Category: Uncategorized

  • Ti'Amo Lounge ikomeje kunyura abakunzi b'icyo kurya, nyuma yo kuzana ifunguro riri kuvugisha abatari bake i Kigali #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali abantu benshi bahora bashaka ahantu heza ho kuruhukira no gusangira n’inshuti cyangwa umuryango igisubizo ntakindi ni Ti’Amo Lounge ikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera amafunguro aryoshye, serivisi nziza ndetse n’ikirere cyiza gituma uyigannye yumva aruhutse byimazeyo.

    Niba uri umwe mu bakunda amafunguro ateguwe ku buryo bwa kinyamwuga kandi akanyura uburyohe, Ti’Amo Lounge yakuzaniye ‘Chicken with Rice’ idasanzwe. Ni inkoko zitetse neza, zifite uburyohe bwihariye kandi zigashyirwa hejuru y’umuceri uteguwe mu buryo buhumura kandi buryoshye bisanzwe. Iyo uyiteye akajisho gusa, uhita wumva ubushake bwo kuyisogongera.

    Iri funguro ryateguwe ku buryo rihaza kandi rikanyura buri wese urikunda, yaba ushaka gusangira n’inshuti, gukora rendez-vous cyangwa kwiyitaho nyuma y’umunsi w’akazi. Ku mafaranga ibihumbi mirongo itatu by’by’amafaranga y’u Rwanda (30,000 frw), ubona ifunguro ridasanzwe rizaguhaza kandi rikagusigira ibyishimo bidasanzwe.

    Nk’aho ibyo bidahagije, Ti’Amo Lounge yanazanye inkoko yuzuye ikaranze neza mu buryo bwa kinyamwuga, iba ifite uburyohe bw’umwimerere kandi igura ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda (25,000 frw) gusa. Ni amahirwe meza ku bakunda gufungura indyo y’inkoko ziryoshye kandi ziteguwe mu buryo bugezweho.

    Ti’Amo Lounge iherereye i Remera, iruhande rwa Oryx Station, ahorohera buri wese kuhagera. Ushobora kuhagana ugasangira n’inshuti cyangwa ugahamagara mbere kugira ngo ugene ameza ukeneye cyangwa utumize ifunguro ryawe kuri nimero +250 788 302 456.

    Niba ushaka ahantu hahuriza hamwe uburyohe, umuziki mwiza n’ikirere cyiza cyo kuruhukiramo, Ti’Amo Lounge ni ho hantu ukwiriye kugana uyu munsi.

    Ti’Amo Lounge ikomeje kunyura abakunzi b’icyo kurya, nyuma yo kuzana ifunguro riri kuvugisha abatari bake i Kigali
    Iri funguro ritegurwa ku buryo rihaza kandi rikanyura buri wese

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-ikomeje-kunyura-abakunzi-bicyo-kurya-nyuma-yo-kuzana-ifunguro-riri-kuvugisha-abatari-bake-i-kigali/

  • RUSIZI:ABATURAGE BARATINYA KO BASHOBORA KURWARA IBYOREZO BITURUKA KU MWANDA. #rwanda #RwOT

    Hari abaturage baturiye n’abarema isoko rya Hepfu riherereye mu murenge wa Nkanka, mu karere ka Rusizi,bavuga ko batewe ubwoba n’ibyorezo bituruka ku mwanda bishobora kubibasira bitewe n’uko muri iri soko, ubukarabiro bwifashishwaga n’abarijemo budaharuka amazi, ubwiherero nabwo ngo buhora bufunze ikindi ibyobo bijyamo imyada ituruka mu bwiherero bw’iri soko biri mu isoko rwagati birarangaye, bitumamo isazi.

     

    Isoko rya Hepfu riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, riremwa n’abaturage bo mu murenge itandukanye yo mu turerere twa Rusizi na Nyamasheke n’abaturanyi bo mu gihugu cya Repuburika ya Congo mu bice bya Bukavu, Birava na Idjwi

    Kuri ubu urigezemo usanga ibikorwa remezezo bigezweho byaryubatswemo byifashishwa mu kurwanya indarwa zituruka nku mwanda, birimo ubukarabiro n’ubwiherero buhora bufunze bideheruka mo amazi, byatangiye no kwangirika,ikindi gihari ni ibyobo bijyamo imyanda ituruka mu bwiherere bipfundikiye, bitumamo isazi byamezemo ibyatsi.


    Bamwe mu baturage twahasanze biganjemo abarituriye batangarije Radiyo na Televiziyo Flash ko iki kibazo bakimranye igihe bityo ko bafitiye ubwo ibyorezo bishobora kubibasira bitewe n’uyu mwanda, ugaragara muri iri soko.

    Icyifuzo cy’aba baturage, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha ubukarabiro n’ubwiherero bugashyirwa mo amazi bakongera kubikoresha nk’uko byari bisanzwe ikindi basaba n’uko ibyobo bijyamo imyanda yo mu bwiherero bituma mo isazi byakubakwa neza bigatwikirwa bityo bakizera ko bafite isuku.Kuri iki kibazo twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri Telefone nti bwatwitabye.

    N’ubwo iri soko riremwa kabiri mu cyumweru kuwa mbere no ku wa Gatanu, buri gihe uhasanga urujya n’uruza rw’abantu, hari n’inzu zikikije iri soko zikorerwamo ubucuruzi zitagira ubwiherero.

    Source : https://flash.rw/2026/05/18/rusiziabaturage-baratinya-ko-bashobora-kurwara-ibyorezo-bituruka-ku-mwanda/

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 16-17 Gicurasi 2026, mu bibuga bya Zaria Court, biherereye i Remera, habereye imikino y’irushanwa ryo kwibuka  rizwi nka ‘GMT’, mu mukiino wa Basketball, rikinwa n’amakipe y’abakina ari 3 kuri 3.

    Iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryateguwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ‘FERWABA’, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.

    Ryitabiriwe n’amakipe ari mu byiciro bitandukanye; aribyo amakipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere (abagabo n’abagore) ndetse n’amakipe asanzwe ahuza amashuri ya Kaminuza (abagabo n’abagore).

    Muri rusange, iri rushanwa rutabiriwe n’amakipe 23, arimo 13 asanzwe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere (7 y’abagabo, 6 y ‘abagore) n’amakipe 10 y’amashuri ya Kaminuza (5 y’abagabo n’andi 5 y’abagore).

    Mu cyiciro cy’abagabo, ku makipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, igikombe cyatwawe na Patriots BBC itsinze UGB ku mu kino wa nyuma amanota 21-20. Umwanya wa 3 watwawe na APR BBC itsinze EAUR amanota 21-17.

    Mu bagore igikombe cyatwawe n’ikipe y’APR W BBC itsinze REG W BBC amanota 21-20. The Hoops Rwa yegukanye umwanya wa 3 itsinze Kepler W BBC 21-16.

    Mu cyiciro cy’amakipe ya Kaminuza, mu bagabo, Alu yatwaye igikombe itsinze UR Huye amanota 21-16, naho umwanya wa 3 utwarwa na Keplerian itsinze UR Nyarugenge amanota 21-10.

    Mu bagore; UR Nyarugenge yatwaye igikombe itsinze UR Busogo amanota 14-11 naho umwanya wa 3 wegukanywe na Alu itsinze EACC amanota 11-10.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-patriots-bbc-na-apr-wbbc-begukanye-igikombe-cyirushanwa-ryo-kwibuka-mu-bakina-ari-batatu-kuri-batatu/

  • Ibaruwa ifunguye isaba imbabaza y’umusifuzi Jean Paul wahagaritswe umwaka kubera gukubita umukinnyi #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Jean Paul wahagaritswe na FERWAFA umwaka wose kubera gukubita mu bugabo umukinnyi wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux yasabye imbabazi.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye tariki ya 3 Gicurasi 2026 wabereye kuri Stade Kamena aho Mukura VS yari yakiriye Rutsiro.

    Uyu musifuzi yasifuye penaliti ya Rutsiro maze Serieux ajya kumubaza ikosa ribaye asifuye undi ahita amukubita umugeri mu bugabo.

    Nyuma yo kubisuzumana ubushishozi, FERWAFA yahagaritse uyu musifuzi igihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya ruhago.

    Nsengiyumva Jean Paul akaba yamaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi.

    Ati “Njyewe Nsengiyumva Jean Paul, umusifuzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC tariki 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino.”

    “Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ukinira ikipe ya Mukura VS, kuko bitari bikwiye ko umusifuzi agira imyitwarire nk’iriya. Ndasaba imbabazi Mukura VS, FERWAFA, BK Pro League, ndese nubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje yagaragaje isura mbi.”

    Yakomeje avuga ko yicuza igikorwa yakoze, akemera ko atakabaye kuba yaritwaye kuriya.

    Ati “Icyabaye ni ikosa rikomeye ryabayeho mu buryo butateguwe, kandi ndemera ko nakoze amakosa nakosheje nkaba nicuza kubyo nakoze kandi mbizeza ko bitazongera ukundi, kandi niteguye gufata ingamba zo kwikosora.”

    “Mbonyeyeho kongera gusaba imbabazi ku ngaruka mbi zatewe n’iki gikorwa, kandi ndabizeza ko ibi bitazongera ukundi, miyemeje gukurikiza amategeko y’umukino, kubaha abakinnyi, no kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umusifuzi nyawe.”

    Ibaruwa isaba imbabazi

    Nsengiyumva Jean Paul yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/ibaruwa-ifunguye-isaba-imbabaza-y-umusifuzi-jean-paul-wahagaritswe-umwaka.html

  • Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka #rwanda #RwOT

    Imiryango 15 itishoboye yo mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi yagabiwe Inka 15 n’itorero EPR ribinyujije muri Compassion International. Abagabiwe, basabwe gufata izo nka neza bazirikana ko zije kubakura mu bukene bagahindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza, bagatunga bagatunganirwa. Babwiwe kandi ko Inka bagabiwe, nabo bazitura abandi bityo ibyiza bazikesha bibe ibisangiwe.

    Mukamusoni Julienne hamwe n’umugabo we Ntabyera Emmanuel, ni umuryango wishimiye kugabirwa inka, uhamya ko Inka bagabiwe bazayifata neza bagamije ko ibaha Umukamo, Ifumbire bityo ikabahindurira ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

    Mu kwakira iyi Nka, Mukamusoni yagize ati’ Inka nyakiriye neza. Itorero riyimpaye nyishaka, nta Nka nagiraga, naguraga Amata, naguraga Ifumbire ariko kuva uyu munsi kuba Itorero rinyoroje nzajya nywa Amata n’Umwana anywe Amata, si nzongera no gusaba ifumbire, Imana ihe umugisha abangabiye‘.

    Mu kunganira Umugore we, Ntabyera yagize ati’ Tuzafatanya Korora iyi nka no kuyifata neza kuko mu gihe azajya aba adahari ntabwo iyi Nka nzatuma yicwa n’inzara, nzayishakira ubwatsi ku gihe, mbese nzaharanira kuyifata neza‘.

    Dusabe Francois, ku myaka 38 y’amavuko avuga ko ari ku nshuro ya mbere agabiwe kandi atunze Inka. Mu gusobanura ibyishimo atewe no kugabirwa, yagize ati’ Ni ibyishimo cyane kuri njyewe, ni ibyishimo birenze kuko ni ubwa mbere ngabiwe inka, ni ubwa mbere nyitunze. Iyi Nka ngomba kuyifata neza ikabyara nkoroza n’abandi. Iyi Nka, izanzamura ingeze kure heza imfashe no koroza abandi kandi ntabwo izananira, nzayishobora kuko mfite ubwatsi buhagije, ibintu byose ndi tayari nta kibazo nzahura nacyo. Ndashimira uno mushinga na EPR bayimpaye’.

    Uwimbabazi Jean, afite imyaka 54 y’amavuko akaba ari ku nshuro ya mbere atunze Inka. Akimara kugabirwa yagize ati’ Ni ibyishimo kuba norojwe kandi ndashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuko yatworoje. Ndashimira kandi uyu mushinga wa Compassion na EPR. Mu rugo rwanjye ni ubwa mbere ngiye Korora, iri niryo tungo ryonyine rihageze ariko nzayishobora cyane kuko bayimpaye nyishska‘.

    Umuhuzabikorwa wa Compassion International mu karere ka Kamonyi ari nayo yatanze izi nka ifatanije n’itorero EPR, Presbytery ya Remera, avuga ko Umuryango wa Compassion ufite intego yo kugobotora umwana ku ngoyi z’ubukene, ari nayo mpamvu ngo batagobotora Umwana ku ngoyi y’ubukene badafashije umuryango akomokamo.

    Avuga ko gufasha abantu guhindura ubuzima bukaba bwiza kurusha ari ibyo bakura mu ntego n’Imihigo by’Akarere mu gufasha abantu guhindura ubuzima, ariko kandi bikaba binagaragara muri Politiki nziza ya Leta mu gufasha umuturage gutera imbere. Ahamya ko nka Compassion itasigara inyuma mu gushyigikira icyateza umuturage imbere.

    Yagize kandi ati’ Twaje kwifatanya n’iyi miryango, twaje kwifatanya n’Itorero, twaje kwifatanya n’Inzego z’ibanze n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo dushyikirize iyi miryango izi nka 15 kandi ni igikorwa cyiza kizakomereza no muyindi mirenge dukoreramo igihe cyose Imana Izagenda idushoboza, ni inshingano zacu kubikora‘. Yakomeje asaba imiryango igabiwe Inka kuzifata neza.

    Yababwiye kandi ati’ Miryango mushyikirijwe izi nka, muhawe Inka nk’Umutungo, ariko ni n’igisobanuro cy’Umugisha. Muhawe Amata, muhawe Amavuta, Itorero ribahaye Umugisha kandi mu buryo bwa Gikirisitu nta muntu wiharira Umugisha. Bisobanuye ko haba muri aka kagari turimo, Umudugudu turimo, muri kano Karere kacu, izi nka ni Umugisha no ku baturanyi banyu, muzazifate neza abaturanyi bagenzi banyu nabo bazababe hafi kuko muzakomeza na gahunda yo korozanya. Bivuze rero ko muzasangire Amata n’Abaturanyi banyu, muzahe Amavuta abaturanyi banyu, muzoroze abaturanyi banyu. Turizera ko aka gace duherereye mo izi nka zizazana impinduka zifatika mu bukungu ndetse no mu mibanire n’abandi‘.

    Pasitori Jerome Bizimana, umuyobozi wa Presbytery ya Remera yabwiye intyoza.com ko mu ivuga butumwa nka EPR bakora atari gusa iry’amagambo yo kwigisha iby’Iyobokamana, ko bigisha n’Ivugabutumwa rifasha abantu kwikura mu bukene.

    Yagize kandi ati’ Iki gikorwa ni igikorwa twageneye abagenerwabikorwa baterwa inkunga na Compassion International. Ntabwo izi nka bazidusabye, ahubwo ni muri ya gahunda yo gufasha abo ng’abo batishoboye, biri no mu ntego ya Compassion International. Ni abatoranijwe hagendewe kuri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene(Graduation)‘.

    Akomeza avuga ko iyo hari ibikorwa nka EPR bagomba gukorera abaturage, baganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Umurenge bakoreramo bakaba aribo batoranya abantu bagendeye kuri gahunda yo gukura umuturage mu bukene(Graduation) kugira ngo abantu bafashwe kwigira, babashe kubaho bafite ubuzima bwiza.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, avuga ko Compassion International ndetse na EPR ari abafatanyabikorwa b’ingenzi cyane mu karere, ko bafasha Akarere kugera ku ntego kaba karihaye cyane cyane muri gahunda nk’iyi yo koroza abaturage.

    Avuga ko bashima cyane Compassion International kuko muri aka karere ka Kamonyi bakorera mu Mirenge 8 muri 12 ikagize, aho muri iyo mirenge bakoreramo bamaze kuhatanga inka 15 muri buri murenge kandi ngo bagatanga Inka ubona ko ziri ku gipimo cyiza cyo guhita zitanga umusaruro ku muturage.

    Agira kandi ati’ Iyo umuturage amaze kubona iyi nka akayitaho, akayishyira mu kiraro, akayigaburira ujya kubona ukabona biri guhinduka mu mpande zose. Imirima yose aba ahinga idafite ifumbire iratangira ikaboneka kuko ayisasira neza akayitaho, iyo imaze kubyara, uyu muturage aratangira agahindura ubuzima mu buryo bwo kubona Amata mu rugo ariko kandi akanasagurira isoko agakuramo ubundi bushobozi bumufasha mu byo akenera ndetse n’ibyo Inka ikenera. Inka ni itungo ribasha kuvana umuntu mu bukene mu buryo bwihuse kubera ko nawe yayihaye umwanya akayitaho‘.

    Mu muhigo wa Girinka, Kamonyi muri uyu mwaka ifite Umuhigo wo gutanga inka 709. Muri izo nka, ubuyobozi buvuga ko bwizeye kuzarenza igipimo bwihaye kuko baburaga 45 ngo bese Umuhigo kandi kuri izi, Compassion itanze 15 ndetse irateganya gutanga izindi 15 mu Murenge wa Gacurabwenge muri iki cyumweru gitaha. Ni mu gihe kandi ngo hari n’abandi bafatanyabikorwa ndetse n’abaturage ubwabo bitura bagenzi babo, ibituma Akarere gahamya ko umuhigo w’uyu mwaka bazawesa bakanawurenza.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/05/17/kamonyi-epr-compassion-imiryango-15-itishoboye-yahinduriwe-imibereho-igabirwa-inka/

  • Bruno Fernandes yanditse amateka akomeye muri Premier League #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, yinjiye mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza nyuma yo kunganya umubare wa assists zari zimaze imyaka myinshi zifitwe na Thierry Henry na Kevin De Bruyne.

    Mu mukino Manchester United yatsinzemo Nottingham Forest ibitego 3-2, Bruno Fernandes yatanze assist yavuyemo igitego cya Bryan Mbeumo, ahita agira assists 20 muri Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26. Ibi byatumye anganya amateka yari asanzwe afitwe na Thierry Henry wayagezeho muri saison ya 2002/03 ndetse na Kevin De Bruyne wayagezeho muri 2019/20.

    Fernandes yabaye umukinnyi wa gatatu gusa ubashije kugera kuri uwo mubare muri amateka ya Premier League, ibintu byongeye gushimangira uruhare rwe rukomeye mu kongera kuzamura Manchester United muri uyu mwaka.
    Uyu Munya-Portugal amaze igihe ari umutima w’ubusatirizi bwa Manchester United, aho usanga hafi buri gitego gikomeye cy’iyi kipe kinyura mu mupira we wa nyuma cyangwa uburyo aremamo amahirwe. Uretse assists 20 amaze gutanga, Bruno kandi yaremye uburyo bwinshi bw’ibitego kurusha abandi bakinnyi benshi bakina hagati mu Bwongereza.

    Icyatumye benshi batangazwa n’iyi mibare ni uko Bruno yayigezeho mu gihe Manchester United itigeze iba ikipe yiganjemo gutsinda ibitego byinshi nk’uko byari bimeze kuri Arsenal ya Thierry Henry cyangwa Manchester City ya Kevin De Bruyne. Hari abafana n’abasesenguzi bavuga ko iyo aba akinira ikipe ifite ubusatirizi bukomeye cyane, aba yararengeje assists 20 kera.

    Mbere yo kugera kuri aya mateka, Bruno yari amaze no kurenza agahigo ka David Beckham ko gutanga assists nyinshi muri Premier League akinira Manchester United. Kuri ubu amaze kugira assists 70 muri shampiyona kuva yagera muri iyi kipe mu 2020.

    Bruno Fernandes kandi aherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Manchester United ku nshuro ya gatanu, ibintu byamushyize mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri iyi kipe.

    Nubwo yamaze kunganya amateka ya Thierry Henry na Kevin De Bruyne, Bruno Fernandes aracyafite amahirwe yo kubacaho kuko Manchester United isigaje umukino umwe wa nyuma wa shampiyona bazahuramo na Brighton. Mu gihe yatanga indi assist imwe gusa, yahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Premier League utanze assists 21 mu mwaka umwe w’imikino.

    Source : https://flash.rw/2026/05/17/22897/

  • Donado 49 yashyize hanze indirimbo nshya anateguza EP #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Donado 49 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Hoya’, anatangaza ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP nshya ateganya kumurikira abakunzi b’umuziki mu minsi iri imbere.

    Donado 49 ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, dore ko yatangiye ibikorwa bye bya muzika ahagana mu mwaka wa 2010. Mu rugendo rwe rw’umuziki, yagiye akora indirimbo zitandukanye zamufashije kumenyekana cyane mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop na Afrobeat.

    Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyitwa ‘Reka Imikino’ ndetse na ‘Paris’ aheruka gushyira hanze, yakiriwe neza n’abakunzi be kubera uburyo yari yakozwemo ndetse n’ubutumwa buyirimo.

    https://youtu.be/E11NiizNs7w?si=M1dUc_yGCeSCX-2K

    Indirimbo nshya ‘Hoya’ ije ikurikira ibikorwa byinshi uyu muhanzi amaze iminsi akora, aho bamwe mu bamukurikiranira hafi bavuga ko ari mu gihe cyo kongera kwigaragaza cyane ku isoko ry’umuziki nyarwanda. Iyi ndirimbo igaragaramo injyana igezweho ndetse n’uburyo bwo kuririmba busanzwe buranga Donado 49.

    Uyu muhanzi yavuze ko EP ateganya gushyira hanze izaba iriho indirimbo zitandukanye zakozwe mu buryo bwihariye, kandi ko azagenda atangaza andi makuru ajyanye n’itariki izasohokeraho mu minsi iri imbere.

    Abakunzi ba Donado 49 bavuga ko bishimiye kongera kubona ibikorwa bishya bye, cyane cyane nyuma y’igihe gito yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya nyinshi.

    Source : https://flash.rw/2026/05/17/donado-49-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-anateguza-ep/

  • Ndikumana Asman yavuze ku mvune ye, yizeza Aba-Rayon Igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yavuze ko biteguye ikipe iyo ari yo yose bazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazayitsinda bakacyegukana.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI nyuma y’umukino wa 1/2 baraye basezereyemo Gorilla FC bakagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

    Uyu rutahizamu w’umurundi yavuze ko yagize ikibazo cy’imvune y’akagombambari (Cheville) ariko idakanganye.

    Ati “Nababaye. Nagize ikibazo cya ‘Cheville’ ariko ntabwo bikanganye, ni ukuruhuka gusa.”

    Yavuze ko ubu biteguye ikipe iyo ari yo yose bazahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazayitsinda.

    Ati “Turishimye, ubu turiteguye ikipe yose tuzahurira ku mukino wa nyuma tuzayitsinda dutware igikombe.”

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza kubashyigikira ari benshi kuko ari bo babatera imbaraga.

    Rayon Sports iheruka igikombe cy’Amahoro muri 2023 ubwo yagitwaraga itsinze mukeba APR FC 1-0 mu mukino wabereye i Huye.

    Ndikumana Asman yavuze ko bazatwara Igikombe cy’Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/ndikumana-asman-yavuze-ku-mvune-ye-yizeza-aba-rayon-igikombe-cy-amahoro.html

  • DJ Toxxyk ashobora kongera gufungwa #rwanda #RwOT

    Shema Arnold de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk ahobora kongera gufungwa nyuma yuko ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko cyo gufungura DJ Toxxyk, nyuma y’uko rwari rwategetse ko arekurwa mu gihe urubanza rwe rugikomeje kuburanishwa.

    Aya makuru aje nyuma y’igihe kinini uyu  mu-DJ yari amaze avugwaho uruhare mu mpanuka yahitanye umupolisi, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda.

    Amakuru ava mu nkiko agaragaza ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’impamvu zashingiweho hafatwa icyemezo cyo kumufungura, ari na yo mpamvu bwahise bufata umwanzuro wo kujurira kugira ngo dosiye ye yongere isuzumwe n’urukiko rwo hejuru.

    DJ Toxxyk yari yarakurikiranyweho ibyaha birimo kugira uruhare mu rupfu rw’umuntu ndetse no kuva aho impanuka yabereye adatanze ubutabazi bwihuse, ibintu byatumye afungwa by’agateganyo mu mezi ashize. Mu iburanisha ryabaye mbere, yemeye bimwe mu byaha yashinjwaga.

    Icyemezo cyo kujurira. cyongeye gukurura amarangamutima y’abatari bake, aho bamwe bavuga ko ubutabera bugomba gukomeza gukora akazi kabwo nta gitutu, mu gihe abandi bakomeje gukurikirana hafi uko uru rubanza ruzarangira kubera ubwamamare bwa DJ Toxxyk mu ruganda rw’imyidagaduro.

    Kugeza ubu, hategerejwe igihe urukiko ruzongera kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha ndetse n’icyemezo cya nyuma kizafatwa kuri uyu mu-DJ umaze igihe ari mu nkuru ziganjemo iz’ubutabera n’imyidagaduro.

    Source : https://flash.rw/2026/05/13/dj-toxxyk-ashobora-kongera-gufungwa/

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Togo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Perezida w’Inama y’Abaminisitiri wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

    Perezida Kagame yakira Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro hagati y’aba bayobozi byibanze ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Togo, ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’umutekano w’akarere.

    Abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro


    Perezida Kagame na Perezida Faure Gnassingbé banagarutse ku bibazo by’umutekano n’ituze mu karere, baganira ku ruhare rw’ibihugu byombi mu gushyigikira amahoro, ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika ndetse n’ingamba zigamije gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ibiganiro. U Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka myinshi, aho ibihugu byombi bikomeje gukorana mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’inyungu rusange z’abaturage babyo.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Faure Gnassingbé rugaragaza ubushake bwo gukomeza kwimakaza uwo mubano no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    Ubufatanye bw’akarere no gushyira imbere ituze n’amahoro bikomeje kuba imwe mu ntego z’ingenzi abayobozi ba Afurika bagarukaho, cyane cyane muri iki gihe bimwe mu bihugu bi

    komeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’iterambere.

    Source : https://flash.rw/2026/05/13/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-wa-togo/