Blog

  • Agahinda ka Lolilo udahabwa agaciro n’igihugu… – #rwanda #RwOT

    Lolilo ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, bamaze igihe kitari gito muri muzika dore ko awumazemo imyaka 20, kandi na n’ubu akaba aracyashyira hanze imizigo y’indirimbo nta gucika intege.

    Uyu muhanzi aganira na inyaRwanda Tv, yatangaje agahinda ahorana ko kudahabwa agaciro n’abahanzi bagenzi be nk’umuntu wakoreye Umuziki Ndundi amateka, akawugeza mu mahanga hose.

    Lolilo mu busanzwe yavukiye mu muryango w’abahanzi aho Sekuru we yari umuhanzi, Se ari umu Dj, ndetse na Mama we aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Gukurira mu muryango w’abahanzi, byatumye nawe akurana impano yo kuririmba, atangira no guhanga Indirimbo. Biri mu bintu byatumye aba icyamamare akiri muto.

    Lolilo yazengurutse amahanga akora ibitaramo, akorerayo amashusho y’indirimbo ze. Kugeza ubu avuga ko ahantu ataragera ku isi ari hacye kuko henshi yahazengurutse, yewe no mu Rwanda yarahaje akaba yarataramiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. 

    Avuga ko hamwe na hamwe yahajyanwaga no kuba hari ikintu kidasanzwe yakoze, urugero yashyize hanze Indirimbo igakora amateka, hanyuma Umukuru w’igihugu we ubwe akiyemeza kumurihirira itike y’indege kugira ngo ajye hanze yaba gutarama, gukora amashusho y’indirimbo n’ibindi.

    Hano atanga urugero rw’indirimbo yakoreye hanze yise “Bime amatwi” yakoreye mu Buholandi, ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo.

    Lolilo afite agahinda ko kuba adahabwa agaciro nk’umuhanzi w’ubukombe mu muziki

    Avuga ko ariwe muhanzi wenyine muri Burundi watangiye ibintu byo gukora amashusho, kuko ubundi bitabagaho. Ahamya ko ariwe wakoze bwa mbere indirimbo ifite amashusho abandi bose byarabananiye. Iyo ndirimbo yitwa “Sinzaguhemukira”.

    Avuga kandi ko ariwe muhanzi wenyine muri Burundi wabashije kujya mu bihugu byo hanze bwa mbere. Ubundi mbere ngo byari byaranze rwose nta muhanzi wajyaga abasha kujya hanze yaba mu bitaramo no mu bindi. 

    Amaze kwinjira mu muziki, yahise atangira kujya mu bihugu byinshi byo hanze, ubwo n’abandi nyuma ye bakaza gukurikiraho, ariko ariwe wabafunguriye inzira.

    Lolilo avuga ko aterwa agahinda no kuba ibyo yakoze mu muziki w’u Burundi no muri Afurika atabiherwa agaciro n’igihugu cye, akavuga ko bimubabaza cyane. 

    Atangaza ko ibyo yakoze byose amenyekanisha u Burundi binyuze mu muziki yamye akora, yagakwiye kubihererwa agaciro n’igihugu cye.

    Ikindi kimubabaza, avuga ko nk’umunyabigwi, yagakwiye kuba atumirwa mu bitaramo bibera mu gihugu cy’u Burundi, mu buryo bwo kumuha agaciro no kugaragaza ko hari ikintu yamariye muzika ya Burundi.

    Lolilo avuga ko benshi mu bahanzi bariho kuri iki gihe muri Afurika yaba mu Rwanda, Burundi n’abandi, ari we bakuze bafatiraho ikitegererezo (Role model), benshi bakura bumva ko bagomba kuzakora umuziki bakamera nkawe.

    Urugero atanga, ni uwitwa Double Jay. Avuga ko Jay yakuze ku ishuri rye bamwita Lolilo, bamubonamo Lolilo ndetse nawe yumva agomba kuzakora umuziki nka Lolilo.

    Yivugira ko yazamuye abahanzi benshi hano muri Afurika, barimo Diamond Platnumz, Olga, Chanelle, Big Fizzo n’abandi benshi. Avuga ko ikintu kimubabaza ari uko aba bose nta n’umwe ujya ubimwubahira ngo nibura anabimushimire ko yamufashije mu muziki we.

    Lolilo avuga ko abahanzi benshi ari we bakuze bafatiraho ikitegererezo

    Si aba gusa, kuko avuga ko n’abandi bose bakuze bamufatiraho ikitegererezo nta n’umwe ujya abimushimira. Lolilo avuga ko Diamond yamutwaye izina Simba (Intare). Yatubwiye ko bigeze guhura, yumva izina rye, hanyuma akamubaza icyo risobanuye, akamubwira ko ari (Simba) nuko Diamond kuva ubwo ahita arimushimuta.

    Avuga ko na Diamond atajya abimushimira, uretse ko gusa ko bajya baganira biri aho bisanzwe. Uyu muhanzi w’i Burundi, avuga ko ari byiza gushimira umuntu wakubereye ikitegererezo cyangwa se wagufashije (aha yabwiraga abana bakiri bato muri muzika).

    N’ubwo Lolilo amaze igihe kitari gito mu muziki, yanze kurekura kuko aracyahatana, akagendana n’ibigezweho.

    Lolilo yanze kurekura akagozi mu muziki, gusa ababazwa no kuba adashimirwa

    Lolilo yamenyekana bwa mbere mu ndirimbo yitwa “Sinzoguhemukira” yamugize icyamamare bidasanzwe, “Reka Kwica mwene wanyu”, “Bime amatwi” (yakoreye muri Holand), n’izindi nyinshi. Kuri ubu aheruka no gushyira hanze indirimbo yise “Ejo”.

    REBA IKIGANIRO LOLILO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV YAMUSANZE I BURUNDI 

    REBA INDIRIMBO NSHYA “EJO” YA LOLILO UMWE MU BAHANZI BAKOMEYE MURI AFRIKA



    INTERVIEWER: Peacemaker Pundit – InyaRwanda.com

    VIDEO: Dieudonne Murenzi – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135144/agahinda-ka-lolilo-udahabwa-agaciro-nigihugu-cye-nabahanzi-ndundi-nkumwami-wa-muzika-video-135144.html

  • Umuramyi Brian Blessed waririmbye “Dutarame”… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023 ni bwo Bizimungu Brian [Brian Blessed] yakoze ubukwe, asezerana kubana akaramata n’umukunzi we Dinah Uwera mu muhango wabereye muri Healing Center Church i Remera. Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa byabareye kuri Ahava River Kicukiro saa Tatu za mu gitondo.

    Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y’Imana nyuma y’amasaha macye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda, mu muhango wabaye Kane tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

    Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi b’agatangaza kandi barambye mu muziki wa Gospel. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umuziki wabahuje n’ibyamamare bikomeye ku Isi aho Brian yabashije guhura na Kirk Franklin, naho Dinah abasha guhura no gusangira uruhimbi na Doen Moen.

    Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Kuva mu bwana bwe, yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

    Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’icyamamare Kirk Franklin afata nk’icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

    Dinah Uwera ni umuramyi w’umuhanga wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Nshuti” yamuciriye amarembo mu muziki wa Gospel. Ubuhanga bwe bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira ‘stage’ n’umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda ari nabwo bwa mbere yari ahataramiye.

    Ni umuhanzikazi w’agatangaza u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda. Ntiyakunze kugaragara kenshi mu muziki kubera izindi nshingano afite, ariko iyo abonye umwanya akora ibitangaza. Ni umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing Center Church i Remera.

    Bigeze guterana imitoma mu buryo bukomeye!

    Nyuma y’amasaha macye, Brian yambitse impeta Dinah, baratomoranye biratinda. Brian Blessed yaragize ati 'Rimwe na rimwe numva ari nk’inzozi, 

    ariko naje gusanga byose ari ukuri kandi ndi umunyamahirwe umwe muri iyi si nziza. Warakoze kuba uwanjye. Ndagukunda byimazeyo mu isi yanjye Dinah Uwera. Ubuzima bwanjye butangiranye nawe aka kanya, rukundo rwanjye Dinah'.

    Dinah Uwera uzwi mu ndirimbo 'Nshuti' ndetse na “Says The Lord”, nawe yananiwe kwiyumanganya, agaragaza akari ku mutima we nyuma yo kwambikwa impeta na Brian Blessed. Uyu mukobwa yavuze ko nta mpamvu yari afite yo guhakanira Brian Blessed wamusabye urukundo, na cyane ko Imana ari yo yamwemeye mbere ye.

    Yumvikanishije ko abandi basore bataravuka bityo akaba ari uwa Brian Blessed iteka ryose. Ati 'Nifuje kuguhitamo, abagahatanye nawe kuntwara ntibaravuka kandi nta mahitamo asigaye. Kukwemera ntabwo ari ukukugirira impuhwe kuko Imana yakwemeye mbere kandi nayobotse ubuyobozi bwayo gusa'.

    Yarakomje ati 'Navuze Yego ku buyobozi bwawe kandi ndagukunda Brian. Ndi umunyamugisha kwitwa Umunyamugisha. Igihe birangiye ubonye Brian, umenya ko atatinze cyangwa ngo aze kare ahubwo ni mu gihe gikwiriye (Ikinyacumi kigumaho). Uru rugendo ni urugendo rutangaje hamwe nawe'.

    REBA AMAFOTO YARANZE UBUKWE BWA BRIA BLESSED NA DINAH UWERA MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA

    Bari banezerewe cyane ku munsi wabo!

    BRIAN BLESSED YAMAMAYE MU NDIRIMBO “DUTARAME”

    Brian Blessed a Dinah Uwera bakoze ubukwe bw’agatangaza

    Bombi basanzwe ari abaramyi bakomeye mu muziki wa Gospel

    Ubwo Brian Blessed yari amaze kwambika impeta Dinah Uwera

    Biyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’Imana

    Brian Blessed na Dinah Uwera biyongereye mu ma couple y’abaramyi b’agatangaza

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y’UBU BUKWE

    AMAFOTO (DOT): Ngabo Serge – InyaRwanda.com 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135181/umuramyi-brian-blessed-waririmbye-dutarame-yarushinze-na-dinah-uwera-mu-birori-biryoheye-i-135181.html

  • Birabe ibyuya! Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Marine FC nanone bigiye gukoraho ushinjwa kubigiramo uruhare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birabe ibyuya! Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Marine FC nanone bigiye gukoraho ushinjwa kubigiramo uruhare.

    Mu mukino waberega ku kibuga cya Marine FC warangiye amakipe yombi aguye miswi none abakunzi ba Murera bikomye umutoza Yamen Zelfani batangira no kumusabira kwirukanwa kubera ko ari we watumye iyi kipe itsindwa ubwo yakuragamo myugariro Mitima Issac.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-rayon-sports-yananiwe-kwikura-imbere-ya-marine-fc-nanone-bigiye-gukoraho-ushinjwa-kubigiramo-uruhare/?utm_source=rss=rss=birabe-ibyuya-rayon-sports-yananiwe-kwikura-imbere-ya-marine-fc-nanone-bigiye-gukoraho-ushinjwa-kubigiramo-uruhare

  • Mufite ikibanza kinini ku mutima wanjye The Ben yongeye kuganzwa n’amarangamutima nyuma y’uko hamenyekanye uwamwibye terefone (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Mufite ikibanza kinini ku mutima wanjye' The Ben yongeye kuganzwa n'amarangamutima nyuma y'uko hamenyekanye uwamwibye terefone.

    Nyuma y'uko bimenyekanye ko X Dealer ko ariwe wibye telefone ya The Ben, uyu muhanzi ntiyashatse kubivugaho ahubwo yaganjijwe n'amarangamutima kubera ibyo abarundi bamukoreye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yasohoye amashusho yafatiwe mu bitaramo yakoreye i Burundi maze ubundi arenzaho amagambo yemeza ko abarundi abafite ku mutima.

    Yagize ati: ' Warakoze Bujumbura, warako Burundi. Mufite ikibanza kinini ku mutima wanjye.'

    Source : https://yegob.rw/mufite-ikibanza-kinini-ku-mutima-wanjye-the-ben-yongeye-kuganzwa-namarangamutima-nyuma-yuko-hamenyekanye-uwamwibye-terefone-videwo/?utm_source=rss=rss=mufite-ikibanza-kinini-ku-mutima-wanjye-the-ben-yongeye-kuganzwa-namarangamutima-nyuma-yuko-hamenyekanye-uwamwibye-terefone-videwo

  • Yirongoye! Umukobwa yabuze umusore umurongora ahita ashora akayabo ka Miliyoni 10 yikorana ubukwe (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yirongoye! Umukobwa yabuze umusore umurongora ahita ashobora akayabo ka Miliyoni 10 yikorana ubukwe.

    Kimwe n'abakobwa benshi, Sarah Wilkinson yarotaga kuzakora ubukwe bw'igitangaza ari kumwe n'umugabo w'inzozi ze iruhande rwe. Ariko amaze kubona ko nta gikomangoma kimwegera, Sarah yashoye akayabo k'asaga miliyoni 10 FRW [£ 10,000] akora ubukwe bwa wenyine.

    Uyu mugore w'imyaka 42 y'amavuko yisezeranyije kuzikunda no kwiyitaho, kandi ngo ntazigera yiyima amahirwe yo gukoresha telekomande televiziyo, yiyemeza no kwirwanirira.

    Sarah yiguriye impeta y'ubukwe ya diyama, ubutumire bwe bwari bufite interuro ivuga ngo 'umukwe ntawe uhari'.Nyuma y'imihango,yajugunye icupa rya champagne mpimbano hejuru aho kuba indabyo.

    Sarah asanzwe ari umukozi ushinzwe kugenzura inguzanyo, yari kumwe n'inshuti ze Carina na Kelly nk'abamwambariye,hanyuma ajyanwa ku ruhimbi na mama we Barbara Glanfield,imbere y'abatumirwa 40 baje kwiyongeraho abandi 80 baje mu kwiyakira nimugoroba.

    Salah yagize ati: 'Umunsi wagenze neza nkuko nari mbyiteze.

    Byari byiza cyane kandi sinageze nkumbura kugira umugabo iruhande rwanjye rwose.'

    Sarah avuga ko umunsi umwe ashobora kuzashaka umugabo,ariko ngo yashakaga gukora ubukwe bwa wenyine nk'igikorwa cyo kwikunda no kwigenga.

    Sarah yagize umukunzi ubwo yari afite imyaka 28 gusa bamaranye imyaka ine gusa.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/yirongoye-umukobwa-yabuze-umusore-umurongora-ahita-ashobora-akayabo-ka-miliyoni-10-yikorana-ubukwe-amafoto/?utm_source=rss=rss=yirongoye-umukobwa-yabuze-umusore-umurongora-ahita-ashobora-akayabo-ka-miliyoni-10-yikorana-ubukwe-amafoto

  • Umukobwa yiyahuye mbere y’uko bashyingura mukuru we ni uko maze asiga abategetse kumukorera ikintu gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yiyahuye mbere y'uko bashyingura mukuru we ni uko maze asiga abategetse kumukorera ikintu gikomeye.

    Umugore w'imyaka 30 yapfuye yiyahuye i Meru,amasaha make mbere y'uko bashyingura mukuru we,asaba ko bamushyingura hamwe nawe,nta sanduku babashyizemo.

    Nk'uko amakuru abitangaza, umurambo w'uyu mugore wiyahuye uzwi ku izina rya Irene Makandi basanze umanitse ku giti hanze y'inzu ya se mu gihe abandi bari mu cyunamo bitegura kujya gushyingura.

    Ibi byamenyekanye ubwo abantu bari berekeje kwa muganga gukura umurambo wa mukuru w'uyu wiyahuye witwaga Fridah Karwiro.

    Mbere yo kwiyahura,uyu mugore yasize urwandiko asaba imbabazi ababyeyi be na bene wabo kubera ububabare yabateje.

    Ati: 'Papa na mama, mwarankunze kandi munyitaho cyane ariko njye mbatera agahinda.

    Mbasabye imbabazi kandi nsenze Imana ibahe amahoro yo mu mutima.

    Ku muryango, inshuti, abavandimwe ndetse n'abaturage bose,mbasabye imbabazi cyane mu izina ry'ababyeyi banjye n'umuryango wanjye.'

    Yasabye gushyingurwa mu mva imwe n'umuvandimwe we kandi yambaye imyenda yari yambaye ubwo yiyahuraga.

    Nyamuneka abashumba ba AIPCA,ndashaka gushyingurwa hamwe na Fridah mu mva imwe uyu munsi,mu myenda nambaye ubu. Nta sanduku. Gushyingura uyu munsi bigomba gukomeza nkuko byari byateganijwe.'

    Umuyobozi w'agace yagiranye inama n'umuryango w'aba bombi maze bemera ibyifuzo bya Makandi byo gushyingurwa hamwe na mukuru we gusa banze ibyo kumushyigura nta sanduku.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yiyahuye-mbere-yuko-bashyingura-mukuru-we-ni-uko-maze-asiga-abategetse-kumukorera-ikintu-gikomeye/?utm_source=rss=rss=umukobwa-yiyahuye-mbere-yuko-bashyingura-mukuru-we-ni-uko-maze-asiga-abategetse-kumukorera-ikintu-gikomeye

  • Umujura yibye imodoka ahita akora impanuka ikomeye cyane ndetse anabipfiramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umujura yibye imodoka ahita akora impanuka ikomeye cyane ndetse anabipfiramo.

    Ubuyobozi mu Bwongereza bwavuze ko umugabo yibye imodoka yarimo umwana ku ntebe y'inyuma ayikoresha mu kwiba banki, hanyuma agonga igiti arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.

    Abapolisi bahamagawe kuri 911 ko umugabo utazwi yibye imodoka n'umwana w'amezi 17 wari wicaye inyuma ku ishuri ryitwa St. Gabriel ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo ku wa gatatu w'iki cyumweru.

    Nyuma y'umunota,undi muntu yahamagaye kuri 911 avuga ko habaye ubujura kuri Windsor Federal Savings Bank iherereye ku muhanda witwa 250 Broad Street.

    Lt. Nicholas Dally avuga ko nyuma y'aho gato, haje guhamagara umuntu wa gatatu avuga ko habaye impanuka y'imodoka yagonze igiti.

    Itangazo rya polisi ryagize riti: 'Ubwo abapolisi bakusanyaga amakuru muri buri gace, byagaragaye ko izo telefoni uko ari itatu zifitanye isano.'

    Dally yavuze ko Polisi yageze ahantu hose uko ari hatatu mbere yuko bigaragara ko ibyabaye bifitanye isano.

    Iperereza ryakozwe ryerekanye ko uyu mugabo yibye imodoka yari iparitse imbere y'ishuri,hanyuma ahagarara kuri banki ariba,aza kugonga igiti ubwo yashakaga gutoroka.

    Byatangajwe ko yapfiriye aho. Dally yavuze ko umwirondoro we utarashyirwa ahagaragara ngo bimenyeshwe abo mu muryango we.

    Umwana wari muri iyo modoka yakangukiye aho impanuka yabereye. Dally yavuze ko nyina w'uyu mwana yaje aho yari ari maze amujyana ku bitaro bivura abana bya Connecticut kugira ngo asuzume kandi avurwe.

    Source : https://yegob.rw/umujura-yibye-imodoka-ahita-akora-impanuka-ikomeye-cyane-ndetse-anabipfiramo/?utm_source=rss=rss=umujura-yibye-imodoka-ahita-akora-impanuka-ikomeye-cyane-ndetse-anabipfiramo

  • Rayon Sports yarangije umukino ituzuye, yari… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda taliki 07 Ukwakira kuri kuri sitade Umuganda. 

    Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatangiye umukino isatira biranayihira kuko ku munota wa 2 gusa yari yabonye igitego kuri kufura Heltier Luvumbu Nzinga yarekuye maze Youssef Rharb akoresha umutwe atereka umupira mu nshundura.

    Nyuma yo gutsindwa igitego na Marine FC, yirekuye itangira gusatira maze bigeze kuwa 19 ba myugariro ba Rayon Sports, Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul bakora amakosa bananirwa kumvikana .

    Ibi byahise biha amahirwe Tuyishime Benjamin yo kubona umupira arekura ishoti Hategekimana Bonheur ntiyamenya uko byagenze, igitego cyo kwishyura kiba kibonetse gutyo.

    Ku munota wa 26, umuzamu wa Marine FC yakoze amakoza atera umupira nabi wifatirwa na Heltier Luvumbu Nzinga nawe awushyira kwa Joakim Ojera, aba atsinnze igitego cya 2 cya Rayon Sports.

    Igice cya mbere cyarangiye gutyo maze no mu cya kabiri Marine FC iza igerageza uko yakwishyura.

    Umukino ugiye kurangira byayihiriye uwitwa Gitego Arthur arekura ishoti ripima amatoni riragenda rinyeganyeza inshundura, igitego cya kabiri kiba kirabonetse ndetse na Heltier Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports aza guhabwa ikarita y’umutuku kubera gushaka gukubita umusifuzi. 

    Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

    Joakim Ojera yishimira igitego cya 2 yatsinze

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 1 cyatsinzwe na Youssef Rharb 

    Nyuma y’uko Marine FC inganyije na APR FC ibitego 2-2, ni nako byagenze kuri Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135177/rayon-sports-yarangije-umukino-ituzuye-yari-isize-andi-menyo-i-rubavu-135177.html

  • Premier League: Manchester United byayisabye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu imikino ya Premier League yo ku munsi wa 8 yakomeje gukinwa. Saa kumi zuzuye Ikipe y’amashitani atukura yari yakiriye Brentford ku kibuga Old Trafford gusa yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 bigoranye.

    Igitego cya Brentford cyabonetse ku munota wa 26 gitsinzwe na Mathias Jensen ahawe umupira na Yoane Wissa. Iminota 90 yarangiye abafana ba Manchester United bihebye ariko Mc Tominay wari winjiye mu kibuga asimbuye aza gukora akazi gakomeye mu minota y’inyongera atsinda ibitego 2-1 gutyo intsinzi iba ibonetse gutyo.

    Kuri iyi saaha kandi Burnley ikinamo umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda ariwe Ndayishimiye Mike Tresor akaba yari yabanje no mu kibuga yari yakiriye Chelsea. Uyu mukino warangiye ikipe ya Burneley ikubiswe ibitego 4-1. 

    Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na Palmer ,Rahim Sterling, Nicolas Jackson ndetse na myugariro Al-Dakhil witsinze. Igitego kimwe cya Burnley cyo cyatsinzwe na Odobert.

    Nyuma yuko Chelsea ikomeje kuzanzamuka kuri ubu iri kumwanya wa 10 n’amanota 11 naho Manchester United yo iri kumwanya wa 9 n’amanota 12.

    Mc Tominay yishimira igitego cya 2

    Manchester United yabonye intsinzi mu minota 6 y’inyongera 

    Rahim Sterling uri mu bafashije Chelsea kunyagira Burneley 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135178/premier-league-manchester-united-byayisabye-kwiyiriza-naho-chelsea-ikomeza-kuzanzamukana-i-135178.html

  • Ikipe ya Rayon Sports ihuriye n’uruva gusenya i Gisenyi ku mazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ihuriye n'uruva gusenya i Gisenyi ku mazi

    Ikipe ya Rayon Sports inganyije n'ikipe ya Marine FC ibitego 2-2 mu mukino w'ikirarane kubera imikino nyafurika ikipe ya Rayon Sports yari irimo gukina.

    Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yitwara neza ndetse inahusha ibitego bimwe na bimwe byabaga byabazwe ariko ku munota wa 3 ikipe ya Rayon Sports yahise itsinda igitego cyatsinzwe na rutahizamu Youseff Rharb.

    Nyuma y'igihe gito ikipe ya Marine FC yahise itangira gushakisha igitego ndetse ku munota wa 19 yahise ibona igitego gitsinzwe na Tuyishime Benjamin nubwo ibyishimo by'abafana ba Marine bitatinze kuko Ojera Joachim yahise atsinda igitego igice cya mbere kirangira ikipe ya Rayon Sports iri imbere n'ibitego 2-1.

    Igice cya kabiri cyitabonetsemo ibintu byinshi usibye gusimbuza ku ruhande rwa Marine FC ndetse na Rayon Sports umutoza wayo Yamen Zelfani agakora ikosa agakuramo Mitima Issac agashyiramo Mugisha Francois Masta byahise bituma yishyurwa igitego gitsinzwe na Gitego Arthur wagiye mu kibuga asimbuye.

    Uyu mutoza wa Rayon Sports ibye bikomeje kuyoberana nyuma y'amakosa agenda akora ndetse bikanamuviramo kutitwara neza kw'iyi kipe ashobora kwisanga yeretswe imiryango kuko uyu uraba ari umukino wa 4 anganyije yikurikiranya Kandi mu buryo atagakwiye gukora.

    Uyu mukino warangiye ari ibibazo bikomeye kuko rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga yahawe ikarita itukura nyuma yo gutongana n'umusifuzi kubera imisifurire atigeze yemera.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ihuriye-nuruva-gusenya-i-gisenyi-ku-mazi/?utm_source=rss=rss=ikipe-ya-rayon-sports-ihuriye-nuruva-gusenya-i-gisenyi-ku-mazi