Category: Uncategorized
-
Hatangijwe urubuga rwa internet ruzorohereza abashaka guhaha divayi, champagne na liqueur
Iguriro ryo kuri internet ‘Sagacite Shop’ ryashyizeho uburyo bushya buzafasha abantu kugura ibinyobwa byo mu bwoko bwa Champagne na divayi hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gukemura ingorane abacuruzi b’ibi binyobwa bahura nazo cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19. -
Umunya-Tanzania yavumbuye amabuye y’agaciro abarirwa muri miliyoni 3.35 z’amadolari
Umucukuzi w’amabuye y’agaciro muri Tanzania, yinjiye mu batunze miliyoni y’amadolari nyuma yo kuvumbura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tanzanite afite agaciro ka miliyoni $3.35, angana na miliyari 7.74 z’amashilingi ya Tanzania. -
Amafoto: irebere ubwiza bwa Poshy Queen ugiye kubyarana na diamond #rwanda #RwOT
Amakuru akomeje kuvugwa mu gihugu cya Tanzaniya aravuga ko umuhanzi w’icyamamare ariwe Diamond Platnumz yaba yiteguye kwibaruka undi umwana.

Umuhanzi Diamond ni umugabo uzwiho kuba icyamamare mu muziki wo muri kano Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kuri uyu mugabane wa Afurika. Diamond kugeza ubu afite abana bane yabyaranye n’abagore batatu batandukanye ndetse bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Uganda,Tanzaniya ndetse na Kenya aribo Zari Hassan, Hamisa Mobetto ndetse na Donna Tanasha.
Amakuru ataremezwa neza akomeje guhwihwiswa ni uko uyu muhanzi yaba agiye kwibaruka undi mwana wa gatanu. Aya amakuru aje nyuma yuko umukobwa witwa Jacqueline Obed umenyerewe ku mazina ya Poshy Queen yaba atwite ndetse ko inda atwite yaba ari iy’uyu muhanzi bitewe n’amashusho yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu niwe Queen Poshy bivuzwa ko atwitiye Diamond
Biravugwa ko uyu mukobwa inda atwite ibura amezi ane ngo ivuke ndetse ko umuhanzi Diamond yaba yiteguye gufata inshigano nka se w’uwo mwana. Niba ibivugwa ari ukuri, uyu muhanzi Diamond yaba agiye kugira ababagore bane yabyaranye nabo.
Umuryango wa Diamond ukaba wo ukomeje guhakana aya makuru yo kuba agiye kubyarana na Poshy Queen kuva mu ntangiriro ziki cyumweru. Uyu mukobwa Poshy Queen yabaye incuti ya hafi y’umuhanzi Diamond imyaka myinshi. Yagiye agaragara nk’umushitsi ukomeye mu birori bikomeye uyu muhanzi yabaga yateguye. Poshy Queen yanagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya nyina wa Diamond ariwe Sandra Dangote mu mwaka ushize.

Poshy Queen yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya nyina wa Diamobd
Byagiye bivugwa ko uyu mukobwa yagiye aba inshoreke yuyu muhanzi Diamond ariko we akabihakana. Si ubwa mbere uyu muhanzi Diamond avuzweho gutera inda umukobwa runaka akabanza kubihakana gusa nyuma umwana yavuka akaza kubyemera, no kuri Hamisa Mobetto niko byagenze aho byatangiye ahakana ko amutwitiye umwana ariko nyuma akaza kubyemera nyuam yahoo uyu mugore amaze kwibaruka.
Aha umuntu yavugango niba ari uku uyu muhanzi abigenza, abantu bategereza uyu mukobwa akibaruka ubundi bakareba niba Diamond azemera cyangwa agahakana ko atari we se w’umwana. Gusa abakobwa benshi bagiye bavuga babeshya ko babyaranye na Diamond kugirango bamenyekanye ndetse bagarukweho n’abantu benshi mu gihugu cya tanzaniya ibintu bitwa ‘KIKI’ muri iki gihugu.

Gusa iyi mpamvu yo gushaka kumenyekana kuri uyu mukobwa ntago yaba ariyo kubera ko we n’ubundi asanzwe ari umuntu w’icyamamare uzwi n’abenshi muri Tanzaniya nkuko ikinyamakuru Routine Blast dukesha iyi nkuru cyabyanditse
-
Sunny wiyambitse ubusa yasabiwe imbabazi n’uwiyita umuyobozi we #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Sunny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe none yasabiwe imbabazi.

ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo uyu muhanzikazi yabwiraga abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, benshi bahita bitegura kumukurikira.

Kayitare Wayitare Dembe uzwi nk’umwami w’aba-Slay Queen yagize icyo avuga kuri Sunny ahamya ko ubu nawe yinjiye mu bo ayobora,aho yavuze ko ibyo yakoze bihabanye n’amahame yabo ndetse ahamya ko icyabimuteye aruko yari yanyangiwe,aboneraho no kumusabira imbabazi abanyarwanda bose.Gusa nubwo yamusabiye imbabazi yahishuye uburyo kureba amashusho ya Sunny yiyambika ubusa nawe bimutera isoni,maze aboneraho n’umwanya wo gusaba abandi ba-Slay Queen kutazakora ayo mahano yemeza ko nihagira undi mu bo ayobora ushyira hanze ubwambure bwe ko azegura ku nshingano ze.
Muri iki kiganiro kirekire KAYITARE WAYITARE DEMBE yagiranye n’igitangazamakuru gikore kuri Youtube kizwi nka ’VIPI RWANDA’,yanahishuye uburyo Sunny ari umukobwa we anavuga ko ibyo abantu bibwira ko yiyambuye ubusa mu ruhame mu rwego rwo kwimurika cyangwa se ari mu buryo bw’akazi atari byo.
NI BYINSHI UYU MWAMI W’ABA-SLAY QUEEN YAHISHUYE BIRIMO UKO YIMITSWE N’UBURYO BYAJE KURANGIRA SHADDYBOO ARI WE UGIZWE UMWAMIKAZI WE AVUGA NO KU MASHUSHO Y’UBWAMBURE BWA SUNNY
REBA AMAFOTO YA SUNNY YIYAMBURA UBUSA


-
Sunny nyuma yo kwiyambika ubusa mu ruhame yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

Aya mafoto agaragaza ubwambure bw’uyu Munyarwandakazi akaba n’umubyeyi w’umwana w’imyaka 11 yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru.
Ababonye aya mafoto banenze iyi myitwarire bavuga ko indakwiye Umunyarwandakazi. Si ibyo gusa ahubwo na Sibomana Emmanuel, wamamaye nka Patrick wo mu runana nawe yabwiye UKWEZI ko ibyo Sunny yakoze byatumye amubenga.
Uyu musore Patrick yari amaze iminsi abwira itangazamakuru ko akunda Sunny ku buryo bitabaye ibyanga yazashyingiranwa nawe.
Mu butumwa Sunny yashyize ahagaragara nyuma yo kubona ko ibyo yakoze hari abatarabyakiriye neza, yavuze ko yabitewe n’isindwe ndetse ko abisabira imbabazi.
Yagize ati “Sinzi ibyo nakoze mu ijoro ryashize, ariko nabikoze nasinze. Nakoze ibidakwiye imbere y’ibihumbi by’abankurikira kandi barimo n’abadafite nibura imyaka y’ubukure. Ku bw’ibyo ndasaba imbabazi kuko nabikoreshejwe n’inzoga.”
Abakurikiranira hafi ubushabitsi bw’imyidagaduro bemeza ko kwiyambika ubusa ari imwe mu maturufu abahanzi bakoresha kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru.
Sunny Dorcas Ingabire utuye muri Kenya, yari amaze iminsi ari we ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoze ku munsi wo ku cyumweru ndetse benshi bamushinja kwiyandarika no kwangiza isura y’ubuhanzi bwe.
Uretse kuba umuhanzi w’indirimbo nka Kungola, ni n’umucuruzi w’imyenda n’ibirungo by’ubwiza ku bagore aho afite amaduka abiri muri Kenya aho atuye, akanakorera ubucuruzi mu bihugu nka Thailand na Vietnam.
Umuhanzikazi Sunny yamamaye byihutse mu Rwanda biturutse ku ndirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melody, ikindi cyatumye amenyekana cyane ni uburyo yirekura cyane iyo ari kuganira n’itangazamakuru biri no mu byatumye Patrick amukunda.
source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sunny-nyuma-yo-kwiyambika-ubusa-mu-ruhame-yasabye-imbabazi
-
Ntitwategeka ibigo by’amashuri gufata inguzanyo zo guhemba abarimu tutazabifasha kwishyura-Mineduc #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, cyane ko mu gihe cyo kuzishyura iba itazabifasha uwo mutwaro w’amadeni. -
Canal + yeretse abakunzi ba Premier League inyungu bafite mu mpinduka yakoze mu biciro #rwanda #RwOT
Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yahumurije Abanyarwanda batangiye kumva ko yazamuye igiciro cya bouquet yatumaga bareba imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) ivuga ko impinduka zose zakozwe bazifitemo inyungu cyane ko zigamije gushyiraho bouquets zibonwamo n’umuryango wose. -
KNC yaburiye Rayon Sports ko ashobora no kuyipapura Muhadjiri Hakizimana – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko Rayon Sports ko ishobora gukomeza guterateranya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri igashiduka yasinye muri Gasogi United nk’uko byagenze kuri rutahizamu w’umukongoman Bola Lobota wasinyiye Gasogi United ku mugoroba wo ku wa Kabiri. -
Ntitwategeka ibigo by’amashuri gufata inguzanyo zo guhemba abarimu tutazabifasha kwishyura-Mineduc
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, cyane ko mu gihe cyo kuzishyura iba itazabifasha uwo mutwaro w’amadeni. -
Canal + yeretse abakunzi ba Premier League inyungu bafite mu mpinduka yakoze mu biciro
Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yahumurije Abanyarwanda batangiye kumva ko yazamuye igiciro cya bouquet yatumaga bareba imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) ivuga ko impinduka zose zakozwe bazifitemo inyungu cyane ko zigamije gushyiraho bouquets zibonwamo n’umuryango wose.