Category: Uncategorized

  • Karongi: Hasabwe ikimenyetso kidasibanganywa n'ibiza ku Musozi wa Gitwa wiciweho Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu 1994, ibihumbi by’Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye bahungiye ku Musozi wa Gitwa, kuko ari umusozi wirengeye, bituma uwuhagazeho abona ikimuteye uruhande cyaturukamo rwose.

    Jenoside imaze guhagarikwa n’Inkotanyi, hakoreshejwe imodoka mu kuvana imibiri kuri uwo musozi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitesi n’urwa Gatwaro.

    Ni igikorwa abaharokokeye bavuga ko cyakozwe kuva mu 1995 kugera mu 1998 ku buryo n’ubu batekereza ko hashobora kuba hari imibiri y’Abatutsi biciwe ku musozi wa Gitwa itaraboneka.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga ko Umusozi wa Gitwa ufite amateka nk’ay’umusozi wa Muyira Abatutsi bo Bisesero bakoresheje nk’ibirindiro byo kwirwanaho.

    Ati ‘Amateka y’Umusozi wa Gitwa ntabwo akwiye gusibangana, ni amateka ahambaye magari cyane. Hakwiye kujya ikimenyetso cy’amateka cyitwa Open Air Museum. Nsanzwe nkora imbata z’inyubako, twakwandika inkuru y’ibyahabereye ku mabuye mu magambo make, ku buryo imvura yagwa, izuba ryava, hashira imyaka ingahe ayo mateka adasibangana’.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie, yashyigikiye igitekerezo cyo gushyira ku musozi wa Gitwa ikimenyetso kidasibangana kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Turi kumwe kandi tuzakomeza gufatanya n’aho bitakorwa uwo munsi kuko byose bisaba ingingo y’imari.’

    Abatutsi biciwe ku Musozi wa Gitwa bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gitesi, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 14 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Akarere Ka Karongi gafite umwihariko wo kuba ariko gafite umubare munini w’imiryango yazimye. Mu Rwanda habarurwa imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo irenga 2850 yo mu Karere ka Karongi.

    Umusozi wa Gitwa muri Karongi wasabiwe gushyirwaho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kidasibwa n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hasabwe-ikimenyetso-kidasibanganywa-n-ibiza-ku-musozi-wa-gitwa-wiciweho

  • U Rwanda ni umukandida mu kwakira inama mpuzamahanga ku bimenyetso bya gihanga – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izaba kuva ku wa 24-30 Gicurasi 2026. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishigiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI).

    Biteganyijwe ko izahuriza hamwe abashakashatsi, abahanga mu by’ibimenyetso bya gihanga, abashinzwe iperereza n’abacamanza, bavuye hirya no hino ku Isi. Izaganirirwamo ibijyanye na siyansi ishingiye ku bimenyetso bya gihanga, ubuvuzi bushingiye ku mategeko n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu butabera.

    Ibihugu binyamuryango bizitabira bizagira umwanya wo kuganira ku hazaza h’uru rwego, ubufatanye mpuzamahanga ndetse no kongera ubushobozi bw’Umugabane wa Afurika mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga.

    Uretse Abayobozi ba RFI, u Rwanda ruzaba runahagarariwe n’abayobozi b’Ikigo Nyafurika cy’ibimenyetso bya gihanga AFSA gisanzwe gikorera i Kigali.

    Ihuriro IAFS ryashinzwe mu 1957. Uyu Munsi rifatwa nk’urubuga rwa mbere ku Isi rukurikirana Ibijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Inama ya IAFS yagiye ibera ku migabane itandukanye nk’u Burayi, Amerika y’Amajyarugu, Aziya na Oceanie. Nta na rimwe Afurika irayakira.

    Biteganyijwe ko muri iyi nama, u Rwanda ruzatanga ubusabe bwo kwakira itaha izaba mu 2029.

    Iyi nama igiye kuba mu gihe u Rwanda rumaze igihe rutangiye gushyira imbaraga mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Mu nama nk’izi u Rwanda rwitabiriye harimo IAFS 2023 yabereye i Sydney muri Australie, AAFS 2025 yabereye i Baltimore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na EAFS 2025 yabereye i Dublin muri Ireland.

    Biteganyijwe ko igihugu kizemererwa kwakira IAFS mu 2029 kizatangazwa ku wa 29 Gicurasi 2026.

    Zimwe muri serivisi RFI itanga harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w’umuntu, gupima ibinyobwa n’imiti bitemewe, gupima imikono n’inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n’ibindi byinshi.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr Charles Karangwa hamwe na Perezida wa AFSA, Dr Antonel Olckers

    Inama ya ‘IAFS 2026’ izabera i Sofia muri Bulgaria

    Muri iyi nama u Rwanda ruzahatanira kwakira indi izaba mu 2029

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ni-umukandida-mu-kwakira-inama-mpuzamahanga-ku-bimenyetso-bya-gihanga

  • Igisoro cyahawe agaciro nk'umurage uhuza u Rwanda na Lenani Paratina #rwanda #RwOT

    Dr. Hanna Shulee, umuyobozi w’intara ya lenani paratina mu Rwanda avuga ko Ubufatanye bwabo n’u Rwanda ari ubwa kera, kandi ko bushingiye mu guhererekanya abantu n’imico y’uko babayeho, bityo rero n’umukino w’igisoro ugomba kugera iwabo.

    Mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage hakinwa igisoro

    Ibi yabigarutseho ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihijwe kuwa 20 Gicurasi 2026 mu gihe uyu munsi ku rwego rw’Isi wizihizwa kuwa 18 Gicurasi buri mwaka.

    Abahize abandi mu mukino w’igisoro bahembwe

    Dr. Hanna Shulee yavuze ko bafasha mu mushanga w’igisoro, kubera ko batekereza ko ari umushinga mwiza, gutangiza umuco w’umurage nk’umukino w’igisoro mu banyeshuri bo mu Rwanda, rero ubufatanye bwacu n’u Rwanda ni bwiza. Ikindi ndizera ko gutangiza uyu mukino w’igisoro, ari ikintu k’ingenzi ku muco nyarwanda ndeste no mu bufatanye bwacu nk’intara ya Lenani paratena.

    Ubufatanye bw’u Rwanda na Lenani paratina burengeje imyaka 40, bukaba bushingiye mu guhererekanya abantu n’ imico y’uko babayeho, kandi  igisoro kikaba ari igice cy’umuco w’u Rwanda, ari nayo mpamvu u Rwanda rugomba gusangiza uyu mukino ab’i Lenani paratena, kugira ngo nabo babashe kwiga kimwe mubigize umuco nyarwanda, bityo bazabashe gukinana n’abo mu Rwanda uwo mukino w’igisoro

    Source : https://flash.rw/2026/05/20/igisoro-cyahawe-agaciro-nkumurage-uhuza-u-rwanda-na-lenani-paratina/

  • U Rwanda na Togo byagiranye ibiganiro ku birimo koherezayo ibikomoka ku buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye nyuma y’Inama Mpuzamahanga ihuriza hamwe abikorera bo muri Afurika n’abo mu nzego zifata ibyemezo izwi nka ‘Biashara Africa’ yabereye i Lome mu Murwa Mukuru wa Togo.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Togo byatangaje iby’ibi biganiro ku wa 19 Gicurasi 2026. Byibanze ku gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi binyuze mu gukomeza gahunda yo gucuruzanya hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro nk’uko biri mu cyerekezo 2063.

    Sebahizi yashimye uburyo iyi nama yateguwe ndetse agaragaza ko ifite akamaro mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.

    Ati ‘Nashimiye Nyakubahwa Perezida w’Inama y’Abaminisitiri uburyo bateguye iyi nama ya Biashara Africa. Iyi nama yiga kuri gahunda yo gucuruzanya hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze Isoko Rusange rya Afurika ni intsinzi ikomeye ku mugabane ndetse no ku gihugu.’

    Yagaragaje ko bagiranye ibiganiro ku mikoranire y’u Rwanda na Togo mu by’ubucuruzi cyane cyane ku kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

    Ati ‘Twaganiriye ku mikoranire y’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi ku ngingo zirimo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ndetse no kuba twazajya tubyohereza muri iki gihugu.’

    Iyi nama ya ‘Biashara Africa’ yatangiye ku wa 18 Gicurasi, izarangira ku wa 20 Gicurasi 2026.

    Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko bashaka kujya bohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Togo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-togo-byagiranye-ibiganiro-ku-birimo-koherezayo-ibikomoka-ku-buhinzi

  • U Rwanda rwakajije ingamba ku mipaka n'ahandi mu gukumira Ebola (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu, nta muntu uragaragara mu Rwanda arwaye Ebola, nta n’urakekwaho iyi ndwara cyangwa ibimenyetso byayo. Imipaka y’igihugu nayo ni nyabagendwa ariko hashyizwe ingamba zo gukumira ko hagira uwinjiza mu gihugu iki cyorezo.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko u Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira ko icyorezo cya Ebola kiri kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, cyakwanjira mu Rwanda.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola.

    Abo Ebola imaze guhitana, barenga 130.

    Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandurwa n’abantu 57, yica 29.

    Nyuma y’uko inzego z’ubuzima i Goma, zitangaje ko hagaragaye umurwayi wa Ebola, u Rwanda na rwo rwahise rukaza ingamba zigamije gukumira icyo cyorezo.

    Ku wa 17 Gicurasi 2026, habaye inama yahuje abayobozi ku rwego rw’Intara, RBC, Akarere ka Rubavu, Ibitaro n’abayobozi b’imirenge ikora ku mupaka.

    Muri iyo nama hafashwe umwanzuro wo gukaza ingamba ku mipaka yemewe, guhagarika burundu abaturage banyura mu nzira zitemewe, gukora ubukarabiro bwose bwo mu mipaka kugira ngo abinjiye mu gihugu bazajye babanza kwisukura intoki no guhagarika abaturage bava muri RDC bajya kuvoma amazi mu Rwanda.

    Hari kandi gufungura Command Post ifasha mu gukurikiranira hafi icyo cyorezo, hashyirwaho irondo rigenzura umupaka ku manywa na nijoro n’ibindi.

    Muri iyo nama kandi hanemejwe gushyiraho abaganga basuzuma ku mipaka yose kugira ngo hatangira uwinjira mu gihugu afite iki cyorezo cyangwa ibimenyetso byacyo.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, yabwiye IGIHE ko mu ngamba zafashwe harimo no gufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukorera mu matsinda.

    Ati ‘Ikiri gukorwa ni uko hari gusuzumwa abinjira n’abasohoka. Abaturage bakaba basabwa gukorera mu makoperative niba basanzwe ari abacuruzi, bagakurikiza ingamba zashyizweho kugira ngo hakumirwe ikwirakwizwa rya Ebola.’

    Yakomee ati ‘Abambuka, abacuruzi bari gukorera mu matsinda basanzwe bahuriramo mu bihe by’ibyorezo tuba dufite, ibi bihe ntabwo ari bwo bwa mbere tubinyuzemo, ku buryo hagenzurwa urujya n’uruza ariko ubuhahirane ntibuhagarare.’

    Yasobanuye ko abakora ingendo, bafatwa ibipimo by’umuriro ndetse hakanasuzumwa amateka y’urugendo rw’iminsi 21 kuko bifasha mu kumenya amakuru yaho umugenzi avuye.

    Hanemejwe gushyiraho ahantu hifashishwa mu gukurikirana abantu baba bagaragaweho n’icyo cyorezo ndetse n’abashyizwe mu kato.

    Ibyo byemejwe ko bishyirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero. Ugeze ku mupaka afatwa ibipimo birimo ibijyanye n’umuriro no kugaragaza imiterere y’ingendo ze mu gihe cy’iminsi 21 ishize kugira ngo hamenyekane aho yaba yarageze hose.

    Iyo bigaragaye ko hari ikimenyetso gishobora kuganisha kuri Ebola, ukigaragaweho ahita ajyanwa muri icyo kigo Nderabuzima cyagenwe kugira ngo yitabwe by’umwihariko.

    Uwera yagaragaje ko kugeza kuri ubu nta muntu uragaragarwaho n’ibimenyetso by’iyo ndwara ku buryo yajyanwa muri icyo kigo.

    Yasabye abaturage gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho ubuyobozi bushyiraho kugira ngo icyo cyorezo gikumirwe.

    Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari gukorera mu matsinda

    Abari kuva n’abajya muri RDC basuzumwa umuriro hakanarebwa ingendo baherutse gukora mu minsi 21 ishize

    Ku mipaka inzego z’ubuzima ziteguye gufasha abari mu ngendo zabo

    Uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza bwongeye gushyirwamo imbaraga

    Abaturage basabwe kubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Ebola

    Imbangukiragutabara yiteguye gutwara uwagaragarwao n’ibimenyetso bya Ebola

    Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyagenwe nk’ahantu hagamije gufasha uwagaragarwaho n’icyorezo

    U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira Ebola

    Abaganga bariteguye gufasha abagaragarwaho na Ebola

    Ibikoresho birimo udupfukamunwa byamaze kugezwa mu Karere ka Rubavu nubwo nta murwayi uragaragara mu gihugu

    Mu kwirinda ko umuganga na we yakwandura, abanza kwambara akikwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakajije-ingamba-ku-mipaka-n-ahandi-mu-gukumira-ebola

  • U Rwanda rwemeje ko rutazavana ingabo zarwo muri Cabo Delgado #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingabo zarwo zikomeje ibikorwa byo gucunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ndetse ko nta gahunda ihari yo kuzihavana muri aka kanya.

    Ibi byagarutsweho na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, watangaje ko u Rwanda rugikomeje ibikorwa byo gucunga umutekano muri Cabo Delgado muri Mozambique, ndetse ko nta gahunda ihari yo kuvana ingabo zarwo muri ako gace muri iki gihe.

    Yabitangaje mu kiganiro cyagarukaga ku mubano w’u Rwanda na Mozambique ndetse n’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba imaze imyaka iteza umutekano muke mu majyaruguru ya Mozambique.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda bugamije gufasha Mozambique kugarura umutekano usesuye no kurinda abaturage, ashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro.

    U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo n’abapolisi muri Cabo Delgado mu 2021 nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma ya Mozambique. Kuva icyo gihe, ibikorwa by’umutekano byafashije mu gusubiza abaturage mu byabo no kongera ibikorwa by’ubukungu mu duce twari twarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikibazo cy’umutekano muri Cabo Delgado kigikeneye ubufatanye bw’ibihugu n’inzego zitandukanye, bityo ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo kugeza igihe amahoro n’umutekano bizaba byaragarutse mu buryo burambye.

    Cabo Delgado ni intara ifite umutungo kamere mwinshi cyane cyane gaze naturel, ariko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byagize ingaruka zikomeye ku baturage ndetse

    Source : https://flash.rw/2026/05/20/u-rwanda-rwemeje-ko-rutazavana-ingabo-zarwo-muri-cabo-delgado/

  • King James ni urugero rwemeza ko ineza yiturwa – Junior Giti #rwanda #RwOT

    Junior Giti yagaragaje King James nk’urugero ndashidikanywaho rw’uko umuntu wese ubarizwa mu gisata cy’imyidagaduro ugira neza kandi akirinda ishyari, igihe kigera akiturwa n’abo ibyo yakoze byagize ingaruka nziza.

    Umusobanuzi w’amafilime, Junior Giti yatangaje ko mu buzima busanzwe abantu bakwiye kujya bazirikana ko ibyo bakorera bagenzi babo mu buryo budakwiye, mu gihe kizaza bigeraho bikabagarukira ndetse rimwe na rimwe byikubye inshuro mu bukana bw’ingaruka bigira.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Giti yifashishije urugero rw’imigirire ya King James mu kwerekana ko ubuzima bw’Isi ari muzunguruko ndetse ari nabyo byamusunikiye kugera ku kwizihiziha imyaka 20 mu muziki nta muntu bafitanye ikibazo.

    Aho yagize ati ‘Nabonye King James yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Njyewe biriya bimpa igisobanuro cyiza cyuko iyi wabanye n’abantu neza ,abantu ineza yawe barayibuka. Yaduhaye umuziki mwiza, turayikunda, ntiyahangana, ntiyatukana anirinda n’amakosa yose.’

    Giti yavuze ko no kuba hakomeje gukwirakwira amakuru y’uko King James ashobora gukora ibitaramo bizamara iminsi ibiri ari impamvu yo guhamya ko abantu banywanye nawe kandi byose biturutse ku nyifato ye muri sosiyete.

    Uyu ureberera inyungu z’abarimo Chriss Eazy atangaje ibi mu gihe nyuma y’iminsi itatu hashyizwe ku isoko amatike y’igitaramo cya King James, yashize ku isoko mu gihe hari hasigaye amezi atatu ngo igitaramo cy’uyu muhanzi kibe ku wa 1 Kanama 2026.

    Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batabashije kubona amatike basabye ko hategurwa igitaramo cya kabiri ku wa 2 Kanama 2026 cyangwa kikimurirwa muri Stade Amahoro yakwakira abantu benshi.

    Hari n’abifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kugikurikirana hifashishijwe ‘live streaming’ ku bazaba batabashije kubona amatike.

    Junior Giti yavuze ko King James ari urugero rwiza rw’uko ineza yiturwa

    Amatike y’igitaramo cya King James yashize

    Source : http://isimbi.rw/king-james-ni-urugero-rwemeza-ko-ineza-yiturwa-junior-giti.html

  • APR FC ntabwo yishimiye kwegukana Shampiyona, ubundi kuki itagihawe? #rwanda #RwOT

    Uraranganyije amaso, uvuze ko APR FC itishimiye igikombe cya shampiyona yatwaye, ntabwo waba ubeshye kuko nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza.

    Ubwo ejo APR FC yari yakiriye Rutsiro ikanayitsinda 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 32 wa Shampiyona ya 2025-26, benshi bari biteze ko APR FC ihita ihabwa iki gikombe ariko baraheba.

    Ni mu gihe Al Hilal SC yo yabaye iya mbere igikombe yamaze kugishyikirizwa umunsi yagitwariyeho.

    Muri iyi Shampiyona yakinwe mu buryo budasanzwe kubera ko harimo amakipe y’abashyitsi, Al Hilal SC na Al Merrikh SC mu gihe imwe mu makipe yo hanze ibaye iya mbere hagomba gutangwa ibikombe bibiri, ikindi kigahabwa iyo mu Rwanda yaje hafi, iyo ikaba APR FC.

    APR FC byari byitezwe ko iza guhabwa iki gikombe ntabwo byabaye bitungura abantu benshi bamwe bagenda babivuga uko bashaka, ngo APR FC yanze ko bakiyiha, abandi ngo yifuje ko yagihabwa shampiyona irangiye.

    ISIMBI yamenye ko impamvu igikombe kitatanzwe ari uko Rwanda Premier League yagikoresheje ariko kikaba kitaraza ndetse na APR FC yabimenyeshejwe ndetse nayo yemera kuzagihabwa nyuma.

    Rwanda Premier League ikaba yarakoresheje igikombe ndetse ikaba ishaka ko buri mwaka hazajya hatangwa igikombe kimwe, gisa nta kongera guhindura (ibyo guhindugura buri mwaka byararangiye), akaba ari cyo bategereje ko kigera mu Rwanda bakagiha APR FC.

    Ikindi cyateye urujijo ni uburyo APR FC itigeze igaragaza ko yishimiye iki gikombe, bisa n’ibishimangira ko ubu umutima iwushyize ku Gikombe cy’Amahoro.

    Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zayo nta na hamwe yigeze ivuga ko yatwaye igikombe cya Shampiyona. Hariho ‘Post’ imwe kuri Instagram nayo ya Rwanda Premier yabahaye ‘collaboration’, n’aho yo yaba Instagram cyangwa Twitter nta post yabo n’imwe bakoze. Amakuru avuga ko idakozwa ibyo guhabwa igikombe cyitwa BK Pro National League aho kuba BK Pro League.

    APR FC ntabwo yishimiye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ntabwo-yishimiye-kwegukana-shampiyona-ubundi-kuki-itagihawe.html

  • FERWAFA na QA ntibahuza ku biciro bya Stade Amahoro ku mukino wa APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu FERWAFA nubwo yifuza ko umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports wazabera muri Stade Amahoro, ntibiremezwa kuko iyi Stade ntibarayibona.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yakanzwe n’igiciro bashyiriweho na QA Venue Solutions ifite mu nshingano iyi Stade basanga batayabona.

    Bivugwa QA yabwiye FERWAFA ko niba ishaka ko Stade Amahoro yakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro tariki ya 23 Gicurasi 2026 igomba kwishyura miliyoni 60 Frw.

    Ni amafaranga FERWAFA ivuga ko ari menshi cyane batumva impamvu babahenda cyane.

    Nta minsi ishize Rayon Sports yakiririyemo APR FC bayica miliyoni 20 Frw, FERWAFA ikaba yibaza impamvu igiciro bagikubye 3 mu gihe amakipe agiye gukiniramo n’ubundi ari ya yandi.

    Ibiganiro biracyakomeje hagati y’impande zombi, bivugwa ko FERWAFA yakabije itarenza miliyoni 40 Frw, byanze bashobora kuwutwara kuri kuri Kigali Pelé Stadium.

    Hakunze kuvugwa kugorana kwa QA mu gihe amakipe ashaka gukinira muri Stade Amahoro aho ihanika ibiciro ndetse Abadepite baheruka gusaba Minisiteri ya Siporo ko hakwiye gushakwa uburyo ibi bikorwa remezo birimo Stade Amahoro byabyazwa umusaruro kandi bikajya ku biciro byoroheye buri wese.

    Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ushobora kutabera kuri Stade Amahoro

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-na-qa-ntibahuza-ku-biciro-bya-stade-amahoro-ku-mukino-wa-apr-fc-na.html

  • Ibyaha umuhanzi Yampano ufunzwe akurikiranyweho #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Yampano yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, ibikangisho n’ibindi.

    Amakuru avuga ko mu byaha akurikiranyweho harimo n’ikirego cyatanzwe n’umugore we Vava, wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yamugonze ku bushake.

    Nk’uko RIB ibitangaza, ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye, akaba yaratawe muri yombi ku wa Gatandatu.

    “Ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano. Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.’ Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

    Uyu muhanzi akaba yaragiye ashakishwa ariko akomeza kwihisha ubugenzacyaha, ariko nyuma aza kujya kwitaba ari nabwo yahise afungwa.

    Yampano akaba afungiwe muri Sitasiyo ya RIB, Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ndetse hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu byaha Yampano akurikiranyweho, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanwa n’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Icyaha cyo gukoresha ibikangisho cyo gishobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, hamwe n’ihazabu ishobora kugera ku bihumbi 500 Frw.

    Ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange, bitewe n’uburemere bw’icyaha.

    Yampano yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/ibyaha-umuhanzi-yampano-ufunzwe-akurikiranyweho.html