ochieng Judith (11)

    18.Uwamahoro Ruth (12)

    19.Uwitonze Nyirarukundo (30)

    20.Djamilla Abimana (29)

    21.Uwiringiyimana Rosine (10)

    23.Kanyindi Fatuma (27)

    24. Kantono Priscilla (23)

    25.Mukandayisenga Jeanine(7)

    Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Limited, Eric Gilson wari witabiriye uyu muhango yatangaje ko bizeye ko umupira w’amaguru w’abagore ushobora kugira imbaraga ndetse anavuga ko kuba barabaye umufatanyabikorwa wa Rayon Sports y’abagore ari ukwagura ubwitange bwabo muri siporo yo mu Rwanda.

    Yagize ati: “Twizera ko umupira w’amaguru w’abagore ushubora guhinduka ndetse ukagira n’imbaraga. Ibyo twiyemeje mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore ni ukwagura ubwitange bwacu muri siporo yo mu Rwanda”.

    “Twongerera imbaraga abagore muri siporo, cyane cyane mu mupira w’amaguru, intego yacu ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye ndetse no guha abakinnyi bacu amahirwe yo kwimurika ku rwego mpuzamahanga. “

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli we yatangaje ko bishimiye kuba SKOL Brewery Limited ari umufatanyabikorwa ndetse anavuga ko bafite icyerekezo kimwe mu buringanire no guteza imbere imikino.

    Yagize ati “Igikorwa cy’uyu munsi ni igikorwa gikomeye mu muryango mugari wa Rayon. Twishimiye kuba Skol Brewery Ltd ari umufatanyabikorwa muri uru rugendo, kandi dufite icyerekezo kimwe ku buringanire ndetse n’iterambere ry’imikino. Ikipe yacu y’abagore ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje kuzamura impano no gutanga amahirwe angana mu mupira w’amaguru.”

    Ubu bufatanye hagati ya Skol Brewery Ltd na Rayon Sports FC bushimangira ubushake bw'imiryango yombi mu guteza imbere siporo, uburinganire, ndetse n'iterambere rusange ry'umupira wamaguru mu Rwanda.  

    Itangizwa ry’ikipe y’Abari n’Abategarugori ya Rayon Sports ndetse n’uku kumurika imyenda byerekana ibihe bishya by’amahirwe ku bagore mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

    Ikipe y’abagore ya Rayon Sports yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu cya kabiri ndetse ikaba ari nayo yegukana igikombe mu mwaka ushize w’imikino.

    Abakinnyi bose ikipe ya Rayon Sports WFC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

    Abakinnyi ba Rayon Sports WFC batambuka ku itapi itukura

    Perezida wa Rayon Sports ari kumwe n’umunyamabanga mushya w’ikipe y’abagore, Axella Bennie Kana 

    Umuyobozi mukuru wa SKOL, Eric Gilson ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

    Habayeho n’umusangiro ku ikipe ya Rayon Sports y’abagore

    Perezida wa Rayon Sports (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa SKOL (iburyo) bifotoreza ku myenda Rayon Sports y’abagore izajya yambara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135157/ku-bufatanye-na-skol-rayon-sports-wfc-yerakanye-abakinnyi-nimyambaro-mishya-135157.html

  • Danny Nanone wasinye muri Label yisunze imito… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Confirm'.

    Mu mezi atandatu ashize Danny Nanone agarutse mu muziki, yagaragaje ibyo yize ku ishuri rya muzika rya Nyundo yiteguye kubishyira mu bikorwa.

    Yakoze indirimbo zirimo nka ‘Iminsi myinshi’ igaruka ku rugendo rw’iminsi yari ishize ari muri gereza n’iminsi yari itambutse adakora umuziki. Yongeye kugaragaza ko adateze guha abantu agahenge mu ndirimbo ‘Nasara’ yakoranye na Ariel Wayz ndetse na ‘My Type’.

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ye yise ‘Confirm’ yagaragaje ko ari gukorana na Label ya ‘G&I Entertainment’. Yabwiye InyaRwanda ko hashize iminsi ashyize umukono ku masezerano n’iyi Label kandi ayitezeho kwagura urugendo rw’umuziki we.

    Yavuze ko ariwe muhanzi wenyine ubarizwa muri iyi Label. Kandi ko iyi Label ari kimwe mu bigize iyi kompanyi kuko ihuriyemo n’ibindi bintu byinshi birimo ibikorwa by’ubucuruzi.

    Ati “Ni kompanyi nshya ariko ikeneye kuvugisha ibikorwa gusa kurusha magambo, cyane cyane ko umaze kubona ibikorwa tumaze gukorana, buriya indirimbo hafi zose twazikoze turi kumwe.”

    Danny avuga ko yari asanzwe afite kompanyi ye yise “O’Clock’ ariko ko akimara kubona afatanyabikorwa bashya bo muri iyi Label ‘G&I Entertainment’ yanzuye gukorana n’abo.

    Ati “Turimo turakora kandi dufite gahunda ndende. Ibijyanye n’imyaka twasinye n’ibindi hari ukuntu ari ibanga ariko ni abantu dufitanye imishinga minini yo gukorana kandi birimo biratanga umusaruro mwiza. Rero, twiteze ibyiza kurenza ibihari, uretse ko tunabifite.”

    Muri iyi ndirimbo ye 'Confirm' hari aho aririmba agira ati 'Umutima ubishatse umubiri ntiwabishobora. Nguciye inyuma imbabazi sinazikumbura. Dutandukanye naguma nanagusengera. Uwagutsindira njye ubanza namugurira […]'

    Agakomeza agira ati 'Mu myaka ijana wamubona inshuro ebyiri. Nizere ko umeze neza mon bebe. Ujye umbwira biri mu nshingano zanjye. Niki ukeneye se ngo nkikongere. Mfite cash utwo tubazo ntitwongere… Unsabye ideni ry'ubuzima nagukopa, umfungiye mu mutima sinatoroka, nagutaka, sinaguta, sinagutuka…'

    Danny Nanone yabonye izuba ku wa 28 Kanama 1990. Ni umwe mu baraperi bazwi gukoresha imitoma ihambaye mu ndirimbo z'abo, kandi yagiye abyumvikanisha cyane mu ndirimbo yagiye akorana na bagenzi.

    Avuka kuri Gakuba Freddy ndetse na Umutoni Uwase Khadija. Urukundo rw'umuziki rwaganje muri we nyuma yo kumara igihe kinini kwa Nyirasenge wamwigisha cyane kuririmba indirimbo zinyuranye

    Mu bihe bitandukanye yasohoye indirimbo zakunzwe nka 'Iri joro' yakoranye na Christopher, 'Mbikubwire' yahuriyemo na Jackson Kalimba, 'Imbere n’inyuma', 'Ntagukoza Isoni', Forever' n'izindi.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo ye nshya yise 'Confirm' yakozwe na Producer Kiiiz muri Country Records n'aho amashusho (Video) yakozwe na Producer Fayzo usanzwe ukorera Danny Nanone.


    Danny Nanone yatangaje ko yamaze gusinya muri Label yitwa 'G&I Entertainment'


    Danny Nanone yavuze ko iyi ndirimbo 'Confirm' ishingiye ku muntu uri mu rukundo rutajegajega

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFIRM' YA DANNY NANONE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135146/danny-nanone-wasinye-muri-label-yisunze-imitoma-ihambaye-mu-ndirimbo-video-135146.html

  • Gutunganya imisatsi byonyine ntabwo bihagije! Umwogoshi ufatwa nk’uwambere hano mu Rwanda wakoze mu mutwe wa Harmonize agiye guhindura umuvuno ashyire tondezi hasi yibere umuhanzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwogoshi ufatwa nk'uwambere hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Wamuniga kubera gutunganya imisatsi y'ibyamamare bitandukanye kuri ubu agiye kwinjira mu muziki.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto igaragaza indirimbo ya mbere ashaka gushyira hanze arikumwe n'abaraperi bakomeye hano mu Rwanda aribo: Bulldog ndetse, B Threyp ndetse na Papa Cyangwe indirimbo akaba yarayise Blessed.

    Source : https://yegob.rw/gutunganya-imisatsi-byonyine-ntago-bihagije-umwogoshi-ufatwa-nkuwambere-hano-mu-wakoze-mu-mutwe-wa-harmonize-agiye-guhindura-umuvuno-ashyire-tondezi-hasi-yibere-umuhanzi/?utm_source=rss=rss=gutunganya-imisatsi-byonyine-ntago-bihagije-umwogoshi-ufatwa-nkuwambere-hano-mu-wakoze-mu-mutwe-wa-harmonize-agiye-guhindura-umuvuno-ashyire-tondezi-hasi-yibere-umuhanzi