Blog

  • Natacha Ndahiro yagaragaje igituma filime nyarwanda zitambuka umupaka #rwanda #RwOT

    Natacha Ndahiro yagaragaje ko uruganda rwa sinema nyarwanda rukigorwa no kubona ubushobozi buhagije kugira ngo rubashe gucuruza filime zarwo ku rwego mpuzamahanga.

    Umukinnyi wa filime, Natacha Ndahiro yavuze ko nubwo uruganda rwa sinema nyarwanda rwifuza gutera ikirenge mu cy’uruganda rw’umuziki, rukizitirwa n’imbogamizi zirimo kubona ikiraro n’uburyo faranga iyo bigeze mu kwambutsa igihugu ibyo rukora.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Natacha yagize ati 'Ntabwo byoroshye kubera ko icya mbere ntiwapfa gukora filime icuruzwa hanze y’u Rwanda nta muntu uguhuza n’ayo masoko ufite, gusa natwe turifuza kwagura tukabigeza hanze y’igihugu nkuko n’abahanzi bacu bari kubikora.'

    Natacha yakomeje ashimangira ko nubwo muri iki gihe filime yose ikozwe mu buryo bwiza igashyirwaho ubusobanuro bw’amagambo buri mu rurimi rw’icyongereza ishobora kugera kure ariko ko hakiri imbogamizi z’ubwiza n’ireme z’amafilime nyarwanda ari gukorwa kuri ubu ahanini bishingiye ku mikoro ashyirwamo.

    Ati ' Filime yose ikozwe neza yacuruzwa mu muhanga ariko kugira ngo umuntu agere ku rwego rwo gukora filime ifite ubwiza bw’amashusho n’amajwi buri ku kigero byifuzwaho si ikintu gihubukirwa ahubwo kibanza kubakwa, kigashorwamo imari itubutse ari nabyo tukiri kubura.'

    Uyu mukobwa yanateguje abafana be ko mu kwezi gutaha azashyira hanze ibindi bikorwa bishya bigomba kuzashyirwa kuri shene ye youtube.

    Natacha ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye muri sinema ahereye ku yitwa Natacha Series yatangiye kujya hanze mu 2022. Kuva icyo gihe Natacha Ndahiro wakundirwaga ikimero cye, yatangiye kwigarurira abakunzi ba sinema akora izindi filime nka 'Love is my sin’, Masezerano 'Lover’s Cage’ n’izindi.

    Natacha Ndahiro yavuze impamvu filame Nyarwanda zitambuka imipaka

    Source : http://isimbi.rw/natacha-ndahiro-yagaragaje-igituma-filime-nyarwanda-zitambuka-umupaka.html

  • Clapton Kibonge yambitse impeta umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo umugore we Ntambara Jacky maze amusaba ko yazaba uwe iteka ryose.

    Ni impeta yamwambitse nyuma y’imyaka 8 basezeranye imbere y’amategeko aho banabanaga banafitanye abana batatu.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 aho mu birori byiza yasabye umugore we “Uzaba uwanjye iteka ryose?”

    Bari kumwe n’abana babo aho bari bafite ibyapa, umwe icyapa cyari cyanditseho “Mama, imyaka 8 ishize…” umukobwa mukuru wabo yari afite ibindi byapa bibiri, kimwe cyanditseho “wavuze yego ku rukundo.” Ikindi cyanditseho “Ubu uravuga yego iteka?”.

    Umugore we Ntambara Jacky akaba yahise abyemera ndetse ahita amwambika impeta y’urudashira.

    Mu minsi yashize nibwo aba bombi batangaje ko bagiye gukora imihango y’ubukwe yari isigaye.

    Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera i Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Mata 2026. Bazahita banasezerana imbere y’Imana bizabera Gasinga Miracle Center i Rwempasha.

    Clapton Kibonge wasezeranye mu mategeko mu 2018 yakunze kuvuga ko yahisemo gusezerana imbere y’amategeko agahita abana n’umugore we kuko nta bushobozi yari afite bwo gukora indi mihango.

    Nyuma y’igihe gito aba bibarutse imfura yabo mu gihe mu 2022 ari bwo bibarutse ubuheta bwabo mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

    Clapton Kibonge ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina akaba azwi cyane muri Seburikoko, Umuturanyi ye bwite ndetse na Mugisha na Rusine na yo ye.

    Bamaze kubyarana abana batatu

    Bari bamaze imyaka 8 basezeranye imbere y’amategeko

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Ntambara Jacky

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yambitse-impeta-umugore-we-amafoto.html

  • Djibril Ouattara yashimiye abakunzi ba APR FC agira icyo abasaba #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe ukuntu baza kubashyigikira nubwo rimwe na rimwe babatenguha.

    Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 baraye banganyijemo na Police FC 1-1.

    Igitego kimwe rukumbi cya APR FC kikaba cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 67.

    Nyuma y’uyu mukino, Ouattara akaba yashimiye abakunzi ba APR FC uburyo baza kubashyigikira ari benshi.

    Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ukubashimira uburyo bahorana natwe umunsi ku munsi baje kudushyigikira, ni byiza.”

    Yakomeje abasaba ko no mu mikino iri imbere bakomeze kwitanga kuko babakeneye cyane.

    Ati “Bakomeze baze kudushyigikira no mu mikino iri imbere uhereye kuri Kiyovu Sports kuko nibwo tubakeneye cyane.”

    Ouattara ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abafana nubwo muri iyi minsi abakunzi ba APR FC batari mu rukundo n’abakinnyi babo kubera uburyo barimo kwitwara batabona intsinzi.

    Djibril Ouattara yashimiye abakunzi b’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/djibril-ouattara-yashimiye-abakunzi-ba-apr-fc-agira-icyo-abasaba.html

  • Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw'amenyo no kubeshya abahuza basimburana n'umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n'umwe ubimubaza #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarenze ku masezerano y'agahenge menshi, nyamara abahuza ntibagire icyo babikoraho.

    Perezida wa Angola, João Lourenço, yasabye impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 18 Gashyantare 2026. Nubwo Tshisekedi yemeye ako gahenge, ihuriro ry'ingabo z'igihugu cye, iz'u Burundi, FDLR, Wazalendo n'abacanshuro byakomeje kugaba ibitero ku basivili.

    Ku wa 20 Gashyantare 2026, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC, yatangaje ko ibitero by'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC byakajije umurego mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, kandi ko drones ziri kwifashishwa ziri gutwara ubuzima bw'abasivili benshi b'Abanyamulenge batuye mu bice birimo Komini ya Minembwe.

    Ruberwa ukomoka mu bwoko bw'Abanyamulenge yasobanuye ko hashize ibyumweru bibiri abasivili b'Abanyamulenge bagabwaho ibitero bya drones ubudatuza, byishe abarimo umwana w'umwaka umwe wasenyeweho inzu n'umukecuru w'imyaka 101.

    Minisitiri Nduhungirehe yashingiye ku butumwa bwa Ruberwa, abaza ati 'Bimaze iki kuba abahuza n'ibindi bihugu byo mu karere batangaza amasezerano y'agahenge mu burasirazuba bwa RDC cyangwa bakaba abatangabuhamya bayo, niba badashobora kwamagana Kinshasa igihe cyose iyarenzeho ku mugaragaro?'

    Yatangaje ko indege z'intambara za Leta ya RDC na drones bikomeje kurasa imidugudu y'Abanyamulenge n'abandi basivili, ariko ko akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano, agashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe n'umuryango mpuzamahanga muri rusange byacecetse.

    Minisitiri Nduhungirehe yabajije ati 'Perezida Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw'amenyo no kubeshya abahuza basimburana n'umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge n'akandi, nta n'umwe ubimubaza?'

    Yagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka abasivili bari kwicwa, Leta ya RDC ikarenga ku gahenge uko ibishaka ariko ntibibazwe, ibyo byongerera Perezida Tshisekedi imbaraga zo gukomeza kugaba ibitero kandi ko byatuma intambara ikomeza imyaka myinshi.

    Tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola. Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko iri tangazo rigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga, kuko uwo munsi ibitero byari bikomeje.

    Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Col Deo Mutabazi, yawusabye guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha.

     

    Mu kiganiro cyahuje komite yihariye ya Loni ishinzwe ubutumwa bw'amahoro, ku wa 18 Gashyantare 2026, Col Mutabazi yagaragaje ko imvugo zibiba urwango ari umushinga utegurwa na za Leta, ugakurikirwa n'ibyaha bikomeye bya jenoside.

    Yagize ati 'Imvugo zibiba urwango ni umushinga wa Leta, kandi ubanziriza ubugizi bwa nabi bukorerwa benshi, ibyaha bya jenoside kandi bikomoka ku ngengabitekerezo ya jenoside iba yarabibwe mu buryo bwateguwe neza.'

    Col Mutabazi yibukije ibihugu bigize Loni ko imvugo zibiba urwango ari zo zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu Rwanda habanje ibikorwa byo kubambura ubumuntu mu rwego rwo gushakishwa ishingiro ryatuma barimburwa.

    Yavuze ko imvugo zibiba urwango zidakwiye gufatwa nk'ubwisanzure bwo kuvuga, kandi ko gukomeza guceceka kwa Loni mu gihe ziyongera byafatwa nko kuzishyigikira cyangwa kuba umufatanyacyaha.

    Ati 'Ndagira ngo nshimangire ko imvugo zibiba urwango zidakwiriye kwitiranywa n'ubwisanzure bwo kuvuga, kandi guceceka gukabije kwa Loni kuri ibi byaha byiyongera bifatwa nko gushyigikira n'ubufatanyacyaha mu kuvutsa itsinda ry'abantu uburenganzira no kuryambura ibiriranga.'

    Col Mutabazi yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, asaba ibihugu bigize Loni kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw'ibanze bwo kubaho kuko umuryango mpuzamahanga ufite inshingano yo kurinda abari mu kaga.

    Yagize ati 'U Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, runasaba ibihugu by'ibinyamuryango kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw'ibanze bwo kubaho.'

    U Rwanda rutanze ubu butumwa mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje gukwirakwira imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, kandi bigakorwa n'abarimo abo muri Leta.

    Umudepite Justin Bitakwira yavuze ko Umututsi ari we kiremwa kibi cyabayeho, uwahoze ari Umuvugizi w'ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, atangariza kuri televiziyo y'igihugu ko Abatutsikazi batabyarana n'abo bashakanye mu gihe badahuje ubwoko, ariko ubutabera ntibwabakurikiranye.

    Imvugo zibiba urwango zijyana n'ibitero bikomeye by'indege z'intambara na drones bigabwa mu bice byiganjemo Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi birimo Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Umuryango mpuzamahanga waratabajwe ariko ntusubiza.

    Colonel Deo Mutabazi yasabye ibihugu bya Loni guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango

    Azarias Ruberwa yatangaje ko abasivili ari bo bari kugabwaho ibitero muri Kivu y'Amajyepfo

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga ku gahenge

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-azakomeza-kugeza-ryari-guha-urwamenyo-no-kubeshya-abahuza-basimburana-numuryango-mpuzamahanga-arenga-ku-gahenge-nta-numwe-ubimubaza/

  • APR FC yanganyije na Police FC ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y'u Rwanda by'agateganyo  #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, nibwo hakinwe umukino w'abashijzwe umutekano wahuje APR FC na Police FC, wari umukino w'umunsi wa 21 shampiyona y'u Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. 

    Mur uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,  APR FC yari yasuye yatsindiwe na Cheickh Djibril Outarra naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Kapiteni wayo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane. 

    Igice cya mbere cyaranzwe  n'aho amakipe yombi  yagerageje gushaka ibitego ariko imipira ikagarurwa n' ibiti by'izamu. 

    Kwitonda Allain Bacca, Mugisha Gilbert na William Togui babonye uburyo bukomeye ariko imipira ntiyagira icyo ibyara, ibi byabaye kugeza mu minota 45 y'igice cya mbere. 

    Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, maze ku munota wa 66 Djibrill Ouattara atsinda igitego ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y'urubuga rw'amahina. 

    Police FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ndetse ku munota wa 90+7 Nsabimana Eric 'Zidane' ayibonera igitego cyo kunganya.

    Aha Kapiteni ariko akaba yanahawe ikarita itukura nyuma yo kwishimira igitego agakuramo umupira agahabwa ikarita y'umuhondo yasanze indi yari yahawe mu mukino hagati. 

    Uyu musaruro w'igitego kimwe kuri kimwe  wasize APR FC ikomeje kuyobora urutonde n'amanota 39, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n'amanota 34.

    Umunsi wa 21 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatandatu:

     Etincelles FC izakira Gicumbi FC kuri Stade Umuganda (15:00), AS Muhanga ikine na Rutsiro FC kuri Stade Muhanga (15:00), mu gihe Al Hilal SC izahura na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium (15:00). 

    Ku Cyumweru, AS Kigali izakina na Al Merrikh SC (12:30), hakurikirweho Bugesera FC vs Musanze FC(15:00) ndetse na Rayon Sports izacakirana na Mukura VS (15:30). 

    Ku wa Mbere, Gasogi United izahura na Amagaju FC (15:00) kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-police-fc-ifata-umwanya-wa-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda-byagateganyo/

  • Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma, ni nyuma y’uko imvune ye ikomeje kuzamo amayobera.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, imikino ibanza ya Shampiyona ya 2025-26, yarangiye adakina kubera imvune y’agatsintsino.

    Ubwo imikino yo kwishyura yari itangiye yari yagarutse ndetse agenda agaragara mu mikino imwe n’imwe yazaga mu kibuga asimbuye.

    No ku mukino baraye banganyijemo na APR FC yari ku ntebe y’abasimbura ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko atari gukandagira mu kibuga.

    Uyu mukinnyi nubwo avuga ko ari agatsintsino si ko ababara ahubwo ni munsi yako mu kirenge ku buryo ubu gukina bidakunda.

    ISIMBI yamenye ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 agomba kujya kwa muganga kunyura muri MRI kugira ngo barebe ikibazo cya nyacyo afite.

    Mu Kwakira 2025 ni bwo Manishimwe Djabel yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

    Manishimwe Djabel agomba kunyura mu cyuma

    Source : http://isimbi.rw/manishimwe-djabel-agomba-kunyura-mu-cyuma.html

  • Zidane yasabye imbabazi APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuyitsinda igitego cyo ku munota wa nyuma, myugariro wa Police FC yasabye imbabazi APR FC ko yarenze ku isezerano yihaye ko atazigera yishimira igitego ayitsinze.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    APR FC ni yo yabanje gutsinda ku munota wa 67 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara, iki gitego cyaje kwishyurwa na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa nyuma.

    Uyu mukinnyi wakiniye APR FC, byaramurenze yishimira iki gitego mu buryo budasanzwe aho yanakuyemo jersey bakamuha umuhondo wa kabiri bikaba ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Zidane yavuze ko yari yarisezeranyije ko atazigera yishimira igitego azatsinda APR FC ariko bikaba byanze na we atazi uko byagenze.

    Ati “Bambabarire kuba nishimiye igitego nabatsinze, ni amarangamutima, ni amarangamutima nari naravuze ko ntazigera nishimira igitego nzatsinda APR FC ariko byabaye ngombwa kuri uriya munota nshiduka nanjye byabaye, banyihanganire ni inshuti zanjye barabizi.”

    Zidane kandi yavuze ko umukino wa APR FC awufata nk’umukino ukomeye cyane ko ari ikipe yavuyemo aba ashaka kwerekana ko agishoboye.

    Ati “Sinzi uko abandi bawufata ariko njye ni umukino mpa agaciro gakomeye, ni ikipe navuyemo kandi iyo wavuye ahantu uba ugomba kubereka ko hari ubushobozi ugifite, nubwo navuyeyo kera ni abantu mpora nshimira kuko nahabaye neza, si nahabaye nabi.”

    Zidane yakiniye APR FC kuva 2012 avuye mu Isonga kugeza 2015 ubwo yajyaga muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Police FC abereye kapiteni uyu munsi

    Yari yaravuze ko atazishimira igitego azatsinda APR FC

    Source : http://isimbi.rw/zidane-yasabye-imbabazi-apr-fc.html

  • APR FC yaguye miswi na Police FC mu mukino wari uryoheye ijisho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya na Police FC igitego kimwe kuri kimwe.

    Ni wo wari umukino ubimburira indi y’umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 aho Police FC ari yo yari yakiriye APR FC.

    Police FC ikaba itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Ndayishimiye Dieudonne na Isaac Eze bafite imvune ntiyari ifite kandi Byiringiro Lague na Msanga Henry bafite amakarita atatu y’imihondo.

    APR FC ntabwo yari ifite Ishimwe Pierre ufite imvune, kapiteni wayo Niyomugabo Claude wari umaze iminsi arwaye akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura

    Wari umukino uryoheye ijisho aho mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye ndetse akabona n’amahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro.

    Police FC niyo yabonye amahirwe menshi harimo imipira ibiri ya Kwitonda Alain Bacca yakubise igiti cy’izamu, umupira wa Ani Elijah Adolphe yakuyemo ndetse n’undi mupira w’umutwe wa Elijah rutahizamu William Togui Mel yakuriyemo ku murongo.

    Amahirwe afatika APR FC yabonye ni imipira ibiri ya William Togui yose yakubise igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Kimwe no mu gice cya mbere amakipe yombi yarimo ashaka igitego,Byiringiro Gilbert yaje guhindura umupira imbere y’izamu Djibril Ouattara ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Nyuma y’iminota mike Ekison Ekorie wa Police FC yagaragaje ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.

    Ku munota wa 67, Cheikh Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Patience ntiyamenya uko bigenze.

    Police FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Nsabimana Eric Zidane arayishyurira umukino urangira ari 1-1.

    Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 39, Al Hilal ifite 38, Al Merreikh 37 zo zikaba zitarakina umunsi wa 21, Al Hilal yo ikaba inafite ibirarane 3. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35.

    Bishimira igitego cya Ouattara Cheikh Djibril

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaguye-miswi-na-police-fc-mu-mukino-wari-uryoheye-ijisho-amafoto.html

  • Minisitiri wa Siporo yanze kubeshya Abadepite ababwiza ukuri ku kibazo cy’Amavubi, abakinnyi bashya bazaza #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yabwiye Abadepite ko hazakomeza kuba impinduka mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cyose bigaragara ko nta musaruro urimo kubobeka.

    Ibi yabitangaje ejo hashize ubwo yari abajijwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Depite Rutebuka Balinda ku ihandagurika rikunda kuba mu ikipe y’igihugu Amavubi mu bijyanye n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA buhindagurika buri munsi kandi bikagira ingaruka.

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko izi mpinduka zose ziba mugushaka intsinzi.

    Ni naho yanze kubeshya Abadepite ababwira ko iri hindagurika rizakomeza kuba mu gihe cyose batarabona intsinzi.

    Ati “Harimo no guha Amavubi abantu batuma agera ku ntsinzi, ihinduka ry’abatoza na ryo ni aho riganisha. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n’umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? Ni amasezerano agomba kugaragaza ikizavamo, niba ntacyo muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro.'

    Yakomeje avuga ko batanejejwe n’umusaruro w’ikipe y’igihugu bityo ko barimo gukora ibishoboka byose ngo banaze impano nshya zikina hanze y’u Rwanda.

    Ati “Hagati aho ntabwo tunejejwe n’ukuntu Amavubi ameze, ni na yo mpamvu tugomba kuyashakira abatoza beza ariko tukazana n’izindi mpano z’Abanyarwanda dufite, zizi umupira zikina hanze zikaza zikuzuzanya n’izo dufite aha.'

    Kugeza ubu Amavubi nta mutoza afite kuva muri Mutarama 2026 atandukana na Adel Amrouche aho ubu uyu mwanya uri ku isoko barimo gushaka umusimbura we.

    Nelly Mukazayire yanze kubeshya Abadepite avuga ko Amavubi azakomeza guhindura abatoza mu gihe umusaruro utaraboneka

    Source : http://isimbi.rw/minisitiri-wa-siporo-yanze-kubeshya-abadepite-ababwiza-ukuri-ku-kibazo-cy.html

  • Kimenyi Yves yasezeye ruhago imburagihe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kimenyi Yves yavuze ko yasezeye umupira w’amaguru imburagihe kubera imvune yagize muri 2023.

    Uyu munyezamu wakiniye ikipe yose ikomeye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu, yatangaje ko yasezeye gukina burundu, ni nyuma y’imyaka 3 agerageza kugaruka mu kibuga byaranze.

    Mu itangazo yasohoye asezera ruhago yagize ati “Natangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2012, nagize imyaka ibiri mu Isonga FC, nagiye muri APR FC aho nagiriye imyaka itanu y’urwibutso n’intsinzi.'

    'Nakomereje muri Rayon Sports nakiniye amezi atandatu gusa. Nakomereje muri Kiyovu aho nagiriye ibihe byiza cyane ndetse ndyoherwa n’umupira w’amaguru.'

    'Nagiye muri AS Kigali ariko nyuma y’amezi abiri gusa nagize imvune ikomeye ya 'tibia’ yanshyize kure y’umupira w’amaguru, nagerageje gukora ibishoboka byose ngo nsubire mu kibuga ariko byaranze kugeza n’ubu.'

    'Nishimira ko nambaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, nkashimira abo twabanye mu muryango mugari wa ruhago.'

    Kimenyi w’imyaka 34 yavuze ko agiye gutangiza umushinga yise “Beyond90” uzafasha abakinnyi

    Imvune itumye Kimenyi Yves asezera umupira imburagihe, yayigize muri 2023 ku mukino wa AS Kigali na Musanze FC.

    APR FC yamwandikiye izina

    Twavuga ko AS Kigali ari yo yasorejemo urugendo rwe

    Yabaye kapiteni wa Kiyovu Sports

    Yakiniye Amavubi

    Kimenyi Yves yanakiniye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/kimenyi-yves-yasezeye-ruhago-imburagihe.html