Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwategetse ko hururutswa ibendera ryarwo mu kunamira Petero Nkurunziza

    Uhereye kuri uyu wa 13 Kamena 2020, u Rwanda rwategetse ko ibendera ryarwo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byururutswa kugera mu cyeragati mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Nyakwigendera Petero Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi witabye Imana. Ni itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu izina rya Perezida Kagame Paul w’u Rwanda.

    Kugera ku munsi w’urupfu rwa Petero Nkurunziza watabarutse tariki 08 Kamena 2020, u Rwanda n’u Burundi byari bimaze igihe kigera ku myaka itanu bidacana uwaka. Imibanire y’ibi bihugu yarimo agatotsi kugeza n’ubwo byari byarahagaritse uburyo bw’imigenderanire n’imihahiranire.

    Hagiye humvikana uguterana amagambo mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri bamwe mu bategetsi b’ibi bihugu ndetse na bimwe mu bitangazamakuru ku mpande zombi bigera aho bisa n’ibigenda byenyegeza umuriro.

    Nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru uwari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yitabye Imana, Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Ibendera ryarwo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byururutswa mu rwego rwo kwibuka no kunamira Nyakwigendera Nkurunziza, no kwifatanya n’Abarundi mu kababaro batewe n’uru rupfu rw’uwari Perezida wabo.

    Uretse Iki gikorwa cyo kurutsa Ibendera ry’u Rwanda, mu minsi mike ishize u Rwanda rwohereje ubutumwa bw’akababaro kuri Leta y’u Burundi mu kwifatanya nayo ndetse n’Abarundi mu bihe by’akababaro barimo.

    Mu itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame Paul, rivuga ko iki gikorwa cyo kururutsa Ibendera ry’Igihugu n’iry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kizageza igihe Petero Nkurunziza azashyingurirwa. Iri tangazo, rinavuga kandi ko u Rwanda rukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/u-rwanda-rwategetse-ko-hururutswa-ibendera-ryarwo-mu-kunamira-petero-nkurunziza/

  • Apôtre Yongwe yavuze aho avana imbaraga zo gukiza indwara, kwirukana imivumo na za karande

    Uyu mukozi w’Imana ni umwe mu bahanuzi bazwi hano mu gihugu ndetse hari n’ingero z’ibitangaza byinshi yagiye akora birimo gukiza abarwayi, kwirukana amadayimoni ndetse aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n’umwana uri mu nda ya nyina.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko byose abihabwa n’imbaraga z’agakiza kandi gukora ibitangaza ni izo mbaraga zibimukoresha.

    Apôtre Yongwe yavuze ko agakiza kadukorera ibintu bitatu bikomeye, birimo gukura abantu mu rupfu rw’iteka bagahabwa ubugingo buhoraho bubonekera muri Kristo Yesu, ikindi kabakiza imivumo y’ibyaha n’indwara ndetse no gutanga ubuzima.

    Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Apôtre Yongwe

    Muri Matayo 10:1-8, ijambo ry’Imana riravuga ngo mugende mukize abarwayi muzure n’abapfuye. Niba ijambo rinyemerera kuzura abapfuye nkabivuga, mbivuze nk’uko ijambo rivuga, ntawe ukumiriwe kubivuga.

    Yagize ati “Iyo wamaze kwakira imbaraga z’ijambo ry’Imana. Imbaraga dukoresha ntabwo ari izo guterura ibyuma, imbaraga zo gukoresha ibindi ahubwo ni ingabire, ni impano y’Umwuka Wera izanwa no kwizera ijambo ry’Imana, hanyuma umusingi wabyo ukaba imbaraga z’amasengesho.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo aritwe dukiza indwara ahubwo Yesu Kristo uri muri twebwe yaduhaye impano. Ya mpano tujya mu masengesho turayisengera twuzuzwa imbaraga duhabwa ubushobozi bwo gutegeka indwara mu izina rya Yesu.”

    Apôtre Yongwe avuga ko hari ingero nyinshi z’abo yagiye asengera agategeka za karande n’imivumo ikabavamo kuri ubu bakaba bameze neza.

    Ati “Usanga hari ibintu bigenda bigaragara mu bantu, ugasanga umuntu yarwaye umutima, sekuru arawurwaye, sekuruza arawurwaye ndetse n’abana bakazicwa n’umutima. Ndatanga ingero z’ahantu iyo ndwara iri ariko ubu nateranyije umuryango ndi kubabwira ko nkeneye igiterane cyo gusengera umuryango nkirukana iyo karande.”

    Intumwa y’Imana Harerimana Yongwe Joseph, yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi by’umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Icyumba cy’Amasengesho cy’Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].

    Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Apôtre Yongwe

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Yongwe-yavuze-aho-avana-imbaraga-zo-gukiza-indwara-kwirukana-imivumo-na-za-karande

  • Derek ushinjwa kwica Floyd arasabwa n’urukiko ingwate ya Miliyoni $1.25 ngo arekurwe by’agatenganyo – Inyarwanda.com

    Derek Chauvin ukukiranweho icyaha cyo kwivugana George Floyd amunize akoresheje ivi, kuwa 8 Kamena 2020 yageze imbere y’urukiko, asabwa ingwate ya Miliyoni $1.25 ngo abashe kuba yarekurwa by’agateganyo. Ese ibyaha uyu mugabo aregwa ni ibihe? Urukiko ni ibiki rutangaza kuri we? Menya byinshi kuri uru rubanza.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95dd1eeac11f9b6b2abcd526b99e9b1103b31142f358c2c391f152be43b3357669eb52ff2ede068db530772ac58136d88631aca577f0b6a202d86618a953e30b4d940857e6f7ee4a9473eb79c60734dacf02fab20602e36c47c646b7a9248d224d6ee10cf8173fd3b34a

  • Dore ubutumwa 10 bwuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe niba umukunda bya nyabwo

    Niba ujya wibaza amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi, umwereke ko urwo umukunda rukuva ku mutima. Iyi nkuru nicyo kibazo ije gusubiza.

    1. Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y’intoki zawe ngo iz’umukunzi wawe zinjiremo, imitima wanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.

    2. Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n’urukundo. Nyamuneka ntuzansige.

    3. Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n’irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n’ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.

    4. Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo ukunda runzanira ibyishimo.

    5. Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy’ubuzima bwanjye.

    6. Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.

    7. Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.

    8. Ngumbura tugitandukana, iminsi n’amajoro bigatangira kumbana birebire.

    9. Icyo nari nkeneye n’urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.

    10. Uri ubuzima bwanjye,uri essence y’imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Dore-ubutumwa-10-bwuzuye-urukundo-wakoherereza-umukunzi-wawe-niba-umukunda-bya-nyabwo

  • Perezida Kagame yategetse ko amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Nkurunziza

    Birakorwa uhereye none tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa. Itariki Perezida Nkurunziza azashyingurirwaho ntabwo iratangazwa.

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yaraye atangaje atangaje ko guhera uyu munsi tariki 13 Kamena 2020 amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.
    http://dlvr.it/RYYcc2

  • Perezida Kagame yategetse amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Perezida Nkurunziza

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yatangaje ko guhera uyu munsi amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.
    http://dlvr.it/RYYcbk

  • Kenya: Amabendera yururukijwe bunamira Nkurunziza, mu Burundi ho imyidagaduro yahagaze

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020, amabendera ya Kenya arurutswa guhera ku wa 13 Kamena 2020.

    Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Kenya rigira riti “Amabendera yose y’ibigo bya Leta, n’amabendera yose y’inzu zikorerwamo n’abahagarariye ububanyi n’amahanga ba Kenya agomba kururutswa kugera muri ½”.

    Muri iryo tangazo Perezida Kenyatta yavuze ko Abarundi bari mu kababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, Arongera ati “Afurika ibuze umuhungu ukomeye”.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza yahitanywe n’indwara y’umutima, gusa ku mbuga nkoranyambaga hari ababishidikanyijeho bavuga ko Nkurunziza ashobora kuba yarishwe na covid-19.

    Kenyatta yategetse ko kuva ku wa Gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya kabiri.

    Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe izuba rirenze ku munsi Nkurunziza azashyingurwaho. Uwo munsi nturamenyekana kugeza ubu.

    Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye kuwa kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Perezida Nkurunziza.

    Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa Kane yategetse ko imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro.

    Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

    Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya kabiri.
    http://dlvr.it/RYYcYJ

  • Rulindo: Abarenga 60 bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa ‘Tangawizi’

    Muri Gicurasi 2019, nibwo mu gishanga cya Muyanza gihuriweho n’Imirenge ya Buyoga, Burega n’igice gito cy’Umurenyge wa Ntarabana, hatangiye guhingwa igihingwa cya tangawizi kitari kimenyerewe mu Rwanda.

    Kuri ubu iki gihingwa cya Tangawizi gihingwa gusa ku gice cy’Umurenge wa Burega ariko ubuyobozi butangaza ko n’ibindi bice by’umwihariko iby’iki gishanga bizatangira guhingwamo tangawizi nyuma yo kubona ko umusaruro wayo ari mwiza.

    Ni igishanga gifite igice cy’ubuso bungana na hegitari 1100, ni ukuvuga ko ubu ni ubuso butunganyijwe muri iki gishanga aho abagihingamo batajya bagira ikibazo cy’amapfa kuko hari damu ya Muyanza [Valley Dame], yifashishwa mu kuhira ibihingwa.

    Iki gishanga gisanzwe gihingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, imboga, imbuto n’indabo ndetse na tangawizi iri mu bihingwa bigeze muri iki gishanga vuba.

    Paul Imulia, Umunyakenya ufatanya n’abaturage bo muri aka karere guhinga tangawizi yabwiye UKWEZI ko iki gihingwa kugihinga bisaba ubutaka bwiza n’amazi menshi.

    Tangawizi ni igihingwa kitagoye kukitaho kandi n’ibijyanye n’igihe imara mu murima ni gito cyane kuko yerera amezi 10.

    Paul Imulia avuga ko batangiye gusarura iza mbere kandi ko nta kibazo cy’isoko bafite. Ati “Isoko turarifite rihagije haba imbere mu gihugu no hanze yacyo”.

    Umusaruro wa tangawizi watangiye kuboneka mu gishanga cya Muyanza

    Iki gihingwa cyerera mu butaka, cyera ibijumba, ibi bijumba nibyo bahitamo ibyo bashaka kuzagira imbuto bakabirekera mu butaka bikazakomereramo kugira ngo nibabitera bizamere.

    Gutegura imbuto ya tangawizi bikorwa nk’uko bikorwa mu gutegura imbuto y’ibirayi, kuko iki gihingwa ari ubwa mbere cyari gihinzwe mu Rwanda, imbuto yakuwe muri Tanzania.

    Intego ni uko imbuto ituruka yanze yagenda igabanuka hakongerwa itunganyirizwa imbere mu gihugu.

    Akomeza agira ati “Imbogamizi dufite ni izo kutabonera igihe imbuto zo gutera kubera ko bidusaba kuzikura muri Tanzania”

    Imulia avuga ko mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo bateganya kujya batuburia mu Rwanda imbuto zo gutera ndetse ngo baranabitangiye.

    Aba bahinzi bavuga ko guverinoma y’u Rwanda yabafashije cyane kuko yatunganyije igishanga cya Muyanza kandi ikanahakorwa damu ituma babona amazi yo kuhira.

    Paul Imulia ati “Guverinoma yaradufashije cyane, icyo twayisaba ni uko yakomeza kutuba hafi, kugira ngo tutazagira ikibazo cy’amazi yo kuhira kuko tangawizi ni igihingwa gikenera amazi menshi”.

    Uyu Munyakenya avuga ko Abanyarwanda bakwiye kureka imyumvire yo kumva ko tangawizi ari igihingwa cy’abanyamahanga nabo bakagihinga kuko mu Rwanda kihera.

    Ati “Abanyarwanda batureberaho uko tubigenza, ababikeneye bakaza tukaberekera nabo bagatangira kuyihinga kuko ni igihingwa kitagoye”.

    Ibyo kuba tangawizi ari igihingwa kitagoye binashimangirwa na Mulindwa Prosper, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Rulindo.

    Mulindwa avuga ko igihingwa cya tangawizi ari igihingwa gishya mu karere ka Rulindo, gusa ngo ni igihingwa gitanga umusaruro n’amafaranga kurusha bimwe mu bihingwa abaturage b’akarere ka Rulindo basanzwe bahinga.

    Abahinzi bagera kuri 60 nibo bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa Tangawizi mu karere ka Rulindo

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo kandi butangaza ko magingo aya hari abakozi bahoraho bakora mu buhinzi bwa tangawizi bari hagati ya 60 na 70.

    Mulindwa avuga ko mu byo abaturage ba Rulindo bungukiye kuri iki gihingwa gishya ari uko kibaha amafaranga bagashobora kwizigamira bakagura amatungo, ikindi ngo ni uko abahinzi bari kwiga uko gihingwa kugira ngo nabo bazagihinge mu marima yabo.

    Akarere ka Rulindo gateganya kongera ubuso buhinzeho tangawizi bukava kuri hegitari 10 zikaba hegitari 20, ibi ngo bizatuma n’umubare w’ababona akazi muri ubu bihinzi wiyongera.

    Ati “Ni igihingwa kitarwara nk’ibindi bihingwa, ni igihingwa gitanga amafaranga kuko muri iki gihe ikilo kimwe kiragura amafaranga ari hejuru ya 1200, urumva rero kiratanga amafaranga menshi ku baturage”.

    Aka karere gahinga tangawizi ku buso bungana na 1/3 cya hegitari buri cyumweru kugira ngo gusarura bige bihoraho aho kugira ngo yerere rimwe igire rimwe ku isoko.

    Ati “Turateganya ko n’abaturage bazajya bakihingira umushoramari akabaha imbuto akanabagurira umusaruro”.

    Damu ya Muyanza ifite amazi ahagije?

    Visi Meya Mulindwa avuga damu ya Muyanza ifite amazi ahagije mu kuhira imyaka yose ihingwa muri iki gishanga kuko ngo mbere y’uko ikorwa habanje gukorwa inyinyo harebwa ingano y’amazi akenewe.

    Ati “Iyo yuzuye igira metero cube miliyoni 2 n’ibice bitatu ntabwo rero amazi ashobora kuba makeya kuko ubuso bwuhirwa bwatunganyijwe hakurikijwe amazi aba muri damu”.

    Visi Meya avuga ko tangawizi ikenera amazi menshi igiterwa. Ngo iyo imaze gukura ntabwo ikomezera gukenera amazi menshi nk’uko bigenda ku bihingwa birimo n’urusenda.

    Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tugira imvura ihagije y’itumba n’umuhindo. Kimwe n’ahandi mu Rwanda mu karere ka Rulindo izuba ryinshi riva guhera muri Kamena kugeza muri Nzeli, hakanava izuba riringaniye mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri.

    Mulindwa ati “Ntabwo ayo mezi atanu ariyo yatuma amazi ashyira muri damu, icyo dukora ni ukuyasaranganya ku buryo ibice byose bibona amazi ku gihe”.

    Akarere ka Rulindo gasaba abakoresha aya mazi y’idamu ya Muyanza kuyakoresha neza bakirinda ko hari aho itiyo yatoboka ngo amazi amare umunsi wose apfa ubusa. Abahinzi bagera kuri 60 nibo bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa Tangawizi mu karere ka Rulindo

    Damu ya Muyanza yifashishwa mu kuhira imyaka yo mu gishanga cya Muyanza gihuza imirenge itandukanye mu Karere ka Rulindo

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Abarenga-60-bamaze-kubona-akazi-gahoraho-mu-buhinzi-bwa-Tangawizi

  • Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyenda ya Made in Rwanda

    Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyambaro ya Made in Rwanda, ni nyuma yo gusobanurirwa n’abanyarwanda bahanga iyi myambaro, ni muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Iki kiganiro cyayobowe na Ruhumuliza Emmanuel ukora muri Visit Rwanda, kikaba kibanze ku myambarire y’abakinnyi batatu ba Arsenal bari bitabiriye iki kiganiro ndetse n’impamvu bakunda iyi myambaro.

    Abo bakinnyi ni Pierre-Emerick Aubameyang, Héctor Bellerín na Reiss Nelson, hagiye hagaragazwa amafoto ya bo mu bihe bitandukanye kugeza ku yo bambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Bakaba basobanuriye n’unmwihariko w’iyi myambaro ikorerwa mu Rwanda

    Muri iki kiganiro, rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, yavuze ko ku kijyanye no kwambara arebera kuri nyakwigendera, Michael Jackson.

    Yagize ati“kuva nkiri muto ngerageza gukurikiza Umwami wa Pop, Michael Jackson ni we mfatiraho urugero mu bijyanye n’imyambarire.”

    Imyaka ishize ari 2 ikipe ya Arsenal isinyanye amasezerano n’u Rwanda y’imyaka 3, aho mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’iburyo.

    Pierre-Emerick Aubameyang(ibumoso), Hector Bellerin(hagati) Reiss Nelson(Iburyo)

    source http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-arsenal-bagaragaye-bambaye-imyenda-ya-made-in-rwanda